Tag: news

  • Mu bintu bitunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda ku manywa y’ ihangu inkoko yibasiye umugore iramwica #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe mu mudugudu wa Chingodora , hari kuvugwa cyane cyane ibintu byatunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda, inkoko yibasiye umugore witwa Chandapiwa Makaza , aho yaje gupfa azize ibikomere yagize kubera icyo gitero giteye ubwoba.

    Amakuru avuga ko Chandapiwa Makaza ufite imyaka 42, ukomoka mu mudugudu wa Chingodora, yibasiwe cyane n’iyi nkoko y’isake iramwicwa ubwo yari arimo anyura hafi y’urugo rw’uwitwa Zvikomborero Takarinda.

    Umuyobozi w’agateganyo Zimunya yavuze ko iki ari ibintu biteye urujijo bitigeze bibaho muri uyu mudugudu wa Chingodora.

    Yatangaje ko Takarinda afite byinshi byo gusobanura ku bijyanye n’impamvu iyo sake yibasiye nyakwigendera.

    Yagize ati: “Mbere y’iki kibazo, ntabwo byari byigeze bibera muri aka gace. Ni amayobera kandi ntibisanzwe. Nzahamagara nyirayo mu rukiko rwanjye kugira ngo asobanure uburyo isake yonyine ishobora gutera umugore, bityo bikamuviramo urupfu.

    Ntabwo twashoboraga gukora inama zisanzwe zurukiko kubera gufunga bitewe na Covid-19, ariko ubucuruzi buragenda busubira mu bisanzwe.

    Turashaka kugera ku mizi y’iki kibazo. Abantu benshi bibwiraga ko uyu yapfuye urupfu rusanzwe, ariko tuzagikurikirana neza kandi twumve urubanza rwose. Ibyabaye ni kirazira, ikizira. Ubutabera bugomba gutsinda”.

    Zvikomborero Takarinda avuga ku byabaye, yavuze ko atari bwo bwa mbere isake ye yibasiye umuntu. Yongeyeho ko isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu cyane cyane abagore, ati:

    Sinigeze nkoresha isake mu zindi ntego usibye korora. Nyamara, isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu, cyane cyane abagore.

    Ubu bwari ubwoko butandukanye kandi abantu bahoraga babuguriza kugirango bororoke bitewe n’ubunini bwabwo. Ntabwo bwari ubwa mbere uyu muryango uguriza”.

    Icyakora, Takarinda yarize bidasubirwaho ubwo abaturage bari bateraniye mu muhango wo gushyingura basabye ko isake yicwa igatwikwa.

    Abaturage bakangishije kumuhana. Nta kundi byagenda, Takarinda yahatiwe kwica no gutwika isake ye, amarira atemba mu matama.

    Nkuko ikinyamakuru iHarare kibitangaza, Takarinda yiteguye kwitaba urukiko rw’umuyobozi gakondo kugira ngo arusheho gutanga ibisobanuro ku bintu by’amayobera byateje urupfu rwaChandapiwa Makaza.

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/mu-bintu-bitunguranye-kandi-bitangaje-ariko-biteye-agahinda-ku-manywa-y-ihangu-inkoko-yibasiye-umugore-iramwica/

  • Rubavu: Umugabo bamukebye ijosi arinze imyaka ye mu gihe ababikoze bataramenyekana #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Cyiza Jean wo mu Karere ka Rubavu wari ufite imyaka 38, yishwe n’abantu bataramenyekana bamukebye ijosi.

    Uwo mugabo yishwe ahagana saa moya z’umugoroba. Yiciwe mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ubwo abagizi ba nabi bamukataga ijosi arinze imyaka ye hafi y’urugo.

    Nyakwigendera yari ashinzwe umutekano mu mudugudu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Étienne, yemeje aya makuru, avuga ko yatunguwe kuko ari ubwa mbere ahuye n’amahano nk’ayo mu murenge ayoboye.

    Abakoze aya mahano ntibaramenyekana, gusa inzego z’umutekano zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ababiri inyuma.

    Src: Igihe

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/rubavu-umugabo-bamukebye-ijosi-arinze-imyaka-ye-mu-gihe-ababikoze-bataramenyekana/

  • California: Inkongi y’umuriro yatwitse hegitari zirenga miliyoni 2 #rwanda #RwOT

    Nibura inkongi y’umuriro watwitse ahantu 22 muri Californiya, aho harimo ahari ibihe by’umwuma, ahari umuyaga hamwe n’ahari ubushyuhe bwo hejuru hamaze ibyumweru mu turere tumwe na tumwe hashya. Henshi umuriro w’amashanyarazi warabuze bitewe n’iki kibazo.

    Mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje kurwanya inkongi bakiza abantu ahantu hateje akaga, ibi bikorwa byatumye zimwe muri serivisi zitangwa kubakiriya ibihumbi mirongo biturutse ku mashanyarazi zihagarara.

    Gaz ya Pasifika n’amashanyarazi (PG&E) byagabanijwe mu ntara 22 z’amajyaruguru ya California kugirango bigabanye ibyago byuko ibikoresho byose by’amashanyarazi byakwangizwa n’umuyaga bigateza umuriro mwinshi. Abakiriya ba PG&E bagera kuri 172.000 bagize ingaruka ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, bikaba byari biteganijwe ko ibyangijwe bisanwa bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

    Kugeza ubu muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari inkongi 76 z’umuriro zikomeye, nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kuzimya umuriro, kandi Californiya ikaba ari yo leta yibasiwe cyane. NIFC ivuga ko hegitari zirenga miliyoni 4,6 zatwitswe mu gihugu hose uyu mwaka. Iki kigo kivuga ko miliyoni zirenga 2.09 z’izo hegitari zatwitse muri California.

    Ikirere kigaragaza ingaruka z’umuriro kuva Washington kugera Arizona harimo na California kuva Ku wa kabiri no ku wa gatatu. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020, uduce dufite abantu barenga miliyoni 38 bo muri leta esheshatu z’iburengerazuba bamanitse ibendera ritukura, ryerekana ko ibintu aribwo bigitangira kandi bikomeza gukwirakwira. Ni mu gihe umuyaga mwinshi n’ibihe byumye byari byegereje hamwe byanatagiye kuba.

    Biteganijwe ko umuyaga ugenda mu gihe kingana na 22m/sec utegerejwe mu turere twinshi two mu majyaruguru ya Calfornia, ibyo bikaba byongera gusa igihe umuriro ushobora kumara muri iyi leta nkuko umuyobozi mukuru wa PG&E mu bumenyi bwikirere Scott Strenfe yabivuze.
    Source:CNN

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    source http://www.intyoza.com/california-inkongi-yumuriro-yatwitse-hegitari-zirenga-miliyoni-2/

  • Rulindo: Ukekwaho kuranguza urumogi mu baturage yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi uhambaye w’ urumogi.  We na bagenzi be bafatiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe. 

    Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y’urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n’ibiro 20 by’urumogi rudatunganyije. Tuyisenge niwe wacuruzaga ku bandi urumogi, yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi.

    Muri iki gikorwa cya Polisi cyo gufata Tuyisenge, uwo munsi habanje gufatwa uwitwa Mushumba Geremie w’imyaka 24 na Nduwayezu Jean Claude w’imyaka 25 bafatanwa udupfunyika 301 tw’urumogi.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Isack Ruzindana, avuga ko umuturage ariwe watanze amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, amaze gufatwa nawe yagaragaje aho arukura basanga ni Tuyisenge Jean Baptiste warumuhaga.

    SP Ruzindana yagize ati“ Twari dufite amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakurikiranye Mushumba bamufata ku manywa i saa sita bamufatana udupfunyika 301 ari kumwe na Nduwayezu wasaga nk’umurinze”.

    Yakomeje avuga ko Mushumba na mugenzi we bamaze gufatwa bahise bavugisha ukuri bajya kwerekana aho bakuye urwo rumogi.

    Ati“ Bagiye imbere abapolisi babajyana kwa Tuyisenge Jean Baptiste basanga uyu afite ububiko bunini bw’urumogi kuko hari uwitwa Kuradusenge Valens w’imyaka 27 yari ashinzwe gupfunyika udupfunyika tw’urumogi, yari amaze gupfunyika udupfunyika ibihumbi 2,101. Hari kandi ibiro 20 by’urumogi rutaratunganywa ngo rupfunyikwe mu dupfunyika, yari anafite moto yifashishaga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi”.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje avuga ko Tuyisenge yahishuye ko urumogi hari abantu barukura mu gihugu cya Uganda nawe akajya kurugura  akarukwirakwiza mu gihugu cy’u Rwanda.

    SP Ruzindana yashimye ubufatanye buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi mu kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abantu ko ibihano ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge byongerewe abasaba kubicikaho.

    Ati“ Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha kurwanya ibyaha n’icyabiteza cyose. Ariko turakangurira abantu gushaka ibindi bikorwa bakora byemewe n’amategeko, bareke kwishora mu biyobyabwenge, icyo tumenyesha abantu ni uko Polisi iri maso kandi ntizacogora mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kandi byose ni kubufatanye n’abaturage”.

    Aba bafatiwe mu karere ka Rulindo uko ari bane nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/rulindo-ukekwaho-kuranguza-urumogi-mu-baturage-yatawe-muri-yombi/

  • Umuntu wa 20 mu Rwanda cya Cyorezo Coronavirus kiramuhitanye #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 08 Nzeri 2020, ku cyorezo cya Covid-19 uko kiriwe gihagaze mu masaha 24 ashize, igaragaza ko hari umuntu umwe cyahitanye, ari nawe wuzuza uwa 20 mu bamaze guhitanwa nacyo kuva cyagaragara ku muntu wa mbere. Iri tangazo rirerekana kandi ko mu bipimo 3,253 byafashwe none habonetsemo abantu 30 bacyanduye, abakize ni 36, naho abakirwaye ni 2,112.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare itangazwa na Minisante ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wa-20-mu-rwanda-cya-cyorezo-coronavirus-kiramuhitanye/

  • Ibyari ibyishimo byahindutse amarira nyuma yo kumenya ko bavukana ubukwe bwapfuye bari gusezerana imbere y’Imana #rwanda #RwOT

    Ann Magwi n’uwari umukunzi we w’igihe kirekire Jonatham Munini Ibyari ibyishimo byahindutse amarira ubwo bombi bamenyaga ko bavukana ku munota wa nyuma bari mu rusengero bagiye gusezerana.

    Ann Magwi na Jonatham Munini bari bamaze igihe mu rukundo rugurumana ndetse nyuma y’igihe barebana akana ko mu jisho bahisemo kwereka ibirori imiryango yabo niko gupanga ubukwe bwapfuye bari gusezerana imbere y’Imana.

    Ubwo bari mu rusengero ahitwa Tana River iwabo muri Kenya,umugabo batazi yinjiye avuga ko ari abana be yibyariye abari aho bose bifata ku munwa.

    Uyu musaza wari utarwambaye,yinjiye mu rusengero ari kumwe na bashiki be niko kuvuga ko aba bana bombi ariwe wababyaye bityo bashyingiranwe byaba ari umuziro.

    Nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje,umushumba wa Holy Redemption Ministries,pasiteri Festus Muli yavuze ko uyu mugabo yavuze ko uyu mukwe n’umugeni bari bagiye gusezerana kubana akaramata ari abana be yabyaye ku bagore batandukanye.

    Pasiteri yavuze ko uyu mugabo witwa James Sidai,yamubwiye ko ubwo umugore we yabyaranye nawe umwe muri aba bageni yamenyaga ko yamuciye inyuma,umubano wabo wajemo rushorera bituma amutera umugongo batandukana bafitanye umwana w’umwaka umwe.

    James Sidai akimara kubura intama n’ibyuma,yahise ahindukira akundana bya nyabyo na rya habara ryamusenyeye ariko ubukungu waje kuba bubi barakena nibwo uyu mugore wa kabiri nawe yahisemo kwigendera amutwitiye inda y’amezi 4.Uyu mugore baratandukanye ahita yisangira umwarimu.

    James Sidai ntiyarekeye aho yahise ashaka umugore wa 3 bari kumwe ubu ndetse bafitanye abana 3 gusa ngo ntiyigeze yongera kwegera aba bagore yateye inda ngo ababaze amakuru y’abana bamubyariye kugeza ubwo abonye ubutumire bw’aba bana bagiye gushakana kuri WhatsApp.

    James Sidai yerekanye amafoto y’aba bana bakiri bato n’igihe bari ku ishuri yakuye ku nshuti ze n’abavandimwe be baganiraga nabo.

    Nyirarume wa Sidai yavuze ko nubwo uyu mugabo yamaze imyaka isaga 10 ategera abagore babyaranye ngo ababaze amakuru y’abana be ariko yakurikiranaga ubuzima bwabo mu ibanga.

    Ubwo Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiraga muri uru rusengero akagaragaza uku kuri,ubukwe bwarahagaze hakurikiraho amarira n’impaka ndende hagati y’ababyeyi.

    Pasiteri Muli yavuze ko umusore wari ugiye gusezerana nyina yamubeshye ko se yaguye mu mpanuka ubwo yari akiri uruhinja mu gihe umugeni we yakuze azi ko umwarimu washyingiranwe na nyina nyuma yo gutandukana na Sidai ariwe se.

    Abagore babyaye aba bana ntibigeze bahakana ibyo se wabataye yavugaga ahubwo baguye mu kantu bifata ku munwa.

    Mu gukura uyu muryango mu gisebo,Pasiteri yatangarije abaje mu bukwe ko abuhagaritse kubera ko aba bageni bishe amabwiriza yo kwiyeza nk’abagomba gusezerana.

    Pasiteri Muli yagiriye inama ababyeyi ati “Niba warakuye umwana hanze y’urugo,mubwize ukuri se wa nyawe.Ntukamubwire ko yaguye mu mpanuka,yishwe n’indwara igihe ari kwandavurira ku muhanda,ibyo si byiza.”

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/ibyari-ibyishimo-byahindutse-amarira-nyuma-yo-kumenya-ko-bavukana-ubukwe-bwapfuye-bari-gusezerana-imbere-yimana/

  • RIB Submits Rusesabagina’s File To Prosecution #rwanda #RwOT

    The waiting is over, Paul Rusesabagina’s file has been submitted to prosecution and one of his lawyers will begin assembling defense muscle.

    The Rwanda Investigation Bureau (RIB) told Taarifa on Monday night that the file would be submitted to prosecution in Tuesday morning.

    “Tomorrow [Tuesday] we will forward the case file to the prosecution, ” RIB Secretary General (Rtd) Col Jeannot Ruhunga confirmed.

    Rusesabagina was arrested by RIB on August 31, as a result of an international warrant and international collaboration. He faces several counts including terrorism, arson, kidnapping and murder. Date for initial appearance in statutory time is yet to be announced.

    Rusesabagina,66, is the supreme leader of a terrorist group National Liberation Front (FLN) and its political wing – Rwandan Movement for Democratic Change (MRCD).

    The FLN terrorists have previously boasted of attacks in areas surrounding Nyungwe National Park that stretches down south to the Border lining with Burundi. Dozens of people were killed, others kidnapped and several household items and money looted from communities around this park.

    “He will have to answer for all these actions,” President Paul Kagame said, adding, Rusesabagina has blood on his hands,” his foreign backers can only help him to prop him as a movie hero but he will have to answer for killing Rwandans whether he likes or not.”

    “Rwanda may not be doing well and they may really want to change things but the method they use by killing people is not acceptable,” Kagame explained.

    Rusesabagina as paraded before local media last week on Monday. “He is currently detained at Remera Police Station,” RIB said.

    Rwanda is currently holding and trying dozens of FLN members for war crimes and other violations committed on Rwandan territory including murder. Callixte Nsabimana one of the FLN leaders is undergoing trial in Rwanda.

    The trial of Rusesabagina will be very crucial in collaborating with Callixte Nsabimana’s and some of his fighters currently undergoing trial in Rwanda.

    Kagame Insists Rusesabagina Must Account For Rwandans He Killed

    source https://taarifa.rw/rib-submits-rusesabaginas-file-to-prosecution/

  • Rwanda’s Most Expensive Forest Has 4G WiFi, CCTV Cameras, Night Lights #rwanda #RwOT

    It takes at least 5 hours driving from the capital Kigali on a smooth 230km tarmac to south-west before entering Rwanda’s 117-year old Nyungwe forest. It is Rwanda’s most protected and expensive natural installation.

    In 1903, the German colonial government declared the park as a reserve and a colonial crown land of Nyungwe. Nyungwe became a National Park in 2004- it spreads to more than 1,000 square kilometres.

    Not much is known about this forest yet the government pumps a lot of resources in advertising the country’s touristic attractions. However, the suspension bridge offering a breathtaking canopy walk over Nyungwe forest has overshadowed all other things about this forest.

    Nyungwe forest has one of the smoothest roads in Rwanda- the road is so flawless that it feels like driving on house tiles.  Meanwhile, any time of night it is possible to drive without worrying of darkness in case your car lamps burn out. There are road lights throughout the road in this forest.

    Comprising of a 3-star hotel, canopy walk suspension bridge, a host of attractive birds, chimpanzees, colobus monkeys and a rich ecosystem, Rwanda government has made the security of this forest a priority.

    The forest stretches deep south, forming much of the territorial borderline with neighbouring Burundi, a country that has taken on a negative and hostile stance against Rwanda. Burundi has been in the recent years financed and allowed Rwandan rebels to crossover into Nyungwe forest to launch attacks in Rwanda.

    While in this forest, there is evidence of highly armed and trained commandos of the Rwanda Defence Force. They protect every meter of the forest with high-tech equipment. The recent attempt by rebels to camp in this forest was met with fury and firepower from the Rwandan military.

    Last year Rwandan national parks alone received about 111,136 visitors contributing US$28.9 million from park entries. Parks include; Akagera National Park, Nyungwe National Park, Volcanoes National Park and Gishwati Mukura National Park.

    Chimpanzees

    Inside Nyungwe forest you have a chance of chimpanzee trekking – It is a park activity of following trails that lead you to a point where you are near and close to the chimpanzees in their natural habitats. You have a chance to view their daily activities from grooming, mating and feeding including fights and nursing babies.

    The whole trek lasts around 2 hours and though some parts can be slippery and/or steep, the walk is relatively easy.

    Canopy Walk in Nyungwe Forest

    It’s quite an experience walking 60m above the forest floor, over the tree canopy, along the 200m, rope-style metal bridge.The canopy bridge leads between some huge, ancient trees, home to many species of endemic plants and ferns, as well as over 300 species of birds, 25 of which are endemic to this area, which is part of the Albertine Rift.

    Hotels and accommodation

    Kitabi Eco-Center, Nyungwe Forest Lodge, Nyungwe Nziza Ecolodge, Nyungwe Top View Hill Hotel. Nyungwe Forest is surrounded by five districts including; Karongi in the North, Nyamasheke in the North West, Nyamagabe in the North East while Nyaruguru in the Southeast of the park.

    source https://taarifa.rw/rwandas-most-expensive-forest-has-4g-wifi-cctv-cameras-night-lights/

  • Bukuru uri mu bihano bya APR FC, yavuze uko inama za David Luiz zikomeje kumufasha #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Bukuru Christophe uri mu bihano bitewe no kutubahiriza gahunda z’ikipe y’ingabo z’igihugu, avuga ko amagambo yabwiwe na myugariro wa Arsenal, David Luiz yamuteye imbaraga n’ubu akimufasha.

    Mu kwakira 2019, umunya-Brazil ukinira Arsenal mu Bwongereza, David Luiz yaje mu Rwanda aho yanarebye umukino wa shampiyona APR FC yatsinzemo Etincelles 3-0.

    Mu bakinnyi bamukoze ku mutima harimo Bukuru yabwiye ati“ Bite mukinnyi wanjye, ufite impano itangaje, uri umukinnyi mwiza cyane, komereza aho.”

    Mu kiganiro n’urubuga rwa APR FC, Bukuru Christophe yavuze ko aya magambo yabwiwe n’uyu mukinnyi w’igihangange n’ubu akiyagenderaho kandi ari byinshi yamufashije.

    Yagize ati“ Amagambo ya David Luiz yakomeje kuntera akanyabugabo kenshi yanyeretse ko hari icyo nshoboye, uretse nanjye Bukuru n’undi mukinnyi uwo ari we wese turi ku rwego rumwe ntabwo waganirizwa n’umukinnyi nk’uriya ngo ubure kugira icyo yunguka.”

    ”Ni ikintu nishimiye cyane kuko yanyongereye icyizere cyo kumva ko hari byinshi birenzeho nshoboye, igihe yambwiraga ko nshoboye kandi ngomba gukora cyane, guhera uriya munsi haba mu myitozo ndetse n’umukino ndangije iyo nsubiye mu mashusho mba numva n’ubwo naba nakoze byiza bingana bite bidahagije ahubwo nakabaye nkora ibirenzeho bityo bikantera imbaraga zo kuzakora neza byisumbuyeho ubutaha.”

    Ikipe ya APR FC iherutse gutangaza ko yahagaritse Bukuru Christophe bitewe n’uko atubahirije gahunda z’ikipe harimo gutanga raporo y’imyitozo baba bahawe n’umutoza.

    Bukuru avuga ko amagambo yabwiwe na David Luiz akimufasha

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bukuru-uri-mu-bihano-bya-apr-fc-yavuze-uko-inama-za-david-luiz-zikomeje-kumufasha

  • Igihangange mubyubwiza Ethan Is Spreme yapfuye afite imyaka 17 gusa/ Agahinda ni kenshi kuri Social Media. #rwanda #RwOT

    Umwana w’imyaka 17 wari umaze kwiharira isi y’ubwiza Ethan Peters wari umaze kwamamara kukabyiniriro ka Ethan is Supreme, yitabye Imana kurupfu ruteye agahinda.

    Peter bigaragara ko yitabye Imana mu mpera z’iki cyumweru , yapfuye azize kunywa birenze urugero , bicyekwa ko ari ikinyobwa kitwa  Percocet (an opioid) , ibi bikaba byatangajwe n’inshuti ye yumunyamuzika Ava Louise wanavuzeko uyu mwana yari yari yarabaswe no kuva hambere.

    Avuga ko yagakwiye kuba yaba yarakoze byinshi kugira ngo agabanye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge – avuga ko ari ibinini. Ava yakomeje kuririra urupfu rwe ku rubuga rwa Twitter. Asobanura ko yari yarabaswe no kuba icyamamare akiri muto. Yavuze ko yatakambiye ubufasha, ariko ikibabaje ni uko bitamubujije gupfa.

    Umuhanzikazi Ava Louise na Ethan Is Supreme.

    Ava kandi aha akaba yaboneyeho amahirwe yo gutiza amaboko undi muntu wese uri munzira zo kuzengerezwa n’ibiyobyabwenge, Aha akaba yatanze numero y’ubufasha umuntu yahamagaraho kuko bigaragara ko iki kiza cyakoza abantu isoni, ubu rengo ngo birasaba ko umuntu yajya afashwa mbere yo kugirango bigere naho yapfa.

    Urupfu rwa Ethan rwateye ikiniga n’akababaro cyane cyane mubantu bo kuri Youtube aho uyu mwana yari ayoboye mubwiza kuko yakurikirwaga cyane ndetse no kuri instagram yari afite imbaga nyamwinshi imuri inyuma . Abantu nka Tana Mongeau, Manny MUA and Grace Auten n’abandi benshi bapositinze uyu mwana bubahaga cyane bavuga ukuntu hari byinshi yari amariye umwuga wabo wo kugaragaza ubwiza haba mu myambarire ndetse no mu birungo bigaragaza ubwiza.

    Etahan yari umuhungu wigikundiro ukunzwe kuri youtube na Instagram.
    Etahan Is Spreme yamamazaga imyambaro n’ibirungo by’ubwiza birimo n’ibyabagore.
    Share on:

    WhatsApp

    The post Igihangange mubyubwiza Ethan Is Spreme yapfuye afite imyaka 17 gusa/ Agahinda ni kenshi kuri Social Media. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/igihangange-mubyubwiza-ethan-is-spreme-yapfuye-afite-imyaka-17-gusa-agahinda-ni-kenshi-kuri-social-media/models-news/3143/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihangange-mubyubwiza-ethan-is-spreme-yapfuye-afite-imyaka-17-gusa-agahinda-ni-kenshi-kuri-social-media