RIB yafunze umuyobozi w'ikigo ukekwaho gusambanya umunyeshuri n'umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ukekwaho ubuhemu #rwanda #RwOT

Written by

in

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi uwitwa Baziga Emmanuel w'imyaka 41,wari Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Nyakayaga Secondary School i Gatsibo,akekwaho gusambanya umwana wiga kuri iryo shuri.

RIB ivuga ko icyo cyaha bikekwako yagikoze tariki ya 3 Gashyantare 2021. Kugeza ubu,Afungiye kuri Stasiyo ya Kabarore.

#RIB yatangaje kandi ko kuri uyu wa Kane yataye muri yombi Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent na bagenzi be 2 bakorana barimo Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephraim. Bakurikiranweho icyaha cy'ubuhemu.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko iperereza kuri aba bantu rikomeje.

Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umuyobozi-w-ikigo-ukekwaho-gusambanya-umunyeshuri-n-umuyobozi-wa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *