Anne Kansiime nyuma yo kwibaruka yambitswe impeta y’icyizere #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyarwenyakazi w’umugande, Anne Kansiime nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu, Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta bamubyaranye yamwambitse impeta y’icyizere.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bibarutse umwana w’umuhungu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansiime yashimiye umukunzi we wamukunze ntacyo yitayeho.

Ati'Isezerano ryiza. Nshobora kuba nariboneye umwunganizi mwiza w’ubuzima. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe bidasanzwe. Skylanta warakoze kunkunda no kumbera ubwihisho bwiza, warakoze kwemera ubusazi bwanjye. Ndagukunda ku buryo utabyumva.'

Yabyaranye na Skylanta binjiye mu rukundo muri 2018, ni nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013.

Yahawe impeta y’icyizere

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa muri 2018

Baherutse kubyarana umwana w’umuhungu

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/anne-kansiime-nyuma-yo-kwibaruka-yambitswe-impeta-y-icyizere

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *