Tag: news

  • Umunyarwanda akurikiranweho gutwika Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo #rwanda #RwOT

    Umugabo w’umunyarwanda uri mu myaka isaga 30 y’amavuko, yatawe muri yombi mu gihugu cy’Ubufaransa aho akekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro wibasiye Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo i Nantes ho mu Bufaransa mu gitondo cyo kuwa 18 Nyakanga 2020.

    Uyu mugabo w’Umunyarwanda nkuko ikinyamakuru lefigaro.fr kibisobanura, yari asanzwe ari umukorerabushake, kandi akaba umwizerwa muri iyi kiriziya nkuko ubuyobozi bwayo bwabivuze. Uyu ni nawe ngo wari ufite imfunguzo agomba kuyikinga ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020.

    Nta byinshi byatangajwe ku myirondoro y’uyu munyarwanda, gusa ngo iperereza ku ruhare rw’ibyo akekwaho rirakomeje. Mu gufatwa n’inkongi kw’iyi kiliziya, umuriro ngo wangije igisenge cyayo. Iyi kiliziya kandi ni imwe mu zifite amateka muri iki gihugu. Ni ku nshuro igira kabiri ifatwa n’inkongi y’umuriro kuko mu 1972 nabwo byayibayeho, imara umwaka urenga isanwa.

    Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo, ubwo yafatwaga n’inkongi, yazimijwe n’abantu basaga 60. Ibi bibaye nyuma y’umwaka Kiliziya ya Notre-Dame de Paris ifashwe n’inkongi. Iyi ni Kiliziya bivugwa ko ibitse amateka akomeye y’ahahise h’Ubufaransa.

    Ubuyobozi bw’iyi Katedalare ya Nantes, butangaza ko uyu Munyarwanda kimwe n’abandi bakorerabushake batandatu bari bafitiwe icyizere gihagije. Iyi nkongi y’umuriro, binakekwa ko ishobora kuba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi. Byose biracyari mu iperereza.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umunyarwanda-akurikiranweho-gutwika-kiliziya-yitiriwe-mutagatifu-petero-na-pawulo/

  • Muhanga/Mushishiro: Ntakongera kugenda ibirometero bisaga 18 no kwambuka bajya Ngororero kwiga #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasare mu muganda wo kubaka ibyumba 9 by’amashuri. Ni igikorwa kije gukura ahakomeye abana bakoraga ibirometero bisaga 18 bajya kwiga, abandi bakambuka Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero, ibintu byari ikibazo ku bana, ababyeyi n’ubuyobozi muri rusange.

    Yaba Ababyeyi, ubuyobozi ndetse n’abana, bahuriza ku kuvuga ko iyubakwa ry’ibi byumba rizakemura ikibazo gikomeye muri aka gace, aho abana bakoraga ingendo z’ibirometero bisaga 18, abandi bakambuka Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero, ugasanga haba kuri bo ndetse n’ababyeyi biteje imihangayiko, ari nako bamwe mu bana bigaga nabi abandi bagata amashuri.

    Aha haratunganyirizwa umuhanda wari usanzwe ahabangamiye ahagomba kubakwa ibyumba by’amashuri.

    Nzayisenga Marie Christine, umwe mu babyeyi avuga ko abana byabagoraga ndetse bamwe bikabaviramo gucikiriza amashuri bitewe n’imvune bahuraga nazo, baba abakora ingendo ndende n’abambukaga Nyabarongo bajya mukarere ka Ngororero. Avuga ko byagiraga ingaruka ku myigire y’abana ariko kandi bikanatera ababyeyi guhangayika yaba mu myigire n’umutekano w’abana babo.

    Ati“ Umwana warangizaga imyaka itatu yisumbuye, bamwe bajyaga I Nyarusange ahari urugendo rw’amasaha abiri n’igice cyangwa atatu, abandi bambukaga Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero. Nk’igihe cy’imvura wasangaga umwana abyuka yiganyira, ugasanga akurijemo no gusiba, ugasanga urabyuka umuhendahenda ngo abyuke ajye kwiga, hakaba n’abacikiza amashuri bitewe n’izo mvune z’urugendo. Aya amshuri aje akenewe, biraturuhura twese ababyeyi n’abana”.

    Nsengimana Merikiyasi, avuga ko umwana we kimwe n’abandi bagorwaga no kubona aho bakomereza amasomo kubarangizaga imyaka itatu( Tronc Commun). Ati“ Abana bacu bigaga kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu, baba bimukiye muwa kane bigasaba ko bakora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri n’igice, abandi bakambuka bibagoye Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero. Byatugoraga cyane nk’ababyeyi, abana bamwe bikagera n’ubwo bava mu ishuri kubera izi mvune, ariko ubu ikibazo kirakemutse”.

    Yamuragiye Florence, umwe mubana bambuka Nyabarongo ajya mu karere ka Ngororero kwiga, agira ati“ Narangije kwiga ikiciro rusange-Tronc Commun nkomeza njya Ngororero kwiga section. Twahuraga n’imbogamizi zo kwambuka uruzi baduca amafaranga menshi, dufite urugendo rw’amasaha abiri, bidusaba kuzinduka kuko ari kure hakaba no gukererwa amasomo”. Akomeza avuga ko bamwe mu bana bananirwaga amasomo bakava mu ishuri.

    Musabwa Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro avuga ko aya mashuri aje gukemura ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende, ariko kandi n’imihangayiko y’ababyeyi ku bana babo, ko kandi bizagabanya umubare w’abataga amashuri n’ubucucike bw’aho bajyaga ari benshi.

    Musabwa Aimable, Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro.

    Avuga ko ahafi abana bashoboraga kujya kwiga hari ishuri rifite umwaka wa 4, 5, n’uwa 6 muri uyu murenge ari ahantu bakoreshaga urugendo rwa kilometero zisaga 18. Abenshi mu bana ngo ni abambukaga Nyabarongo bajya mu Murenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero, ahantu hari hateje ibibazo cyane nko mu gihe Nyabarongo yuzuye.

    Kayitare Jacqueline, Chairperson w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere Muhanga akaba ari nawe muyobozi w’aka karere, yasabye abaturage kumva ko iyubakwa ry’aya mashuri bagomba kurigira iryabo, kuko rije kubakuriraho imihangayiko bagiriraga abana babo, ariko kandi no kuruhura abana mu ngendo bakoraga bajya kwiga kure y’imiryango yabo.

    Mayor Kayitare aganira n’abitabiriye uyu muganda.

    Yababwiye ko guhitamo kubaka ibi byumba by’amashuri muri uyu murenge bitaje ari impanuka kuko hari n’ahandi byari bikenewe. Gusa na none ngo bari mu bari babikeneye cyane, ariko zimwe mu mpamvu ngo ni uko uyu murenge kugeza ubu witwaye neza mu gutanga Mituweli ya 2020-2021, bigaterwa kandi n’uko bamwe mu bana bataga urukundo rw’ishuri bitewe n’imvune z’ingendo ndende bakoraga, hamwe no kwanga ubucucike bw’aho bajyaga ari benshi.

    Meya Kayitare yagize kandi ati“ Twashatse rero korohereza abana ngo baze bigire hafi, batangirire hano baharangirize batahane Dipolome. Turasaba buri wese kumva ko iki gikorwa kimureba. Abana bacu imvura yagwaga ntibajye kwiga, wabona bwije kubagiyeyo ugahangayika wibaza uti noneho ntibari bugere hano”. Yakomeje yibutsa ko ntawe usabwa byinshi muri iki gikorwa, ko nuzafata isuka ugaharura, uzafata itafari ugahereza azaba atanze umusanzu we.

    Kubanyamurango ba RPF-Inkotanyi, Meya kayitare yabasabye kwibuka ko RPF itajya itsindwa, ko nta gikorwa na kimwe yateguye ngo ikinanirwe, bityo ko ntawe ukwiye gusebya umuryango muri iki gikorwa kimwe n’ibindi byose, ko  kandi aya mashuri adakwiye kuza ari igisubizo gisize ibibazo.

    Ahakozwe uyu muganda, hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri icyenda by’uburezi bw’imyaka 12, hazubakwa kandi ubwiherero umunani. Bizubakwa mu buryo bw’igorofa mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka. Ni amashuri azubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Muri rusange, muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari y’umwaka 2020-2021 mu karere ka Muhanga bafite kubaka ibyumba by’amashuri 380 n’ubwiherero 543. Barimo kandi gusoza indi gahunda y’ibyumba 117, birimo 44 byarangiye, naho 73 bigeze kumusozo.

    Uwo muhanda niwo uri kwimurwa kuko, hubatswe ibyumba by’amashuri waba unyura hagati mu kigo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/muhanga-mushishiro-ntakongera-kugenda-ibirometero-bisaga-18-no-kwambuka-bajya-ngororero-kwiga/

  • Ndashaka umusore twakundana ufite igitekerezo cyo kubaka urugo rugakomera. #rwanda #RwOT

    Nitwa Niyomahoro Madeleine ubwo nafataga icyemezo cyo gushaka umugabo nari nabitekerejeho, numvaga ngiye kubaka urugo rugakomera, kuko ikintu cyo gutandukana n’uwo twashakanye nakibonaga nk’ubusembwa rero numvaga nzakora ibishoboka byose kugira ngo kitazambaho. Gusa naje kugira ibyago nshakana n’umuntu udafite gahunda yo kubaka. Yari umusore ukuze kuko yari amaze kugeza kumyaka 40 njyewe mfite 20, mu by’ukuri we ntiyashakaga gushaka umugore ahubwo umuryango avukamo niwo wabimuhatiye, maze umufungira umuriro n’amazi. Iwabo bari bafite imitungo myinshi, bafite amazu menshi akodeshwa, ubwo rero bamubwira ko nta mutungo n’umwe azongera kugiraho ububasha atarashaka umugore. Yaje kunsaba urukundo mbanza kumwigaho mbona ni umuntu ukuze ufite ibitekerezo bizima, nishyiramo ko nawe afite gahunda yo kubaka urugo rugakomera nk’uko nanjye nari nyifite byongeye numvaga ko umuntu ukuze atameze nkaba basore bato baba batesha umutwe nta gahunda bafite. Ubwo rero yansabye ko tubana ndabyemera, turabana, tukimara kubana yahise antera inda turabyarana. Iwabo bahise bamuha uburenganzia ku mitungo yabo atangira kuyibyaza umusaruro. Kubwe icyo yashakaga yari akibonye, guhera ubwo ntiyongeye kunyikoza, yatahaga yabishatse ubundi akajya mu kabari akamaramo iminsi 3 atarataha, aho atahiye agahitira mu ndaya, aragenda arasinda aba umusinzi ruharwa amera nk’umusazi. Ibyo rero naje kubona ntazabishobora mpitamo gutandukana nawe kuneza, igipangu twabagamo arakindekera, nawe yari agize amahirwe abonye igituma ntazongera kumufuhira kuko iyo yamaraga iminsi adatashye najyaga kumushaka iyo ari nkamucyura, rero yari ankize, ibyo yashakaga ni imitungo y’iwabo kandi yose bari baramaze kuyimwegurira. Ubu rero ndashaka gukundana n’umutu ufite gahunda yo kubaka, umuntu uzi agaciro ko kugira urugo, umuntu uzabishyiramo imbaraga kugira ngo urukundo rwacu rukomere kuko nanjye niteguye kubishyiramo imbaraga. Niba ahari yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umusore-twakundana-ufite-igitekerezo-cyo-kubaka-urugo-rugakomera/

  • Intego nari mfite nazigezeho igisigaye ni ukubona umuhungu ukwiye twubakana urugo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Imena Anisia mfite imyaka 27 ntuye i Kigali. Hari intego nari narihaye mu buzima none Imana yaramfashije mbasha kuzigeraho zose uretse imwe yonyine niyo ntarageraho. Nari nariyemeje ko nzuzuza imyaka 28 mfite umugabo dukundana cyane, none ngize 27 ntana cheri mfite. Kubaka urugo ni urugamba nk’izindi niyo mpamvu nabyo ngomba kubishyiramo imbaraga nkabiha umwanya nk’uko n’ibindi nabyo nabishyizemo imbaraga kugeza mbigezeho. Ubu rero umwanya wanjye ndashaka kuwuha umuntu tugakundana by’ukuri tugashyira hamwe byose maze tukubaka urugo rugakomera. Ndabizi ko abasore bakunda kwishyiramo ko iyo umukobwa afite akazi keza kamuhemba neza aba asuzugura abantu bose arusha umushahara, njyewe siko meze, kuko nziko ibyisi ni gatebe gatoki, uyu munsi twakundana nkurusha umushara ejo wowe ukawundusha, niyo mpamvu umuntu ndusha umushahara namukunda kandi nkamwubaha muri byose. Icyo nifuza ni umuhungu ufite imyaka hagati ya 30 na 35 akaba ari umuntu mwiza witonda udakunda kuvuga nabi, akaba atanywa itabi n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge, akaba ari umuntu ufite ibitekerezo byiza byubaka. Uwaba abyujuje yanyadikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/intego-nari-mfite-nazigezeho-igisigaye-ni-ukubona-umuhungu-ukwiye-twubakana-urugo/

  • Abagore babiri barwanye bapfa Minisitiri #rwanda #RwOT

    Aba bagore bombi bavuga ko ari abakunzi ba Minisiri Chakanda. Bwana Chakanda ni umugabo wubatse gusa ntabwo abana n’umugore we.

    Umwe muri aba bagore barwanye bapfa Chakanda ni umudivoruse(divorced), mu gihe undi ikiciro cye kitazwi.

    Madamu Massaquoi warwanye na madamu Koroma, avuga ko uyu Koroma ariwe wamusembuye, kuko tariki 25 z’ukwezi gushize, Chakanda yamufashe maze Koroma akamukubita.

    Ati “Yongeye arabigarura avuga ukuntu bankubise arandakaza atuma mukubita”.
    Yakomeje agira ati “Nubwo namukubise [Koroma] arabeshya ntabwo namukomerekeje, yisize inyanya kugira ngo abantu bagire ngo ni amaraso. Ifoto ye ndayifite muri telefone yanjye”.

    Massaquoi yabwiye Politico(ikinyamakuru cyo muri Sierra Leone) ko yari afungiwe kuri sitasiyo ya polisi kuva ku wa Mbere, polisi yanga kumva uruhande rwe ahubwo ikumva ibyo Minisitiri Chakanda avuga.

    Ati “Mfungiye aha kuva ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga saa moya z’umugoroba. Nta mupolisi uragira icyo ambaza ngo yumve uruhande rwanjye”.

    Niko yabwiye umunyamakuru wa Politico amusanze kuri sitasiyo ya polisi ya Lumley.

    Doratha Koroma nawe yari kuri sitasiyo ya polisi ariko yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru.

    Umugenzacyaha, Lamin Bangura yabwiye iki kinyamakuru ko ntacyo yabwira itangazamakuru keretsa ahawe uburenzanzira n’ishami rya polisi ya Sierra Leone rishinzwe itangazamakuru.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru Assistant Superintendent Saio Conteh yahaye iki kinyamakuru uburenganzira bwo kujya kuvugana n’umugenzacyaha uri gukurikirana iki kibazo, ariko nabwo uwo mugenzacyaha Bangura yanga kugira icyo atangaza.

    Ati “Genda wandike ibyo ushaka njye sinshaka kuvugana nawe”.

    Minisitiri Chakanda yavuze ko icyo ari gukora ari ukurengera urengana.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Abagore-babiri-barwanye-bapfa-Minisitiri

  • Amateka: ibyaranze taliki 19nyakanga mu Rwanda ubwo hashyirwaho guverinoma yunze ubumwe itarimo abijanditse muri jenoside. #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’Ubumwe yagiyeho kuri iyi tariki ya 19 Nyakanga mu 1994. Hari hashize amezi 45 n’iminsi 19 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye.
    aha abaturage bari baje gukurikirana igikorwa cyo gushyiraho guverinoma nshya.

    Mu gihugu ntabwo intambara yari yakarangiye neza, ndetse imiborogo yari ikiri yose, ntabwo byari ibihe by’ibyishimo nk’uko muri ibi bihe abantu bishimira ubuyobozi bushya.

    Ijya kujyaho hari hashize iminsi mike ingabo za RPA zifashe Butare, kuko byabaye ku itariki ya 03 Nyakanga. Mbere gato y’uko bigerwaho kandi, bivugwa ko hari habaye ugukozanyaho kw’ingabo za RPA n’iz’u Bufaransa zari mu Rwanda icyo gihe.

    Ruhengeri yari imaze iminsi itanu ifashwe kuko byabaye ku ya 14 Nyakanga, Gisenyi ku ya 17 Nyakanga. Kuri iyo tariki nibwo uwari Perezida wa FPR-Inkotanyi, Colonel Alexis Kanyarengwe, yavuze ijambo rikomeye ko hagiye kujyaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Mugesera Antoine wahoze ari umusenateri, yabwiye IGIhe muri iryo jambo havuzwe ko guverinoma izajyaho ku itariki 19 Nyakanga ndetse ko MRND, ishyaka rya Habyarimana Juvenal na CDR, yombi yagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside, atazaba ayirimo.

    Ati “Yari guverinoma yaguye ariko ariya mashyaka yombi avuga ko atazajyamo. Icyo gihe ku itariki 17 Nyakanga ni nabwo yavuze ko hazajyaho umwanya wa Visi Perezida w’Igihugu. Anavuga ko hazajyaho Inteko Ishinga Amategeko irimo n’abasirikare, ntibavuze itariki ariko bavuze ko izajyaho mu minsi iri imbere.

    Banavuze ko imitwe yose itarijanditse muri Jenoside, izahuriza hamwe ikarema ingabo z’igihugu.”

    Ku itariki ya 18 Nyakanga, Gen Maj Paul Kagame nibwo yavuze ko intambara irangiye, maze ku wa 19 Nyakanga hatangazwa Guverinoma.

    Iyi Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi mike Pasteur Bizimungu yemejwe nka Perezida wa Repubulika, ndetse hari hashize iminsi ibiri byemejwe n’amasezerano ya Arusha ko Twagiramungu Faustin agomba kuba Minisitiri w’Intebe.

    Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bo muri MDR, batatu bo muri PL, babiri bo muri PSD n’umwe wo muri PDC.

    Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo tariki 20 Nyakanga.

    Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

    Imyanya yatanzwe hakurikijwe ibyagenwaga n’amasezerano ya Arusha ariko imyanya ya MRND ihabwa FPR Inkotanyi kuko Perezida yabaye uwa FPR, hajyaho n’umwanya wa Visi Perezida. Gusa hari imyanya FPR yagiye iha abandi bantu batari mu mashyaka nk’uwahawe Minisitiri w’Ubutabera n’indi.

    Nyuma yaho hashyizweho Guverinoma hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 1991, amasezerano ya Arusha, ibyari byemejwe n’andi amashyaka ndetse n’ibya FPR Inkotanyi.

    Ibi ni byo byavuyemo Itegeko Shingiro ryakoreshejwe kugeza mu 2003 hatorwa Itegeko Nshinga, ryaje kuvugururwa mu 2015.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yabwiye IGIHE ko icyo gihe impunzi zari ziri gutahuka, ndetse igice kimwe cy’igihugu cyari mu maboko y’Abafaransa muri Zone Turquoise.

    Ati “Abaturage bo muri Kigali bari baje hariya kuri CND kureba, ariko ahandi kure ntiwamenya icyo batekerezaga.

    Abarokotse Jenoside bari bishimye ko barokowe, ko batagipfuye, ariko burya baba basigaranye ibindi, bibuka ababo bapfuye, bati tuzabaho dute, ari ibyo bibaza. Hari abenshi bari baragiye bakurikiye bariya, sinzi ko bagiye kwishimira ko hagiyeho leta bari za Tingi-Tingi n’ahandi.”

    Kurahira byabereye kuri CND – ku Nteko Ishinga Amategeko y’ubu – kuko ariho hari umwanya, hashyirwa ihema abanyacyubahiro aba ariho bicara. Stade Amahoro, iya Nyamirambo zose zari zarangiritse.

    Rutaremara ati “Nubwo inzu bari barayirashe ariko hari ikibuga imbere ku buryo n’abandi baza bakareba. Ntabwo nabaze abari bahari, ariko bari benshi.

    Urumva na kera abantu bazaga kureba aho Inkotanyi zinyuze, hari ab’amatsiko, hari abari bishimiye, abantu bose baraje.”

    Mugesera avuga ko nta byishimo by’igitangaza byabayeho ndetse ngo nta bantu b’abanyamahanga benshi bitabiriye uwo muhango. Yibuka ko yahabonye Abera babiri nubwo atazi niba bari abanyamakuru cyangwa abayobozi bo mu bindi bihugu.

    Ati “Abantu bari bakiri mu kajagari, intambara yari imaze umunsi umwe cyangwa ibiri irangiye. Ibintu byari bitarajya mu buryo ahubwo iyo leta ni yo yagiye ibishyira mu buryo.”

    Hari bamwe mu bahawe imyanya barayanga
    Rutaremara asobanura ko guverinoma ya mbere yahuye n’inzitizi nyinshi, ndetse ko no kubona abayijyamo byari bigoye kuko bamwe bangaga imyanya bari bahawe ku mpamvu za politiki cyangwa izabo bwite.

    Ati “Hari bamwe bahamagawe barabura. Abo nibuka hari nk’uwahoze ari Ambasaderi wa Guverinoma y’u Rwanda y’igihe cya Habyarimana witwa Kanyarushoki.
    Yari Ambasaderi muri Uganda, bari bazi ko nubwo yari uwa MRND, ko atigeze yinjira muri jenoside, we yari hanze. Baravuga bati uriya ntiyabikoze. We baramuhamagaye arabura ariko hari n’abandi.”

    “Hari n’abandi bahamagaraga yareba iyo leta itangiye, wenda asanzwe yifitiye umwanya mwiza mu Muryango Mpuzamahanga agahakana, ariko abo ni inyungu bwite, hakaba n’ababyanze ku nyungu za politiki nka Kanyarushoki.”

    Ambasaderi Pierre Claver Kanyarushoki yagombaga kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri iyo guverinoma.

    Bivugwa ko nyuma yagiye mu mutwe wa RDR washingiwe i Mugunga wari urimo abantu bagamije kuzisubiza ubutegetsi mu Rwanda.

    Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nyuma ya Jenoside, nubwo hari abayobozi babonaga neza icyerekezo cy’igihugu, hari n’abatarabikozwaga.

    Ati “Ba Twagiramungu, harya n’ubu ngo aracyarwana no kuba Perezida? imyaka nawe iramujyanye usibye ko bimugoye n’ubundi atazabigeraho. Ari aho akavuga ko igihugu ari icyabo, abandi twe se? Bamwe bari badusubije mu buhunzi, ni nk’aho abo ba Twagiramungu n’abandi nka bo twabanaga muri Guverinoma, twebwe ari nk’impuhwe batugiriye, ni nk’aho kuba twaragarutse mu gihugu twicaye aho, twagakwiye kubashimira.”

    “Uko ni ukuri, ibyo kujya mu iterambere, impinduka z’igihugu cyacu, kongera kugishyira hamwe, reka reka! Ibyo ntabwo ari ibyabo, ibyo bari barashyizeho abo kubikora. Ibyo byari iby’abagiraneza. Abaholandi, Ababiligi, Abafaransa, Abadage, Abanyamerika.’’

    Perezida Kagame yigeze kuvuga kandi ko mu 1994 nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, habayeho kubaka igihugu uhereye ku busa kuko nta mutungo na muke wari uhari.

    Kubera ubwo bukene, igihugu cyari gifite bwatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva, ndetse imishahara ikaba itari mu byihutirwa.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA mu 2017 yagize ati “Ndabyibuka Guverinoma ya mbere twagize tugerageza gushyira ibintu hamwe muri Nyakanga 1994; ndikugerageza kubyibuka neza gusa ndakeka kugira ngo njye mu nshingano zimwe, nshobora kuba naratiye ikoti.”

    Rutaremara avuga ko abaminisitiri bashyizweho icyo gihe batangiye gukora bashyizeho umutima nubwo nyuma hari bamwe bateshutse ku nshingano zabo, atanga urugero kuri Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaza kuva mu Rwanda atorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.

    Ati “Naho ubundi abantu bose bari bagiye muri guverinoma bagendaga birwanaho no kugeza ku gukubura, ugasanga ni nabo bakubura aho bakorera, nibo bashaka ibyo bari bukorereho, kuko nta bandi babagaba bahari.”

    “Ba minisitiri nibo bagiyeho bashaka abandi bakozi, bashaka n’abakora amasuku. Amafaranga yakoreshejwe icyo gihe ni ayo FPR yari yarasaguye. Inshingano yari iyo gutangira, hagashyirwaho umutekano w’abantu n’ibintu, ubundi ibindi bikaza nyuma.”

    The post Amateka: ibyaranze taliki 19nyakanga mu Rwanda ubwo hashyirwaho guverinoma yunze ubumwe itarimo abijanditse muri jenoside. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amateka-ibyaranze-taliki-19nyakanga-mu-rwanda-ubwo-hashyirwaho-guverinoma-yunze-ubumwe-itarimo-abijanditse-muri-jenoside/

  • Umwana wari waraburiwe irengero yabonetse nyuma y’imyaka 2 aho buri wese atakeka #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika birimo CNN n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press.

    Kuri iyi nshuro Ikinyamakuru UKWEZI tugiye kubagezaho imbumbe y’iyi nkuru kuva itangiye kugeza ku musozo wayo. Turifashisha inkuru yatambutse ku kinyamakuru Bedtimez.

    Mu mwaka wa 2002 nibwo uyu mwana w’umuhungu Richard Chekevedia yavutse, avuka n’ubundi ababyeyi batabanye neza. Papa w’uyu mwana Michael ni umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Nyuma y’igihe gito uyu mwana Ricky avutse se yagiye mu butumwa bw’akazi muri Iraq, umwana asigarana na nyina. Ubutumwa bw’akazi burangiye Michael yaratashye ataha akumbuye umwana we cyane.

    Ageze iwabo muri Amerika, umugore we Shannon amubwira ko kugira ngo amwemerere guhura n’umuhungu we Ricky agomba kubanza kwemera ko bajya mu nkiko bagahindura uburyo bari barahisemo bwo kurera uyu mwana.

    Shannon na Michael bari barahisemo ko bombi bagomba kugira uburenganzira bungana kuri uyu mwana wabo, gusa sibyo umugore yashaka. Umugore yashakaga ko uyu mwana yajya arerwa na se mu gihe runaka, nyuma akazongera akarerwa nase bityo bityo.

    Umugabo kuko yari afite amatsiko yo kongera kubona umwana we nk’umuntu wari umaze igihe mu butumwa bw’akazi yarabyemeye ikibazo kijya mu rukiko.

    Ku munsi Shannon na Michael baombaga kwitaba ubucamanza, Shannon ntabwo yagaragaye mu rukiko. Kuva icyo gihe muri 2007 umwana ntiyongeye kugaragara.

    Michael yajyanye ikibazo kuri polisi avuga ko yabuze umwana we, Polisi irashakisha ahantu hose itanga amatangazo umwana arabura burundu.


    Michael atanga ikiganiro kuri Associated Press

    Nyuma y’imyaka 2, ni ukuvuga muri 2009, Michael agahinda karamwishe, nomero itazwi yaramuhamagaye imubwira ko umwana ashobora kuboneka bagiye gusaka kwa nyirabukwe.

    Polisi yari yarasatse urugo rwa Diane Dobbs, nyina wa Shannon umwana arabura. Kuri iyo nshuro polisi yasubiyeyo isaka yitonze ibona ahantu hari akabati k’imyenda garde robe, ikigijeyo ibona umuryango winjira ahantu hafunganye cyane hagati y’inkuta ebyiri niyo yasanze uyu mwana.

    Uyu mwana akimara kuboneka, yasohotsemo aho hantu yarangiritse abite ibibazo byo mu mutwe kubera kubaho ahantu hafunganye atiga,adakina n’abandi bana bo mu rungano rwe.

    Mbere y’uko uyu mwana aboneka nyirabukwe wa Michael yagendaga avuga ko uyu mwana kuba yarabuze byatewe na se, akavuga ko se yahoraga amuhohotera.

    Uyu mwana amaze kuboneka se yarishimye ariko n’ubundi ikibazo ntabwo cyari kirangiye kuko umwana ntabwo yari ameze neza.

    Kimwe mu bintu byababaje Michael nyuma yo kubona umwana we ni ukuba atarabashije ku mubona mbere y’igihe kandi umwana atari kure ye.

    Polisi yahise ita muri yombi Shannon Wilfong na nyina Diane. Shannon yari akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana naho nyina Diane Dobbs akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gushimuta umwana.

    Mu kwiregura Dobbs yavuze ko umwana atigeze arenza iminota 10 ku munsi ari hagati ya za nkuta. Michael yabwiye Associated Press ko ibyo Dobbs yabwiye urukiko byari ibinyoma. Abishingira ku buryo umwana we yari yarangiritse mu mutwe n’uburyo yaturumbutse agahunga abantu ubwo polisi yamusangaga aho yari yarashishwe.


    Aho umwana wabonetse

    Urukiko rwakatiye Shannon igifungo cy’imyaka 12 n’amande ya 1500$ naho nyina akatirwa iminsi 12 y’igifungo n’amande ya 1000$.

    Michael niwe wasigaranye inshingano zo kwita ku muhungu we no kumufasha kugaruka mu buzima busanzwe. Byatumye asezera mu gisirikare kugira ngo abone umwanya uhagije wo kumwitaho.

    Bagiye basohokera ahantu nyaburanga, bakajyana koga mu migezi kugira ngo Ricky yumve urukundo rwa kibyeyi.

    Nyuma yo gufungurwa, Diane Dobbs yabeshyuje amakuru yari yaratanze mbere yemeza ko Michael atigeze ahohotera Ricky.

    Shannon nawe yarangije igihano ubu abanye neza n’umugabo we Michael ndetse Michael yarongeye asubira mu kazi asigaye akorera mu rwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

    Si cyo kirego cyonyine

    Ikibabaje iyi nkuru Ricky si umwihariko we kuko muri Minnesota we yahishe abana be babiri imyaka 2 igashira kugira papa wabo atababona.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umwana-wari-waraburiwe-irengero-yabonetse-nyuma-y-imyaka-2-aho-buri-wese-atakeka

  • Bisi ya RITCO yarenze umuhanda Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020.

    Iyi bisi yavaga Ngarama yerekeza mu mujyi wa Gicumbi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye RBA ko ku bw’amahirwe ntawahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa ngo akomereke.




    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Bisi-ya-RITCO-yarenze-umuhanda-Imana-ikinga-ukuboko

  • Bwa mbere ku isi mu munsi umwe hagaragaye imibare myinshi y’abanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, ryatangaje ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara, aribwo bwa mbere mu masaha 24 habonetse umubare munini w’abacyanduye, abantu ibihumbi 260.

    Nk’uko iri shami rya ONU ribitangaza, nibwo bwa mbere imibare y’abanduye ku munsi irenga ¼ cya Miliyoni kuva iki cyorezo cyaduka.

    Imibare myinshi y’abanduye yagaragaye mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brezili hamwe na Afrika y’Epfo.

    Imibare y’abahitanwe n’iki cyorezo, nayo yazamutse iba 7,360, ikaba nayo ariyo myinshi ibonetse kuva tariki 10 Gicurasi 2020.

    Magingo aya, abamaze kwandura coronavirus kw’isi nkuko BBC ibitangaza ni abantu barenga Miliyoni 14, mu gihe abarenga 600.000 bamaze guhitanwa nayo, nk’uko byerekanwa n’imibare yegeranijwe na kaminuza yo muri Amerika John Hopkins.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-ku-isi-mu-munsi-umwe-hagaragaye-imibare-myinshi-yabanduye-coronavirus/

  • APR FC yerekanye abakinnyi batanu yaguze #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kwerekana abakinnyi bashya APR FC yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Abo bakinnyi barimo rutahizamu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Bizimana Yannick. Uyu musore akaba yari yarinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize avuye muri AS Muhanga.

    Undi mukinnyi ni umwana ukiri muto usatira izamu anyuze ku ruhande wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, Nsanzimfura Keddy.

    Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego, na we yari amaze imyaka ine muri AS Muhanga, yinjiyemo ubwo yari mu cyiciro cya kabiri.

    APR FC kandi yasinyishije Ndayishimiye Dieudonne ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yakiniraga AS Muhanga.

    Aba bakinnyi bakaba biyongeraho umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu irerero ry’iyi kipe.

    Ndayishimiye Dieudonne (iburyo) na Ruboneka Jean Bosco(ibumoso) berekanywe nk’abakinnyi ba APR FC

    Nsanzimfura Keddy (ibumoso) na Bizimana Yannick (iburyo) mu mwambaro wa APR FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yerekanye-abakinnyi-bane-yaguze