Skol yasohoje isezerano yahaye abakinnyi ba Rayon Sports(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma yo kubemerera agahimbazamusyi ka miliyoni 5 barenze amatsinda, Skol yaraye ishyikirije aba bakinnyi ibyo yabemereye.

Tariki ya 30 Mata 2021, umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert ari kumwe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele baganiriye n’abakinnyi maze bababwira ko nibaramuka barenze amatsinda ya shampiyona Skol izabaha miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports yaje kubigeraho aho yazamutse mu itsinda B ari iya mbere n’amanota 9, Rutsiro bazamukanye ifite 8 inganya na Gasogi United mu gihe Kiyovu Sports yagize 7.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, Ivan Wulffaert akaba umuyobozi wa Skol, uruganda rutera inkunga iyi kipe, yahuye n’abakinnyi ndetse abashyikiriza agahimbazamusyi babemereye.

Aya mafaranga aziyongeraho miliyoni 12 mu gihe batwara igikombe cyangwa bakaba aba kabiri bakabona itike yo gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.

Mugisha Gilbert (12) na Maxime(24) bari kumwe na na Ivan umuyobozi wa Skol

Bafite amabahasha arimo cash bahawe

Kapiteni wa Rayon Sports, Rigwiro Herve (4), Jean Vital Aurega(14) na Dagnogo(18) bari kumwe n’umuyobozi wa Skol

Banatsiritse inyota da

Byari ibyishimo gusa

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/skol-yasohoje-isezerano-yahaye-abakinnyi-ba-rayon-sports-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *