Tag: Ubukungu

  • U Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zitajyanye n’igihe mu 2050 – #rwanda #RwOT

    Ibi byuzuzanya neza n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho muri Nyakanga 2020 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye cya 2050.

    Umuyobozi wa RHA, Vincent Rwigamba, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, hazajya hubakwa nibura inzu zo guturamo zingana na 150.000 buri mwaka, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Rwigamba yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo umwaka wa 2050 uzagere abantu babasha kubona inzu zigezweho zo guturamo kandi ku giciro gito, haba mu mujyi wa Kigali, mu mijyi itatu igaragiye Kigali ndetse n’indi umunani yashyizweho izawunganira.

    Iyo mijyi itatu ni Muhanga, Bugesera na Rwamagana, naho imijyi umunani izunganira Kigali ni Huye, Rubavu, Rusizi, Musanze, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza.

    Yagize ati “Gahunda ihari ku gukuraho inzu zitajyanye n’igihe ni ukuyihuza na gahunda yo gushyiraho amazu akwiranye n’ubushobozi bw’abantu kandi agezweho.”

    “Umuntu ufite ubutaka ariko adafite ubushobozi buhagije bwo kubwubakamo inzu igezweho, azajya abuha ubishoboye yubakemo inzu ijyanye n’igihe ubundi ahabwe aho gutura. Bivuze ko uwubaka azabona ubutaka ku buntu n’undi nawe abone aho gutura heza. Rero ni magirirane.”

    Yakomeje avuga ko intego ihari ari ukugabanya imiturire itajyanye n’igihe, ikava kuri 63% iriho ubu ikagera kuri 0% mu 2050 binyuze mu kugenda hagabanywa 20% buri myaka irindwi ndetse harebwa ko abantu babona aho gutura hagezweho kandi hahendutse, cyane ko benshi mu batuye umujyi wa Kigali ari ababayeho ubuzima buciriritse.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko 54% by’abatuye Umujyi wa Kigali binjiza amafaranga make ari hagati y’ibihumbi 38 Frw n’ibihumbi 227 Frw ku kwezi ndetse abagera kuri 13% bakaba binjiza ari munsi y’ibihumbi 38 Frw ku kwezi.

    Abafite ubushobozi buringaniye muri Kigali bangana na 21% binjiza hagati y’ibihumbi 227 Frw na 684 Frw ku kwezi. Akenshi usanga inzu zigezweho zubakwa ziba zishobora kugurwa n’abinjiza arenze ibihumbi 684 Frw ku kwezi.

    Biteganyijwe ko inzu zitajyanye n’igihe zizava kuri 63% zikagera kuri 0% mu 2050

    u Rwanda rufite intego y’uko mu 2050 hazaba hariho inzu zijyanye n’igihe gusa

    source : https://ift.tt/3yL4bUM

  • Gisagara: Ndayisenga Vianney arashimirwa nyuma yo koroza inka abasaga 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza
    Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza

    Ndayisenga w’imyaka 60, mu bo yoroza hari abo agabira mu buryo bw’inka y’akaguru, ni ukuvuga ko abaha inka y’imbyeyi ikababyarira, yamara gucutsa akayiha undi akayibangurira hanyuma na we yamara gucutsa iyo yamubyariye akayimusubiza, akayiha undi abona ko ayikeneye cyane.

    Ngo hari n’abo aha ibimasa cyangwa inyana, hanyuma ariko bo bakazamwitura. N’ubwo atibuka neza abo yamaze koroza bose, avuga ko abo abasha kwibuka ari 32, uwa mbere yamworoje afite imyaka 32.

    Abo aha inka ngo ni abo aba abona bayihawe babasha kwikura mu bukene, ariko hakabamo n’abaturanyi inka zimucika zajya mu kwabo bakamuca amafaranga menshi y’ubwone.

    Ati “Umuntu ufite amahane gutyo, iyo na we yoroye hanyuma na we zikamucika zikonera abaturanyi abasha kubona ko abamwoneshereje bitari nkana, hanyuma agatuza, akiga kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gutanga imbabazi”.

    Umuco wo kugabira abandi ngo awukomora kuri se witwaga Sylvestre Nyabyenda na we wakundaga koroza abaturanyi, avuga ko na we izo yoroye zikomoka ku zo yagabiwe n’abatware.

    Ku bwo koroza abandi, wasangaga haba i Butare yabanje gutura, ndetse no muri Komini Ngenda (Bugesera) yaje kwimukira, hari abamwirahira bagira bati “Yampayinka Nyabyenda” abandi bati “Yampayinka Sylvestre.”

    Uyu muco yawufahse kuko ngo yasanze urukundo se yagiye abiba rwaramubyariye ubucuti bukomeye, byatumaga aho yageraga hose bamwakiriza yombi bavuga bati “uyu ni mwene Nyabyenda!”

    N’ubwo nta muvandimwe akigira muri Ngenda, inshuti ahagira ni nyinshi kandi zikomoka ku kubana neza kwa se, ku buryo ajya afata igihe akajya kubasura cyangwa bakanavugana kuri telefone.

    Kuri ubu mu rugo kwa Ndayisenga hari inka 4. Mu mwaka ushize wa 2020 yagize ibyago apfusha izigera ku icyenda mu gihe cy’amezi atatu gusa, nyuma y’uko abaveterineri bagiye bagerageza kuzivura ntibigire icyo bitanga. Ibi ariko ntibimuca intege kuko avuga ko azakomeza koroza ababikeneye, akaba yizeye ko abo yagabiye na bo bazamwibuka bakamushumbusha.

    N’abana be yagiye abaha, ku buryo umutoya w’imyaka 23 ubu na we yoroye izigera muri esheshatu, kandi na we kimwe na se amaze koroza abantu babiri.

    Ndayisenga yivugira ko gutanga inka atabiterwa n’uko ari umukire, kuko na we yibonamo umukene, n’ikimenyimenyi hari abajya bamuseka kwirirwa atanga inka nk’aho yazigurishije agakuramo amafaranga, ariko umuco wo gutanga awukomeyeho.

    Igituma anawukomeraho kurusha, ni uko no kuba yarabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera abo yagiye agirira neza akabaha inka, ari na bo bamurwanyeho ntiyicwe.

    Kubera ko inka atunze ari izikomoka ku nyarwanda yagiye ateza intanga z’inzugu, aho bigeze yifuza na we uwamworoza inka y’inzungu yuzuye.

    Ati “N’ubwo yaba imwe nayitaho uko nshoboye, kandi n’ubundi inkundiye sinayihererana, kuko izayikomokaho nazihaho n’abandi.”

    Abo uwo musaza yagabiye baramushima cyane, bakavuga ko ari umusaza mwiza, ubanira neza abaturanyi.

    Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga
    Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga

    Uwitwa Gerard Macumi w’imyaka 37, amaze ibyumweru bibiri na we amuhaye inyana, kandi ngo yigeze kugabira na se, n’ubwo nta yiyikomokaho bagifite, na se akaba yarapfuye.

    Agira ati “Usanga aho uciye hose abantu bavuga ngo yampaye inka Vianney. Nabonye icyivugo ku bw’uno musaza. Aho nteraniye n’abandi bagabo nyine ujya kumva ukumva nanjye ndivuze da! Nti yampaye inka Vianney”.

    Aloysie Mukangango w’imyaka 84, na we ati “Natwe inka yarayiduhaye ku mugaragaro, rwose inka iransindagiza, n’ubwo itabayeho yangiriye akamaro. N’ubu nanjye ndamwirahira.”

    Inka yabahaye ngo barayoroye, ariko aza kwisanga ari wenyine usigaye muri Ntuyenabi kuko n’umugabo we yapfuye, maze arayigurisha ni uko abansha kubaka indi nzu ubu arimo.


    source : https://ift.tt/3zQFTu3

  • Rubavu : Muri COVID-19 DASSO bakoze ibikorwa bizamura abaturage by’asaga miliyoni 3Frw #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abagize uru rwego ku rundi ruhande babaga barimo bafata abarenze ku mabwiriza bigatuma bagenda bijujuta.

    Ibikorwa byakozwe na DASSO mu karere ka Rubavu bifite agaciro ka Miliyoni 3,5 Frw harimo inzu yubakiwe umuturage mu Murenge wa Nyundo (inzu, ubwiherero n’igikoni), Ibikorwa by’umuganda wo gusana inzu y’umuturage utishoboye mu Murenge wa Busasamana, umuganda wo kubakira umuturage utishoboye mu Murenge wa Kanzenze hari kandi n’igikorwa cyo gutera ibiti byo kubungabunga umugezi wa Sebeya mu murenge wa Rugerero.

    Uretse ibikorwa bidasanzwe ni mu kazi ka buri munsi aho babashije kuvana abana 268 mu muhanda bahuzwa n’imiryango yabo.

    Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu karere ka Rubavu, Tungane Dieudonne avuga ko ibi bikorwa byo gufasha abaturage byari uguha abaturage isura nyayo y’uru rwego mu gihe bari bamenyereye ko bagongana.

    At 'Ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo kwereka abaturage ko tutatebereyeho kubabangamira ahubwo tubereyeho kubafasha mu buzima busanzwe kandi no kubacyebura byatumye akarere ka Rubavu kaza mu turere twa mbere twitaye neza ku gushyira amabwiriza mu bikorwa.'

    Nkuko bitangazwa n’uru rwego umwaka utaha nabwo bateganya kuremera abaturage batishoboye aho bazaha amatungo magufi imiryango 20 (ihene n’intama), Kubakira no gusana ubwiherero ku miryango itishoboye 20, kubaka no gusana amazu y’abatishoboye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Muri-COVID-19-DASSO-bakoze-ibikorwa-bizamura-abaturage-by-asaga-miliyoni-3Frw

  • MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga kuri pro… – #rwanda #RwOT

    Nawe wisigara inyuma mu isi y’ibyishimo. Hamwe na “Ayoba”! biroroshye kuyitunga muri telefone yawe, aka kanya ushobora kuyidawunirodinga wifashishije Google PlayStore, cyangwa AppleStore bitewe n’ubwoko bwa telefone yawe ipfa kuba gusa ari telefone igezweho (Smartphone). Ushobora no kuyidawunirodinga unyuze kuri www.ayoba.me

    Iyi programe ifite ubushobozi bwo korohereza abakoresha indimi zitandukanye zigera kuri 22. Ubudasa bwayo bwatumye yifashishwa mu mikino ya Olympics yabereye i Tokyo mu 2020 ku buryo icyizere cyayo ari nta makemwa ari nabyo byatumye ibona abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye no mu bindi bikorwa tutiriwe turondora.

    Ubu bukanguramgaga MTN Rwanda yatangije yise “Life inside ayoba” buzakorwa muri uku kwezi kwa Nzeri bukazajya bukorerwa ku maradio na ma Televiziyo. Olivier Prentout ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Ayoba yavuze ko bifuza ko izashobora gukorera mu bihugu byinshi ati: “Twizeye tudashidikanya ko progarame yacu izagera mu bihugu byinshi”. Yakomeje ashimangira ko ari yo ntego bafite.

    Hamwe na Ayoba byose biroroshye kandi ni ubuntu 

    Yaw Ankoma Agyapong ushinzwe abakiriya ba MTN Rwanda yavuze ko bifuza ko iyi porogarame igera ku rubyiruko rwose, ashimangira ko ubu bukangurambaga buje bukenewe kuko turi mu bihe bidusba guhana intera kandi Ayoba ikaba yabyoroheje kuko ubu ushobora kuganira n’umuntu mutegerenye, ukumva umuziki, ugakina imikino itandukanye, ukaba wareba amakuru nko ku inyarwanda.com n’ahandi kandi byose ku buntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109232/mtn-rwanda-yatangiye-ubukangurambaga-kuri-progarame-ayoba-utunga-ukaryoherwa-nubuzima-109232.html

  • Kwerekana impano zidasanzwe, kwishyurira abarwayi; ibyaranze icyumweru cyahariwe abakozi muri Marriott Hotel (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni icyumweru kizwi nka ‘Associate Appreciation Week’, cyateguwemo ibikorwa bigamije guhuriza hamwe abakozi ba Marriott barenga 250, bagashimirwa n’Ubuyobozi bw’iyi hotel ku ruhare bagira mu iterambere ryayo.

    Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka, gisozwa ku itariki ya 3 Nzeri, uretse ko ibikorwa byo gusabana hagati y’abakozi b’iyi hotel n’ubuyobozi bukuru bwayo bihoraho.

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi, bafatwa nk’abafatanyabikorwa muri Marriott Hotel, uruhare rwabo mu iterambere rya Marriott.

    Munyangabe yagize ati “Marriott Hotel, ni ikigo gifite umuco wo kwishimira no gushimira abakozi bacyo (Associates) buri mwaka. Iyi ni imwe mu ndangagaciro za Marriott Hotel, mu rwego rwo gushyira abakozi bacu imbere (Put People First).”

    Yongeyeho ko abakozi ba Marriott ari bo shingiro ry’iterambere ryayo. Agira ati “Ni mwe shingiro ry’iterambere ryacu, ibyo tugeraho byose ni mwebwe tubikesha, uyu ni umwanya wo kubashimira no kongera gushimangira umumaro wanyu mu rugendo dusangiye rwo gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu.”

    Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru, hateguwe ibikorwa bizwi nka ‘’Take Care’’, byari bigizwe no gutanga impano ku bakozi ba Marriott, kubakira mu buryo busanzwe bumenyerewe ku banyacyubahiro, no kubashimisha nk’abanyacyubahiro.

    Kuri uyu munsi kandi, habayeho ibikorwa byo kwerekana impano ku bakozi ba Marriott Hotel, aho bamwe berekanye impano zirimo kuririmba ndetse no gushushanya.

    Ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru habaye ibikorwa bikubiye mu cyiswe ‘Unit Day’, aho abakozi ba Marriott Hotel bakomoka mu bihugu bitandukanye, basangiye amafunguro yateguwe n’abakozi ba Hotel baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse baboneraho no gusangizanya ubumenyi ku mico ya buri wese, hashingiwe ku gihugu akomokamo.

    Hanerekanywe kandi Imyambaro ishingiye ku muco w’abantu batandukanye bakora muri Marriott Hotel, mu rwego rwo gukomeza gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye y’abakozi ba Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda.

    Iyi Hotel ikoreramo abakozi bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Sri Lanka, u Buhinde, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, u Bwongereza, u Budage, n’ibindi bitandukanye.

    Munyangabe yavuze ko gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye, bigira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ku buryo boroherwa no kwakira abashyitsi bavuye mu bihugu byo ku Isi hose. Ibi kandi nabyo biri mu ndangagaciro za Marriott Hotel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe yo kugira ngo abakozi bacu basangire ubunararibonye, kuko abakozi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse bifite n’imico itandukanye, ku buryo uyu aba ari umwanya mwiza wo kwigishanya ku mico tugira itandukanye, kandi ibyo ni ingenzi mu kazi kacu kuko twakira abashyitsi baturutse ku Isi yose. Ibi kandi binatuma dukomeza kubaka umuco umwe muri Marriott hotel.”

    Ku munsi wa Gatatu, wiswe ‘Serve 360: Doing good in all directions’, Marriott Hotel yatanze amafaranga yifashishijwe mu bikorwa byo kwishyurira abarwayi bari bamaze iminsi bavuriwe mu Bitaro bya Muhima, ariko batarabona ubwishyu.

    Munyangabe yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitegurwa “Kuko dufite inshingano zo guteza imbere Umunyarwanda Nyarwanda (community) tubayemo. Ntabwo intego zacu ari ugukorera amafaranga gusa, harimo no gufasha bamwe muri twe bakeneye ubufasha (Doing good for all directions), kandi ibi tubikora mu buryo buhoraho.”

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi uruhare rwabo mu iterambere ry’iyi Hotel

    Uyu munsi kandi hateguwe ibiganiro bishingiye ku migani n’ibindi bigaragaza umuco wo gufashanya.

    Ku munsi wa Kane, hakozwe ibikorwa bizwi nka ‘Talent Exhibition’ aho akanama nkemurampaka kazengurutse gasuzuma ibikorwa byakozwe birimo indirimbo zaririmbwe n’abakozi, abambaye imideri myiza ndetse n’ibishushanyo byakozwe, hatoranywamo ibigomba guhembwa.

    Kuri uyu munsi nanone wakoreshejwe n’abakozi mu rwego rwo kuganira ku bindi bintu bishobora kuzamura umusaruro wabo mu kazi, kugirana inama z’ubuzima busanzwe ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

    Ku munsi wa Gatanu, ari nawo wa nyuma w’iki cyumweru, habayeho ibikorwa byo gusoza no kuganira hagati y’ubuyobozi n’abakozi ba Marriott Hotel.

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko kuva yatangira gukorana n’iyi Hotel mu myaka 25 ishize, yiboneye uburyo umukozi ahabwa ijambo mu bikorwa byose bya Hotel.

    Ati “Kuva natangira gukora muri iyi Hotel, buri gihe umukozi ahabwa ijambo kuko niwe twubakiraho ibyo twifuza kugeraho byose, turabashimira ku murava mukorana akazi kanyu.”

    Ku rwego rw’Isi, ibikorwa bya ‘Associate Appreciation Week 2021’ byatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Kabatesi Joselyne ukora mu Rwego rwo Gutegura Ibitaramo muri Marriott Hotel, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel batewe ishema n’uburyo bafashwe, ati “Duterwa ishema n’uburyo abakozi dufatwa muri Marriott Hotel, bituma tugira ishyaka ryo gukomeza gukora cyane kuko tuzi ko ari twe shingiro ry’ibyo tugeraho.”

    Abakozi batsinze mu marushanwa arimo imideri no kuririmba bahawe ibihembo, mu gihe abakozi bitwaye neza mu gushushanya bahawe umwihariko, kuko ibihembo byabo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel, biriho n’amazina yabo.

    Kugeza ubu, abakozi bose ba Marriott hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19, ndetse iki kigo gikomeza kubasuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo hagenzurwe ubuzima bwabo, nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abisaba.

    Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, ikaba ari imwe muri hotel zirenga 7.700 z’ikigo cya Marriott International Inc.

    Ku munsi wa nyuma wo gusoza Icyumweru cyahariwe abakozi, Marriott Hotel yateguye umunsi mukuru warimo amafunguro n’ibiribwa biteguye neza

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel ari bo batuma igera ku iterambere

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi, Nicole Ingabire Munyangabe (wambaye umwenda w’umuhondo), ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann (uri hagati), ndetse na Jagath Chandra Ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga iyi Hotel (wambaye ikoti ry’umukara)

    Abakozi bose ba Marriott Hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19

    Ibishushanyo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel


    source : https://ift.tt/38W2pWB

  • Ruswa nshya iravugwa mu masoko ya leta no mu mishinga ikomeye #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Werurwe uyu mwaka, ku bufatanye bwa TI Rwanda n’Urugaga rw’Aba-enjeniyeri mu Rwanda, hagamijwe kureba imiterere y’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya leta by’umwihariko mu mishinga y’ibikorwaremezo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko muri uru rwego harimo ruswa kandi ikomeye ugereranyije n’uko ruri mu zishyirwamo amafaranga menshi bitewe n’uko rufatiye runini igihugu.

    Appolinaire Mupiganyi

    Yagize ati 'Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya masoko. Kubera ko uwo mugati uwurebeye ku jisho [ukurikije uko isoko ringana], navuga ko uba ari munini, abashaka kugera kuri ayo masoko ni benshi, harimo isibaniro mu kurwanira kubona ayo masoko bigahurirana na bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko ya leta badafite ubunyangamugayo n’ibyuho byagaragaye mu rwego rw’amategeko.'

    Muri ubu bushakashatsi ba rwiyemezamirimo basaga 400 ni bo babajijwe. Abagera kuri 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta. Abangana na 14.7% barayisabwe mu gihe 6.3% basabye ko bayitanga. Muri abo 20% abagera kuri 17.9% barayishyuye mu gihe 82.1 % batigeze bayishyura.

    Ikigereranyo cy’agaciro ka ruswa yatanzwe kabarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Nibura agera kuri 14.270.178.842 Frw, ni cyo kigereranyo cy’ayatanzwe, amafaranga ashobora kubaka kilometero 23.2 by’umuhanda wa kaburimbo.

    Imibare yavuye muri abo ba rwiyemezamirimo babajijwe yagaragaje ko ruswa itangwa muri uru rwego iba iri hagari ya 10% na 20% by’agaciro k’isoko ripiganirwa.
    Nibura abagera kuri 29.50% batanze ruswa iri hagati ya 15% na 20% by’agaciro k’amasezerano y’isoko bapiganirwaga. Mu gihe 23% batanze iri munsi ya 5%; abangana na 19.60% batanze iri hagati ya 5% na 9% naho 27.90% batanze iri hagati ya 10% na 14% by’agaciro k’amasezerano y’isoko.

    Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Akarengane, Yankurije Odette, yatangaje ko ruswa mu mitangire y’amasoko mu bikorwaremezo yajyaga ihwihwiswa ariko nta bimenyetso bihari. Bityo ngo ubushakashatsi nk’ubu buzafasha mu gushyiraho ingamba zo guhangana n’ibibazo byagaragaye.

    Yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ukuganira ku byavuye mu bushakashatsi hakemeranywa ku cyakorwa, ababigiramo uruhare n’igihe byakorerwa, ashimangira ko bisaba uruhare rw’inzego zose kugira ngo urugamba rwo kurwanya ruswa rutsindwe.

    Kazawadi Papias wari uhagarariye Urugaga rw’Aba-Enjeniyeri mu Rwanda, yavuze ko ruswa mu masoko y’imishinga y’ibikorwaremezo ihari ndetse igenda ihindura isura.
    Ahanini itangwa kugira ngo umuntu abone ibyo atari akwiye kubera ko hariho abajya mu masoko batujuje ibisabwa; gushaka gukirira mu byo umuntu atavunikiye no gushaka kwishyurwa mu buryo bwihuse.

    Kuba amasoko akunze kuba ari make ugereranyije n’abayakeneye na byo ngo bitiza umurindi ruswa.

    Kazawadi yavuze ko bikwiye ko imikoranire y’inzego zishinzwe kurwanya ruswa ivugururwa kuko hari ubwo buri rwego rwirwanaho bikagera n’aho rusa n’ururwana n’urundi.

    E-procurement ntiratanga umusaruro wifuzwa

    Nubwo hari intambwe yatewe mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya Leta (e-procurement) kugira ngo ukuboko kwa muntu kugabanuke mu rwego rwo kurwanya ruswa, haracyari ibyuho.

    Kugeza ubu iri koranabuhanga riri ku rwego rwo gupiganwa na ho imicungire y’isoko iracyakorwa abantu bahuye, bituma ruswa ikomeza gukingurirwa amarembo.

    Mupiganyi ati 'E-procurement ntiragera ku musaruro tuyifuzaho, yakagombye gufasha kugeza igihe no kwishyura ba rwiyemezamirimo barangije imirimo bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko hari na ruswa itangwa kugira ngo hashobore kwihutishwa kwishyurwa. Aho hose ni ibyuho mu mitangirwe y’isoko bibangamira itangwa ryaryo bikabangamira icyo abantu baba biteze.'

    Ahandi hari icyuho ni mu bijyanye n’imitangirwe y’ingwate yishyurwa na rwiyemezamirimo kugira ngo abashe kubona isoko runaka. Igira agaciro k’umwaka igasubizwa rwiyemezamirimo igihe yarangije isoko.

    Ni mu gihe ibikorwa bitanoze neza bigaragara nyuma y’imyaka nk’itanu rwiyemezamirimo yaramaze gusubizwa utwe. Muri ibi bikorwa bitujuje ubuziranenge ni hamwe mu haba ibyuho bya ruswa.

    Ibindi bikorwa bica amarenga ya ruswa mu masoko ya leta birimo guhindura amasezerano no kongera igiciro cy’isoko, gukererwa gusinya amasezerano y’isoko nta mpamvu yagaragajwe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2020, yagaragaje ko inzego za leta zigitanga amasoko arengeje agaciro kari gateganyijwe mu ngengo y’imari. Ikibazo nk’iki cyagaragaye mu masoko ya miliyari zirenga 31 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hari hateganyijwe miliyari 15 Frw.

    Ikindi gikomeye ndetse kigira uruhare mu guhombya leta akayabo ni ukutubahiriza igihe ibikorwa by’umushinga byagenewe. Ikibazo nk’iki kandi cyagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020 aho nibura imishinga 16 yadindiye, ikaba yari ifite agaciro ka 114.670.000.930 Frw.

    Nkindi Alpha

    Source : https://imirasire.com/?Ruswa-nshya-irakomanga-mu-masoko-ya-leta-no-mu-mishinga-ikomeye

  • Canal+ yatangiye gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere umwana w’umukobwa #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y’ubufatanye yasinyiwe ku cyicaro cya Empower Rwanda kiri mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaba ari amasezerano yagutse azamara igihe kandi abafatanyabikorwa bakazagenda bunganirana mu bikorwa bitandukanye bizateza imbere umwana w’umukobwa.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda ; Olivia Promise Kabatesi, yashimye cyane ubufatanye bagiranye na Canal+ anavuga ko bishimishije kubona ikigo gisanzwe gikora ibikorwa bigamije inyungu, kibona ko ari ngombwa no kugira uruhare mu mibereho y’Abanyarwanda, by’umwihariko bakita ku bibazo abana b’abakobwa bahura nabyo.

    Olivia Promise Kabatesi yavuze ko kimwe mu bimenyetso by’uko Canal+ Rwanda iha agaciro abagore n’abakobwa, harimo ko nabo ubwabo usanga bagirira icyizera abakobwa n’abagore kuko bafitemo benshi mu bakozi bakoresha. Yavuze ko ibikorwa bya Canal+ bigamije kubaka igihugu muri rusange.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda ; Olivia Promise Kabatesi na Sophie TCHATCHOUA uyobora Canal+

    Uretse kuba bazakomeza gukorana mu buryo burambye, ku ikubitiro Canal + yahaye Empower Rwanda bimwe mu bikoresho byo mu biro birimo intebe, ameza, akabati n’ibindi bizatuma babasha gukorera ahantu heza bisanzuye.

    Umuyobozi wa Canal= Rwanda, Madamu Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ubufasha butanzwe mu nyungu z’umukobwa bugira akamaro kanini haba kuri we, ku muryango akomokamo, mu rugo azashinga no ku gihugu muri rusange.

    Canal+ imaze kwamamara mu Rwanda, itangiye ibi bikorwa byo gufasha nyuma y’ibyo yagiye ikora bigamije korohereza Abanyarwanda kubona ifatabuguzi ryabo ku giciro cyiza, ibi bakavuga ko bazabikomeza kandi babijyanisha no kwita ku buzima n’imibereho y’abaturage.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-yatangiye-gushyigikira-ibikorwa-bigamije-guteza-imbere-umwana-w-umukobwa

  • KURANGISHA ICYANGOMBWA CY'UBUTAKA CYATAKAYE #rwanda #RwOT

    HAKIZIMANA Jean Marie Vianney, Utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye

    Ararangisha icyangombwa cy'Ubutaka Cyatakaye gifite inomero; UPI 1/03/08/03/6392 cyikaba cyanditse ku mazina:  Hakizimana Jean Marie Vianney na  Ayingeneye Athanasie

    Icyangombwa cy'Ubutaka cyatangiwe mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Rebero

    Birakekwa ko icyangombwa cyaba cyaratakaye Kimironko hafi y'isoko kuwa 27/08/2021 ,

    Hagize uwakibona yahamagara inomero za Telephone: 0785789661 cyangwa se 0785774753

    Ibihembo bishimishije birateganyijwe

     

    The post KURANGISHA ICYANGOMBWA CY'UBUTAKA CYATAKAYE appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kurangisha-icyangombwa-cyubutaka-cyatakaye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kurangisha-icyangombwa-cyubutaka-cyatakaye

  • Ikibanza cyiza kuri Arrête ya Nyamata kigurishwa macye #rwanda #RwOT

    Iki kibanza giherereye i Nyamata haruguru gato y’uruganda rwa CLEAR. Kingana na 22/18. Ni iminota 10 uvuye muri kaburimbo n’amaguru. Gifite icyangombwa cyacyo Kandi ni ahantu heza hatuwe n’amazu meza. kiragurishwa 3,200,000frw. Kubindi wabariza kuri 0789232921.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ikibanza-cyiza-kuri-Arrete-ya-Nyamata-kigurishwa-macye

  • Ntawakemeza ko amasezerano arengeje Miliyari… – #rwanda #RwOT

    Ejo hashize, nibwo Butera Knowless yatangaje ko afitiye uruhisho abakunzi be, ariko ntiyatangaza neza urwo arirwo. Nyamara benshi mubari babibonye, bari batangaje ko yaba ari amasezerano yaba agiye gusinyira.

    Umwe muri abo yemeje ko we ataba ari aya Miliyari imwe ahubwo zaba ari ebyiri, asa n'ushaka gukomoza kuyo Bruce Melodie amaze iminsi asinyiye. Mu kumusubiza, Knowless yemeje ko we afite agaciro karenze kure aka Miliyari 2.

    Ibyo ariko n'ubwo byavugwaga, hari n’abandi bakomozaga ku kuba yaba ari amashusho y’indirimbo. Mu kanya rero ku isaha ya saa tanu nk'uko yari yabitangaje, yagaragaje ko ari amasezerano yo kwamamaza urubuga rucururizwaho amafunguro.

    Yagize ati: “Nishimiye kubatangariza ko gahunda ubu ari A2 Brwanda. Koresha iyi 'app' ubashe gutuma amafunguro n’ibindi bitandukanye wifuza, babikugezeho mu gihe gito cyane.”

    Ibi ariko n'ubwo bibaye, haracyategerejwe n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi, ziri kuri Album yise ‘Inzora' iheruka kujya hanze.

    Indirimbo ziri kuri iyi Album amashusho yazo atarashyirwa ku karubanda zikaba ari icyenda, harimo n'izo yakoranye n’abandi bahanzi, nk’iyitwa ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula.

    Harimo kandi ‘Bado’ yakoranye na Ykee Benda,’Up’ yakoranye na Navio, ‘Nahise Mbimenya’ na King James, ndetse na ‘Confuser’ yakoranye na Platini P. 

    Kuva iyi Album yajya hanze kuwa 14 Kamena 2021, yakomeje kunyura benshi nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.Ubutumwa bwa Butera Knowless bw'ejo hahise bwerekanaga ko hari gahunda afitiye abakunzi b’umuziki nyarwanda'ubwo atatangaje amafaranga yasinyiye mu kwamaza uru rubuga, yari yemeje ko we afite agaciro karenze Miliyari 2

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA BUTERA KNOWLESS YITWA UWO UZAKUNDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109084/ntawakemeza-ko-amasezerano-arengeje-miliyari-2-ya-saa-tanu-ya-knowless-birangiye-ivuyemo-a-109084.html