Tag: Ubukungu

  • Mu Rwanda handitswe ishoramari rya miliyari 8$ kuva mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw'Igihugu mu kubungabunga ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, hibandwa ku guhangana n'ibibazo bikomoka imbere mu gihugu n'ibituruka hanze yacyo.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kugaragaza ubudahangarwa kuko mu gihembwe cya mbere cya 2026 bwazamutse ku rugero rwa 10%, aho ryatumye hahangwa imirimo irenga ibihumbi 240 kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Yavuze ko izamuka ry'ubukungu rinajyana n'ishoramari ry'abikorera rigenda ryiyongera.

    Ati 'Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza muri Kamena uyu mwaka handitswe imishinga y'ishoramari ry'abikorera rifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 8$. Biteganyijwe ko iri shoramari rizahanga imirimo igera ku bihumbi 118.'

    U Rwanda rufite intego yo guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka, kuzageza mu 2029.

    Umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, bingana n'izamuka rya 10%.

    Serivisi zagize uruhare rwa 52% by'umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira uruhare rwa 24%, ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.
    Umusaruro w'ubuhinzi wiyongereyeho 8%, uw'inganda wiyongeraho 13%, mu gihe umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 7%.

    Ku rundi ruhande umusaruro w'ubucuruzi buranguza n'ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw'ubwikorezi wiyongeraho 11% harimo uw'ubwikorezi bwo ku butaka wiyongeraho 10%. Umusaruro w'ubwikorezi bwo mu kirere wiyongeraho 7%.

    Mu Rwanda handitswe ishoramari rya miliyari 8$ kugeza muri Kamena 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-handitswe-ishoramari-rya-miliyari-8-kuva-mu-2024

  • Igikoni.com: Revolutionizing E-commerce in Kigali #Rwanda #RwOT



    In the digital age, e-commerce has become an essential part of our lives, transforming the way we shop and conduct business. With convenience and accessibility at the forefront, consumers now demand seamless online experiences that cater to their specific needs. Igikoni.com, an innovative e-commerce app and website based in Kigali, Rwanda, has emerged as a trailblazer, revolutionizing the local retail landscape. In this article, we will explore the key features and reasons why Igikoni.com stands out as the best e-commerce platform in Kigali.

    User-Friendly Interface

    Igikoni.com boasts a sleek and intuitive user interface, ensuring a hassle-free shopping experience for customers. The platform is designed with a user-centric approach, making it easy to navigate, browse products, and complete purchases. From the moment users enter the website or launch the app, they are greeted with a visually appealing layout, showcasing popular products, exclusive deals, and personalized recommendations.

    Extensive Product Selection

    One of Igikoni.com’s standout features is its wide range of products, catering to diverse consumer preferences. Whether users are looking for the latest fashion trends, electronics, home appliances, or even groceries, the platform has it all. Partnering with numerous local and international brands, Igikoni.com ensures that customers can find everything they need in one convenient location, eliminating the need to visit multiple physical stores.

    Secure Payment Options

    When it comes to e-commerce, security is paramount, especially when handling sensitive banking information. Igikoni.com excels in providing a secure and trustworthy payment system, safeguarding customers’ personal and financial details. With multiple payment options available, including mobile money services, credit/debit card payments, and cash on delivery, Igikoni.com ensures that customers have the flexibility to choose a method that suits them best, bolstering their confidence in online transactions.

    Seamless Delivery and Exceptional Customer Service

    Prompt and reliable delivery is key to any successful e-commerce platform. Igikoni.com recognizes the importance of timely deliveries and has established a robust logistics network that ensures efficient dispatch and swift order fulfillment. Customers can easily track their orders in real-time, enhancing the transparency of the entire process.

    In addition to efficient delivery, Igikoni.com provides exceptional customer service. Their dedicated support team is readily available through various communication channels, offering assistance, addressing queries, and resolving any issues that may arise. This commitment to customer satisfaction sets Igikoni.com apart from its competitors.

    Promotions and Loyalty Programs

    Igikoni.com continuously offers exciting promotions, discounts, and loyalty programs to reward its customers. From seasonal sales to exclusive offers for loyal shoppers, the platform goes the extra mile to provide added value and incentivize customers to choose Igikoni.com for their e-commerce needs. By doing so, they foster long-term customer loyalty and create a thriving community of satisfied shoppers in Kigali.

    Igikoni.com has set a high standard for e-commerce in Kigali, combining an intuitive user interface, extensive product selection, secure payment options, seamless delivery, exceptional customer service, and enticing promotions. By embracing the evolution of online retail, Igikoni.com has become the go-to platform for convenient, safe, and reliable shopping experiences. Whether you are a tech enthusiast, a fashionista, or simply seeking everyday essentials, Igikoni.com is undoubtedly the best e-commerce app and website in Kigali, ensuring your needs are met with utmost satisfaction.

  • Uyu mugabo azahagarikwa n’ande? Elon Musk yisubije umwanya we yari yarambuwe nk’umuherwe wa mbere ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Elon Musk yisubije umwanya we yari yarambuwe nk'umuherwe wa mbere ku isi

    Elon Musk yisubije umwanya w'umuntu ukize kurusha abandi ku isi, awuvanyeho Bernard Arnault umukuru wa kompanyi LVMH y'ibicuruzwa by'ubuzima buhenze.

    Umutungo we wazamutseho miliyari 55$ kuva muri Mutarama(1) uba miliyari 192$, nyuma yo kuzamuka kw'agaciro k'imigabane ya kompanyi ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla.

    Umutungo wa Arnault wo wagabanutseho miliyari 24$ ugera kuri miliyari 187$, nk'uko bivugwa n'urutonde rwa Bloomberg Billionaire index.

    Ubu akurikiwe na Jeff Bezos hamwe na Bill Gates ku mwanya wa gatatu n'uwa kane

    Arnault w'imyaka 74, yari yaciye kuri Musk, 51, mu Ukuboza(12) gushize ubwo imigabane ya LVMH yiyongeraga kubera isoko ryari ryazamutse ry'abakeneye ibicuruzwa bye.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-azahagarikwa-nande-elon-musk-yisubije-umwanya-we-yari-yarambuwe-nkumuherwe-wa-mbere-ku-isi/

  • U Rwanda rwabonye aho rugiye guhahira ingano n'ibigori kuri make #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko bumvikanye na Serbia ko u Rwanda rwakurayo ingano n'ibigori, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n'intambara iri muri Ukraine.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu biganiro byahuje Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Édouard ubwo yakiraga Minisitiri w'Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w'Intebe n'intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n'igabanuka ry'ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine .

    Yagize ati “Twumvikanye nabo ko dushobora guhahirayo ingano n'ibigori bakabizana,abanyarwanda benshi babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse.

    Yavuze kandi ko imikoranire mishya na Serbia yatuma u Rwanda rwoherezayo ikawa,icyayi ndetse na ba mukerarugendo babo bakaza mu Rwanda kwirebera ibirutatse.

    Ati “Hari byinshi ibihugu byombi byakunguranaho.”

    Minisitiri Nshuti yavuze ko abikorera ku mpande zombi bariteguye ndetse u Rwanda ngo rwiteguye koherezayo abanyeshuri kuhiga kuko hari byinshi bateyemo imbere nk'ikoranabuhanga n'Ubuhinzi.

    U Rwanda na Serbia bafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rwabonye-aho-rugiye-guhahira-ingano-n-ibigori-kuri-make

  • Muhanga: Ingengo y'imari ivuguruye irasaga Miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga yatoreye ingengo y'Imari y'Inyongera ingana na Miliyari 3,731, 337,749 frw. Kuvugururwa kwayo ikongerwa, bisobanuye ko ingengo y'Imari yose hamwe yabaye Miliyari 32,172,500,730 frw ivuye kuri Miliyari 28,441,162,981 z'amafaranga y'u Rwanda yari ateganyijwe ubwo hatangizwaga umwaka w'Ingengo y'imari wa 2022-2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al-Bashir avuga ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y'Imari yazamuwe n'imishahara y'abarimu na gahunda yo gufasha ibigo by'amashuri muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

    Yagize ati' Muri izi Miliyari 3,7 ziyongereyeho, zazamuwe n'imishahara y'abarimu yiyongereye mu gihugu cyose, ariko twaranarebye dusanga na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri igomba kunganirwa, ihabwa hafi Miliyari 1 y'amafaranga y'U Rwanda. Hari n'undi mushinga waje uzakorana n'abahinzi wa CDAT, uzakorera mu mirenge ya Muhanga, Cyeza, Kabacuzi na Nyamabuye kandi muri ayo mafaranga hari ibikorwa byo kubaka amashuri y' ubumenyi ngiro  (TVET) azatwara asaga Miliyoni 200 no kubaka inkuta zirinda amashuri yubatswe mu nkubiri yo kubaka amashuri'.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko iyo batora mu ntangiriro z'umwaka w'ingengo y'imari baba bagomba kureba uko ibikorwa byari biteganyijwe byakozwe n'aho igenamigambi rigenda buhoro cyangwa ryihuta, mbese ukihwitura ubwawe bitewe n'aho ugeze.

    Yagize ati' Ubusanzwe iyo wateganyije ibikorwa bigomba gukorwa ugera igihe ugomba kwigenzura ukareba ahari ikibazo ukahakorera ubusesenguzi bwimbitse ku bikorwa wateganyije gukora bityo rero aho dusanze intege nkeya tugerageza kuhaha ingufu zihagije kugirango umuturage wacu abone serivisi nziza. Akomeza yibutsa abatuye akarere ka Muhanga ko uruhare rwabo rukwiye kugaragara bagafatanya n'ubuyobozi mu bikorwa bikenera ubukangurambaga.

    Kugeza ubu hashize ibihembwe 2 ugendeye ku mwaka w'ingengo y'Imari aho aka karere kageze kuri 48, 1% ahwanye na Miliyari 16 685 242 930 frw mu gukoresha amafaranga yari yaragenwe mu ngengo y'Imari ya 2022-2023.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/04/muhanga-ingengo-yimari-ivuguruye-irasaga-miliyari-3-zamafaranga-yu-rwanda/

  • U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga izifashishwa mu gukwirakwiza amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu by’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 22 z’Amadorali ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/u-buyapani-bwahaye-u-rwanda-inkunga-izifashishwa-mu-gukwirakwiza-amazi

  • U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga izifashishwa mu gukwirakwiza amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu by’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 22 z’Amadorali ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/u-buyapani-bwahaye-u-rwanda-inkunga-izifashishwa-mu-gukwirakwiza-amazi

  • Gakenke: Koperative yiguriye imashini ya Miliyoni 120Frw ikaranga ikawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba Koperative 'Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gakenke-koperative-yiguriye-imashini-ya-miliyoni-120frw-ikaranga-ikawa