Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n'umukobwa mugenzi amutera imitoma. – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi Babo ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n'umukunzi we w'umukobwa mugenzi we ndetse amutera imitoma y'abakundana.

Amafoto ya Babo

Uyu muhanzikazi utuye mu Budage yagaragaje umukobwa bakundana ku munsi we w'amavuko.

Uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza we n'undi mukobwa bari mu rukundo basomana byimbitse ndetse hari n'aho bigaragara ko bakoze ubukwe gusa yo bigaragara ko ari iya kera.

Aya mafoto yanditseho amagambo y'urukundo yifuriza uyu mukunzi we isabukuru nziza.

Ati 'Buri munsi turi kumwe ngukunda birushijeho kandi ndakwifuriza isabukuru nziza.'

Babo n'umukobwa uvuka ku mugore w'Umunyarwandakazi n'umugabo w'Umudage. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane Ich Liebe Dich.

Leave your vote

-1 Points

Upvote Downvote

Comments

0 comments

Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yagaragaye-asomana-numukobwa-mugenzi-amutera-imitoma/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *