Tag: Ubukungu

  • Transparency International yagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa Gatatu, tariki 22 Nzeri 2021, harimo kuba abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro benshi batagira amasezerano y’akazi, abahembwa na bo ugasanga bagihembwa make, abatagira ubwishingizi, ikibazo cy’uburinganire aho umubare w’abagore bakoramo bakiri mbarwa n’ibindi.

    Ni mu gihe ariko, uru rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu zinjiriza igihugu amafaranga menshi ndetse rukaba rutanga akazi ku bantu benshi.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko uretse ibyo bibazo harimo n’ibindi bya ruswa mu gutanga impushya zo gucukura n’ibindi bitandukanye bigira ingaruka zikomeye kuri uru rwego n’igihugu muri rusange.

    Ati “Nko gutanga impushya zo gucukura usanga abo tuvuga ko batazibona cyangwa zigatangwa mu buryo budaciye mu mucyo. Hari aho ugera ugasanga barumwimye cyangwa uwo baruhaye hari ibyo atujuje kandi bisabwa n’amategeko. Twasanze rero bishobora kubamo ruswa ishobora kuba ari iy’amafaranga, icyenewabo ndetse n’iy’ubundi bwoko, byose birashoboka.”

    Yakomeje agira ati “Abakozi batagira amasezerano y’akazi rero twasanze hafi ya bose bakora nka nyakabyizi, uko kumukoresha nka nyakabyizi twasanze bituma hari uburenganzira atabona, nta bwishingizi, nta kumuteganyiriza, nta n’imisoro atanga kandi aba yakoze.”

    Ingabire yavuze ko ibi byose bigira ingaruka nyinshi cyane kuri wa muturage n’igihugu muri rusange.

    Ati “Kariya kazi gasaba imbaraga nyinshi, ni abantu bahagarika akazi bakiri bato, kandi batarateganyirijwe, ku gihugu hari imisoro gihomba ariko hari n’abaturage baba bari mu kaga.”

    Ingabire avuga ko hakenewe ubufatanye bwa Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu kurinda abaturage no guharanira ko uru rwego rw’ubucukuzi rukomeza gutanga umusaruro wifuzwa.

    Ku rundi ruhande ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, cyo kivuga ko ibibazo bikibangamiye uru rwego ahanini bishingiye ku miterere yarwo ndetse n’amateka y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubahiriza Amategeko n’Ubugenzuzi muri RMB, Dushimimana Narcisse, yavuze ko hari icyizere cy’uko ibi bibazo byose bizabonerwa umuti binyuze mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kuba kuri ubu mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda harimo abasigaye biga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.

    Ati “Ibi bibazo byose bishingiye ku miterere y’akazi kaba muri uru rwego kandi n’iyo usubiye inyuma mu mateka usanga muri za 1930 abakoloni bakoraga ubucukuzi batarigeraga bareba ku zindi ngaruka zishobora kubaho nyuma ahubwo bo bakareba ku nyungu zabo.”

    Yakomeje agira ati “Kuva hashyirwaho amategeko agenga ubucukuzi, abantu bakayamenyeshwa ubu igisigaye ni ukugenzura ko bayubahiriza. Icy’abadaha abakozi babo amasezerano mwabonye ko kuri ubu imibare yagiye izamuka.”

    Dushimimana avuga kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego muri rusange bazakomeza guharanira ko uburenganzira bw’abakozi bwarushaho kubahirizwa.

    Abafite ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko na bo bamaze gusobanurirwa amategeko agenga uru rwego byatangiye kubafasha mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi babo.

    Uwitwa Kanyogote Emmanuel ufite Ikigo cya DEMICO Ltd, ikigo gikorera ubucukuzi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko uru rwego rutandukanye n’izindi cyane cyane ku kijyanye n’abakozi.

    Yagize ati “Hari aho bigaragara ko badahabwa amasezerano y’akazi ariko akenshi biterwa n’imiterere y’ibyo bakora cyane ko abenshi baba ari ba nyakabyizi.”

    Kanyogote yavuze ko mu kigo cyabo bafite kuri ubu abakozi barenga 100 barimo 15 gusa bafite amasezerano y’akazi, aba ni nabo bahoraho kuko abandi ari ba nyakabyizi.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigira ingaruka zikomeye ku gihugu

    Imurikwa ry’ubu bushakashatsi ryitabiriwe n’abantu batandukanye

    Hanafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/39wDRn3

  • U Rwanda na Zimbabwe bigiye guhurira mu nama yiga ku ishoramari izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rizagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu nama izaba tariki 27 kugera kuri 30 uku kwezi. Rizaba rigizwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abakora mu nzego z’abikorera.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere n’Ishoramari muri Zimbabwe, Douglas Munatsi, yavuze ko urugendoshuri rwabo mu Rwanda rugamije kubongerera ubunararibonye.

    Ati “Turi kwigira ku Rwanda. Ntabwo dutewe isoni no kwigira ku Rwanda nubwo ari igihugu gito mu ngeri nyinshi ariko cyagaragaje ko gifite ubushobozi bwo kubaka inzego zikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

    Byitezwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’impande zombi, azibanda ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse no guteza imbere ishoramari ku mpande zombi. Hateganyijwe kandi inama zitandukanye zirimo izizahuza inzego z’abikorera baturutse muri Zimbabwe n’abari mu Rwanda nk’uko The New Times yabitangaje.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yavuze ko “Iyi nama [hagati y’inzego z’abikorera] izagira uruhare mu kubaka imikoranire ihamye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Impande zombi zizaganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu.”

    Iyi nama yavuzwe bwa mbere mu 2019, aho yagombaga kujya ibera mu bihugu byombi biyakira buri mwaka, gusa haza kubaho imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19, yatumye ibikorwa byayo bidindira.

    RDB iri mu myiteguro yo kwakira itsinda riturutse muri Zimbabwe ryitabiriye inama yiga ku ishoramari

    source : https://ift.tt/3lQvZTc

  • Gasabo: Banki ya Kigali n’umuryango Umuhuza batangije amasomero rusange atatu – #rwanda #RwOT

    Aya masomero yatangijwe tariki 21 Nzeri 2021, mu tugari dutatu tw’uyu Murenge, aritwo Kabariza, Kigabiro ndetse na Kibenga yashyizwemo isomero rikuru.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda muri uyu muryango, Gasana Diane, yavuze ko aya masomero azafasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, ndetse ko bamaze gushyiraho amasomero arindwi hirya no hino mu gihugu, harimo n’aya atatu bashinze bafashijwe na Banki ya Kigali.

    Yakomeje agira ati “Turashaka abana b’abanyarwanda bafite ubumenyi butuma bagira intego zo kuzagera ku bintu bikomeye. Ntidushaka umwana urota ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali avuye hano i Rutunga. Turashaka umwana usoma ibitabo bikamuha inzozi n’amahirwe nk’ay’uri i Kigali.”

    Uyu muryango umaze gushyiraho amahuriro yo gusoma mu rwego rw’imidugudu agera hafi 4000 arimo ibitabo birenga ibihumbi 600, ndetse wanahuguye abakorerabushake bazafasha abandi gusoma barenga ibihumbi 8 hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, wari uyihagarariye mu gikorwa cyo gutangiza aya masomero ku mugaragaro, yavuze ko mu ntego za mbere z’iyi banki harimo gukora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo n’iki cyo kubafasha kwiyungura ubumenyi.

    Yagize ati “Iyo abantu basomye barushaho kwiteza imbere mu buryo bw’imitekerereze. N’ubuyobozi iyo bufite abaturage bajijutse, basobanukiwe, bumva ibintu mu mpande zose bifasha mu mikoranire y’abayobora n’abayoborwa.”

    “Nka Banki, natwe iyo dufite abakiliya basobanukiwe kandi bajijutse biradufasha cyane mu gukorana nabo kugira ngo basohoze imishinga itandukanye baba bafite.”

    Niyomugabo Jackson wari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu gufasha abaturage n’abana by’umwihariko kugana aya masomero kugira ngo ibitabo bitazasazira mu tubati ntawubisomye.

    Ati “Gahunda Umurenge ufite kugira ngo ibi bitabo bitazazaho ivumbi ni uko tuzafatanya n’urubyiruko rw’urukorana bushake rwabihuguriwe, tukazajya dushishikariza mu nteko rusange abaturage n’urubyiruko kugana aya masomero rusange.”

    Umuyobozi w’Isomero Rusange rya Kigali, [Kigali Public Library], Mudahinyuka Sylvan, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kunguka ubumenyi cyane muri uku kwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma.

    Avuga ko amasomero mu Rwanda ari kwiyongera ndetse ko hari arenga 70 hirya no hino mu gihugu kandi acyiyongera, agaragaza ko amenshi yashyizweho ku bufatanye n’umuryango Umuhuza, Save the Children, Ineza Foundation ndetse na Soma Rwanda.

    Umuryango Umuhuza watangiye mu 2005 urateganya gufungura n’andi masomero menshi harimo atatu uzafungura muri iki cyumweru mu Turere twa Kayonza, Bugesera na Ruhango.

    Banki ya Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru w’aya masomero yatangijwe, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

    Ubwo hafungurwaga amasomero mu Karere ka Gasabo ku bufatanye bwa Banki ya Kigali n’Umuryango Umuhuza

    Amasomero yafunguwe yitezweho gufasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda,

    source : https://ift.tt/3kucKPS

  • 'Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati 'utubari tuzafungura' yewewe'_ umwe mu bishimiye ifungurwa ry' utubari #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, Inama y'abaminisitiri mu Rwanda yateranye yemeje ifungurwa ry'utubari mu byiciro nyuma y'umwaka umwe n'igice dufunze, biragagara ko benshi bishimiye uyu mwanzuro.

    Benshi barimo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga , bari kugaragaza ko bishimiye uyu mwanzure reba ibitekerezo bya bamwe:

    Ku gufungura utubari, umwe yanditse kuri Twitter ati: 'Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati 'utubari tuzafungura' yewewe'

    Uwitwa Buki yanditse ati: 'Ahuii noneho tugiye kuzajya tunywa nta kwikanga ngo police iratugwa hejuru! Murakoze Bayobozi'

    Undi ati: 'Nonese abasa (urungano) ntakuntu iyi myanzuro twayinywera?'

    Aimée Jeanne Mukakamanzi ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragahinduye restaurant ariko 'ntibyagendaga nka mbere ya Corona'.

    Yabwiye BBC ati: 'Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Nizeye ko tugiye kongera kubona imibereho.'

    Abantu babarirwa mu bihumbi bahanwe na polisi barafungwa cyangwa bacibwa amande, bashinjwa kunywa inzoga mu tubari dukora rwihishwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/22/ahwe-mbega-ngo-inkuru-nziza-yataha-mu-rwanda-ati-utubari-tuzafungura-yewewe_-umwe-mu-bishimiye-ifungurwa-ry-utubari/

  • Perezida Kagame yagabiye abaturage ba Rutsiro na Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe ayo matungo ni abo mu Mirenge ya Nyabirasi na Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, no mu Murenge wa Bugeshi n’uwa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

    Abayobozi ba RDF bayobowe na Maj Gen Eric Murokore, uhagarariye ‘Reserve force’ mu Ntara y’Amajyaruguru, bari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze harimo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence na Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bashyikirije iyo mpano imiryango yatoranyijwe.

    Abaturage bishimiye inka bagabiwe n
    Abaturage bishimiye inka bagabiwe n’Umukuru w’igihugu

    Meya wa Rutsiro Ayinkamiye, yashimiye Perezida Kagame wagabiye iyo miryango, kugira ngo bizamure imibereho myiza yayo. Yanashimiye kandi abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano, ibyo bigatuma umutekano ugerwaho aho batuye ndetse bigatuma iterambere ry’aho batuye rikomeza kuzamuka.

    Maj Gen Eric Murokore yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano bagezeho ndetse bagakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano.

    Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ashimangira ko icyo cyorezo ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu ndetse n’uw’isi muri rusange.

    source : https://ift.tt/3nVsj5j

  • Utubari twakomorewe nyuma y’amezi 18, isaha y… – #rwanda #RwOT

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020, utubari turi muri serivise zari zigifunze kuko serivise nyinshi zafunzwe mu kwirinda iki cyorezo zagiye zikomorerwa ariko utubari ni bwo bwa mbere dukomewe. Ni nyuma y’amezi 18, ni ukuvuga iminsi irenga 540 nta muturarwanda wari wemerewe kujya mu kabari.

    Ifungurwa ry’utubari nyuma y’iyo minsi yose, ni inkuru yasamiwe hejuru n’abakunzi b’agasembuye dore ko muri buri Nama y’Abaminisitiri, babaga bategerezanyije amatsiko kureba ko bafungurirwa utubari. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, yatumye benshi babyinira ku rukoma kubera ikomorerwa ry’utubari. Indi serivisi kuri ubu igifunze, ni imipaka ihuza igihugu n’ibihugu bituranyi.

    Umwanzuro w’ifungurwa ry’utubari mu Rwanda nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri, uragira uti “Utubari turafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi hamwe na RDB”.

    Indi myanzuro yafashwe ni uko isaha yo kugera mu rugo yavuye kuri saa Yine igashyirwa saa Tanu z’ijoro ku baturage bo mu mujyi wa Kigali. Iyo ngingo iragira iti “Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z’ijoro. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ahandi hose mu gihugu. Ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro”.

    Icyakora mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura Covid-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’ijoro.

    Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri bizakomeza gufungura mu byiciro. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. 

    Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Ibirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori harimo no mu Ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 (Gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

    Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco/Fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe Covid-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na RDB.

    Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

    Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    Inama ziba imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

    Abaturage bose bongeye kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; Gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109742/utubari-twakomorewe-nyuma-yamezi-18-tuzafungurwa-mu-byiciro-isaha-yo-kugera-mu-rugo-yagizw-109742.html

  • Utubari twemerewe gufungura mu byiciro nyuma y'umwaka urenga dufunze #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru ifata ingamba nshya mu gukomeza gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 ndetse ishyiraho imishinga y'amategeko mishya.

    Iyi nama y'Abaminisitiri yateranye uyu munsi, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana na COVID-19 zirimo gukomorera utubari twafunzwe muri Werurwe 2020 ndetse n'amasaha ntarengwa y'ingendo yashyizwe saa tanu mu turere tumwe n'umujyi wa Kigali.

    Utubari dufunguwe nyuma y'amezi 18 twari tumaze dufunzwe ndetse iki cyemezo nicyo kimaze igihe ikirekire kidahinduka, mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Ingamba zizakomeza gukurikizwa:

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z'ljoro (11:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z'Ijoro (10:00 PM).

    b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi hose mu Glihugu. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z'ijoro (8:00 PM).

    lcyakora mu Turere twa Gicumbl , Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandl, ingendo zirabujljwe guhera saa Mbiri z'Ijoro (8:00 PM} kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z'Ijoro (7:00 PM).

    c. lbiro by'lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    d. lbikorwa by'lnzego z'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by'abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w'abitabira inama ntugomba kurenga 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'uko inama iterana.

    f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n'uko abagenzi bahana intera.

    g. Moto n'amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

    h. Restaurants zizakomeza kwakira abakiliya ariko ntizirenze 50% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Restaurants zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    i. Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.

    j. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n'abantu batarenze 30% by'ubushobozi bw'izo nsengero bwo kwakira abantu.

    k. Abagenzi base binjira n'abasohoka mu gihugu bakoresheje lkibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy'amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y'lnzego z'Ubuzirna yo kwirinda COVID-19.

    I. lbikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    m. Ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

    n. lbigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

    o. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

    p. lmihango y'ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero biremewe. lbirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n'abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw'lnzego z'lbanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu.

    q. lbirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/approved venues), harimo no mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

    r. lbindi birori n'amakoraniro rusange (ibitaramo by'abahanzi, iserukiramuco/ festival, imurikabikorwa n'ibindi) bizakomeza kwitabirwa n'abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk'uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

    s. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'lnganda.

    Hemejwe imishinga y'amategeko yo gukuraho:

    Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside
    Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
    Komisiyo y'igihugu y'Itorero
    Itegeko rishyiraho ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG)




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/utubari-twemerewe-gufungura-mu-byiciro-nyuma-y-umwaka-urenga-dufunze

  • Canal+ yasinyanye amasezerano na Airtel azafa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, ku cyicaro cya Canal+ Rwanda giherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Canal+ na Airtel, mu rwego rwo korohereza abakiriya kugura ifatabuguzi ry'amashusho ya Canal+ bifashishije Airtel Money, batavuye aho bari cyangwa ngo bafate ingendo.

    Impande zombi zivuga ko ubu buryo buzafasha abafatabuguzi muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko yishimiye cyane amasezerano basinyanye na Canal+ kuko azafasha abakiriya ku mpande zombi kunogerwa na serivisi zihuse kandi zinoze.

    Yagize ati: 'Twishimiye kubatangariza amasezerano twagiranye, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu, ni serivisi ije yunganira izo dutanga twifashishije Airtel Money'.

    Aya masezerano yasinywe mu gihe iki kigo cy'itumanaho cyatangiye ubukangurambaga, aho gishishikariza abakiriya babo 'kohereza amafaranga ku buntu', aho buri mukiriya ufite simukadi ya Airtel ndetse unafite Airtel Money abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.

    Emmanuel Hamez yabwiye Itangazamakuru ko kugura ifatabuguzi rya Canal+ wifashishije Airtel nta kiguzi bisaba, ahubwo ari ubuntu, anaboneraho umwanya wo gushishikariza abanyarwanda gukoresha Airtel.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye kugirana amasezerano na Airtel Rwanda kuko bizorohereza abafatabuguzi bakenera serivisi zabo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Yagize ati 'Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, ntekereza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo'.

    Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashishije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w'amafaranga ujyanye n'ifatabuguzi yifuza.

    Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Airtel

    Ubu buryo buzorohereza abafatabuguzi kubona serivisi za Canal+ mu buryo bworoshye kandi buhendutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109734/canal-yasinyanye-amasezerano-na-airtel-azafasha-abafatabuguzi-kubona-serivisi-biboroheye-109734.html

  • Rwanda-France: Ubufatanye mu by'ubukungu bizongera ishoramari ry'Abafaransa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibihugu by'u Rwanda n'Ubufaransa byatangaje ko bigiye gushyira imbaraga mu bufatanye mu by'ubukungu, aho byitezwe ko ishoramari ry'Abafaransa riziyongera mu Rwanda.

    Ibi byagarutsweho mu Kiganiro Perezida wa Sena y'u Rwanda yagiranye na Ambasaderi w'ubufaransa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.

    Kuva mu myaka itambutse, ubufatanye bw'u Rwanda n'Ubufaransa bwagiye bwigaragza cyane muri Politiki,.

    Icyakora kuri nshuro ibihugu byombi bigaragaza ko bikwiye gushyira imbaraga mu bufatanye mu by'ubukugu nk'uko byagarutsweho  mu biganiro Perezida wa Sena y'u Rwanda  Dr. Iyamuremye Augustin yagiranye na  Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

    Ati 'Ntabwo ubufatanye ari politiki gusa, bigomba no kujya mu bukungu. Abafaransa rero barashaka gushora imari  mu gihugu cyacu kuko bishimira amategeko meza , bishimira umutekano, ariko yanongeyeho ati iyo umuntu ari I Kigali ashobora no kubona uburyo  bwo kugaragara muri Afurika kuko ubu Kigali yabaye  ikitegererezo.'

    Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré,yagaragaje ko urugendo Perezida Emmanuel Macron aheruka kugirira mu Rwanda, rwabaye imbarutso yo kongera kunoza umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa binyuze mubufatanye mu ngeri zinyuranye.

    Yagize ati 'Murabizi ko hari urugendo rw'amateka Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yagiriye hano mu Rwanda, nyuma yo gushyirwa hanze kwa  Raporo ya Duclert kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byaduhaye uburyo bwo  kongera kunoza umubano hagati y'ibihugu byombi binyuze mu bufatanye mu ngenri zinyuranye Politiki, Ubukungu.'

    Yongeyeho ko 'Hari nk'ibigo binini mu Bufaransa bizashora imari hano by'umwihariko muri Kigali. Ikindi ni ubufatanye bw'inteko nshingamategeko zibihugu byombi, aho twaganiye uko Sena yurwanda yafatanya na Sena y'Ubufaransa.'

    Kuri ubu u Rwanda rushima umuhate w'Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, kandi ngo byongeye kugaragarira mu butumwa Ambasaderi w'ubufaransa mu Rwanda aheruka gutanga ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Dr. Iyamuremye Augustin Perezida wa Sena y'u Rwanda arakomeza agira ati'Twasomye ukuntu yanditse mu gitabo hariya ku Rwibutso rwa Gisozi yamaze kuhasura, akavuga abikuye ku mutima ukuntu yababajwe n'ibyabaye mu Rwanda kandi akarangiza avuga  ko yishimira kuba ari mu Rwanda kandi akazafatanya n'Abanyarwanda kugira ngo ibyo bakoze bubaka igihugu cyabo bikomeze. Icyo twakimushimiye urabona abifite muri gahunda ye mubyo twaganiriye kongera guhuza  u Rwanda n'Ubufaransa kandi batibagirwa ibyabaye.' 

    Kuva Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yasura  u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, ibihugu byombi byatangiye kugaragaza ibikorwa bitandukanye, mu rugendo rwo  kurushaho kongera gushimangira umubano mwiza  nyuma y'imyaka  irenga 25 ishize ibihugu bitabanye neza.

    Daniel Hakizimana

    The post Rwanda-France: Ubufatanye mu by'ubukungu bizongera ishoramari ry'Abafaransa mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/rwanda-france-ubufatanye-mu-byubukungu-bizongera-ishoramari-ryabafaransa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-france-ubufatanye-mu-byubukungu-bizongera-ishoramari-ryabafaransa-mu-rwanda

  • Miliyari 8 zishyuwe ba Rwiyemezamirimo batarangije kubaka Stade ya Nyagatare #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo y'Abadepite ishinzwe imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ntibanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe n'Akarere ka Nyagatare ku iyubakwa rya Stade y'aka Karere (izwi nka Gorogota) yashowemo agera kuri miliyari umunani, ba Rwiyemezamirimo bakishyurwa batararangije imirimo.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kahawe miliyari umunani z'amafaranga y'U Rwanda yo kubaka stade ya Nyagatare, iyo mirimo ntirangizwe kuko hatigeze hakorwa inzira z'amazi, ba Rwiyemezamirimo bakishyurwa batarayirangije.

    Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya leta, PAC, Muhakwa Valens yavuze ko bitamutunguye kuko aka Karere buri mwaka muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, iki kibazo cy'imirimo ya stade itarasojwe gihora kigaruka, avuga ko ari imikoreshereze mibi y'umutungo wa Leta.

    Ati 'Iki kibazo cya Stade muzakirangiza mute ko gihora kigaruka? Uko biri kose Kimaze kumenyerwa.'

    Mu gusubiza Akarere ka Nyagatare kavuze ko ikibazo cyabayemo imirimo yarangijwe bakibagirwa gukora inzira amazi anyuramo,Umuyobozi w'aka karere ka Nyagatare Mushabe David Claudian abisabira imbabazi.

    Abadepite bagize iyi komisiyo bavuze ko ibisobanuro aka Karere katanze batanyuzwe na byo basaba bagasaba kugaragaza ingamba bafite mu gukemura iki kibazo.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe Abaturage LODA madame Claudine Nyinawagaga, yavuze ko nubwo hagaragaye imicungire mibi y'amafaranga ya Leta bitavuze ko ba Rwiyemezamirimo bose bagiye bishyurwa batigeze barangiza imirimo yabo.

    Nyinawagaga ati 'Ariko byibuze aha ngaha nabahamiriza ko nta mafaranga y'umurengera aba yishyuwe Rwiyemezamirimo kandi  atakoze neza imirimo ifitiye abaturage akamaro.'

    Mu bindi bibazo byagaragajwe muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ,harimo umuhanda wakozwe Kagitumba-Byimana ushorwamo agera kuri miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko ntiwarangizwa kuko urimo ibinogo, ba Rwiyemezamirimo bagahabwa amafaranga batarasoje imirimo yo kuwubaka.

    Iyi raporo ikomeza igaragaza ko hari miliyoni 36 z'amafaranga y'u Rwanda zasinywe n'abakozi badakora mu Karere.

    Akarere ka Nyagatare kubahirije inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku kigero cya 60%.

    AGAHOZO Amiella

    The post Miliyari 8 zishyuwe ba Rwiyemezamirimo batarangije kubaka Stade ya Nyagatare appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/miliyari-8-zishyuwe-ba-rwiyemezamirimo-batarangije-kubaka-stade-ya-nyagatare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=miliyari-8-zishyuwe-ba-rwiyemezamirimo-batarangije-kubaka-stade-ya-nyagatare