Tag: Trending

  • Uko gahunda yo gukura ikiriyo no gufasha umuryango wa Jay Polly iteye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru Jay Polly aherekejwe mu cyubahiro, kuri uyu wa 11 Nzeri 2021 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gukura ikiriyo, uzabera mu rugo rwe yari afite i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

    Gahunda yasohowe n'umuryango wa Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki, igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

    Uzabimburirwa n'urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera. Saa Munani z'amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro.

    Nyuma yo kwiyakira, hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

    Source : https://yegob.rw/uko-gahunda-yo-gukura-ikiriyo-no-gufasha-umuryango-wa-jay-polly-iteye/

  • Amakariso yongera ibibuno ntagifite isoko i Kigali…Aragurwa n’abagiye kurongorwa gusa #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, aya makariso yaciye ibintu kubera uburyo yari agezweho, aho abakobwa bayarimbaga imbere y’imyenda ubundi abo banyuzeho bose bakamurangarira.

    Icyo gihe ngo n’abagurara iyo myenda y’imbere mu Mujyi wa Kigali bari benshi kuko umukobwa utarayambaraga yumvaga yaracikanywe.

    Abacuruza imyenda by’umwihariko abacuruza iy’imbere y’abakobwa, baranguye ariya makariso ku bwinshi bazi ko bazakomeza kuvomamo agatubutse ntibibuke aka wa mugani ugira uti 'ntagahora gahanze.'

    Ubu bararira ayo kwarika kuko nta mukiliya ukiza abaza ayo makariso ku buryo ubu bari mu gihombo gikomeye.

    Uwitwa Gasaro Clementine ucururiza muri Quartier Matheus avuga ko mbere ikariso imwe yo muri ubwo bwoko yayigurishaga 10 000 Frw kandi ku munsi agacuruza izirenga 10 ariko ubu ngo amezi abaye atatu nta n’uyimubaza.

    Mugenzi we witwa Mukagaju Rose avuga ko nk’iyo amahirwe abasekeye bajya kubona bakabona nk’umukobwa ugiye gukora ubukwe araje ababajije iyo kariso.

    Ati 'Nk’ubu njye abantu baza kuzingurira n’ababa bagiye kurongorwa kuko bazambarira muri za kanzu.'

    Icyabiteye kirakekwa

    Hari abibaza icyatumye abakobwa b’i Kigali bahagarika iby’ariya makariso gusa bamwe mu bakurikirana iby’imyifatire y’abakobwa akavuga ko biterwa no kuba bamaze gusobanukirwa n’ibanga ryo kuba bagira ikibuno bagikoreye.

    Ngo ubu abakobwa bayobotse inzu z’imyitozo ngororamubiri [Gym] bakihata imyitozo ituma ikibuno kiyongera kandi ngo n’ibindi bice bikagira imiterere iboneye ku buryo ikimero cy’umukobwa cyose kiba kinogeye ijisho.

    Uyu utifuje ko atangazwa amazina, avuga ko abakobwa basobanutse b’i Kigali banifite ku mufuka buri wese aba afite umutoza umusanga mu rugo akamukoresha iyo myitozo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Amakariso-yongera-ibibuno-ntagifite-isoko-i-Kigali-Aragurwa-n-abagiye-kurongorwa-gusa

  • Wa mugore wagaragaye yica ubukwe bw'umugabo we yahawe abana be yari yarambuwe #rwanda #RwOT

    Madamu Dukuzumuremyi Janviere uheruka kugaragara mu mashusho ari mu rusengero kwica ubukwe bw'uwahoze ari umugabo we wamutaye akishakira undi mugore,yishimiye ko yahawe abana be uyu mugabo yari yaramutwaye.

    Ubwo yaburizagamo ubukwe bw'umugabo we, yasabaga ko yamusubiza abana be b'impanga yatwaye iwabo ndetse akanasaba ko yamufasha kurera abana 5 babyaranye.

    Uyu mugore akimara kugaragara muri ibi bihe by'agahinda,inkuru ye yakwirakwiriye hose bituma n'ubuyobozi bubimenya aho uwahoze ari Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko batangiye gukemura ikibazo cye.

    Ku munsi w'ejo,uyu mugore yagiranye ikiganiro na shene ya youtube ya Afrimax TV,nyuma y'aho yari avuye I Nyagatare kuzana abana be b'impanga uyu wahoze ari umugabo we batasezeranye yari yaramutwaye.

    Uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo n'amarangamutima yatewe no kuba yakiriye abana be nyuma y'imyaka ibiri atababona.

    Ati: 'Ikintu kinshimishije uyu munsi, ni inkuru idasanzwe kuri njyewe ni inkuru y'ibyishimo, imaze imyaka ibiri. Iyo myaka ibiri maze yari iy'umubabaro ariko ndumva uyu munsi ari uw'ibyishimo. ikintu kinshimishije nk'uko umbajije ngo nishimye, ni ukuri ndishimye.

    Maze igihe kinini naratandukanye n'abana banjye babiri b'impanga b'abahungu, mu biganiro twagiye tugirana nagiye mvuga n'ukuntu nabasabye papa wabo ngo bansure barabyanga, kugera ubwo byarinze no kugera igihe akora buriya bukwe naramubuze, musanga muri buriya bukwe nukuri ntakindi kintu namushakagaho usibye abana banjye'.

    Yavuze ko umutwaro yari amaze igihe yikoreye ameze nk'uwutuye hasi kuko ngo yendaga gusandara umutima kubera kuba ukubiri n'abana be.Yashimiye byimazeyo inzego zose zamufashije, kugira ngo ikifuzo cye kibashe kuba kigezweho.

    Janvière yakomeje avuga ko icyo yari agamije atari ukubuza ubukwe kuba ahubwo ko yashakaga abana be.

    Ati: 'Ntabwo nari mbabajwe n'uko ashatse, kubera ko n'ubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye.

    Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye, rero yari yarabanyimye naranamubuze, uriya munsi ngirirwa amahirwe yo kumva ngo ari aha n'aha rwose niyemeza kumusangayo nkamwaka abana banjye.

    Inzego z'ubutabera zahise zibijyamo bumva ikibazo mfite, kandi koko cyari kinteye agahinda, babijyamo uyu munsi wa none nibyo byishimo mumbonana bampesheje abana banjye, niko kanyamuneza mundebana'

    Dukuzumuremyi yabwiye itangazamakuru ko yamenyanye n'uyu mugabo we wamutaye witwa Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w'imfura.

    Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y'amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n'ubukwe.

    Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y'uko umugabo ahinduriwe imirimo.

    Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z'icyumweru.

    Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b'impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

    Nguko uko za mpanga zagiye kurererwa kwa Sekuru ubyara Se.

    Nyuma y'imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y'izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n'uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

    Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n'umwuka mubi uri mu rugo iwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/wa-mugore-wagaragaye-yica-ubukwe-bw-umugabo-we-yahawe-abana-be-yari-yarambuwe

  • Mwamikazi wanjye, wangize uw’igitangaza-Amarangamutima ya Miss Bahati n’uwo baherutse kurushingana #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize zasize Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2009 na Murekezi Pacifique, babaye umwe nk’uko babyifuje.

    Ni ibirori byitabiriwe n’imbaga yarimo bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’abahanzi b’ikimenyabose Meddy na The Ben ndetse n’abakobwa batatu begukanye amakamba muri Miss Rwanda ari bo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

    Nyuma yo gusezerana kubana mu nzu imwe, Miss Grace na Pacifique bakomeje kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba bagiye kwibanira.

    Mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, bwuzuyemo amagambo aryohereye agaragaza ibyiyumvire bya buri umwe.

    Miss Grace wifashishije ifoto ari kumwe n’umugabo we bafatanye agatoki ku kandi, yagize ati 'Ndi umunyembaraga kuva twatangira kuba turi kumwe kuko wangize uw’igitangaza.'

    Kimwe na Pacifique na we washyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyo foto, na we yashyizeho ubutumwa agira ati 'Mwamikazi wanjye' ubundi ashyiraho akarangabyiyumvire k’urukundo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mwamikazi-wanjye-wangize-uw-igitangaza-Amarangamutima-ya-Miss-Bahati-n-uwo-baherutse-kurushingana

  • Ange Kagame yishimiye kuzuza imyaka 28 ari umubyeyi ufite umuryango we #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba agize imyaka 28 afite umuryango we.

    Yagize ati 'Iyi sabukuru y’amavuko y’imyaka 28 ni iy’agatangaza hamwe n’umuryango wanjye.'

    Ubu butumwa yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bateruye imfura yabo.

    Ubu butumwa bwakiriwe neza na benshi basanzwe bamukurikira kuri uru rubuga banaboneyeho kumwifuriza isabukuru nziza.

    Muri bo barimo Umuhanzikazi Clarisse Karasira wagize ati 'Isabukuru nziza Ange Kagame. Tubifurije amasengesho y’imigisha myinshi n’umunezero kuri wowe n’umuryango wawe.'

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Clare Akamanzi na we yahise amwifuriza isabukuru nziza aho yagize ati 'Isabukuru nziza…ibyiza byinshi bikomeze kubabaho.'

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana na we yagize ati 'Isabukuru nziza nshuti Ange Kagame. Ishimire ibyo byiza hamwe n’umuryango wawe.'

    Ange Kagame n’umugabo Bertrand Ndengeyingoma bakoze ubukwe tariki 06 Kamena 2019 bwabereye muri Kigali Convention Center.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ange-Kagame-yishimiye-kuzuza-imyaka-28-ari-umubyeyi-ufite-umuryango-we

  • Abanyeshuri bo mu yisumbuye bagaragaye bamansura ,dore ibyo bakorewe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bo muri RDC i Kinshasa, biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Georges bagaragaye bamansura mu buryo batashimishije benshi ,bahawe ibihano bikomeye.

    Ni nyuma y'amashusho y'aba bana barimo abahungu n'abakobwa asakajwe ku mbugankoranyambaga kuwa 6 Nzeri 2021,aho bagaragaye babyina ,bamwe muri bo bikinze ahantu hiherereye bakora ibikorwa byurukozani, abandi bazunguza ibibuno,n'abikora mu majipo .

    Nyuma yiyi myitwarire igayitse y'aba banyeshuri, abayobozi bishuri nintumwa za Ministeri y'Uburezi barateranye babiganiraho bahita bafata umwanzuro wo kwirukana burundu aba banyeshuri ndetse bemeza ko ntahandi bemerewe kwiga muri iki gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-mu-yisumbuye-bagaragaye-bamansura-dore-ibyo-bakorewe/

  • Umugore yateye umukasi umukunzi we aramwica bapfuye isosi y'inyama #rwanda #RwOT

    Umugore usanzwe akora akazi ko kogosha mu gihugu cya Ghana witwa Hilda Asumani,w'imyaka 27 yatawe muri yombi azira kwicisha umugabo we umukasi nyuma yo gupfa isosi y'inyama yari yatetse.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yiciye umukunzi we aho babaga muri Sunyani mu gihugu cya Ghana, kuwa 08 Kamena nyuma y'iminsi mike bashwanye bapfa ububeshyi.

    Bwana Prince Yaw Aboagye w'imyaka 30 yasanzwe mu rugo ari kuvirirana mu ijosi no hafi y'akananwa nyuma yo guterwa umukasi n'uyu mugore.

    Aboagye wari uzwi ku izina rya Engineer,yari amaze imyaka 6 abana n'uyu mugore batarashyingiranwe ndetse ngo bari bafitanye umwana.

    Madamu Hilda wabyaye undi mwana mbere y'aho,yateye uyu mukasi uyu mukunzi we inshuro 4 ahantu hatandukanye ariko ngo yahise atangira kumufasha agerageza guhagarika amaraso akoresheje amashuka ariko birangira uyu mugabo ahasize ubuzima.

    Amakuru yavuye muri polisi nuko ngo uyu mugore yarakajwe cyane nuko uyu mugabo yanze ko basangira isosi y'inyama yarimo kurya biramurakaza niko kumujomba uyu mukasi.

    Aba bantu ngo bari basanzwe babana nabi umwe ashinja undi ubusambanyi ndetse ngo uyu mugabo yashinjwaga ko afite undi mugore basambana.

    Madamu Hilda ngo yafashe telefoni y'uyu mukunzi we arayitwara amaushinja kumuca inyuma yanga no kuyimusubiza.

    Umurambo w'uyu mugabo wajyanwe mu bitaro bya Bono mbere yo kumushyingura hanyuma uyu mugore atabwa muri yombi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yateye-umukasi-umukunzi-we-aramwica-bapfuye-isosi-y-inyama

  • IGP Dan Munyuza yashimye Polisi ya Tanzania yahaye iy’u Rwanda amakuru ku byihebe byo muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeli nibwo IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bageze mu Rwanda.

    IGP Dan Munyuza yamwakiriye ari ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP, Ntamuhoranye; Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza yahaye ikaze abashyitsi ashimira mugenzi we IGP Gen Simon Nyakaro Sirro kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye nyuma y’amezi atatu gusa nawe avuye gusura Polisi y’Igihugu cya Tanzania.

    Yavuze ko uru ruzinduko rushimangira ubushuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania ndetse ubu bushuti buri ku mpande zombi buri no hagati y’ibihugu byombi.

    IGP Munyuza yabanje kwihanganisha Polisi ya Tanzania ndetse n’igihugu muri rusange ku rupfu rw’abapolisi batatu b’iki gihugu n’umuzamu umwe baherutse kwitaba Imana bishwe n’umugizi wa nabi wari witwaje intwaro abasanze ku kazi kabo tariki ya 25 Kanama 2021.

    IGP Munyuza yavuze ko ubwo aheruka mu ruzinduko muri Tanzania muri Gicurasi uyu mwaka, yishimiye amakuru y’ingirakamaro yasangijwe, ajyanye n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique.

    Yavuze ko aya makuru yari ingirakamaro kuko yakurikiwe no kohereza Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wari muri iyi ntara.

    Ati “Twashyize hamwe nk’abayobozi ba Polisi zo mu Karere kugira ngo dusangire amakuru ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kuziba ibyuho by’abarikora dukoreye hamwe.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya yizeye adashidikanya ko abanyabyaha bazi neza ko badashobora gutegura no guhungabanya umutekano wa Tanzania bavuye mu Rwanda cyangwa ngo babe bahungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije Igihugu cya Tanzania.

    IGP Gen Simon Nyakaro Sirro mu ijambo rye yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya, bagahora biteguye amakuru bakuye mu Rwanda bagahita bagira icyo bakora .

    Yavuze ko biturutse ku makuru Polisi ya Tanzania yahawe n’iy’u Rwanda bashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.

    Yagize ati” Dufite ikibazo cy’iterabwoba kandi iki n’igihe cyo kurirwanya. Ndababwiza ukuri ko binyuze mu guhanahana amakuru twahawe n’u Rwanda twashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.”

    Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo ibumbatira amategeko no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo bituma bakora neza mu guteza imbere igihugu cyabo.

    Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bagakora cyane kugira ngo biteze imbere.

    Biteganyijwe ko uruzinduko rwa IGP wa Polisi ya Tanzania n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi ine, bazasura bimwe mu bigo n’amashami bya Polisi y’u Rwanda birebera ibimaze kugerwaho.

    IGP Dan Munyuza yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’iya Tanzania

    IGP Gen Simon Nyakaro Sirro yatangaje ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi bigamije gushimangira umubano usanzwe n’imikoranire

    Abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bafata ifoto y’urwibutso n’abari babasuye

    source : https://ift.tt/2X2Q0wZ

  • Myugariro w’umunyarwanda ukina muri Uganda yavuze ko ashobora gukina mu Rwanda, ni Rayon Sports? Bite muri APR FC? #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCCA muri Uganda, Kato Samuel yemeje ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuwukina mu Rwanda, ni mu gihe ngo nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports nk’uko byavugwga, APR FC niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana.

    Ku munsi w’ejo nibwo uyu musore wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntabashe kwitabira ubutumire, yatangaje ko yamaze gutandukana na KCCA yari amazemo imyaka 2.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Kato Samuel yavuze ko ashobora kuza gukina mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

    Ati 'KCCA twatandukanye, ubu ndi umukinnyi udafite ikipe. Ndatekereza nsobora gukina mu Rwanda.'

    Hari amakuru yari yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, yasubije muri aya magambo, ati 'nta muntu n’umwe wigeze umvugisha avuye muri iyo kipe.'

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi kandi yavuze ko nta biganiro birabaho hagati ye na APR FC, ariko amakuru avuga ko iyi kipe nyuma yo gutakaza Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy, abakinnyi bazanye basanze batabasimbura, ku buryo uyu mukinnyi ashobora kuza kuziba icyuho cyabo.

    Kato Samuel ahamya ko umwaka utaha ashobora kuzakina mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-ukina-muri-uganda-yavuze-ko-ashobora-gukina-mu-rwanda-ni-rayon-sports-bite-muri-apr-fc

  • Ruhango : Umugore wavuye mu rugo agiye kugura itabi ntagaruke bamusanze mu ishyamba yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uyu mubyeyi witwa Umukundwa Jeanne wasanzwe mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kigarama muri uriya Murenge wa Mwendo.

    Cyakora hari bamwe mu bo baturanye bavuze ko nyakwigendera yavuye iwe agiye guhaha itabi, umugabo amutegereje ntiyagaruka. Umukundwa Jeanne asize abana 2 n’umugabo.

    Muhire Floribert uyobora Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera bawusanganye ibikomere mu maso ku buryo hakekwa ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.

    Yagize ati 'Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere.'

    Muhire yavuze ko hamaze gufatwa abantu 4 bari kumwe na nyakwegendera mbere y’uko apfa, bityo akavuga ko RIB ari yo izagaragaza ibizava mu iperereza'

    Uyu Muyobozi yavuze ko ubusanzwe nta makimbirane uriya mubyeyi yari afitanye n’umugabo we, cyangwa undi muturage wo mu Mudugudu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugore-wavuye-mu-rugo-agiye-kugura-itabi-ntagaruke-bamusanze-mu-ishyamba-yapfuye