Amafoto 100 agaragaza ibikorwa by’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda muri Jenoside na mbere yaho –

Written by

in

Ni ubufasha bwatangiye mbere cyane u Rwanda rukibona ubwigenge mu 1962 ariko burushaho gukara ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu 1973.

Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe ‘opération Noroît’.

Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk’ubuhindutse zijya mubyo gutoza Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y’uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga aribo Batutsi.

U Bufaransa kandi bwarushijeho kongera inkunga bwateraga Leta ya Habyarimana mu bijyanye n’igisirikare harimo intwaro n’ibindi.

Uruhare rw’iki gihugu cy’igihangange ku Mugabane w’u Burayi ntirwarangiriye ku bufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside kuko na nyuma yayo cyagize uruhare mu gutorokesha abayigizemo uruhare banyuze mu mashyamba y’icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Tariki 9 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo mu Rwanda guhungisha Abafaransa bari bahari, basiga ibihumbi by’abatutsi mu maboko y’Interahamwe n’ingabo za Leta.

Ntibyatinze nyuma y’amezi abiri, muri Kamena 1994 icyo gihugu cyagaruye ingabo zacyo mu Rwanda, ziza mu cyiswe ’Operation Turquoise’ yari ifite inshingano zo gutabara abahigwaga.

Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Rusizi) na Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe). Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

Icyo gihe impunzi zirenga miliyoni n’igice zari zihagarariwe n’abahoze ari abayobozi , abaminisitiri, ba burugumesitiri, bagannye mu nkambi zari zikwirakwiriye ahantu hose kuva muri Kivu y’Amajyaruguru kugera mu majyepfo ya Bukavu hafi y’Umupaka uhuza Zaïre n’u Rwanda.

Bitewe n’ibi bikorwa, Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja u Bufaransa ko bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwakomeje kugendera kure ayo makuru kugeza ubwo Perezida Emmanuel Macron yaje gushyiraho ‘Komisiyo ya Duclert’ igamije gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

Ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Leta ya Habyarimana bufite amakuru y’uko igambiriye kugirira nabi abatutsi, bigakorwa na Perezida Mitterrand n’ibyegera bye, bitabanje kwemezwa n’izindi nzego za Leta.

Muri iyi nkuru, IGIHE yakusanyije amafoto 100 yo mu bihe bitandukanye yafashwe igihe ingabo z’u Bufaransa zari ziri mu Rwanda hagati ya 1990-1994, cyane cyane ayo muri Opération Noroît na Opération Turquoise.

Ingabo z’u Bufaransa imbere y’ikibuga cy’indege i Kigali tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo zatangiraga opération Noroît

Abaturage b’Abafaransa n’Ababiligi ku kibuga cy’indege cya Kigali mu Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’Abafaransa zazaga gutanga umusada ku za Habyarimana

Ingabo z’u Bufaransa mu Ukwakira 1990 zirinze ikibuga cy’indege cya Kigali

Tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri opération Noroît

U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Aha ingabo z’u Bufaransa zari zirimo gucunga umutekano mu misozi ya Kibuye muri gihe cya Opération Turquoise

Umusirikare w’Umufaransa aca iruhande rw’umwana witabye Imana muri Jenoside

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zagenzuraga impunzi zashakaga kujya mu bihugu bitandukanye birimo na Zaïre

Umusirikare w’Umufaransa ubwo yari ku burinzi mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ahari hahungiye Abatutsi barenga 8000

Ingabo z’Abafaransa zishinjwa kugira uruhare mu gutoza interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Aha zanyuraga ku nsoresore zategurirwaga kuzashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zari zifite ibikoresho bihambaye byari kuzifasha gushyira iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibyagezweho

Ingabo z’Abafaransa zari zirinze umutekano muri Opération Turquoise

Abafaransa baje mu Rwanda bafite ibikoresho bihagije basa n’abiteguye kurwana

Imodoka za gisirikare z’ingabo z’u Bufaransa ubwo zari gucunga umutekano ahahoze hitwa Gikongoro muri Opération Turquoise

Ubwo Ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri Kamena 1994, zije muri Opération Turquoise

Izi ngabo zari zifite ibikoresho bihambaye birimo n’intwaro za rutura

Izi ngabo zari zari zifite umugambi wo gutorokesha abari muri Leta yakoze Jenoside aho gutabara abari mu kaga

Mu Rwanda hari ingabo 2500 z’Abafaransa muri Opération Turquoise

Aha izi ngabo ziteguraga gucyura abaturage bakomoka muri Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi bari mu Rwanda

Ku wa 27 Kamena 1994, ubwo abasirikare b’u Bufaransa bageraga i Murutu, mu bilometero 60 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Umusirikare w’u Bufaransa ubwo yari arinze umutekano mu Nkambi ya Nyarushishi

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo zireberera imyitozo yakozwe n’Interahamwe

Ingabo z’Abafaransa zarebereraga impunzi zerekeza mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni muri RDC

Ingabo z’Abafaransa zari nyinshi mu Nkambi ya Nyarushishi, aha umusirikare w’Umufaransa yari ku burinzi n’imbunda yari igezweho muri icyo gihe

Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi bahuje urugwiro

Hari abakoze imyigaragambyo yo kwishimira Opération Turquoise, banavuga ibigwi François Mitterand wari Perezida w’u Bufaransa

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo ziganira n’abana bari mu nkambi

Ingabo y’u Bufaransa iri kurebera mu ndebakure mu gihe cya “Opération Turquoise”

Ingabo z’u Bufaransa zicunze umutekano ahahoze ari ku Gisenyi. Abaturage beretse urukundo abasirikare banitwaza ibyapa bibyerekana

Aha izi ngabo ziri mu misozi ya za Kibuye muri Kanama 1994

Abaturage bamwe bishimiye ingabo z’u Bufaransa zari zije muri Opération Turquoise

Abanyarwanda bamwe bishimiraga inkuru y’uko u Bufaransa bugiye kohereza ingabo muri Opération Turquoise

Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre yayoborwaga na Mobutu

Umusirikare w’Umufaransa arinze umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Zaïre aho abajenosideri benshi banyuze bahunga

Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise”

Mu nkambi ya Nyarushishi yari hafi ya Congo hari Abafaransa benshi

Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi

Izi ngabo zari zifite imbunda zigezweho byerekanaga ko zari zakereye urugamba

Opération Turquoise yamaze amezi atatu. U Bufaransa bwaje mu Rwanda bufite abasirikare 2.500 ariko bwari bunafite intwaro zari ku bibuga by’indege bya Goma, Bukavu na Kisangani

Iyi Opération yarangiye mu kwezi kwa Kanama 1994

Abanyarwanda bari ku mupaka kwakira ingabo zije muri Opération Turquoise ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Opération Turquoise yamaze amezi atatu mbere yo gushyirwaho iherezo

Ingabo zatsinzwe (EX FAR) ubwo zari zirinze umupaka w’u Rwanda na Congo, ari nako bizorohera gukomeza guhunga

Ingabo zahawe ikaze ubwo zinjiraga mu Rwanda. Zari zitwaje ibikoresho bihambaye birimo n’imodoka za gisirikare

Colonel Didier Thauzin wabaye Umujyanama wa Perezida Habyarimana yari muri Opération Turquoise itaravuzweho rumwe

Aha abanyamahanga babaga mu Rwanda bari bacyuwe mu gikorwa cyayobowe n’ingabo z’Abafaransa ku bufatanye n’iz’Ababiligi

Umusirikare wari ku burinzi ubwo Abafaransa bacyuraga bene wabo babahungishije intambara yabaga

Abanyamahanga bari mu Rwanda bacyuwe babifashijwemo n’Ingabo z’Abafaransa

Imodoka zacyuye abanyamahanga ubwo zari zigeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Cyari kitarahindurirwa izina kuko cyitwaga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Grégoire Kayibanda

Imodoka itwaye abanyamahanga yanyuraga ku mirambo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’aho nta cyabaye

Mbere yo gucyura abanyamahanga hakorwaga intonde zabo bigizwemo uruhare n’Ingabo z’Abafaransa

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano mu yahoze ari Cyangugu

Ingabo z’u Bufaransa zururutsa ibikoresho bya gisirikare byari bigejejwe mu Rwanda

Ingabo zoherejwe muri Opération Turquoise ubwo zari zikiri i Bukavu mbere yo kwerekeza mu Rwanda

Abantu bagiye gutegereza ingabo z’u Bufaransa bacinya akadiho mu buryo bwerekana ko bari bishimiye ko bagiye kubona ubutabazi

Abafaransa bagiye muri Zone Turquoise bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana inkundura. Bari bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari mu Mujyi wa Bukavu zitegereje indege izigeza mu Rwanda

Ingabo z’u Bufaransa zagize uruhare mu myitozo y’interahamwe zategurirwaga gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku Gisenyi, izi ngabo zari ku burinzi mu gihe abaturage barimo bahunga

Aba basirikare bari bafite misiyo yo gutorokesha abagize uruhare muri Jenoside

Izi ngabo zari zifite imodoka z’intambara zikomeye

Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri barahunze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano i Cyangugu

Izi ngabo zakoraga ibikorwa byo kuzenguruka zicunga umutekano

État Major y’u Bufaransa yashinjwe gutegura ‘Opération Turquoise’ kugira ngo abari bamaze gukora Jenoside babone inzira yo guhunga

U Bufaransa bwohereje abasirikare 2500 batojwe byo mu rwego ruhanitse mu bikorwa by’ubugiraneza kandi bafite ibikoresho byari bigezweho muri icyo gihe

Aha umusirikare w’umufaransa yari ari kuri bariyeri yaka indangamuntu

Raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha izi ngabo zari i Gikongoro

Umusirikare w’Umufaransa aha impunzi amazi yo kunywa

Mu bice ingabo z’Abafaransa zarimo, hari amasasu menshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Izi ngabo zanagiye muri Congo mu Nkambi z’Abanyarwanda zari zarahungiyeyo

Impunzi zari nyinshi zicungiwe umutekano n’Abafaransa

Ingabo z’Abafaransa zishyira ku murongo impunzi ziteguraga kwambuka umupaka zigana muri RDC

Ibihumbi byinshi by’impunzi ziteguraga guhunga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye benshi bava mu byabo

Amaso ya benshi yari ahanzwe ingabo z’u Bufaransa ko zatabara abari mu kaga ariko ntacyo byatanze

Mu Rwanda, Ingabo z’u Bufaransa zubashye amabwiriza ya politiki ndetse benshi mu basirikare n’abofisiye babwo bakurikije amategeko yatumye badahagarika Jenoside

Abaturage bihisha kajugujugu y’Abafaransa muri Zone Turquoise

François Gerard Marie Léotard wari Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa kuva 1993 kugera 1995 yasuye ingabo z’icyo gihugu zari mu Rwanda

Ingabo zatsinzwe zari zifite amayeri yo kuzamura idarapo ry’u Bufaransa mu rwego rwo kwimenyekanisha ku ngabo zabwo mu kwirinda imirwano

Ingabo z’u Rwanda zari zifatanyije n’iz’u Bufaransa kuko zari zimaze igihe zaranywanye

Izi ngabo zabaga mu misozi y’inkambi zirinze umutekano w’abaturage bari bazirimo

Izi ngabo zari zitegeye inkambi zicungiye umutekano abaturage

Umusirikare w’Umufaransa aganiriza ababyeyi n’abana babo

Ingabo z’u Bufaransa zakwirijwe yombi mu Rwanda, n’ubwo zitari zizanywe no kurinda umutekano

Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi bw’imihanda ya Gisenyi mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Abanyarwanda bari biteze ko Abafaransa bazaniye abenegihugu ubutabazi babakiriye babashimira ‘ko bemeye gucungura u Rwanda’

Ingabo z’u Bufaransa ziri ku burinzi mu bice by’icyaro muri Cyangugu

Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi mu modoka za gisirikare, aho zanyuraga abaturage bazakiranaga ubwuzu

Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zicunze umutekano ku Mupaka wa Gisenyi

Ubwo ingabo z’u Bufaransa zagera mu Majyaruguru y’u Rwanda, zakiranywe ubwuzu n’abiganjemo abana bato

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *