Tag: Trending

  • Ibitangaje ku musore wakiniye Ikipe y'Igihugu ya Basketball wakoze ku mutima Shaddyboo #rwanda #RwOT

    Shadyboo yakozwe ku mutima cyane n'umukinnyi w'Amavubi ya Basketball witwa Wiliams Robeyns .Uyu Mukinnyi yakunzwe na benshi bitewe n'uburyo yitwaye neza mu kibuga ndetse akanaba n'umukinnyi w'umukino wo ku munsi w'ejo ubwo Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda yakinaga na DRC.

    Williams Robeyns ni umusore wavutse kuya 23 Gashyantare 1996.Se umubyara n'Umubiligi naho nyina akaba ari umuyarwandakazi.Williams akina nk'uwabigize umwuga(Professional) mu ikipe ya Liege Basketball mu gihugu cy'Ububiligi.

    Muri uyu mukino William Robeyns wakiniye u Rwanda umukino bwa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibitangaje-ku-musore-wakiniye-ikipe-y-igihugu-ya-basketball-wakoze-ku-mutima

  • Nyagatare : Umurwano w’inkundura w’umuturage wanize DASSO akenda kumuheza umwuka #rwanda #RwOT

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo mugabo usanzwe ari umworozi ari hejuru y’umukozi wa DASSO wambaye impuzankano.

    Ayo mashusho abanza kugaragaza uwo mukozi wa DASSO yafashe mu mashing umushumba w’uriya muturage akamuciraho umupira yari yambaye.

    Uwo mukozi wa DASSO ahita avuga ngo bareke uwo mushumba ahubwo ngo bajye gufata nyirazo ari we Safari George.

    Uwo uwo mukozi wa DASSO yageraga kuri Safari, uyu mworozi yahise amukubita umutego wa rugondihene ubundi amunigira hasi.

    Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y’uwo mu-DASSO watabazaga agira ati 'Aranyishe we aranyishe.'

    Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y’uwo mu-DASSO watabazaga agira ati 'Aranyishe we aranyishe we aranyishe we…'

    Ubwo uwo muturage wari hejuru y’uwo mu-DASSO yamunize, hahise haza bamwe mu bari kumwe mu mukwabo barabakiza bamumukura hejuru.

    Uwo muturage witwa Safari George ubu yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Karangazi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagize icyo buvuga kuri aya mashusho yashyizwe kuri Twitter, buti “Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”

    Ubutumwa bw’Akarere bukomeza bugira buti “Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.”

    Twahirwa Gabriel uyobora Akagari ka Musenyi kabereyemo kiriya gikorwa, yatangaje ko ibigaragara muri ariya mashusho byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bwari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage kutajyana inka mu gasozi.

    Ngo ubwo uriya mukozi wa DASSO yari muri ibyo bikorwa, ni bwo yakubitanye n’uriya muturage wari wahuye inka mu gasozi ubundi akamuhohotera.

    Iki kibazo cyanagarutsweho mu bitangazamakuru binyuranye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aganira na TV1 yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi cyangwa umukozi w’urwego runaka agera aho arwana n’umuturage nka kuriya.

    Gatabazi yagize ati 'Niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora operation, mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.'

    Mu Ntara y’Iburasirazuba ni hamwe mu hakunze kuvugwa urugomo rwaba urukorwa n’abaturage hagati yabo kimwe n’urukorwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakorera abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyagatare-Umurwano-w-inkundura-w-umuturage-wanize-DASSO-akenda-kumuheza-umwuka

  • Inkuru y'umusore w'umunyarwanda wapfiriye muri Canada ikomeje kubabaza benshi mu byamamare mu Rwanda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe n'inshuti ze ku wa gatandatu bari kwishimisha mu bwato, hanyuma aza gusimbuka agiye koga. Ageze mu mazi, ngo bamubonye amerewe nabi, yananiwe koga, bagerageza kumuvanamo ariko biranga.

    Ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zo ku wa gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo Polisi yamenyeshejwe iby'aya makuru y'uko hari umusore warohamye mu mazi ihita yihutira gutabara. Hakozwe ubutabazi bukomeye bwo mu mazi gusa birangira umurambo we ubuze kugeza n'ubu.

    Nkusi Steve yitabye Imana afite imyaka 24

    Polisi yo muri Canada mu Mujyi wa Niagra niyo iri gushakisha uyu musore w'umunyamideli ukomoka mu Rwanda, witwa Nkusi Steve, warohamye mu mazi y'ahitwa Sunset Beach mu gace ka St. Catharines.

    Urupfu rwa Nkusi rwashenguye abantu benshi yaba inshuti ze n'umuryango we.


    N'ubwo ibikorwa byo gushakisha umubiri we bigikomeje, Polisi yamaze gushyiraho nimero ku buryo uwawubona yakwihutira guhita ayimenyesha.

    Sandrine Mugeni, mushiki wa Nkusi nawe wihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, yabwiye CHCH News ko uyu musore yari afite imyaka 24. Ati 'Mu muryango wacu wasangaga buri wese amukunda, yakundwaga n'abantu benshi.'

    Nkusi Steve yari umuhanga mu kwiruka

    Mushiki wa Nkusi yahishuye ko uyu musore wakundaga gufasha abatishoboye yari afite umushinga wo kubakira imfubyi mu Rwanda.

    Nkusi Steve yari umusore umurika imideli wabarizwaga muri 'Angie's models' ikorera Ottawa muri Canada.

    Nkusi Steve yari umuhanga mu gusimbuka urukiramende

    Usibye kumurika imideli, uyu musore yari n'umuhanga mu bijyanye no kwiruka ndetse n'umukino wo gusimbuka.

    Uyu mwaka yitabyemo Imana, ni nawo yari arangijemo amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n'icungamutungo.


    Nkusi Steve yitabye Imana yari aherutse kurangiza kaminuza



    Nkusi Steve yari umunyamideli wabigize umwuga

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inkuru-y-umusore-w-umunyarwanda-wapfiriye-muri-canada-ikomeje-kubabaza-benshi

  • Inkuru nziza kuri Kimenyi Yves wari watawe muri yombi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports n'Ikipe y'Igihugu, Kimenyi Yves na bamwe mu bo bari bafunganywe, barekuwe nyuma y'iminsi itanu batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Tariki ya 19 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kubera ibirori bya 'Baby shower' byabereye mu rugo rw'uyu munyezamu na Muyango Claudine.

    Kimenyi n'abo abari bafatanywe, beretswe itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse biyemerera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, ni bwo Kimenyi Yves n'abandi batatu muri bane bari bafunganywe, barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Kimenyi yatangaje ko we na bagenzi be batatu barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Yakomeje ati 'Ni byo baturekuye mu ma Saa kumi z'amanywa. Muri bane twari dufuganywe harekuwe batatu undi baramusigarana kuko agomba kuzuza iminsi itanu nkuko natwe byagenze. Njye banciye ibihumbi 150 Frw abandi buri umwe bamuca ibihumbi 25 Frw.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-kimenyi-yves-wari-watawe-muri-yombi/

  • Rubavu: Umugabo akurikiranyweho kwica umukobwa we amuhoye ko yatinze gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 11/08/2021, uregwa, ari mu mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yakoze icyaha cy’ubwicanyi, aho yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 15, akaba yaramwishe amunize, amuhoye ko yatinze gutaha.

    Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kumwica, bakavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite, bityo bakaba bakeka ko yaba yaramunize.

    Uregwa we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa. N’ubwo uregwa ahakana ko atigeze aniga umukobwa we, raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3Ddm2qU

  • Abavugaga ko mfunze ubabwire ko twakoranye ikiganiro- Ukuri ku byavuzwe ko Kabera afunze #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo imyitwarire y’Abapolisi n’ibyerekeye ibuhuha bikomeje gutangazwa hifashishijwe Imbuga Nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yagarutse ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko yaba yaratawe muri yombi.

    Muri iki kiganiro, CP John Bosco Kabera wifuje guhera kuri ariya makuru anyunye n’ukuri yavugwaga ko afunzwe, yagize ati 'Abavugaga ko mfunze nawe ubabwire ko uyu muns twakoranye ikiganiro [abwira Umunyamakuru]. Ndumva ntakindi narenzaho.'

    Yakomeje agira ati 'Barabibona twakoranye ikiganiro, unsanze ku biro, wansabye ko dukorana ikiganiro ndakwemerera, ubu nawe urabagezaho ubutumwa ko twakoranye ikiganiro, bakikuriramo niba mfunze cyangwa nkora akazi nk’uko ubibona…
    Nambaye imyenda y’akazi, tugaragara ahantu hatandukanye dutanga ibiganiro cyangwa twerekana abaranze ku mabwiriza cyangwa abakoze ibyaha. Nyuma y’uko ibyo bivugwa igishya kiri bugaragare ni uko uri bubereke ikiganiro twakoranye cyangwa ukabibabwira.'

    Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu babibiri bakekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga barimo uwari washyize ubutumwa kuri Twitter ko hari mugenzi we warenganyijwe n’umupolisi.

    Ku bijyanye n’ibihuha bikomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko hari itegeko rikumira rikanahana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Avuga ko mu ngingo ya 39 y’iri tegeko, ivuga ko umunyu ukwirakwiza ibihuha cyangwa inkuru zitari ukuri, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 3 Frw.

    Yagarutse ku ngero zagiye zinabaho za bamwe batangaza ayo makuru batanayihagarariyeho kuko nk’umuntu uri mu Ruhango ashobora guha amakuru uri i Musanze undi na we agahita ayashyira ku mbuga Nkoranyambaga nka Twitter.

    Ati 'Aho rero harimo iki ? Harimo ko ibyo utangaza ntabwo wabihagazeho, wabishingiye ku bucuti ku marangamutima…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abavugaga-ko-mfunze-ubabwire-ko-twakoranye-ikiganiro-Ukuri-ku-byavuzwe-ko-Kabera-afunze

  • Ibitaravuzwe ku gitero cya FLN muri Nyungwe: Umunsi Sankara yigamba gufata mpiri abasirikare ba RDF – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari asoje ibirori byabereye mu Karere ka Rusizi, yakije imodoka ye y’ivatiri yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe, yari kumwe n’abantu batatu.

    Urugendo rwabo ntirwabahiriye kuko bageze mu Ishyamba rya Nyungwe bagwa mu gico cy’abarwanyi ba FLN bakurwa mu modoka bamburwa ibyo bafite byose ndetse imodoka barimo icanirwaho ikibiriti, iratwikwa.

    Icyo gihe ngo hashize umwanya batabarwa n’Ingabo z’u Rwanda, ariko ngo hari abari bamaze kwicwa no gukomereka kuko umuhanda watembagamo umuvu w’amaraso.

    Me Ndutiye Yussuf iyo abara inkuru ayivuga nk’ibintu byamubayeho ejo hashize. Yabwiye IGIHE ko kuri uwo munsi bafashwe bari hafi gusohoka muri Nyungwe.

    Ati “Nari ndi muri taxi voiture yanjye ntwayemo abantu batatu tuvuye i Rusizi, turaza tugiye kurangiza ishyamba hasigaye nk’ibilometero 10 twageze ahantu ngiye kubona mbona abantu bafite imbunda bagera muri 15. Mbabonye bari mu muhanda mbona bari gutanga ibimenyetso ngo duhagarare ariko bari no kurasa mu kirere mpita mpagarara, baraza badukura mu modoka tuvamo.’’

    Yavuze ko muri ako kanya yahise abona inyuma yabo hari indi modoka ya coaster yavaga i Rusizi iri gushya.

    Yakomeje ati “Nta wundi muturage wari uri aho hafi, numvaga umwana w’umukobwa arimo gutaka, ati ‘muntabare ndi gushya’; nkabona abo bantu ntacyo bibabwiye.’’

    Icyo gihe yahise abona ko abo barwanyi nta mpuhwe bafite. Akiri muri icyo gihirahiro, we na bagenzi be bahise bakurwa mu modoka, bananyagwa ibyo bari bafite byose.

    Me Ndutiye na bagenzi be bategetswe kumanuka mu ishyamba ariko we ageze imbere abacunga ku jisho anyura mu nzira inyuranye n’iyo banyuzemo.

    Ati “Burya hari ukuntu ureba umuntu ukuntu afashe imbunda, ukuntu ahagaze, uko ari gutanga amabwiriza byose ubishyira hamwe ukareba igisubizo cyagufasha ako kanya. Nahise manuka muri Nyungwe ariko uruhande bambwiye ncamo, nca ku rundi ruhande, manutse mbona nguye mu kintu kimeze nk’icyobo; yari indi manga, hari hanini hari n’ibyatsi byinshi cyane.’’

    Avuga ko yageze epfo mu ishyamba ahagana saa kumi n’imwe butangiye kwira, akebutse inyuma ye asanga nta muntu umureba n’imbere abona nta we ukoma.

    We yafashe indi nzira ngo adahura n’abandi bari babwiwe ko bari imbere; yaje kugera ahantu hari igiti gisa n’icyariwe acyinjiramo kuko yahabonaga ubwihisho.

    Mu byo Me Ndutiye yibuka icyo gihe ni uko abo barwanyi banyuze hafi y’aho yari yihishe batuka Leta, bacunaguza abo bafashe.

    Ati “Bagendaga bababwira ngo bahora bababeshya ngo ntitwagera aha none twahageze. Bavugaga ko bashaka gukuraho Leta bagashyiraho indi.’’

    Amakuru Me Ndutiye yamenye ni uko inyeshyamba za FLN zarwanaga n’ingabo z’u Rwanda, zanyuze aho ku muhanda ziri gucunga umutekano zikazisanga aho, bakazirasa.

    -  Intandaro yo kwigamba kwica abasirikare b’u Rwanda kwa FLN

    Igitero cyo muri Nyungwe cyagabwe hashize igihe, FLN binyuze mu wari Umuvugizi wayo, Nsabimana Callixte wiyise Sankara [waje gutabwa muri yombi, ndetse akaba akurikiranyweho ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba] yigamba ko uyu mutwe watangije intambara yeruye ku Rwanda.

    Sankara yavugaga ko Ishyamba rya Nyungwe ririmo imitwe itatu ari yo Ingabo za FLN, Ingabo za Kagame n’ingabo z’Abarundi zirwanya ubutegetsi bwa Gen. Evariste Ndayishimiye.

    Mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube yagize ati “Kuva twabinjirana mu Ishyamba rya Nyungwe, turabarasa tukongera tukigendera.’’

    Me Ndutiye avuga ko iki gitero bagabweho kikiba haciyeho umunsi umwe Sankara atangira kwigamba ko bafashe n’abasirikare b’u Rwanda.

    Uyu mugabo ubusanzwe yabaye mu gisirikare cy’u Rwanda, yanakimazemo imyaka 15 mbere yo gusezera mu 2008. Umunsi afatwa rero yari afite amakarita arimo iy’umwuga we w’umwavoka ariko mu modoka ye harimo ikarita yakoreshaga akiri umusirikare.

    Iyo karita ni yo Sankara yagize iturufu yo kuvuga ko abarwanyi ba FLN banafashe ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe.

    Me Ndutiye ati “Hari akandi kantu ntavuze Sankara ni we wakavuze, nigeze kuba umusirikare mvamo, kumwe uba ufite ubukarita bwagiye busaza sinzi ako bafashe. Sankara yavuze ko bamubwiye ko bafashe umusirikare akababaza ati ‘ese uwo mwafashe ari hehe mumufotore’, bakamwereka ikarita gusa ariko njye nari nabacitse ntibabashije kumbona.’’

    Aba barwanyi babajije abantu bari mu kamodoka k’ubururu, ariko uwasubije mu bari bafashwe asubizwa ko bashaka “umuntu witwa Ndutiye wari uyirimo.”

    Me Ndutiye yakomeje ati “Na we [uwabajijwe] yahise agira ngo hari indi gahunda mfitanye na bo ikomeye ariko bari bibeshye. Ni bwo bahise batangaza ko bafashe abasirikare, ubwo ninjye bavugaga.’’

    Ahagana saa Moya ni bwo Me Ndutiye yumvise amajwi ya moteri z’imodoka ku muhanda ruguru, agerageje kureba asanga n’ingabo za RDF zahageze zitabaye.

    Ubwo yageraga ku muhanda ni bwo yasanze hari inkomere nyinshi, abandi bapfuye n’imodoka ye yahiye. Mu bantu batatu bari kumwe, umwe na we yarabacitse, abandi babiri barabajyana ariko na bo baza kubarekura nyuma yo kwanga kwiyunga na bo.

    Me Ndutiye ndetse n’inkomere zose bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaduha ari naho baraye bitabwaho, abagize ikibazo bahabwa ubuvuzi.

    Tariki ya 15 Ukuboza 2018 ni bwo Me Ndutiye Yussuf n’abandi bantu bari kumwe bakuwe mu modoka igeze mu Nyungwe, iratwikwa

    source : https://ift.tt/2WgpSyR

  • Nyuma ya Lague watsinzwe igerageza, na Ange Mutsinzi ntiyahiriwe mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Uyu musore yari yahagurutse mu Rwanda tariki 27 Nyakanga 2021 agiye mu igerageza mu Ikipe ya Oud— Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi..

    Bamwe mu nshuti za hafi z’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, bavuga ko atahiriwe n’urugendo yatsinzwe igerageza.

    Gusa ngo ntabwo ahita agaruka mu Rwanda kuko hari andi makipe amwifuza arimo ayo mu Bufaransa no muri Maroc.

    Ange Mutsinzi uri mu bakinnyi bato batanga icyizere mu Rwanda, yari yerekeje mu Bubiligi gushaka ikipe nyuma y’uko arangije amasezerano ye muri APR FC yafashije kwegukana shampiyona ebyiri idatsinzwe.

    Mu minsi ishize kandi, Byiringiro Lague bakinanye muri APR FC na we yatsinzwe igerageza mu ikipe ya FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yamwifuzaga.

    Uyu rutahizamu na we uri mu bakomeye mu Rwanda, anaherutse kugaruka mu Rwanda aho ubu ari kumwe na bagenzi be b’Amavubi mu mwiherero wo kwitegura imikino iyi kipe ifite mu kwezi gutaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Nyuma-ya-Lague-watsinzwe-igerageza-na-Ange-Mutsinzi-ntiyahiriwe-mu-Bubiligi

  • Dore uburanga bwa Shalon ukomeje kubera ikigusha ibyamamare by' i Kigali birimo Davis-D,Kevin Kade,Kwizera na gafotozi, udafunzwe, yirukanwa mu bimuha umugati. #rwanda #RwOT

    Kayesu Shalon w'imyaka 18 y'amavuko, umukobwa ukiri muto wiga mu mwaka waa kane w'amashuri yisumbuye akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera udutendo akomeje gukorera ibyamamare byo mu Rwanda, udafunzwe, yirukanwa mubimuha umugati.

    Nyuma yo gufungisha abasore batatu barimo Davis-D, Kevin Kade na gafotozi uzwi nka Thierry bose bashinjwaga icyaha gifite aho gihuriye ni igikorwa cyo gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure, gusa byaje kurangira aba basore bose urukiko rwemje ko barekurwa kuko nta bimenyetso simusiga byatumaga bakomeza kuburana bafunzwe.

    Uyu mukobwa aherutse kunywesha amazi Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi amuta muri rwagakoco abari bamurwaye inzika bamubona urwuho bamwirukana mu mwiherero w'ikipe y'igihugu.

    Intandaro yo kwirukanwa kwa Kwizera Olvier uzwi nka Gishweka mu mwiherero w'Amavubi yabaye ikiganiro uyu musore benshi bafata nk'indashoboka yagiranye n'uyu mukobwa kuri Instagram cyabaye mu masaha akuze ubwo abandi bakinnyi ngo barimo bagona bimara umunaniro ngo batazatenguha Mashami Vincent.

    Iyirukanwa rya Kwizera Olvier hari ababifashe nk'ihohoterwa yakorewe, abandi bavuga ko bari barabuze aho bamutegera, hari n'abatambukije ubutumwa buha pole uyu musore wahuye na Derila w'I Kigali.

    Ku mbuga nkoranyambaga hari abatanze ibitekerezo bavuga ko uyu mukobwa wagira ngo ari kuri Mishoni ! hari uwagize ati ' Abasore nibatitonda uyu mukobwa arabakoramo akazi !'

    Hari n'abatebya bakabaza ku mbuga nkoranyambaga ukurikiyeho kugira ngo agwe mu kamashu ka Akayesu Shalon, umukobwa ukiri muto ariko ukomeje kuba ikimenyabose.

    Uko gukurikiranwa cyane, byatumye uyu mukobwa w'ikimero ajya acishamo agakora ikiganiro imbona nkubone kuri konte ye ya instagram, aho aganira n'abamukurikira ndetse n'ababa bashaka kumubaza byinshi kubyerekeye ubuzima bwe ndetse no kuba barushaho kumumenya byimbitse.

    Kuwa Gatatu w'iki cyumweru turi gusoza, nkuko bisanzwe uyu mukobwa yakoze ikiganiro imbonankubone(Live) kuri instagram, hanyuma umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier aza kumwisunga bakomeza kunezeza ababakurikira.

    Muri iki kiganiro, mu gihe abandi bakinnyi b'ikipe y'Igihugu bari bari kuruhuka dore ko byari nko mu ma saa tanu z'ijoro, uyu munyezamu wari wagiriwe ikizere n'Umutoza Mashami Vincent we yari arimo aririmbira Umukobwa Shalon ndetse n'abari babakurikiye imbonankubone.

    Ku rundi ruhande, Kayesu Shalon nawe yanyuzagamo agatwarwa n'akajwi ka Kwizera akawuceka buhoro buhoro. abari babakurikiye mu byukuri bumva ibyo bari barimo bararyohewe biratinda, nyamara Kwizera ubanza ataribukaga ko ari mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu y' u Rwanda bwakeye azinga utwangushye.

    Kayesu Shalon Manzi, yavukiye Kibagabaga kuwa 23 Ukuboza 2002, akaba amaze kuba kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda.

    Mu minsi ishize ubwo Jules Sentore yasohoraga indirimbo yise 'Iyizire' yifashishije mu mashusho Shalon, yabwiye itangazamakuru ko yegereye ababyeyi ba Shalon bamwemerera ko ajya mu mashusho ye, ibi yabivuze kubera abavugaga ko kamubayeho agiye kurya isheni cyangwa agahura n'akandi gatendo none kasimbukanye Gishweka !

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/dore-uburanga-bwa-shalon-ukomeje-kubera-ikigusha-ibyamamare-by-i-kigali-birimo-davis-dkevin-kadekwizera-na-gafotozi-udafunzwe-yirukanwa-mu-bimuha-umugati/

  • Ubufaransa: Abafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi b'ikipe bari bahanganye umukino urasubikwa #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya OGC Nice yo mu Bufaransa bakoze amahano batera amacupa menshi umukinnyi wa Olympique de Marseille witwa Dimitri Payet ubwo yari agiye gutera koloneri undi arayafata arayabasubiza niko gusohoka muri stade baza mu kibuga kumukubita na bagenzi be.

    Ubwo Nice yari imaze gutsinda igitego 1-0 cya Kasper Dolberg,abakinnyi ba Marseille bagerageje gukoresha imbaraga ngo bishyure aribwo uyu Dimitri Payet yajyaga gufata umupira ngo atere koloneri igikundi cy'abafana ba Nice gifata amacupa gitangira kuyamutera nawe arayafata arabasubiza benshi bahita baza mu kibuga kumukubita we na bagenzi be.

    Aba bafana bo ku kibuga cya Allianz Riviera bateje aka kavuyo ku munota wa 74 w'umukino byatumye unasubikwa bakimara kwinjira mu kibuga basunitse ibyapa bakanasunika abashinzwe umutekano.

    Umutoza Jorge Sampaoli yagaragaye ari gushaka kurwana ndetse we na bagenzi be bakubise abafana aho hari amakuru ko umwungirije yafashe umufana aramukubita bikomeye.

    Mu byumweru 2 bishize nabwo,umukino wa Marseille na Montpellier warahagaze gato nyuma y'aho abafana bateye amacupa ikipe ya Marseille birangira umukinnyi wayo Valentin Rongier yangiritse umunwa.

    Nyuma y'ubu bushyamirane abashinzwe uyu mukino basabye ko usubukurwa ariko abakinnyi ba Marseille banga gukina baterwa mpaga.

    Umusifuzi yahamagaye abakinnyi mu kibuga haza aba Nice gusa ariko aba Marseille banga kugaruka byatumye iterwa mpaga.

    Abakinnyi ba Marseille barimo Luan Peres, Matteo Guendouzi na Dimitri Payet bakomerekejwe n'aba bafana.

    Perezida wa Marseille, Pablo Longoria yavuze impamvu banze gukina ati 'Twanze gusubira gukina kubera umutekano w'abakinnyi bacu.Iyi ni inshuro ya 2 bibaye kuko no kuri Montpellier byabaye twemera gukina.Umusifuzi yatubwiye njye na Sampaoli ko umutekano utizewe.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-abafana-binjiye-mu-kibuga-gukubita-abakinnyi-b-ikipe-bari-bahanganye