Tag: Trending

  • Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo – Minisitiri Munyangaju

    Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amafederasiyo atandukanye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2020 batangije icyumweru cyo Kwibuka Abasiporitifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiroo batandukanye barimo na Minisitiri wa Sports, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahashyinguye imibiri igera kuri 250,000.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri wa siporo yasabye abasiporitif kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri siporo.

    Yagize ati“abasiporutifu bahuzwa na byinshi ariko na siporo ikagira umuyoboro mu guteza imbere igihugu binyujijwe mu mahoro no gutanga urukundo. Iyo abantu ari nk’abafana ba Rayon, abafana ba Arsenal cyangwa Real Madrid uba usanga bakundana. Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo.”

    Iki ni igikorwa ngaruka mwaka gisanzwe kiba n’ubundi muri uku kwezi Kamena, cyahuriranaga n’imikino yo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izwi nka “GMT” ariko uyu mwaka kubera icyorezo cya #COVID-19 iyi mikino ntizaba.

    bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kigali

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju asinya mu gitabo cy’abashyitsi

    Yasabye abasiporutifu kurwangwa n’umuco w’amahoro n’urukundo

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Musanze: Uwari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe atemwe

    Byabere mu mudugudu wa Kabere, Akagari ka Coko, Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uyu musore yatezwe igico n’ uwitwa Flodouard Dushimimana wamutemye agahita yishyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Muko.

    Uyu Habimana washakanye na Nyirazaninka yakoraga akazi ko gufotora ariko akabifatanya n’umurimo w’ubwitange wo kuba umufotozi (photographer).

    Umurambo we woherejwe mu bitaro byo mu Ruhengeri kugirango usuzumwe iby’urupfu rwe.

    Ntabwo yaramenyekana icyabaye intandaro y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Habimana, gusa hari amakuru avuga ko umwe mu bakekwaho kwica Habimana babana mu rubyiruko rw’abakorera bushake Youth Volunteers

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Inzu igurishwa 2.000.000 Nyamata

    iherereye mu karere ka Bugesera aho bita mubihari ku muhanda werekeza ruhuha,
    ifite ibyumba 2 na saloon,
    iri mu kibanza gifite 30/35
    ikaba igurishwa 2,000,000 frw negociable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za COVID19

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, ubwo yari yitabiriye Inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

    Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga [Video Conference], yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma babarizwa muri uyu muryango wa OACPS.

    Umukuru w’igihugu yavuze ko ubufatanye aribwo bw’ibanze mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

    Yavuze ko “Icyorezo cya Coronavuris kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’ibikorwa by’ubukungu byarahangirikiye. Biracyagoranye uyu munsi kuvuga ngo ibi bihe bikomeye turimo bizarangira ryari.

    “Hakenewe kandi imbaraga kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibisubizo kuri byinshi mu bihugu bigize uyu muryango wacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibigo bishinzwe guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika bikomeje kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bwo gupima abakekwaho iki cyorezo kuri uyu mugabane.

    Avuga kandi ko ibihugu bya Afurika bisabwa gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi no gukumira icyorezo ariko hakabaho ubufatanye.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Uburayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri uyu muryango wa ACP, nk’uko nawo usanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mugabane w’Uburayi.

    Yagize ati “Ingaruka za COVD19 zizamara igihe kirekire nyuma yo gutsinda iyi virusi n’urugendo rwo kongera kwiyubaka ruzaba rurerure.”

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, yagaragazaga ko Isi yapfushije abandi bantu ibihumbi 4900 umunsi umwe, abandi barenga ibihumbi 78 barandura.

    Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 159 838 banduye Coronavirus, abamaze gupfa ni 4 520 naho abakize ni 68 985 .

    Afurika y’Epfo iri imbere mu kugira abafite ubwandu benshi kuko ari 35 812, abamaze gupfa ni 755, ikurikirwa na Misiri ubu ifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane kuko bageze kuri 1 052 naho abamaze kwandura ni 27 536.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyugarijwe cyane kuko hamaze kwandura abantu 2 093, hapfuye 71.

    U Rwanda rufite abanduye 384, hamaze gupfa abantu babiri ariko hamaze gukira abandi 269; muri Uganda hari abanduye 489, Tanzania ifite abanduye 509 hamaze gupfa 21, mu Burundi handuye abantu 63 hapfa umwe naho muri Sudani y’Epfo hamaze kwandura abantu 994, hamaze gupfa 10.
    Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bya OACPS yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OACPS

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nelly Kelba uri mu bahagaze neza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yari imaze umwaka

    Uyu muhanzi uri mu bakiri bato ariko bafite impano zo guhangwa amaso muri muzika Nyarwanda amaze gukora indirimbo zirimo iyo yakoranye na MC Tino yitwa ‘Uzaperereze’, iyitwa ‘Ijana ku Ijana’ n’izindi zitandukanye.

    Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndatuje’ yari yarasohotse mu buryo bw’amajwi mu mwaka ushize wa 2019.

    Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo agaragaza uburyo umuntu atuza iyo yahisemo neza umukunzi bazabana kugeza gupfa.

    Mu ndirimbo ‘Ndatuje’ uyu muhanzi agira inama abashaka abakunzi kubanza gushishoza kuko ibishashagirana siko byose biba ‘Ari zahabu’.

    Audio ya Ndatuje yakorewe muri Touch Music na Trackslyayer, video yakozwe na Fab Lab.

    Nelly Kelba yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019, aho mbere yakoraga muzika mu buryo bwo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ibizwi nka ‘Karaoke na live band’ mu birori bitandukanye.

    Atangaza ko imishinga afite imbere ari myinshi ,harimo gukora umuziki mwiza kandi wubaka no kuwumenyekanisha.

    Uyu musore w’imyaka 23, yasoje amashuri y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na mudasobwa [Conputer Sciences].

    Reba hano indirimbo ‘Ndatuje’ ya Nelly Kelba


    Reba hano izindi ndirimbo za Nelly Kelba

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Urukiko rwategetse ko Kabuga yoherezwa kuburanishirizwa i Arusha

    Saa munani ku isaha y’I Paris ari nayo yo mu Rwanda nibwo Kabuga yagejejwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha. Akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yari atwawe mu igare ry’abafite intege nke ndetse anambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Yamaze umwanya munini aganira n’umwunganizi we nyuma anavugana n’abo mu muryango we badasiba mu iburanisha kuva uru rubanza rwatangira.

    Ni ku nshuro ya gatatu yari agaragaye mu rukiko, kuko mu iburanisha riheruka yahakaniye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibinyoma, kuko ngo atigeze yica umututsi n’umwe dore ko ngo bari abakiliya be ndetse ko yajyaga abaguriza amafaranga.

    Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bo mu muryango wa Kabuga ndetse n’abandi barengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bategereje kumva icyo urukiko rwanzura ku ho agomba kuburanishirizwa.

    Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w’uko uyu mugabo w’imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

    Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Yatwitse umukobwa we nyuma yo kumva avuga ko agiye kuva muri Islam akajya mu Bakirisitu

    Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo uyu mukobwa Rehema yatwitswe na se. Sheikh Hussein Byaruhanga, usanzwe ari umuvugabutumwa mu idini ya Isalam muri Uganda yasutse essence kumukobwa yibyariye aramutwika kuko agiye kujya mu bakirisitu.

    Uyu mukobwa yahiye hafi umubiri wose, kuko yajyanywe ku bitaro afite ibikomere ku maguru, mu nda, mu mbavu, ku ijosi, mu mugongo, no ku mbutwe.

    Uyu mukobwa yatwitswe na se ubwo bari bajyanye mu kazi mu mujyi wa Mbarara nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Morning Star. Ubwo yari Mbarara ingendo nibwo zahagaritswe kubera covid-19 agumayo kwa mukuru we akajya yumva radio ya gikirisitu birangiye yumvise agomba kuva muri Islam.

    Aganira n’itangazamakuru ari ku gitanda cyo kwa muganga yagize ati “Ubwo naganiraga n’inshuti ya papa yakundaga kumva radio ya gikirisitu yansobanuriye Kristu numva ndanyuzwe mfata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza”.

    Akomeza agira ati “Ubwo naganiraga n’iyo nshuti ya papa, Papa yumvise turi kuvuga ibintu bya gikirisitu ahita abyuka araza arankubita, inshyi, n’imigeri”.

    Nyuma yo kumukubita imigeri nibwo ngo yasanze bidahagije ajya kuzana akabido ka essence aramudoka avuga ‘ngo ku kwica aho kugira ngo uzage mu bakirisitu’.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Umwana watabwe ari muzima yatabawe mu buryo bw’igitangaza

    Byabereye mu majyaruguru y’Ubuhinde ahitwa Sonoura mu karere ka Siddharthnagar mu ntara ya Uttar Pradesh mu mpera z’icyumweru gishize.

    Uwatabaye uyu mwana avuga ko yarimo ashaka ibisigazwa by’inzu yasenywe n’inkangu akandagiye ahantu yumva ahonyoye ikintu kidasanzwe, arebye abona n’ikirenge cy’umwana muzima utabye mu butaka.

    Uyu mutabazi yahise asesurura itaka ryose rwari hejuru y’umwana amujyana mu bitaro byo muri aka gace. Abaganga bari gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mwana bavuga ko nubwo yahumetse ivumbi ameze neza nk’uko bitangazwa na The Sun.

    Ntabwo haramenyekana abanyeyi b’uyu mwana, ntiharanamenyekana niba abamutabye mu butaka barabikoze ku bushake.

    Uwatabaye uyu mwana yemeye kumubera umubyeyi akamwiyandikisha.

    Ibi bibaye mu gihe n’ubundi ahitwa Sao Paulo hari umwana w’umukobwa watawe mu gisimu atoragurwa n’umuntu wamunyuzeho akumva umwana arira.

    Uwanyuze kuri uyu mwana wari watawe mu gisimu ari mu bishashi n’indi myenda yahise ahamagara polisi ifata uyu mwana imujyana mu bitaro bya Vila Nova Cachoerinha.

    Mu butumwa polisi ya Brazil yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko uyu mwana w’umukobwa ameze neza. Akenshi abana batawe na banyina ku mpamvu zo kubikuraho bakunze gutoragurwa bakiri bazima niyo uwabataye yaba yari yashyize ubuzima bwabo mu kaga kangana iki.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Miller namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze- Deejay Pius

    Deejay Pius kuri ubu yahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Danny Vumbi, Uncle Austin, Butera Knowless, Bruce Melodie, Rider Man, Charly na Nina.

    Iyi ndirimbo yise ‘Corona’kandi irimo abahanzi Aline Gahongayire, Jules Sentore ndetse n’umusaza Ngarambe Francois.

    Ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus no gushishikariza abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Pius yabajijwe uko yafataga Deejay Miller avuga ko kuri we yamufataga nka murumuna we kuko ariwe wamuhaye akazi yakoze bwa mbere.

    Ati “Namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze.”

    Deejay Miller wari usanzwe ari inshuti ya hafi cyane ya Pius yitabye Imana mu ntangiro za Mata 2020, azize uburwayi.

    Pius avuga ko “Muri make namufataga nka murumuna wanjye, namugiraga inama, twarakoranaga yari amaze kugera aho nawe yampa akazi urebye. Twaramubuze ariko turacyafite ibikorwa bye byinshi nta kundi.”

    Umuhanzi Dj Pius asanzwe ari umuyobozi wa kompanyi ya 1K Entertainment isanzwe ifasha abahanzi n’aba Djs banyuranye.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya Deejay Pius yahurijemo abahanzi batandukanye

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Haratangazwa umwanzuro w’ aho Kabuga azaburanishirizwa

    Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita ibinyoma.

    Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

    Me Laurent Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

    Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe ‘bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura’.

    Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yategetse ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

    Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, mu cyumweru gishize yabwiye urukiko ko bashaka kohereza Kabuga i Arusha “batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

    Me Bayon yavuze kandi ko umukiriya we atinya ko muri urwo rukiko yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Umwanzuro w’urukiko uratangazwa uyu munsi guhera saa munani ku isaha y’i Paris ari nayo y’i Nyanga ya Mukarange mu karere ka Gicumbi mu Rwanda Bwana Kabuga aho yavukiye.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!