Tag: Ubukungu

  • Covid-19 ntiyabujije ubucuruzi bw’indabo kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubucuruzi bw
    Ubucuruzi bw’indabo bukomeje kuzamuka

    Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane ku masoko mpuzamahanga.

    Guhera muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020, NAEB yohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 751.837, zinjiza agera kuri 4.021.574 z’ Amadolari, mu gihe guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, icyo kigo cyohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 1.193.834 zinjiza agera kuri 7. 908.050 z’ Amadolari ya Amerika (hafi Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda).

    NAEB ivuga ko ahanini impamvu yatumye ubucuruzi bw’indabo buzamuka, ari ubwiyongere bw’amasoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ubuso buhingwaho indabo mu Rwanda”.

    Imibare itangwa na NAEB kandi ivuga ko 90% by’ indabo zihingwa mu Rwanda zoherezwa mu Buholandi, izisigaye zigasangirwa hagati y’ibihugu by’ u Bufaransa, u Budage n’ u Buyapani.

    Abayobozi bavuga ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane guhera mu mwaka ushize, n’ubwo hariho icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo ibirori bitandukanye bikoreshwamo indabo nyinshi mu Rwanda nk’ubukwe n’ibindi byari byahagaze, ariko abakora mu bucuruzi bw’indabo bavuga ko babonye isoko cyane mu mahanga.

    Bamwe mu bakora mu by’ubuhinzi bw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo bavuga ibyiza byazo, ko ngo ziruhura, zigarura ibyishimo mu gihe hari ibihe bigoye nk’ibyo abantu barimo muri iki gihe kubera icyorezo cya Covid-19, bityo ko zikenewe cyane nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Muganga Joseph, Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ikora muri ubwo bucuruzi bw’indabo yitwa ‘Bright Havest’.

    Yagize ati “Mu by’ukuri urebye iyi ‘season’ yabaye nziza cyane kurusha iy’umwaka washize. Ubucuruzi bw’indabo bugira ‘season’, kuri twe itangira mu kwezi k’Ugushyingo ikageza muri Gicurasi. Twabonye igiciro cyiza cyane kurusha mu myaka ibiri ishize”.

    Muganga avuga ko ubucuruzi bw’indabo buhagaze neza muri iki gihe, agasaba abazihinga kongera umusaruro.

    Kwitonda Ephaim nawe ukora muri Sosiyete y’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo yitwa ‘Bella Flowers’, yavuze ko hari igihe cyabayeho, abakora ubucuruzi bw’indabo bagorwa no kwinjira ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ngo bagere ku masoko menshi, ariko ubu icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubukorerwa kuri Interineti bwiyongera.

    Abahinga n
    Abahinga n’abacuruza indabo bahamya ko zibinjiriza

    ‘Bella Flowers’ ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo z’amaroza zitandukanye, ikaba ari yo Sosiyete nini ikora ikora muri ubwo buhinzi mu Rwanda hose.

    Kwitonda yagize ati “Twongereye ubuso duhingaho indabo guhera umwaka ushize, aho twongereyeho hegitari 20, ubu tuzihinga ku buso bwa hegitari 45”.

    Goverinoma y’u Rwanda ifata ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu mahanga nk’igice kizafasha mu kongera amafaranga yinjira aturutse ku byoherezwa mu mahanga ku buryo bwihuse.

    Kuzamuka k’ubwo bucuruzi, bisobanuye kwiyongera kw’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, kuko ubu ngo Guverinoma y’u Rwanda iba ishaka uko yagabanya ugusumbana kuri hagati y’ibyo rutumiza mu mahanga ndetse n’ibyo rwoherezayo.


    source : https://ift.tt/3yZxPX9

  • Guverineri Habitegeko ntiyemeranya n’abavuga ko umuceri wabuze isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko

    Guverineri Habitegeko abitangaje mu gihe mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama abaturage bavuga ko bejeje umuceri bakabura isoko.

    Ibi byongeye kuba mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe abaturage basabwa kongera umusaruro uva mu buhinzi ariko bakabura isoko ry’umusaruro.

    Kuva muri Gashyantare uyu mwaka nabwo abaturage bo mu Karere ka Rusizi batangiye kugaragaza ko babonye umusaruro mwinshi w’umuceri ariko babura isoko.

    Ni ikibazo cyakomeje kuvugwa kugera muri Kanama 2021, aho abaturage bongeye kugaragaza ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba ubuyobozi kubafasha ukabonerwa isoko.

    Abahinzi bo mu mirenge ikikije icyo kibaya ari yo ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye, ni bo bagaragaje iki kibazo cy’ibura ry’amasoko y’umuceri cyane ku yitaruye umuhanda wa Kaburimbo.

    Abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kubura isoko mu kwezi k’Ukuboza 2020 n’ukwa kabiri kwa 2021, bisunze amabanki ngo babashe kongera guhinga, ariko icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kubura kuko n’ubu uwo bejeje uheze mu bubiko bwa za Koperative.

    Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko umuceri weze muri iyi mpeshyi ubarirwa muri toni 1,000 kandi zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

    N’ubwo abahinzi bemeza ko babuze isoko, Guverineri Habitegeko avuga ko isoko ritabuze ahubwo ari imikorere mibi y’ubuyobozi bugomba gushakira isoko umusaruro.

    Agira ati “Sinemeranya n’abavuga ko isoko ryabuze, umuturage yasabwe guhinga akarenga guhinga ibyo kurya ahubwo agasagurira isoko arabikora. Ubuyobozi nabwo bwagombye gushaka isoko kuko wasanga mu Ntara yose hari aho ukenewe, usagutse ukoherezwa mu zindi ntara ndetse no hakurya y’umupaka.”

    Habitegeko avuga ko ubuyobozi bwegereye abaturage bukoze neza umuturage atagira igihombo kuko kubona umusaruro ni amahirwe atuma umuturage yiteza imbere afashijwe kubona isoko.

    Ati “Ibi bigaragaza ubuyobozi budakora inshingano, kuko umuturage niba asabwa guhinga ntafashwe kubona isoko ejo azacika intege kandi siyo gahunda ya Leta. Buri wese akwiye kwita ku nshingano ndetse aho bigoye tugakorana na Minisiteri y’Ubucuruzi.”

    Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora
    Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora

    Muri 2018 abaturage bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu bagize igihombo cyo kweza umusaruro mwinshi w’ibirayi babura isoko, na ho muri 2020, na none abo baturage babonye umusaruro mwinshi w’ibitunguru Babura isoko.

    Muri 2020 toni ibihumbi bitatu birenga by’ibitunguru byabuze isoko, Minisiteri ubucuruzi ifatanyije n’abikorera bafasha mu kubyohereza mu zindi ntara no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa abaturage byabasigiye igihombo, banenga ko ubuyobozi bubabwiriza guhinga budakurikirana umusaruro uboneka ngo hashakwe naho uzajyanwa.


    source : https://ift.tt/3gf0qRc

  • Inama Nyafurika mu by’Indege izabera mu Rwanda yigijwe inyuma – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri muri esheshatu imaze kuba igiye kubera mu Rwanda, aho iheruka hari mu 2019 ubwo hanabaga imurika ry’indege.

    Iyi nama Nyafurika izwi nka ‘Aviation Africa’ yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, gusa iza kugenda yigizwa inyuma biturutse ku ngamba zigenda zifatwa n’ibihugu mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Abategura iyi nama bavuze ko kuri ubu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ahanini biturutse ku bukana bwa Virusi yihinduranya yo mu bwoko bwa ‘Delta’ ihangayikishije cyane Umugabane wa Afurika.

    Umuyobozi w’Ikigo gitegura ‘Aviation Africa’ cyitwa Times Aerospace Ltd, Mark Brown, yavuze ko batengushywe bikomeye no kuba badashobora gukorera iyi nama i Kigali muri uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

    Ati “Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 ku Isi, kandi tugomba kureba no ku buzima n’ugutekana nk’iby’ingenzi n’uburyo dushobora kuzakora inama nziza kandi uburyo ibintu bimeze ubu ngubu bikaba bitadukundira.”

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rwakomeje kuba kimwe mu bihugu bishyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse n’iyubahirizwa ry’ibisabwa ku binjira n’abasohoka mu gihugu. Twizeye ko Aviation Africa umwaka utaha ari andi mahitamo ku bazayitabira.”

    Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, mu byaganirwagaho icyo gihe harimo imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika, amategeko agenga urwo rwego, umutekano w’abakora ingendo n’ibindi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu bya Afurika byanga gufungurirana ikirere, ari byo biheza inyuma urwo rwego.

    Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete Nyafurika.”

    Yavuze ko iterambere ry’urwego rw’indege rizaturuka ku guhuriza hamwe imbaraga, Abanyafurika bakoroherezanya indege zikanyura mu kirere nta nkomyi.

    Iyi nama izaba ibaye mu gihe uyu mwaka wabaye mubi cyane ku masosiyete y’indege, aho byitezwe ko ayo muri Afurika azahomba miliyari $8.103 bitewe no guhagarika ingendo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Ihuriro ry’ibigo by’indege muri Afurika rigaragaza ko nibura mu mwaka ushize, uru rwego rwahombye asaga miliyari 10,2$ biturutse ku mbogamizi zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange ubuyobozi bw’Ibihugu bya Afurika bukomeje gushyira imbaraga mu guhuza uyu mugabane hakurwaho imbogamizi zose zituma abantu batagenderana.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, Perezida Kagame ni we wayifunguye ndetse yitabira imurika ryari riyishamikiyeho

    source : https://ift.tt/3yW91Q5

  • Guma mu rugo yabahaye ibitekerezo byo gukora none byabateje imbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore batatu aribo Ntahontamusanga Promesse
    Izere Didier Christian na Rwabukwisi Kevin batangije company yitwa Buomo Group Ltd akaba ari company ikora ibijyanye n'ubwubatsi (construction).

    Umwe muri aba basore twaganiriye yatubwiye ko we na bagenzi be bakorana bagize igitekerezo cyo kuba bakura amaboko mu mufuka bakikorera ubwo bari muri Guma mu rugo yo muri Mata 2020. Yongeyeho ko igishoro batangije bakishatsemo nk'uko urubyiruko ruhora rubitozwa ko Intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo. Uko kwishakira ibisubizo byaguriye imikorere uru rubyiruko kuko kuri ubu buri wese yaritinyutse abasha kwagura imikorere ye ku giti cye akora ibindi bikorwa ku ruhande gusa bishamikiye kuri Buomo Ltd.

    Muri Buomo Group Ltd bibanda cyane mu gukora concrete materials nk'amapavers ndetse n'ama block.

    Kuri ubu Buomo Ltd imaze gukora kuri projets zitandukanye arizo RNRA, ISAR Huye na project ya WAP

    Promesse, Didier Christian na Kevin bagiriye inama urubyiruko kwitinyuka bagakura amaboko mu mifuka bagakora

    Source : https://yegob.rw/guma-mu-rugo-yabahaye-ibitekerezo-byo-gukora-none-byabateje-imbere/

  • Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyashyizwe mu bya mbere mu bwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa munani (8) mu bibuga byiza muri ‘EAC’, ndetse kiba icya karindwi (7) mu bibuga bifite isuku ku Mugabane wa Afurika.

    Ibibuga by’indege bitatu bibanza mu bwiza ni ibyo muri Afurika y’Epfo, harimo ikibuga cya ‘Cape Town’, ‘Durban King Shaka International Airport’ ndetse n’icya Johannesburg.

    Ku mwanya wa kane haza ikibuga cy’indege cya Mauritius, mu gihe ku mwanya wa gatanu haza ikibuga cya Marrakech muri Maroc.

    Mu bibuga by’indege bifite isuku muri Afurika, n’ubundi ikibuga cya Cape Town kiza ku mwanya wa mbere, kigakurikirwa n’icya ‘Durban Kinga Shaka International Airport’, ku mwanya wa gatatu haza Ikibuga cy’indege cya Mauritius, ku mwanya wa Kane hakaza icya Johannesburg mu gihe ku mwanya wa gatanu hari ikibuga cy’ indege cya Seychelles.

    Ku rwego rw’ Isi, ibibuga bya mbere byiza ni ‘Doha Hamad International Airport’ cyo muri Qatar, hagakurikiraho Ikibuga cy’ indege cya ‘Tokyo Haneda Airport’ cyo mu Buyapani, ku mwanya wa gatatu Hari ‘Changi Airport’ cyo muri Singapore, ku mwanya wa Kane hari ikibuga cy’indege cya ‘Seoul Incheon International Airport’ cyo muri Korea y’Epfo, mu gihe ku mwanya wa gatanu hari ikibuga cy’indege cya ‘ Tokyo Narita’ cyo mu Buyapani.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa ‘Skytrax World Aiport’, ibihembo bya ‘Skytrax best airport awards’ bitorwa bigendeye ku biterekerezo by’abakiriya b’ibyo bibuga.

    Skytrax ivuga ko urutonde rw’ibibuga byiza cyangwa se bifite isuku, rukorwa hashingiwe ku byo rubanda rubikoresha ruvuga. Gusa ngo gutanga amanota ku bibuga by’indege muri iki gihe, na byo byagizweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Itangazo ryasohowe na Skytrax rigira riti “Skytrax World Airport Awards ya 2021 yateguwe hazirikanwa ingufu ibibuga by’indege byose byashyize mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Amezi 18 ashize, yaranzwe n’ibibazo ndetse arangwa n’ihungabana ry’ubukungu urwego rw’ ubwikorezi bwo mu kirere rutari rwarigeze rubona. Ibibuga by’indege byashoye imari mu gushaka uko byarinda abakiriya ndetse n’abakozi babyo muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19”.

    Iyo nyandiko ikomeza igira iti” Ubu abagenzi benshi baratora ibibuga by’indege bakunda cyangwa babona byiza, bagendeye k’uko babibonaga mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, mu gihe abandi barimo batora bagendeye ku byo babonye ku bibuga by’indege muri iki gihe cya Covid-19″.

    source : https://ift.tt/37PsDt9

  • MTN Rwanda yaremeye abangavu batewe inda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2021, ubwo iyi sosiyete ifatanyije n’umuryango wo kwita ku bari n’abategarugori Empower Rwanda bashyikirizaga aba bangavu inkunga yo kubafasha kwiteza imbere.

    Inkunga yatanzwe ingana na miliyoni 1o z’amafaranga y’u Rwanda ikaba yahawe abangavu 110 barimo 60 bo mu Karere ka Rwamagana na 50 bo muri Gatsibo. Bagenewe amatungo magufi, ibikoresho by’isuku ndetse bashyirirwaho ikigo bazajya bigiramo kudoda.

    Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo begere aba bana, banabafashwe kwiteza imbere ngo hato batazagwa mu bishuko.

    Yagize ati “Tugamije kubegera nk’ikigo, kugira ngo bumve ko batari bonyine. Twaje kugira ngo tubabwire ko ejo habo ari heza batagomba gutakaza ibyiringiro. Ariko tubagenera ibintu bitandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye MTN Rwanda na Empower Rwanda ku nkunga bahaye aba bangavu yizera ko izabagirira akamaro.

    “Iyi nkunga izadufasha kuko aho guha umuntu ifi uzamwigishe kuyirobera aha ni ko byagenze, bahawe ihene zizabyara izindi akajya agenda agurishaho azaba afite amafaranga. Buriya yabona n’amashunushunu ashobora kurinda abana imirire mibi. Ni ibintu byo gushimira MTN na Empower Rwanda.”

    Ku ruhande rw’abangavu batewe inda bavuze ko bagiye bashukishwa utuntu duto tukabaviramo guterwa inda.

    Mukeshimana Divine wo mu Karere ka Gatsibo yatewe inda afite imyaka 14 yavuze ko iyi nkunga izamurinda kongera kugwa mu bishuko.

    Yagize ati “Hari umuntu wajyaga aza iwacu rimwe arambwira ngo yavuye i Kigali hari akantu yanzaniye ningende akampe, ngiye ni bwo twaryamanye ndatwita.”

    Mukarugizwa Daphrose wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Uwanteye inda yanshukishije amafaranga, kumwe uba ukeneye amavuta cyangwa umwambaro utari buwubone ni bwo buryo banshutse.”

    Bakomeje bavuga ko iyi nkunga bahawe bazayibyaza umusaruro mu kwirinda abakongera kubagusha mu bishuko.

    Mukeshimana yagize ati “Ndashimira MTN na Empower Rwanda kuba baduhaye iyi nkunga ndizera ko izamfasha nkabasha kubona ibyo nkeneye ku buryo ntawe uzongera kugira icyo anshukisha.”

    Abana batewe inda mu Karere ka Gastibo uyu mwaka bamaze kugera kuri 800, mu Karere ka Rwamagana ho habarirwa abangavu baterwa inda bari hagati ya 250 na 300 ku mwaka.

    Mu byo abangavu bahawe harimo n’imshini zo kudoda

    Abangavu batewe inda bahaweamatungo magufi n’ibindi bikoresho bizabafasha kwirinda kongera kugwa mu bishuko

    Empower Rwanda yiyemeje kwegera abana b’abakobwa batewe inda imburagihe

    Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo begere aba bana, banabafashwe kwiteza imbere ngo hato batazagwa mu bishuko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye MTN Rwanda na Empower Rwanda inkunga bageneye aba bangavu

    source : https://ift.tt/3D42nd5

  • Umuriro w’inkekwe wongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi utuma igice kimwe n’ibyarimo bikongoka #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize zimwe mu nyubako z’aka Gakiriro ko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, zagiye zibasirwa n’inkongi y’umuriro ikangiza byinshi byabaga bizirimo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inkongi y’umuriro yongeye gufata zimwe mu nyubako za kariya Gakiriro gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by’ubukorikori.

    Umwe mu babonye iby’iyi nkongi, yavuze ko yaturutse ku bishashi by’uwasudiraga byaguye mu mifariso ubundi bigahita byaka umuriro w’inkekwe.

    Gusa Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi, yatabaye nubwo yasanze hamaze kwangirika byinshi mu bikoresho byari muri ziriya nyabako.

    Ubuyobozi bwa kariya Gakiriro butangaza ko hangiritse ibikoresho byinshi birimo ibitanda, utubati na matela bifite agaciro k’agera muri miliyoni 400 Frw.

    Photos/Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umuriro-w-inkekwe-wongeye-kwibasira-Agakiriro-ka-Gisozi-utuma-igice-kimwe-n-ibyarimo-bikongoka

  • Barahamya ko kubahera serivisi hanze bizarushaho kubarinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye kwakirirwa hanze kuko bumva bizabarinda Covid-19
    Bishimiye kwakirirwa hanze kuko bumva bizabarinda Covid-19

    Benshi mu bakunda gufatira amafungura muri resitora bavuga ko gahunda yashyizweho yo kuba basigaye bakirirwa hanze aho kuba mu nzu nk’uko byari bisanzwe, ari nziza kuko ituma bisanzura kurusha mbere aho wasangaga begerana cyane ahantu hatoya hatisanzuye, ku buryo bitabashobokeraga kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa.

    Habimana Elia, umwe mu bo twasanze mu Biryogo agace kazwiho kuba gafite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bwa resitora, avuga ko mbere serivisi zigitangirwa mu nzu byagoranaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Mbere twajyaga tuba turimo kunywera mu nzu dukoranaho, twegeranye ariko uyu munsi wa none k’ubwo kwirinda icyorezo dusigaye dutatana tugahana intera ndetse tukicara mu muhanda tugateramo intebe. Urabona ko harimo umutaka kugira ngo turusheho kugira icyo dufata ariko twirinda n’icyorezo cya Covid-19”.

    Mugenzi we witwa Nizeyimana Didier Ati “Hari igihe winjiraga mu nzu ari ukugira ngo wirwaneho ariko mu by’ukuri ukabangamira gahunda za Leta kandi natwe zitureba ariko uyu munsi wa none kubera tuba turi hanze ahantu hisanzuye tubasha gufata ifunguro uko bikwiye ugashyiramo intera, ibintu byo gukoranaho bikavaho, ntacyo bidutwaye kuko tukirwanya ku buryo bushoboka”.

    Umwe mubakorera ubucuruzi bwa resitora mu Biryogo witwa Nizeyimana Beidha, avuga ko kuba batangira serivisi hanze ari byiza.

    Ati “Abafite amazu matoya bakoreramo byarabafashije cyane kuko babashije kujya mu muhanda bashyiraho imitaka, ubona ko mu maresitora yabo batakihakorera, ariko natwe wenda dufite ahantu hanini ntacyo bidutwaye kubera ko urajya hanze ukabona ni byiza byaradufashije cyane”.

    Uretse abahabwa serivisi n’abacuruzi, abakorerabushake na bo bavuga ko gahunda yo gutangira serivisi hanze yaborohereje akazi kuko mbere kwinjira mu mazu bitaboroheraga kuko byabaga ari nko gucunganwa, ariko ubu buri wese kwirinda akaba yarabigize ibye ku buryo batagihura n’akazi kenshi nk’ako bahuraga na ko mbere.

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko bagomba guhana intera.

    Ati “Abantu bamenye ko bagomba guhana intera kandi tugire umuco wo kwipimisha umuntu amenye uko ahagaze kuko ubu ibipimo turimo kubitanga ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa mu mavuriro y’abikorera. Niba ufite gahunda yo kujya gusangira na mugenzi wawe muri resitora cyangwa muri hoteli, ufate gahunda mwisuzumishe, igisubizo kimara icyumweru cyose nyuma y’icyumweru wongere wisuzumishe ugire umutekano bibe umuco ugire umutekano w’uwo mwicaranye”.

    Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isaba abikorera by’umwihariko abakora ubucuruzi bwa resitora gutangira gutekereza uburyo bajya bakorera hanze ahantu hisanzuye mu rwego rwo kurushaho kwirinda Covid-19.


    source : https://ift.tt/3CUfXzu