Tag: Ubukungu

  • Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Butaro ikomeje kuba agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Mu 2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuriye abadepite ko idindira ry’imirimo yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho, ufite uburebure bw’ibilometero 63 ryaturutse ku mananiza yatewe na Banki itsura Ubucuruzi Mpuzamahanga y’u Buhinde (Exim Bank) yari yatswemo inguzanyo.

    Iyo banki yasabye ko kugira ngo ayo mafaranga asohoke, sosiyete izawubaka igomba kuba ikomoka mu Buhinde.

    Icyo gihe yagize ati “Twafashe inguzanyo muri Banki itsura ubucuruzi mpuzamahanga Exim Bank y’u Buhinde hazamo amananiza ku buryo abagombaga gukora uwo muhanda, bimwe mu bisabwa ni uko agomba kuba ari amasosiyete yabo, kugira ngo baguhe amafaranga ahendutse bagusaba gutanga akazi ku masosiyete yabo.”

    Yakomeje agira ati “Bo bishakira amasoko y’iwabo bakayaha igihugu cyasabye umwenda ari nk’atanu bagapiganisha muri ayo. Abapiganye muri abo bazanye ibiciro bikubye kabiri igiciro cy’agaciro k’umuhanda. Ibyo byagombaga gutuma dufata indi nguzanyo.”

    Ibi byatumye abari bari kubaka umuhanda bahagarika imirimo kuko Leta yafashe umwanzuro wo guhindura inkomoko y’ingengo y’imari yo kuwubaka cyane ko ngo ari byo byari bifitiye igihugu inyungu, bityo bisaba ko amasezerano ya rwiyemezamirimo wa mbere aseswa ku bwumvikane kugira ngo hazemo rwiyemezamirimo mushya nk’uko byasabwaga n’abaterankunga.

    U Rwanda n’u Buhinde byari byasinyanye amasezerano ya miliyoni 56 z’amadolari yo kubaka uwo muhanda, akazishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 1,5% ariko rukazatangira kwishyura nyuma y’imyaka itanu.

    Abaturage bakomeje kwibaza impamvu zituma uyu muhanda bemererewe na Perezida wa Repubulika utubakwa kandi wakagombye kuba waruzuye nibura mu 2020 nk’uko imirimo yari iteganyijwe.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwaremezo itangaza ko ibyo bikorwa by’amananiza byakomeje kuba intambamyi mu mirimo yo kubaka bituma hafatwa umwanzuro wo gushaka abandi baterankunga barimo na Banki Nyafurika itsura Amajyambere kugira ngo haboneke ingengo y’imari yakwifashishwa ngo imirimo isubukurwe.

    Mu kiganiro kigufi Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA) Baganizi Patrick Emile, yagiranye na IGIHE yavuze ko bataramenya neza gahunda y’igihe imirimo yo kubaka izasubukurirwa kuko hataraboneka abaterankunga.

    Yagize ati “Gahunda yo gusubukura imirimo yo irahari ariko turacyashakisha abaterankunga. Ntabwo turabona amafaranga ariko turimo turayashakisha dufatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo wakwiha igihe kandi amafaranga atari ayawe, ntabwo waba uri gusaba umuntu ngo umuhe igihe ntarengwa cyangwa itariki. Tuba twiha igihe gito gishoboka ariko nyine urumva haba harimo izo mbogamizi. Dukora uko dushoboye kuko uriya muhanda uri mu by’ibanze, bityo turi gukora uko dushoboye ku buryo byakorwa vuba.”

    Ubwo imirimo yo kubaka uyu muhanda yakorwaga hari abaturage bavuga ko babaruriwe ariko ntibahabwe ingurane ikwiye gusa biteganyijwe ko bagomba kuba bahawe ingurane zabo nibura mu Ugushyingo 2021 kuko hashyizweho itsinda rihuriweho na RTDA n’inzego zibanze rizakurikirana uko ikibazo giteye.

    Ubundi uyu muhanda numara kuzura witezweho koroshya ubuhahirane mu baturage, uhuze ibitaro bya Butaro n’ibya Ruhengeri, ufashe ba mukerarugendo basura ahantu nyaburanga mu Karere ka Burera nk’ ikiyaga cya Ruhondo, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse woroshye n’ingendo ku bakenera serivisi za Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE).

    Uyu muhanda byari byitezwe ko ugomba kuba wuzuye mu 2020

    source : https://ift.tt/3hj8yjX

  • Barasaba kubakirwa isoko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera cy
    Igishushanyo mbonera cy’iryo soko rya Gikondo

    Bavuga ko mbere y’uko isoko ryabo risenywa nta bibazo bidasanzwe bahuraga na byo mu bucuruzi bwabo nk’ibyo basigaye bahura na byo kuva ryasenywa, kuko aho bakorera hatisanzuye ku buryo hari n’abo byaviriyemo kubura aho bakorera bakaba bahitamo gukorera mu muhanda.

    Isoko basaba kubakirwa ngo rimaze imyaka isaga umunani baryemerewe, kuko barikuwemo muri 2012 babwirwa ko rigiye kubakwa mu mwaka ukurikiraho ariko bakaza gutungurwa n’uko mu myaka yose ishize imvugo yakomeje kuba “rigiye kubakwa umwaka utaha kugeza uyu munsi” bakaba basanga barabarangaranye.

    Amabati azitiye ahazubakwa iryo soko yarashaje bazana amashya
    Amabati azitiye ahazubakwa iryo soko yarashaje bazana amashya

    Umwe mu bacuruzi barikoreragamo mbere y’uko barikurwamo, kuri ubu akaba asigaye akorera hanze hazwi nka marato, wahawe izina rya Habimana, avuga ko mbere bacuruzaga neza bitandukanye n’uko bakora muri iyi minsi, ari na ho ahera asaba ko bakubakirwa isoko bamaze igihe barasezeranyijwe.

    Ati “Barisenya umurenge wayoborwaga na Kaboyi, na Meya Jules Ndamaje, uwasimbuye Meya we nta n’igitekerezo nigeze numva ngo bazaryubakisha, gusa ubu numvishe bavuga ngo Umujyi wa Kigali ari wo uzabikora. Nk’ubu baraje bakuraho amabati ya mbere bashyiraho amashya none reba n’igishushanyo mbonera na cyo cyatangiye gucika, rwose niba ibyo bavuga ari ukuri biyoborwa n’Umujyi wa Kigali turabizi ufite ubushobozi ntabwo wananirwa kubaka iri soko rimeze ritya, tuzi n’ibintu Umujyi wa Kigali ukora, bakwiye kubishyira mu bikorwa kuko n’ibi bimeze nk’amatongo bitagaragara neza”.

    Abakorera mu isoko risigaye rizwi nk’irya Gikondo, bavuga ko uretse kuba nta mafaranga babona bitewe n’uko amasoko yabaye menshi mu mihanda, banabangamirwa n’aho bakorera kuko ari hato.

    Uwitwa Mukandutiye Ati “Kubera ko ari hato, haba harimo ubushyuhe bwinshi cyane, iyo dushatse kumva akayaga bidusaba kujya hanze ku muhanda kandi nabwo bakatubwira ngo nituve ku muhanda ngo turimo gutega abakiriya, kandi ubushyuhe buba bwatubanye bwinshi mo imbere kubera ubuto bwaho”.

    Isoko bacururizamo bavuga ko ribabangamiye kuko ari rito batabona umwuka uhagije
    Isoko bacururizamo bavuga ko ribabangamiye kuko ari rito batabona umwuka uhagije

    Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buteganyiriza abakorera mu isoko rya Gikondo, Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, maze asubiza muri aya magambo.

    Ati “Wavugana na DG Solange w’Umujyi wa Kigali kuko ari ho isoko ryatangiwe, ari na bo batanze icyangombwa cyo kubaka arakubwira, baheruka gukorana inama na rwiyemezamirimo araguha amakuru arenze ayo mfite”.

    Kigali Today yagerageze kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, na we asubiza ko bataramenya igiye uwatsindiye kuryubaka azatangirira.

    Ati “Isoko rya Gikondo rero hari rwiyemezamirimo wariguze ufite kompanyi yitwa Landmark, yabonye icyangombwa cyo kubaka ahubwo ikintu nakora n’ukumubaza igihe azatangira kubaka, kuko ubu nta n’amakuru y’igihe azatangirira wenda ngo mbe nababwira”.

    Hari abakorera hanze kubera kubura umwanya mu isoko rihari
    Hari abakorera hanze kubera kubura umwanya mu isoko rihari

    Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko rwiyemezamirimo witwa Mudenge Kayumba yahawe ibyangombwa byo kubaka umwaka ushize, akaba yaragombaga guhita atangira akimara kubibona.

    Mu gihe kirenga icyumweru twagerageje guhamagara uwo rwiyemezamirimo wahawe isoko, tugasanga nimero ye itari ku murongo.


    source : https://ift.tt/2Vq0iH8

  • Amikoro make mu bituma Abanyarwanda batitabira cyane ubukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imparage ni zimwe mu nyamaswa abasuye pariki y
    Imparage ni zimwe mu nyamaswa abasuye pariki y’Akagera badashobora kuvayo batabonye

    Abaganiriye na Kigali Today bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko ibikorwa by’ubukerarugendo babikunda kandi bifuza kugera ahantu hari ibyiza nyaburanga, ariko ngo akenshi usanga bihenze akaba ari yo mpamvu bahitamo kuvuga ko ari iby’abanyamahanga.

    Muteteri Doreen wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko usanga ibikorwa by’ubukerarungendo bihenze bigatuma bumva ko ari iby’abafite ubushobozi.

    Ati “Ntakubeshye kujyayo byamfasha, kubireba byananshimisha ariko hari ubwo utekereza imibare ikaba myinshi ukavuga uti amafaranga yo kureba ingagi, ugahita uyabaramo ibindi ukabona ntabwo byakunda. Gusa si ukuvuga ko umuntu atajya kubireba kubera ko atabikunze ariko nkubwije ukuri nkanjye sinabishobora”.

    Ndayambaje Emmanuel wo mu Karere ka Nyarugenge, n’ubwo urebesheje ijisho ubona ko nta kibazo cy’amikoro afite ariko avuga ko we yumva ibintu byo gusura ahantu nyaburanga atabishobora kuko bihenze.

    Ati “Ubu icyo ndangamiyeho n’icyanteza imbere nta kindi, gusura ahantu nyaburanga birahenze ku buryo ntabyigondera”.

    Mutabaruka Moses, umuyobozi wa Kalisimbi Safaris, avuga ko na bo bamenye ko kuba Abanyarwanda batitabira ibikorwa by’ubukerarugendo babiterwa no kutagira amikoro ahagije, ariko ngo bafite uburyo babashyiriyeho bushobora kubafasha.

    Ati “Twavuganye nabo batubwira ko bihenze, ariko twazanye uburyo abantu bashobora kwishyira hamwe bakaba basangira ikiguzi cy’ubwo bukerarugendo, kuko twabonye ko babikunze ariko ugasanga amikoro yabaye ikibazo. Twabakoreye icyo bita ‘group tour’, aho abantu basangira ikiguzi cy’urugendo tukabatwarira hamwe, turabona bitanga umusaruro abantu benshi barimo kutwandikira batubwira ko babyishimiye”.

    Iyi gahunda yiswe ‘Domestic Tour’ ngo igiye kumara amezi abiri itangiye, aho abantu batemberezwa muri parike y’Akagera ndetse no muri Nyungwe ku kiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 49 akubiyemo ikiguzi cya byose bisabwa muri urwo rugendo.

    Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), mu ishami ryabo rishinzwe ubukerarugendo, bavuga ko mu gihe bakomeje gushishikariza abanyamahanga kuza gusura ibyiza by’ u Rwanda, imbaraga nyinshi zinashyirwa mu Banyarwanda n’abarutuye.

    Mu mwaka wa 2016 hatangiye ubukangurambaga bwimbitse binyuze muri gahunda ya Tembera u Rwanda, yaje gutanga umusaruro kuko mu myaka itatu itangijwe 66% by’abasuye ibyiza bitatse u Rwanda bari Abanyarwanda n’abarutuye basuye cyane Parike y’Akagera.

    Intare na zo ziraboneka muri parike y
    Intare na zo ziraboneka muri parike y’Akagera

    RDB kandi ivuga ko ikomeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo bakomeze korohereza Abanyarwanda bashaka gukora ubukerarugendo, byatumye umubare uzamuka cyane muri bino bihe bya Covid-19, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro bashyiriweho ku bashaka gusura parike y’Ibirunga basabwa kwishyura gusa amadorari 200 ugereranyije na 1500 Abanyamahanga bishyura.

    Ubukerarugendo bwakozwe n’abatuye imbere mu gihugu bwageze kuri 78% muri 2020, mu gihe guhera muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2021 bwageze kuri 87%.

    Ubwo bukerarugendo bwakozwe n’abatuye imbere mu gihugu bangana na 8.170 basuye parike z’igihugu, bukaba bwarinjije Amadorari ya America 295.639.


    source : https://ift.tt/2VqvHt1

  • Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire kiremerewe n’amadeni, cyatakambye gisaba kuganira na RRA – #rwanda #RwOT

    Umwenda wose Ikigo cya leta, RHA kibereyemo RRA, ungana na 6.400.000.000 Frw yakomotse ku birarane by’imisoro y’igihe kirekire.

    Ubwo RHA yasabwaga ibisobanuro na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, ku bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2019/2020, kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Félix, yavuze ko bigoye kwishyura uyu mwenda mu gihe iki kigo gihabwa ingengo y’imari idahagije.

    Yagize ati “Ikibazo cyo kwishyura biriya birarane by’imisoro twabigejeje kuri Minecofin, tugaragaza ko ingengo y’imari duhabwa itashobora gukorwaho ngo twishyure ibi birarane by’imisoro ku buryo n’ibindi bikorwa biteganyijwe bibasha gukorwa.”

    “Urugero nko muri iyi ngengo y’imari twari twasabye miliyari 67 Frw, ugendeye ku bikorwa byose tugomba gukora ariko twahawe 35.800.000.000 Frw byumvikane ko n’ayo twashakaga tutayabonye. Twasabye Minecofin ngo iduhuze na RHA ngo dukemure iki kibazo mu buryo bwa politiki. Minisiteri n’inzego zose zirebana n’iki kibazo zadufasha tukagishyiraho iherezo.”

    Depite Murara Jean Damascène yagaragaje ko uko umwenda utinda kwishyurwa ari ko ibihano byiyongera bityo aho kugira ngo RHA isohoke mu bibazo ahubwo ikarusho kubyinjiramo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwase Patricie, yabwiye abagize PAC ko iki kibazo Minisiteri ikizi kandi ko mu mikoro make ifite izagishyira mu byihutirwa bigomba gukemurwa.

    Yavuze ko Mininfra iri mu biganiro na RRA aho yerekanye umurongo wo kwishyura ideni ku buryo amafaranga y’ibihano atakomeza kubarwa.

    RHA yishyuye miliyoni 163 Frw ku bikorwa by’isoko bitarangijwe

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 yagaragaje ko RHA yishyuye serivisi zo gutunganya ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe internet, agera kuri miliyoni 163 Frw.

    Nyamara ngo iri koranabuhanga ryari rikirimo amakosa atarakosorwa nk’uko PAC yabivuze. Mu makosa yarimo harimo ko nubwo iryo koranabuhanga ryakoraga ryashoboraga guha umuntu icyangombwa ku butaka butari ubwe.

    Nshimyumuremyi yavuze ko “Icyo twashakaga ni uko tubona ikoranabuhanga rikora tukabasha guha umuntu icyangombwa yibereye mu rugo, ibyo byarakozwe bigaragara ko rikora. Ariko kuko ari ikoranabuhanga hashobora kugira ibyivanga hakavuka ikibazo cyakosorwa bikongera bigakora.”

    Yakomeje ati “Ibibazo byari byagaragaye kuri iri koranabuhanga ni ‘utubazo’ dusaba ko umuntu akomeza ayikurikirana. Ntabwo twavuga ko igikorwa nyir’izina kitagezweho, cyagezweho kuko ikoranabuhanga bararitangije rirakora.”

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yamubwiye ko bidakwiye kwitwa akabazo kuko iyo kaba gato katari gutuma ahamagazwa.

    Ati “Mutanze icyangombwa umuntu atari we nyir’ubutaka ingaruka mwayirengera ku buryo ubyita akantu gatoya? Mukwiye kujya mwubahiriza amasezerano uko mwayasinye.”

    RHA yananiwe kubyaza umusaruro hafi hegitari 30 zagenewe kubakwaho amacumbi aciriritse muri Kigali

    Mu gihe mu Karere ka Kicukiro, mu Busanza hari ubutaka bungana na hegitari 21 zagombaga kubakwaho amacumbi y’abimuwe i Nyarutarama, RHA yavuzweho kunanirwa gukurikirana ibi bikorwa.

    Mu cyiciro cya mbere hubatswe inzu 420 mu gihe izindi 840 zitaruzura hamwe n’ibindi bikorwaremezo bijyanye na zo birimo imihanda.

    Umuyobozi wa RHA, Nshimyumuremyi Félix, yavuze ko hari icyizere ko izo nzu 840 bizageza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka zuzuye abazigenewe bagatangira kuzimukiramo. Ubukerwe ngo bwatewe n’umushoramari wa mbere wagize intege nke, guverinoma imukuramo, isoko rihabwa Reserve Force.

    Naho hegitari 10 z’ubutaka bwasagutse bwahawe umushoramari wo muri Singapoure ngo abe ari we ukomeza kubaka amacumbi aciriritse ariko hari izindi hegitari 19 z’ubutaka buri mu Murenge wa Ndera butarakoreshwa icyo bwaguriwe.

    Inzu yaguzwe miliyari 11,6 Frw nyamara ifite ibibazo bya tekiniki

    RHA ishinjwa amakosa yo kugura inzu iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yatwaye 11.623.000.000 Frw n’imisoro yose irimo nyamara yari ifite inenge zirimo kwiyasa imitutu ku nkuta, kureka kw’amazi hasi ku nyubako.

    Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko imitutu itegeze isanwa nyamara RHA yari yarabigiriwemo inama. Ibibazo by’iyi nzu kuri ubu ngo biri mu butabera ku buryo nta byinshi byavuzweho.

    Icyakora RHA yavuze ko hari ibyakosowe byari byagaragajwe nk’inenge birimo amazi yarekaga muri parking, imitutu ku nkuta, igisigaye kikaba ari ugushyiraho sosiyete izajya ikurikirana iyi nyubako.

    Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Félix (wa mbere ibumoso) yavuze ko bitoroshye kwishyura umwenda wa miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, asabwa guhuzwa na RRA mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo

    source : https://ift.tt/3E0FWWx

  • Hatangijwe umushinga wa miliyari 41 Frw witezweho gukenura abatuye mu turere 15 – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga washowemo agera kuri miliyari 41,7 Frw ukaba uzagera ku baturage 26.355 bo mu turere twa Huye, Gisagara, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Burera, Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Ngororero, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Nyabihu.

    Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorana n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko bazatanga amatungo arimo ingurube, ihene, inkoko n’intama.

    Ati “Muri uyu mushinga tuzaha abaturage bakennye ingurube zigera ku bihumbi 15; ihene 13.163; inkoko 337,500 n’intama 10,125. Ikigamijwe ni ugukura mu bukene abaturage no guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga ugamije no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa ndetse no gukumira imirire mibi n’indwara ziyiturukaho.

    Ugamije kandi kurandura ubukene mu bice by’icyaro kandi cyane cyane ukaba uzibanda ku rubyiruko, abagore n’abagabo.

    Ikindi uwo mushinga uzakora ni uguteza imbere amasoko y’amatungo magufi kugira ngo aborozi bayo batezwe imbere n’umwuga bakora.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe ahatangirijwe uyu mushinga ku mugaragaro babwiye IGIHE ko bawitezeho impinduka zibavana mu bukene.

    Mukamana Léoncie ati “Ndi umukene kuko mpinga nta fumbire ntibyere, ariko ngize amahirwe bakampa nk’ingurube nabona ifumbire kandi nayifata neza ku buryo yankura mu bukene. Andi matungo nifuza korora ni inkoko kuko nazo mbona zamfasha kuva mu bukene.”

    Mukanyange Jeannine yavuze ko abona korora itungo rugufi ari ikintu cyiza cyafasha umukene kwiteza imbere kuko ridasaba byinshi nk’inka.

    Ati “Nk’ihene cyangwa ingurube ntabwo igoye kuyorora nk’inka, ndumva rero uwo mushinga nutugeraho tuzatera intambwe tuva mu bukene tujya mu bukire. Icyo nishimiye ni izo nkoko bazatanga kuko zitera amagi abana bakarya bakirinda imirire mibi.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uwo mushinga uzagabanya ubukene mu gihugu.

    Ati “Ni umushinga uzafasha abakene kugira ngo binjire mu bworozi bw’amatungo magufi, kubera iyo mpamvu rero bituma tugabanya umubare w’abakene mu gihugu ndetse tugabanye n’ibibazo bituruka ku mirire mibi kandi byongere n’umusaruro wabo mu buhinzi babone n’amafaranga ababeshaho n’imibereho myiza yabo ishobore gutezwa imbere.”

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu kuko uzasozwa mu 2026.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uwo mushinga uzagabanya ubukene mu gihugu

    Mu Rwanda hatangijwe umushinga wa miliyari 41 Frw witezweho gukenura abatuye mu turere 15

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2X67CIn

  • Mininfra yashinjwe uburangare mu micungire y’imodoka leta ifatanyije n’abakozi – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo abari bahagarariye Mininfra basabwe gutangaho ibisobanuro ubwo bitabaga PAC, kuri uyu wa 8 Nzeli 2021 nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, muri raporo y’umwaka wa 2019/2020.

    Iyi raporo igaragaza ko hari miliyoni zirenga 275 Frw zifatwa nk’umwenda ukomoka kuri izi modoka leta ifatanya n’abakozi zitarishyurwa.

    Hari kandi amafaranga angana na miliyoni 144 Frw zirenga afatwa nk’igihombo leta yagize bitewe n’uko hari abakozi bavuye mu kazi imodoka ntizihite zifatwa ngo zigurishwe ahubwo hakabaho gukererwa.

    Ubukererwe buri hagati y’amezi atatu n’imyaka 13, byagiye bituma zigurishwa zarataye agaciro, hakiyongeraho ko kugeza n’ubu hari izitaraboneka.

    Amasezerano leta yagiye igirana n’abakozi mu guhabwa izi modoka na yo ngo arimo amakuru ateye urujijo kuko atagaragaza ikigomba gukorwa mu gihe uwahawe imodoka adashoboye kuyishyura mu mezi 12 cyangwa igihe atayisubije.

    Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mininfra, Alfred Byiringiro, yavuze ko amasezerano ateganya ko iyo umuntu yari umukozi wa leta akava mu kazi atararangiza kwishyura imodoka aba afite igihe kingana n’umwaka kugira ngo yishyure.

    Iyo atishyuye ku bushake imodoka irafatirwa. Ibyo bibazo ngo byabayeho muri 2005 ariko hari izagiye zitinda gufatirwa nyuma y’uko abakozi bamwe bavuye mu kazi batarishyura hatangira gahunda yo kuzishakisha.

    Kugeza ubu ngo hasigaye imodoka 16 ni zo zitarafatwa kuko kuzishakisha bisaba gufatanya n’inzego zitandukanye. Ati “Ni yo mpamvu byagiye bifata igihe kinini.”

    KU bijyanye ‘Ibyuho mu masezerano, Byiringiro yavuze ko mu gutanga imodoka ikiba kigamijwe ari ugufasha umukozi kurangiza inshingano ze bityo ko nta ngwate asabwa.

    Byagaragajwe ko hari abahisha imodoka ku bwende, abazangiza, abagurisha ibyuma byazo cyangwa abazigurisha bagamije guhisha amakuru ngo batazisubiza.

    Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mininfra, Alfred Byiringiro, yavuze ko amasezerano ateganya ko iyo umuntu yari umukozi wa leta akava mu kazi atararangiza kwishyura imodoka aba afite igihe kingana n’umwaka kugira ngo yishyure

    Depite Bahufite Christine (hagati), umwe mu bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yavuze ko mu masezerano leta igirana n’abakozi iha imodoka arimo ibyuho

    source : https://ift.tt/3DZkQYw

  • Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’abagize umuryango mu buhinzi ari ipfundo ry’iterambere ry’urugo – #rwanda #RwOT

    Byakomojweho ku wa 7 Nzeri 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuryango Mpuzamahanga wa OXFAM n’Ihuriro ry’Abashakashatsi (EPRN) na COCOF. Yagarutse ku ikoreshwa ry’uburyo bwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye hifashishijwe ibishushanyo n’ikoreshwa rya bwo mu igenamigambi (Gender actions learning systems- GALS) by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abarenga 150 bari bahagarariye ibigo bitandukanye birimo inzego za leta, imiryango yigenga, ibigo, abikorera n’abashakashatsi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi mu gushimangira ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hakiri icyuho cyane mu rwego rw’abikorera.

    Yasabye abitabiriye inama ko batanga ibitekerezo by’uburyo gahunda ya GALS yakoreshwa mu itegurwa ry’imihigo bihereye mu muryango.

    Umukozi ushinzwe Imishinga muri COCOF, Nibagwire Désiré, yagarutse ku gisobanuro cya Gahunda ya GALS, yagaragaje ko ari uburyo bwo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bitandukanye.

    Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2012, COCOF binyuze mu nkunga ya OXFAM, yagiye itanga amahugurwa ku bahinzi mu ikoreshwa rya GALS kandi tumaze kubona ibyiza byavuye muri ayo mahugurwa. Byagabanyije amakimbirane yo mu ngo, bifasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.”

    “Ibi byose biterwa nuko urugo rwiyemeje gukurikiza GALS, habaho gukorera hamwe. Umugabo n’umugore bose bagamije iterambere ry’urugo rwa bo aho kwirirwa bata umwanya mu makimbirane.”

    Umuturage utuye mu Karere ka Muhanga, Mukanyandwi Dativa, yagaragaje ko amahugurwa yahawe agamije kubumvisha ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buhinzi yababereye umuyoboro w’iterambere.

    Ati “Mbere yo guhugurwa njyewe n’umugabo twahoraga mu makimbirane, buri wese akagira umutungo we yigengaho mugenzi we atazi cyangwa adafiteho uburenganzira. Ibi byadindizaga iterambere ry’urugo n’abana bakabirenganiramo kuko buri wese yasiganiraga kugira icyo yabafasha.”

    Yakomeje agira ati “Ubu buri wese ashyira imbere igishimisha mugenzi we, akirinda ikimubangamira, bityo tukagira indoto zimwe z’iterambere z’urugo rwacu. Twiteje imbere haba mu buhinzi n’ubworozi kuko n’umusaruro wiyongereye.”

    Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas yongeye gushimangira akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu.

    Yasabye abitabiriye inama gutanga umusanzu mu ikoreshwa rya gahunda ya GALS nk’uburyo bwiyongera ku busanzwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’urugo.

    Abitabiriye iyi inama basabye ko hashyirwaho ihuriro ry’abahuguwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gals) bagakomeza kubishishikariza abo itarageraho, gusaba inzego za Leta gushyiraho iyo gahunda mu igenamigambi hagenwa ingengo y’imari yo kuyigisha mu gihugu. Banagaragaje ko ikwiye gushyirwa muri gahunda ziganirwaho mu migoroba y’ababyeyi n’imiganda rusange y’abaturage ndetse ikongerwa no mu mihigo y’urugo, n’iy’uturere.

    Abaturage basobanuriwe ibyiza byo kuzuzanya k’umugabo n’umugore hifashishijwe ibishushanyo

    Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu buhinzi ari izingiro ry’iterambere ry’umuryango

    Uburyo bwifashishwa mu kwigisha abantu bakuze ni ubw’ibishushanyo

    source : https://ift.tt/3jTo9IB

  • Uburyo bwihariye bwo guhinga ibihumyo n’umuceri bwatangiye guteza imbere abahinzi – #rwanda #RwOT

    Iyo tekinike yazanywe mu Rwanda muri gahunda yiswe The China-Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center (C-RATDC) hubakwa ikigo izajya ikoreramo i Rubona mu Karere ka Huye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda y’ubuhinzi ya C-RATDC, Zhu Su, yavuze ko kugeza ubu umushinga wabo wigishije abahinzi kubungabunga ubutaka n’amazi hamwe n’ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo.

    Yavuze ko kugeza ubu hamaze gutangwa amahugurwa ku bahinzi 2,109 mu byiciro bigera kuri 57.

    Abo bahinzi bigishijwe gutubura imbuto y’ibihumyo ndetse no guhinga umuceri mu buryo bwa kijyambere butuma wera neza ugatanga umusaruro utubutse.

    Ati “Twahuguye abantu 2,109 tubigisha tekinike yo guhinga ibihumyo n’umuceri kugira ngo bagire iterambere rirambye rikomoka ku buhinzi.”

    Yavuze ko abanyeshuri bane bongerewe ubumenyi kuri tekinike yo guhinga ibihumyo (Juncao) ndetse n’abandi bahinzi batozwa gukoresha iyo tekinike aho batuye.

    Yavuze ko ikoranabuhanga rya Juncao rimaze kugezwa ku bahinzi barenga 3,700 barimo abakorera mu makoperative n’abakora ku giti cyabo, bituma barwanya ubukene n’imirire mibi mu miryango yabo.

    Muri rusange yavuze ko iyo tekinike imaze kugirira akamaro abantu bagera ku bihumbi 20 kuko hari n’abagiye bahabwa akazi.

    Bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Huye na Nyanza bavuze ko nyuma yo kwigishwa iyo tekinike babonyemo inyungu y’amafaranga kandi ibihumyo bahinze bibafasha gukumira imirire mibi bategura indyo yuzuye.

    Ndayizeye Erneste wo mu Karere ka Huye avuga ko amaze kurangiza kwiga muri Kamunuza y’u Rwanda yagiye kujya kwimenyereza umwuga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, nyuma ajya kongererwa ubumenyi mu Bushinwa bamwigisha tekinike ya Juncao yo guhinga ibihumyo.

    Ati “Kugeza ubu maze imyaka ibiri mpinga kandi nkagurisha imigina n’ibihumyo. Natangiye nkora imigina 300 ariko ubu nkora irenga 5,000 mu kwezi kumwe. Nashoye amafaranga atarenga ibihumbi 200 ariko ubu mfite igishoro cy’agera kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.”

    “Nkoresha abakozi batanu bahoraho kandi iwanjye ntihashobora kuba ikibazo cy’imirire mibi kuko ibihumyo bifite intungamubiri.”

    Kanani Enani wo mu Karere ka Nyanza we amaze kwigishwa tekinike ya Juncao, mu 2012 yashize ikigo gihinga ibihumyo kikanahugura abahinzi.

    Ati “Mu mezi nk’abiri tuba dufite imigina igera ku bihumbi umunani. Uyu mushinga nawutangije miliyoni 20 z’amanyarwanda ariko aho ugeze ubu uhagaze kuri miliyoni 50.”

    Mwemezi Cyril wo mu Karere ka Huye yavuze ko aho bahinga umuceri babona umusaruro mwiza bitewe no guhinga kijyambere.

    Ati “Muri murima umwe mpinga umuceri nkasarura mu mezi atandatu bakampa ibilo 100 byo kurya undi bakawugura bakampa amafaranga nifashisha mu rugo iwanjye cyangwa nkoresha ibindi nkeneye.”

    Iyo bashaka guhinga ibihumyo babanza gukora imigina bifashishije ibisigazwa by’ibigorigori, ibishogoshogo by’ibishimbo n’ibindi hanyuma bagakoresha uburyo bwo kuyitunganya no kuyihinga ahabugenewe.

    Mu 2009 ni bwo hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa yo gushyira mu bikorwa umushinga wa C-RATDC, aho yameje imikoranire ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) na Kaminuza y’ubuhinzi n’amashyamba (FAFU) yo mu Bushinwa.

    Usibye mu Rwanda, iyi tekinike ya Juncao yamaze kugera no mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati.

    Ikindi gikorwa ni ugukora ipamba rivamo imyenda kandi hari kunozwa uburyo na byo byagezwa mu baturage.

    Ibihumyo byeze ku migina bateye

    Imigina y’ibihumyo yatangiye kumera

    Bimwe mu bihumyo byeze barabihunika kugira ngo bitangirika

    Mu byo bigishijwe harimo no guhinga umuceri mu buryo bwa kijyambere

    Umuyobozi ushinzwe gahunda y’ubuhinzi ya C-RATDC, Zhu Su, yavuze ko kugeza ubu umushinga wabo wigishije abahinzi kubungabunga ubutaka n’amazi hamwe n’ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zTFwPm

  • Biraro yasabye ubufasha ngo WASAC yubahirize inshingano zayo; Umuhumuza uyiyobora “asaba imbabazi” z’amakosa yakozwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Nzeli, PAC yatangiye kumva mu ruhame ibisobanuro by’ibigo bya leta byagaragaweho amakosa mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, WASAC ikaba ari yo yabimburiye ibindi.

    Mu byo Biraro yagaragaje kuri WASAC harimo imikorere idasobanutse byagaragajwe no kuba yaranze gutanga raporo y’umutungo, imyaka ikaba imaze kuba ibiri kuko iki kigo giheruka gutanga raporo mu 2019 nyamara cyarabyibukijwe nk’uko biteganyijwe.

    Yibajije uko WASAC yakubahiriza inshingano zayo zirimo izo gufasha muri gahunda y’igihugu yo kugeza amazi ku baturarwanda bose mu 2024 mu gihe ifite imikorere nk’iyo.

    Mu bindi yagarutseho birimo kuba kugeza ubu amazi agera kuri 37% apfa ubusa nyamara ngo WASAC ngo ikaba itazi kubibara.

    Hari kandi amafaranga agera kuri miliyari 2, 9 Frw WASAC imaze imyaka myinshi itabasha gusobanura inkomoko n’imikoreshereze yayo.

    PAC kandi yagaragarijwe ko hari andi makosa WASAC yakoze ikishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri aho yahawe miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda.

    WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi hagati y’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

    Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, Muhakwa Valens, yavuze ko biteye isoni kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asaba Abadepite ubufasha ngo WASAC ikore ibiri mu nshingano zayo.

    Yabajije WASAC impamvu imikorere yabo irimo amabanga bituma raporo zayo ziboneka mu buryo bugoranye kandi ikaba idashaka gukorana n’abandi.

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza, yavuze ko mu gihe bakorerwaga igenzura ry’umwaka wa 2018/2019 hari amakosa basanze muri raporo yabo yatewe no kugira abakozi badafite ’logique’ y’imicungire y’umutungo, bituma basaba kwihanganirwa bakazatanga raporo amakosa amaze gukosorwa.

    Yakomeje agira ati “Amakosa turi kurwana na yo ngo tubashe kuyakemura, icyo dusabira imbabazi ni uko tutabashije kuyakemura nk’uko twari twabyiyemeje.”

    WASAC yanenzwe ko hari raporo yimye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ariko ikaba yarayitanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, imyitwarire abadepite bafashe nko gusuzugura urwego.

    Umuhumuza yavuze ko yiteguye kuyakosora kuko yamaze kubona abakozi bashoboye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro asobanura ibibazo byagaragaye muri WASAC

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yibajije uko WASAC yagira uruhare muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amazi mu gihugu mu gihe ifite imikorere idahwitse

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens (ibumoso), yavuze ko biteye agahinda kuba bitabazwa ngo WAsac ikore ibiri mu nshingano zayo

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele yavuze ko raporo basabwa bazazitanga bitarenze ku ya 10 Nzeri uyu mwaka

    source : https://ift.tt/3tmIZDz