Tag: news

  • Bari gushaka icyatumbagije gatanya kugira ngo kivanwe mu nzira zitazabangamira icyerecyezo 2050 #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu 8 Kanama 2020, ubwo mu karere ka Huye hatangizwaga gahunda yiswe ‘Umugore mu cyerekezo 2050′.

    Dr Kagwesage Anne Marie, Umuyobozi wungirije wa FPR mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko muri 2050 u Rwanda rwifuza umugore n’umugabo bakataje mu iterambere, bafite imyumvire isobanutse, bajijutse, bakora cyane kandi bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere kandi bashyizwe imbaraga mu kubaka igihugu.

    Yagize ati “Kugira ngo bigerweho umugore agomba gukurikiza indangagaciro za RPF akaba ari umugore ukunda umurimo, akaba ari umugore wita ku muryango, akaba ari umugore ukorera igihugu, uri mu ngamba neza”.

    Ibi biratangazwa mu gihe , muri 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Muri 2016 gatanya mu bashakanye zari 21, muri 2017 ziba 69 naho muri 2018 ziba 1311, kuba muri 2019 zarabaye 8941 bivuze ko zikubye inshuro 425 mu myaka ine.

    Dr Kagwesagye avuga ko ubwiyongere bukabije bwa gatanya ari nk’icyorezo gusa ngo kuko u Rwanda rusanzwe rurwana n’ibyorezo rukabitsinda ngo hari icyizere ko n’icyorezo cya gatanya u Rwanda ruzagitsinda.

    Yagize ati “Gatanya ziriho zizamuka ni ikibazo gikomeye cyane kuko gatanya zisenya umuryango kandi umuryango ni ishingiro rya byose. Imbaraga zirahari haba mu rwego rw’ibiganiro haba mu rwego rw’imyumvire kugira ngo izo gatanya zigabanuke twubake umuryango ushoboye kuko umuryango ushoboye niwo uzatugeza mu cyerekezo twifuza”.


    Dr Kagwesage Anne Marie avuga ko UR iri gukora ubushakashatsi buzagaragaza igitera gatanya gutumbagira

    Uyu mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ibitera kwiyongera kwa gatanya, kandi ngo ubwo bushakashatsi bwaratangiye, agatanya urugero ku bushakashatsi buri gukorwa na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

    Ati “Hano muri Kaminuza y’u Rwanda abarimu bishyize hamwe kugira ngo bakore ubushakashatsi barebe ikibazo nyamukuru cyangwa se ibibazo nyamukuru bitera izi gatanya za hato na hato nitumara kubona ibizava mu bushakashatsi tuzafata n’ingamba z’ukuntu twabirwanya”.

    Dr Kagwesage uri mu itsinda riri gukora ubushakashatsi ku cyongereye gatanya, agira ati “Sinatinya kuvuga ko urebye ikigero gatanya igezeho nayo imeze nk’icyorezo ariko nk’uko ibyorezo by’indwara biza tukabitsinda turizera ko n’icyorezo cya gatanya nacyo tuzagitsinda twubake umuryango ukomeye kandi ufite imbaraga uzatugeza mu cyerekezo”.

    Uwanyirigira Marie Hélène, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Huye, avuga ko muri iki gihe umugore asabwa kuzuza inshingano eshatu kandi akazihagararamo neza.


    Uwanyirigira Marie Hélène avuga ko umugore akwiye guhuza inshingano nyabutatu kandi akazikora neza

    Izo nshingano ni ukuba umugore w’umubyeyi ubyara akarera, umugore nk’umugore mu muryango akongeraho no kuba umugore nk’umukozi cyangwa umuyobozi.

    Ati “Umugore niwe nkingi ya mwamba mu kubaka umuryango utekanye akabana neza n’uwo bashakanye n’umuryango muri rusange akita ku mibereho y’abawugize kugira ngo umererwe neza”.

    Uwanyirigira avuga ko hari abumvise nabi ihame ry’uburinganire bituma havuka ihohoterwa no gucana inyuma bituma gatanya ziyongera.

    Umuraza Anne Marie, umukobwa w’imyaka 25 uhagarariye urubyiruko mu rurugaga rw’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Huye, akaba ari muri Komisiyo y’Ubutabera avuga ko kuba gatanya ziri kwiyongera mu muryango bifite ingaruka ku bana ari nabo babyeyi b’ejo hazaza.


    Umuraza Anne Marie asanga gatanya nizikomeza kwiyongera bizagira ingaruka ku babyeyi b’ahazaza

    Yagize ati “Nimba ababyeyi batandukanye ntabwo ari urugero rwiza duhaye abana, muri cya cyerekezo 2050 wa mwana babyaye urumva umubyeyi uzaba umurimo, nta rugero rwiza azaba yarahawe n’atagira amahirwe yo gukurikiranirwa hafi,

    Icya mbere cyakorwa hari gahunda zitandukanye za ngira inama mubyeyi, ababyeyi bareberera abandi bakwiye kujya bakumirira hafi bitararenga inkombe. Nidukumira izo gatanya wa mwana azakura afite intego yo kuzubaka ariko nihakomeza kwiyongera gatanya umubyeyi azajya ajya kugira inama umwana yo kubaka umwana ku mutima avuge ngo wowe se warabishoboye”.

    Gahunda y’ishyaka FPR Inkotanyi yiswe ‘Umugore mu cyerekezo 2050′ iri gutangirizwa mu gihugu hose, biteganyijwe ko nyuma yo kuva rwego rw’akarere izamanuka ikagera ku rwego rw’umudugudu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Bari-gushaka-icyatumbagije-gatanya-kugira-ngo-kivanwe-mu-nzira-zitazabangamira-icyerecyezo-2050

  • Perezida w’ubufaransa Emmanuel macron yakoze ibyananiye abayobozi ba liban nyuma yiturika. #rwanda #RwOT

    Hatarashira amasaha 48 nyuma y’iturika ryashegeshe Beirut, umurwa mu mukuru wa Liban, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasuye agace kari hafi y’icyambu cya Beirut, ari na cyo cyabaye intandaro y’iri turika ryateye umutingito uri ku gipimo cya 3.3.

    Mu ishati yererana ikunje amaboko, Macron yazengurutse imihanda yuzuye ibisate by’ibirahuri n’amatafari y’inzu zasenywe, agenda apepera abaturage, aganira n’abandi bayobozi ndetse ari na ko asubiza ibibazo by’abanyamakuru.

    Buri aho yageraga, Macron yafataga umwanya akavugisha abaturage. Ntiyatinye kwegera abahogoye akabahoza, abafite umujinya akabumva ndetse n’uwashatse ifoto yayibonye.

    Mbere y’uko agera i Beirut, Minisitiri w’Ubutabera wa Liban, Marie-Claude Najem, nawe yagerageje kuzenguruka ahumuriza abaturage bazabiranyijwe n’uburakari, gusa ingano y’amazi yatewe yatumye asubira inyuma, ijwi rye riburizwamo imbere y’urwamo rw’imbaga yamusabaga “kwegura nta mananiza”.

    Kuri Macron, ibintu byari bitandukanye. Abaturage b’i Beirut bamwakiriye “nk’umucunguzi” ufite ijambo n’urufunguzo rwo gufasha igihugu cyabo cyari gisanzwe kiri mu kangaratete k’ibibazo na mbere y’iri turika.
    Ubukungu bwa Liban busanzwe bwaraguye. ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro ku kigero cya 80% ndetse ibiciro by’ibiryo n’imyenda bizamuka ku bigero bya 190% na 172% muri Gicurasi uyu mwaka.

    Banki y’isi ivuga ko uyu mwaka uzarangira 40% by’abanya-Liban bari mu bukene, ikigero Minisitiri w’Ubukungu muri Liban, Raoul Nehme, avuga ko ‘cyamaze kurenga’. Liban ni cyo gihugu cya gatatu ku Isi gifite ideni rinini ugeranyije n’umusaruro mbumbe wacyo.

    Macron nawe yari azi ibyo ajemo. Uyu mugabo yazanye ijwi ry’ihumure, asezeranya abaturage ubufasha ndetse avuga ko ari bo bamuzanye aho kuba Leta yabo.

    Nyuma y’uru rugendo, Sara Assaf, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Liban yagize ati “birababaje kandi biteye agahinda. Ariko ku nshuro ya mbere [nyuma y’iturika] nagize icyizere ni ubwo Perezida w’u Bufaransa yageraga mu gihugu cyanjye akatubwira amagambo yagaragaje ko yumvise ubwoba bwacu kandi yiteguye kudufasha gutekana nanone”, yongeyeho ko “nta muyobozi wa Liban wari bubashe gukora ibimeze gutyo”.

    Amagambo Macron yavugiye muri urwo rugendo yiganjemo guhumuriza abaturage ba Liban. Yavuze ko agiye gutegura inama mpuzamahanga igamije gushakira ubufasha igihugu cya Liban. Yaba ibaye iya gatanu imeze gutyo mu myaka 20 ishize.

    Yongeyeho ko igihugu cye “kitazaterana Liban kuko Abafaransa n’Abanya-Liban bafitanye igihango gikomeye”.

    Uyu mugabo kandi yanasabye ko Umuryango mpuzamahanga ushyiraho ‘komite ihuriweho yo kugenzura ibyabaye byose kugira ngo iri turika ribeho’, yongeraho ko ataje ‘kwifatanya na Leta ya Liban ahubwo yaje kwifatanya n’abaturage’ ndetso ko binabaye ngombwa ‘azashyigikira ibihano mpuzamahanga ku buyobozi bwa Liban igihe cyose butiteguye guhindura imikorere’.

    Akiva ahabereye iturika, Macron yagiye kuvugana n’abayobozi bakuru ‘bose’ ba Liban, akomereza mu biganiro n’imiryango itegamiye kuri Leta mbere yo kujya mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavugiye ko ‘ataje kuzanzamura ubuhangange bw’u Bufaransa mu gihugu bwahoze bukoronije’.

    The post Perezida w’ubufaransa Emmanuel macron yakoze ibyananiye abayobozi ba liban nyuma yiturika. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/perezida-wubufaransa-emmanuel-macron-yakoze-ibyananiye-abayobozi-ba-liban-nyuma-yiturika/

  • Umuntu wa gatandatu yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi minisiteri, rivuga ko uyu mugabo yaguye i Kigali. Riti “Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 51 witabye Imana i Kigali”.

    Uwaherukaga guhitanwa n’iki cyorezo yapfuye ku wa 18 Nyakanga 2020, yari umukecuru w’imyaka 88 wo mu Karere ka Nyamasheke, wari uwa gatanu mu gihugu. Ni mu gihe uwa kane wishwe n’iki cyorezo yari umusaza w’imyaka 78 y’amavuko wari urwariye mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse iyi ndwara yamufatanyije n’izabukuru iramuhitana.

    Abandi batatu bapfuye barimo umusirikare wari ufite imyaka 51 wanduriye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, wari usanzwe afite ubundi burwayi. Barimo kandi umushoferi w’amakamyo w’imyaka 65 n’umupolisikazi w’imyaka 24 nawe wari mu butumwa bwa UNMISS i Makakal muri Sudani y’Epfo.

    Kuri uyu wa Gatandatu usibye uyu wapfuye hagaragaye abandi barwayi bashya batandatu bahuye n’abanduye mu Mujyi wa Kigali mu gihe abakize bo biyongereyeho batatu.

    Muri rusange mu Rwanda harabarurwa abantu 2134 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 1300 naho abakirwaye ni 828. Hamaze gufatwa ibipimo 293.605 birimo 4.452 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu.

    08.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali:6 (bahuye n’abanduye/contacts of positive cases)
    *Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 51 witabye Imana i Kigali/Condolences to family of 51yo man who passed away in Kigali pic.twitter.com/x54d9c3mgt

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 8, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umuntu-wa-gatandatu-yahitanywe-na-Coronavirus-mu-Rwanda

  • Umuntu wa 6 mu Rwanda yapfuye azize Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu mbonerahamwe yo kuri uyu wa 08 Kanama 2020 y’uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe kifashe mu masaha 24 ashize, igaragaza ko habonetse abantu 6 bashya barwaye iki cyorezo. Babonetse mu bipimo 4,452 byafashwe, abakize ni batatu mu gihe umugabo w’imyaka 51 yapfuye.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wa-6-mu-rwanda-yapfuye-azize-covid-19/

  • Indege ya Air India Express yacitsemo kabiri yica abantu 18 #rwanda #RwOT

    Abategetsi bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

    Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

    Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus. Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko “ababajwe n’iyi mpanuka y’indege”, yihanganisha imiryango yabuze abayo.

    Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye. Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

    Ni iki tuzi kuri iyi mpanuka?

    Tuzi ko iyi ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana b’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

    Yakoze impanuka ejo ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho, ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

    Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’imiyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

    Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege “yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura”, nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

    Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza. Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, BBC itangaza ko leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/indege-ya-air-india-express-yacitsemo-kabiri-yica-abantu-18/

  • 11 beza bakinanye na Nzarora Marcel wamaze gusezera ruhago #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru kubera imvune, umunyezamu Nzarora Marcel yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we bakinanye.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko uyu munyezamu wakiniye ikipe y’igihugu igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011 yasezeye ku mupira w’amaguru.

    Nzarora Marcel uhamya ko yagiriye ibihe byiza mu mupira w’amaguru, yasezeye kubera imvune yagize abona itazakira ngo yongere guconga ruhago.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nzarora Marcel yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we, gusa ahamya ko yakinanye n’abakinnyi benshi bafite impano, gusa 11 babanjemo ku mukino wa nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 bakaza gutsindwa na Libya 2-1, ni bo b’ibihe byose kuri we.

    Yagize ati“abakinnyi bo ni benshi, abakinnyi benshi mu Rwanda bafite impano, nakinanye na benshi bazi gukina ntabwo nabarondora bose ngo nzabavemo ariko ni benshi. Ngiye gukora ikipe ya 11 ntabwo najya kure ni 11 babanjemo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika, iyo kuri njye mbona ari ikipe nziza nashyira ahantu hose.”

    Nzarora Marcel asoje ruhago nyuma yo gukinira amakipe nka Police FC, Rayon Sports, Musanze FC na Mukura VS.

    Dore 11 beza b’ibihe byose kuri Nzarora Marcel

    Umunyezamu: Nzarora Marcel

    Ba Myugariro:Rusheshangoga Michel, Usengimana Faustin, Turatsinze Hertier na Ndayishimiye Celestin

    Abakina Hagati:Nsabima Eric Zidane, Ndatimana Robert na Buteera Andrew

    Ba Rutahizamu: Tibingana Charles, Kabanda Bonfils na Mico Justin

    11 beza kuri Nzarora Marcel

    source http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-bakinanye-na-nzarora-marcel-wamaze-gusezera-ruhago

  • Dj Ira yahishuye umusore bakundana, icyo yamukundiye n’ibyo gukora ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukobwa umaze kwandika izina mu Rwanda mu kuvangavanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira yahamije ko afite umukunzi kandi akunda akamwubahira ko yubaha akazi ke akora ko kuvangavanga imiziki.

    Mu minsi ishize ni bwo aganira na ISIMBI, Dj Ira yahakanye ko atari umutinganyi nk’uko abantu bakunze kubivuga cyane ko afite umukunzi, gusa yari yirinze gutangaza izina rye.

    Mu kiganiro yongeye kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko afite umukunzi kandi amukundira ko yubaha akazi ke akanamukunda gusa ngo ubukwe si vuba.

    Yagize ati“ikintu cyatumye mukunda ni uko na we yankunze, akazi kanjye arakubaha ntabwo ambangamira kuba nakora ijoro. Turubahana, turakundana, turihanganirana. Turacyakeneye igihe cyo gukora, ubukwe si vuba ntabwo turabupanga, ntabwo igihe kiragera.”

    Dj Ira avuga ko ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwanda witwa Ziggy, ndetse Imana ibishatse ngo ni we wazamubera umugabo.

    Dj Ira yahishuye umusore bari mu rukundo

    Reba ikiganiro na Dj Ira

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-ira-yahishuye-umusore-bakundana-icyo-yamukundiye-n-ibyo-gukora-ubukwe-video

  • Mu mafoto ibyaranze umukino Manchester city yasezeremo real Madrid muri UEFA champions league. #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Raheem Sterling na Gabriel Jesus byafashije Manchester City gusezerera Real Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza ku wa Gatanu, bikaba ibitego 4-2 mu mikino yombi.

    Irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, ryari ryongeye kugaruka nyuma y’igihe gisaga amezi atanu (iminsi 163) rihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus.
    Sergio Ramos warebeye umukino mu bafana kubwikarita itukura yahawe muri werurwe.

    Manchester City yaburaga bamwe mu bakinnyi barimo na rutahizamu Sergio Kun Agüero, yari yakiriye Real Madrid itari ifite myugariro wayo ngenderwaho, akaba na kapiteni wayo, Sergio Ramos wari waje kureba uyu mukino kuko yabonye ikarita itukura muri Werurwe.

    Amakosa yakozwe na Raphaël Varane mu bwugarizi, yahesheje Manchester City kuyobora umukino hakiri kare, aho yambuwe umupira na Gabriel Jesus wahise atanga umupira kuri Raheem Sterling, aroba umunyezamu Thibaut Courtois ku munota wa cyenda.

    Manchester City yakomeje gusatira ndetse yashoboga kubona igitego cya kabiri ku ishoti ryatewe na Raheem Sterling nyuma y’iminota itandatu, umupira uca hejuru gato y’izamu.

    Byasabye Real Madrid gutegereza umunota wa 28, itsindirwa igitego cyo kwishyura na Karim Benzema ku mupira wahinduwe na Rodrygo.
    Irindi kosa rya Varane ku mupira yasubije inyuma n’umutwe umunyezamu Thibaut Courtois akananirwa kuwufata, ryavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Gabriel Jeus ku munota wa 68, bishyira akadomo ku rugendo rwa Real Madrid muri UEFA Champions League y’uyu mwaka.

    Ni ku nshuro ya gatatu Pep Guardiola kuri ubu utoza Manchester City, asezereye Real Madrid muri iri rushanwa mu gihe ari ubwa mbere Zinedine Zidane asezerewe hakiri kare kuva abaye umutoza w’iyi kipe yo muri Espagne.
    Phil foden rutahizamu ukiri muto wazonze ba myugariro ba real Madrid.

    benzema na hazard bishimira igitego cyo kwishyura.

    Gabriel Jesus yishimira igitego cya 2 cya man city.

    Manchester city yakomeje muri 1/4 cya UEFA champions league izahura na Lyon nayo yasezereye Juventus ya Cristiano Ronaldo.

    The post Mu mafoto ibyaranze umukino Manchester city yasezeremo real Madrid muri UEFA champions league. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mu-mafoto-ibyaranze-umukino-manchester-city-yasezeremo-real-madrid-muri-uefa-champions-league/

  • Despite COVID-19, Rwanda Expo Scheduled For December In Gahanga – PSF Chairman #rwanda #RwOT

    Rwanda Private Sector Federation (PSF) Chairman, Robert Bapfakurera is optimistic that the Rwanda International Trade fair (EXPO Rwanda) will be successfully held despite fears of COVID-19.

    “We have not foregone the exhibition,” he said on Saturday morning at KISS FM in a discussion on Rwanda’s economic recovery especially through the Economic Recovery Fund. Bapfakurera said that planning activities are on going to have the EXPO, which was scheduled to take place between 21st July to 10th August 2020 at Gikondo Expo Grounds, held in December 2020 between 11th and 31th.

    One of the major considerations is the plan to hold the trade fair in Gahanga, Bugesera district in the industrial zone. “We are looking for a larger space,” he said. “In view of COVID-19 guidelines, we need a bigger space.”

    PSF has already secured a construction permit, and studies are being carried out to come up with a solid plan of how the trade fair should be organised.

    source https://taarifa.rw/despite-covid-19-rwanda-expo-scheduled-for-december-in-gahanga-psf-chairman/

  • Rutsiro: Abayobozi bahagaritswe barashinja akarere gukora amakosa kakayabegekaho. #rwanda #RwOT

    Abakozi 16 barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta baheruka guharikwa by’agateganyo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba bisobanuye bavuga ko barenganyijwe.

    Abakozi bahagaritswe bavuga ko barenganyijwe kuko ngo bahaniwe amakosa yakozwe na Komite Nyobozi ndetse ko abakabaye bahanirwa amakosa yakozwe basigaye mu kazi.
    Bavuga ko kuri ubu bahanze amaso Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo ukuri kumenyekane.

    Ikibazo nyamukuru cyatumye aba bakozi bahagarikwa mu kazi ni isoko ryahawe rwiyemezamirimo ryo kubaka imihanda ya VUP biza kugaragara ko ibikoresho birimo umucanga n’amabuye bitageze ku mirenge nkuko ubuyobozi bubivuga.

    Abakozi bahagaritswe harimo ba Gitifu n’abashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rusebeya na Nyabirasi, Ruhango, Murunda, Mushubati, ushinzwe Imari mu Karere n’abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge.

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis, yavuze ko bishyura bagendeye kuri raporo zakozwe n’umurenge kuko nibo bagenerwa bikorwa, ikindi bishyura ari batanu none ahagaritswe wenyine kandi baranishyuye adahari.

    ??

    basabose uvugako yirukanywe wenyine Kandi bishyura Ari 5.

    Yagize ati “Mu kwishyura amafaranga asohoka byemejwe n’abantu batanu ariko ni njyewe urimo kubibazwa njyenyine kandi byanemejwe ntahari kuko nari mu butumwa bw’akazi. Ndasaba ko narenganurwa.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Icyizanye Alida, yavuze ko yatunguwe kuko ibikoresho bamushinja bihari.

    Ati “Sinzi ikintu kibyihishe inyuma ibikoresho birahari 100% ntabwo nakora ikosa ryo gusinyira ibintu ntareba, njyewe ibintu by’amanyanga ntabwo mbimenyereye cyangwa se ubutiriganya, n’iyo narangara nabivuga. Sinzi icyo banshakaho gusa mbona ari amakosa yakorewe mu isoko agakorerwa mu rwego rw’akarere noneho bakaba bashaka impamvu yo kubitwegekaho.’’

    Rwiyemezamirimo Uwumukiza David wari ufite iri soko avuga ko aba bakozi barengana akavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabegetseho amakosa.

    Yakomeje ati “Njyewe nari mfite isoko ariko amafaranga bayajyana mu bindi noneho bampa Bon de commande ya miliyoni 49.672 Frw ariko bafunga ingengo y’imari akazi katararangira. Twakoze inama nyinshi hamwe na meya na Gitifu w’akarere kugira ngo banyongerere amasezerano ariko nta mwanzuro bampaye.’’

    Yakomeje avuga ko “kuba RIB yabijemo bizatuma abakozi barenganurwa kuko izasanga ibikoresho bihari.’’
    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye Itangazamakuru ko mu bahagaritswe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Ati “Hari abayobozi bahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza bari gukorwaho ku bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta. Bakekwaho kunyereza umutungo mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP”.

    Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage ariko ibikoresho byagombaga gukoreshwa ntibihagere kandi byarishyuwe. Ibyo bikoresho ni amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano.

    RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku bakozi 16 b’Akarere ka Rutsiro bahagaritswe bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro kugira ngo abakekwa bashyikirizwe ubutabera.

    The post Rutsiro: Abayobozi bahagaritswe barashinja akarere gukora amakosa kakayabegekaho. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rutsiro-abayobozi-bahagaritswe-barashinja-akarere-gukora-amakosa-kakayabegekaho/