Umukozi wa REB yafunzwe akekwaho kurya ruswa y’umwarimu ngo amushyire mu batsinze ikizami cy’akazi #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu mukozi wa REB watawe muri yombi yitwa Habinshuti Salomon, ndetse n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu wamuhaye ruswa kugirango amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB rivuga ko 'Iperereza rirakomeje kugirango hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu. '

RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umukozi-wa-REB-yafunzwe-akekwaho-kurya-ruswa-y-umwarimu-ngo-amushyire-mu-batsinze-ikizami-cy-akazi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *