Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu rukundo na Radio ari mu munyenga w'urukundo n'umuherwe ukomoka mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n'iyo yakoranye na Kitoko,ndetse akaba yarabyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlife aravugwa mu rukundo n'umuherwe ukomoka mu Rwanda.

Lilian Mbabazi yamamaye mu itsinda rya Blu*3 nyuma y'uko ritandukanye agakomeza gukora umuziki ku giti cye. Ikinyamakuru Bliz.co.ug cyo muri Uganda cyanditse ko uyu mugabo uri mu rukundo na Liliane Mbabazi ari umucamanza w'umukire ufite inkomoko mu Rwanda akaba yitwa Mucunguzi. We na Lillian Mbabazi ngo bari mu munyenga w'urukundo kandi ngo bakunze kugaragara bari kumwe ahitwa Bugolobi.

Gusa nta makuru ahagije iki kinyamakuru cyatangaje kuri uyu mugabo urimo gukundana n'uyu muhanzikazi uretse ko bivugwa ko afite agatubutse.

Leave your vote

Comments

0 comments

Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-lilian-mbabazi-wakanyujijeho-mu-rukundo-na-radio-ari-mu-munyenga-wurukundo-numuherwe-ukomoka-mu-rwanda/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *