
Tag: Trending
-
Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yapfuye #RwOT #Burundi
Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.Amwe mu mateka ya Perezida NkurunzizaPierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2010 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.source : igihe.com -
World Health Organization Says Asymptomatic Spread of Coronavirus is “Very Rare” (VIDEO) #RwOT
The WHO is now admitting that asymptomatic spread of the Coronavirus is “very rare.”Coronavirus patients without symptoms aren’t driving the spread of the virus, World Health Organization officials said Monday, casting doubt on concerns by some researchers that the disease could be difficult to contain due to asymptomatic infections.Some people, particularly young and otherwise healthy individuals, who are infected by the coronavirus never develop symptoms or only develop mild symptoms. Others might not develop symptoms until days after they were actually infected.Preliminary evidence from the earliest outbreaks indicated that the virus could spread from person-to-person contact, even if the carrier didn’t have symptoms. But WHO officials now say that while asymptomatic spread can occur, it is not the main way it’s being transmitted.“From the data we have, it still seems to be rare that an asymptomatic person actually transmits onward to a secondary individual,” Dr. Maria Van Kerkhove, head of WHO’s emerging diseases and zoonosis unit, said at a news briefing from the United Nations agency’s Geneva headquarters. “It’s very rare.”Government responses should focus on detecting and isolating infected people with symptoms, and tracking anyone who might have come into contact with them, Van Kerkhove said. She acknowledged that some studies have indicated asymptomatic or presymptomatic spread in nursing homes and in household settings.More research and data are needed to “truly answer” the question of whether the coronavirus can spread widely through asymptomatic carriers, Van Kerkhove added.“We have a number of reports from countries who are doing very detailed contact tracing,” she said. “They’re following asymptomatic cases. They’re following contacts. And they’re not finding secondary transmission onward. It’s very rare.”If asymptomatic spread proves to not be a main driver of coronavirus transmission, the policy implications could be tremendous. A report from the U.S. Centers for Disease Control and Prevention published on April 1 cited the “potential for presymptomatic transmission” as a reason for the importance of social distancing.“These findings also suggest that to control the pandemic, it might not be enough for only persons with symptoms to limit their contact with others because persons without symptoms might transmit infection,” the CDC study said.To be sure, asymptomatic and presymptomatic spread of the virus appears to still be happening, Van Kerkhove said but remains rare. That finding has important implications for how to screen for the virus and limit its spread.“What we really want to be focused on is following the symptomatic cases,” Van Kerkhove said. “If we actually followed all of the symptomatic cases, isolated those cases, followed the contacts and quarantined those contacts, we would drastically reduce” the outbreak.
-
Perezida Magufuli yemeje ko muri Tanzania nta Coronavirus ikiharangwa
Mu rusengero mu mujyi wa Dodoma, Bwana Magufuli yabwiye abasenga ati:”Imana ishimwe ko icyorezo cya corona twagitsinze”.
Anabashimira ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye.Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) ryatangaje impungenge ritewe n’uburyo leta yitwara kuri iki cyorezo.
Bwana Magufuli wakunze kuvuga ko iki cyorezo cyakabirijwe, yasabye abantu gukomeza kujya guterana mu nsengero n’imisigiti, ababwira ko “amasengesho azatsinda” iyi virus.
Leta ya Tanzania yahagaritse gutangaza amakuru y’uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu.
Tariki 29 z’ukwezi kwa kane, umunsi Tanzania iheruka kuvuga amakuru kuri iki cyorezo, hari abayanduye 509 na 21 yishe. Gusa mu cyumweru gishize Bwana Magufuli yemeje ko mu bitaro byo muri Dar es Salaam hasigaye abarwayi bane gusa.
Mu kwezi gushize, leta ya Tanzania yahakanye ibyavuzwe na ambasade ya Amerika ko muri Dar es Salaam hari “ibyango byinshi” byo kwandura iyi ndwara, kandi ibitaro byaho “byuzuriranye”.
Magufuli yavuze iki?
Ejo ku cyumweru, yabwiye ikoraniro ry’abasenga i Dodoma ati: “Ndashaka gushimira abatanzania b’ukwemera gutandukanye.
Tumaze igihe dusenga kandi twiyiriza kugira ngo Imana idukize icyorezo cyateye igihugu cyacu n’isi. Kandi Imana yaradusubije.“Nizeye, kandi nzi neza ko n’Abatanzania bizeye, ko icyorezo cya corona Imana yakivanyeho”.
Ibyo yavuze byarishimiwe cyane bikomerwa amashyi menshi.
Bwana Magufuli yanashimiye abapadiri n’abaje gusenga ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye ngo birinde iyo virus.
Ibindi yavuze ni ibiki?
Kuwa gatanu ushize, nabwo yavuze nk’ibi mu nama n’abarimu, aho yavuze ko “corona yarangiye”.
Yagize ati: “Minisitiri w’ubuzima yabwiye ko dusigaranye abarwayi bane muri Dar es Salaam nyamara ibi ntibizahagarika ibihuha.
“Tugomba kwitonda kuko zimwe muri izo mpano batanga zo kurwanya coronavirus zishobora gukoreshwa mu kuyikwirakwiza.“Ndashaka gusaba Abatanzania kwanga impano z’udupfukamunwa, ahubwo mubwire abadutanga bajye kudukoresha bo n’abagore babo n’abana babo”.
Perezida wa Tanzania ari mu bategetsi benshi ba Afurika batumije umuti wa Covid-Organic leta ya Madagascar ivuga ko uvura Covid-19. Ntabwo bizwi neza niba warahawe abarwayi muri Tanzania.
Nta byemezo bya siyansi biremeza ko uwo muti uvura, OMS/WHO yakomeje gusaba abantu kwirinda gukoresha imiti itarapimwe.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bagiye banenga Bwana Magufuli kugira politiki zimwe zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Tanzania.
Elisha Osati ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu, mu kiganiro aheruka kugirana na BBC yashyigikiye guverinoma avuga ko ibitaro bikora nk’uko bisanzwe kandi benshi mu barwayi ba coronavirus bafite ibimenyetso byoroheje.
Bwana Magufuli yashinje abashinzwe ubuzima mu gihugu gukabiriza icyorezo cya coronavirus. Yananeguye kandi ingamba zikomeye zafashwe n’ibihugu bituranyi mu kwirinda iki cyorezo.
Inkuru ya BBC -
Musanze: Wa mukobwa wakubiswe na ba gitifu yiyahuye ntiyapfa
Byabereye iwabo mu mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabera, mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze tariki 7 Kamena 2020.Abavandimwe ba Nyirangaruye w’imyaka 22 bavuga ku mugoroba wo ku Cyumweru bagiye kubona bakabona uyu mukobwa asohokanye mu nzu amacupa ya kiyoda, arababwira ati ‘mwakire muzampambe’, arongera asubira kuryama.Abavandimwe ba Nyirangaruye barimo na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bavuga ko bakeka ko icyateye Nyirangaruye kwiyahura aria bantu bamaze iminsi bamusura bakamubwira ko ashobora kutazabyara, ngo kuko bakurikije uko yakubiswe nyababyeyi ye yaba yarangiritse.Gusa umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.”Indi mpamvu bakeka ngo ni uko mu bamusura hari abamubwira ko aba bayobozi nibafungurwa bazamumerera nabi.Mu mpamvu zishobora gutera uyu mukobwa gushaka kwiyahura harimo ipfunwe aterwa no kubona amashusho y’ukuntu abayobozi bamukubitiye mu ruhame yicaye hasi mu isantere yo hafi y’iwabo mu bantu bamuzi.
Inkoni yakubiswe n’abayobozi zaramunegekaje asigara agendera ku kibandoUyu mukobwa wari umaze igihe gito avuye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe n’aba bayobozi akimara kunywa uyu muti wica yahise yongera asubira kuryama. Abavandimwe be bavuga ko bahise batabaza abaturanyi, haza abagabo bane baramuterura bamugeza ku muhanda bamujyana kwa muganga yanegekaye.Nikuze Pelagie, nyinawabo wa Nyirangaruye yabwiye Bwiza ko uyu mukobwa yatangiye koroherwa bamaze kumutera serumu 5.Icyatumye bakubitwaManishimwe wakubitanywe na mushikiwe avuga ko ba DASSO bamusanze ku isantere yo ku Ngagi, bamusaba kujya mu rugo ababwira ko ategereje umuntu yakoreye ngo amwishyure, bahita bavuga ko abasuzuguye. Bagiye kumukubita yahise ataha ajya iwabo, bamukurikirayo. Mushiki we Nyirangaruye yasohotse aje gukiza musaza we aba bayobozi bari bari gukubita iwabo nawe baramwataka babakubitana bombi.Tariki 15 Gicurasi 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakekwaho gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.
Nyirangaruye yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica bikekwa ko yawuguze mu isoko mu minsi mike ishizeTariki 28 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwategetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.Source : ukwezi.rw -
USA:Umuforomokazi yanduje coronavirus abirabura benshi,750 barapfa mu rwego rwo kwihorera #RwoT
Umuforomokazi w’umunyamerika yavuze uburyo yanduje ku bushake coronavirus abirabura bo muri Amerika benshi bashoboka ku buryo abagera kuri 750 bamaze gupfa mu rwego rwo guhorera urupfu rwa musaza we wishwe arashwe n’abanyamerika b’abirabura ubwo barangiza bakamwambura amafaranga bakajya kuyaguramo ibiyobyabwenge.Uyu muforomokazi utarashatse ko umwirondoro we utangazwa bitewe n’uko atinya ko yafungwa kubera uburemere bw’ibyo yakoze asabira imbabazi,yandikiye ikinyamakuru 24jours ubuhamya bw’uko yanduje abanyamerika b’abirabura coronavirus ku buryo imaze guhitana 750 abandi bakaba bakirwaye.Yandikiye icyo gitangazamakuru agira ati”Mwaramutse mfite ubuhamya bw’ibyo nakoze bitari byiza na gato.Nzi ko mutangaza ubuhamya bw’abasomyi banyu baboherereje.Nizere ko mutangaza ibyo kugira ngo nshobore kwigobotora umutwaro wo kubyikorera njyenyineSinshaka ko umwirondoro wanjye muwutwngaza ndabinginze kuko nshobora gufungwa bitewe n’ibyo nakoze.Kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira kushe benshi mu gihugu cyanjye cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Nabuze umukunzi wanjye kubera iyi coronavirus kandi sinzi uko yayanduye.Musaza wanjye yakubiswe anaraswa n’itsinda ry’abanyamerika b’abirabura ubwo yari avuye ku kazi atashye iwe bamwiba amafaranga kugira ngo bagure ibiyobyabwenge.Musaza wanjye yari nk’umubyeyi mama na papa kuri njye kandi yari byose nari mfite.Bakimara kumwica narababaye cyane ndarakara ndahira ko nzamuhorera byanze bikunze.Kuva musaza wanjye yishwe n’abanyamerika,nafashe umwanzuro ko ngiye gukwiragiza iyi coronavirus mu banyamerika b’abirabura benshi bashoboka kugira ngo nabo bumve ububabare nahuye nabwo bwo kubura uwo nakundaga.Byaranyoroheye gukwirakwiza virusi ku bantu benshi bashoboka, ariko ntabwo nabigaragaza hano kuko ntashaka ko abandi babikora.Nkurikije imibare,nanduje virusi ku Banyamerika barenga 750, Abenshi muri bo bakaba bari bageze mu za bukuru.Ntabwo nishimiye kubivuga hano ariko bwari bwo buryo bwonyine bwo guhorera urupfu rw’umuntu nabonaga ko ari papa na mama.Nsohoye ibi bindimo bitewe n’ibyo umupolisi Derek yakoreye George Floyd. Nyuma y’ibyumweru by’imvururu na videwo nyinshi nabonye kuri interineti zivuga uburyo Abirabura b’Abanyamerika bafatwa na polisi, ubu nibwo namenye ko bahohoterwa.Ariko mu by’ukuri,ikintu cyatumye Abanyamerika birabura bahuye n’ibintu bitandukanye byatumye bamera uko bameze ubu.kandi iki cyuho cyasize benshi muribo batabasha kwiga maze bibatera kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.Nanze Abanyamerika b’abirabura mbaziza ubusa kandi ndicuza cyane ibikorwa byanjye kandi nizeye ko bazambabarira byose.Kuva natangira gukora mu bitaro, nahitanye benshi batabarika.Kandi nakoze ibyo bitewe no kubura musaza wanjye”.Yavuze ko yanditse uku kwicuza no kwatura afite agwlahinda n’amarira menshi Kandi “nzi ko Abanyafurika b’abanyamerika ari abantu beza”.Asoza asaba abayobozi batowe Muri Amerika ko bagomba kuvugurura ibintu byinshi kugira ngo habeho uburinganire muri iki gihugu.Bityo ngo guhera ubwo, azafasha Abanyafurika b’Abanyamerika ku buryo bwose bushoboka.The post USA:Umuforomokazi yanduje coronavirus abirabura benshi,750 barapfa mu rwego rwo kwihorera appeared first on IGIRE. -
Abigaragambya baranduye ishusho ya Edward Colston wacuruje abirabura bayiroha mu mugezi

Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.
Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.
Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.
Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company’ ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.

Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.
Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.
Icyaha cy’umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.
Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.

-
Kamonyi: Hari aho amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 adashoboka(amafoto) #RwoT
By Umwanditsi
Ni mu Murenge wa Musambira, aho isoko rirema kuwa Gatanu. Isoko ni isoko, guhana intera ( Social Distancing) nibura ya Metero haba mu bacuruzi, haba mu baguzi bigaragara ko bidashoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare. Kuri uyu wa 05 Kamena 2020, intyoza.com yageze muri iri soko, aho n’amazi yagenewe gukaraba amenwa isoko rikirimo, abarirema bakinjira nk’abarema isoko bisanzwe.Ubwo intyoza.com yageraga muri iri soko mu ma saa cyenda aho byakabaye risa n’iririmo guhundura cyangwa se abantu bagabanuka, nibwo ahubwo benshi bari baririmo, begeranye, ikigero cyo kwambara agapfukamunwa nacyo kiri hasi, nta bayobozi bureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uretse uvugira muri Megafone na DASSO baje bumvise ko umunyamakuru ari mu isoko bagatangira kwibutsa abantu guhana intera no kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, hari n’ababwiye umunyamakuru ko bakibagiwe.
Mu isoko Musambira, iby’agapfukamunwa buri wese abikora uko abishaka. Ahashyizwe amazi yo gukaraba naho habiri muri gatatu, yakuweho isoko rikirimo n’abantu bakiryinjiramo ku buryo iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda iki cyorezo bigaragarira buri wese ko biri hasi. Abacuruzi ku kigero cy’ibihe bisanzwe niko bagicuruza, bamwe bati” ntawe usiba uretse impamvu bwite”. Ibi ni mu gihe amabwiriza avuga ko nibura 1/2 cy’abari basanzwe aribo bemererwa.Bamwe mu barema isoko kimwe n’abacuruzi bavuga ko hari ibidashobora gukunda nko kuba isoko ryaremwa na 1/2. Ibi ngo biragoye kuko nta rutonde rw’abasanzwe barirema ruhari ku buryo bafite n’uko batumwaho ngo mwe muzaze aba ntibazaze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Madame Mpozenzi Providence abajijwe n’umunyamakuru impamvu amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 atubahirizwa, n’impamvu amazi yakuweho isoko rikirema ndetse no guhana intera( Social distancing) bikaba ntabyo, yavuze ko iby’amazi ngo iyo yakuweho ubwo hakoreshwa za kandagira ukarabe nubwo mu isoko nyirizina ntazihari.
Aha, abazaga mu isoko nta gukaraba kuko ikidomoro cy’amazi bari bagitwaye isoko rikirema. Ati” Ahasigaye buriya bakoresha za kandagira ukarabe basanga mu maduka kuko ntabwo biriya bihahora. Social Distancing yo dushyiramo imbaraga mu gitondo, haba hari abantu benshi cyane ariko nyuma ya saa sita iba ihari kuko hose mba mbona ko nta kibazo gihari ahubwo. Iyo bigeze i saa cyenda biba ari ibisanzwe nta kibazo cyo kwegerana kiba gihari, ntabwo twabyubahiriza 100% nkuko tubyifuza ariko tuba twashyizemo imbaraga”.
Aho ubona hatose hari amazi bakaraba, ariko bayakuyeho isoko rikirema. 
Aha naho ni kwirwinjiriro ruri hafi ya Sitasiyo ya Polisi n’ikigobnderabuzima. Amazi yahakuwe hakiri kare. 

Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Brazil yasibye imibare yayo ku rubuga rugaragaza uko Covid-19 ihagaze ku isi #Rwanda #RwOT

- Perezida Bolsonaro wa Brazil ashinja OMS kubogama akavuga ko ashobora kugera ikirenge mu cya Perezida wa Amerika agahagarika imikoranire na OMS
Ibi byakozwe nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ubuzima muri Brazil, atangaje imibare mishya, Perezida Jair Bolsonaro akavuga ko iyo mibare ntaho ihuriye n’ukuri.Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Bolsonaro yagize ati: “Imibare itangazwa ntaho ihuriye n’ukuri kuri mu gihugu. Turi gufata izindi ngamba zizatuma tumenya imibare ya nyayo kuri iki cyorezo”.Ibi byakozwe ku wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020, ubwo imibare y’amezi yose yatanzwe kuri iki gihugu.Perezida Bolsonaro ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, ntibigeze batangaza impamvu basibye iyo mibare ku rubuga rwashyiriweho gutangaza uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu bihugu.Imibare iheruka, yerekana ko muri Brazil hamaze kwandura abagera ku bihumbi 672, kikaba ari cyo gihugu cya 2 mu kugira abantu benshi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abasaga ibihumbi 36 bamaze gupfa bazira Covid-19 muri Brazil.Inzego z’ubuzima ndetse n’imiryango itari iya Leta muri iki gihugu, ivuga ko n’ubundi imibare itangazwa na Leta ari mike cyane, bagereranyije n’ubukana iki cyorezo gifite muri iki gihugu.Source : kigalitoday -
Inganda zikora udupfukamunwa zirataka igihombo gikabije nyuma y’aho udusaga miliyoni 3 tubuze isoko

Abafite inganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse kudukora bitewe no kutabona abaguzi batwo.
Aba bacuruzi babwiye RBA ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo kuko bashoye amafaranga menshi kandi y’inguzanyo mu kubaka ubushobozi bw’inganda zabo mu gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, kuko batari basanzwe badukora.Mu bubiko bahurizamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge, harunzemo udukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi.Zimwe mu nganda zidukora zikavuga ko zimaze ibyumweru bibiri zihagaritse kudukora kuko nta kizere cy’isoko ryatwo.Solange Nisingizwe, uhagarariye Kigali Garment Center yabwiye RBA ati “Hari abantu benshi bafashe imyenda kugira ngo batangire gukora udupfukamunwa, ubu rero ayo mafaranga aryamye hano, akazi ntikagenda n’abakozi ntibarahembwa, ni yo mpamvu mubona stock ingana gutya itaragera ku isoko…Muri stock twe dufitemo ibihumbi bigera ku 160. Tumaze ibyumweru bibiri duhagaritse gukora kugirango ibyo twamaze gukora bizabanza bikagenda…”Na ho Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru wa Ufaco & Vlisco ati “Iyo urebye mu bubiko bwose hamwe na bagenzi banjye twemerewe gukora udupfukamunwa, dufitemo hafi miliyoni 3. Twe twahagaritse gukora hashize ibyumweru bibiri kandi guhagarika byari ngombwa kuko twabonaga ku isoko bitangiye kugenda nabi…”Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bavuga ko ishoramari bakoze kugira ngo bashobore gukora udupfukamunwa twuzuje ubuziranenge ari rinini ku buryo utwamaze gukorwa turamutse tutabonewe isoko bizabatera igihombo.Swaib Munyawera, uhagarariye Mask Investment ati “Hari ibyo twasabwaga na Leta kugira ngo dukore udupfukamunwa, ni amabwiriza ya FDA, batubwiye ngo uruganda rugomba gusa gutya, abakozi bagomba kwambara gutya, ntibagomba kwambara inkweto bavanye mu rugo, ugomba kugira equipments zimeze gutya, iyo urebye ibyo byose byadusabye ishoramari ridasanzwe, umuntu atarasanzwe afite mu ruganda.Rero kuba twarakoze iryo shoramari, uyu munsi hano mu bubiko hakaba hicaye hafi miliyali 1 na 200. Bingana n’udupfukamunwa miliyali 3 uzikubye n’amafaranga 400 tugurisha, ubwo ni miliyali 1.2 z’abo bashoramari batabaye igihe byari ngombwa…”Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bemeza ko mu mpamvu zituma udupfukamunwa bakora tutabona isoko uko bikwiye ari uko nta ngamba zifatika zijyanye no gukumira ututubahirije ubuziranenge ducuruzwa ku biciro bito ugereranije n’utubwubahirije.Hitimana Saidi ati “Ikibazo cya mbere ni uko udupfukamunwa dukora hanze aha hari abandi badukora kandi mu buryo butemewe, ikindi ni uko hari udupfukamunwa abantu bamaranye igihe baguze kuva covid-19 igitangira bakaba bakitwambaye kugeza uyu munsi…”Aba bacuruzi basaba leta n’izindi nzego z’abikorera gufatanya nabo gushakira isoko utu tupfukamunwa kuko bazi neza ko dukenewe mu gihugu mu gihe ibikorwa bigenda bifungura kandi hanakomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, yabwiye RBA ko hari ibiganiro by’inzego zitandukanye bigamje gushakira iki kibazo muti.Yagize ati “Nibyo hari udupfukamunwa turenga miliyoni 2.5 twabuze isoko nkuko byari biteganyijwe, ariko kuwa kabiri hari inama yahuje inzego zitandukanye ngo zirebere hamwe uko utu dupfukamunwa twagezwa hirya no hino ku muturage byibura kugeza ku rwego rw’umurenge, ibyo PSF na MINALOC nibo bazabikora. Ariko habayeho no gushishikariza izi nganda kugabanya gukora twinshi kuko ubusabe cyangwa ubushake bw’abaturage mu kutugura biri hasi, ahubwo bagatangira no gukora ibindi kuko basaga n’ababishyize ku ruhande. Tubasaba rero kudukora ariko babifatanya n’ibindi. Ikindi dukora ni no kureba uburyo twarebera no ku masoko yo hanze nko muri DRC n’ahandi ariko tuzabyiga neza turebe uko byakorwa…Izi nganda zatangiye gukora udupfukamurwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ubwo leta yari yasabye ba nyiri nganda gukora udupfukamunwa duhagije mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona ku giciro kiboroheye kandi bizeye ubuziranenge bwatwo.Inkuru ya RBASource : Umuryango.com -
Shaddy Boo, yabaye Chief Shaddy Boo ibiryo yatekeraga Meddy Saleh agiye kubitekera buri wese

Ati “Ikintu ngomba kuvuga ku bijyanye na business yanjye ubu ng’ubu ndi umutetsi nabaye chief Shaddy Boo, Love on the Plate, man ni ibintu mba nashyizemo urukundo rwanjye nk’umugore wo mu rugo, nabitekeraga Meddy nubwo yanshize iruhande rw’umuryango ariko yarabikundaga”.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, yavuze ko abana bamufata nk’umubyeyi wo kwigiraho, gusa ngo ntabwo yabifuriza kubaho uko abayeho, kuko ngo we ari gushaka amafaranga kandi bo bazaba bayafite.
Shaddy Boo niwe mugore wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 715.
Ati “Kuba umusitari nta kintu winjiza nta kintu biba bimaze. Bitewe n’ukuntu muhora mumvuga, bitewe n’ukuntu ninjiza bituma numva ndi umusitari”.Shaddy Boo avuga ko mu bagore b’abanyapolitiki mu Rwanda uwo akunda cyane ari Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere, ati “Azi ubwenge”.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we Meddy Saleh batangiye kubana akunda ibiryo yatetse ku buryo yirukanaga abakozi kugira gusa umugore we amutekere ariko ngo nyuma byaje guhinduka akabona ntabwo Meddy Saleh yishimiye ibiryo yatetse nk’uko we aba abishaka.
Mu buzima ngo ikintu kimubabaza, kikamutera ubwoba ni ukuba umuntu akunda yamwaka ikintu ntakimubonere, umwana akamusaba umugati adafite ubushobozi bwo kuwubona.
Ati “Niyo mpamvu yinjiye muri bizinesi yo guteka nahisemo kuba umukwikwi, kugira ngo mpe abakunzi banjye icyo bankeneyeho”.
Uyu mugore uvuga ko kuva akiri umwana yakundaga guteka, ndetse ngo muri iyi minsi ntiyitaye ku nzara ze ahubwo ngo aremera akajya mu gikoni agakatagura ibyo guteka kugira ngo abonere abakiriya amafunguro.
Shaddy Boo ni umubyeyi w’abana babiri ndetse yigeze no gushakana na Meddy Saleh baza gutandukana. Avuga ko nubwo batandukanye uyu mugabo akimufasha muri byinshi birimo kumukundira abana gusa ngo ubu ni inshuti zisanzwe.Avuga kandi ko yiteguye kuzongera gushaka umugabo, ati “Ndi umugore ngira besoin, ntabwo ndi umubikira”.
Akomeza avuga ko ikijyanye no gushaka amafaranga ari kukitaho, ngo ahubwo akeneye umugabo w’umutima, ati “Nkeneye umugabo unkunda akankundwakaza”.
Mbabazi Shadia avuga ko umuntu afata nk’ikitegererezo ku Isi ari Rihanna(umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika), kuko ngo yatangiye afite abantu bamuca intege ariko yaje kugera ahantu heza kandi abantu baramushyigikira, ati “Nanjye bazanshigikira kandi nzaba successful”.