Tag: Ubukungu

  • Covid-19 yateje igihombo aborozi b’amafi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuradusenge Pelagie ni umworozi w’amafi mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi. Ni akazi amazemo imyaka ine kandi avuga ko yigiyemo byinshi ariko ibihe bya Covid-19 ngo byabasubije inyuma kubera kubura abaguzi, kandi bakomeza kugaburira amafi.

    Aganira na Kigali Today, Kuradusenge yagize ati “Ubworozi bw’amafi bwari busanganywe ibibazo birimo kuba ibiryo byayo bihenda ariko ubu byabaye ibindi aho icyorezo cya Covid-19 cyaziye. Abaryi b’amafi baragabanutse kuko abaguzi benshi twari dufite bari amahoteli, utubari na resitora ariko bimwe ntibikora na ho ibindi ntibikora neza”.

    Kuradusenge avuga ko kuba abaguzi baragabanutse byatumye umusaruro ujya ku isoko ugabanuka.

    Ati “Nari nsanzwe ngurisha toni eshanu mu kwezi, ariko ubu ibiro 500 mbicuruza mu gihe cy’ukwezi cyangwa kurenga, ibi bituma amafi yagombye gusarurwa akomeza kugaburirwa bikaduhenda kuko muri ibi bihe bya Covid-19 umuntu ajya guhaha yabaze. Niba ikilo cy’ifi ari amafaranga 3500, abaturage bashyiramo imibare bakagura ibindi bihendutse ugasanga aborozi b’amafi abaguzi barabuze”.

    Uretse icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bworozi bw’amafi, abakora ubworozi bwayo mu Rwanda bavuga ko bari basanganywe ibibazo byo guhangana n’amafi ava mu mahanga kandi bikabamo imbogamizi kuko ava hanze aza ari ku giciro kiri hasi mu gihe amafi yo mu Rwanda igiciro kiri hejuru bitewe n’ibiryo bihenze.

    Kuradusenge avuga ko kubera ibiryo by’amafi bikorerwa hanze bigera mu gihugu bihenze, bituma n’igiciro cy’amafi kizamuka.

    Ati “Ibiryo tubikura hanze kandi biza ikilo kiri hejuru y’idolari, urebye utangiye ugaburira abana b’amafi, kugera ku mezi atandatu ngo uyasarure, usanga igiciro cy’ifi ipima ikilo kigeze ku ibihumbi 3. Ni amafaranga menhsi mu gihe usanga ifi iva mu Bushinwa ikilo kiri kuri 2800Frw”.

    Uwo mworozi ashima Leta yakuyeho imisoro ku bikoresho n’ibiryo by’amafi bikurwa hanze, ariko akayisaba ko yabafasha kubona inganda zishoboye zikora ibiryo by’amafi.

    Ati “Hari igihe ubituma bikakugeraho ibyo wari ufite byaragushiranye amafi yarashonje”.

    Izindi mbogamizi ziboneka mu bworozi bw’amafi ni ukubona abana b’amafi bataboneka mu ntara zose bigasaba gukora ingendo.

    “Iyo ugiye gufata abana b’amafi bigusaba gukora urugendo rurerure uyageza mu byuzi harimo ayapfuye, byari bikwiye ko buri ntara haboneka amaturagiro yegere aborozi”.

    Minisitere y’ubuhinzi yashyizweho politiki izamura ubworozi bw’amafi mu Rwanda aho kuva 2000 kugera mu 2020, umusaruro w’amafi ku mwaka wavuye kuri toni 7,300 ukagera kuri toni bihumbi 40.

    source : https://ift.tt/3xUWN8S

  • Gakenke ku isonga muri Ejo Heza na Mituweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw
    Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw’igihugu mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022

    Ni muri raporo yasohotse ku itariki 14 Kanama 2021, aho Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa mbere muri izo gahunda zombi, bishimisha ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Amajyaruguru.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko kuba aba mbere muri gahunda ya Ejo heza no gutanga mituweri, bituruka ku bufatanye abaturage bagirana n’abayobozi.

    Yagize ati “Ibanga rya mbere ni ugusobanurira umuturage gahunda za Leta akazumva, nko muri mituweri tumaze imyaka itanu tuba aba mbere uretse rimwe na rimwe Akarere ka Gisagara hari ubwo kaje imbere tukaba aba kabiri, ariko ibyo twabigize intego. Nko muri Mituweri ibanga dukoresha ni ibimina bya mituweri, aho bigera mu kwezi kwa gatanu tukarasa ku ntego abaturage bakayatangira rimwe, bikazamura imibare mu buryo bwihuse.

    Kuva muri Nyakanga abaturage bamaze gutanga mituweri ku kigero cya 91%, Umuyobozi w’Akarereka Gakenke akaba asaba abasigaye batarayitanga kugira vuba, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

    Yagize ati “Icyo nsaba abaturage nk’uko tugeze kuri 91%, abo icyenda basigaye bishyure kugira ngo bataba umugogoro ku miryango yabo no ku gihugu, kubera ko kwivuza nta mituweri biba bivunanye, Abo mu cyiciro cya mbere bo Leta irabishyurira, abandi bo mu bindi byiciro bo bariyishyurira, ubwo rero turagira ngo bishyure hakiri kare bivuze umwaka wose, aho kwishyura bakerewe bakivuza amezi make”.

    Uwo muyobozi aravuga ko amafaranga amaze kuzigamwa muri gahunda ya Ejo heza mu Karere ka Gakenke, amaze kugera muri miliyoni 300, akaba asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya Ejo heza mu kwirinda ko mu gihe bazaba bageze mu zabukuru basabiriza.

    Ati “Muri Ejo heza ni ugushishikariza abatarizigamira kubyitabira, aho kuvuga bya bindi by’urukwavu rukuze rwonka abana, ahubwo abe yarizigamiye aho azaba arya ibye, aho kwanduranya n’abana be na bo baba bifitiye ingorane z’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

    Kuza ku isonga kw’Akarere ka Gakenke, byashimishije Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, aho ku rubuga rwa twitter yagize ati “Ndashimira byimazeyo Akarere ka Gakenke kugeza ubu kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu muri gahunda za Ejo Heza na Mituweli. Ndasaba n’utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru, gufatira urugero kuri ako karere, mu kuzamura ibipimo by’ubwitabire”.

    Muri izo gahunda zombi, uturere dutatu twa mbere ni Gakenke iza ku mwanya wa mbere, ako karere kagakurikirwa na Bugesera, Nyaruguru ikaza ku mwanya wa gatatu aho ikurikirwa na Gicumbi.

    Ni mu gihe uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itatu ya nyuma, aho Gasabo ari iya 28, ku mwanya wa 29 hakaba Kicukiro mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa nyuma.

    Muri Mituweri, ku mwanya wa mbere hari Gakenke iri kuri 88,7%, ku wa kabiri Gisagara ifite 88%, mu gihe Nyaruguru iza ku mwanya wa gatatu na 87,9%, ku myanya ya nyuma hari Gasabo iri ku mwanya wa 28 na 56,1%, ikurikirwa na Kicukiro na 48,2% ku mwanya wa nyuma hakaza Nyarugenge ifite 48%.


    source : https://ift.tt/3AOGKev

  • Urubyiruko rwahamagariwe guhanga udushya hagamijwe kwihaza mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe na Better Future for Generations yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021 mu kwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanaga w’urubyiruko usanzwe uba ku wa 12 Kanama buri mwaka.

    Ku Munsi Mpuzamahanga w’urubyiruko uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wahisemo insanganyamatsiko yo ‘guharanira kwihaza mu biribwa bigizwemo uruhare n’Urubyiruko mu guhanga udushya no guharanira ubuzima bwiza ku Isi.’

    Abitabiriye ibyo biganiro baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza rukwiye guharanira guhanga udushya rushingiye ku mahirwe ruhabwa n’ibihugu rubarizwamo.

    Umunyarwanda usanzwe akora ubuhinzi dore ko afite n’ikigo cy’ubucuruzi gihuza abashoramari mu buhinzi n’abacuruzi b’ibibukomokaho Afri-Farmers Market, Mugisha Norman, yasabye urubyiruko guharanira gushora imari mu buhinzi kugira ngo butere imbere ndetse bukorwe mu buryo bw’umwuga.

    Yagize ati “Urubyiruko by’umwihariko mu Rwanda ruracyafite kutiyumvamo ko ubuhinzi ari ahantu heza ho gushora imari. Nabashishikariza kumva ko mu Rwanda bateje imbere ubuhinzi. Urubyiruko kuko ari twe tugifite imbaraga zo gukurikirana neza ibikorwa twaba dukora byaba byiza tubaye benshi biyumvamo ubuhinzi.”

    Umwarimu muri Kaminuza yo muri Tanzania, Dr Simon Ngaloma yashimiye uyu muryango kuba warateguye iki kiganiro gihuriza hamwe urubyiruko mu kurebera hamwe uko ibuhinzi buteye imbere ariko anagaragaza ko urubyiruko rukwiye kuba nyambere mu kubuteza imbere.

    Ati ” Ni ibyo gushimira ubuyobozi bwa Better for the Futur Generations bwateguye iki gukorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko rukomoka mu bihugu bitandukanye ngo turebere hamwe amahirwe ahari yerekeye ubuhinzi.”

    Yakomeje avuga ko urubyiruko ari rwo rwafata iya mbere rugateza imbere ubuhinzi kuko ari bwo bukungu Afurika by’umwihariko u Rwanda bushingiyeho.

    Bamwe mu bayobotse inzira y’ubuhinzi nk’ishoramari rigezweho bavuga ko ntako bisa kubushoramo imari kandi ko ari umurimo mwiza nubwo bamwe bakunze kutawuha agaciro nk’uko Akamariya Clemence yabigarutseho nk’umukobwa watinyutse.

    Yagize ati “Nkimara kwiga kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, nari ntuye i Kigali ariko nahise nimuka njya I Gicumbi gukora ubuhinzi bw’umwuga. Nagira inama urubyiruko bagenzi banjye ko mu buhinzi ari ahantu heza ho gushora kuko kuva nabikora bimbeshejeho kandi byagize aho bimvana ubu hari aho ngeze hashimishije.

    Pierre Popice wo muri Cameroon yavuze ko iwabo ubuhinzi ari ikintu ubuzima bushingiyeho kuko nta kintu na kimwe kiribwa kidahingwa. Ahamagarira urubyiruko gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko bufite isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi w’Umurayango Better for Future Generations akaba ari na we wawushinze, Jackson Muheto, yavuze ko bazakomeza gufashanya mu kwita ku rubyiruko no kubashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe rufite.

    Umuvugizi w’uyu muryango, Niyirora Christian yavuze ko hari hatumiwe abantu barenga ijana baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse ko abitabiriye bose bazahabwa icyemezo “certificat” kigaragaza ko bitabiriye.

    Better Future for Generations yahawe ibyangombwa cyo gukorera mu Rwanda 2016. Ibikorwa byayo byibanda ku Buzima, Ubuvugizi, Uburezi no Gutanga amahugurwa y’igihe gito.

    Urubyiruko rukunze gutinyagushora imari mu buhinzi rwasabwe gutinyuka

    Urubyiruko rwitabiriye ikiganiro rwasabwe gushora imari mu buhinzi bw’umwuga

    source : https://ift.tt/3CLeJqh

  • Hagiye kubakwa izindi gare mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo – #rwanda #RwOT

    Iyo amashuri atangiye cyangwa afunze, iyo ibihe by’iminsi mikuru byageze cyangwa hashyizweho ingamba nshya zo kwirinda COVID-19, Gare ya Nyabugogo igaragaramo umubyigano ndetse bamwe bakabura imodoka zibatwara.

    Mu gukemura icyo kibazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yabwiye The New Times ko hagiye kubakwa izindi gare ebyiri ziyunganira.

    Imwe izubakwa i Gahanga muri Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo muri Gasabo. Ni ukuvuga ko buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali kazaba kagize gare yako kuko Nyabugogo iri muri Nyarugenge.

    Yagize ati “Nk’uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kibyerekana, tuzaba dufite gare z’imodoka mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo dukemure ikibazo cy’umubyigano uhora mu ya Nyabugogo.”

    Dr Mpabwanamaguru yavuze ko Gare ya Gahanga izubakwa kuri hegitare 40,4 itware hafi miliyari eshatu z’amafaraanga y’u Rwanda, mu gihe iya Rusororo izubakwa kuri hegitari 115,4 igatwara miliyari eshanu.

    Uwo muyobozi yakomeje agira ati “Iyo gare yubatswe haboneka n’aho ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byakorerwa ndetse bigatanga amahirwe y’akazi kuri bamwe.”

    Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi rusange bagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa remezo bigiye kuza kubafasha.

    Uwitwa Bizimana Alex yagize ati “Tuzashobora gutwara abantu nta muvundo kandi ibyago byo gukora impanuka byahoraga bihari bizagabanuka.”

    Uretse izo gare ebyiri zatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko hari umushinga wo kubaka gare z’imodoka mu turere duhanye imbibi na Kigali.

    Harimo nk’iya Kamonyi izajya ifasha abaturuka mu Majyepfo n’iy’i Shyorongi ku bava mu Majyaruguru.”

    Bamwe mu bakora ingendo bavuze ko bizeye ko nizimara kubakwa bizabakemurira ikibazo cyo kubura imodoka bahuraga na cyo.

    Uruvunganzoka rw’abagenzi bahurira muri Gare ya Nyabugogo berekeza mu Ntara zose z’igihugu

    source : https://ift.tt/3AMpMxG

  • Musanze: Baritana ba mwana k’ugomba kwishyura ingurane z’ahanyuze umuhanda ujya kuri Hoteli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda ukikijwe n
    Ni umuhanda ukikijwe n’imigano aho abaturage bavuga ko ikomeje gukura igana mu isambu yasigaye

    Mpunga Jean Damascène, umwe mu bahagarariye uwo muryango avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo bari barwaje ababyeyi babo i Kigali bakaza no kwitaba Imana, ngo Rwiyemezamirimo witwa Habyarimana Jean Pierre yabaciye mu rihumye, anyuza mu isambu yabo umuhanda werekeza muri Hoteli ye (Classic Lodge) atababwiye.

    Agira ati “Turi abana icyenda birera nyuma y’uko ababyeyi bacu bitabye Imana, dufite ikibazo kuri Rwiyemezamirimo ufite Classic Lodge wahenze turi mu bitaro turwaje ababyeyi bacu, dutungurwa no kumva abaturage baduhamagara batubwira ko yigabigabije isambu akayinyuzamo umuhanda. Ntitwanze ibikorwa by’iterambere ariko se gutinyuka ugaharura umuhanda mu isambu y’undi utabanje kubimusaba, ibyo si ukwibasira umuturage koko?

    Arongera ati “Tukimara kuva mu kibazo cy’ababyeyi bacu bari bamaze kwitaba Imana, twegereye nyiri Hoteli Classic tuti kuki mwubatse umuhanda mu isambu yacu mutatubwiye, baradusuzugura ntibagira icyo badusubiza turataha. Twongeye kubandikira ntibadusubiza, nibwo twabimenyesheje inzego z’ubuyobozi, kuva ku kagari kugeza mu karere ariko nta muyobozi n’umwe wagize ugira ubushake bwo kumva ikibazo cyacu”.

    Ahubatswe ni ku buso bungana na metero 150 mu burebure na metero 15 z’ubugari ariko kandi bakemeza ko n’ahasigaye ntacyo bahahinga ngo cyere, kuko uwo muhanda werekeza muri Classic Lodge wakikijwe imigano aho igenda ikurira mu isambu yasagutse.

    Nyuma yo kubura uwo baregera, ngo bageze aho barananirwa ndetse icyo kibazo baba bagisubitse ariko ngo icyabateye kukigarura, ni agasuzuguro gakabije bakomeje gukorerwa n’ubuyobozi bwa Hoteli yabatwariye isambu, kugeza ubwo batangiye gufata abakozi bakora mu isambu yasagutse ku muhanda bakabafunga.

    Ni nyuma y’uko ngo abasekirite ba Classic Lodge baherutse gusanga abakozi mu murima bahinga ubwo hari ku itariki ya 03 Kanama 2021, barabafata ngo bajya kubafungira muri iyo hoteri mu gihe cy’amasaha abiri, bigeze mu ijoro babajyana mu Murenge wa Muko bahafungirwa ijoro ryose bafungurwa ku gicamunsi cy’umunsi ukurikiye.

    Bajeneza Joseph, Umwe mu bakozi bafunzwe ati “Twari babiri duhinga mu murima, mu gihe turi gutema imigano yarenze igwa mu isambu, ni bwo umusekirite yaje aradufata atujyana muri Classic Lodge atwicaza mu muryango atubwira ko twangije imigano, nyuma haza abandi basekirite batuzamura mu bikoni by’iyo Hoteli, hari icyumba kimwe bafashe bakuramo ameza badushyiramo”.

    Arongera ati “Tuhamaze amasaha abiri, ubwo bwari butangiye kwira abo ba sekirite baradushorera n’amasuka twahingishaga batujyana ku Murenge wa Muko, bakihatugeza tuhasanga umu Dasso n’abasekirite babiri barafungura baturazamo turanahirirwa, badufungura bukeye bwaho saa kumi”.

    Mpunga Jean Damascene na mushiki we nibo bahagarariye umuryango muri iki kibazo
    Mpunga Jean Damascene na mushiki we nibo bahagarariye umuryango muri iki kibazo

    Abaturiye uwo muhanda, bavuga ko na bo babibonye nk’akarengane kuba umuntu yazana imodoka ikarimbagura isambu n’imyaka iyihinzemo nyiri isambu atabizi, yabimenya agasaba ingurane ku bye byangijwe bakamusuzugura, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

    Nyirangirimana Elyvanie ati “Nta bwumvikane bwabaye mu gushyira umuhanda muri iyi sambu, nkanjye nk’umuturage utishoboye bari baranyemereye kuhahinga ngo ndebe ko nabona icyo kugaburira abana, baza gukora umuhanda ntabwo bigeze baduteguza. Ibishyimbi n’ibigori byarimo baraje bararimbagura mbajije bati ni ibikorwaremezo turimo gukora, nti ariko mwakora ibyo bikorwa mwagombye kubanza kubwira umuturage ntimurimbure imyaka ye, baransuzugura bakomeza ibyabo”.

    Nangigaye Zabron ati “Iyo sambu yaradufashaga nk’abakene aho barekaga tukayihinga, ariko icyatubabaje ni uburyo umuntu yazanye imashini arimbagura ibishyimbo by’uruyange byarimo, mu cyiciro cya kabiri barimbagura ibigori. Icyo gihe byaradukenesheje ku buryo twagize inzara ikomeye, ubu n’ahasigaye ntacyo tukihasarura kuko imigano yarandiyemo ntiwareba, turasaba Leta ko iturenganura”.

    Mu kumenya icyo ubuyobozi bwa Classic Lodge buvuga kuri iki kibazo, Habyarimana Jean Pierre nyiri iyo hoteli, yifuje ko itangazamakuru ryavugana na Nkundineza Jean Paul, ushinzwe kuvugira no kwamamaza ibikorwa bya Classic Lodge.

    Mu kiganiro Nkundineza yagiranye na Kigali Today, yavuze ko uwo muhanda wa kaburimbo utakozwe na Classic Lodge ahubwo wakozwe n’ubuyobozi, nk’igikorwa remezo gifitiye abaturage akamaro.

    Yagize ati “N’ubwo abaturage bavuga ngo Hotel Classic Lodge yubatse umuhanda, ntabwo ari byo, ari hoteli yabikoze yakwicarana n’umuturage nyiri ubutaka ikamugurira, ikintu cy’imihanda ya kaburimbi kirebana na RTDA ku bufatanye n’akarere bitewe n’ahantu igikorwa remezo kigiye kujya”.

    Arongera ati “Umuhanda wubatswe muri 2018 nyuma y’imyaka itatu, sintekereza ko ari bwo bibaye ikibazo, twe nka Classic ntacyo twamenyeshejwe ubabaze niba baratwandikiye tukabaterera reception, ngo tuvuge ko ba nyiri isambu babitumenyesheje mu buryo bwemewe n’amategeko, si byo rwose”.

    Abajijwe ku kibazo cyo gufunga abakozi babiri bari mu isambu babaziza ko batemye imigano, yagize ati “Buriya gufunga bigira amategeko bigenderaho, RIB na Police ni bo bafite uburenganzira bwo gufunga, ntabwo Classic Lodge ifite kasho y’umwihariko, yaba umukozi ukoramo cyangwa undi muntu uturutse hanze, icyo gikorwa cyo nticyabayeho, ariko niba barabikubwiye baguhe ibimenyetso”.

    Ubuyobozi bw’akarere buremeza ko bujya gukora uwo muhanda wa Kaburimbo ujya kuri Classic Lodge, bawukoze nyuma y’uko hari haramaze guhangwa umuhanda.

    Ubwo buyobozi bugasaba abafite ikibazo cy’ingurane kubwegera bagasuzuma imiterere yacyo, uwarenganyijwe akarenganurwa, nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w
    Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

    Yagize ati “Mbere yuko hajyamo kaburimbo hari umuhanda uzanzwe ujya kuri Classic, kandi icyo gihe hoteli yaragendwara, habayeho kumukorera umuhanda wa kaburimbo ariko umuhanda usanzwe wari uhari”.

    Arongera ati “Abantu babiri ni bo bamaze kutugezaho ikibazo cyabo bagaragaza ko ubutaka bwabo bwubatsweho ariko ntibahabwe ingurane, twabasabye kutuzanira icyangombwa cyabo cy’ubutaka bakanatwandikira mu buryo bwemewe, batugaragariza ikibazo cyabo noneho tugacukumbura tukamenya ese mbere y’uko hoteli yubakwa hari umuhanda. Mbese niba wari uhari wanganaga ute, ese hari uwavogereye ubutaka bw’abaturage, hanyuma turebe uburyo twakemura ikibazo cyabo”.

    Abo baturage bavuga ko Hoteli yasanze batuye, ndetse ko nta n’inzira yabagaho yerekeza muri iyo Hoteli, bagasaba ko barenganurwa bahabwa ingurane ku butaka bwabo bwavogerewe batabisabwe.

    source : https://ift.tt/3xKbUSA

  • Musanze: Barasaba guhabwa ingurane z’ibyangijwe hakorwa imiyoboro y’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by
    Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by’abaturage bagasaba kwishyurwa

    Imirimo yo kubaka uwo muyoboro w’amazi, abaturage bavuga ko muri ako gace, yatangiye mu Ugushyingo 2020. Icyo gihe hari imirima yari ihinzemo imyaka itandukanye ikaba yaranduwe, kugira ngo uwo muyoboro uhanyuzwe.

    Abaturage babwiye Kigali Today ko ubwo ibyo byakorwaga, basabwe kuzuza ibisabwa byose, kugira ngo bahabwe ingurane z’ibyangijwe bidatinze, ariko ntibyakozwe.

    Umwe mu batuye mu Kagari ka Rurambo, ufite umurima wari uhinzemo ibishyimbo, yagize ati: “Abacukuye ahagombaga kunyuzwa iyo miyoboro, baje basanga twarahinze imyaka itandukanye. Harimo abo baranduriye ibishyimbo, urutoki, abaranduriwe ibigori, ibiti by’imbuto n’ibindi bihingwa bitandukanye. Icyo gihe badushyize ku rutonde, buri muntu bamubarira agaciro k’ibye byangijwe, badusaba no gutanga ibyangombwa by’ubutaka nabyo turabibaha batwizeza ko bahita baduha ingurane, none dore umwaka ugiye gushira tutarayihabwa”.

    Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bagiye bashyirwa ku rutonde hagendewe kuri site imitungo yabo iherereyeho n’ubwo batazi umubare wazo; aho nibura buri site igizwe n’abatari munsi y’abantu 60, kandi ngo ntibishyuwe.

    Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge yakwirakwijwemo imiyoboro y’amazi, mu mushinga Akarere ka Musanze gafatanyijemo na WASAC, yo kwegereza amazi meza abatuye mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Musanze.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko abafite imitungo aho iyo miyoboro yanyujijwe, bagiye bishyurwa amafaranga y’ingurane z’ibyangijwe.

    Icyakora ngo mu gihe haba hari abasigaye batishyuwe, uyu muyobozi yabagiriye inama yo kugana ubuyobozi bw’Akarere, bugasuzuma icyatumye ingurane bemerewe batayibona, kugira ngo bikemuke.

    Yagize ati “Uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi wakorewe mu mirenge itandukanye harimo uwa Busogo, Gataraga, Musanze, Remera, Gashaki, Cyuve na Muhoza; kandi aho hose, abari bahafite imitungo yangijwe ubwo imiyoboro y’amazi yahanyuzwaga, bagiye bishyurwa. Rero niba haba hari abafite ibibazo byo kuba batarabonye ingurane bari bateganyirijwe kandi barujuje ibisabwa, bagana Akarere kakabafasha kubikurikirana dufatanyije na WASAC, na bo bakishyurwa ingurane yabo”.

    Iyo miyoboro n’ubwo yari yacukuwe ngo abaturage bo mu Murenge wa Remera bagezweho amazi meza, mu gihe kiri hafi kugera ku mwaka abaturage bategereje ko ahari hacukuwe hashyirwamo amatiyo, bakabona amazi meza; none ubu muri iyi minsi baguye mu kantu, ubwo babonaga abaza kusubiranya iyo miyoboro badashyizemo amatiyo; bakagaragaza ko ibyo bikorwa n’ubundi hari ibiri kwangirika byiyongera ku byo batarabonera ingurane .

    source : https://ift.tt/3k0XKYg

  • Menya byinshi kuri Rujugiro, umuherwe wa mbere mu Rwanda wize amashuri abanza gusa #rwanda #RwOT

    Tribert Rujugiro Ayabatwa niwe washinze uruganda rukora itabi ruzwi nka African Tobacco Group (PTG), rukaba ari narwo ruganda rw’itabi rukomeye kandi rukora itabi ryinshi muri Afurika. Rukorera mu bihugu 9, birimo Nigeria, Angola, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzania na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

    Uru ruganda, ruhanganye ku rwego mpuzamahanga n’izindi zikomeye nka Altria na British American Tobacco, rukoresha abakozi barenga 20,000 kandi buri mwaka rwinjiza akayabo k’amadolari arenga 250.000.000, ni ukuvuga arenga 250.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Rujugiro yatanze imwe mu migabane muri uru ruganda, ariko n’ubundi niwe munyamigabane ukomeye.

    Muri 2014, Rujugiro yasobanuriye Forbes Magazine uburyo nyina yapfuye akamusiga ari umwana w’imyaka 12 y’amavuko, nyuma akaza no kwirukanwa mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa munani w’amashuri abanza. Yirukanywe afite imyaka 16, ndetse ninayo mashuri yize muri rusange, ntiyigeze abasha kwiga amashuri yisumbuye.

    JPEG -

    Yirukanywe bigizwemo uruhare n’abanyamadini ndetse n’abakoloni bagenzuraga uburezi bw’u Rwanda icyo gihe, hanakoreshwa ivanguramoko mu mashuri. Yaje no gutotezwa bituma ku myaka 19 ahungira i Burundi, kuko yabonaga nta hazaza heza ateze ku butegetsi bw’u Rwanda bw’icyo gihe. Icyo gihe, Rujugiro yari ataraba umuherwe, ndetse ahubwo yari abayeho mu buzima bubi cyane.

    Nyuma yo kugera i Burundi, mu 1960 Rujugiro yabonye akazi ko gukorera iposita yo mu karere yari ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi. Aka kazi yagakoze agakunze cyane, agakorana imbaraga ndetse arushaho kuba inzobere, kuburyo yahuguye benshi bakoreye iposita mu Rwanda no mu Burundi, nyuma y’uko abakoloni bari bamaze kugenda ibi bihugu bigasigara byigenga.

    Muri aka kazi yahigiye cyane ururimi rw’igifaransa, nyuma aza no kugera ku rwego rwo kukigisha abanyarwanda benshi bari barahungiye i Burundi. Rujugiro azi no kuvuga icyongereza, ariko cyo akaba yaraje kukimenya kubera kuba cyane no gukorera mu bihugu by’amahanga bitandukanye bikoresha icyongereza.

    Rujugiro yatangiye kwikorera ku giti cye ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko. Yagiye azigama amafaranga yakoreraga, maze aza kubasha kwigurira imodoka yo mu bwoko bwa “Pick Up”, akajya ayikoresha atwara abantu n’ibintu.

    Nyuma y’imyaka 7 akora aka kazi, yaje gutangira kwinjira mu bindi bikorwa by’ubucuruzi, atangira acuruza imigati, amafu atandukanye ndetse n’umunyu. Mu 1970, yabonye akazi ko kuzajya agurisha itabi mu Burundi, arikuye mu gihugu cya Tanzania. Yanakoze ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo gutwara abantu mu mazi, gukora itabi, gukora inzoga n’ibindi binyuranye, aza kugera ku rwego rwo kuba rwiyemezamirimo w’umuherwe cyane.

    Umutungo bwite wa Rujugiro ugizwe n’amazu, inganda n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Muri 2010 yatangajwe mu kinyamakuru Forbes Magazine nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, ufite imitungo ya miliyoni 280 z’amadolari, ni ukuvuga ko ubu uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yakabakaba 230.000.000.000.

    Rujugiro ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by’ubukungu, by’umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b’Umukuru w’Igihugu bakomoka ku isi hose banarimo na Tony Blair. Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group.

    Igihe cyaje kugera ariko Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y’Epfo, ubu akaba ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Rujugiro mu myaka ishize yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rukorera i Arusha muri Tanzania avuga ko Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y’Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe na ba nyirayo, yafatiriye imitungo ye nyuma y’uko agiye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Iyo mitungo irimo inyubako yahoze yitwa UTC ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, yavugaga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri 20.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

    JPEG - 57 ko

    Iyi ni inyubako yahoze ari UTC iri mu mujyi wa Kigali rwagati, aho benshi bakunda kwita kwa Rujugiro

    Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, avuga ko ibyo Leta y’u Rwanda yakoze byari bikwiye kandi bikurikije amategeko, kuko byakozwe mu rwego rwo gucunga neza iyi mitungo ngo itangirika. Avuga ko Komisiyo ibishinzwe irimo gucunga iyi mitungo, n’ubwo Rujugiro we avuga ko imitungo ye yafatiriwe na Leta mu buryo budakurikije amategeko.

    Muri 2017 ariko iyi nyubako yaje gutezwa cyamunara kuburyo ubu yanahinduriwe izina n’abayegukanye mu cyamunara. Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n’abandi cya 6.877.150.000 Frw

    Ikigo cy’igihugu cy’imisoro cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by’amafranga y’u Rwanda. Umunyemari Tribert Rujugiro, cyamunara irangiye yavuze ko bitari kera azasubirana inyubako ye ngo kuko ikintu cy’umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyir’ubwite yifuje kukigurisha.

    Rujugiro kandi yareze Leta y’u Rwanda ashaka ko yanasubizwa indi mitungo irimo inyubako iri i Gikondo mu karere ka Kicukiro ndetse n’imigabane ye iri mu ruganda rw’icyayi ruri mu Majyepfo y’igihugu. Aha i Gikondo, naho haramwitiriwe kuburyo hazwi nko mu mudugudu wo kwa Rujugiro.

    JPEG - 71.5 ko

    Iyi ni inzu yahoze ari iya Rujugiro iri i Gikondo, naho bakunda kuhita mu mudugudu wo kwa Rujugiro

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Menya-byinshi-kuri-Rujugiro-umuherwe-wa-mbere-mu-Rwanda-wize-amashuri-abanza-gusa

  • Inyungu zumuherwe Kroenke ku giti cye atitay… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2008, Umuherwe w'umunyamerika Stan Kroenke yatangiye kuba umunyamigabane mu ikipe ya Arsenal, gusa uko imyaka yagiye izamuka yagiye agura imigabane myinshi kugeza ubwo yaguze n'iya Danny Fiszman na Nina Bracewell-Smith, akegukana Arsenal ku manywa y'ihangu nyuma y'igihe gito ashyizwe mu bayobozi b'iyi kipe.

    Kuva Kroenke yafata Arsenal, nta musaruro ufatika iyi kipe irageraho, kuko nta gikombe cya shampiyona iratwara, yewe nta n'icyo ku mugabane w'i Burayi iratwara kandi ihora mu makipe 10 akize ku Isi.

    Ibakwe no guhangana bya Arsenal yari izwiho kugura abakinnyi bakomeye bari ku rwego rwo guhanganira ibikombe mu Bwongereza, byarangiranye n'ababanjirije Kroenke ku buyobozi bw'iyi kipe.

    Uretse ibikombe bitanu bya FA Community Shield na Bine bya FA Cup, nta kindi gikombe Arsenal yegukanye ku ngoma y'umuherwe Stan Kroenke umaze imyaka 13 muri iyi kipe y'i Londres.

    Arsenal imaze igihe kirekire idasiba kugaragara mu makipe aba yinjije amafaranga menshi mu mwaka, biyiha kugaragara mu makipe 10 ya mbere akize ku Isi.

    Uyu Munyamerika ubarirwa muri za Miliyari z'amadolari, asanzwe afite amakipe menshi cyane yashoyemo amafaranga, arimo na Denver Nuggets yo muri NBA bivugwa ko ariyo yitaho cyane kuruta uko yita kuri Arsenal.

    Umusaruro wa Arsenal mu myaka 15 ishize washobeye benshi bakurikirana umupira w'amaguru, kuko iyo umwaka urangiye, undi utangira bigaragara ko nta gahunda y'impinduka ihari muri iyi kipe, bituma ibihe bibi bisa nk'ibyabaye akarande muri iyi kipe bisimburana iteka.

    Mu myaka ishize ibitangazamakuru byo mu Bwongereza, byavuze ko Stan Kroenke aba arajwe ishinga no kubona amafaranga menshi yisuka kuri konte ze, ataba yitaye ku byishimo cyangwa akababaro k'abafana ba Arsenal, ari nayo mpamvu gutsinda cyangwa gutsindwa kwayo bitaza ku rutonde rw'ibyihutirwa kwa Kroenke.

    Bivugwa ko aho gushora amafaranga menshi muri Arsenal, Kroenke ayashyira mu ikipe ya Denver Nuggets yo muri NBA muri Amerika kuko aba ahategereje inyungu nyinshi.

    Ntabwo Arsenal ikiri ku rwego rw'amakipe akomeye mu Bwongereza (Top class) kuko no gusoza shampiyona mu makipe atandatu ya mbere byabaye nk'umugani.

    Abatoza baraza, abandi bakagenda ariko ugashaka umusaruro ukawubura, birashoboka ko hari abibeshya ko umusaruro mubi umaze igihe kirekire muri Arsenal uterwa n'abatoza badashoboye, ntabwo aribyo, kuko umusaruro mubi uterwa no kuba nta bakinnyi bari kurwego rwo guhatana iyi kipe ifite? Biterwa n'iki ko amafaranga atabuze mu ikipe? Ese intego ya Arsenal ihabanye no kwegukana ibikombe?

    Byabaye agahomamunwa ubwo Arsenal yatangiraga umwaka w'imikino wa 2021/22 itsindwa na Bentford iri gukina umwaka wa mbnere muri Premier League ibitego 2-0, bituma benshi mu bakunzi b'iyi kipe bibaza ahazaza hayo n'intego ifite.

    Arsenal yasoje umwaka w'imikino ushize ku mwanya wa Munani mu makuipe 20, ariko nta mpinduka zigragara zigeze zikorwa hategurwa umusaruro mwiza muri uyu mwaka, hagurwa abakinnyi bo kuyifasha.

    Uyu muherwe Stan Kroenke utarekura amafaranga agaragara ngo ikipe yiyubake, igure abakinnyi bari ku rwego rwo guhatanira igikombe, niwe utungwa agatoki ko kuba nyirabayazana ituma umusaruro ukomeza kuba nkene.

    Uyu musaruro nkene umaze igihe kirekire warazonze abafana ba Arsenal bageze aho kwihangana bibananira, basaba uyu muherwe kurekura ikipe yabo akagenda kuko akomeje kuyirindimura, bagira bati “Kroenke Out”.

    Uyu musaruro mubi, watumye Perezida Kagame Pau,l umukunzi ukomeye w'akadasohoka w'iyi kipe nawe avuga ko Arsenal ikeneye impinduka nubwo zatinze.

    Umuherwe Stan Kroenke arashinjwa gukurikira inyungu ze bwite akirengagiza ibyishimo by’Abafana ba Arsenal

    Abafana batangiye kumusaba kuva mu ikipe yabo

    Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford ivuye mu cya kabiri ibitego 2-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108603/inyungu-zumuherwe-kroenke-ku-giti-cye-atitaye-ku-byishimo-byabafana-imbogamizi-ikomeye-yit-108603.html

  • Leta y’u Rwanda yongeye guhara amahooro ngo i… – #rwanda #RwOT

    RURA ivuga ko Leta yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.

    Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yavuze ko 'Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.'

    RURA kandi yategetse ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088 Frw kuri Litro naho Igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,054 kuri Litiro.

    Muri Gicurasi na Kamena 2021, nabwo Leta yigomwe amahoro kugira ngo ibiciro bya Peteroli bitiyongera. Icyo gihe ibiciro byo ku isoko mpuzamahanga byari byiyongereyeho 17%; byari gutuma ibiciro byo ku isoko ry'u Rwanda byiyongeraho 7%.

     Leta yemeye guhara amahooro y'ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro bitazamuka

    Leta yafashe icyemezo cy'uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108611/leta-yu-rwanda-yongeye-guhara-amahooro-ngo-ibiciro-byibikomoka-kuri-peteroli-bitiyongera-108611.html

  • Yujuje Miliyoni 80 bayirebye ikaba imaze kumw… – #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bo muri Afrika bakomeye ndetse kugeza ubu niwe wihariye agahigo ko kuba yaramaze kugira umusaruro rusange kuri Youtube w'abamaze kureba ibikorwa bye barenga Miliyari muri Africa.

    Si ibyo gusa kuko mu mateka y'abantu bafite abamaze kwemera kubakurikira bihoraho kuri uru rukuta benshi (subscribers), naho arayoboye n'abarenga Miliyoni 5.48.

    Uyu mugabo w'abana bane yabyaranye n'abagore batatu, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y'aho indirimbo ye yaciye agahigo kugeza ubu kataragirwa n'undi muhanzi mu mateka ya Youtube mu bahanzi ba Africa, ko kuzuza abayirebye bagera kuri Miliyoni mu masaha 8 yonyine ikimara kugera hanze kuwa 30 Ugushyingo 2020.

    Ubu imaze kuzuza inshuro miliyoni 80 yarebwe mu gihe cy'amezi 8 yonyine nk'uko yabigaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko yishimye n'ubwo nta byinshi yashyizeho uretse kwandika ati: 'Miliyoni 80'.

    Uyu musaruro w'iyi ndirimbo wonyine abonye muri aya mezi 8, uwushyize mu mafaranga y'u Rwanda ukoresheje imibare usanga amacye yaba yarabonye ari Miliyoni 246Frw (3400*80*1007.87=274,140,640FRW) amenshi akaba Miliyari 3.2Frw (40000*80*1007.87= 3,225,184,000Frw) ugenekereje.Diamond Platnumz umuhanzi ukomoka muri Tanzania ukomeje guca ibintu mu muziki w’isi by’umwihariko ku mugabane wa Afrika

    Iyi mibare yakozwe hashingiwe ku mafaranga macye umuntu ukoresha urubuga rwa youtube ashobora kubona kuri Miliyoni 1 z'abarebye amashusho ye (views) kuri youtube nk'uko bivugwa n'urubuga rwa Businessinsider, ko amacye ashoboka ari ibihumbi $3400 naho amenshi ashoboka akaba ibihumbi $40000.

    Mu gihe kandi ubu ku isoko ry'ivunja n'ivunjisha idorali rimwe rihagaze mu mafaranga y'amanyarwanda 1007.87, bityo iyo ubihuje na Miliyoni 80 ukabona ko Milyoni ziri hagati ya 246Frw na Miliyari 3.2Frw ariyo mafaranga Diamond yabonye mu gihe cy'amezi 8 bivuye ku ndirimbo ye imwe yonyine; 'Waah'.

    Ibi bivuze ko ariya ma miliyoni ari umusaruro w'iyi ndirimbo imwe 'Waah', tutabariyemo ayavuye ku zindi ndirimbo ze ndetse tutanabariyemo ayo yakuye ku zindi mbuga zicuruza umuziki nka Boomplay, Spotify, audiomarka n'ahandi hanyuranye.Mu gihe cy’amasaha umunani 'Waah' yari imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 1 Mu gihe cy’amezi 8, imaze kurebwa na Miliyoni 80, bivuze ko byibuze buri kwezi irebwa n’abagera muri Miliyoni 10.Kugeza none mu bahanzi bose, Diamond niwe ufite aba 'Subscribers' benshi muri Africa n’umusaruro rusange mwiza w'abarenga Miliyari 1.48Ibi bibaye kandi mu gihe uyu muhanzi yitegura ibitaramo azakorera mu duce tunyuranye twa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi k'Ukwakira

    KANDA HANO WUMVE WAAH YA DIAMOND PLATNUMZ YAFATANIJE NA KOFFI OLOMIDE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108571/yujuje-miliyoni-80-bivuze-ari-hagati-ya-miliyoni-246-frw-na-miliyari-32frw-yinjirije-diamo-108571.html