Tag: Trending

  • Shaddy Boo, yabaye Chief Shaddy Boo ibiryo yatekeraga Meddy Saleh agiye kubitekera buri wese

    Ati “Ikintu ngomba kuvuga ku bijyanye na business yanjye ubu ng’ubu ndi umutetsi nabaye chief Shaddy Boo, Love on the Plate, man ni ibintu mba nashyizemo urukundo rwanjye nk’umugore wo mu rugo, nabitekeraga Meddy nubwo yanshize iruhande rw’umuryango ariko yarabikundaga”.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, yavuze ko abana bamufata nk’umubyeyi wo kwigiraho, gusa ngo ntabwo yabifuriza kubaho uko abayeho, kuko ngo we ari gushaka amafaranga kandi bo bazaba bayafite.

    Shaddy Boo niwe mugore wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 715.
    Ati “Kuba umusitari nta kintu winjiza nta kintu biba bimaze. Bitewe n’ukuntu muhora mumvuga, bitewe n’ukuntu ninjiza bituma numva ndi umusitari”.

    Shaddy Boo avuga ko mu bagore b’abanyapolitiki mu Rwanda uwo akunda cyane ari Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere, ati “Azi ubwenge”.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we Meddy Saleh batangiye kubana akunda ibiryo yatetse ku buryo yirukanaga abakozi kugira gusa umugore we amutekere ariko ngo nyuma byaje guhinduka akabona ntabwo Meddy Saleh yishimiye ibiryo yatetse nk’uko we aba abishaka.

    Mu buzima ngo ikintu kimubabaza, kikamutera ubwoba ni ukuba umuntu akunda yamwaka ikintu ntakimubonere, umwana akamusaba umugati adafite ubushobozi bwo kuwubona.

    Ati “Niyo mpamvu yinjiye muri bizinesi yo guteka nahisemo kuba umukwikwi, kugira ngo mpe abakunzi banjye icyo bankeneyeho”.

    Uyu mugore uvuga ko kuva akiri umwana yakundaga guteka, ndetse ngo muri iyi minsi ntiyitaye ku nzara ze ahubwo ngo aremera akajya mu gikoni agakatagura ibyo guteka kugira ngo abonere abakiriya amafunguro.
    Shaddy Boo ni umubyeyi w’abana babiri ndetse yigeze no gushakana na Meddy Saleh baza gutandukana. Avuga ko nubwo batandukanye uyu mugabo akimufasha muri byinshi birimo kumukundira abana gusa ngo ubu ni inshuti zisanzwe.

    Avuga kandi ko yiteguye kuzongera gushaka umugabo, ati “Ndi umugore ngira besoin, ntabwo ndi umubikira”.

    Akomeza avuga ko ikijyanye no gushaka amafaranga ari kukitaho, ngo ahubwo akeneye umugabo w’umutima, ati “Nkeneye umugabo unkunda akankundwakaza”.

    Mbabazi Shadia avuga ko umuntu afata nk’ikitegererezo ku Isi ari Rihanna(umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika), kuko ngo yatangiye afite abantu bamuca intege ariko yaje kugera ahantu heza kandi abantu baramushyigikira, ati “Nanjye bazanshigikira kandi nzaba successful”.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Shaddy-Boo-yabaye-Chief-Shaddy-Boo-ibiryo-yatekeraga-Meddy-Saleh-agiye-kubitekera-buri-wese

  • Perezida Magufuli yashimiye abaturage ba Tanzania kutambara Agapfukamunwa

    Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye 


    Abanyatanzaniya kuba batambara agapfukamunwa mu ruhame, bigaragaza mu bundi


    buryo buhangayikishije bwo kutubahiriza byimazeyo amabwiriza yo kurwanya 


    Coronavirus yashyizweho n’umiryango wita k’ubuzima ku isi (OMS). Perezida Magufuli 


    ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu i Dodoma, yatangiriye abashimira ku kuba 
    batambaye udupfukamunwa, akomeza anenga abatwambara avuga  ko ari tubi cyane ugereranije
     n’amabere yataye isura. Yagize ati:Ubwo Coronavirus yatangiraga, bavuze ko tuzakusanya 
    imirambo mu mihanda ariko twasenze iminsi itatu gusa none Coronavirusi yarashize. 


    Muri Dar es Salaam hari abarwayi bane gusa. Iyo ndebye kuri iyi mbaga, nshimishijwe no kubona 
    mutambaye kiriya kintu (agapfukamunwa). Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse
     kuntangaza mbona yicaye wenyine ku ntebe ya Perezida w’inteko ariko yambaye 
    agapfukamunwa, reka twige kwiringira Imana.


    Perezida John Pombe Magufuli yihanangirije abenegihugu bose mu gihugu kwanga no
     kumenyesha umuntu wese utanga udupfukamunwa tw’ubuntu, avuga ko abanzi b’igihugu 
    bateganya gukwirakwiza virusi binyuze muri utwo dupfukamunwa twandujwe, ati:


    Ndashaka kubaburira ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha mu gukwirakwiza corona ari 
    ukwanduza udupfukamunwa bakazibazanira. Reka twige gukara, niba umuntu aguhaye 
    agapfukamunwa, kange umubwire ajye kukambara iwe hamwe n’umugore n’abana be, 
    hari abantu bashaka kutuvangira. Niba ugomba kukambara, kora akawe murugo.


    Nabwiye abayobozi ba leta gufata umuntu wese bazabona akwirakwiza udupfukamunwa 
    kugira ngo batubwire aho twagenzuriwe. Ni ikihe gitangaje kuri icyo kintu (agapfukamunwa)
     kandi gisa n’ibere rimwe ryaciwe ku mubiri.


    Bivugwa ko Tanzania ifite umubare mwinshi w’abanduye coronavirus, ariko guverinoma ya 
    John Pombe Magufuli yatangaje ko yatsinze iyi virusi nubwo yanze gutangaza amakuru kuri 
    Covid19. Muri iki gihugu, amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara aheruka gushyirwa ahagaragara 
    ku mugaragaro kuwa 29 Mata 2020.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-magufuli-yashimiye-abaturage-ba-tanzania-kutambara-agapfukamunwa

  • Patrick uherutse gufatwa ari gusambana na mushiki we yagerageje kwiyahura ntibyamuhira.

    By Umulisa Fillette

    Umugabo witwa Patrick Ayoyi Ajunga uherutse kugaragara muri Video ari gusambana na mushiki we muto yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi ubwo video imugaragaza ari gusambana na mushiki we yakwiraga ku mbuga nkoranyambaga. Patrick Ayoyi Ajunga ukomoka muri Kenya yifashe amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 amugaragaza ari gusambana na mushiki we utarageza imyaka y’ubukure, amashusho akomeje kuvugisha abatari bake muri kiriya Gihugu. 
    Nyuma yaje kurekurwa ubwo mama w’uyu mwana yageraga ku biro bya polisi yo mu gace ka Kericho yerekana icyemezo cy’amavuko cy’uyu mukobwa kigaragaza ko afite imyaka y’ubukure ihagije yo kuba yaryamana n’uwo ashaka. Ndetse uyu mubyeyi yongeyeho ko uwo mukobwa atari mushiki wa Patrick ahubwo ko ari mubyara we bityo akaba ntampamvu nimwe ihari yo gufunga Patrick kuko ibyo bakoze atari amahano. Nyuma yo kurekurwa kwa Patrick abaturage bo mu gace atuyemo bakomeje kumwereka urwango ndetse no kumwereka ko ibyo yakoze ari amarorerwa ibyo nibyo byatumye Patrick agerageza kwiyahura ariko ntiyapfa. Patrick akaba avuga ko kwihanganira isoni n’ikimwaro aterwa no kuba video imugaragaza ari gusambana na mushiki we yarakwiye ahantu hose byamunaniye akaba yumva atagishoboye kubana nabyo. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uyu mwana w’umukobwa we yamaze kwiyahura akaba yaranapfuye. Uyu mukobwa bamusanze yimanitse mu giti akoresheje umugozi ndetse munsi y’umurambo we hari ibaruwa. Ubwo uyu mukobwa yiyahuraga yasize yanditse ibaruwa igira iti:
    Mama na Papa, mumbabarire nari mfite gukora ibi, nabakundaga cyane, ubu ubuzima bwahindutse ubudashoboka kuko ubu ndi idayimoni iri kuvugwa n’igihugu cyose, nabasize igisebo mugihe mwari munyitezeho ibyiza, sinkishoboye kubaho muri ubu buryo na rimwe.
    Hagati aho inzego z’umutekano zikomeje iperereza kuko hari amakuru avuga ko iyi video nubwo yagaragaye cyane uyu mwaka ariko ishobora kuba yarafashwe mu myaka ine ishize bikaba byerekana ko Patrick yatangiye kuryamana na mushiki we akiri muto atarageza imyaka y’ubukure. Inzego z’umutekano kandi ziracyashakisha umuntu washyize iyi video hanze ndetse n’icyabimuteye. Uyu Patrick akaba afite umugore n’abana 3 ndetse hakaba hari n’amakuru yemeza ko uyu mukobwa atari mubyara we ahubwo ko Patrick amubereye se wabo.
  • Myugariro wahoze akinira Rayon Sports yayireze ayishyuza umushahara w’amezi 40

    Runanira Amza nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports yareze iyi kipe muri FERWAFA avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ayishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 18 475 000 arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Uyu musore n’umunyamategeko we, Uwineza Neema bandikiye FERWAFA bayibutsa ikirego bayishyikirije tariki ya 11 Werurwe 2020 aho arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Mu ibaruwa ya Runanira Amza yandikiye perezida w’akanama nkemurampaka ka FERWAFA abasaba kumurenganura ku karengane yakorewe n’uwari umukoresha we Rayon Sports.

    Yakomeje avuga ko hari ingingo zitubahirijwe mu masezerano yagiranye na Rayon Sports ubwo iyi kipe yamwandikiraga imusezerera ku kazi.

    Uyu musore muri rusange arishyuza Rayon Sports amafaranga angana na 18 475 000 frw harimo amafaranga y’umushahara w’amezi 40 nk’amasezerano yari asigaje muri iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 12 kuko yahembwaga ibihumbi 300. Umushahara w’amezi 2(Mutarama na Gashyantare 2020) atabonye ungana n’ibihumbi 600, agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 75 ko ku mikino ya Kiyovu Sports na AS Muhanga, indishyi zo guseza amasezerano aho asaba amezi 6 y’umushahara, ni ukuvuga 1.800.000, indishyi zo kuba yarasebejwe mu itangazamakuru zingana na miliyoni 3 ndetse n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na miliyoni.

    Ibaruwa yo kwibutsa FERWAFA

    Ikirego batanze muri FERWAFA

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kongera kwisanga muri Rayon Sports

    Nyuma y’uko Kiyovu Sports itangaje ko Kimenyi Yves wari umunyezamu wa Rayon Sports yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2, iyi kipe yamaze kwandikira Kiyovu Sports iyimenyesha ko bakoze amakosa yo kumusinyisha batavuganye n’ikipe agifitiye amasezerano.

    Tariki ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo inkuru yamenyekanye ko Kimenyi Yves wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe kuko yari yarayisinyiye amasezrano y’imyaka 2 muri 2019.

    Impamvu nyamukuru yateye Kimenyi Yves gusinyira Kiyovu Sports bivugwa ko ubwo yasinyiraga Rayon Sports hari amafaranga agera kuri miliyoni 6 iyi kipe itamuhaye imwizeza ko izayamuha vuba ndetse mu masezerano ye bivugwa ko hari ingingo irimo ivuga ko mu gihe adahawe amafaranga ye mu gihe bumvikanye afite uburenganzira bwo kuba yakwigendera.

    Ikipe ya Rayon Sports binyuze muri CEO wa yo, Itangishaka Bernard yamaze kwandikira Kiyovu Sports bayimenyesha ko bakoze amakosa yo gusinyisha Kimenyi Yves batavuganye n’ikipe afitiye amasezerano.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n’uyu muyobozi iri mu rurimi rw’igifaransa, yavuze ko batunguwe no kumva mu itangazamakuru ko umukinnyi wa bo Kimenyi Yves yasinye amasezerano y’akazi na Kiyovu Sports kandi agifite amasezerano ya Rayon Sports, iyi kipe kandi ikaba itaregereye Rayon Sports ngo baganire niba bamwifuza babangire cyangwa babemerere.

    Akomeza avuga ko bakimubara nk’umukinnyi wa bo kuko nta n’urwandiko rumurekura (release letter) yigeze ahabwa kandi bakaba bashingiye no ku ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA tariki ya 19 Mata 2020 ivuga uburyo abakinnyi bashobora kurangiza amasezerano bari bafitanye n’amakipe bitewe n’ibi bihe bya COVID-19, babamenyesheje ko iyo baza kuba bakeneye uyu mukinnyi bakabaye barubashye byibuza amabwiriza agenga isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi batararangiza amasezerano y’akazi.

    Yasoje ibaruwa we abwira perezida wa Kiyovu Sports ko yizeye ko bumvishe kandi bakanemera ibyo bamaze kubasobanurira.

    Iyi baruwa kandi bivugwa ko ari nayo yandikiwe Police FC nyuma y’uko na yo yasinyishije kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric.

    Ibaruwa yandikwe Kiyovu Sports

    Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports agifite amasezerano ya Rayon Sports

    Rutanga Eirc na we ashobora kugaruka muri Rayon Sports

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nta cyizere twari dufitiwe – Rwabugiri Umar wakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo muri APR FC

    Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar avuga ko batangiye shampiyona abantu nta cyizere babafitiye bitewe n’uko yari ikipe igaragaramo amasura mashya gusa, akaba ashimira Imana kuba baregukanye igikombe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe muri APR FC mu mwaka wa mbere, yavuze ko ari umwaka waranzwe n’ibihe bibi n’ibyiza kuri we.

    Kwinjira muri APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 16, bigaragara ko amasura menshi ari mashya, byatumye abantu benshi batabagirira icyizere, gusa ngo bakoze ibishoboka byose baratsinda.

    Yagize ati“ni umwaka wari mwiza kuri twebwe nk’ikipe yari nshya, ngira ngo barebye ukuntu twaje turi bashya bamwe nta cyizere badufitiye, ku buryo umuntu areba APR FC akabona ni ikipe irimo abantu atazi, urumva nta cyizere, ariko twahuye n’abayobozi beza ndetse n’abatoza baturemamo icyizere dukorera hamwe maze n’ubushobozi bwacu twarabikoze.”

    Yakomeje avuga ko ku giti cye umwaka wa mbere muri APR FC wamukomereye ariko abatoza be bakaba baramubaye hafi.

    Yagize ati“ni umwaka wankomereye cyane, byansabye gutekereza cyane no gutuza no kumvira ibyo abatoza bambwira, byari bikomeye mu gutangira ariko byari bigiye kurangira neza n’ubwo bitarangiye neza nk’uko nabyifuzaga ariko urebye byari byiza kuko nabashije kwigaranzura ibihe bibi natangiranye.”

    Ngo ntazibagirwa imikino ibiri mu mwaka ushize w’imikino wa 2019-2020.

    “Ibihe ntazibagirwa ni imikino ibiri, umwe mwiza n’undi mubi. Navuga ko ntazibagirwa umukino wa Etincelles natwe i Rubavu, ni byo bihe bibi nagize mu buzima(yakoze ikosa rituma banganya 1-1). Undi mukino ni derby yanjye ya mbere(APR FC vs Rayon Sports), nitwaye neza tuza kuyitsinda.” Rwabugiri Umar

    Rwabugiri Umar yinjiye muri APR FC mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS et Loisir, akaba umwaka we wa mbere muri iyi yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Yishimira ko begukanye igikombe n’ubwo bari abakinnyi baturutse ahantu hatandukanye

    Ahamya ko ari umwaka wamugoye cyane

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Akamaro k’imibonano mpuzabitsina mu buzima

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntu inyugu nyinshi cyane. Mu ngingo z’abahanga zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

    Nk’uko tubitangarizwa kandi na forbes.com, imwe muri iyo mimaro ni iyi ikurikira:

    1.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa

    Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibice bihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

    2. Kugabanya indwara y’umutima

    Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

    3. Kugabanya ibiro

    Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; ibingana no kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

    4. Kugabanya kwiheba

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro, ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye. Uyu musemburo ugabanya kwiheba.

    5. Kugabanya ububabare

    Nyuma y’ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye inshuro Eshanu ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo, “estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’imihango ku bantu b’igitsina gore.

    6. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.

    7. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

    Imibonano mpuzabitsina kandi ituma Uruhago rw’inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Impamvu Iradukunda Eric Radu yahisemo gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uherutse gusinyira Police FC, Iradukunda Eric Radu avuga ko impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari uko yabonaga ikipe ye ya Rayon Sports yari asoreje amasezerano nta kimenyetso na kimwe imwereka cy’uko ikimukeneye.

    Iradukunda Eric Radu, yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu myaka 2 ishize dore yari ntyasimburwa ku mwanya we, bitunguranye abantu bumvise yasinyiye Police FC aho kongerera amasezerano Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kugeze ubu ari umukinnyi wa Police FC kuko yamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Yagize ati“ni byo njyewe ubu tuvugana ndi umukinnyi wa Police FC, nayisinyiye imyaka 2, ni ukuvuga imyaka y’imikino 2(seasons 2)”

    Yakomeje avuga ko impamvu yasinyiye Police FC ntiyongere amasezerano muri Rayon Sports, ngo iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo imwereke ko ikimukeneye.

    Yagize ati“urabona twagiye muri bino bihe bya #GumaMuRugo kubera COVID-19, ikipe yacu hahise hazamo ibintu by’ibibazo ariko turavuga ngo reka dutegereze turebe, ariko muri ibyo bihe byose amakipe yaratwegeraga ariko tuavuga ngo reka dutegereze turebe kuko ntitwari tuzi niba shampiyona izakomeza cyangwa igikombe bazahita bagitanga, rimwe na rimwe ntitubavugishe.”

    “Igitekerezo cyo kugenda cyaje ubwo bavuga ngo shampiyona igikombe baragitanze, ikipe yanjye mbona ntinyegereye nkabona abandi barimo kuvugana n’andi makipe, ikipe yanjye ntiyanyegera ngo imvugishe, Police FC inyegereye ndavuga no byashoboka ko nagenda.”

    Iradukunda Eric Radu yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 avuye mu ikipe ya AS Kigali, akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Police FC yahoze akinira n’ubundi mbere yo kwerekeza muri AS Kigali.

    Radu ngo yahisemo kwisubirira muri Police FC nyuma y’uko yabonye nta muyobozi wa Rayon Sports urimo kumwegera

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Tariki ya 2 Kamena, umunsi w’amateka kuri Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu

    Imyaka 13 irashize kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uyu munsi, Haruna Niyonzima akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi, akaba ari na wo munsi yafunguye konti y’ibitego amaze gutsindira u Rwanda.

    Ku munsi nk’uyu, tariki ya 2 Kamena 2007, ni bwo Haruna yakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi makuru, u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Equatorial kuri Stade Amahoro mu mukino w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana.

    Kuri iyi tariki ni bwo Haruna nayikiniye Amavubi umukino we wa mbere, ni na wo munsi yatsinze ibitego bye bya mbere mu ikipe y’igihugu, umukino warangiye ari ibitego 2 by’u Rwanda ku busa bwa Guinea Equatorial, akaba ari ibitego byose byatsinzwe na Haruna Niyonzima.

    Uyu musore wari umeze nka Zahabu abanyarwanda bafite, yabanjye guhagurutsa abanyarwanda ku munota wa 57, mu gihe barimo bakibaza niba Guinea idashobora kwishyura iki gitego ashimangira intsinzi ku munota wa 77.

    Haruna Niyonzima ubu ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, bigaragara ko amaze gukinira Amavubi imikino 90, akaba yaratsinzemo ibitego 5 gusa.

    Ku munsi nk’uyu muri 2007 ni bwo yakiniye ikipe y’igihugu umukino we wa mbere

    Ni umukinnyi ukunze kurangwa n’igitsure kuri bagenzi be iyo bari mu kibuga

    Amaze imyaka 13 mu ikipe y’igihugu

    Ubu ni we kapiteni w’ikipe y’igihugu amaze kuyikinira imikino 90

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!