

Akanama nkemurampaka ka FERWAFA, kasabye Rayon Sports kwishyura myugariro Runanira Amza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 yari yasabye kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.
Runanira Amza uhagarariwe na Me Uwineza Neema, tariki ya 2 Kamena 2020 ni bwo yatanze ikirego arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amatregeko, aka kanama kakaba karahuje impande zombi tarki ya 18 Kamena.
Uyu musore akaba yarasabaga kwishyurwa miliyoni 18.4 (18 475 000frw) arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe, imishahara y’amezi 2 atahawe, indishyi yo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko n’igihembo cy’Avoka.
Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye iyi kipe, yavuze ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n’ikipe kubera imyitwarire ye mibi, aho yaje koherezwa gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe ariko n’ubundi agakomeza kwitwara nabi, yanasabwa ibisobanuro ntabitange.
Ku kijyanye n’imishahara n’uduhimbazamusyi yasabye ko bamuha umwanya akabanza akabaza ababishizwe ko atabibonye, ari nabwo yaje kwemeza ko ari byo koko ariko agahimbazamushyi kakaba ari ibihumbi 50 aho kuba 75 kuko umukino ari ibihumbi 25.
Me Uwineza Neema wunganira Amza yavuze ko aho bamwohereje gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe yayikoraga ko yasibye kubera imvune yagize ndetse abimenyesha n’umuganga mukuru wa Rayon Sports, yerekanye n’impapuro yivurijeho muri CHUK.
Nyuma yo kumva impande zombi, tariki ya 2 Nyakanga aka kanama kafashe umwanzuro maze kemeza ko icyemezo Rayon Sports yafashe cyo gukata uyu musore 1/3 cy’umushahara we nta shingiro gifite hagendewe ku masezerano bafitanye.
Kanzuye kandi ko imishara y’amezi 40 n’igihembo cy’umwunganira mu mategeko Amza yifuzaga nta shingiro bifite ahubwo ko Rayon Sports igomba kumwishyura amezi 2 y’umushahara yari imurimo(Mutarama na Gashyantare) ahwanye n’ibihumbi 600 ndetse n’agahimbazamusyi nk’ibihumbi 50 byose hamwe bikaba ibihumbi 650.
Birashobora kugorana kumenya igihe umuntu ari muri wowe. Kumenya ibyiyumvo byumuntu, cyane cyane niba atanabimenye, birashobora kugorana kandi mubyukuri kwangirika kwimitsi. Ibi rwose ni ukuri kubasore, bashobora kutazahora ari beza mugutumanaho uko bumva. Niba kandi rwose uri muri uyu musore, birashoboka ko uhangayikishijwe no kumenya uko akwiyumvamo, cyangwa niba agukunda nkuko umukunda.
Niba witeguye kumva neza igikundiro cyawe cyangwa gukunda ibyiyumvo byinyungu, dore ibintu 7 azakora niba agukunda byimazeyo.
1.Amaso ye arabivuga byose.
Ikimenyetso kinini cyerekana ko umusore agukunda nuburyo akureba. Ashobora kutabivuga, ariko niba aguye kubwawe, azakureba akana ko mu jisho.

2.Agushyira imbere.
Abantu bafata umwanya kubyo bashaka, kandi mubisanzwe bitanga urwitwazo mugihe badashimishijwe. Niba umusore wawe ahuze – haba kumurimo, ishuri cyangwa inshuti – kandi aracyahora aguha umwanya, iki nikimenyetso kigaragara cyerekana ko akwitayeho rwose.

3.Agukundira uko uri.
Abasore bamwe barashobora kwifuza ko ukora cyangwa kwambara muburyo runaka kugirango ushimishe ibyo bakeneye. Ariko niba umusore ari muri wowe rwose, azakwemera uwo uriwe, abishaka kandi abigiranye urukundo.

4.Agusha kubitekerezo byubaka.
Niba umusore atakwitayeho rwose, ntibazashora imari kugirango bakubwire igihe urangije umukino wawe. Bashobora guhamya byoroshye ko wiyangiza cyangwa ufata ibyemezo bibi, kandi ntibakwitayeho bihagije kugirango baguhe ibitekerezo. Ariko umusore ugukunda byukuri azaguhamagara mubintu byawe, kuko bakwitayeho bihagije kugirango bagufashe kuba mwiza.

5.Ashyigikiye ibyifuzo byawe.
Umusore ukwitayeho rwose ntabwo azizera ko uzagera ku nzozi zawe gusa, ahubwo azagutera inkunga cyane kubikora. Arakora ibintu nkibigufasha kungurana ibitekerezo kubitekerezo bishya kubucuruzi bwawe, kwiga buri gihe hamwe nawe kwishuri, cyangwa no kwigaragaza kumubiri kubikorwa byawe bwite cyangwa umwuga.

6.Agufasha gukora ibintu byawe byose.
Urashobora kubona rwose uko umuntu akwiyumvamo nukwitegereza imyitwarire yabo mubihe bitoroshye. Aracyakwemeza ko umeze neza nyuma yo gutongana? Aragufasha gukora ibintu nubwo bigabanya igihe cye cyubusa? Gito, ariko ibikorwa byiza nkibi byerekana imico ye nukuri kuri wewe.

7.Agushyira mubuzima bwe.
Niba umusore atari muri wowe rwose, ntuzamenya byinshi mubuzima bwe hanze yimikoranire nawe. Niba uzi inshuti magara z’umusore wawe, ibyo akunda gutembera ahantu hamwe nibyo akunda – cyangwa niyo ahora akugezaho amakuru yumunsi we – uyu musore rwose aragukunda.


Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga ho mu Mudugudu wa Gakoma, Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga. 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi, Umudugudu wa Rukundo. Bose barazira kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19.
Igikorwa cyo gufata aba bantu cyakozwe ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2020. Abafatiwe kwa Mutoni ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba, abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40. Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba, basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.
CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba”. Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yose uko yakabaye.
Ati “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.
Ati“ Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi”.
CIP Twizeyimana nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubivuga, yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.
Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com


Aba bana bari batarageza ku myaka y’ubukure, ni Melody Warigia w’imyaka 8, Willy Macharia w’imyaka 6, Samantha Njeri w’imyaka 4 na Whitney Nyambura w’imyaka 2, bose bakaba bashyinguwe mu mva imwe.
Nyina w’aba bana, Beatrice Mwende, ufunze mu gihe hagikorwa iperereza ku cyamuteye ubu bwicanyi akurikiranweho, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’abadayimoni ndetse n’uwahoze ari umukunzi we hakiyongeraho n’ibibazo by’amafaranga.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Naivasha, uyu mugore w’imyaka 42 yavuze ko asabira imbabazi icyaha yakoze ariko ko yiteguye gufungwa. Uyu mugore yavuze kandi ko umukunzi we baherutse gutandukana umwaka ushize, yakundaga kumusaba gukora ibintu biteye ubwoba nk’ibi.
Mwende yavuze ko buri tariki 26 za buri kwezi, yakundaga kuzirwa n’amadayimoni amusaba ibintu we atabasha kwitaho akoresheje ubwenge n’imbaraga ze. Yakomeje avuga ko ubwo yamaraga kwica aba bana, yagiye i Naivasha aho umukunzi we akorera gusa ntiyahamusanga, amusigira ibaruwa.
Ku Cyumweru, Polisi yagaragaje ibaruwa uyu mugore yandikiye umuhungu we mukuru, Alex, amusobanurira impamvu yatumye yica abavandimwe be. Alex yarokokanye na murumuna we muto witwa Bravo batajyaga basigana, bakaba batari bahari ubwo ubwicanyi bwabaga.
Mwende mu ibaruwa yasobanuye ko yamenye amakuru ko umukunzi we yari afite undi mugore ndetse bishimisha mu mitungo ya Mwende yari yarahaye uwo musore, akemeza ko icyamuteye kwihekura ari ibibazo by’ubukene no guhemukirwa n’uwari umukunzi we. Yagize ati:
Birababaje cyane kuba uzi neza ko abana bawe bagiye kubaho mu buzima bubi byaraguturutseho. Narabakundaga cyane, nkumva ntifuza kubabona bandagara. Iyo nza kuba mfite akazi gahoraho, sinari kwiyicira abana.
Urubanza ruregwamo Mwende hagamijwe gufata umwanzuro ku cyaha yakoze ndetse yiyemerera, ruzasubukurwa ku wa 6 Nyakanga 2020.