Bukuru Christophe wa APR FC yirukaniwe imbere ya bagenzi be #rwanda #RwOT

Written by

in

Bukuru Christophe, wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gusohorwa mu mwiherero w’iyi kipe kubera imyitwarire mibi, akaba yirukaniwe imbere y’abagenzi be.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ni bwo ikipe APR FC yirukanye mu mwiherero uwari umukinnyi wayo Bukuru Christopher kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi wo hagati asanzwe akinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ariko kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga, akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo ku mwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

Iki gikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk’ikipe y’ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi makipe ndetse no m’umuryango nyarwanda.

Bukuru Christophe yinjiye muri APP FC mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports, yanakiniye ikipe ya Mukura VS.

Bukuru Christophe yamaze kwirukanwa mu mwiherero wa APR FC

Hari habaye inama

Bukuru yirukanywe n’umuyobozi wayo ahari

Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi b’iyi kipe kurangwa n’ikinyabupfura

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bukuru-christophe-wa-apr-fc-yirukaniwe-imbere-y-abagenzi-be

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *