Tag: Ubukungu

  • MINAGRI n’abo bafatanya basanze inkeri ari imari ishyushye mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri
    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri

    Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2021, MINAGRI ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra (uteza imbere umushinga HortInvest), batangiye kugerageza imbuto z’inkeri kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.

    Icyo gihe u Rwanda rwatumizaga buri mwaka inkeri zipima toni 200 zo gukoramo ibintu bitandukanye nk’umutobe (jus na divayi), ibirungo nka ‘confiture, magi’ n’ibindi, yawurute n’amafu ahesha ibintu bitandukanye kugira ibara n’impumuro byihariye.

    Tariki 03 Gashyantare 2021 ni bwo Umuryango Agriterra wagejeje mu Rwanda ingemwe 70,000 z’inkeri zo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi.

    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza
    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza

    Umushinga ‘HortInvest’ wifashishije amakoperative y’abahinzi mu turere twa Rwamagana, Rulindo, Muhanga, Rutsiro na Karongi, bahinga izo nkeri ku buso buto buto (umurima utarengeje hegitare imwe n’igice), kugira ngo babanze barebe ko zibasha kwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Inkeri zareze batangira kuzikoramo ibintu bitandukanye, izindi ziragurishwa ku masoko yo mu Rwanda atandukanye ndetse no mu mahanga (cyane cyane muri Kongo Kinshasa), aho ikirogarama kimwe ubu kigurwa kuva ku mafaranga 500Frw-6000Frw bitewe n’ubwiza ndetse n’aho zirimo kugurishirizwa.

    Ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahuye bakora isuzuma ry’umusaruro urimo kuva mu nkeri muri iki gihe, basanga zimaze kugabanya icyuho cy’izari zisanzwe zitumizwa mu mahanga kuva kuri toni 200 kugera kuri toni 63.5 ku mwaka.

    Ubutaka bw
    Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’inkeri

    Abahinzi b’inkeri hamwe n’abazitunganyamo ibintu bitandukanye, nka Sina Gérard(ufite ikigo cyitwa Urwibutso muri Rulindo), bari babukereye baje kumurika ibyo bakora muri imwe mu mahoteli yakorewemo inama i Kigali.

    Sina usanzwe akora umutobe mu nkeri, avuga ko arimo kubaka n’uruganda ruzazikenera mu gukora amasabune, kuko zitanga ikinyabutabire cyitwa arome gitera isabune guhumura.

    Sina agira ati “Nizeza abahinzi ko isoko ry’inkeri nta na rimwe rizigera ribura, kuko iyo tugura n’ubundi ntabwo ziba zihagije”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ubwoko bw’inkeri burimo guhingwa ubu ari bushya, kuko izari zisanzwe mu Rwanda ari inyagasozi.

    Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati “Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’ubuhinzi bw’inkeri, zishobora gukoreshwa mu gihugu ndetse hagasaguka n’izoherezwa mu mahanga kandi zatunganyijwe(zongerewe agaciro)”.

    Ashimira Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda yiyemeje guteza imbere ishoramari ry’inkeri ndetse n’abahinzi ubu bamaze kwerekana ubushake bwo kuzihinga.

    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane(SNV) mu Rwanda akaba ari na we ukuriye HortInvest, Bernie Chaves avuga ko mu ishoramari ry’inkeri zituruka mu Buholandi harimo amahirwe cyane, kandi akaba ari ubundi buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahise biha intego y’uko u Rwanda ruzatangira kubona umusaruro w’inkeri ugera kuri toni 379 ku mwaka muri 2024(ubwo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izaba irangira).


    source : https://ift.tt/3kqIMuL

  • Nyabihu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’umuturage wambuwe inka yahawe muri Girinka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 32 yavuze ko yahawe iyo nka muri Girinka ayorora imyaka itatu ariko ikagira ikibazo cy’uko bayimisha ntifate bityo abona nta musaruro ugaragara itanga.

    Niyitegeka yasabye ubuyobozi ko yayiguranisha ngo burabimwemerera ndetse bigeza aho abona uwo bagurana.

    Nyuma yo kugurana inka n’umuturanyi we avuga ko yatunguwe nuko ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’umurenge bwaje kumwambura iyo bari baguranye na mugenzi we bakayiha undi muturage.

    Yavuze ko yari yiteze ko igiye gutangira kumufasha gutera imbere kandi n’abana be bakanywa amata ariko ntibyamuhiriye.

    Ati “Inka ndwanye nayo imyaka itatu ntitwari twanywa n’amata njye n’umugore n’abana banjye. Bayimpa numvaga ko ngomba kwiteza imbere nkanakunda n’igihugu kurushaho, buriya iyo igihugu kiguhaye intangiriro nawe ugomba kugikunda kurushaho. Numvaga ko nizajya ibyara nanjye iyo ibyaye nkagura ubutaka cyane ko ndi umukene.”

    Yavuze ko icyo yifuza ari ugusubizwa inka ye yambuwe hanyuma uwo bayihaye agashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa nkuko bamwizeza ko azahabwa indi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Muremure, Nyirambabazi Odette, yavuze ko ikibazo cye bakizi kandi ko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inka muri uyu mwaka gusa yemeza ko inka yayatswe nyuma y’uko bigaragaye ko ashatse kuyigurisha.

    Ati “Icyo kibazo ndakizi cyane. Uwo mugabo yafashe iyo nka yahawe muri Girinka ayigurisha tutabizi ngo ntibyara. Amaze kuyigurisha ubuyobozi bw’umurenge buhita bumpamagara bumbaza niba mbizi, mpamagara mutekano wanjye mubwira ko bagomba kumuhagarika. Twayifashe imaze kurenga imidugudu itatu turayigarura.” Ubwo twahise dufata iyo yari yaguranishije tuyisubiza nyirayo.”

    Yavuze ko nyuma yo kuyigarura ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butanga amabwiriza ko iyo nka yari yagurishijwe ihabwa undi muturage kubera ko amabwiriza agenga uwahawe inka muri Girinka atamwemerera kuyigurisha.

    Ibyo kugurisha yasobanuye ko Niyitegeka yashatse abagura iyo nka yahawe na we ahita agura akandi gato kandi ibyo bitemewe kuko bigira inzira binyuramo, bikanemezwa na komite ya Girinka ku rwego rw’umudugudu ko inka yagize ikibazo.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert, yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo kwambura Niyitegeka inka igahabwa Twizeyimana washingiye ku kuba yarakoze amakosa yo gutanga inka atabimenyesheje ubuyobozi gusa ngo bitewe nuko ari umukene yashyizwe ku rutonde rw’abazayihabwa uyu mwaka.

    Ati “Twaricaye mu nteko y’abaturage turavuga tuti iriya nka yari ayiragiye igihe kirekire, mbese yaravunitse. Twanzura ko na we kuko ari umukene basi mu nka tuzatanga uyu mwaka azayihabwe. Twamweretse amakosa yakoze na we arayemera. Twebwe twamuha amahirwe yo kuzahabwa inka izahita ibyara. Kandi iyo inka agomba kuyibona vuba.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko ikibazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana kugira ngo mu gihe cya vuba kibe cyamaze gukemuka.

    Niyitegeka Jean de Dieu wo mu Karere ka Nyabihu avuga ko yambuwe inka n’ubuyobozi buvuga ko yashatse kuyigurisha

    source : https://ift.tt/3yeRxNz

  • Amagare ya Guraride azatangira gukoreshwa mu ntangiriro za Nzeri – #rwanda #RwOT

    Aya magare azatangirira mu duce tubiri twa Kigali turimo mu Mujyi rwagati no mu bice by’i Remera, mu gihe hazaba hari sitasiyo 13 zayo zitandukanye zizajya zifashishwa n’abayakoresha kubona umuriro.

    Izi sitasiyo zizajya ziba ziri mu duce dutandukanye ziriho umukozi ushinzwe kwakira ndetse no gusobanurira abashaka gutwara aya magare, hari izifite ubushobozi bwo kwakira amagare atanu n’izakira 10.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Mazimpaka Vedaste, yasobanuye ko utu duce aritwo twahereweho kuko dufite imihanda yagenewe amagare ariko n’utundi izashyirwamo tukagerwaho.

    Yagize ati “Hariya ni ho hari inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zigaragara kandi zirimo ibimenyetso by’amagare hagomba gukoresha amagare.”

    Yakomeje avuga ko igishushanyombonera gishya cy’Umujyi wa Kigali giteganya kubaka imihanda ifite inzira z’amagare ibizatuma abasha kugera hirya no hino.

    Ubu hari amagare 80 azajya atwara abantu, mu rwego rwo kuyamenyereza abayakoresha, mu ntangiriro nta kiguzi abayakoresha bazajya basabwa.

    Umukozi muri Guraride, Ndayishimiye Jerry, yagize ati “Turashaka kureba uburyo izi ngendo z’amagare zitazahenda abaturarwanda nk’uko izisanzwe bimeze. Mu gihe cya mbere cyo gutangira gukoresha amagare yacu bizaba ari ubuntu mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa.”

    Umuntu ushaka gukoresha iri gare asabwa gukoresha application ya telefoni abashe kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka kuyakoresha azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

    Kuri ubu aya magare agiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali ariko azagezwa no mu yindi mijyi y’igihugu nka Huye, Bugesera, Rusizi na Rubavu.

    Umushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13$, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes) ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

    Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

    Inkuru bifitanye isano: Byinshi ku mushinga w’amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe

    Amagare ya Guraride azatangira gukoreshwa mu ntangiriro za Nzeri

    Mu mezi atandatu ya mbere aya magare azajya akoreshwa ku buntu

    Hashyizweho sitasiyo 13 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3zeEooT

  • Ibyo wamenya ku mishinga yashowemo miliyari 101.8 Frw mu 2021 igamije gutanga amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga rijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda aho muri gahunda yarwo y’imyaka irindwi (NST1) ya 2017-2024 ruzaba rufite Megawatt zingana na 556. Icyo gihe kandi amashanyarazi azaba agera kuri bose.

    Raporo yo muri Nyakanga ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekana ko ingengo y’imari yateganyijwe ingana na miliyari 101.8 Frw, yagabanutseho 17.2% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/21, washowemo miliyari 123 Frw.

    Ikomeza ivuga ko “igabanuka mu ngengo y’imari rifitanye isano n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.’’

    Indi mpamvu y’iri gabanuka ijyanye na gahunda nshya y’u Rwanda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ikiri hasi aho u Rwanda rukeneye arenga miliyari 600 Frw yo gushora mu mishinga izatuma Abanyarwanda bose bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze 2024.

    Muri Kamena uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) afite agaciro ka miliyoni 84.2$, azaba agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$, bingana na 44% by’agaciro k’amasezerano ndetse na miliyoni 47.4$, bingana na 56%, yatanzwe nk’impano.

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, amafaranga agera kuri 53% azatangwa na Leta mu gihe igice gisigaye kingana na 47% kizava mu nguzanyo n’impano z’amahanga.

    Muri miliyari 101.8 Frw, gutunganya amashanyarazi no kuyakwirakwiza bifite igice kinini kingana na 67% mu gihe ibijyanye n’imiyoborere bifite 14%, gukoresha neza ibijyanye n’ingufu bifite 7%, igice cy’umutekano gifite 12%.

    Ingano y’amashanyarazi u Rwanda rufite yariyongereye ava kuri Megawatt 228.102 muri Kamena 2020 agera kuri Megawatt 238.052 muri Gicurasi 2021 mu gihe intego yari yashyizweho ari Megawatt 307.58 bitarenze Kamena 2021.

    Iri zamuka rishingiye ku mashanyarazi angana na Megawatt 9.8 yatanzwe n’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye no kuvugururwa k’urugomero rwa Nyirabuhombohombo rwavuye kuri Megawatt 0.5 rugera kuri Megawatt 0.65.

    Raporo ya Mininfra yerekana ko kuba intego yashyizweho itaragezweho bifitanye isano n’idindira ryo kubaka Uruganda rutanga amashanyarazi aturutse kuri Nyiramugengeri rwa Hakan ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara ruzatanga Megawatt 80 ndetse n’urugomero rwa Rukarara V & Mushishiro II rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 3. Iyubakwa ndetse no gutangira kubyaza umusaruro iyi mishinga byadindijwe na COVID-19.

    Nubwo icyorezo cyateye ariko urwego rw’ingufu ntirwahungabanye cyane ndetse byitezwe ko kugeza muri Kamena 2022, amashanyarazi igihugu gifite aziyongeraho Megawatt 345.752 avuye kuri 238.052.

    Leta y’u Rwanda igenda yubaka sitasiyo nto z’amashanyarazi zifasha kuyageza ku baturage

    -  Imishinga ihanzwe amaso mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu

    Ku rwego rw’igihugu, amashanyarazi afatiye ku muyoboro munini yaragutse, hubatswe imiyoboro migari (Medium Voltage) ireshya n’ibilometero 671.48 n’imito (Low Voltage lines) y’ibilometero 1,214.3. Intego yari iyo kubaka imiyoboro migari ya 603.92 km n’imito ireshya na 1835.18km.

    Ibi byajyanye no gucanira imihanda kuko hagati ya Nyakanga 2020 na Gicurasi 2021, ireshya na 631.85km yashyizweho amatara. Iyi mirimo igeze kuri 35%, biteganyijwe ko izasozwa mu 2023 aho imihanda icaniwe izava kuri 1,455.3km ikagera kuri 2,087.15km.

    Mu kugena ingengo y’imari hibanzwe ku kureba iyihutishwa ry’amashanyarazi mu turere atarageramo cyane no kudufasha kubona adafatiye ku muyoboro munini. Biteganyijwe ko abo ageraho bazava kuri 63% bakagera kuri 70%.

    Hanatekerejwe ku mishinga yo kubyaza umusaruro ingomero, gaz methane, nyiramugengeri, byose bizatanga megawatt 107.6 ku mashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Undi mushinga ujyanye no guteza imbere uburyo bwo gucana buzafasha ingo kugabanya uburyo gakondo zifashishaga nko gukoresha inkwi, zikava kuri 79.9% zikagera kuri 66.6%.

    -  Abagerwaho n’amashanyarazi bakomeje kwiyongera

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Nibura hagati ya Nyakanga 2020 na Gicurasi 2021, ingo nshya 146.079 zacaniwe binyuze ku muyobora mugari, mu gihe intego yari 118.657; ibi byatumye ingo zose zikoresha amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zigera kuri 1.278.601 zivuye kuri 1.132.522 muri Kamena 2020.

    Ku rundi ruhande, ingo 55.242 zahawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari [ni ukuvuga akomoka ku mirasire y’izuba n’ingomero nto]. U Rwanda rwari rwihaye kuzamura uyu mubare ukagera kuri 50.000. Byari gutuma ingo ziva kuri 418.502 mu 2020/21 zikagera kur 473.744.

    Muri rusange ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 1.560.699 mu mwaka ushize, zigera kuri 1.752.345 muri uyu mwaka, inyongera y’ingo 201.321 hagati ya Nyakanga 2020 na Gicurasi 2021.

    Usibye ingo, ahantu 1000 harimo ahakoreshwa n’abantu benshi hagejejwe amashanyarazi hagati ya Nyakanga 2020 na Gicurasi 2021 mu gihe intego yari yashyizweho ari kwegereza amashanyarazi ahantu 260.

    Aha hantu harimo ahakorera ubucuruzi, ahogerezwa kawa, amakusanyirizo y’amata, amashuri, imashini zuhira, ibigo nderabuzima, inganda z’icyayi, imidugudu y’icyitegererezo n’ahandi.

    Imihanda yubatswe igenda inacanirwa ku buryo irara yaka. Uyu mwaka uzarangira mu Karere ka Muhanga nibura imihanda iriho amatara ireshya na 1.565 km

    Inyigo yakozwe yerekanye ko mu Kivu harimo km3 hagati ya 250 na 300 za Carbon na Gaz Methane igera kuri km3 hagati ya 55 na 60 bikomeza no kwiyongera. Gaz Méthane irimo ishobora gutanga umuriro ungana na Megawatt (MW) 700 mu myaka 55

    source : https://ift.tt/385HFuP

  • Rusizi: Imirenge y’icyaro ikomeje kugezwamo amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Francis Cyiiza
    Francis Cyiiza

    Francis Cyiiza; umuyobozi w’ishami rya REG muri Rusizi avuga ko muri rusange bari kwihutisha gutanga amashanyarazi muri Rusizi, ariko cyane cyane bibanze ku Mirenge itaragiraga amashanyarazi.

    Cyiiza avuga ko kugeza ubu ingo 72% zifite amashanyarazi muri Rusizi harimo 62% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 10% zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Cyiiza asoza avuga ko hari imishinga myinshi ihari yo kugeza amashanyarazi mu baturage ndetse ngo 2024 ingo zose zo muri Rusizi zizaba zifite amashanyarazi, kandi ibyo bigakorwa bibangikanywa no gusimbuza imiyoboro ishaje cyangwa yari imeze nabi.

    Muri iyi Mirenge abaturage bishimiye iterambere bamaze kugezwaho mu gihe gito kubera amashanyarazi

    Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Butare bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

    Kamali Kimonyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, avuga ko mu Murenge ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi ubuzima bw’abatuye muri Butare bwari bushingiye ku buhinzi gusa.

    Ati: “Mbere abaturage ba hano i Butare bakoraga ubuhinzi gusa, ariko ubu aho amashanyarazi ahagereye abaturage bafite inzu zitunganya imisatsi, abandi ibyuma bisya, “papeterie”, imashini zo gusudira n’ibindi, ubu iterambere muri Butare riri kwihuta cyane.”

    Kamali akomeza avuga ko usibye iterambere rigaragarira buri wese mu baturage ryazanywe n’amashanyarazi, na serivisi batangaga ku biro by’Umurenge zahindutse kubera kubona amashanyarazi.

    Yagize ati “Ubu turatanga serivisi zihuse kubera ko dufite amashanyarazi, mbere ntitwabonaga uko dufotora impapuro cyangwa tuzemprima, nta mashini “Computer” twakoreshaga, ariko ubu byose turabikoresha kubera dufite amashanyarazi, ubu abaturage bishimira serivisi yihuse tubaha.”

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Butare yishimira ko mu myaka 2 gusa muri Butare hageze amashanyarazi ubu ingo 49% mu zigize uwo Murenge ziyafite.

    Hategekimana Claver nawe ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura muri Rusizi. Uyu muyobozi nawe ashima iterambere uyu murenge umaze kugeraho kubera amashanyarazi mu gihe utaramara imyaka ibiri uyabonye. Avuga ko muri icyo gihe gito muri uyu Murenge hamaze kugezwa imashini zisya zirenga 10, inzu zitunganya imisatsi zirenga 25, inzu zicuruza ibijyanye n’impapuro “Papeterie”, Ibigo nderabuzima byinshi ndetse n’amashuri akoresha amashanyarazi.

    Hategekimana avuga ko abaturage ba Gikundamvura cyera hari serivisi nyinshi batabonaga kubera kubura amashanyarazi, ariko ubu hafi ya zose bazifite.

    Uyu muyobozi asoza ashima Leta y’u Rwanda kuko mu gihe gito gusa ingo zisaga 66% ubu zifite amashanyarazi muri Gikundamvura.

    Nterane Kora Augustin, ni umusore ukoresha icyuma gisya mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagali ka Rwambogo, mu Murenge wa Butare. Uyu musore avuga ko mbere y’uko bahageza iki cyuma gisya bajyaga gusesha muri Nyakabuye kuko ariho hari hafi hari amashanyarazi kandi bakoreshaga amafaranga y’urugendo arenga 4,000 ariko ubu izo serivisi bazibona hafi ndetse bazishimira.

    Augustin akomeza avuga ko hari bamwe bari bafite ibyuma bisya ariko bakoresha mazutu ndetse byabahendaga cyane kwishyura iyo mazutu batarabona umuriro ndetse hari bamwe babihomberagamo.

    Hagirumukiza Alphonse; umuyobozi w’uruganda rushya rutunganya umuceri muri Bugarama. Avuga ko mbere umuyoboro w’amashanyarazi wa Bugarama utaragurwa batajyaga bakora mu masaha yo ku manywa kubera umuriro muke, ariko ubu bakora amasaha yose.

    Hagirumukiza avuga ko muri Bugarama nta mashanyarazi afite ingufu bari bafite ahantu henshi, ariko ubu byakemutse.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3za7Uw4

  • Iburasirazuba: Mu kwezi gutaha buri Murenge uzaba ufite urwuri rw’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana avuga ko uru rwuri ruzaba ruteyemo ubwatsi bw’amatungo haba ay’inyama cyangwa ay’amata, umworozi akazajya ahitamo ubwatsi atera bijyanye n’ubworozi bw’inka afite.

    Iyi gahunda ngo igamije gufasha aborozi gukoresha ubutaka icyo bwagenewe ndetse no kubashishikariza kwirinda gukura inka mu nzuri zazo.

    Igamije kandi gufasha aborozi kumenya guhinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kuzigabanyamo ibice no kumenya guhunika ubwatsi kugira ngo ubutaha inka zitazongera kujya zisonza nk’uko zimeze ubu.

    Ati “Bamenye uko bahinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kuzigabanyamo ibice kugira ngo bahunike ubwatsi, ejo ntibizongere kuba nk’uko bimeze iki gihe, ubu iki gihe inka zimeze nabi cyane, igihe cyose zihore zimeze neza kugira ngo zigirire akamaro umworozi.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana anashishikariza aborozi kwifashisha ibisigazwa by’imyaka mu kugaburira amatungo aho kubitwika.

    Avuga ko ibisigazwa by’ibishyimbo, iby’ibigori, iby’umuceri n’ibya Soya iyo buhunitswe bakabisya uretse kuba inka zabiriye zihaga ngo byongera n’umukamo.

    Agira ati “Ukabona umuntu asaruye ibishyimbo, arahuye arangije aratwitse none ugasanga ni nko gutwika imari, biri na ngombwa yabigurisha ariko biriya bintu bifite agaciro cyane kuko bifitemo intungamubiri zituma inka ikamwa kandi ikagira umubiri woroshye.”

    Guverineri Gasana avuga ko mu rwego rwo kongera umukamo Leta izafasha aborozi kubona ubwoko bw’inka zitanga umukamo binyuze mu gutera intanga n’ibindi.

    Ikindi ni uko aborozi bazafashwa kubona ubwoko bw’imiti y’inka kandi ibegereye ndetse iri ku giciro cyiza.

    Mu kiganiro yagiriye kuri Radio y’Abaturage ya Nyagatare, mu minsi ishize ku iterambere ry’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi gukorera inzuri zabo ndetse anateguza ko abatazikorera bashobora kuzazamburwa.

    Yanagarutse ku kibazo cy’amazi yo mu nzuri avuga ko uretse Valley Dams zasibye zigiye gusiburwa hari n’umushinga wo kugeza amazi mu nzuri ku muyoboro wa WASAC ariko anashishikariza aborozi gufata amazi ndetse bakanagura amahema ayafata kuko ayo mahema afite nkunganire ya Leta.

    source : https://ift.tt/3mnf64n

  • RURA yumvise akababaro k'abakiliya ba MTN, itanga igihe ntarengwa cyo kubikemura #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwahaye igihe ntarengwa MTN Rwanda cyo kuba yakemuye ibibazo biri mu guhamagara.

    MTN Rwanda  yategetswe ko bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 izaba yamaze gukemura ibibazo bigaragara muri Kigali, na ho ku ya 30 Ugushyingo 2021 ikaba yakemuye ibigaragara mu tundi duce tw'igihugu.

    Hari abaturage babwiye itangazamakuru rya Flash ko serivise za MTN zitari kugenda neza nkuko abakiliya bazifuza.

    Umwe yagize ati 'Rimwe na rimwe réseau ziranga, waba uhamagaye nk'umuntu wamushakaga mufitanye gahunda, ugasanga bari kukubwira ngo numero ye ntayiriho, mu kandi kanya ikaza gukunda. Hari n'igihe bakubwira ngo uyu munsi serivise zacu ntabwo ziri bukore, wohererzanya maafaranga cyangwa bakoherereza. Urumva igihe kiba cyapfuye. '

    Undi yagize ati 'Ikindi bagomba gukosora, Ni biriya by'abajura bakoresha ikoranabuhanga(Huckers) banyura kuri telefone y'umuntu baramutuburiye. Urumva ikibazo ni icya MTN ninayo igomba kugikemura. Kuko ubukungu bw'umukiliya buba buhungabanye. '

    RURA yagaragaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abayobozi ba MTN Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2021, bikagaragara ko hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda zigamije gukemura ibi bibazo.

    RURA ivuga ko muri icyo gihe yatanze MTN nidakemura ibyo bibazo izafatirwa ibihano.

    The post RURA yumvise akababaro k'abakiliya ba MTN, itanga igihe ntarengwa cyo kubikemura appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/23/rura-yumvise-akababaro-kabakiliya-ba-mtn-itanga-igihe-ntarengwa-cyo-kubikemura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rura-yumvise-akababaro-kabakiliya-ba-mtn-itanga-igihe-ntarengwa-cyo-kubikemura

  • Nyagatare-Mimuli: Bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z'ibyabo byangijwe n'amapoto #rwanda #RwOT

    Hari abaturage batuye mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, basaba kwishyurwa ingurane ku butaka bwabo bwanyujijweho amapoto y'Amashanyarazi.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyanyujije amapoto y'amashanyarazi mu mirima y'aba Baturage batuye.

    Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, aba baturage baravuga ko batarishyurwa amafaranga y'ingurane kandi barabariwe.

    Umwe ati 'Ikibazo cya REG nabwo baratwangirije ubwa mbere,  baraza baratemagura intoki n'ibiti byari birimo, batwandikira amafaranga bazaduha, baratwandikisha turasinya. Baragenda barahera ntibagarutse. Ejo bundi baragaruka ubwa Kabiri, ngo bagiye kongeraho izindi nsinga  kugira ngo umuriro ugire ingufu. Icyo gihe njye narisjije ndabahagarika.'

    Undi yagize ati 'Batumeye ibigori, barabara gusa turategereza turaheba kugeza n'uyu munsi. Bagarutse gushaka kongera umuriro abaturage turababwira tuti rero  nt akuntu mwakongera kutwangiriza ibintu  kandi n'ibya mbere batari baduha amafaranga.'

    Aba baturage baravuga ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bukabizeza ko bitarenze muri Kanama bazaba bamaze kubona amafaranga yabo ariko amaso yaheze mu kirere.

    Barasaba kwishyurwa kuko barimo kudindira mu iterambere.

    Umwe yagize ati 'Ariko ibyo byose biterwa n'iki? Ni ukutagira abavugizi? Ni ukutagira ubufasha bwo kugira ngo twigerere i Kigali kuri za Minisiteri tujye kwibariza? Ubuse ndambara imyenda yacitse  ntari mfite urutoki nakuragamo  ibikorwa byanjye by'amafaranga? Na Mutuelle twabuze uko tuyitanga.'

    Undi muturage utuye muri uyu murenge ati 'Baraza bati mwihangane tubirimo, n'ubu ngubu bari batwijeje ko bitazarenga ukwezi kwa Nyakanga na Kanama kugeza n'ubu turacyategereje . Tukaba twibaza rero niba ibi bintu inzego zo hejuru ziba zibizi, niba bipfira mu karere, tuyoberwa ibyaribyo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Bwana Mushabe David Claudian avuga ko bazi iby'iki kibazo ndetse ko barimo kuvugana n'ikigo gishinzwe ingufu z'amashyanyarazi (REG) kugira ngo bishyure aba baturage.

     'Ikibazo rero turakizi kandi na REG irakizi, ikirimo kurebwa ni uburyo  bwo kwishyura bano bantu  muri iyi ngengo y'imari  y'umwaka dutangiye.' Meya w'Akarere ka Nyagatare Mushabe

    Kugeza ubu Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bwamaze kwishyura icyiciro cya mbere cy'abaturage babariwe ingurane ku mapoto y'amashyarazi yanyujijwe mu butaka bwabo, mu gihe abandi bagitegereje bihanganye.

    Itegeko rivuga ko iyo umuturage yabariwe ingurane ko agomba kwishurwa bitarenze amazi atatu, none aba bo bamaze imyaka isaga ibiri batarishyurwa.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare-Mimuli: Bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z'ibyabo byangijwe n'amapoto appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/23/nyagatare-mimuli-bamaze-imyaka-3-bategereje-ingurane-zibyabo-byangijwe-namapoto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-mimuli-bamaze-imyaka-3-bategereje-ingurane-zibyabo-byangijwe-namapoto

  • Urubyiruko rwibukijwe ko iterambere ry’ubuhinzi ari rwo rishingiyeho – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku wa 20 Kanama 2021.

    Uyu munsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu guhanga ibishya bikemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi kandi bibungabunga ibidukikije.”

    Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa ku wa 12 Kanama buri mwaka ariko u Rwanda rwahisemo kuwizihiza uyu munsi.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa kugira icyerekezo n’intego y’aho rwifuza kugana.

    Ati “Turashima cyane ko imyumvire y’urubyiruko igenda ihinduka iganisha mu kwihaza mu biribwa, kuko umutekano wa mbere ni uw’ibiribwa. Twabereka amahirwe twabaherekeza ariko namwe twifuza ko mufata iya mbere mu kubishyira mu bikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Turabasaba kugira icyerekezo no kugira gahunda ihamye. Kugira ngo ugere ku byiza ni uko ubiteganya kandi kugira ngo ubiteganye ni uko ubiha umwanya uhagije. Turifuza rero kugira urubyiruko rufite gahunda ihamye rutekereza ruti tuzagera kuki; kandi byose bitangirira mu mutwe ubitegura.”

    Urubyiruko rwasabwe gusenyera umugozi umwe rugahuza imbaraga kugira ngo rugire iterambere rirambye no kudacika intege mu byo rukora byose.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Faundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari ryo zingiro rya byose kugira ngo igihugu kigere ku iterambere ridaheza.

    Yasabye urubyiruko guharanira gukoresha ubuto bwarwo neza bashaka ahari amahirwe yabageza ku iterambere no kuyaharanira.

    Ati “Rimwe mu mabanga yo gukoresha neza ubuto bwanyu, ni ugushaka ahari amahirwe yo kwiteza imbere kandi asobanutse. Mu buhinzi, ubworozi no kurengera ibidukikije, ni hamwe mu hantu hakiri amahirwe y’akazi no guhanga udushya. Kumenya hari amahirwe kandi bisaba ko umuntu agira imbaraga n’icyizere. Iyo ukiri muto kimwe mu biguha ingufu ni uko uba ureba imbere ya we kandi ukifuza ko haba heza.”

    Yasabye urubyiruko kwirinda imvugo zikunze gukoreshwa muri ibi bihe kuko zishobora guca intege n’uwifuza kugera ku iterambere.

    Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rwanatanze ubuhamya rwasabye urungano gutinyuka rukitabira ibikorwa by’ishoramari ariko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bitangiza ibidukikije.

    Mukagahima Marie Ange yavuze ko nyuma yo kwitabira amahugurwa yahawe akiri umunyeshuri yamuhinduriye intekerezo zituma yerekeza mu buhinzi.

    Ati “Byatumye ntekereza ku buhinzi. Mbona ko n’ubwo Abanyarwanda duhinga, nkomeza kubona amafoto meza nkumva inkuru z’ahandi uburyo umuhinzi wa bo aba akize kandi afite ibigwi ariko kuri icyo gihe wasangaga mu Rwanda umuntu aterwa ipfunwe no kuba ari umwana w’umuhinzi.”

    Umunyeshuri mu Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA), Ntaganira Chichi Brave, yavuze ko yahisemo kwiga ubuhinzi n’ubworozi nyuma yo kubona ko hari imbogamizi abahinzi bahura na zo, ahanini zishingiye ku bumenyi buke bafite.

    Yagaragaje ko yiteguye kuzakemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi binyuze mu bumenyi ahabwa.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Semwaga Octave, yavuze ko impamvu urubyiruko rutari kwitabira cyane ubuhinzi n’ubworozi bituruka ku kudasobanukirwa ibihingwa bishobora gutanga umusaruro.

    Yavuze ko hari gahunda yo gushyira imbaraga mu kubaha ubumenyi ku bintu bishobora gutuma urubyiruko rwumva ko kujya mu buhinzi atari ukujya gukina.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, yasabye urubyiruko kubahiriza amategeko n’amabwiriza igihugu cyashyizeho yo kubungabunga ibidukikije n’amasezerano mpuzamahanga bita ku ngaruka ku bidukikije zishobora guturuka ku bikorwa bategura bityo bikabafasha kwirinda ibihano n’ikiguzi cyo gusubiranya ibyangijwe.

    Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwagaragaje ko abarenga 62.2% by’urubyiruko rukora ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibirebana n’amashyamba.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko gukorera ku ntego no guharanira kuyigeraho

    source : https://ift.tt/3gq5MsF

  • U Buyapani bwahaye u Rwanda asaga miliyari 1 Frw mu guhangana na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kubera ubukana bwacyo, guhangana na cyo bisaba ubushobozi buhambaye burimo ibikoresho byabugenewe. Ibi binasaba ubufasha bw’abafatanyabikorwa batandukanye kuko COVID-19 yagaragaje ko itacika hatabayeho ubufatanye bw’Isi.

    Ni muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye na Leta y’u Buyapani, rikomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.

    Binyuze muri UNDP, Leta y’Ubuyapani yatanze inkunga isaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri n’indwi by’amadolari (1.2 million US dollars), yafashije u Rwanda mu guhangana na COVID-19 mu buryo butandukanye.

    Ku ikubitiro, aya yafashije mu kongera ubushobozi bwa za laboratwari zipima COVID-19 hirya no hino mu gihugu hagurwa ibikoresho ndetse hashakwa n’abakozi bashya basaga 100 bajyanywe mu bigo 11 bishya byo gupimiraho Covid-19.

    Ibi byatumye umubare w’ibipimo bifatwa wiyongera ndetse n’igihe byatwaraga kumenya igisubizo ku wipimye COVID-19 kiragabanuka.

    Hari kandi ubufasha bwatanzwe kugira ngo hongerwe ibyumba byifashishwa mu kwita ku barwayi barembye, aho ibitaro bigera ku icyenda byahawe ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo umurwayi abe yakongererwa umwuka.

    Ibitaro 41 mu gihugu na byo byahawe ibikoresho byo kwifashihwa kwa muganga harimo udupfukamunwa, ibikingira amaso no guhugura abafasha mu gukumira iki cyorezo, utibagiwe n’ikoranabuhanga rya robots zifashishwa mu kwica virusi na mikorobe.

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera yabwiye IGIHE ko impamvu bihutiye gufasha Abanyarwanda mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 byatewe n’uko iki cyorezo cyagaragaje ko guhangana na cyo bisaba guhuriza imbaraga hamwe.

    Ati “Iki cyorezo kiri gutuma twongera kuzirikana ibintu tutatekerezaga, birimo no kuba dukeneranye, kuba dukeneye kuba mu mutuzo no kumenya ko iki cyorezo kitacika mu gihugu kimwe mu gihe kikigaragara mu bindi. Ni muri urwo rwego u Rwanda na UNDP ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka Leta y’u Buyapani twafatanyije muri urwo rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo na nyuma yacyo.”

    Gomera avuga ko mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo nta muntu ukwiye kuzuyaza, asaba n’ibihugu by’amahanga gukomeza gutanga umusanzu mu bushobozi bwabyo wo guhangana na COVID-19.

    Ati “Muri ibi bihe icy’ingenzi si ukuvuga ngo ni njyewe uhanganye nawe ahubwo byakabaye njyewe nawe duhangana n’icyorezo gikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu. Ndashishikariza ibihugu bikiri kuzuyuyaza bitekereza niba byagira icyo bikora, kwihutira gufasha ibihugu bya Afurika bikiri kugorwa no kubona ibikoresho, imiti n’inkingo.”

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi ihanganye n’icyorezo amahanga akwiye guhuza imbaraga kugira ngo kiranduke burundu.

    Ati “Nizera ko ikintu cy’ingenzi cyane muri uru rugamba, ari uko isi yose yahuza imbaraga ku buryo n’ibi bihugu biri mu nzira y’amajyambere bifashwa. Bigahabwa ubufasha burimo inkingo, ibikoresho n’ubundi bufasha.”

    Ambasaderi Masahiro avuga ko gutera inkunga u Rwanda muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19 biri mu murongo wo kwagura umubano ibihugu byombi bifitanye ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

    Ati “U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta cyane muri Afurika mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Rwatangije ikoreshwa ryaryo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bityo kuzana izo robot bizarufasha kwita ku barwayi mu buryo bugezweho. Ibi ntibizagira ingaruka nziza ku Rwanda gusa ahubwo no ku bihugu by’ibituranyi.”

    Robots zatanzwe zitanga umusaruro

    Muri Gashyantare 2021 nibwo UNDP yashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) binyuze mu bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga robot ebyiri zo mu bwoko bwa Ultraviolet-C (UV-C robots) zifashishwa mu kwica udukoko no gukora isuku mu bitaro ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.

    Ibi byari mu murongo wo guhashya burundu ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga. Izo robots zifite ubushobozi bwo gusukura ahantu hari virusi cyangwa mikorobe mu gihe gito haba mu cyumba cy’urubagiro, laboratwari, ibyumba by’umuhezo, mu modoka zitwara abarwayi n’ahandi.

    Umukozi ushinzwe kurwanya ubwandu bushya mu bitaro bya Nyarugenge, ubu biri kuvura abanduye Coronavirus gusa, Nshimiyimana Dieudonné yemeza ko izi robot zabafashije mu guhangana na Covid-19 zisukura n’ibikoresho nk’impapurao ubundi byagoranaga.

    Ati “Mbere twakoreshaga umuti ariko ntitwari kubasha gusukura nk’impapuro cyangwa amafaranga ariko izi robots ziradufasha mu kwica udukoko ku bikoresho bitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko zoroheje imikorere bitewe n’uko zikora mu buryo bwizewe kandi mu gihe gito.

    Ati “Akazi karoroshye cyane kuko iyo urebye akazi kakorwaga n’abantu batanu robot imwe mu minota 30 gusa iba ikarangije kandi tukamenya ko ahantu hose iba yabashije kuhasukura neza kuko izi robot zifite ubushobozi bwo kwica udukoko ku kigero cya 99.9%.”

    Abagizweho ingaruka na Covid-19 na bo baragobotswe

    Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragara mu Rwanda, leta yagiye ifata ingamba zikomeye ariko zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo, guhagarika ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi, ingendo, gufunga imipaka n’ibindi byatumye ubukungu bw’igihugu bushegeshwa.

    Mu gufasha abaturarwanda bagizweho ingaruka na COVID-19, UNDP ku nkunga y’u Buyapani, yafashije abanyamuryango 227 bibumbiye mu makoperative 13 y’abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.

    Abanyamuryango bahawe ubufasha bw’ibiribwa byo ku bagoboka ndetse Koperative muri rusange zihabwa amahugurwa kukwirinda COVID-19 ndetse n’amafaranga yo kuzifasha kongera gusubukura ibikorwa byari byarahagaze mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Imwe muri zo ni Koperative y’Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ikorera mu Mujyi wa Kigali, UDWCO (Union of Deaf Women Coperative), ikora imirimo y’ubudozi, kuboha, gusuka n’ubugeni.

    Umuyobozi wa UDWCO, Nikuze Micheline, avuga ko igihe cya Guma mu Rugo cyabahombeje ku buryo batari kongera gufungura imiryango iyo batabona inkunga ya UNDP. Ati “Muri icyo gihe inzara yaratwishe kuko ntacyo twari dufite cyo gukora, UNDP iratugoboka iduha ibyo kurya ndetse igerekaho n’indi nkunga yo kudufasha kongera gufungura ibikorwa byacu. Yadukuye ahakomeye turayishimira cyane.”

    Nikuze yakomeje avuga ko inkunga bahawe yongeye kubaremamo icyizere cyo gutangiza ibikorwa byabo byari byarazahajwe kandi bakaba bizeye ko izakomeza kubasindagiza na nyuma y’iki cyorezo.

    Ambasaderi Masahiro Imai yavuze ko gufasha abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu mibereho yabo ya buri munsi biri mu bigenderwaho na Leta y’u Buyapani yo kutagira uwo basiga inyuma mu iterambere.

    Uhagarariye UNDP mu Rwanda ndetse na Ambasaderi w’u Buyapani bemeza ko bazakomeza guhuriza imbaraga hamwe mu gufasha u Rwanda guhashya COVID-19 ndetse no kuzahura ubukungu bw’igihugu n’imibere y’abaturage byazahajwe na yo hitabwa cyane cyane ku bababaye kurusha abandi barimo abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko.

    Koperative y’Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ikorera mu Mujyi wa Kigali, UDWCO, iri mu zatewe inkunga kubera kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19

    Robot zabafashije mu guhangana na Covid-19 zisukura n’ibikoresho mu Bitaro bya Nyarugenge

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi ihanganye n’icyorezo amahanga akwiye guhuza imbaraga kugira ngo kiranduke burundu

    source : https://ift.tt/3B2TjmL