Miss simbi Amandah agiye kwibaruka imfura n’umukinnyi wa Baskteball(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Miss Isimbi Amandah wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013 agiye kwibaruka imfura ye agiye kubyarana n’umukinnyi wa Basketball, Wamukota Tom Bush ukomoka muri Kenya.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2020 ni bwo urukundo rwa Wamukota Tom Bush wamenyekanye mu ikipe ya Patriots BBC na Miss Isimbi Amandah rwamenyekanye cyane ndetse bakanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Amandah amaze iminsi ashyiraho amafoto amugaragaza atwite, aho kuri ubu atwite inda y’imvutsi.

Muri aya mafoto harimo iyo ku munsi w’abakundanye imugaragaza atwite yakiriye impano y’umukuzi we aho yavuze ko ari iya Wamutoka.

Mbere y’uko aba bombi bashyira urukundo rwabo hanze muri 2020, mu ntangirimo za 2019 Miss Isimbi Amanda yavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi w’umugande Rickman.

Miss Amandah atwite inda y’imvutsi

Ku munsi w’abakundanye yakiriye impano yavuze ko yahawe na wamutoka

Miss Isimbi ari hafi kwibaruka

Wamutoka(14) asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Kenya ya Basketball

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-simbi-amandah-agiye-kwibaruka-imfura-n-umukinnyi-wa-baskteball-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *