U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 60$ #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei.

Hanasinywe kandi amasezerano yo gusonera u Rwanda umwenda wa miliyoni 40 z’ama-Yuan angana na Miliyoni 6 USD rwari rufitiye kiriya gihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimiye u Bushinwa bukomeje gutera inkunga u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu.

Yagize ati 'Uku gusonerwa umwenda bizatuma ubundi bushobozi tuzabona bujya kwishyura izindi nguzanyo.

Naho kuri ziriya Miliyoni 60 USD z’inkunga u Bushinwa bwahaye u Rwanda uyu munsi, Dr Ndagijimana yavuze ko zizashyirwa mu mishanga yihutirwa yamaze kwemezwa.

Yakomeje ashimira u Bushinwa ku nkunga bukomeje guha u Rwanda by’umwihariko mu bikorwa by’iterambere birimo iby’ubwikorezi n’ubucuruzi bw’ingendo, ubuhinzi, ubuvuzi, uburezi ndetse no mu ngufu.

Uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda, Ambasaderi RAO Hongwei yavuze ko ubucuti bw’u Rwanda n’Igihugu cye bumaze kuba ubuvandimwe by’umwihariko ko bwafashe indi ntera ubwo Perezida XI Jinping yasuraga u Rwanda muri 2018.

Yagize ati 'Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa wamaze kugera ku rwego rwo hejuru kandi imikoranire y’ibihugu byombi ishingiye ku bwumvikane no guhuza.'

Yavuze ko u Bushinjwa buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa by’amajyambere by’umwihariko muri ibi bihe byo kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushegesha ubukungu.

Yagize ati 'Isinywa ry’amasezerano y’uyu munsi rirerekana umubano ukomeye w’ibihugu byombi kandi no gukomeza gushyigikira u Rwanda.'

Yagarutse ku kuba uyu mwaka wa 2021 ari wo w’isabukuru y’imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi bityo ko ntakizabuza igihugu cye gukomeza gufasha u Rwanda kwikura mu mbogamizi ruzahura nazo.

Yagize ati 'Twiteguye gukorana n’inshuti z’Abanyarwanda mu gukoresha amahirwe ahari kugira ngo dusohoke mu bibazo bihari.'

UKWEZI.RW

Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Bushinwa-bwahaye-u-Rwanda-inkunga-ya-miliyoni-60

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *