Umukobwa yaguye gitumo Papa we arikumwe n'ihabara muri lodge bararwana rubura gica| Yamushyize ku karubanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukobwa witwa Rosine yaguye gitumo Papa we arimo guca inyuma Nyina aho yarari kumwe n'ihabara muri lodge. Papa wa Rosine akimukubita amaso yabuze aho akwirwa maze Rosine mu mujinya mwinshi asingira ihabara bari bari kumwe batangira guterana amagambo baza no gukozanyaho.

Nkuko amashusho dukesha Bigtown Tv abigaragaza Rosine yahisemo gushyira hanze Papa we nyuma yuko yari amaze kugira akamenyero igikorwa kigayitse cyo guca inyuma Nyina aho yajyanaga n'amahabara mu tubari dutandukanye ndetse bamwe bakanararana mu ma lodges.

Barwanye rubura gica

Bigtown Tv yifuje kuganira n'aba bose nyuma yuko uburakari bwari bumaze gucururuka maze Rosine na Papa we bavuga ko ibyo bakoze ari ibisanzwe bibaho ndetse byeze muri iki gihe aho abagabo benshi basigaye baca inyuma abagore babo, bakaba bari babikinnye mu rwego rwo kwerekana ibiriho ndetse no gutanga inyigisho ku babikora.

Leave your vote

Comments

0 comments

Source : https://yegob.rw/umukobwa-yaguye-gitumo-papa-we-arikumwe-nihabara-muri-lodge-bararwana-rubura-gica-yamushyize-ku-karubanda-video/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *