Tag: news

  • Ndayishimiye evaliste yijeje gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. #rwanda #RwOT

    Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye.

    Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri buri muyobozi wo gutunganya ibyo ashinzwe kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere.

    Avuga ku ngingo nyamukuru zizasuzumwa muri uyu mwiherero, Perezida Ndayishimiye yikije cyane kuri ruswa nk’ikibazo cy’ingutu kicyugarije u Burundi. Yagize ati” Kugira ngo izi ngingo zishyirwe mu ngiro, hari ibibazo nyamukuru bizavugutirwa umuti mbere kuko ari byo abaturage bakunze kubaza”.

    Muri ibyo bibazo harimo icyo gucyura impunzi, icy’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’ikijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

    Uyu mwiherero wari uyobowe na Perezida Evaliste Ndayishimiye, wanitabiriwe na Visi Perezida, abagize ibiro bya Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’ibiro bye, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’intara ndetse n’abajyama.

    The post Ndayishimiye evaliste yijeje gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ndayishimiye-evaliste-yijeje-gucyura-impunzi-no-kurema-ubumwe-mu-baturage/

  • Kigali : Habonetse abarwayi bashya 24 bafite coronavirus, menya uko bigahaza mu karere #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse barimo 24 MINISANTE ivuga ko ari abo mu bice byo mu mujyi wa Kigali biri kwitabwaho by’umwihariko. Ni ibice byasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo. Abandi barwayi babiri babonetse mu karere ka Kirehe.

    Ibi byatumye abamaze kwandura baba 1655, abakize baba 848, abamaze gupfa ni batanu, abakirwaye ni 802, ibipimo bimaze gufatwa ni 221 039.

    Mu isi abamaze kwandura ni 15,097,696, abapfuye ni 619,560 abakize ni 9,115,482.

    Mu bihugu by’abaturanyi :

    Uganda , abamaze kwandura ni 1,072 abakize ni 958, abakirwaye ni 114 abapfuye ni 0. Burundi : abanduye bose ni 328, abakize ni 207, abakirwaye ni 120, hapfuye umwe, Tanzania : Abanduye ni 509, abakize ni 183, abakirwaye ni 305, abapfuye ni 21. RDC, abanduye ni 8,534 abakize ni 4,528, abakirwaye ni 3,810 abapfuye ni 196.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye neza kwita ku barwayi b’iki cyorezo mu gihe bakwiyongera kuko hari ibitanda ibihumbi 3 byateganyijwe kwakira abanduye.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda benshi bari kugerageza kwitwararika iki cyorezo gusa ngo na bake bagerageza kunaniza polisi bazananirwa mbere yayo igume mu kazi.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Habonetse-abarwayi-bashya-24-bafite-coronavirus-menya-uko-bigahaza-mu-karere

  • Kigali yongeye kuza ku isonga mu bantu bafite Covid-19, ikurikirwa na Kirehe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, yatangaje imibare y’abantu 26 basanzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 7,039 byafashwe mu masaha 24 ashize. Kigali niyo ifite benshi kuko ifitemo 24 mu gihe Kirehe ifite babiri.

    Dore uko imbonerahamwe y’umunsi ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-yongeye-kuza-ku-isonga-mu-bantu-bafite-covid-19-ikurikirwa-na-kirehe/

  • Ikinyobwa cya Mburwa mu isura nshya y’uburyohe #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’ikinyobwa cya Mburwa, gikorwa n’uruganda Mburwa Production bongeye gushyirwa igorora, aho iki kinyobwa cyaje mu isura nshya y’icupa( Canette) ikozwe mu buryo bwa gihanga kandi bwizewe mu mutekano usesuye, budashobora kwiganwa ndetse n’iki kinyobwa ubwacyo kikaba cyizewe mu buziranenge.

    Munyankumburwa Jean Marie, ukuriye uruganda Mburwa Production yabwiye intyoza.com ko iki kinyobwa kije kiri ku rwego rwo hejuru kuko cyahinduwe mu buryo bwa gihanga kandi bwujuje ubuziranenge ngo kirusheho kunogera no kuryohera abagifata muri rusange.

    Ni ikinyobwa cyije mu isura nshya kubigeze kumva iri zina [Mburwa] mbere, kikaba kandi cyashyizwe no mu icupa-Canette bishya, kandi byose byizewe mu mutekano waba uw’ikinyobwa n’icupa.

    Munyankumburwa, avuga ko iki kinyobwa cyahinduwe kigakorwa mu buryo gishobora kubikwa igihe kirekire, kigakorwa kandi mu buryo bucyongerera uburyohe burushije ubwari busanzwe kandi noneho ukaba ushobora no kukigura ukagenda ukinywa nta ngurane y’icupa kuko kiri muri Kanete(Canette).

    Iki kinyobwa, gifite umwihariko ugitandukanya n’ibindi haba mu buryohe ndetse no mu buryo bw’ibyo umubiri ukeneye kuko bimwe mu bikigize birimo Tangawizi, ubuki, amazi n’ibindi utashidikanya ko ari nkenerwa no mu buzima busanzwe.

    Ikinyobwa cya Mburwa, gikorerwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi. Nyuma yo gushyirwa muri Canette, ubu cyatangiye kugera hirya no hino mu gihugu ku basanzwe bakizi n’abandi bashaka kumva ikinyuranyo cy’uburyohe nyabwo. Ni ikinyobwa kandi kinongerera umubiri imbaraga n’akanyabugabo mu buryo budashidikanywaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ikinyobwa-cya-mburwa-mu-isura-nshya-yuburyohe/

  • APR FC yavuze impamvu itasubiranye Hakizimana Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buvuga ko impamvu butakiriye Muhadjiri ari uko buri mukinnyi wese usohotse muri APR FC neza agiye gukina hanze y’u Rwanda atari ihame ko iyo agarutse mu Rwanda ahita asubira muri iyi kipe.

    Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na APR FC Umwaka ushize wa 2019 agiye muri UAE mu ikipe ya Emirates Club, muri Gicurasi ni bwo uyu musore yahamije ko yatandukanye n’iyi kipe.

    N’ubwo bandukanye muri Gicurasi 2020, byari byatangiye kuvugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa APR FC icyo ihe binyuze kuri visi perezida wa yo Maj. Gen Mubaraka Muganga bwatangaje ko Muhadjiri yatandukanye neza n’ikipe ndetse ko ari ku rutonde rw’abakinnyi batanze, bityo bishoboka ko yayigarukamo mu gihe yaba atandukanye n’ikipe ye ya Emirates Club.

    Nyuma yo kugaruka mu Rwanda abantu bari biteze ko uyu mukinnyi bitewe n’uburyo yatandukanye na APR FC ahita ayisinyira, gusa siko byagenze kuko byagiye bivugwa ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itamwifuza, ubu ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

    Umunyamabanga wa APR FC, Rtd. Lt. Col. Sekaramba Sylvestre, ku Cyumweru ubwo berekanaga abakinnyi bashya, yavuze ko n’ubwo Muhadjiri yavuye muri iyi kipe neza ariko atari ihame ko buri mukinnyi wese uvuyemo neza ahita ayigarukamo.

    Yagize ati“APR FC ni umuryango, ushobora gusohokamo wagaruka tukakwakira, ariko ntabwo bihita byikora ako kanya kuko si ihame. Hari igihe usohoka wagaruka tugasanga ntabwo uri ku rwego twifuza.”

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwo bwari bwiteguye kwakira uyu mukinnyi bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’uko yatandukanye n’iyi kipe neza imugurishije, gusa umutoza mukuru Adil Erradi akaba yaravuze ko atari mu bakinnyi akeneye cyane ko yifuza kugumana ikipe ye yari imaze kumenyerana akongeramo abakinnyi bakiri bato.

    Ngo si ihame ko umukinnyi wese watandukanye na APR FC neza ahita ayigarukamo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-impamvu-itasubiranye-hakizimana-muhadjiri

  • EAC Tourism Dropped By 60% #rwanda #RwOT

    Tourism ministers in the East African region are currently working on a protocol on how to market the bloc as a common tourism destination, Taarifa reports.

    According to Christophe Bizivamo, the EAC deputy secretary general in charge of Productive and Social Sectors, #Covid-19 has not only resulted into the decline in tourism and conservation related jobs, it has also exacerbated human wildlife conflict in areas bordering wildlife conservancies.

    He says that tourism in the region has nearly dropped by 60%.

    East Africa’s tourism industry mainly depends on wildlife and contributes 7.5%-10% of the region’s gross domestic product (GDP) making it the second largest foreign exchange earner for the region.

    Bazivamo advises that promoting regional and domestic tourism to national parks and game reserves will prove crucial as the region waits for international travel to pick up.

    The region is considering a shift to virtual wild game tours as a new strategy aimed at slowing the plummeting revenues from the sector.

    “There’s commitment to work together and there are already a number of milestones. Developing a regional wildlife policy for coordinated approach in this recovery process is quite crucial,” Bizivamo says, adding that the region has also developed a number of strategies to combat poaching.

    EAC bloc members have been hit differently by the devastating #Covid-19 pandemic.

    For example John Waweru the Director General at Kenya Wildlife Service says his country’s tourism sector has suffered a 92% drop in revenue since the pandemic broke out in March.

    Waweru reveals that the number of non-resident visitors –who are the industry’s footstool –dropping by a whopping 98%.

    For Uganda, there are new strategies including intensified park patrol besides planning to diversify its foreign exchange income by investing in other areas so that the country’s economy will still stand if tourism falls.

    Sam Mwandha, Uganda Wildlife Authority (UWA) Executive Director says they lose 25,000 visitors every month due to the closure of national parks and game reserves, resulting to huge revenue losses.

    “We are looking into technology to help us do more with fewer resources. We are targeting 50% foreign visitors and 50% regional visitors,” he says.

    Mwandha argues that they have opened Savannah parks, but they are yet to have any visitors because the parks are located along the borders and our borders are still closed.

    Is Rwanda Ready To Open Airport On August 1?

    source https://taarifa.rw/eac-tourism-dropped-by-60/

  • Kigali : Umudugudu umwe wakuwe muri Guma mu rugo hashyirwamo itatu #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, umudugudu wa Kadobogo Akagari ka Kigali umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo warimo kuva tariki 26 Kamena.

    Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama ; umurenge Kigarama mu karere ka Kicukiro n’ Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro yagumishijwe muri Guma mu rugo.

    Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda yo mu kagari ka Tetero umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 ishobora kongerwa.

    Umudugudu ushinzwe muri guma mu rugo, inzira ziwusohokamo zishyirwaho ibimenyetso zikanashirwaho abapolisi kugira ngo hatagira uwusohokamo.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.

    Mu mezi ane ashize koronavirusi igeze Minisiteri y’Ubuzima imaze gukoresha arenga miliyoni 60 z’amadorali mu guhangana nayo.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Imidugudu-3-yashyizwe-muri-Guma-mu-rugo-hakurwamo-umwe

  • Covid-19: indi midugudu itatu 3 yo muri nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo. #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu Murenge wa Muhima mu gihe umwe mu yari yarashyizwe mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo wo wagakuwemo.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, “ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nibura mu gihe cy’iminsi 15”.

    Iyo midugudu ni:
    Umudugudu wa Tetero
    Umudugudu w’Indamutsa
    Umudugudu w’Intiganda

    Mu midugudu yari isanzwe muri iyi gahunda harimo umwe wayikuwemo ariwo wa Kadobogo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

    Naho iyagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo,
    yo ni:
    Kamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
    Zuba, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
    Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro

    Ibi bice bishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere abantu 47 basanganywe Coronavirus bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 1629.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abo bantu ari ‘abarwayi bari mu gace kari kwitabwaho by’umwihariko muri Kigali hapimwa abantu benshi.’’

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye nubwo hari aho byagaragaye ko hari abatambara udupfukamunwa, aho utubari twakoraga, abaterana ariko ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’igihugu byagiye bifatirwa ingamba.

    The post Covid-19: indi midugudu itatu 3 yo muri nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/covid-19-indi-midugudu-itatu-3-yo-muri-nyarugenge-yashyizwe-muri-gahunda-ya-guma-murugo/

  • Umusenateri yafatiwe mu kabari mu masaha buri wese agomba kuba ari mu rugo hirindwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Senateri Johnson Sakaja uhagarariye akarere k’umurwa mukuru Nairobi, mu mpera y’icyumweru gishize yasanzwe ari kunywa inzoga mu kabari k’i Nairobi, hashize amasaha umukwabu wa saa tatu z’ijoro utangiye.

    Bijyanye n’uwo mukwabu, nta muntu uba wemerewe kuba ahatari iwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Senateri Sakaja yafungiwe by’akanya gato ku biro bya polisi byo mu mujyi wa Nairobi, mbere yuko afungurwa amaze gutanga amafaranga y’ingwate.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri agezwa mu rukiko, ariko avuga ko yiteguye kwirengera ibikorwa bye.

    Yanavanywe ku buyobozi bw’akanama gakomeye ko mu nteko kagenzuraga uko Kenya iri kwitwara mu kurwanya Covid-19.

    Videwo iri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye ejo ku cyumweru, yerekana Bwana Sakaja w’imyaka 35 ari muri kasho ya polisi aterana amagambo n’abapolisi nyuma yo gutabwa muri yombi.

    Abanya-Kenya bamaze igihe binubira ko amategeko akaze yo kurwanya coronavirus ashyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwo uri we.

    Binubira ko abanyapolitiki bayarengaho ku mugaragaro bagakoresha za mitingi zitabirwa n’imbaga kandi izo mitingi zaraciwe.

    Polisi ya Kenya na yo yanenzwe gukubita, gukomeretsa no kwica Abanya-Kenya mu gihe cy’iyubahirizwa ry’ayo mategeko.

    Zimwe mu ngamba zikaze zibuza gutera mu nsengero no kubuza ingendo mu duce tw’ingenzi tw’izingiro rya coronavirus, kuri ubu zakuweho, nubwo coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihugu.

    Kugeza ubu muri Kenya abanduye coronavirus bageze ku 13,353, muri bo 234 imaze kubica.

    Inkuru dukesha BBC

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Umusenateri-yafatiwe-mu-kabari-mu-masaha-buri-wese-agomba-kuba-ari-mu-rugo-hirindwa-Covid-19

  • Urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’Abongereza rushobora guhindura ibintu ku isi #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko ibyagezweho n’ubu bushakashatsi bitanga icyizere cyinshi cyane, ariko haracyari kare cyane kumenya niba ibi bihagije ngo bitange ubwirinzi bw’iyi virusi. Ubu hari gukorwa andi magerageza akorewe ku bantu benshi kurushaho.

    Leta y’Ubwongereza yamaze gutanga ‘commandes’ z’uducupa miliyoni 100 tw’urwo rukingo. Uru rukingo – rwitwa ChAdOx1 nCoV-19 – ruri gukorwa ku muvuduko mwinshi cyane ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.

    Rukozwe muri virusi yakorewe muri ‘ laboratoire’ itera ibicurane mu nguge. Rwarahindaguwe cyane, mbere na mbere kugira ngo rudateza ubwandu mu bantu, ariko nanone no kugira ngo “rumere” nka coronavirus.

    Abahanga muri siyansi bakoze ibi bimurira mu rukingo bimwe mu bigize coronavirus bizwi nka ‘spike protein’, iki kikaba ari igikoresho cy’ingenzi ikoresha mu kugaba igitero ku turemangingo twacu.

    Ibi bivuze ko uru rukingo rusa na coronavirus nyirizina, noneho ubwirinzi bw’umubiri bukitoza uburyo bwo kuyihashya.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Urukingo-rwa-Coronavirus-rwakozwe-n-Abongereza-rushobora-guhindura-ibintu-ku-isi