Tag: Ubukungu

  • Ayateke Star Company Ltd yashimiwe nikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu ntara y'Iburasirazuba uruhare bagira mu iterambere ry'uRwanda. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 09 Ugushyingo 2021, mu birori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), cyashimiye abasora bo mu Ntara y'Iburasirazuba, ubwitange bagaragaje mu gusora neza, bigatuma iyi ntara irenza ku ntego yariyahawe mu mwaka w'isoresha wa 2020/2021.

    Ayateke Star Company Ltd icunga ibikorwaremezo by'amazi yahamagawe ku mwanya wa kabiri. yashimiwe kwinjiza umusoro ugera kuri 142,444,417 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021. ikaba yashimiwe by'umwihariko kuba isora neza ikanakoresha IBM. Ayateke Star Company Ltd n'umwaka w'imisoro uheruka yari yaje mumyanya yambere muri iyi Ntara
    Eng.SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd
    kimwe mu bigo byahembwe mu Ndashyikirwa, yatangarije impanuro.rw ko bishimira
    ibikorwa bya Leta. Ku bwabo gusora babifata nk'inshingano. Yagize ati: 'Ibiva mu
    musoro dutanga bigaragarira buri wese kandi ubwabyo birivugira; iyo dusora rero
    tuba twiyubakira Igihugu kuko wa musoro twatanze uratugarukira ukubaka amashuri
    abana bacu bakigamo, tukabona imihanda myiza ndetse n'umutekano ukagera kuri
    buri wese. Iki gihugu nit we maboko yacyo ni yo mpamvu dushimishwa no gutanga
    umuganda wacu mu kucyubaka tubinyujije mu gutanga umusoro uko bikwiye.'

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwatangaje ko kwikorera biranga umuco wo kwigira kandi ko ari bwo butore nyabwo.

    CG Gasana yagize ati 'Kwikorera ni umuco wo kwigira, abakora ni intore kandi ni byo bitugira abo turibo nk'abanyarwanda bafite intego'.

    Guverineri CG Gasana, avuga ko ari umwanya wo kuzirikana agaciro k'imisoro n'amahoro mu gihugu cy'u Rwanda kandi ko gushima abasora, ari ukubaha agaciro kabakwiriye.

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwasabye Abikorera gukomeza gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.
    Ashimira abaturage b'Intara y'Iburasirazuba kuba barakomeje kwihanganira ibihe bikomeye bya Covid-19 banyuzemo ntibacike intege bagamije kugera ku ntego zabo.

    Ati 'Uko kwihangana kwagize uruhare rukomeye cyane mu kugira umusaruro ushimishije ku misoro n'amahoro'.
    Intara y'Iburasirazuba yahisemo gukora ubuhinzi n'ubworozi, ubukerarugendo, gutanga serivisi ku bayigana, ubucuruzi bwambukiranya umupaka n'ibindi bigamije guteza imbere iyi ntara.

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, cyatangaje ko mu ntara y'Iburasirazuba hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n'andi atari imisoro angana na miliyari 35.7 Frw ku ntego y'umwaka 2020/2021 RRA yari yahawe ingana na miliyari 33.6 Frw. Iyi ntego yagezweho ku gipimo cya 106.1%. Ni ukuvuga ko harenzeho miliyari 2.0 Frw. Ugereranyije n'umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 22.9%. Imisoro yeguriwe inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 13.74 Frw, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 13.51. Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 101.7%.

    Naho mu gihembwe cya mbere (1) cy'umwaka w'isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n'andi atari imisoro angana na miliyali 8.8 Frw ku ntego Ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 8.9 Frw, bingana na 99.8%. N'ubwo intego itagezeweho ariko, ugereranyije n'igihembwe cya mbere (1) cya 2020/2021, umusoro wiyongereyeho 12.8%. Muri iki gihembwe kandi, imisoro yeguriwe inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 3.7 Frw, mu gihe intego yari miliyali 3.5 Frw, bingana na 101.7%.
    Mu mwaka wose wa 2021/2022, Intara y'Iburasirazuba yahawe intego yo kwinjiza imisoro y'imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 39.1 Frw; naho imisoro n'amahoro byeguriwe inzego z'ibanze ni miliyari 11.1 Frw.

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro gihamya ko gishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Dufatanye Kuzahura Ubukungu', ndetse n'imikoranire myiza n'abasora, intego y'uyu mwaka izagerwaho nk'uko byagaragajwe n'umusaruro wa 2020/2021.

    Ku bufatanye bw'abasora na Leta, hashyizeho ingamba zo kuzahura ubukungu 'Manufacture and Build to Recover Program', Ikigega cyo kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund), n'ibindi…, ibi bikaba bitanga ikizere ko ntakabuza n'intego y'uyu mwaka izagerwaho ku kigero gishimishije.

    Ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku rwego rw'intara bigamije gushimira ibyagezweho by'umwihariko muri izo ntara ndetse hazanafashwa abaturage bo mu ka Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n'imitingito n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

    Ibirori nyamukuru byo ku rwego rw'igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali kuri 'Intare Conference Arena' ku itariki ya 19/11/2021.

    Abasora neza bashimiwe:

    Mu karere ka Rwamagana:

    Vinit International Sosiyeti ikora biscuits (Biswi) ikoresheje ibijumba. Yinjije mu isanduka ye Leta umusoro ugera ku mafarangamiliyoni 256,013,163.

    Mu karere ka Kirehe:

    Ayateke Star Company LTD yashimiwe kwinjiza umusoro ugera kuri 142,444,417 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021.
    Iyi sosiyete yanatanze akazi ku bantu bagera ku 307 bibafasha kuzamura imibereho yabo ya buri munsi, harimo no kubateganyiriza mu zabukuru mu kigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize.

    Mu karere ka Kayonza:

    Costwise Contractors Ltd Sosiyeti ikora serivisi z'ubwubatsi kuva mu mwaka wa 2009.

    Yashimiwe kuba yarasoze umusoro ugera kuri 134,793,455 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021.

    Iyi Company kandi yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 453 bibafasha kwibeshaho no gutunga imiryango yabo.

    Mu karere ka Nyagatare:

    H.M Business ni sosiyete ikora ubucuruzi bw'ibinyobwa bya Bralirwa.
    Yinjije mu isanduku ya Leta umusoro ugera kuri 80,826,953 Frw.

    Mu karere ka Bugesera:

    Escale Group Limited ni sosiyeti ifite inzu z'ubucuruzi na station za lisansi bikodeshwa.

    Ikoresha neza EBM ya 2, imenyekanisha ikanishyura imisoro ku gihe, yinjije mu isanduka ya Leta 79,241,009 Frw.

    Mu karere ka Gatsibo:

    Life Holistic Ltd ni sosiyete yasoze umusoro ugera kuri 23,262,362 Frw kandi ikaba ikora ikinyobwa muri tangawizi cyitwa Uruvange.

    Iyi Company kandi yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 12 bahoraho ndetse n'abandi bari hagati ya 20 na 25 ba Nyakabyizi bitewe nuko akazi kabonetse kangana.

    Mu karere ka Ngoma:

    Nganila Company Ltd ni sosiyete ikora serivisi zo kuvidura amazi y'imyanda.
    Mu mwaka 2020/2021 yasoze umusoro ugera kuri 20,093,542 Frw.
    Ikiciro cy'uwakoresheje neza EBM
    B&C General Supply Ltd ni Sosiyeti ikora ubucuruzi bw'ibinyobwa bya Bralirwa mu karere ka Kayonza.

    Ni usora w'intangarugero mu gutanga inyemezabuguzi akoresheje EBM, yatanze inyemezabuguzi 111,382 zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 5,956,637,637 Frw.

    Ikiciro cy'umuguzi wasabye EBM
    Twahirwa Emmanuel, ni umuturage utuye mu karere ka Bugesera wasabye inyemezabuguzi ya EBM.

    Ntabwo akora ubucuruzi ariko igihe cyose agiye kugura, yagize umuco wo gusaba fagitire ya EBM aho aguze kandi akahava ari uko bayimuhaye.

    Mu mwaka ushize wa 2020/2021, Twahirwa yasabye fagitire 86 zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera ku 281,150 Frw.


    Ayateke Star Company Ltd yashimiwe kuba yarinjije mu isanduka ya Leta asaga miliyoni 100 (Foto RRA).


    Guverineri-CG-Gasana-K.-Emmanuel-yagaragaje-ko-kwikorera-ari-ukwihesha-agaciro-Foto-RRA.


    Perezida wa PSF, Ndungutse Jean Bosco, yashimye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwashyizeho umunsi w'Abasora (Foto RRA).


    Eng.SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd.


    Eng. SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd ashikirizwa igihembo yahawe na RRA.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/10/ayateke-star-company-ltd-yashimiwe-nikigo-cyimisoro-namahoro-mu-ntara-yiburasirazuba-uruhare-bagira-mu-iterambere-ryurwanda/

  • 2020 : Abahamijwe ruswa baciwe ihazabu ya 1.238.000.000Frw…Abagabo bakubye abagore 7 #rwanda #RwOT

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yabitangaje ubwo yagaragariza Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite na Sena ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2020-2021.

    Yavuze ko abantu bahamwe n’icyaha cya ruswa mu buryo bwa burundu ari 286 barimo abagabo 249 bangana na 87% mu gihe abagore ari 37 bangana na 13%.

    Yatangaje kandi ko miliyoni 732 Frw n’ibihumbi 147 915 USD ari yo agaragara muri kiriya cyaha kuri bariya bantu bagihamijwe mu buryo bwa Burundu.

    Ku rundi ruhande ariko abo cyahamye uko ari 286 na bo baciwe ihazabu ingana na miliyari imwe na miliyoni 238 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi 432 by’amadorali ya Amerika.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko ibi ari umusaruro uturuka ku muhate u Rwanda rushyira mu guhangana na ruswa.

    Avuga ko kuvugurara amategeko ndetse n’iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana na ruswa.

    Urwego rw’umuvunyi ruvuga Kandi ko kugeza ubu abantu 6 bananiwe gusobanura inkomomo y’umutungo wabo ndetse rukaba rwaramaze gushyikiriza ubugenzacyaha dosiye 3 mu gihe izindi 3 rukizikurikirana.

    Muri 2020 Abantu 37 ku basaga ibihumbi 13 ntibitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo bituma urwego rw’umuvunyi rubasabira ibihano binyuranye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/2020-Abahamijwe-ruswa-baciwe-ihazabu-ya-1-238-000-000Frw-Abagabo-bakubye-abagore-7

  • Dufite imashini nyinshi zikora imihanda ariko twagakwiye kubanza kuzana izihinga- Impuguke Bihira #rwanda #RwOT

    Dr Bihira avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu bya Africa ariko yanerekanye ko hari ibicuruzwa byatumizwaga hanze ariko atari ngombwa kubigura mu mahanga.

    Ati 'Ubu tugomba kwimenya, tukamenya ibintu twakorera mu gihugu cyacu tukamenya ko twakura hanze ibintu dufite ariko wasangaga nk’ibintu dufite abantu bavugaga ko ibyo hanze ari byo byiza.'

    Dr Bihira usanzwe ari mpuguke mu bukungu, agaruka ku itumbagira ry’ibiciro ku masoko rikomeje kugaragara, bamwe bakavuga ko rifitanye isano n’ingaruka za COVID-19, we akavuga ko ikibitera cya mbere atari izo ngaruka za COVID-19.

    Avuga ko ikibazo cya mbere ari icyo kugeza ibicuruzwa ku babikeneye. Ati 'Nkubu ntiwamenya abantu bakeneye imbuto aho bari, ntiwamenya ibiva mu ifarini aho ababikeneye bari ari benshi, abantu bakora imigati bakayishyira muri Alimentation imwe ikazahangirikira bakanayijugunya nyamara hari umuntu ukeneye umugati ariko ntawubone.'

    Avuga ko ikindi ari ingaruka z’abakoloni binjije mu bantu ko bagomba gukoresha ibiturutse mu bihugu byabo, agatanga urugero rw’amasambusa ahenda kuko akarangishwa amavuta ava hanze nyamara yagakwiye gukarangishwa amavuta y’inka zo mu Rwanda.

    Ati 'Ibi biciro birimo kuzamuka kuko ibintu by’iwacu ntabwo turimo kubyitaho ngo dushyireho na systeme [uburyo] ibigeza ku bantu babikeneye.'

    Imashini zikora imihanda zikwiye kuza nyuma y’izihinga

    Dr Bihir avuga ko kimwe mu bizatuma ibiciro ku masoko bigabanuka ari uko abantu bakwihaza mu biribwa kandi ko na byo hari icyo bisaba.

    Ati 'Dukeneye ubworozi bwa kijyambere atari ibi umuntu ashyira inka mu kiraro, ubundi ahandi haba aborozi umwe akagira nk’Inka igihumbi [1 000] yaba afite nke akagira Magana atanu [500] hano uwo rwego ntiturarugeraho.'

    Kimwe no mu buhinzi, Dr Bihira avuga ko ubuhinzi bwo gukaraga isuka butazatuma habaho kwihaza, ahubwo ko uru rwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi rukwiye kujyamo abashoramari bazatuma ibikorwa byarwo bikorwa mu buryo bugezweho bw’imashini n’ikoranabuhanga.

    Ati 'Reba ubu dufite imashini nyinshi zikora imihanda ariko twabanza tukazana izihinga izikora imihanda zikaza bwa kabiri kuko guhinda ni cyo cya mbere kizatunga Abanyarwanda, ni cyo cya mbere kizatuma tubona inganda zikora ibiva mu buhinzi…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dufite-imashini-nyinshi-zikora-imihanda-ariko-twagakwiye-kubanza-kuzana-izihinga-Impuguke-Bihira

  • Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 muri Convention Center, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abitabiriye inama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, aho yashimye ubushake bw’abashoramari bo muri icyo gihugu bwo gushora imari mu Rwanda.

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kubasangiza kubijyanye n'ubufatanye bw'u Rwanda na Arsenal ndetse na PSG, avuga ko amafaranga u Rwanda rwashoye muri iyi kipe yo mu Bwongereza, rwamaze kuyagaruza ndetse rukaba ruri mu nyungu.

    Yagize ati'Mu busanzwe ndi umufana wa Arsenal, ndetse kuri ubu turi gukorana neza na PSG, ubu ndi umufana mwiza wa PSG. Ndababwiza ukuri, igihe muzagaruka mufite umwanya uhagije nzabereka imibare mwihere ijisho, ibintu bimeze neza cyane ndetse tumaze kubona arenze ayo twashoye'.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka itatu ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n'abagera kuri miliyoni 75.

    Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w'ikipe y'abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino, bose baje mu Rwanda.

    Muri ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b'Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w'Amashuri yigisha umupira w'amaguru ya Arsenal na Kerry Green, bahugura ab'Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk'uwo iyi kipe ikina.

    Muri Mata, abakinnyi ba Arsenal bifanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyi kipe iherutse kugaragaza ko yari inyuma ya Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye muri Kigali Arenal muri Gicurasi, ndetse abakinnyi b'iyi kipe bakaba bari mu bitabazwa mu muhango wo kwita izina abana b'Ingagi baba bavutse.

    RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, ubukerarugendo mu Rwanda bwazamutseho 17%, amafaranga yinjiye mu 2019 yiyongereyeho miliyoni 75 z'amadolari ya Amerika ugereranyije n'ayinjiye mu 2018, Abasura u Rwanda baturutse i Burayi biyongereyeho 22%, mu gihe abaturutse muri UK biyongereyeho 17%.

    Ubu bufatanye kandi buzakomeza guteza imbere mupira w'amaguru mu Rwanda, harimo no guhugura abatoza mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo n'abagore.

    Ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo RDB yatangaje ko yongereye amasezerano y'imikoranire na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwungukiye cyane mu bufatanye na Arsenal ndetse na PSG bikaba bihagaze neza cyane

    U Rwanda ruherutse kongera amasezerano y’ubufatanye na Arsenal mu kwamamaza u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109980/perezida-kagame-yavuze-ko-amafaranga-u-rwanda-rumaze-gukura-mu-bufatanye-na-arsenal-aruta–109980.html

  • “Ubufatanye bwacu na Arsenal bwatwinjirije amafaranga menshi aruta ayo twayihaye” -Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda ko rwashoye amafaranga menshi mu bufatanye na Arsenal cyangwa PSG bibeshya kuko n'ubundi u Rwanda rwamaze kunguka.

    Ati “Nyuma ya 1994 nko muri 1998 twatangiye kubaka ibikorwa remezo ku bushobozi buke twari dufite.Twubatse Hotel.Iya mbere yacungwaga na Intercontinental nyuma iza kugirwa Serena gusa yubatswe ku mafaranga ya Guverinoma.

    Twatatswe n'abantu badutuka ngo muri gusesagura amafaranga y'igihugu mwubaka hoteli y'inyenyeri 5 bakeka ko turi injiji.Twahisemo guceceka turavuga tuti wenda mu myaka 5 iri imbere bazumva ibyo turi gukora mu by'ukuri….Nyuma bamwe mu bikorera baravuze ngo dushaka iriya hotel.”

    Yakomeje ati 'Ndakeka ko ababifata nabi ari abatabisobanukiwe, ntabwo ntekereza ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Niba batekereza ko u Rwanda rwatangiye gupfusha ubusa amafaranga yarwo gutyo gusa, rukayaha abatanayakeneye nk'uko rwo ruyakeneye, aho niho urujijo rwabo rutangirira.

    Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuruye abantu benshi binjirije igihugu amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal. Sindi umucuruzi mwiza cyane ariko hano twabikoze neza.'

    Yasubije kandi ku banenze ubwo bufatanye basaba Guverinoma y'u Bwongereza guhagarikira inkunga u Rwanda, ngo kuko iyikoresha mu bidafitiye igihugu akamaro.

    Kagame yavuze ko atabona ikibazo kiri mu gukoresha inkunga neza, ikunguka.

    Ati 'Ni ukwibeshya, niba umpaye inkunga urashaka ko nyikoresha nte? Kuki ushaka kuntegeka uko nyikoresha? Niba ushobora kumpa miliyoni 50 nkazibyazamo miliyoni 300, ibyo urabinziza kubera iki?.'

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n'Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso ku ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Ayo masezerano yongeye kuvugururwa uyu mwaka, aza asanga andi yasinywe hagati y'u Rwanda n'Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ubufatanye-bwacu-na-arsenal-bwatwinjirije-amafaranga-menshi-aruta-ayo-twayihaye

  • MINECOFIN yasabwe ibisobanuro ku ikoranabuhanga rimaze gutwara miliyari 21 Frw rikaba rikirimo ibibazo – #rwanda #RwOT

    Integrated Financial Management Information & System (IFMIS) ni uburyo ibigo n’inzego za Leta bikoresha bigaragaza amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’imari hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikoreshwa mu igenamigambi, icungamutungo, kwishyura, gukora inyigo, gutanga raporo, ubugenzuzi n’ibindi.

    Yatangiye gutezwa imbere mu 2002, mu 2010 aba ari bwo ishyirwa mu bikorwa, inatangira gukoreshwa ku bufatanye na Sosiyete ya E-Tools.

    Mu 2014 hakozwe amavugurura kubera ibibazo byayigaragaragamo biturutse ku kuba E-Tools yayitangagamo ubufasha yari iy’abanyamahanga.

    Hatangijwe indi system, itangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016 ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 yagaragaje ko IFMIS yashowemo amafaranga menshi. Ni miliyari 21 Frw.

    Ku wa 27 Nzeri 2021 ni bwo PAC yari yatumije Minecofin ngo itange ibisobanuro kuri iyo micungire mibi y’imari yagaragaye.

    Umuhuzabikorwa wa IFMIS, Mukwende Placide, yasobanuye ko amafaranga yakoreshejwe mu cyiciro cya mbere “bitavugwa ko yapfuye ubusa” kuko yafashije guha igihugu system y’ikoranabuhanga mu myaka itandatu.

    Bijyanye n’uko hari ibice by’igihugu bitari byageramo internet ikora neza muri iyo myaka, ngo hari amafaranga yakoreshejwe hahugurwa abakozi b’imirenge kugira ngo bashobore gukoresha ubundi buryo bwunganira iyo gahunda.

    Mukwende yagize ati “Amafaranga yakoreshejwe icyo gihe arimo miliyoni 700 Frw yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru, yakoreshejwe mu guhugura abakozi b’imirenge kugira ngo bakoreshe system ya SEES. Yari system yoroshye cyane gukoresha bitewe n’uko ubushobozi bwari ku mirenge icyo gihe bwari bukeya.”

    “System ya IFMIS imaze kuboneka ifite n’ubushobozi buhagije, imirenge yose, ibigo nderabuzima, ambasade n’imishinga yose ya Leta twabizanyemo ku buryo twavuye ku bigo n’inzego 174 tukagera ku birenga 1200.”

    Abadepite bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bemeza ko ayo mafaranga yakoreshejwe nabi.

    PAC yasobanuje Minecofin uko inyigo ya IFMIS yakozwe kuko uburyo yakoreshaga mbere bwahinduwe amakuru amwe akaza atuzuye ndetse bikagaragara ko hari modules zitari muri iyo system.

    Mukwende yasubije ko ibibazo bya modules bigenda biva mu nzira ku buryo ibisigaye hari gukorwa ibiganiro n’abaterankunga ngo nabyo bikemurwe. Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha zizaba zashyizwemo.

    Minecofin yashimye ibyagaragajwe mu bugenzuzi, yizeza ko igiye kuvugutira umuti ibibazo bikigaragara muri IFMIS ikabishyiraho iherezo.

    Minecofin yijeje gushyira iherezo ku bibazo byagaragaye mu ikoranabuhanga rya IFMIS

    source : https://ift.tt/3kPundf

  • Nonaha: Uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa mbere w'ifungurwa ry'utubari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 niwo munsi wa mbere w'ifungurwa ry'utubari nyuma yuko amabwiriza ajyanye n'ibyo utubari tugomba kubahiriza ngo dufungurwe agiye hanze ku munsi w'ejo.

    YEGOB twabazengurukiye mu duce tumwe na tumwe tw'umujyi wa Kigali kugirango turebe uko bimeze. Aho twageze hose twabonaga AbanyaKigali bishimye cyane kongera gusangirira agatama mu tubari nyuma y'igihe kingana n'umwaka n'igice cyari gishize utubari twarafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye U Rwanda n'isi muri rusange.

    Aho twagiye tugera twahabonye urujya n'uruza rwinshi  ndetse no mu mihanda mikuru y'umujyi wa Kigali hagaragaye imodoka nyinshi cyane….

     

    Iyi nkuru turakomeza kuyivugurura uko tugenda dutembera hirya no hino mu tubari….

    Source : https://yegob.rw/nonaha-uko-byifashe-mu-mujyi-wa-kigali-ku-munsi-wa-mbere-wifungurwa-ryutubari/

  • UEFA, Premier League na Canal + International… – #rwanda #RwOT

    Abashinzwe gutegura aya marushanwa n'abayobora mu gihugu cy'ubwongereza bafatanyije na Premier League na Canal + International, nk' umufatanyabikorwa wemerewe kwerekana amashusho mu rurimi rw’igifaransa kuri aya marushanwa muri Repubulika y’u Rwanda ryakiriye icyemezo No RCOMAA 00093/2020 / CA cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 n’urukiko rw’ubujurire rwa Kigali mu rwego rwo kurwanya ubujura bw'amashusho (Piratage) bukorwa na televiziyo yo mu Rwanda 'Victory TV Ltd'. Aho iyi televiziyo yari yajuririye icyemezo cy'urukiko ariko urukiko rukaba rwatesheje agaciro ubwo bujurire.

    Kubera iyo mpamvu, urukiko rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi by'iyo shene guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y'icyiciro cya mbere yo mu Bwongereza ndetse n'imikino ya UEFA Champion League ku butaka bw'u Rwanda. UEFA, Premier League na Canal + International bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo na Victory TV nyuma y'iki cyemezo.

    Aba bafatanyibikorwa bizeye ubutabera bw'u Rwanda bafatanyije na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry'icyi cyemezo kugirango Victory TV idakomeza kubangamira inyungu zabo.

    UEFA na Premier League bavuga ko kwerekana amashusho y’amarushanwa yabo batabiherewe uburenganzira ari ukubangamira uburenganzira bwabo ku mutungo wabo bwite kandi bishimiye iki cyemezo cyatanzwe n'urukiko mu kurengera inyungu zabo. 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109829/uefa-premier-league-na-canal-international-bakiriye-icyemezo-cyurukiko-mu-kurwanya-victory-109829.html

  • Abakozi ba Bralirwa barishimira amahugurwa bahawe na Polisi ku kwirinda no kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hahuguwe abakozi 75 harimo abakozi b’uruganda ubwarwo ndetse n’abakozi b’ikigo gishinzwe gucunga umutekano muri urwo ruganda. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aba bakozi bahawe ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no kwirinda inkongi hashingiwe ku bikoresho biri muri urwo ruganda ndetse n’inkongi ishobora kuba muri urwo ruganda.

    Yagize ati” Muri iyi minsi ibiri abakozi twabahuguye uko bakwirinda inkongi zitaraba, icyatera inkongi, uko bakoresha ibikoresho uruganda rufite igihe habaye inkongi yoroheje. Twabigishije uko bagenzura ubuziranenge bw’ibyo bikoresho,aho bishyirwa bitewe n’imiterere y’inyubako.”

    ACP Gatambira avuga ko Polisi yasanze hari ibikoresho bizimya inkongi uruganda rwari rufite ariko abakozi batazi kubikoresha ndetse hari n’ibitakijyanye n’ibihe tugezemo.

    Ati” Hari bimwe mu bikoresho byoroheje bishobora kwifashishwa mu kuzimya inkongi yoroheje biri mu ruganda ariko bamwe mu bakozi ntabwo bari basobanukiwe uko bikoreshwa. Uruganda nka ruriya hari bimwe mu bikoresho bigezweho ruba rugomba gutunga nk’imodoka nini izimya umuriro. Ubuyobozi bwatubwiye ko bufite gahunda yo kuyigura ari nayo mpamvu twifashishije imodoka yacu ya Polisi twigisha abakozi uko ikoreshwa mu kuzimya inkongi zikomeye.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi yavuze ko aba bakozi banahawe amahugurwa y’uburyo bwo gutabara abantu mu nyubako haramutse habaye inkongi. Hari n’ubundi bujyanama bwahawe ubuyobozi bw’uruganda kubijyanye n’imiterere y’inyubako z’uruganda aho usanga bigoranye kumenya aho abantu banyura bahunga igihe habaye inkongi.

    Rutagambwa Pascal ni umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi (Rubavu). Yavuze ko we n’abakozi bagenzi be bishimiye amahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, yavuze ko bahuguwe byinshi kandi by’ingirakamaro kuko bamwe muri bo nta bumenyi na buke bari babifiteho.

    Ati” Batwigishije mu buryo bw’amagambo (Theory) nyuma tujya no kubishyira mu bikorwa. Bacanye umuriro nyuma bazana ibikoresho batwereka uko wazimya umuriro mu buryo bwihuse. Twize ibitera inkongi n’uko twayizimya bitewe n’icyateye inkongi. Hari inkongi ituruka ku mavuta yo guteka, ituruka ku mashanyarazi, inkongi ituruka kuri Gaz ndetse n’ituruka ku byuma byaka.”

    Rutagambwa avuga ko ubuyobozi bw’uruganda bwasabye Polisi ko yazanahugura abakozi b’uruganda rwa Bralirwa ishami rya Kigali ndetse Polisi ikaba yabyemeye. Hakazabaho n’amahugurwa yimbitse y’abakozi b’uruganda bazajya bahugura abandi mu buryo buhoraho.

    Abakozi b’uruganda rwa Bralirwa bavuga ko ubumenyi Polisi y’u Rwanda yabahaye butazagarukira mu ruganda gusa kuko no mu miryango yabo bazajya babwifashisha mu kuzimya inkongi. Polisi y’u Rwanda yanatanze nimero za telefoni zifashishwa igihe cyose bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe hakiri kare.

    Izo nimero ni: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba ni 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i73GPl

  • KFC Rwanda iri gutanga inyongera ku bakiriya… – #rwanda #RwOT

    KFC Rwanda iri gutanga inyongera ya deseri (dessert) ku bantu bagura Oreo Krushers ku mafaranga 6,300 Frw na Chocolate Sundaes ebyiri ku mafaranga 3,500 Frw. Iyi nyongera iri guhabwa abagurira kuri depo gusa (in-store). Bari no gutanga ibindi byorohereye (Free Soft Twirl) by’ubuntu ku bantu bagura ZINGER, COLONEL cyangwa DOUBLE CRUNCH BURGER ebyiri ku mafaranga bihumbi birindwi (7,000 Frw) gusa. Iyi nyongera iri gutangirwa ku madepo no ku batumiza gusa.

    Nticikwe n’inyongera uhabwa na KCF Rwanda iyo wayibereye umukiriya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109825/kfc-rwanda-yatanze-inyongera-ku-bakiriya-bagura-oreo-kruchers-nibindi-birimo-crunch-burger-109825.html