AMAFOTO: Uko byari byifashe Zari yizihiza isabukuru y’imyaka 40 #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu myambaro w’imyeru, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo wanabyaranye n’umuhanzi Diamond, Zari Hassan yizihije isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse.

Iyi sabukuru yabaye tariki ya 23 Nzeri 2020, gusa amafoto menshi y’ibi birori akaba yagiye hanze uyu munsi, Zari yayanyujije kuri Instagram ye.

Zari akaba yaraserutse mu ikanzu nziza y’umweru, ndetse n’abantu bose bari bitabiriye iyi sabukuru ye bari bambaye umweru gusa uretse abana be babiri bato yabyaranye na Diamond bari bambaye icyatsi.

Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo ashimira umuryango we wakomeje kumuba hafi umunsi ku munsi.

Yagize ati' Ku muryango wanjye. mwarakoze kunkomeza. Ntabwo ndi umubyeyi w’intungane, umuvandimwe cyangwa nyogosenge mwiza ariko muracyankunda n’amakosa yanjye yose, sinigeze menya urukundo nyarwo, impuhwe nk’izanyu. Ndabakunda, sinshobora kubatererana na rimwe kuko sinshobora kubona umuryango nk’uyu …. Imana ikomeze idukomeza kugeza ku mpera y’Isi.'

Zari Hassan ku myaka 40 afite abana 5, harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga ndetse n’abandi 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.

Ni uku hari hateguye

Champagne ni kimwe mu byo kunywa byari bihari

Zari n’abana be uko ari 5

Abana ba Zari uko ari 5 ni uko bitabiriye ibirori bambaye

Zari n’umwe mu bahungu yabyaranye na Ivan

Zari ari kumwe n’abana be yabyaranye na Diamond Platnumz

Hari cake zitandukanye

Bacinye n’akadiho

Yashimiye umuryango we

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-uko-byari-byifashe-zari-yizihiza-isabukuru-y-imyaka-40

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *