Tag: Umutekano

  • Ubudage bwoherereje Ukraine ibifaru bidasanzwe yari itegereje cyane #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Ubudage ivuga ko ibifaru bya mbere by'Ubudage byo mu bwoko bwa Leopard 2 byoherejwe muri Ukraine.

    Ibifaru 18 bigezweho byo kurwana ku rugamba byatanzwe nyuma yuko abasirikare ba Ukraine bahawe imyitozo yo kubikoresha.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko atazi neza niba ibyo bifaru bishobora “gutanga umusanzu uhindura ibintu” ku rugamba muri iyi ntambara.

    Ibifaru byatanzwe n'Ubwongereza byo mu bwoko bwa Challenger 2 na byo byageze muri Ukraine, nkuko amakuru ava muri Ukraine abivuga.

    Ukraine imaze amezi isaba guhabwa ibindi bifaru bigezweho hamwe n'intwaro zo kuyifasha mu gitero yagabweho n'Uburusiya mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

    Leta ya Ukraine nta cyo iravuga ku kuhagera kw'ibifaru bya Leopard 2, ariko yemeje kuhagera kw'ibya mbere mu bifaru by'Ubwongereza bya Challenger 2.

    Ibifaru bigera ku 2,000 bya Leopard 2, bifatwa na benshi nka bimwe mu bifaru bigezweho cyane mu bikorwa n'ibihugu byo mu muryango w'ubwirinzi w'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), bikoreshwa n'ibihugu by'i Burayi.

    Mu kwezi kwa mbere ni bwo Ubudage bwemeye guha Ukraine ibyo bifaru, nyuma yuko bwari bwabanje kwigononwa mu kuyibiha – cyangwa no kwemerera ibindi bihugu koherereza Ukraine ibyo bifite byo muri ubwo bwoko.

    Bijyanye n'amategeko y'Ubudage, Ubudage ni bwo bugomba gutanga uruhushya ku kuba ibifaru bya Leopard 2 igihugu runaka gifite na cyo cyabyoherereza ikindi gihugu.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko ibyo bifaru “byageze mu biganza by'inshuti zacu z'Abanya-Ukraine nkuko twazibisezeranyije kandi ku gihe”.

    Mu byumweru bishize, igisirikare cy'Ubudage cyatoje abasirikare ba Ukraine gukoresha ubwoko bwo ku rwego rwo hejuru bwa A6 by'ibifaru bya Leopard 2.

    Ubwo bwoko bwabyo bwakorewe by'umwihariko guhangana n'igifaru cy'ingenzi cy'Uburusiya bukoresha ku rugamba cyo mu bwoko T-90.

    Ndetse icyo gifaru cya Leopard 2 cyo mu bwoko bwa A6 gifatwa nk'icyoroshye kurushaho mu kucyitaho kandi ntigikoresheje ibitoro byinshi ugereranyije na byinshi mu bindi bifaru byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Uretse ibyo bifaru bya Leopard 2, Ubudage bwanoherereje Ukraine ibimodoka bibiri byo guhungisha no gusana ibifaru ku rugamba n'ibimodoka 40 birwanira ku butaka byo mu bwoko bwa Marder.

    Hagati aho, ibifaru bya Challenger 2 bivuye mu Bwongereza “byamaze kugera muri Ukraine”, nkuko umuvugizi wa minisiteri y'ingabo ya Ukraine Iryna Zolotar yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

    Atangaza kuri paji ye kuri Facebook ifoto y'igifaru cya Challenger 2 hamwe n'ibindi bimodoka bya gisirikare byakorewe mu burengerazuba, Minisitiri w'ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yavuze ko icyo gifaru cy'Ubwongereza ari igikorwa cy'ubuhanga bwa gisirikare.

    Minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yanze kugira icyo ibivugaho, ariko mbere yari yemeje ko abasirikare barwanisha ibifaru ba Ukraine bitorezaga mu Bwongereza basubiye iwabo nyuma yo gusoza imyitozo yabo ku bifaru.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubudage-bwoherereje-ukraine-ibifaru-bidasanzwe-yari-itegereje-cyane

  • Umuryango w'Abibumbye yagaragaje impugenge ufite ku mwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na RD Congo #rwanda #RwOT

    Izi mpungenge za Loni zikubiye muri raporo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023 ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n'indi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.

    Ati 'Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n'ukwiyongera kw'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.'

    Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk'igihano bahawe n'imitwe y'iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

    Ikindi kibazo kigaragazwa n'iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n'imvugo z'rwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

    Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

    Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo, imvugo z'urwango n'ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

    Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw'ibi bihugu by'ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Mpangayikishijwe kandi n'umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n'uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.'

    Umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b'iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n'abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

    U Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibikorwa by'ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n'indege za FARDC zavogerereye ikirere cy'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n'ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n'ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuryango-w-abibumbye-yagaragaje-impugenge-ifite-ku-mwuka-mubi-uri-hagati-y-u

  • Loni ihangayikishijwe n'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Izi mpungenge za Loni zikubiye muri raporo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023 ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n'indi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.

    Ati 'Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n'ukwiyongera kw'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.'

    Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk'igihano bahawe n'imitwe y'iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

    Ikindi kibazo kigaragazwa n'iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n'imvugo z'rwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

    Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

    Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo, imvugo z'urwango n'ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

    Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw'ibi bihugu by'ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Mpangayikishijwe kandi n'umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n'uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.'

    Umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b'iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n'abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

    U Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibikorwa by'ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n'indege za FARDC zavogerereye ikirere cy'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n'ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n'ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-ihangayikishijwe-n-umwuka-mubi-uri-hagati-y-u-rwanda-na-congo

  • RDC: Imitwe ya APCLS, M23 na Raia Mutomboki ku isonga mu gushimuta abantu #rwanda #RwOT

    Ibiro bihuriweho by'amashami ya Loni arengera uburenganzira bwa muntu muri Kongo, byasohoyse icyegeranye kigaragaza ko imitwe y'inyeshyamba nka APCLS, M23 na Raia Mutomboki, iza ku isonga mu gushimuta abaturage b'abasivili muri iki gihugu.

    Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, abasivili 166 bashimuswe muri aba kandi 120 ni abagabo, abagore bagera kuri  31 mu gihe abana bari 15.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko nubwo imibare iteye inkeke, ariko igenda igabanuka kuko mu kwezi k'Ukuboza 2022, abasivili bashimuswe bari 256.

    Intara ya Nord Kivu niyo iza ku isonga mu kugira imitwe ishimuta abaturage, kuko abashimutwa bose 70% ni aba Nord Kivu, Kivu y'Epfo ikagira 17%, Ituli ikagira 11% naho intara ya Tanganyika yagize 1%.

    Imibare ya Loni igaragaza ko imitwe wa APLCS,Raila Mutomboki na M23 iza ku mwanya wa Mbere, umwanya wa Kabiri hariho imitwe ya ADF na CODECO, hakaza n'indi mitwe nka za Mai Mai Nyatura.

     Uyu mutwe wa APLCS wiganje cyane muri MASISI ukavuga ko urengera abaturage bo mu bwoko bw'aba Hunde.

    The post <strong>RDC: Imitwe ya APCLS, M23 na Raia Mutomboki ku isonga mu gushimuta abantu </strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/rdc-imitwe-ya-apcls-m23-na-raia-mutomboki-ku-isonga-mu-gushimuta-abantu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-imitwe-ya-apcls-m23-na-raia-mutomboki-ku-isonga-mu-gushimuta-abantu

  • Ingabo za Uganda zigambye guhitana inyeshyamba nyinshi za ADF #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umuvugizi w'Ingabo muri Uganda,byatangaje ko ingabo z'igihugu ziri muri RDC zacakiranye n'inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zicamo byinshi.

    Itangazo rivuga ko ibyihebe 22 byo mu mutwe wa ADF byishwe na UPDF.

    Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere, UPDF ivuga ko abasirikare ba Uganda bambuye inyeshyamba za ADF imbunda 4 za SMG n'ibindi bikoresho birimo radio z'itumanaho, n'imirasire y'izuba ndetse babasanganye ibitabo bya Koroani (Quran).

    Uganda ngo yatakaje umusirikare umwe witwa Private Yasir Yasin.

    Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe, 2023, ahagana saa yine z'amanywa (10h00 a.m),kibera mu majyepfo y'uburengerazuba bw'agace ka Lusulube.

    Ni hafi y'uruzi rwitwa Semuliki, muri Segiteri ya Rwenzori mu Burasirazuba bwa Congo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-uganda-zigambye-guhitana-inyeshyamba-nyinshi-za-adf

  • Gatsibo: Abavandimwe bishe mubyara wabo bamuziza impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Aba basore b'abavandimwe bitana bamwana ku kwica mubyara wabo babanaga mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo ari na ho habereye iki cyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.

    Bombi uko ari babiri bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yo mu Murenge wa Gatsibo, kugira ngo hakorwe iperereza.

    Aya makuru kandi yemejewe na Gilbert Nayigizente uyobora Umurenge wa Kageyo wabereyemo iki cyaha cy'ubwicanyi, avuga ko aba basore bitana bamwa kuri iki cyaha cyo kwica mubyara wabo.

    Gilbert avuga ko hakekwa kuba aba basore baragiriye ishyari mubyara wabo wabaga iwabo, bamuhoye kuba ababyeyi b'aba bahungu bakundaga nyakwigendera kubarusha, dore ko bari baramuhaye umurima w'intsina ndetse baramuhaye n'aho gukorera.

    Yagize ati 'Abana b'uyu muryango ntibabyishimira, batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.'

    Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko aba bahungu bashobora kuba baragiriye ishyari mubyara wabo, kuko bo ntacyo bari barahawe n'ababyeyi babo, nyamara bakaba bari barahaye uyu mubyara wabo, urutoki.

    Aba baturanyi bavuga ko nyakwigendera yari umwana witwara neza, urangwa n'imico myiza, ari na byo byatumye ababyeyi b'aba bahungu, bari baramukunze bakamuha ibyo byose.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gatsibo-abavandimwe-bishe-mubyara-wabo-bamuziza-impamvu-itangaje

  • Gatsibo: Abasore babiri barakekwaho kwica mubyara wabo bamuziza ko ababyeyi bamutetesha kubarusha – #rwanda #RwOT

    Aba bavandimwe bikekwa ko bishe uyu mubyara wabo kuwa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo.

    Amakuru avuga ko uyu musore wabaga muri uru rugo yitwaraga neza kurusha abana baho bigatuma ababyeyi babo basore bamukunda kurenza bo. Ibi byanatumye bamuha urutoki n'indi mitungo imwe n'imwe nko kumushimira umuhate akoresha.

    Abana b'uyu muryango batari barigeze bahabwa ikintu na kimwe, ntibyabashimishije aho ngo batangiye kugira ishyari bavuga ko imitungo yabo ababyeyi babo batangiye kuyiha rubanda.

    Aba basore ngo batangiye kumugirira ishyari banatangira gutegura umugambi mubisha wo kumwica, mu rukerero rwo kuwa Gatatu babyukije mubyara wabo ahagana saa kumi n'igice za mugitondo bamubwira ko bagiye gutunda ifumbire bayijyana mu murima, nuko bageze mu nzira umwe ahita amutemesha umuhoro aramwica.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko aba bavandimwe bakekwaho kwica mubyara wabo bamaze gutabwa muri yombi aho ngo buri wese ashinja undi kuba ariwe wamwishe.

    Yagize ati 'Uwo mwana yabaga muri uwo muryango ariko atari uwabo, umugabo waho rero yatangiye kumukunda kubera ko yitwaraga neza, amuha aho gukorera, amuha urutoki, abana b'uyu muryango ntibabyishimira batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kurenga ibijyanye n'amakimbirane, aho agaragaye bakiyambaza ubuyobozi aho kurinda kuvutsanya ubuzima kubera imitungo n'ibindi bintu by'ubusabusa.

    Kuri ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Gatsibo iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane uwatemesheje umuhoro uyu musore.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abasore-babiri-barakekwaho-kwica-mubyara-wabo-bamuziza-ko-ababyeyi

  • FARDC yabyutse igaba igitero kuri M23 yari yemeye guhagarika imirwano #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha macye umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro, wagabweho igitero gikomeye n'igisirikare cya Congo gifatanyije n'imitwe irimo FDLR.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro kuva saa sita z'amanywa (12:00') i Bunagana.

    Uyu mutwe wavugaga ko iki cyemezo gishingiye ku biganiro wagiranye n'umuhuza mu bibazo bya Congo, Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço byabereye i Luanda, ndetse no ku myanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye zirimo izabereye i Bujumbura, i Nairobi n'i Addis Ababa.

    Nyuma y'amasaha macye uyu mutwe utangaje iki cyemezo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe wagabweho igitero gikomeye.

    Ukurikiranira hafi iby'uru rugamba, avuga ko ibi bitero bya FARDC ndetse n'imitwe iyifasha, byagabwe mu gace ka Karuba na Nkingo ku isaha ya saa kumi n'ebyiri na cumi n'umunani (06:18').

    Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka wagize icyo avuga kuri ibi bitero byagabwe muri iki gitondo, yagize ati 'Guverinoma ya Kinshasa ikomeje kurogoya imbaraga z'abayobozi bo mu karere ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC.'

    Itangazo rya M23 ryo kuri uyu wa Kabiri ryo guhagarika intambara, ryavugaga ko uyu mutwe nubwo uhagaritse imirwano ariko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose wagabwaho ibitero mu rwego rwo kurinda abaturage ndetse n'ibyabo.

    IVOMO: RWANDA TRIBUNE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yabyutse-igaba-igitero-m23-yari-yemeye-guhagarika-imirwano

  • Intwaro zirahari: U Rwanda rwongeye kuburira RDC ku bushotoranyi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangaje nyuma y'aho Ingabo za Congo [FARDC] zikomeje ibikorwa by'ubushotoranyi ku Rwanda, kuko ku wa Gatanu umusirikare wazo yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z'u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

    Ku wa Gatandatu ubwo hakorwaga igenzura ku byabaye bigizwemo uruhare n'Itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, abaturage ba RDC bateye amabuye mu Rwanda, biba ngombwa ko ingabo zarwo zirasa hejuru.

    Muri rusange, ibikorwa by'abasirikare barasa ku butaka bw'u Rwanda, abagerageza kwambuka bakinjira mu gihugu, abarasa ku butaka butagira nyirabwo, bimaze kuba inshuro eshatu.

    Ni mu gihe indege za FARDC zivogera ikirere cy'u Rwanda, zimaze kubikora inshuro eshatu.

    Mbere kandi abasirikare ba Congo bafatanyije n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR, bateye ibisasu mu Rwanda, by'umwihariko hari ibyatewe mu bice by'Akarere ka Musanze mu bihe bitandukanye umwaka ushize.

    Mukuralinda kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, yavuze ko ibikorwa by'abasirikare ba Congo usanga ahanini bisemburwa n'imvugo cyangwa imyitwarire y'abayobozi b'icyo gihugu.

    Ati “Umuntu ashobora kubifata mu buryo bubiri. Hari ubushotoranyi, ariko iyo usesenguye inshuro bimaze kuba, hari n'imvugo z'abayobozi ba Congo bakomeza kuvuga, bakomeza gukoresha, zituma bamwe mu basirikare bashyira mu bikorwa ibyo bumvise muri izo mvugo.”

    Yakomeje ati 'Niba umuntu uhora umubwira ngo u Rwanda ni umwanzi […] ni icyo wirirwa uvuga, umwe mu bafite imbunda ashobora kuvuga ati 'ariko bariya bahungu bahora batubwira ko ari abanzi, uwakwambuka nkabarasa'.” Yari kuri Televiziyo Rwanda.

    Mukuralinda avuga ko hari no kuba RDC iba ishaka gusunikira u Rwanda mu mutego w'intambara.

    Avuga ko mu mpera z'iki cyumweru, ibyabaye bitandukanye n'ibyari bisanzwe kubera ko habayeho kurasana hagati y'impande zombi, ariko bidakwiye gukura umutima abaturage.

    Ati “Icyiza kirimo ni uko nta muntu wacu waba warahaguye cyangwa ngo ahakomerekere, kandi bishimangirwa n'itangazo riherutse gusohoka rivuga ko umutekano w'u Rwanda urarinzwe, inkiko z'u Rwanda zirarinzwe ndetse n'abaturage b'u Rwanda bararinzwe.”

    “Nta gutungurwa guhari […] ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, ari intwaro zirahari, ibigomba gukorwa byose byarateguwe nta gutungurwa kuzigera kuba, gushotorwa byo bizakomeza ariko ntabwo uwo mutego tuzawurwamo.”

    Mukuralinda avuga ko ibikorwa by'ubushotoranyi bukorwa n'abasirikare ba RDC nubwo byakomeza, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano n'ubugire bwarwo.

    Ati “Ariko baramutse barenze hariya bakwakirwa uko bikwiye.”

    Ikibazo abantu benshi bibaza ni ukuntu u Rwanda rukomeje gushotorwa na RDC, ariko rukaba rwarakomeje kuyihorera aho kuba rwayisubiza ngo ruyirase nk' uko yo imaze kubigira akamenyero.

    Mukuralinda yagize ati '”Rwatewe rwose nta gushidikanya. Biriya ni ubushotoranyi bufite icyo bugamije, burasesengurwa, burigwa. Nawe urabibona ko ni umwe, ni babiri […] ejo baramutse baje ari 10 cyangwa ari 20 byaba bihinduye isura.”

    U Rwanda na RDC bimaze iminsi birebana ay'ingwe, nyuma y'aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n'ingabo z'iki gihugu mu mpera za 2021.

    RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw'abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw'icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo.

    Kuva u Rwanda na RDC byatangira kurebana ay'ingwe, hagiye habaho imbaraga z'ubuhuza butandukanye ariko abayobozi ba Congo bagashinjwa kutubahiriza ibyabaga byaganiriwe, kugeza n'aho Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama yagombaga kumuhuza n'uruhande rw'u Rwanda i Doha muri Qatar.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye kurinda umutekano w’abaturage barwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zirahari-u-rwanda-rwongeye-kuburira-rdc-ku-bushotorayi

  • Nyarugenge: Bibye inkweto bajya muri ruhurura, Polisi ibasangamo – #rwanda #RwOT

    Akenshi bivugwa ko aba bajura bamara kwambura abantu, bakinjira muri za ruhurura bakajya kwihishamo.

    Polisi yakoze uwo mukwabu nyuma y'uko abana bo mu muhanda bazwi nka 'marines' bigabije amaduka y'abacuruza inkweto yo muri Downtown, bakaziba.

    Aba bana bakuyemo inkweto bashaka kuzicikisha banyuze muri ruhurura, gusa bihurirana n'uko polisi yari ihageze, igikorwa cyabo nticyagerwaho, ibyari byibwe bisubizwa ba nyira byo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera, yabwiye IGIHE ko abo bana bafite ingeso yo kwiba bakihisha muri ruhurura.

    Ati “Icyo dusaba abayobozi ni uko ahantu hari imyenge muri za ruhurura hatwikirwa kuko niho baca bakabura. Iyi miferege ni yo bareba bakagenda bacubiramo baba bazi ahantu iri, iyo umwirukanseho ageraho agacubira.”

    Abana bo ku mihanda cyane muri Kigali bagenda biyongera benshi bavuga ko bajyayo bahunze amakimbirane yo miryango yabo n'ibindi bibazo.

    Ni mu gihe Leta y'u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo, bigizwemo uruhare n'abaturage ndetse n'inzego z'ibanze.

    Hafi y’izi ruhurura hakunze kuba abana bo ku mihanda bajya bambura abantu, bakarigitiramo

    Inzego z’umutekano zahise zihagera, zitesha abo bajura

    Hasabwe ko za ruhurura zipfundikirwa kugira ngo abajura bazinyuramo bakumirwe

    Inzego z’umutekano zahise zitabara, inkweto zibwe zigaruzwa bwangu

    Amafoto: Ntare Julius


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bibye-inkweto-bajya-muri-ruhurura-polisi-ibasangamo-irazibambura