Tag: People

  • Umugore wa Coach Gael n’umwana wabo bari bishimanye, umuherwe Coach yerekanye umuryango we bataherukanaga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa Coach Gael n'umwana wabo bari bishimanye, umuherwe Coach yerekanye umuryango we bataherukanaga(AMAFOTO)

    Coach gaël umaze iminsi mu Rwanda yongeye guhura n'umuryango we barishima nyuma y'igihe kirekire akorera ibikorwa bye byinshi hano mu gihugu cy'u Rwanda.

    Umuryango we urimo umwana ndetse n'umugore we n'inshuti z'umuryango baje kumwakira ku kibuga cy'indege bamugaragariza urukumbuzi rwinshi nkuko bigaragara mu mafoto.

    Yari yishimiye kongera kubona umuryango we
    Umuhungu we amuhobera cyane

    Na madamu we ntiyari ku byihanganira atamuhobeye ngo bamarane urukumbuzi

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-coach-gael-numwana-wabo-bari-bishimanye-umuherwe-coach-yerekanye-umuryango-we-bataherukanagaamafoto/

  • Videwo ya weekend: Bamuzengurukije umujyi wose ari mu ngobyi, Bitunguranye hagaragaye umugeni wazengurukijwe ahetswe mu ngobyi ibyo abantu baherukaga kera mu muco nyarwanda(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Videwo ya weekend: Bamuzengurukije umujyi wose ari mu ngobyi, Bitunguranye hagaragaye umugeni wazengurukijwe ahetswe mu ngobyi ibyo abantu baherukaga kera mu muco nyarwanda(Videwo)

    Muri iki gihe biragoye ko wabona umugeni uzengurutswa mu ngobyi ndetse ufite n'abandi bamushagaye.

    Ni muri ubwo buryo byatunguye benshi kubona umugeni azengurutswa umujyi ndetse ashagawe n'abantu benshi ibyo benshi badasanzwe babona mu muco nyarwanda.

    byatunguye benshi baza gushungera cyane ko byari mu gice kimwe cy'umujyi w'uRwanda ubwo benshi bataherukaga kubona bimwe muri ibi birori.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/videwo-ya-weekend-bamuzengurukije-umujyi-wose-ari-mu-ngobyi-bitunguranye-hagaragaye-umugeni-wazengurukijwe-ahetswe-mu-ngobyi-ibyo-abantu-baherukaga-kera-mu-muco-nyarwandavidewo/

  • Musanze: Abayisilamu bubakiye ibiro Akagari kakoreraga mu manegeka – #rwanda #RwOT

    Aka kagari kashyikirijwe ubuyobozi kuri uyu wa Gatanu, mu muhango witabiriwe n'abaturage ndetse n'abayobozi.

    Sheikh Nsangira Abdul uba muri Arabie Saoudite afatanyije na bagenzi be b'urubyiruko, nibo bagize igitekerezo cyo kugira icyo bakora mu gushyigikira iterambere ry'igihugu cyabo.

    Bamaze kwishyira hamwe nk'abanyarwanda bize mu bihugu by'Abarabu, bafashe umwanzuro wo kubaka ibiro by'Akagari ka Cyabararika kakorega ahantu hatameze neza.

    Ubwo batahaga ku mugaragaro ibiro by'aka kagari, Sibomana Saleh, uyoboye Itsinda ry'Abayisilamu bubatse ibi biro by'akagari, yavuze biyemeje gufasha aka kagari kubaka ibiro bigezweho, nyuma yo kubona ko bakorera ahantu hatisanzuye hashobora kuba hatera ingaruka ku baturage bahabwa serivisi.

    Ati 'Twaricaye mu mwaka wa 2022 turavuga tuti reka dushyireho itsinda, dushyire imbaraga zacu hamwe dutange inkunga yacu mu gihugu cyacu cyane ko twumvise imbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika avuga ko urubyiruko ruri mu mahanga rukwiriye kuzana imbaraga zarwo kugira ngo zubake igihugu cyacu kandi nibyo koko.'

    Ubusanzwe ibiro by'Akagari ka Cyabararika byari bishaje cyane ku buryo byari biteye impungenge ko bishobora gutwarwa n'umuyaga ariko ubu ni ibiro byubatswe neza bifite ibyumba bitandukanye bizajya bikorerwamo n'abakozi batandukanye.

    Abaturage bo muri aka kagari bishimye kugira ibiro bishya kuko ibya mbere byari bibateye impungenge.

    Musabyimana Jacqueline yagize ati 'Akagari kacu kari gashaje, serivisi zitagenda, ntabwo twabonaga ahantu hisanzuye kugira ngo duhabwe serivisi ubwo rero turashimira cyane abafatanyabikorwa bacu batwubakiye ibiro by'akagari ariko nanone turasaba ubuyobozi kurushaho kunoza serivisi kuko inzu nziza ni icyo uyiririyemo'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, rufasha mu bikorwa by'iterambere birimo no kubaka aho ubuyobozi bukorera.

    Ati ' Byari bikomeye nta biro twagiraga kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari n'Umwungirije bakoreraga mu cyumba kimwe , amabati yari ashaje ariko ubu turabona ibiro by'akagari byiza kandi bigezweho. Turashimira cyane aba bafatanyabikorwa badufashije kubona aho dukorera, urabona harimo n'icyumba cy'urubyiruko.'

    Uru rubyiruko rw'abayisilamu rwashinze umuryango utegamiye kuri leta witwa HODESO kugira ngo bajye bacishamo ibikorwa byabo bigamije iterambere ry'abaturage.

    Usibye kubaka ibiro by'aka kagari ka Cyabararika aba bosore bubatse amashuri abanza, ayisumbuye n'ayi myuga muri uyu murenge.

    Aka kagali kuzuye gatwaye miliyoni 21 Frw

    Sibomana Saleh uyoboye itsinda ry'abayisilamu bubatse ibi biro by'akagali, yavuze biyemeje gufasha aka kagali kubaka ibiro bigezweho, nyuma yo kubona ko bakorera ahantu hatisanzuye bikaba byagira ingaruka ku baturage bahabwa serivisi

    Umwe mu baturage b’aka kagali yashimye kuba bubakiwe akagali, avuga ko bizanoza imitangire ya serivisi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, rufasha mu bikorwa by'iterambere birimo no kubaka aho ubuyobozi bukorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abayisilamu-bubakiye-ibiro-akagali-kakoreraga-mu-manegeka

  • Aba nibo bagore 5 bagize bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umugabane wa Afurika[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Inzibacyuho ya Afrika kuva mu bukoloni bwo gutegeka mu buryo bwubuyobozi bwigenga ntabwo byabaye mu gihe kimwe. Byarimo intambara nyinshi mu bihugu bitandukanye kugira ngo abaturage babone ubwigenge. Ndetse na nyuma y'ubwigenge, byari ngombwa ko abayobozi bitanga kugira ngo bateze imbere ibihugu byabo ndetse n'umugabane wa Afurika.

    Nubwo bitari urugamba rworoshye, abagore bateye imbere kugeza ubwo babonye imyanya ikomeye muri politiki y'ibihugu byabo .Bazamuye imibereho myiza y'abaturage bateza imbere ubukungu bw'ibihugu byabo ndetse n'umugabane wa Afurika muri rusange.

    Twifashishije ikinyamakuru kitwa afrogistmedia.com Celebz Magazine yaguteguriye urutonde abagore babaye abaperezida muri Afurika bakanagira uruhare mu iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    1.Ellen Johnson Sirleaf

    Ellen Johnson Sirleaf ya vutse tariki ya 29 Ukwakira 1938 yabaye perezida wa 24 wa Liberiya yayoboye kuva tariki 16 Mutarama 2006 ageza tariki ya 22 Mutarama 2018 , niwe mugore wa mbere wari uyoboye Liberiya.
    Afatwa nk'impano y'umugore kwishora mu buyobozi bwa politike ya Afurika.Yari asanzwe azi ibibazo abagore bahuye nabyo ku mugabane.Kuba byari bigoye ko umugore aba perezida watowe n'abaturage, Ellen yakoze cyane kugira ngo yumvishe abatora ko bishoboka ko umugore ashobora kuba umuyobozi mu gihugu.

    Nyuma yaje kuba perezida wa Liberiya mu gihe abantu benshi bari bamaze kwemera ko bidashoboka ko umugore uwo ari we wese aba perezida. Yagize uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu cye. Yateje imbere umubano mwiza n'ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, ndetse ateza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu.

    Abantu benshi baramuzi mu gufasha abagore mu kubateza imbere muri Afrika. Abagore benshi ntibemeraga ko bishoboka ko baba abayobozi ku mugabane wa Afurika. Afite ubunararibonye muri politiki no mu buyobozi, yatoje kandi ashishikariza abakobwa bakiri bato kujya mu myanya y'ubuyobozi kugira ngo bafashe mu guhindura umugabane.

    Agnès Monique Ohsan Bellepeau

    Agnès Monique Ohsan Bellepeau azwiho cyane kuruhare yagize mu isi y'itangazamakuru. Mbere yo kwinjira muri politiki, Agnès Monique Ohsan Bellepeau yakoresheje itangazamakuru nk'urubuga rwo kwerekana ubuhanga yari afite.

    Icyubahiro yari afite mu gihugu cyatumye agirwa visi perezida w'ibirwa bya Maurice mu mwaka wa 2010. Nyuma yimyaka ibiri, perezida w'icyo gihe yeguye ku mirimo ye, kandi mu buryo bwikora, nk'uko itegeko nshinga ribiteganya, ko visi perezida azakomeza uwo mwanya kugeza amatora rusange abaye. Ishyaka rye mu burezi ryatumye Maurice itera imbere mu burezi. Yasabye urubyiruko rwo mu gihugu kujya mu ishuri bakiga amashuri akenewe yabafasha kwigenga.

    Joyce Hilda Banda

    Joyce Hilda Banda, ya vutse tariki ya 12 Mata 1950 ni umurwanashyaka, yabaye perezida wa Malawi nyuma y'urupfu rwa perezida Bingu wa Mutharika tariki ya 7 Mata 2014 ageze tariki ya 31 Gicurasi 2014.

    Icyo gihe yari visi perezida kandi yari afite uburambe mu buyobozi. Azwiho guharanira kurwanya abanyagitugu n'abakandamiza abagore muri Malawi na Afurika. Ni umwe mu bantu bagize uruhare mu iterambere rya Afurika mu bijyanye na demokarasi.

    Yakundaga uburezi kandi akangurira abagore kwiga cyane. Yizeraga ko uburezi aribwo bazakoresha kugirango babone kwibohora ingoyi y'ubukene. Muri 2014, yashyizwe ku rutonde rw'umugore ukomeye muri Afurika ndetse n'uwa 40 ukomeye ku isi yose.

    Bibi Ameenah Firdaus Gurib-Fakim

    Gurib-Fakim, yavutse tariki ya 17 Ukwakira 1959 yabaye perezida wa 6 wa Maurice kuva tariki 5 Kamena kugeza tariki 23 Werurwe 2018 , akaba na perezida wa mbere w'umugore watowe muri iki gihugu , y'ibukwa kubera imbaraga n'umuhate mu buyobozi. Mbere yo kwegura, yagize uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu. Abenegihugu bavuga ko yari umuyobozi mwiza bishimira demokarasi batigeze bagira mbere ye .

    Nk'umuhanga wibinyabuzima, yashishikarije abagore n'urubyiruko kubafasha kubaha ibyo bakeneye mu gihe kizaza. Yibukirwa kandi kuba yaratsindiye ubushakashatsi bwa siyansi muri Afurika kugira ngo afashe mu kuzamura ubukungu.

    Catherine Samba-Panza

    Yavutse tariki ya 26 Kamena 1956 ,yabaye perezida wa Repubulika ya Centrafrique kuva tariki ya 23 Mutarama 2014 yabaye perezida igihe igihugu cyari mu makimbirane . Impande zombi zamwemeye nk'ihitamo ryiza ryo kuyobora igihugu. Muri icyo gihe, yafashaga igihugu kugira amahoro bifuzaga kuva kera.

    Yibukirwa kandi kuba yarafashije igihugu kuzana inzira yo gukemura amakimbirane bari bafite. Yabereye urugero rwiza abandi bayobozi mu ku bereka inzira yo gukemura amakimbirane.

    Sorce:afrogistmedia.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aba-nibo-bagore-5-bagize-bagize-uruhare-rukomeye-mu-iterambere-ry-umugabane-wa

  • Dore ibibazo ushobora guhura nabyo igihe ugirana umubano udasanzwe nuwo mwahoze mukundana #rwanda #RwOT

    1.Biteza ibibazo mu rukundo rwawe rushya

    Uramutse ubonye undi mukunzi, umubano udasanzwe waba ufitanye n'uwo mwatandukanye wakangiza bikomeye urwo rukundo rwawe rushya. Impamvu y'ibi ni uko umukunzi wawe mushya adashobora kwihanganira kukubonana kenshi n'umuntu uvuga ko watandukanye nawe. Uwo mukunzi wawe ni umuntu, birasanzwe ko abakundana bafuhirana, kukubonana n'uwo mwarekanye byateza ibibazo bikomeye mu rukundo rwawe rushya.

    2.Byakugora gutera imbere

    Aha ntihagire ubyumva nabi cyangwa ngo abyumve ukundi, ntabwo ibi biba kuri umwe muri abo baba baratandukanye ahubwo byababaho bombi uko ari babiri. Kuko akenshi usanga gutandukana ari gake bihurirwaho, kuko ushobora gusanga umwe adashaka ko uko gutandukana kubaho mu gihe undi aba yabisariye cyane. Akenshi uko gukomeza urukundo twakita ko rudashinga bigaterwa n'uko gutandukana kutumvikanyweho, bigatuma bakunda kubonana kenshi ndetse bamwe bakanashaka gusubirana. Ibi ubwabyo bigabanya umuvuduko w'iterambere ryanyu mu buzima busanzwe.

    3.Uhora ubabaye

    Ushobora gutekereza guhora ubona umuntu mwakundanye, mwagiranye ibihe byiza by'urukundo, muziranye kuri byinshi ariko mutakiri kumwe uburyo byajya bihora bigushengura kumubona hafi yawe? Utekereza uburyo byakubabaza kuba utagifite uburenganzira bwo gukorana nawe ibyo mwakoranaga mbere no kutamwisanzuraho nk'uko byahoze? Ikindi ubwo bucuti bwimbitse bwajya burushaho kukubabaza umubonanye n'abandi ni yo mpamvu ukwiye kubyirinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibibazo-ushobora-guhura-nabyo-igihe-ugirana-umubano-udasanzwe-nuwo-mwahoze

  • Sobanukirwa indimi 5 z'urukundo zihariye cyane kurusha izindi #rwanda #RwOT

    Kumenya uburyo bwo gutanga no kwakira urukundo ni bintu by'ingenzi mu kubaka urukundo ruhamye ruzira amakemwa, bizafasha mugenzi wawe kumva akunzwe cyane kurenza abandi bose ku isi, buri muntu agira uburyo atanga akanakira urukundo, ni ngenzi rero kumenya uburyo bworohera mugenzi wawe kumenya ko umugaragariza urukundo, Kuko buri muntu afite uburyo bwe yakira akanatanga urukundo bitandukanye na mugenzi we.

    Kumenya gukoresha neza izi ndimi 5 cyangwa uburyo 5 bwo gutanga urukundo bizagufasha ubwawe kumenya gukunda bya nyabyo no kutabangamira mugenzi wawe mu rukundo kuko uzaba usobanukiwe ururimi yumva cyane kurenza izindi , bigufashe kumuhundagazaho urukundo nkuko bikwiye abakundana, ibi bizanafasha kandi mugenzi wawe kumenya uko akwitaho by'umwihariko.

    1. Amagambo meza kandi yubaka

    Umushakashatsi akaba n'umuganga w'indwara zo mu mutwe Gary Chapman yagize ati : 'ihame rikomeye ry'ikiremwamuntu n'inyota yo gukundwa no kwitabwaho.'

    Amagambo meza ni uburyo butaziguye bwo kugaragariza mugenzi wawe ko umukunze kandi umwitayeho, ushobora gukoresha amagambo meza atandukanye nk'Amagambo asubizamo umuntu intege, Amagambo amutaka, Amagambo agaragaza ko umwishimiye

    Ubu n'uburyo bugufasha kuzuza ububiko bw'urukundo bwa mugenzi wawe, ni byiza gushimira inshuti yawe cyangwa umugore wawe iyo bamaze kukugaburira, bwira umugore wawe uti wambaye neza, uzi guteka n'ibindi nk'ibyo bizagufasha kumwubakamo icyizere n'urukundo ruramba.

    2. Impano

    Impano ni ikintu cy'ingenzi kigaragariza umuntu ko umutekereza cyane, burya iyo uzaniye umukunzi wawe impano ntiyita ku kureba agaciro kayo mu mafaranga ahubwo atekereza ku gihe cyawe wafashe umutekerezaho.

    Gusa ugomba kumenya ko ari byiza kubanza kumenya icyo umuntu akunda akaba ari cyo umuhaho impano ariko kirazira kikaziririzwa gukoresha impano nk'ikiguzi cy'ibyo wakagombye gukorera umuntu ukabura umwanya wo kugikora, reka impano ibe ikintu cy'umwihariko wafatiye umwanya wo kugitekerezaho, impano ni ikinyabiziga gikomeye cyo gutwara urukundo aho rugomba kujya.

    3. Gufashanya.

    Kenshi abagabo bakoresha ubu buryo nk'iturufu yo kugaragaza urukundo rwabo, ibi ni byo kandi ni uburyo bwiza bufatika kandi butabangamye bwo kugaragaza urukundo ukunze umuntu, gusa rimwe na rimwe ibi ntibiba bihagije kugaragariza umugore cyangwa umukobwa ko umukunda binyuze mu kumufasha no kumukorera ibyo yari gukora.

    Ashobora kubifata nk'inshingano zawe niyo mpamvu hakenerwa umwanya wihariye wo kubana na we mukanaganira amagambo n'ibiganiro by'urukundo ku buryo bw'umwihariko.


    4. Umwanya wihariye kandi uhagije wo kuganira (Moments de qualité)

    Umwanya uhagije wo kubana n'uwawe muri mwenyine ni ingezi cyane mu rukundo, abagore n'abakobwa benshi bakunda kuba hamwe n'abakunzi babo, bagatemberana, bagasangira cyane cyane bagafata umwanya wo kuganira byimbitse, bakabwizanya ukuri kandi bagaseka mbese bakanezeranwa. Uru ni rwo rurimi rwa mbere abagore bumva kurusha izindi ndimi twavuze.

    Birakwiye rero wowe mugabo cyangwa umusore kumenya ibi kuko bizagufasha mu kubaka urukundo rwanyu ku buryo burambye, ibi kandi bishobora guteza ikibazo kuko abagabo benshi ntibabona umwanya wo kubana n'abakunzi babo, ahubwo usanga umwanya babonye ari uwo guhugira mu gushaka imibereho bahuguka bakigira gukina cyangwa kureba umupira n'ibindi nk'ibyo bigatuma badasabana n'abakunzi babo.

    5. Gukoranaho (Toucher physique)

    Gukubita mugenzi wawe agashyi mu mugongo, gufatana ibiganza, guhoberana cyangwa gusomana na mugenzi wawe bishobora kugaragaza urukundo umufitiye, ubu ni uburyo busaba ubuhanga bwinshi mu kugaragaza niba ubikoreshejwe n'urukundo cyangwa niba ubikoreshejwe n'irari ry'umubiri.

    Uzirinde gukoresha ubu buryo cyane ku muntu utaramenya neza, ibi biherekezwa na caresse ndetse no gutera akabariro ku bantu barushinze, umuntu wese utararushinga ubu buryo bwa 5 ntibumureba kuko bushobora kubyara ingaruka mbi zirimo kurwara SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kubyara no gutera inda zitateganyijwe.

    Refe:www.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-indimi-5-z-urukundo-zihariye-cyane-kurusha-izindi-70820

  • Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi #rwanda #RwOT

    Ibintu bikunze gukorwa n'abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk'uko byatangajwe n'urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:

    Gusiganira kwitanaho

    Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk'aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

    Kuvuga umugabo wawe ibibi

    Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by'abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw'umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n'abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

    Kugira abandi ushyira imbere y'umugabo wawe

    Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk'ubwiza bwabo, amafilimi n'ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.

    Kumva ko uhora mu kuri

    Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.

    Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza

    Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z'abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk'igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.

    Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise

    Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n'iby'ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n'akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.

    Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirinda, n'ubwo akenshi bifatwa nk'ibintu byoroshye, iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ibintu-6-umugore-akora-akisenyera-urugo-atabizi-70821

  • Moshions yaba ateza ubwega? Ni inde uvuga ukuri hagati ye n'ubuyobozi? – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo mu Kiyovu aho Moshions ikorera hahinduriwe amarangi hakurwaho ay'umukara yari ariho hasigwa ayiganjemo umutuku, ubururu, icyatsi n'umuhondo.

    Aya ni amabara asanzwe agereranywa n'agize ibendera ry'abaryamana bahuje ibitsina, gusa ntabwo bizwi neza niba ari byo Moshions yashakaga kugaragaza.

    Turahirwa abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto igaragaza amafoto y'imodoka z'Umujyi wa Kigali, avuga ko bamubwiye ko aya mabara ateje umwanda mu Mujyi.

    Ati 'Umujyi wa Kigali wavuze ko twateje umwanda kubera amabara ku rukuta ruri kuri KN 16 ave inzu ya 43 ikoreramo abahanzi nyarwanda ba 'Kwanda Season.'

    Nubwo Turahirwa avuga ko Umujyi wa Kigali wamubwiye ko aya marangi ari umwanda, amakuru agera kuri IGIHE ni uko ngo abashinzwe ubugenzuzi ubwo bageraga ku nyubako y'aho Moshions ikorera, bahasanze amabuye, akoze inzira imbere y'ifoto ya Turahirwa, basaba ko ayo mabuye akurwaho kuko ngo ari yo ateje umwanda.

    Bivugwa ko mu byo yabwiwe gukuraho ari amabuye aho kuba amarangi kandi ko yahawe amasaha 24 yo kuba yabikoze.

    Aya mabuye Umujyi wa Kigali wasabye ko yakurwaho ni amakoro yashyizwe kuri iyi nzu mu gihe yamurikaga umushinga wayo mushya yise 'Kwanda Season' bashakaga kuhasanisha no mu Birunga.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko aya mabuye ari yo ateje umwanda aho yashyizwe

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko aya mabuye ateje umwanda mu Mujyi

    Amakuru avuga ko Umujyi wasabye ko amabuye yakurwaho naho amarangi ntacyo bayavuzeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/moshions-yaba-ateza-ubwega-ni-inde-uvuga-ukuri-hagati-ye-n-ubuyobozi

  • Ibihumbi by’abagore bo muri USA bongeresheje ibibuno bari kwerekeza muri Brazil kugira ngo basubire uko bahoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abagore bongeresheje ibibuno baturuka i New York bari kwerekeza muri Brésil, kugira ngo bafashwe gusubira uko bahoze mbere yo kongeresha ibibuno byabo.

    Ubundi ibi bikorwa n'abaganga aho bafata ahari ibinure ku mubiri w'abagore bakabikuraho bakabishyira ku kibuno kikarushaho kuba kinini. Gusa ariko abenshi mu bagore ba bikoze bari kujya kubyikurishaho muri Brésil bakishyura ibihumbi 25$, angana nka miliyoni 25Frw

    Umwe mu baganga mu Bitaro bya Fifth Avenue plastic surgeon, witwa Dr. Ryan Neinstein, yabwiye Ikinyamakuru Page Six ko ubu abantu benshi bari kwakira ari abashaka kwikuzaho ibibuno bongereweho.

    Source : https://yegob.rw/ibihumbi-byabagore-bo-muri-usa-bongeresheje-ibibuno-bari-kwerekeza-muri-brazil-kugira-ngo-basubire-uko-bahoze/