Tag: Trending

  • Abakoresha umuhanda barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko yawo (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habayeho kwigishwa uko amategeko y
    Habayeho kwigishwa uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa

    Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.

    Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.

    Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.

    Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.

    Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.

    Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.

    Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.

    Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y
    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y’umurongo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.

    Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.

    Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ni ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/2WbjEA3

  • Umucungagereza yirukanwe ku kazi azira gusomana n'imfungwa #rwanda #RwOT

    Uyu mucungagereza wafashwe ari gusomana yitwa Rachel Wilson akora muri gereza yitwa HMP Addiewell yo muri Ecosse mu gihe iyi mfungwa basomanaga yitwa Kevin Hogg.

    Ibi byabaye nyuma y'aho muri iyi gereza hamaze iminsi havugwa ko harimo ibibazo bitandukanye.

    Mu masshusho yamaze iminota 79,Bwana Hogg ategereje uyu mucungagereza aho yafashe amazi ayacisha mu kanwa nk'umuntu uri kwitegura hanyuma mu masegonda make uyu mugore ahita yinjira mu kumba afungiwemo.

    Aba bombi bongereranye ibintu mu masegonda make hanyuma uyu Hogg akurura madamu Wilson barasomana byimbitse.

    Ubwo bari barangije,uyu mugabo yumvikanye avuga ati 'Ibyo nibyo nashakaga.'

    Abakuru b'iyi gereza bahise bakora iperereza kuri aya mashusho hanyuma bemeza ko madamu Wilson atakiyikoramo.

    Byavuzwe ko iyi video yafashwe mu byumweru bishize ariko ikaza gukwirakwizwa na bamwe mu bagororwa bishima ku bacungagereza.

    Uyu Hogg ngo yafashe aya mashusho kugira ngo asebye madamu Wilson ndetse ngo anasebye abandi bacungagereza.

    Umwe mu bahaye amakuru The Sun yagize ati 'Ari ku gitutu gikomeye[Wilson]akazi ke karangiye.'

    Uyu mucungagereza uri mu myaka 20 ntabwi yari abizi ko ari gufatwa amashusho ndetse amakuru avuga ko ntawe uzi niba aba bombi bari basanzwe ari inshuti cyangwa niba aribwo bwa mbere bari basomanye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umucungagereza-yirukanwe-ku-kazi-azira-gusomana-n-imfungwa

  • Umusekirite yakubise umutarage amumena agahanga ahita agwa igihumure mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y' umusekirite wa kompanyi ishinzwe parking, wakubise umuturage akamumena umutwe bigatuma ahita anata ubwenge akikubita hasi.

    Polisi y'u Rwanda yizeje ko igiye gukurikirana ikibazo cy'uyu muturage wakubiswe n'Umusekirite mu Mujyi wa Kigali agahita agwa igihumure.

    Ni nyuma y'uko aya makuru atangajwe n'Umunyamakuru w'inkuru zicumbuye mu Rwanda witwa Samuel Baker Byansi.

    Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, uyu Munyamakuru Samuel Baker Byansi yamenyesheje inzego ko mu mujyi rwagati hari umukozi ucunga umutekano [Umusekirite] wa Kompanyi yitwa 'MISIC ishinzwe parking muri Kigali akubise umuturage amumena umutwe ngo ni uko aparitse aho yamubujije.'

    Ubu butumwa bw'uyu munyamakuru yasangije Polisi y'u Rwanda, bukomeza buvuga ko uriya musekirite yireguye avuga ko yakubise uriya muturage ngo kuko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rumushakisha.

    Uyu munyamakuru akomeza agira ati 'Izi ngufu z'umurengera ziriho zikoreshwa zikomeje gutiza umurindi agahinda gakabije.'

    Polisi y'u Rwanda yasangijwe ubu butumwa, yasubije uyu munyamakuru kuri Twitter, igira iti 'Murakoze ku makuru muduhaye turabikurikirana.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/umusekirite-yakubise-umutarage-amumena-agahanga-ahita-agwa-igihumure-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Amb. Habineza Joseph yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana azaize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Inkuru y’urupfi rwa Habineza Joseph yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

    Uyu mugabo akaba yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari yaragiye kwivuza, ni nyuma kuva kwivuza muri Nigeria.

    Habineza Joseph yitabye Imana afite imyaka 57, asize umugore n’abana 4, abahungu batatu n’umukobwa umwe, akaba ari abana b’impanga aho yabyaye impanga inshuro 2.

    Tariki ya 13 Kanama 2021 yari yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we barushinze.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa 1994-1998, ndetse aza no kuba umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria mu 1998-2000.

    Muri Nzeri 2004-Gashyantare 2011 yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, mu 2011- 2014 agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

    Muri Nyakanga 2014 yaje kongera kugirwa Minisitiri wa Siporo ariko ntiyatizeho kuko muri Gashyantare 2015 yaje gusimbuzwa Uwacu Julienne.

    Mu mpera za 2019 yahise afungura uruganda rukora amakaroni yitiriye izina rye, aho zitwaga ‘Pasta Joe.

    Muri 2019 yagize Muyobozi Mukuru w’ikigo gishya Radiant Yacu Ltd.

    Habineza Joseph yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/amb-habineza-joseph-yitabye-imana

  • Afghanistan: Aba Taliban 'barimo guhiga abantu umuryango ku wundi'-Raporo ya UN #rwanda #RwOT

    Iyo nyandiko ivuga ko intagondwa ziri kugenda umuryango (urugi) ku wundi zishakisha abo zigambiriye ndetse zinashyira ku nkeke abo mu miryango yabo.

    Uyu mutwe ugendera ku mahame akakaye yiyitirira idini ya Islam wagerageje guhumuriza Abanya-Afghanistan kuva wafata ubutegetsi, usezeranya ko “nta kwihorera” kuzabaho.

    Ariko hari ubwoba ko aba Taliban bahindutse gacye gusa ugereranyije no ku gihe cy'ubutegetsi bw'urugomo bwabaranze mu myaka ya 1990.

    Uko kuburira kwa ONU ko aba Taliban barimo kugambirira “abakoranye” na OTAN na leta ya Afghanistan yari iriho, gukubiye mu nyandiko y'ibanga y'ikigo RHIPTO Norwegian Center for Global Analyses, gikorera ubutasi ONU.

    Christian Nellemann, ukuriye itsinda ryakoze iyo raporo, yabwiye BBC ati:

    “Hari umubare munini w'abantu ubu barimo kwibasirwa n'aba Taliban kandi inkeke babashyiraho iragaragara neza”.

    “Biranditse ko mu gihe cyose batabishyikirije, aba Taliban bazata muri yombi banacire imanza, bahate ibibazo kandi bahane abo mu miryango yabo mu izina ry'abo bantu”.

    Bwana Nellemann yaburiye ko umuntu uwo ari we wese uri ku rutonde rw'umukara rw'aba Taliban ari mu byago bikomeye, kandi ko hashobora kubaho kwica abantu mu kivunge.

    Ibihugu bikomeye by'amahanga bikomeje ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Afghanistan.

    Umutegetsi wo muri OTAN kuri uyu wa gatanu yavuze ko abantu barenga 18,000 bamaze guhungishwa mu minsi itanu ishize bakuwe ku kibuga cy'indege cy'i Kabul.

    Abandi bagera ku 6,000, muri bo harimo abahoze ari abasemuzi b'ingabo z'amahanga, biteguye guhungishwa n'indege bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

    Intego ni ugukuba kabiri ibikorwa byo guhungisha mu mpera y'iki cyumweru, nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

    Hanze y'ikibuga cy'indege hakomeje kuba akavuyo. Aba Taliban bakomeje gutambamira Abanya-Afghanistan bagerageza guhunga. Hari videwo igaragaza umwana arimo guherezwa umusirikare w'Amerika.

    Mu yandi makuru:

    Mu mijyi myinshi habaye indi myigaragambyo yo kwamagana aba Taliban. Mu murwa mukuru Kabul, abigaragambya bazunguje ibendera ry'igihugu, mu gihe amakuru avuga ko hari abigaragambya biciwe mu mujyi wa Asadabad;

    Umwe mu bapfuye ahubutse ku ndege y'Amerika yavaga i Kabul yamenyekanye ko ari Zaki Anwari, wari ufite imyaka 19, wakiniye ikipe y'umupira w'amaguru y'ingimbi ya Afghanistan;

    Aba Taliban ubu bigaruriye imodoka z'intambara zibarirwa mu bihumbi zakorewe muri Amerika, indege ziri hagati ya 30 na 40, ndetse n'umubare munini w'imbunda nto, nkuko abategetsi bo muri Amerika babibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ku cyumweru ni bwo aba Taliban bigaruriye Kabul, nyuma yo gufata ibindi bice bitandukanye, mu gihe ingabo z'amahanga zari zimaze kuva mu gihugu.

    Iyo ntsinzi isubije uyu mutwe ku butegetsi nyuma y'imyaka 20 yari ishize ubuhiritsweho n'ingabo z'amahanga zirangajwe imbere n'Amerika.

    Mu gihe cya mbere uyu mutwe wari uri ku butegetsi, cyaranzwe n'ibikorwa by'ihohotera byinshi, kwica abantu mu ruhame ndetse no guca abagore mu kazi.

    Ariko mu kiganiro cya mbere uyu mutwe wagiranye n'abanyamakuru muri iki cyumweru nyuma yuko wisubije Afghanistan, wakoresheje imvugo yo gutanga ihumure, usezeranya ko uburenganzira bw'abagore buzubahirizwa “mu rwego rw'amategeko ya kisilamu”.

    Amakuru avuga ko aba Taliban basezeranyije kudahatira abagore kwambara 'burka' – umwitandiro ugizwe n'umwambaro umwe ubapfuka mu maso n'igice gisigaye cy'umubiri. Ahubwo, ngo bikaba itegeko kwambara 'hijab' – umwitandiro wo mu mutwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-aba-taliban-barimo-guhiga-abantu-umuryango-ku-wundi-raporo-ya-un

  • Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi kubera amashusho ye n’umukobwa wafungishije Davis D #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro ‘Live’ kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D.

    Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa.

    Iki kiganiro byatangiye uyu mukobwa ari we uri live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya(join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

    Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije kuri Twitter ye yashyizeho agace kamwe k’aya mashusho, gaherekezwa n’amagambo agira ati “ibi harya nibyo bita ngo “Gushya”, ubu umwiherero w’Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe.”

    Iki gitekerezo cyasembuye ibitekerezaho bya benshi aho bamwe bagiye bavuga ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

    Ibi harya nibyo bita ngo 'Gushya'? Donc ubu camp y’ #Amavubi yahiye? Sha iyi #Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe. @FERWAFA @Rwanda_Sports pic.twitter.com/BvhpXcLORV

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) August 20, 2021

    Umunyamakuru Jah d’Eau Dukuze we ntabibona kimwe na mugenzi we Sam Karenzi kuko na we abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza ku buryo abakinnyi bataruhura mu mutwe.

    Yagize ati “ariko rero mu mwiherero w’ikipe y’igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk’aho umukino ari ejo.”

    Uyu munyezamu umukobwa baganiraga aherutse gufungisha abahanzi barimo Davis D bashinjwa ko baryamanye na we ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Bakoranye ikiganiro Live baririmba

    Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi

    Shallon Manzi ni umukobwa umaze kumenyerwa mu myidagaduro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yongeye-kuvugisha-benshi-kubera-amashusho-ye-n-umukobwa-wafungishije-davis-d

  • Radio/Tv1 yasezereye abandi banyamakuru bayo bakomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Radiyo na Televiziyo 1 biravugwa ko yasezereye abandi banyamakuru batatu b'imena bitewe n'ikibazo cy'amikoro make cyatewe ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Igitangazamakuru Ukwezi dukesha aya makuru kuri uyu wa 19 Kanama 2021 cyatangaje ko abasezerewe ari: Callixte Ndagijimana, Gakayire Raymond na Kayitankore Dieudonné.

    Tariki ya 11 Mutarama 2021 ni bwo Radio/TV1 yasezereye abandi banyamakuru batatu: Kalinijabo Jean de Dieu, Nadine Umuhoza na Paruku Rene.

    Iki gitangazamakuru ubwo cyasezereraga aba banyamakuru kubera ingaruka za Covid-19 zagihungabanyije, cyari cyaramaze kwinjizamo abandi banyamakuru bakizamuka.

    Source : https://yegob.rw/radio-tv1-yasezereye-abandi-banyamakuru-bayo-bakomeye/

  • Aimable Karasira wamaze kwambara iroza yaburanye ubujurire avuga ko yakubitiwe muri Gereza #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ukekwaho ibyaha birimo gukurura amacakubi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruherutse gufata icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

    Urukiko rwavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba ibyaha akurikiranyweho bikomeye kandi ko yabikoreye ku mbuga nkoranyambaga bityo ko aramutse arekuwe yakongera akabikora.

    Aimable Karasira wajuririye iki cyemezo, uyu munsi ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021 yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane ku bujurire bwe.

    Karasira wamaze kwambara impuzankano y’imfungwa y’ibara ry’iroza, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yabanje kubwira Urukiko ko yifuza ko urubanza rusubikwa kuko atameze neza.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku cyifuzo cy’uregwa, bwavuze bwo bwiteguye kuburana kandi ko iki cyifuzo cye atagitanze mbere bityo ko bitari bizwi.

    Umucamanza yahise ifata icyemezo ko yimuriye urubanza tariki 23 Kanama 2021 gusa uregwa ntiyanyurwa ahita avuga ko iyi tariki ari vuba cyane mu gihe Urukiko rwavugaga ko urubanza ku ifunga rugomba kuba byihuse kugira ngo urwo mu mizi ruzagire igihe rutangirira.

    Karasira yahise avuga ko nubundi yumva ari hafi bityo ko yakwemerwa akaburana uyu munsi ndetse Urukiko rurabimwemerera.

    Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yahise agaragaza impamvu bashingiyeho batanga ubujurire bwabo aho yagarutse ku burwayi bwo mu mutwe bw’umukiliya we, avuga ko akwiye kurekurwa kuko raporo ya muganga yemeje ko buriya burwayi abufite koko kugira ngo ajye no kwivuza.

    Aimable Karasira kandi yagaragaje imbogamizi zirebana n’uburyo afunzwemo ko afatwa nabi ndetse ko hari igihe yakubiswe n’abacungagereza.

    Ni ingingo yatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atagaragaje ibimenyetso bityo ko Urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

    Uregwa n’umwuganira mu mategeko bakomeje gushimangira icyifuzo cyabo ko akwiye kurekurwa mu gihe Ubushinjacyaha na bwo bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho kiriya Cyemezo cyafashwe n’urw’Ibanze rukemeza ko uregwa akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Umucamanza yahise apfundikira iburanisha yemeza ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aimable-Karasira-wamaze-kwambara-iroza-yaburanye-ubujurire-avuga-ko-yakubitiwe-muri-Gereza

  • Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw'u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo #rwanda #RwOT

    Hari mu mwaka wa 2003 ubwo Umuryango w'Afurika wasabaga u Rwanda kuba rwatanga ubufasha bukohereza ingabo mu ntara ya Darfur yo muri Sudani, ahari hamaze umwaka abaturage b'abirabura bicwa n'umutwe w'abajanjawidi wari ubogamiye kuri Leta ya Khartum.

    Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ryari riyobowe na Lt Gen Charles Karamba (icyo gihe yari Lt Col) ryabanje gusura Darfur nyuma yuko u Rwanda rwemeye gutanga itsinda ry'abasirikari 150 bazarinda indorerezi z'amahoro z'Afurika yunze Ubumwe, zikurikirana uko amahoro yubahirizwa muri Darfur.

    Ntibyatinze u Rwanda ntabwo rwarinze indorerezi za AU ahubwo rwageze aho ruhabwa inshingano zikomeye zo kurinda impunzi mu nkambi yazo. Nyuma y'imyaka 17, u Rwanda rumaze muri Darfur, rwahasize ibikorwa by'indashyikirwa rwakoreye abaturage, harimo kububakira ibyumba by'amashuri , amavuriro, kubigisha gukoresha rondereza nk'intara ibarizwa mu butayu n'ibindi.

    Twibutse ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu byose kohereza ingabo muri Darfur. Ibi byabaye nyuma y'imyaka 10 gusa, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ihagaritswe na RPF Inkotanyi ndetse n'intambara y'abacengezi yamaze hafi imyaka itatu, kuva 1996-1999.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza itsinda ry'Abapolisi ribarizwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye hagati ya 2010 kugeza 2019 aho bagiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n'umutingito wahitanye abarenga 300,000 naho abasaga miliyoni eshatu bagakurwa mu byabo.

    Abapolisi b'u Rwanda muri Haiti batumye abaturage bagira icyizere cyo kubaho nyuma y'imitingito itatu yibasiye igice kinini cyicyo gihugu muri 2010. Ubu nuyu munsi abaturage ba Haiti bakora umuganda bigishijwe n'Abapolisi b'u Rwanda.

    Ntabwo ari muri Haiti gusa itsinda rya Polisi ryoherejwe mu butumwa kuko ryakoze ubutumwa muri Liberia, Sierra Leon, Sudan, Sudan y'amajyepfo na Ivory Coast.

    U Rwanda kandi rwohereje ingabo muri Sudan y'amajyepfo nyuma y'amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida we Riek Machar. Muri Sudan y'amajyepfo niho n'u Rwanda rwohereje bwa mbere mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye itsinda ry'abasirikari barwanira mu kirere aho hoherejwe indege eshatu n'abakozi bazo bagera kuri 96 harimo aba pilotes, ababungirije ndetse n'abatekinisiye. Muri Sudan y'Amajyepfo, inkambi zirindwa n'Abanyarwanda baba bizeye umutekano 100%.

    Hari muri Kamena 2018 ubwo ingabo z'u Rwanda harimo nizikoresha intwaro ziremereye zoherejwe kugarura umutekano mu gihugu cya Centre Afrique zibarizwa mu itsinda ry'Umuryango w'Abibumbye.

    Izina u Rwanda muri Centrafrique ryatsimbuwe nuko tariki ya 20 Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje ingabo hakurikijwe ubutwererane buri hagati ya Leta y'u Rwanda na Centre Afrique zo kurinda umutekano wa Bangui wari wugarijwe n'inyeshyamba mu gihe ingabo z'u Rwanda zibarizwa mu za LONI zigendera ku mategeko ya LONI.

    Izo ngabo nazo zari zugarijwe, nuko u Rwanda rwohereza ingabo zitabara uyu mujyi zisubizayo inyeshyamba abaturage bariruhutsa.

    Mu kwezi gushize, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike kurwanya intagondwa zigendera ku mahame ya Kiyisilamu zari zimaze igihe zigaruriye uduce tugize intara ya Cabo Delgado. Ingabo za SADC zari zimaze igihe bivugwa ko zizajyayo ariko ingabo z'u Rwanda zikigerayo, ibyananiranye mu myaka itatu zabikoze mu kwezi kumwe maze uduce twose inyeshyamba zari zarigaruriye dusubira mu biganza bya Leta ya Mozambique. Aha twavuga nka Awasse, Afungi ndetse n'umugi wa Mocimbowa da Praia n'icyambu cyayo cyari ibirindiro bikuru by'inyeshyamba.

    Ibi ni inshamake y'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda bigaragaza ko umutima wo gutabara ntaho uhurira n'ubunini bw'igihugu kuko Mozambique ikubye u Rwanda inshuro 26, naho Centre Afrique igakuba u Rwanda inshuro 23. Intara ya Darfur yo iruta u Rwanda inshuro 18.

    Ibi kandi bigaragaza ko gutabara Atari ukugira intwaro z'umurengera ahubwo ari umutima.

    The post Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw'u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuva-darfur-2004-kugera-cabo-delgado-2021-urugendo-rwu-rwanda-mu-gutabara-abari-mu-kaga-rwerekanye-ko-afurika-yakwishakamo-ibisubizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-darfur-2004-kugera-cabo-delgado-2021-urugendo-rwu-rwanda-mu-gutabara-abari-mu-kaga-rwerekanye-ko-afurika-yakwishakamo-ibisubizo

  • Gasabo: Umukobwa yafashwe akekwaho gucuruza urumogi, umunsi umwe mbere y’uko asezerana – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ni bwo uyu yatawe muri yombi.

    Byari biteganyijwe ko asezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya19 Kamena 2021, n’umusore biteguraga kurushinga.

    Uyu musore bateganyaga gusezerana yabwiye itangazamakuru ko yababajwe cyane n’itabwa muri yombi rye, aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kumufasha bakarekura umukunzi we bagashyingiranwa.

    Ati “Ndasaba Polisi ko yambabarira ikampa umugeni wanjye bafatanye urumogi tugasezerana.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, yatangaje ko aho uyu mukobwa yafatiwe ari na ho yari atuye.

    Ati “ Ni byo hari umukobwa baraye bafatanye urumogi kandi yagombaga gusezerana uyu munsi ku wa Kane hano ku Murenge wa Jali; yafatiwe mu Kagari ka Gateko kandi ni na ho yari atuye gusa sinzi niba yari asanzwe abigurisha kuko abacuruzi b’ibiyobyabwenge bagira amayeri menshi.”

    Yaboneyeho gushishikariza abaturage kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge kuko bitemewe ndetse ingaruka zabyo ziba zikomeye.

    Ati “Icyo nasaba abaturage ni ukwirinda gukora ibintu binyuranyije n’amategeko kuko itegeko rirahari rihana umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge, abaturage bakwiye kubyirinda kuko ingaruka zabyo ni nyinshi haba kuri we cyane ko by’umwihariko yari agiye kubaka urugo rwe ubwo ahemukiye uwo bari bagiye kurushingana n’umuryango we kubera kujya mu biyobyabwenge.”

    Uyu mukobwa nyuma yo gutabwa muri yombi yahise avuga n’undi mugore bakora akazi kamwe ko kugurisha urumogi bose bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gatsata.

    Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Umukobwa wafashwe akekwaho gucuruza urumogi mu gihe haburaga umunsi umwe ngo asezerane imbere y’amategeko

    Umugore bivugwa ko yakoranaga n’uwo mukobwa wari ufite ubukwe na we yahise atabwa muri yombi

    source : https://ift.tt/3mfT6IF