Tag: Trending

  • Umusore wo muri Youth Volunteers akurikiranyweho gucurira umukobwa bamenyaniye kuri Instagram icyangombwa cy’uko yikingije #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Safari Habimana, yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi.

    Yafashwe acyekwaho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza ko Uwera Vanessa yikingije icyorezo cya COVID-19.

    Safari yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu, yemeye ko yanditse Uwase mu bantu bamaze kwikingiza kandi atarabikora, yabisabiye imbabazi.

    Yagize ati “Kuri ubu nari umunyeshuri muri kaminuza hano mu Mujyi wa Kigali, nakoraga nk’umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu kuko nari naratoranyijwe mu gufasha abakozi baho, njye nandikaga abagomba kwikingiza.”

    Habimana yavuze ko ubwo yandikaga abantu yaje kwandika inshuti Uwase Vanessa bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram. Yavuze ko yanditse imyirondoro ye mu rwego rwo kumufasha kuko yari azi ko ngo ashobora kujya ku yindi site akikingiza, Habimana yasabye imbabazi.

    Uwase Vanessa yari yanditswe ku rutonde rw’abamaze kwikingiza yavuze ko yatunguwe ubwo yari ageze aho bakingirira abatanga urukingo bakamubwira ko yamaze kwikingiza.

    Yagize ati “Mu kwezi gushize nibwo nahuriye na Habimana kuri instagram kuva icyo gihe twavuganiraga kuri telefoni gusa. Nyuma yambajije ko nikingije mubwira ko ntarabikora, yambwiye ko ashobora kunyandika mu bakingiwe nkazabona ubutumwa bugufi ko nakingiwe. Niko byagenze naje kubona ubutumwa ariko sinabyitaho nagira ngo ubwo butumwa nibwo nzerekana ngiye kwikingiza, gusa nageze i Gikondo aho bakingirira bambwira ko namaze kwikingiza birantungura. “

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Habimana yafashwe biturutse ku kuba hari umuntu yanditse nk ‘uwakingiwe nyamara atarabikoze.

    CP Kabera yagize ati “Iki ni kimwe mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubutumwa tugenera abantu bakora muri serivisi zo kurwanya COVID-19 ni uko batagomba kubifata nk’ibyoroshye, bagomba kumenya ko atari akazi koroshye. Niba waratoranyijwe muri izo nshingano ntibibe umwanya wo gufasha inshuti zawe kubona serivisi batigeze bahabwa.”

    Yakomeje avuga hari serivisi zimwe na zimwe zasubukuwe kandi kugira ngo uzigereho bisaba kuba ufite icyemezo cy’uko wakingiwe cyangwa wipimishije kandi izo nyandiko zigomba kuba ari umwimerere atari impimbano.

    CP Kabera yibukije abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Habimana Safari yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza.

    SAFARI ASHOBORA GUFUNGWA IMYAKA 5

    Ingingo ya 276 : Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusore-wo-muri-Youth-Volunteers-akurikiranyweho-gucurira-umukobwa-bamenyaniye-kuri-Instagram-icyangombwa-cy-uko-yikingije

  • Miss Mwiseneza Josiane amaze amatsiko abakunzi be ku bijyanye n'ubukwe yakoze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane yamaze abakunzi be amatsiko ku by'ubukwe bwe bwari bwasakuje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk'umugeni wasezeranye anakomoza ku byavuzwe by'uko yatandukanye n'umukunzi we wamwambitse impeta akamusaba kuzamubera umugore.

    Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019, mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, yavuze ku byavuzwe by'ubukwe bwe bwari bwasakuje kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk'uwasezeranye. Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba ubu bukwe ari bwo cyane ko hasize igihe umusore witwa Tuyishime Christian bari mu rukundo amwambitse impeta undi nawe akamubwira YEGO akamwemerera kuzamubera umugore.

    Miss Josiane yamaze abantu amatsiko maze avuga ko ubukwe nta bwabaye ahubwo ko amafoto yagiye hanze kwari ukugaragaza ibizagaragara muri filime yakinnyemo yamaze no kujya hanze ikaba igaragara kuri shene yitwa 'Rwandanallstar Tv' . Bamubajije bati 'Josiane yakoze ubukwe ariko nta mugabo twabonye', maze asubiza agira ati: 'Ni filime ntabwo ari ubukwe bwanjye'.

    Yakomeje agira ati: 'Iriya kanzu nyine nk'uko babibonye y'ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n'ibintu nakinnye ni ibintu n'ubundi biri byo filime yitwa 'True Romance'. Yabajijwe uko iyi filime iteye maze asubiza agira ati: 'Filime itangira nakoze ubukwe n'undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk'abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n'imbogamizi nyine zigoye cyane ' .

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-amaze-amatsiko-abakunzi-be-ku-bijyanye-nubukwe-yakoze/

  • Umutekano wari wakajijwe, agahinda ku bana be, Jay Polly mu marira menshi yasezeweho bwa nyuma(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Tuyishimire Joshua [Jay Polly], nyuma yo kwitaba Imana azize urupfu rwatunguye benshi, yasezeweho mu marira menshi cyane n’agahinda.

    Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri.

    Hari nyuma y’uko bitunguranye yarwariye muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, yahise yihutanwa ajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yashizemo umwuka akigerayo.

    Nyuma y’aho Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko Jay Polly n’abandi bantu 2 banywereye muri gereza Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwa ko ari yo yamuhitanye.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) narwo rukaba rwarahise rutangira iperereza ku kintu cyishe uyu muraperi aho n’umurambo we wajyanywe kuri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo ukorerwe isuzuma ariko icyavuyemo ntikiratangazwa.

    Urupfu rwa Jay Polly wafatwaga nk’umwikorezi w’amaganya ya rubanda, rwababaje benshi cyane aho bamwe batemeraga ko yapfuye kugeza uyu munsi bamaze kumusezeraho.

    Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo yasezeweho bwa nyuma aho yari atuye Kibigabaga akaba yahise ajya gushyingurwa.

    Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi bagenzi nka Amag G, Young Grace, Bulldogg babanaga mu itsinda rya Tuff Gang, Hon Bamporiki Edouard n’abandi.

    Apostle Joseph Habarurema ni we wayoboye isengesho ryo gusezeraho bwa nyuma uyu muraperi.

    Aha yari atuye kandi umutekano wari wakajijwe bitewe n’abakunzi b’uyu muhanzi bari baje ari benshi baje kumusezeraho bwa nyuma, gusa ntibyari kubakundira bose bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hakaba hari hitabajwe polisi ngo ifashe mu gucunga umutekano.

    Uwimbabazi Shariffa, umugore wa Jay Polly baheruka gutandukana, ari na we nyina w’umukobwa we, kwihangana byamunaniye agwa igihumure.

    Jay Polly azibukirwa ku ndirimbo ze zomoye ibikomere bya benshi, nka ‘Ibyo Ubona’, ‘Akanyarirajisho’, ‘Ndacyariho’ n’izindi, asize abana babiri umuhungu n’umukobwa.

    Umukobwa wa Jay Polly

    Umugore was Jay Polly, Shariffa kwihangana byamunaniye

    Byari amarira menshi n’agahinda

    Hon Bamporiki yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutekano-wari-wakajijwe-agahinda-ku-bana-be-jay-polly-mu-marira-menshi-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto

  • Ibyamamare birimo ba Miss batatu byitabiriye ibirori byo gusaba no gukwa Miss Bahati muri USA #rwanda #RwOT

    Muri ibi birori, byari birimo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

    Harimo kandi abakanyujijeho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nka Ally Soudi, Murenzi Kamatari wamamaye nka MC Nzi kuri Contact FM.

    Ibi birori kandi birakurikirwa n’umuhango wo gusezerana mu rusengero uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu na wo utegerejwemo ibindi byamamare bikomeye mu Rwanda nka Meddy ndetse na The Ben.

    Miss Bahati Grace yasabwe n’umukunzi we Murekezi Pacifique bagiye kurushinga nyuma y’iminsi bagaragaza ko urukundo rabo rugeze aharyoshye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Ibyamamare-birimo-ba-Miss-batatu-byitabiriye-ibirori-byo-gusaba-no-gukwa-Miss-Bahati-muri-USA

  • Nari nanyoye akarahure 1 k’urwagwa, Sinatekerega ko bigera kuri uru rwego-Uwafatiwe gutwara yasinze #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari basomye gakeya cyane katakagombye kugaragara.

    Zihabake Potien w’imyaka 40 yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri ubwo yari avuye mu bukwe. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP.

    Zihabake yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko kuri uyu wa Kane yatashye ubukwe bamuha akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro anywa akarahure kamwe gusa.

    Ati 'Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1.31 by’umusemburo wa Alukolo. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye.'

    Zihabake yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye atazongera gukoza ikitwa inzoga mu kanwa ari butware ikinyabiziga. Yagiriye inama n’abandi bashoferi kwirinda gusoma ku musemburo kandi bazi ko bari butware ikinyabiziga.

    Harerimana Jean yavuze ko nawe yafashwe kuwa Kane tariki ya 2 Nzeri, afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata. Harerimana ariyemerera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

    Yagize ati 'Nari nanyoye uducupa dutoya (udupetit) tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2.51 by’alukolo. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze.'

    Ari Zihabake na Harerimana na bagenzi babo 40 baremera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha. Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gakeya ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa Alukolo.

    Yagize ati 'Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya Alukolo wanyoye. Niyo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0.8.'

    Yakomeje yongera kugira inama abantu kujya birinda gusoma ku bisindisha habe na gake igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Aberetswe itangazamakuru uyu munsi uko ari 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashwe kuva mu ijoro rya tariki ya 30 Kanama kugeza taliki ya 2 Nzeri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nari-nanyoye-akarahure-1-k-urwagwa-Sinatekerega-ko-bigera-kuri-uru-rwego-Uwafatiwe-gutwara-yasinze

  • Perezida wa Guverinoma y'Abatalibani yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Umwe mu bashinze umutwe w'Abatalibani Bwana Mullah Abdul Ghani Baradar niwe watorewe kuzayobora guverinoma ya Afghanistan igiye gutangazwa vuba.

    Guverinoma nshya y'Aba-Taliban igiye gushyirwaho nyuma y'iminsi mike bamaze bafashe igihugu cya Afghanistan.

    Uyu mugabo wari mu Batalibani bahiritswe ku butegetsi mu myaka 20 ishize,yongeye kugaruka aho kuri ubu agiye kubayobora.

    Ikintu gikomeye Abatalibani basabwa gukora n'ukuzahura ubukungu bwaguye hasi kubera intambara bashoye kuri Leta yariho no kwikuraho icyashya bishizeho mu myaka 20 ishize ubwo ku butegetsi bwabo bishe abantu barenga 240,000 mbere y'uko Amerika itera igihugu igatabara abaturage.

    Bwana Bardar azategekana muri Politike na Mullah Mohammad Yaqoob, umwana w'undi mugabo washinze Abalibani witwa Mullah Omar na Sher Mohammad Abbas Stanikzai, mu myanya ikomeye mu buyobozi.

    Umwe mu Batalibani yabwiye Reuters ati 'Abayobozi bakuru bamaze kugera I Kabul aho biteguye gutangaza guverinoma nshya vuba.'

    Ku byerekeye idini,umuyobozi mukuru ni Haibatullah Akhundzada.Uyu azibanda kuri buri kintu cyose kijyanye n'idini rya Islam no kuriha imbaraga zidasanzwe.

    Abatalibani bafashe umujyi wa Kabul kuwa 15 Kanama 2021 nyuma y'aho bari bamaze gufata ibindi bice by'igihugu.

    Amakuru avuga ko Guverinoma yose igiye gushyirwaho izaba igizwe n'Abatalibani gusa.Abaminisitiri azaba ari 25 ndetse n'inama ikomeye ya Islam.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-guverinoma-y-abatalibani-yamaze-kumenyekana

  • Yarambwiye ngo ngiye gutaha – Aline wagaragye mu ndirimbo za Jay Polly yavuze ibyo bavuganye bwa nyuma, amafaranga yishyuwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umutoni Aline uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro ubwo yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo, cyane mu za Jay Polly, yavuze ko ari mu bantu bavuganye na Jay Poolly bwa nyuma amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

    Aline wanabaye umujyanama w’umuhanzi P Fla, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kuwa Mbere w’iki cyumweru yavuganye na Jay Polly bamaze imyaka 10 baziranye ariko atari azi ko ari bwo bwa nyuma bavuganye kuko yatunguwe no kubyuka ku wa Kane yakirizwa inkuru y’uko yaraye apfuye ku wa Gatatu.

    Jay Polly ngo bavuganaga yifitiye icyizere amubwira ko bigiye gutungana agataha, gusa ngo ntabwo yari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

    Ati 'Narabyutse nsanga bambuze ariko sinamenya uwo ari we, bongera kumpamagara numva ni Joshua, arambwira ngo ngiye kuza ibyange ndabona bigeye kugera ku musozo ariko sinari nziko agiye kuza muri buno buryo, yumvaga ko agomba gutaha kuko iminsi 30 yari yararangiye, hanyuma koko yatashye.'

    'Urumva yavugaga ko ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, we yumvaga ko arengana wenda kuko yanavuze ko urumogi atari urwe ari urwo bazanye iwe, ko urwo bamusanzemo ari urwa kera, ariko na none ubutabera nicyo bumaze bugomba kubanza gutohoza neza niba ari byo cyangwa atari byo, tuganira bisanzwe ambwira ngo ava muri siporo akanywa icyayi, ubuzima bugakomeza.'

    Avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko kuva Jay Polly yafungwa muri Mata 2021 atigeze agira amahirwe yo kumusura bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, inshuro zose yagerageje byaranze.

    Kimwe mu bintu atazibagirwa kuri uyu muraperi ni uko akibyara imfura ye y’umukobwa, yigeze kumwoherereza amafaranga ibihumbi 35 ngo agure amata.

    Ati 'ndibuka nkibyara umukobwa wanjye w’imfura ndi kwa Nyirinkwaya, mvuye mu cyumba nabyariyemo, yanyoherereje ibihumbi 35 ngo ugure amata.'

    Ikindi ni uko yakundaga kumubwira ko bagomba gukora kugira ngo abana babo bazabeho neza.

    Ibyo kuba barakundanye yavuze ko ntabayeho uretse kuba bari inshuti magara ariko batigeze bakundanaho na rimwe.

    Yakomeje avuga ko Jay Polly abantu bamuzi nk’umunyakosa atari byo ahubwo we yakundaga kugira umwaku.

    Ati 'Hari ukuntu Jay Polly yari ameze bitandukanye n’uko abantu bamufata, yego ushobora kugira umwana uhora agwa mu makosa atari uko yakunaniye ariko kubera amahirwe make agahora mu makosa bitamuturutseho ahubwo ari nk’umwaku, ku bantu bamuzi bazi ko atandukanye n’ukuntu yavugwaga.'

    Ngo yari yaramaze gukura ubu gahunda yari afite hari ejo hazaza he, yateguraga uburyo yazareramo abana be babiri yabyaye.

    Yahishuye ko mu ndirimbo Akanyarirajisho y’uyu muhanzi yagiyemo yamwishuye ibihumbi 300, yumvaga ari amafaranga cyane kuri we wari ufite imyaka 19 icyo gihe.

    Uretse iyi ndirimbo 'Akanyarirajisho’ Aline yagaragayemo, yanagaragaye mu ndirimbo 2 Dream Boys yakoranye na Jay Polly, 'Mpamariza Ukuri’ na 'Mumutashye’.

    Aline Umutoni avuga ko yavuganye na Jay Polly amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo

    Jay Polly yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yarambwiye-ngo-ngiye-gutaha-aline-wagaragye-mu-ndirimbo-za-jay-polly-yavuze-ibyo-bavuganye-bwa-nyuma-amafaranga-yishyuwe-video

  • Hatangajwe abantu bazahabwa inkingo za Johnson&Johnson bwa mbere #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere,u Rwanda rwakiriye bwa mbere inkingo za Johnson & Johnson zitandukanye n'izisanzwe zitangwa mu Rwanda kuko uru rukingo umuntu ahabwa dose imwe gusa,akaba akingiwe byuzuye.

    U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z'inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; mu cyiciro cya mbere cy'izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.

    Izi nkingo zigiye gukoreshwa bwa mbere mu Rwanda,zirabanza guhabwa abatuye mu turere tugifite umubare muto w'abakingiwe.

    Zikimara kugera mu Rwanda,ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2021,Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima,RBC,Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro izi nkingo zigenewe uturere tugifite abantu bake bakingiwe.

    Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w'abakingiwe.

    Ati 'Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho dose imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n'ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y'abakingiwe.'

    Dr Nsanzimana yashimye ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika bitangiye gushyira ingufu mu gushaka inkingo cyane ko byasigaye inyuma mu bikorwa by'ikingira.

    Izazanywe mu Rwanda ni cyo cyiciro cya mbere cy'iziri gukwirakwizwa muri AVAT, ibindi bihugu nabyo bikaba bitegereje kwakira izabyo.

    Dose miliyoni 400 ni zo zizatangwa zose hamwe mu bihugu bya Afurika binyuze muri iyo gahunda.

    Leta y'u Rwanda yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by'abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by'abaturarwanda bose mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hatangajwe-abantu-bazahabwa-inkingo-za-johnson-johnson-bwa-mbere

  • Urukundo mu bicu: Emmy na fiancée we bashyize urukundo rwabo ku rundi rwego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Emmy wamamaye mu ndirimbo Ntunsige, Ntagufite n'izindi, akomeje kwereka fiancée we, Umuhoza Joyce, ko ariwe wenyine yihebeye ndetse n'urukundo rwabo rukomeje kugenda rwiyongera uko iminsi irimo kugenda yicuma.

    Mu minsi mike ishize, Emmy abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ya fiancée we maze ayiherekesha amagambo ari mu ndirimbo ye yise Ntagufite. Fiancée wa Emmy nawe yahise amusubiza agira ati “❤️🔐 You are my ❤️ “.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-mu-bicu-emmy-na-fiancee-we-bashyize-urukundo-rwabo-ku-rundi-rwego/

  • Icyateye urupfu rw’umuhanzi Jay Polly cyamenyekanye : Yanyoye uruvange rw’ibirimo Alcool #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ryemeje urupfu rw’Umuhanzi Jay Polly.

    Iri tangazo rivuga ko Jay Polly wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00′) nyuma yo kugaragaza ko arembye.

    Nyuma yo gukomerezwa, hafashwe icyemezo cyo kumujyana ku bitar bya Muhima agakomeza kwatabwaho n’abaganga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 saa kumi n’igice za mugitondo (04:30′) ari bwo yitabye Imana.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru y’ibanze yemeza ko Jay Polly na bageni be babiri ari bo 'Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvande rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari , byavanzwe na bo ubwabo.'

    Iri tangazo rivuga ko ku bufatanye bwa RCS na Rwanda Forensic Laboratory batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Icyateye-urupfu-rw-umuhanzi-Jay-Polly-cyamenyekanye-Yanyoye-uruvange-rw-ibirimo-Alcool