Tag: Ubukungu

  • Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane kigiye gufasha abikorera bo mu Rwanda bafite imishinga baburiye ubushobozi – #rwanda #RwOT

    PSF yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo hazasinywa amasezerano n’iki kigega gifite icyicaro i Niamey muri Niger, kikaba gifite intego yo gufasha mu iterambere ry’ubukungu n’urwego rw’imari mu bihugu 14 bya Afurika.

    ASF ifasha mu gutanga ingwate ku nguzanyo, kugira ngo imishinga itabona inguzanyo byorohe, kugira ngo ibyerekeye inyungu bibashe kugabanuka ndetse no kuba gishobora gufasha kugira ngo igihe cyo kwishyura inguzanyo ku mishinga runaka kibe kirekire kurushaho.

    Ubuyobozi bwa PSF bwatangaje ko mu rwego rwo korohereza abacuruzi kubasha gufashwa na ASF, bagiye kugirana na yo amasezerano y’imikoranire.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umukozi ushinzwe Itumanaho muri PSF, Kabera Eric, yavuze ko kuba bagiye gukorana n’iki kigega cya ASF ari iby’ingenzi cyane by’umwihariko ku bacuruzi bo mu Rwanda babaga bafite imishinga ariko barabuze amafaranga ahagije yo kuyishyira mu bikorwa.

    Ati “Usanga abikorera cyangwa se abacuruzi bacu hano mu Rwanda akenshi baba bafite imishinga myiza ariko nta bushobozi bafite mu by’imari. Iki kigega rero kigufasha kubona amafaranga mu mabanki.”

    Yakomeje agira ati “Tugiye rero kugirana na cyo amasezerano ku buryo kizajya gifasha abacuruzi bacu bafite imishinga, kibashakire amafaranga yo gushoramo, ni ikigega kitagira ubwoko bw’imishinga gifasha ahubwo upfa kuba ari umushinga mwiza wanawukoze neza.”

    Kabera yahamagariye abikorera bo mu Rwanda gutangira kugana iki kigega cya ASF kuko cyagiye gifasha benshi muri Afurika.

    ASF isanzwe ikorana na Banki Nyarwanda y’Iterambere, BRD aho mu 2013, impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire ndetse mu 2016 iki kigega cyahaye BRD miliyari 1,5Frw yo gufasha imishinga itandukanye y’iterambere.

    Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane (African Solidarity Fund) cyatangiye mu mwaka wa 1976, gifite ibihugu binyamuryango 14, birimo n’u Rwanda. Ibyinshi mu bihugu binyamuryango ni ibyakolonijwe n’u Bufaransa.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri PSF, Eric Kabera, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane [African Solidarity Fund], ASF

    source : https://ift.tt/3yw78IV

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU UHEREREYE MU MURENGE WA KINIHIRA MU KARERE KA RULINDO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA UWAMAHORO DENYSE UHEREREYE MU MUDUGUDU WA MUTOYI, AKAGALI KA KARENGAMAZI, UMURENGE WA KINIHIRA AKARERE KA RULINDO. CYAMUNARA IKAZAHERA KU ITALIKI YA 30/08/2021.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI TELEFONI + 0788357831/0728357831

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-inzu-uherereye-mu-murenge

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO WIMUKANWA WA CRC RW LTD UGIZWE N'IMYENDA N'IBIKORESHO BYO KUYIBIKAMO UHEREREYE MU NZU Y'UBUCURUZI YA KBC KIMIHURURA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO WIMUKANWA WA CRC RW LTD UHEREREYE MU KAGALI KA KAMUKINA, UMURENGE WA KIMIHURURA AKARERE KA GASABO. CYAMUNARA IKAZAHERA KU ITALIKI YA 24/08/2021 MU NYUBAKO Y'UBUCURUZI YA KBC.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI TELEFONI 0784588972.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-wimukanwa-wa-crc-rw-ltd-ugizwe-n-imyenda-n

  • Nyagatare: Abayobozi b'imidugudu 32 bahawe ishimwe nubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'imidugudu 32 gusa mumidugudu isaga 600 yo mukarere ka Nyagatare nibo bashyikirijwe ishimwe numuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Emmanuel Gasana. Uyu muhango wabereye kuri stade yakarere ka Nyagatare hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Abayobozi b'imidugudu 32 yo mukarere ka Nyagatare besheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mukwivuza mutuele de sante bashimiwe nubuyobozi bwiyintara y'iburasirazuba ndetse […]

    The post Nyagatare: Abayobozi b'imidugudu 32 bahawe ishimwe nubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/26/nyagatare-abayobozi-bimidugudu-32-bahawe-ishimwe-nubuyobozi-bwintara-yiburasirazuba/

  • KCB yaguze BPR bituma iba Banki ya kabiri nini mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo ibigo by’ubucuruzi Atlas Mara na KCB byashyize umukono ku masezerano yo kugura iyo migabane ingana na 62,06%.

    KCB kandi mu kwezi kwa Gashyantare 2021 yari yaguze indi migabane ingana na 14,61% ikigo cyitwa Arise B.V. cyari gifite muri BPR, bityo kwihuza kw’izi banki bikaba bigiye gutuma zihuza n’imikorere.

    Ubuyobozi bwa KCB buravuga ko ku wa 25 Kanama 2021 aribwo bujuje ibisabwa byose ndetse bemererwa kwegukana iyo migabane myinshi muri BPR.

    Umuyobozi Mukuru wa KCB, Joshua Oigara, yagize ati “Twishimiye kwegukana BPR, banki ifite abakiriya bato bato, ikagira amashami menshi kandi ikaba ifite amateka maremare y’imyaka 45 imaze ikorera Rwanda. Uku kwihuza biratuma tuba banki ya kabiri nini mu gihugu.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego ari uguhuza izo banki zombi zikitwa izina rya ‘BPR Bank’. Uko kwihuza ngo bizafasha abakiriya ba KCB guhabwa serivisi ku mashami menshi abegereye ndetse no ku ba agents bakorera henshi mu gihugu.

    Ni mu gihe abari basanzwe ari abakiriya ba BPR na bo bazabasha guhabwa serivisi nziza zikoreshwa ikoranabuhanga rigezweho kandi rikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/2WtaU8f

  • Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, hari kandi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi , Tuyizere Thadee n’abandi bapolisi bayobora mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

    Mu ijambo rya CP Munyambo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage b’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y’umuryango wa Sumwiza yuzure.

    Yagize ati” Polisi y’u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.”

    CP Munyambo yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe mu mazu 30 n’ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda irimo kugeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

    Ati”Ni bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n’abaturage nk’ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby’umutekano.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylivain, yavuze ko atari ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage.

    Ati” Turashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari ikitegererezo nk’uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk’amazi n’umuriro.”

    Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye. Yanavuze ko ayo mazu avuye mu mazu 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

    Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y’u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

    Ati “Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y’inzu n’ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane.”

    Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y’u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko Igihugu kimuhaye amasaziro meza.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3ykaT3Z

  • Covid-19 yatumbagije inguzanyo z’u Rwanda; amaherezo azaba ayahe? – #rwanda #RwOT

    Iri hungabana ry’ubukungu, rijyanye n’igabanuka ry’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse n’igabanuka ry’umusaruro w’igihugu muri rusange, ryatumye icyuho kiri mu ngengo y’imari kigera ku 8.7% by’umusaruro mbumbe w’ingengo y’imari muri uyu mwaka nubwo byitezwe ko kizagabanuka ku kigero cya 7.5% mu mwaka utaha ndetse kikagera kuri 5.1% mu 2023/2024.

    Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, u Rwanda rwayobotse amasoko y’imbere no hanze y’igihugu, rushaka inguzanyo zikenewe cyane muri ibi bihe bikomereye ubukungu bwarwo.

    Kuva muri Kamena umwaka ushize kugera muri Kamena uyu mwaka, inguzanyo z’u Rwanda ziyongereyeho 12.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, zigera kuri 76.2% zivuye kuri 63.9%. Muri rusange, inguzanyo z’u Rwanda zingana na miliyari 7687.3 Frw.

    Igice kinini cy’inguzanyo z’u Rwanda kigizwe n’inguzanyo ziciriritse, zingana na 86.2%, ziturutse ahanini mu bigo birimo nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi. Izi nguzanyo uzasanga ari iz’igihe kirekire, ndetse zishyurwa ku nyungu nto cyane, ishobora no kugera kuri 0%, nk’uko bimeze ku nguzanyo ya miliyoni 200$ u Rwanda ruherutse guhabwa na IMF izishyurwa ku nyungu ya 0%.

    Ku rundi ruhande, 13.8% by’inguzanyo z’u Rwanda, zatanzwe n’ibindi bigo birimo banki z’ubucuruzi n’izituruka ku isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshamwenda, ari naho u Rwanda ruherutse gukura miliyoni 620$. Izi nguzanyo zikunze kuba zihenze, aho zishyurwa ku nyungu iri hejuru ya 5%, kandi zikaba ari iz’igihe gito, gikunze kuba imyaka 10.

    Igice kinini cy’inguzanyo z’u Rwanda ni izo ku rwego mpuzamahanga, zingana na miliyari 5933.2 Frw kugera muri Kamena uyu mwaka. Izi nguzanyo ziyongereyeho 27.9% ugereranyije na Kamena umwaka ushize. Muri izi nguzanyo, 75% byazo bigizwe n’inguzanyo ziciriritse, 13.8% bikaba inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’ubucuruzi mu gihe izindi 11.2% zaturutse mu bandi bafatanyabikorwa.

    Kugera mu mpera z’umwaka ushize, inguzanyo zo hanze zanganaga na 32.7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ariko byitezwe ko uyu mwaka uzasiga zigeze kuri 37.4% byawo.

    Hari kandi inguzanyo zaturutse imbere mu gihugu, zikunze gutangwa binyuze mu mpapuro mpeshamwenda Leta ishyira hanze buri kwezi. Muri Kamena uyu mwaka, izi nguzanyo zari zimaze kugera kuri miliyari 1754 Frw, zivuye kuri miliyari 1305.6 Frw muri Kamena umwaka ushize, inyongera ya 31.4%.

    Muri rusange, 66.3% by’inguzanyo z’u Rwanda ni izizishyurwa mu gihe kirekire, mu gihe 33.7% byazo ari inguzanyo z’igihe kiringaniye cyangwa kigufi, mu gihe imibare yo kugera mu Ukuboza umwaka ushize, yerekana ko 50.4% by’inguzanyo z’u Rwanda zizishyurwa mu madolari, naho 25.3% zikishyurwa muri ma-Euro akoreshwa ku Mugabane w’u Burayi.

    Ibikorwa by’iterambere birimo inyubako ya Kigali Convention Center biri mu byazamuye inguzanyo u Rwanda rukura mu mahanga

    Ni irihe shingiro ry’icyizere cyo kwishyura?

    Kuva u Rwanda rwatangira guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaruka impungenge zijyanye n’ubushobozi bw’u Rwanda mu kwishyura inguzanyo bamwe batatinye kuvuga ko ari “umurengera”.

    Ibintu byarushijeho kujya habi ubwo u Rwanda rwamanurirwaga icyiciro, rukavanwa mu bihugu bifite ibyago bicye byo kunanirwa kwishyura umwenda, rugashyirwa mu bihugu bifite ibyago biringaniye.

    Ikigo cya Fitch Ratings gikora ubushakashatsi ku budahangarwa bw’ubukungu bw’ibihugu ku Isi, giherutse gushyira u Rwanda mu bihugu bifite inota rya ‘B+ Negative’, ruvuye mu bihugu bifite inota rya ‘B+ Stable’. Ibi bivuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho, Leta ikwiye gushyiraho ingamba zizatuma bukomeza gutera gutera imbere mu minsi iri imbere, kuko hari ibyago bicye by’uko bushobora gukomwa mu nkokora.

    Iki kigo kandi cyanatanze inama, kivuga ko umwe mu miti u Rwanda rukwiye gufata ari ukubaka iterambere ridashingiye ku nguzanyo ndetse no kwirinda kongera izisanzwe zihari. Ibi kandi byanagarutsweho na Banki y’Isi, muri raporo y’isesengura ry’ubukungu bw’u Rwanda iherutse gushyira hanze.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, aherutse gutangaza ko kwiyongera kw’inguzanyo z’u Rwanda mu mwaka ushize kwari gufite ishingiro, kuko igihugu cyari gikeneye kuzanzamura ubukungu bwacyo mu gihe gito.

    Yagize ati “Umwenda w’u Rwanda wari usanzwe uri mu cyiciro cyo hasi, ariko kuva mu 2020, ubwo twahuraga n’icyorezo cya Covid-19, uwo mwenda warazamutse kandi biri ngombwa kugira ngo igihugu kibone amafaranga mu guhangana n’icyorezo, yaba mu buryo bw’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza.”

    Yongeyeho ati “Hari hakenewe amafaranga kugira ngo igihugu gihangane n’icyorezo, kandi mu gihe ubukungu bumeze nabi n’amafaranga yinjira aturutse imbere mu gihugu yagabanutse, birumvikana ko aho amafaranga agomba guturuka ari hanze.”

    Mu rwego rwo kurushaho kugenzura uburemere bw’inguzanyo z’u Rwanda ndetse no kwirinda ko zishobora kuzagera ku kigero kiri hejuru cyatuma Leta ibura ubushobozi bwo kuzishyura, mu 2016 hashyizweho ingamba zizatuma u Rwanda rukomeza gufata inguzanyo, ariko zitazagira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda mu gihe kirekire.

    Icyo gihe Leta yiyemeje kujya ifata inguzanyo ziciriritse kandi z’igihe kirekire, zidashyira ubukungu bw’igihugu mu byago ibyo ari byo byose no kurushaho guteza imbere uburyo bwo kubona inguzanyo ziturutse imbere mu gihugu, aho kuba inguzanyo ziturutse hanze y’u Rwanda.

    Kugeza ubu, Leta ikomeje kongera inguzanyo zituruka imbere mu gihugu, zitangwa binyuze mu mpapuro mpeshamwenda. Buri kwezi, Leta ishyira izi mpapuro ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse rimwe na rimwe zishyirwa hanze kabiri mu kwezi.

    Mu mwaka ushize, Leta yashyize hanze impapuro mpeshamwenda inshuro 16. Izi mpapuro zikunze kuba zifite agaciro kari hagati ya miliyari 15 Frw na miliyari 20 Frw.

    Ubu buryo bwo kubona inguzanyo ziturutse imbere mu gihe bwitezweho kuzafasha Leta kugira ubushobozi bwo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye, zishobora gushorwa mu mishinga yihutirwa kandi zikazishyurwa bitagoranye, na cyane ko zizishyurwa hifashishijwe amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwitabire bw’abashoramari bifuza izi mpapuro nabwo butanga icyizere kuko buri hejuru ya 100%, ndetse n’abashoramari bato, batari ibigo by’imari nka banki, bakomeje kwiyongera, aho bugeze ku 9% by’inguzanyo u Rwanda rufite imbere mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, ibipimo mpuzamahanga byifashishwa mu kureba ubushobozi bw’igihugu gifite mu kwishyura inguzanyo, byerekana ko u Rwanda rufite ubushobozi buhambaye bwo kwishyura inguzanyo rufite, kabone nubwo icyorezo gikomeje guca ibintu.

    Hari uburyo bubiri bukoreshwa mu kureba ubushobozi bw’igihugu mu kwishyura umwenda gifitiye amahanga. Ubwa mbere ni ubwo gufata umwenda wose w’igihugu, bakareba ingano yawo ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Ubusanzwe ibihugu bifite imyenda, bigirwa inama yo kutaguza amafaranga ari hejuru ya 55% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe waba ugiye kwishyurirwa rimwe. Muri iki cyiciro u Rwanda ruracyari kuri 32.7% kugera mu mpera z’umwaka ushize.

    Indi ngingo ya kabiri irebwaho, ni ukureba ingano y’amafaranga y’imyenda azishyurwa ku mwaka umwe, akagereranywa n’imisoro icyo gihugu cyinjiza kugira ngo harebwe ubushobozi bwo kwishyura umwenda nta bundi bufasha bukenewe.

    Ibihugu bigirwa inama yo kutishyura umwenda uri hejuru ya 21% by’umusoro winjizwa. U Rwanda rwari kuri 5%, uretse ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye uyu mubare uzamuka ukagera ku 8%, ariko ntuzigera urenga 10% nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, John Rwangombwa yabyemeje.

    Ibi kandi binajyana no kugabanya inguzanyo zihenze zikunze gutangwa na banki n’ibindi bigo by’ubucuruzi, aho mu mwaka ushize zagabanutse ku kigero cya 1.6% ari nawo murongo Leta yifuza gukomeza gukoreramo.

    Ni gute u Rwanda ruri kwishyura inguzanyo rufite?

    Amafaranga Leta yishyura ku nyungu yafashe hanze, yiyongereyeho 55.8% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ugereranyije n’ayo yishyuraga mu myaka ibiri ishize mbere y’icyorezo cya Covid-19.

    Ibi ariko ntibyatewe n’ubwiyongere bw’inguzanyo u Rwanda ruherutse gufata mu mwaka ushize, ahubwo byatewe n’uko n’ubundi igihe cyo gusonerwa ku nguzanyo zimwe na zimwe rwari rwarafashe cyari giteganyijwe kurangira muri ibi bihe, uretse ko byahuriranye n’icyorezo cya Covid-19 bikaba ngombwa rwongera inguzanyo rukura hanze.

    Ibi kandi byanatewe n’uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro cyane mu mwaka ushize, ugereranyije n’amafaranga y’amahanga rwafashemo inguzanyo.

    Mu mwaka ushize, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero kiri hejuru ya 5%, kiri hejuru y’ikigenwa na BNR ndetse kikaba ari nacyo kiri hejuru ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro kuva mu 2017.

    Mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, iri faranga ryari rimaze guta agaciro ku kigero cya 1.8%, mu gihe byitezwe ko ritazata agaciro ku kigero kirenze 2.1% muri uyu mwaka.

    Ku bijyanye n’inguzanyo z’imbere mu gihugu, amafaranga u Rwanda rwishyura yiyongereyeho 37.6% mu myaka ibiri ishize, ava kuri miliyari 87.2 Frw mu 2018/2019 (mbere ya Covid-19), agera kuri miliyari 119.9 Frw buri mwaka.

    Inguzanyo z’amahanga zigize 17% by’ingengo y’imari y’u Rwanda izakoreshwa muri uyu mwaka, aho zizangana na miliyari 651.5 Frw, mu gihe inkunga zingana na 16%, mu gihe amafaranga aturutse imbere, arimo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu, angana na 67%.

    Inzego zishinzwe ubukungu bw’u Rwanda, zitangaza ko myaka ibiri iri imbere, inguzanyo z’u Rwanda zizakomeza kwiyongera bitewe n’ibikorwa bya Leta byo gukomeza kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko zikazatangira kugabanuka kuva mu 2024 kugera mu 2030, aho zizaba zingana na 65% by’ingengo y’imari.

    Leta ifite ingamba zo gukomeza gufata inguzanyo zizatuma ishobora kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3Dlrfgf

  • Byinshi ku masezerano ya Miliyari imwe y’aman… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko babisobanuriye itangazamakuru, aya mafaranga Bruce Melodie yasinyiye bazayamuha cash mu gihe cy'imyaka ibiri. Impande zombi zatangaje ko aya masezerano ari ukuri atari ibihuha. Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe More fresh life bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n'uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

    Bavuze ko bari bamaze amezi atandatu baganira ku gusinya aya masezerano

    Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y'ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika. Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo”. Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n'abahinzi bari hagati y'ibihumbi 2000 na 3000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

    Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%. Bifuza kandi ko Bruce Melodie azabafasha nibura bakajya babona abaguzi 10,000 ku munsi.

    Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho. Ati 'Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n'iyi sosiyete neza nk'uko nsanzwe mbigenza.'

    Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba asobanura imbere y’itangazamakuru

    Food Bundles ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa. Tariki 4 Gicurasi 2021, nibwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi.

    Shikama umuyobozi wa food bundles(ibumoso), Bruce Melodie na Lee umujyanama we

    Aya masezerano ya Bruce Melodie na Kigali Arena agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk'ibitaramo, ibiganiro n'itangazamakuru n'ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo ari byo byose. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw. Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.

    Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu baherwe mu Rwanda

    AMAFOTO: BJC Official

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108918/byinshi-ku-masezerano-ya-miliyari-imwe-yamanyarwanda-bruce-melodie-yashyizeho-umukono-amaf-108918.html

  • Kamonyi-Musambira: Polisi y'u Rwanda yatuje umuryango mu nzu ya Miliyoni 18 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa 25 Kanama 2021, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bamurikiye umuryango wa Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes, inzu y'agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 18 y'u Rwanda. Iyi nzu, iherereye mu Mudugudu wa Ruvumura, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira.

    Mu ijwi rito ry'izabukuru n'uburwayi avuga ko afite, Umusaza Sumwiza yashimiye Polisi y'u Rwanda agira ati' Ubu mu mbona mpagaze aha ng'aha maze iminsi ndwaye, nubwo ndwaye kubashimira, utabashima yaba ari muntu ki se!?, yaba atari umuntu'.

    Mu ijambo rishima, yasabye Se wabo ugaragara nk'ugifite agatege kuvuga mu izina rye, yagize ati' Ibyo abantu babona ni byinshi ariko nti babibona kimwe kuko nabyo biba bitameze kimwe. Ibyo twibonera ni byiza kandi ibyiza barabishima. Kugira neza ni ibintu bidatungura Abanyarwanda kuko ntabwo bije nonaha. Byari umuco ushingira mu gukunda, mu gufatikanya, mu gufasha abatishoboye no gushyigikira ibyagezweho. Turabashimiye byimazeyo nka Polisi y'u Rwanda n'abo muhagarariye, uwabatumye'.

    Akomeza ati ' Iyi nkunga muduteye ni inkunga itangwa n'abazi gutanga, itangwa n'abagira neza, kandi Leta yacu igira neza, ikunda abo iyobora. Ntibahungabanya, ahubwo irababungabunga. Dushimiye Polisi y'u Rwanda yatekereje kuri aba bana bacu, imaze kureba imbere n'inyuma uko bameze ikabashakira amasaziro meza. Inkunga muteye uyu muryango wacu turabashimiye twimazeyo, dushimiye na Leta muhagarariye iba yabatumye, muyitubwirire ko inkunga mwaduteye tuyishimye'.

    CP Bruce Munyambo.

    Komiseri muri Polisi y'u Rwanda, Bruce Munyambo wavuze mu izina ry'Umuyobozi mukuru wa  Polisi utabonetse ku bw'impamvu z'akazi, yashimiye ubufatanye buri hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Abaturage na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano w'Abaturage n'ibyabo. Yashimye by'umwihariko ubufatanye bwabayeho mu gikorwa cyo kubakira uyu muryango inzu.

    Yagize kandi ati ' Polisi y'Igihugu irishimye cyane ku bw'iri cumbi muzehe Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes babonye. Turabasaba kugira ngo uyu muco mwiza wo gufatanya dukura mu muco Nyarwanda ukomeze. Twabizeza yuko igihe cyose muzajya mutwitabaza nkuku, turahari kandi twiteguye gufatanya namwe kugira ngo habeho iterambere ry'abaturage'.

    Umusaza wahawe inzu na Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari kumwe n'itsinda rya Polisi ryaje gushyikiriza uyu muryango iyi nzu, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi Polisi y'u Rwanda ikora hirya no hino mu gihugu bijyanye no gukorana n'abaturage. Avuga ko agaciro k'inzu yahawe uyu muryango ari amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 18. Ashimangira kandi ko byose kugenda neza byavuye mu bufatanye bw'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage, ko niyo Polisi yatanga amafaranga yose yo kuyubakisha atariyo yazana abafundi, abayedi n'ibindi byakoreshejwe mu kubaka.

    CP Kabera, ashimangira ko iyi nzu isobanuye ikintu gikomeye cyane kubera ko byerekana ko Polisi yegereye abaturage, ko abaturage nabo barushaho kuyizera, ko kandi bishyira isano ya bugufi hagati yabo ituma n'aho Polisi itari baba bahari bagatanga amakuru, bavuga ibitagenda neza aho batuye bityo Polisi ifatanije n'izindi nzego bakaba batabara. Ashimangira ko mu gihugu hose, mu turere twose hari ibikorwa bitandukanye Polisi itegura gukora, byose mu nyungu z'iterambere n'imibereho myiza y'umuturage.

    Uhereye iburyo; CP Kabera, CP Munyambo, Mayor Tuyizere, Umusaza Sylvan wahawe inzu.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bw'iki gikorwa cyiza cyo kubakira umuturage ndetse n'ibindi bikorwa ikora mu neza y'ubuzima bwiza n'iterambere ry'umuturage.

    Meya Tuyizere yagize kandi ati' Aka gasozi gafite umugisha kubera ko Polisi y'Igihugu cyacu yahageze.Tutayifite umutekano ntiwashoboka, ariko buriya umutekano uri mu ngeri nyinshi, kuko iyo umuturage adafite aho aba umutekano uba wahungabanye. Turabashimira rero ko twabagejejeho igitekerezo cy'uko uyu muryango tubona udafite imibereho myiza, ishobora kubageza mu mutekano utari mwiza bakemera kudutera inkunga, iyi nzu nziza y'akataraboneka kuri uyu musozi ikahubakwa'.

    Akomeza avuga ko uretse n'iyi nzu yatashywe, hari n'izindi zirimo kubakwa hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi. Ati' Turashimira ko ibyo Polisi idufasha ibikora neza cyane ku buryo biba icyitegererezo bikaba binaryoheye ijisho. Mbashimiye umwanya mwafashe mukaza kutumurikira ku mugaragaro iyi nzu y'aba babyeyi bacu, y'umwe mu Besamihigo wari ukeneye aho kuba, ubu ni ikibazo kimwe gikemutse mu bibazo byinshi by'abadafite aho kuba habereye Umunyarwanda. Turizera ko ubu bufatanye buzatuma uyu mwaka n'abaturage bose badafite aho kuba habereye bazaba bahafite kuko twanabishyize mu mihigo. Ubu dufite kubaka inzu 650. Ubufatanye buzatuma twesa Imihigo dufatanije'.

    Inzu yatashywe, ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro( Salon), harimo ibikoresho byose nk'intebe, ameza, akabati, ibitanda na Matora n'ibyo kwiyorosa. Ifite kandi ubwiherero n'aho gukarabira, ikagira ububiko, igikoni gifite amashyiga ya kijyambere n'ibindi, byose byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, Akarere ka Kamonyi n'abaturage.

    Inyuma mu gikari cy'inzu.
    Mu ruganiriro.
    Kimwe mu byumba 3.
    Ikindi cyumba.
    Ifoto rusange.
    Inzu uyirebeye mu gikari uri inyuma yayo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-polisi-yu-rwanda-yatuje-umuryango-mu-nzu-ya-miliyoni-18/

  • Ibyari imyanda bigiye kuba imari ishyushye muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n’amasosiyete ayibyaza umusaruro. Ibyo ngo bizatuma abaturage bishyuraga amafaranga kugira ngo babatwarire imyanda, ari bo bazajya bishyurwa kuko bazaba batanze imari.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa avuga ko n’ubwo hari ibigenda bikorwa mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gukusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali, mu kuyitwara ndetse no mu kuyibyaza umusaruro, ariko ngo ntibiragera ku rwego rushimishije, akavuga ko umushinga w’igerageza w’imyaka itatu ugiye gutangira uzafasha kubona igisubizo ku buryo burambye kuko uzatunganya ibyo abantu bafataga nk’imyanda, bigakorwamo ibindi bintu bifite akamaro.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagize ati “Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda, ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo”.

    Uwo mushinga watangijwe uzibanda ku bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya ibifatwa nk’imyanda uzafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Kugeza mu 2030, u Rwanda rwizeye kuba rwagabanyije 38% by’ imyuka ihumanya ikirere nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe mu 2015.

    Uwo mushinga watangijwe uzita ku bijyanye no gutunganya imyanda uzatwara agera kuri Miliyoni 4 z’Amayero, ni ukuvuga asaga Miliyari 4 z’ amafaranga y’u Rwanda, ukaba uzanatanga akazi ku bantu bakora mu bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya imyanda.

    source : https://ift.tt/3DhUwZ9