Tag: Trending

  • I Kigali: Ubukwe bupfiriye mu rusengero intambara irarota – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali, ubukwe bwapfiriye mu rusengero. Ni nyuma yuko umukwe wari ugiye gusezerana ngo yari afite umugore wundi babyaranye abana 5 ndetse muri abo 5 ngo harimo 2 uwo mugabo yatwaye akabamwimaho uburenganzira.

    Nkuko amashusho dukesha Afrimax Tv abigaragaza, uyu mubyeyi wabyaranye n'uyu mugabo ngo yahamagawe ku munsi w'ubukwe n'inshuti ye imubwira ko umugabo babyaranye agiye gukora ubukwe. Uwo mubyeyi yahise yitegura vuba vuba kugirango aze kugera aho umuhango wo gusezerana uri bubere. Akihagera yinjiye vuba vuba ari nako arira anavuga cyane asaba ko uwo mugabo babyaranye yamuha abana be yajyanye akabirerera kuko adashaka ko abana be babaho nk'imfubyi kandi ahari.

    Umubyeyi yagaragaje agahinda kenshi

    Nyuma y'amarira ndetse n'agahinda k'uyu mubyeyi, Abageni bahawe akanya ko kwiherera bashyirwa mu cyumba gusa nyuma y'igihe baje gusohokamo. Umugeni yari yinjiyemo yambaye agatimba gusa mu gusohokamo yaje yatwikuruwe.

    Urusengero rwahisemo kudasezeranya aba bageni kubera ikibazo cy'uriya mubyeyi maze ibyari ubukwe bihinduka ibindi bindi. Abageni barataha ndetse n'abari bitabiriye ubukwe nabo barataha.

    Abageni bahise bataha

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-ubukwe-bupfiriye-mu-rusengero-intambara-irarota/

  • Umugabo yatunguye benshi ubwo yaturumbukaga mu buvumo yari amazemo imyaka 20 agasanga ku isi hari icyorezo cya Covid #rwanda #RwOT

    Isi imaze igihe kirekire ihanganga n'icyorezo cya Coronavirus, ariko byatunguye benshi kumva ko hari umuntu mukuru yewe w'umuzungu utarigeze amenya ibyacyo kuko amaze imyaka 20 mu buvumo.

    Akimara kugera ahabonwa no kumenyeshwa iby'icyo cyorezo yahise aterwa urukingo rwa COVID19.

    Yitwa Panta Petrovic akaba amaze imyaka 20 yose yibera munsi y'urutare rwo mu musozi wa Stara Planina muri Serbia y'amajyepfo.

    Uyu mugabo yabonetse ubwo yari asohotse agiye guhaha amafunguro amutunga iminsi myinshi mu isoko rya Supermarket hafia aho maze agasanga isi iri mw'ihangana na coronavirus agatungurwa.

    Uyu mwami wo gushyiramo intera wari usanzwe yituriye mu rutare adahura n'abantu yahise atangaza ko byanga byakunda nawe icyorezo cyamugeraho. yagize ati 'cyari no kuza hano mu buvumo bwanjye.'

    Akimara kumenya ibya kino cyorezo yahise asaba guterwa inkingo zuzuye uko ari ebyiri, byaba ari na ngombwa agaterwa urw'inyongera rwa 3

    Abajijwe impamvu yahisemo kwishyira mu kato akajya gutura muri urwo rutare aho yamaze imyaka 20 yose yasubije ati 'Ntago nari ntuje mu mugi, hari umuntu ushobora kukugendaho mu nzira zawe akaba yaba umugore wawe, abaturanyi cyangwa yewe na Police. Nta mutuzo uba ufite mu mugi.' ubu hano nti nta untesha umutwe.

    Uyu mugabo wavumbutse mu buvumo agasanga isi yaratewe n'icyorezo afite imyaka igera kuri 70 harimo 20 yamaze mu buvumo.

    Mu buvumo bwe yari afite aho kuryama n'aho kwicara ndetse naho yari yaragize ubwiherero.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/29/umugabo-yatunguye-benshi-ubwo-yaturumbukaga-mu-buvumo-yari-amazemo-imyaka-20-agasanga-ku-isi-hari-icyorezo-cya-covid/

  • Mozambike: Impunzi ziri mu byishimo byo kugaruka mu rugo zibifashijwemo na RDF n'ingabo za Mozambike #rwanda #RwOT

    Mu byishimo byo ku rwego rwo hejuru, impunzi zari zarahungiye mu duce dutandukanye tw'Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatangiye gusubira mu byazo zibifashijwemo na RDF ndetse n'ingabo za Mozambike.

    Nyuma y'uko Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zibohoye uduce dutandukanye twari twarigaruriwe n'ibyihebe muri iyi ntara ndetse zikabyirukana mu birindiro bikomeye.

    Inkambi y'impunzi ya Quitunda iherereye hafi y'icyambu cya Afungi ku Nyanja y'Abahinde, ikaba ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi cumi (10.000)

    Valentim Sumail Dienga, Umuyobozi w'inkambi, yagaragaje ko umubare w'abacyuwe ungana na 684 bavuye mu nkambi ya Quitunda bajyanwa aho bari batuye , mu mujyi wa Palma, bakaba bishimiye kongera gukandagira mu mujyi wabo wa Palma.

    Yagize ati 'Turabashimira ko mwaje kudutabara, ibi ni ikimenyetso ko twunze ubumwe'.

    Muri iki gikorwa Ingabo z'u Rwanda na Polisi bafatanije n'inzego za Mozambique, batanze imodoka zatwaye abaturage ndetse babaherekeza mu nzira babacungiye umutekano kugera Palma. Ni urugendo rw'ibirometero 18, kandi aho basubiye mu byabo n'ubundi bakomeje gucungirwa umutekano.

    Abaturage bakuwe mu byabo n'ibikorwa by'iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri rusange bagera ku 826,000.

    Kugeza ubu abari mu nkambi baravuga ko ingabo na Polisi b'u Rwanda bakimara kugera muri iyi ntara kubatabara, imitima yabo yasubiye mu gitereko ndetse ko bishimiye umutekano ugenda ugerwaho muri iyi ntara ku bufatanye bw'inzego z'umutekano za Mozambique n'u Rwanda.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mozambike-impunzi-ziri-mu-byishimo-byo-kugaruka-mu-rugo-zibifashijwemo-na-rdf-n

  • Urukundo afitiye Perezida Kagame rwamuteye kwegeranya impanuro ze 245 azandikamo igitabo #rwanda #RwOT

    Mutaganzwa Charles ushyize hanze igitabo cye cya mbere, avuga ko kwegeranya ziriya mpanuro yagiye akura mu mbwirwaruhame zagiye zitangwa na Perezida Kagame kuva muri 2013 kugeza muri 2019, byashibutse mu rukundo asanzwe afite umukuru w’u Rwanda.

    Ati 'Ni inganzo nk’uko undi muhanzi yayigira ariko ishingiye ku rukundo dukunda Perezida wacu. Perezida wacu turamukunda, turamwemera, turamwubaha kandi sit we gusa ubona no muri Afurika abantu benshi baramwubaha kandi baranamukunda.'

    Impanuro 245 za Perezida Kagame zikubiye muri kiriya gitabo 'ISOKO TUVOMAHO IMPANURO’, zirimo izo yavugiye mu bihe bitandukanye birimo ibiganiro yagiye agirana n’urubyiruko, muri Rwanda Day, mu gikorwa cyo gusengera Igihugu kiba buri mwaka ndetse no nama y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

    Charles Mutaganzwa avuga ko impanuro za Perezida Kagame zidakiwiye kugenda gutyo gusa ahubwo ko zikwiye kubera buri wese umuyoboro wamuganisha ku iterambere rye bwite ndetse n’iry’Igihugu.

    Ati 'Iyo Perezida avuz abantu bose bakoma amashyi bigatambuka wenda uzabishaka akareba ku mbuga nkoranyambaga ariko kubibona ukabyinjiza mu buzima bwawe ni cyo gikorwa nakoze kugira ngo n’ushaka izo mpanuro ajye azibona kandi nzi ko Abanyarwanda benshi bazifuza kuko barazikunda cyane.'

    Hon Antoine Mugesera wanonosoye iki gitabo akanagikorera ijambo ry’ibanze, yashimiye uyu mwanditsi mushya kubera gutekereza igikorwa gikomeye nk’iki.

    Ati 'Akoze ibyo benshi tutakoze kandi twaragombaga kubikora. Ni uwo gushimira kuko impanuro za Perezida Kagame ntamuntu utazikeneye kandi buri wese agiye azigenderaho ntitwazongera kubona ibikorwa bibi bibaho.'

    Harifuzwa ko muri buri Isibo haba iki gitabo

    Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi b’Ibitabo mu Rwanda, Hategekimana Richard avuga ko kuba uru rugaga rwungutse umwanditsi nk’uyu w’inyangamugayo ari ishema rikomeye by’umwihariko akaba yinjiranye igitabo gikubiyemo ibyari bikenewe.

    Avuga ko nta bitabo byari bisanzweho bikubiyemo impanuro za Perezida Kagame 'kandi ni impanuro zikomeye, zuje ubwenge n’ubunararibonye, zuje urukundo rw’iki Gihugu.'

    Hategekimana Richard avuga ko yakwishimira kuba buri Munyarwanda yatunga kiriya gitabo kuko buri wese agendeye ku mpanuro za Perezida Kagame, yabasha kugera ku cyo yifuza.

    Ati 'Ku buryo muri buri Isibo hakaba harimo iki gitabo kugira ngo gifashe ba Mutwarasibo n’abandi bayobozi kurushaho kuyobora ariko bashingiye ku rumuri ari zo mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.'

    Hategekimana Richard kandi avuga ko iki gitabo cyari gikwiye no kwifashishwa mu burezi ku buryo aho kugira ngo abana b’u Rwanda bajye biga amateka ya bamwe mu bategetsi babayeho ku isi ahubwo bige aya Perezida Kagame Paul ari na we u Rwanda rukesha ibyo rugezeho ubu.

    Ati 'Integanyanyigisho zacu z’u Rwanda ni ngombwa ko hagaragaramo n’ibitabo bivuga ku butwari bw’abacu, bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame…
    Mu bitabo by’amateka hari abiga ba Benito Mussolini, ba Hitler…ariko bariya bose icyo abana babakuramo se ni iki ? Uretse ubugome bagize mu kwica Isi […] ni byiza ko tubona noneho abeza, abana bakiga amateka ya Perezida Kagame kugira ngo mu myaka iri imbere ndetse n’ubu tugire urubyiruko rufite imikerereze n’imikorere bibereye u Rwanda.'

    Izi mpanuro 245 zikubiye mu gitabo 'ISOKO TUVOMAHO IMPANURO’, ziri mu byiciro 14 biri mu ngeri zinyuranye ku buryo abifuza impanuro mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’Igihugu, bazazisangamo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urukundo-afitiye-Perezida-Kagame-rwamuteye-kwegeranya-impanuro-ze-245-azandikamo-igitabo

  • Riyad Mahrez yibasiwe n'uwahoze ari umugore we wamushinje kwangiza umubano wabo #rwanda #RwOT

    Madamu Rita usanzwe ari umuhanzikazi yavuze ko Mahrez akimara gusinya amasezerano muri City akemererwa guhembwa akayabo k'ibihumbi 160 by'amapawundi ku cyumweru,yahise agira umutwe munini ahinduka vuba nk'ikirere.

    Uyu mugore yavuze ko umugore wa Harry Kane ari umunyamahirwe kuba umugabo we yaranze kwerekeza muri City yashakaga kumugura miliyoni 160 z'amapawundi.

    Rita w'imyaka 28, yabwiye The Sun ati 'Sinkunda kuvuga ku buzima bwite bw'abandi ariko kujya muri iriya kipe byahinduye umugabo wanjye.

    Umugore wa Harry Kane yagize amahirwe.Abandi bakwiriye kwitonda.Kwamamara kwa Riyad kwamugiye mu mutwe.Yarahindutse cyane ubwo yerekeza muri Manchester City.Icyakora ubuzima bwo gukina umupira burangira vuba.

    Abakinnyi baba bakwiriye gukomeza kubera inyangamugayo ababakunda n'igihe bagiye mu makipe akomeye kuko iyo basoje umupira nibwo bamenya ko bari ingirakamaro.'

    Rita yavuze ko yemeye guhindura idini akaba umuyisilamu kubera Riyad,yemera kureka inzoga ndetse yemera kuba mu buzima butuje n'uyu mukinnyi bahuye bwa mbere mu myaka 7 ishize.

    Uyu mugore yavuze ko ubwo Riyad yajyaga muri City yamuguze miliyoni 60 z'amapawundi muri 2018 yahise atangira kumwitwaraho nabi.

    Uyu mugore yavuze ko ibyo yabirenze nyuma y'aho uyu wahoze ari umugabo we ashyingiranwe n'undi mugore witwa Taylor ward.

    Rita yagize ati 'Riyad nahuye nawe atandukanye n'uw'ubu.Ahora mu birori.Asigaye ari umukinnyi usesagura.Ntabwo mwanga,iryo niryo jambo rikomeye ariko nababajwe nibyo yakoze.

    Yarantaye yitwaje ko ari igitutu cyo gukina muri Manchester City.Ubu asigaye yirirwa azenguruka isi mu biruhuko nk'utitaye ku isi.'

    Uyu mugore yavuze ko agihura na Riyad muri 2014 yari umusore ufite urukundo rwinshi,uhora umubaza ku buzima bwe ndetse amutaka cyane ko ari mwiza.

    Ati 'Yambwiye ko ankunda kandi ko ashaka ko mubyarira abana.Ibyo nemeye kubikora.Naramukundaga cyane.Nahinduye imyizerere yanjye,ndeka kunywa inzoga kuko nawe atazinywaga.Nakunze indangagaciro ze kuko nifuzaga kugira umuryango ukomeye.Twari twarasariye mu rukundo twifuza kuzabana iteka.'

    Aba bombi bashyingiranwe nyuma y'amezi 4 bakundanye nyuma muri 2015 baza kubyarana umwana wa mbere gusa gutwita byaguye nabi uyu mugore ndetse ngo yagize ubwoba ko ashobora gupfa cyangwa kutazabyara undi mwana.Icyakora muri 2016 babyaranye undi mwana wa 2 nawe w'umukobwa.

    Uyu mugore yavuze ko Riyad akigera muri City yahise ahinduka umwibone,ntiyongera kumubaza uko yiriwe,atangira kumwirengagiza no gukora ibirori hanze batari kumwe.

    Ibintu byabaye bibi cyane ubwo yavaga mu rugo muri 2019 akagenda burundu uyu mugore yamusaba kugaruka akamubwira ko ari ku gitutu cy'umupira w'amaguru.

    Uyu mugore yavuze ko yababajwe cyane n'ukuntu abafana ba Riyad bamututse cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi ari inzirakarengane.

    Mu minsi ishize,Riyad yambitse impeta umukunzi we mushya Taylor ifite agaciro k'ibihumbi 400 by'amapawundi ndetse basigaye babana mu nzu baguze miliyoni 2 z'amapawundi ahitwa Cheshire.




    Rita yashinje Mahrez kumuhemukira bikomeye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/riyad-mahrez-yibasiwe-n-uwahoze-ari-umugore-we-wamushinje-kwangiza-umubano-wabo

  • Umusore yibagiwe agakingirizo akoresha super glue,ibyamubayeho nyuma birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cy' u Buhinde yashyize ubuzima bwe mu kaga, nyuma yo gushyira kole ifatisha ibintu( super glue) ku myanya ye y'ibanga ngo adatera inda umukunzi we kuko ntagakingirizo yari yitwaje.

    Salman Mirza yavumbuwe n'incuti ye yataye ubwenge mu gihuru hafi y'inzu y'amagorofa i Juhapura.Ubwo uyu musore w'imyaka 25 yagarurwaga iwe, ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi ahita ajyanwa mu bitaro.

    Amakuru avuga ko uyu musore ubwo yari yajyanye n'umukunzi we muri hoteli ngo bishimishe babuze uburyo bwo kwirinda kuko nta gakingirizo bari bafite.Mu gihe bagiye kuryamana, bahuye nikibazo cyo kutagira ubwirinzi.

    Aho kugira ngo babone agakingirizo, ahubwo bakoresheje kole ifite ingufu nyinshi kugira ngo bafunge igitsina uyu musore w'imyaka 25 ifunze kugira ngo hatabaho gutera inda itateganyijwe.

    Umupolisi mukuru wo mu mujyi wa Ahmedabad abinyujije ku kinyamakuru Times of India yagize ati: 'Abatangabuhamya benshi bavuze ko Mirza ari kumwe n'uwahoze ari umukunzi we, bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge, bagiye muri hoteri Juhapura.bakoresheje epoxy bayishyira kubugabo bwuyu musore kuko nta gakingirizo bari bafite.'

    Kubera ko nta bwirinzi bari bafite, bahisemo gushyiramo iyi super glue ku bugabo bwe kugira ngo adasama.

    Abaganga bo mu bitaro bya gisivili bya Sola bagerageje uko bashoboye kugira ngo bavure uyu musore, nyamara ubuzima bwe ntibwakomeje kumera neza kuko uyu musore yaje gupfa azize kunanirwa kw'ingingo nyinshi zumubiri we nk'uko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byabyanditse.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yibagiwe-agakingirizo-akoresha-super-glueibyamubayeho-nyuma-birababaje/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Hon.Bamporiki na madamu we baryohewe n'ibiruhuko i Burayi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco,Minisitiri Edouard Bamporiki,yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 84 yasangije abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n'umugore we bari mu biruhuko I Burayi.

    Muri aya mafoto,harimo iyo ari mu mazi hagati bigaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n'ikoti abantu bogana yari yambaye gafasha abantu kutarohama.

    Ayo mafoto yayaherekeje amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije cyane bituma bamwe mu bamukurikira bavuga ko ari urundi rurimi atari ikinyarwanda bazi.

    Yagize ati “Nyiratsibura w'abera umu, nsanze ahiga uw'iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y'abazima. Heme u Rwanda”.

    Ubu butumwa bwe bugaragaza ko yaryohewe n'ibiruhuko arimo hanze y' u Rwanda. Yavuze ko yahasanze amazi magari cyane aruta ayo mu Rwanda, akaba yananiwe kuyarenza ijisho.

    Abagize Guverinoma bose bari mu kiruhuko kizarangira kuwa 31 Kanama 2021 akaba ariyo mpamvu abarimo Bamporiki bagiye kuruhukira hanze.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ifoto-y-umunsi-hon-bamporiki-yaryohewe-n-ibiruhuko-i-burayi

  • Perezida mushya wa Zambia yanze kwimukira mu nyubako Leta yamugeneye #rwanda #RwOT

    Nubwo uwo yasimbuye, Edgar Lungu,yari yamaze kuva muri iyo nzu,Perezida Hichilema yanze kwimukira muri iyo nzu nziza cyane.

    Uwari umukuru w'igihugu,Lungu, ubu yamaze gukodesha inzu y'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunya-Zambia uba mu Bushinwa, Stopilla Sunzu, nk'uko biri gutangazwa n'ibinyamakuru by'aho muri Zambia.

    Ibinyamakuru bisubiramo ibyavuzwe n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Hichilema, Batuke Imenda, ko umukuru w'igihugu mushya azakorera kmu biro by'umukuru w'igihugu, ariko ko azakomeza kuba mu nzu ye bwite, yise Community House (inzu rusange).

    Zambia Daily Mail yatangaje ko Imenda yavuze ati : '' Nk'uko yabivuze mbere y'uko arahira, prezida wacu azakomeza kuba mu nzu ye iri New Kasama. Community House niho hamubereye neza kurushaho. Ugereranyije inzu zombi,iye ni nziza kurushaho.”

    Inkuru y'uko prezida Hichilema atazajya kuba mu nyubako y'umukuru w'igihugu ije mu gihe Lungu, yatsinzwe arushijwe amajwi arenga miliyoni mu matora yabaye ku wa 12 z'ukwezi kwa munani.

    Yanditse kuri Twitter ubutumwa bwo gusezera, avuga ko ajyanye ibyo “azibukirwaho byiza'' mu gihe yamaze ari umukuru w'igihugu.

    Ati: “Muri iyi myaka irindwi ishize, ku ngoro y'umukuru w'igihugu niho hari hasigaye ari mu rugo kuri njyewe n'umuryango wanjye.Sinigeze nishyiramo ko ntazahava,none ejo narahavuye.Nahavuye numva ko njyanye ishema ry'uko natanze uruhare rwanjye, nk'uko abaperezida batanu bambanjirije babikoze.

    Amakuru avuga ko Perezida Hichilema usanzwe ari umuherwe muri Zambia,atunze inka zisaga ibihumbi 700 n'akayabo kenshi k'amadolari yakuye mu bushabitsi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-mushya-wa-zambia-yanze-kwimukira-mu-nyubako-leta-yamugeneye

  • Kamonyi-Musambira: Polisi y'u Rwanda yatuje umuryango mu nzu ya Miliyoni 18 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa 25 Kanama 2021, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bamurikiye umuryango wa Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes, inzu y'agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 18 y'u Rwanda. Iyi nzu, iherereye mu Mudugudu wa Ruvumura, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira.

    Mu ijwi rito ry'izabukuru n'uburwayi avuga ko afite, Umusaza Sumwiza yashimiye Polisi y'u Rwanda agira ati' Ubu mu mbona mpagaze aha ng'aha maze iminsi ndwaye, nubwo ndwaye kubashimira, utabashima yaba ari muntu ki se!?, yaba atari umuntu'.

    Mu ijambo rishima, yasabye Se wabo ugaragara nk'ugifite agatege kuvuga mu izina rye, yagize ati' Ibyo abantu babona ni byinshi ariko nti babibona kimwe kuko nabyo biba bitameze kimwe. Ibyo twibonera ni byiza kandi ibyiza barabishima. Kugira neza ni ibintu bidatungura Abanyarwanda kuko ntabwo bije nonaha. Byari umuco ushingira mu gukunda, mu gufatikanya, mu gufasha abatishoboye no gushyigikira ibyagezweho. Turabashimiye byimazeyo nka Polisi y'u Rwanda n'abo muhagarariye, uwabatumye'.

    Akomeza ati ' Iyi nkunga muduteye ni inkunga itangwa n'abazi gutanga, itangwa n'abagira neza, kandi Leta yacu igira neza, ikunda abo iyobora. Ntibahungabanya, ahubwo irababungabunga. Dushimiye Polisi y'u Rwanda yatekereje kuri aba bana bacu, imaze kureba imbere n'inyuma uko bameze ikabashakira amasaziro meza. Inkunga muteye uyu muryango wacu turabashimiye twimazeyo, dushimiye na Leta muhagarariye iba yabatumye, muyitubwirire ko inkunga mwaduteye tuyishimye'.

    CP Bruce Munyambo.

    Komiseri muri Polisi y'u Rwanda, Bruce Munyambo wavuze mu izina ry'Umuyobozi mukuru wa  Polisi utabonetse ku bw'impamvu z'akazi, yashimiye ubufatanye buri hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Abaturage na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano w'Abaturage n'ibyabo. Yashimye by'umwihariko ubufatanye bwabayeho mu gikorwa cyo kubakira uyu muryango inzu.

    Yagize kandi ati ' Polisi y'Igihugu irishimye cyane ku bw'iri cumbi muzehe Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes babonye. Turabasaba kugira ngo uyu muco mwiza wo gufatanya dukura mu muco Nyarwanda ukomeze. Twabizeza yuko igihe cyose muzajya mutwitabaza nkuku, turahari kandi twiteguye gufatanya namwe kugira ngo habeho iterambere ry'abaturage'.

    Umusaza wahawe inzu na Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari kumwe n'itsinda rya Polisi ryaje gushyikiriza uyu muryango iyi nzu, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi Polisi y'u Rwanda ikora hirya no hino mu gihugu bijyanye no gukorana n'abaturage. Avuga ko agaciro k'inzu yahawe uyu muryango ari amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 18. Ashimangira kandi ko byose kugenda neza byavuye mu bufatanye bw'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage, ko niyo Polisi yatanga amafaranga yose yo kuyubakisha atariyo yazana abafundi, abayedi n'ibindi byakoreshejwe mu kubaka.

    CP Kabera, ashimangira ko iyi nzu isobanuye ikintu gikomeye cyane kubera ko byerekana ko Polisi yegereye abaturage, ko abaturage nabo barushaho kuyizera, ko kandi bishyira isano ya bugufi hagati yabo ituma n'aho Polisi itari baba bahari bagatanga amakuru, bavuga ibitagenda neza aho batuye bityo Polisi ifatanije n'izindi nzego bakaba batabara. Ashimangira ko mu gihugu hose, mu turere twose hari ibikorwa bitandukanye Polisi itegura gukora, byose mu nyungu z'iterambere n'imibereho myiza y'umuturage.

    Uhereye iburyo; CP Kabera, CP Munyambo, Mayor Tuyizere, Umusaza Sylvan wahawe inzu.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bw'iki gikorwa cyiza cyo kubakira umuturage ndetse n'ibindi bikorwa ikora mu neza y'ubuzima bwiza n'iterambere ry'umuturage.

    Meya Tuyizere yagize kandi ati' Aka gasozi gafite umugisha kubera ko Polisi y'Igihugu cyacu yahageze.Tutayifite umutekano ntiwashoboka, ariko buriya umutekano uri mu ngeri nyinshi, kuko iyo umuturage adafite aho aba umutekano uba wahungabanye. Turabashimira rero ko twabagejejeho igitekerezo cy'uko uyu muryango tubona udafite imibereho myiza, ishobora kubageza mu mutekano utari mwiza bakemera kudutera inkunga, iyi nzu nziza y'akataraboneka kuri uyu musozi ikahubakwa'.

    Akomeza avuga ko uretse n'iyi nzu yatashywe, hari n'izindi zirimo kubakwa hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi. Ati' Turashimira ko ibyo Polisi idufasha ibikora neza cyane ku buryo biba icyitegererezo bikaba binaryoheye ijisho. Mbashimiye umwanya mwafashe mukaza kutumurikira ku mugaragaro iyi nzu y'aba babyeyi bacu, y'umwe mu Besamihigo wari ukeneye aho kuba, ubu ni ikibazo kimwe gikemutse mu bibazo byinshi by'abadafite aho kuba habereye Umunyarwanda. Turizera ko ubu bufatanye buzatuma uyu mwaka n'abaturage bose badafite aho kuba habereye bazaba bahafite kuko twanabishyize mu mihigo. Ubu dufite kubaka inzu 650. Ubufatanye buzatuma twesa Imihigo dufatanije'.

    Inzu yatashywe, ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro( Salon), harimo ibikoresho byose nk'intebe, ameza, akabati, ibitanda na Matora n'ibyo kwiyorosa. Ifite kandi ubwiherero n'aho gukarabira, ikagira ububiko, igikoni gifite amashyiga ya kijyambere n'ibindi, byose byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, Akarere ka Kamonyi n'abaturage.

    Inyuma mu gikari cy'inzu.
    Mu ruganiriro.
    Kimwe mu byumba 3.
    Ikindi cyumba.
    Ifoto rusange.
    Inzu uyirebeye mu gikari uri inyuma yayo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-polisi-yu-rwanda-yatuje-umuryango-mu-nzu-ya-miliyoni-18/

  • Umukecuru ukundana bidasanzwe n'inguge y'ingabo yahawe isomo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho uyu mukecuru witwa Adie Timmermans w'imyaka 86 amaze igihe agirana umubano udasanzwe ningagi y'ingabo kuri ubu yahagaritswe gusura icyanya cy'inyamaswa cya Antwerp mu Bubiligi.

    Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko buri cyumweru Timmermans yasuraga icyo cyanya agiye kureba iyo nguge yiswe Chita, bakagaragarizanya amarangamutima y'urukundo arimo gusomana no gukoranaho ku misatsi.

    Ubuyobozi bw'iyo nzu bwavuze ko bidakwiriye kuko hari impungenge z'uko iyi nyamaswa yahindura imyitwarire ikaba nk'ibana n'abantu cyane kurusha uko yaguma uko iri. Ikindi cyari gihangayikishije ngo ni uko iyo myitwarire ishobora kuyigisha zigenzi zayo.

    Timmermans amaze guhagarikwa kongera kuyisura yasutse amarira, yibaza uko atazongera gusura iki cyanya mu gihe bagenzi be bazakomeza kuyikora, abwira itangazamakuru ko yari imufatiye runini mu buzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-ukundana-bidasanzwe-ninguge-yingabo-yahawe-isomo/