Tag: news

  • Mu mafoto : Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi, abaturage basabwa kutagira ubwoba #rwanda #RwOT

    Izi moto zari zisanzwe zimenyerewe nk’izikoreshwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Mu butumwa Polisi y’Igihugu yashyize ku rukuta rwa Twiter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, yatangaje ko ikomeje gukoresha ubu buryo mu bukangurambaga.

    Bugira buti “Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.”

    Bukomeza buvuga ko “Twatangiye gukoresha moto ifite indangururamajwi mu rwego rwo kugeza ubutumwa kuri benshi.”

    Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda kurangarira iyo moto ahubwo bagatega amatwi ubutumwa itambutsa.

    Ubutumwa bwa Polisi buvuga kandi ko abaturage basabwa “Kwirinda kwirema amatsinda murangariye iyo moto kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.”

    Ubu buryo bushya bwazanywe na Polisi buje busanga ubundi bukangurambaga bwari busanzwe buriho bwiswe ‘Ntabe Ari Njye’.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu isaba Abanyarwanda kwambara neza agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza yose yashyizwe kugira ngo buri wese aharanire ko ataba ariwe uba intandaro yo gutiza umurindi icyorezo cya Coronavirusi.

    Bwatangijwe muri Kamena 2020, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko “Buri Munyarwanda,abanyamadini, abanyamahoteri, n’abandi kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru ‘’Ntabe Arinjye” utiza umurindi icyorezo cya Coronavirus, cyangwa ukwirakwiza Coronavirusi nahisemo gusiga intera hagati yanjye n’abandi.”

    Icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO igaragaza ko kuri ubu 20,542,666 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 746,335yahitanye mu gihe 13,460,635 bamaze kuyikira.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 309,653 bimaze kubonekamo abantu 2,171 banduye iki cyorezo mu gihe 1,478 bamaze guhira naho abakirwaye ni 686. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda ni barindwi.
    Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ingamba zo kwirinda Coronavirus
    Abaturage basabwe kutagira ubwoba no kwirinda kurema amatsinda bashungereye izi moto

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Moto-nini-za-Polisi-zashyizweho-indangururamajwi-abaturage-basabwa-kutagira-ubwoba

  • Dosiye y’abakobwa bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni igeze he ? #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko batawe muri yombi mu mpera za Nyakanga ndetse baza kwerekwa itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru umwe muri aba bakobwa yavuze ko ibyo bakoze babikoreshejwe no gusinda, ariko asobanura ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu.

    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.

    Aba bose icyo gihe bemeraga icyaha bakoze ariko bagasaba imbabazi imiryango yabo, abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

    Dosiye y’aba bakobwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha aho yatanzwe ku wa 4 Kanama 2020.

    Umuvuzi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo burebe niba buzaregera urukiko cyangwa bugatesha agaciro iki kirego.

    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.

    Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Reba hano video y’aba bakobwa ubwo berekwaga itangazamakuru

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Dosiye-y-abakobwa-bakurikiranyweho-gukwirakwiza-amashusho-y-urukozasoni-igeze-he

  • Imyaka 10 irashize umunyamakuru wa siporo Shyaka Claver atabarutse, ibihe bye bya nyuma #rwanda #RwOT

    Imyaka 10 irashize uwari umunyamakuru wa siporo Shyaka Claver wakoreraga Radio10 yitabye Imana, ni urupfu rwababaje cyane umuryango mugari wa siporo cyane abanyamakuru bagenzi be.

    Hari tariki ya 12 Kanama 2010 mu buryo butunguranye Shyaka Claver yitabye Imana, ni inkuru yahungabanyije cyane abakunzi ba Sports.

    Uyu munyamakuru wakoreraga Radio10, yitabye Imana ahagana Saa Tanu za mu gitondo(11:00′) zo ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2010.

    Shyaka Claver afatwa nk’imwe mu nkingi z’ibiganiro bya siporo mu Rwanda dore ko uburyo bwinshi bukoreshwa bw’ibiganiro mu maradiyo ari ubwo yahanze, ni na we mu munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo yigenga.

    Shyaka Claver imaze imyaka 10 yitabye Imana

    Ibihe bya nyuma bya Shyaka Claver

    Nk’uko muri 2014, Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima umwe mu bakoranaga na Shyaka Claver, yavuze ko byari bigoranye kumenya ko Shyaka Claver agiye kwitaba Imana kuko uwo munsi yari avuye mu ncamake za mu gitondo.

    Yagize ati“ Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mu gitondo, yicara muri News Room (Inzu yategurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.”

    Yakomeje avuga ko Shyaka Claver yari afite imishinga myinshi irimo gukorera ibiganiro mu baturage, kujya bakora ibiganiro bya siporo bicukumbuye nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Super Sports, RFI zibikora cyane ko yatabarutse nyuma y’iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi.

    Ni umuntu warangwaga no kubana neza n’abandi

    Shyaka Claver ni we munyamakuru wazanye gahunda yo gukora ibiganiro bya siporo buri munsi, ni mu gihe hari hamenyerewe Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda rwo ku wa Gatandatu. Ni na we munyamakuru wa mbere wabashije kuba yakora ikiganiro cya siporo ari wenyine isaha yose, ikiganiro cye cya siiporo kuri Radio10 cyatangiraga saa 12h-13h.

    Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki ya 23 Ukwakira 1978. Ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

    Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

    Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

    Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

    Na we yajyaga anyuzamo agaconga ruhago(aho ni mu ikipe y’abanyamakuru ba siporo), hajayga haba n’umukino wo kumwibuka

    source http://isimbi.rw/siporo/article/imyaka-10-irashize-umunyamakuru-wa-siporo-shyaka-claver-atabarutse-ibihe-bye-bya-nyuma

  • Vatican: Papa Francis niwe wibatirije impanga ebyiri zavutse zifatanye nyuma zigatandukanywa #rwanda #RwOT

    Ervina na Prefina, ni abana b’abakobwa bavutse imitwe yabo ifatanye. Mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2020 nibwo abaganga bababaze barabatandukanya. Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byatangaje inkuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ariwe wibatirije izi mpanga ebyiri nkuko nyina uzibyara yari yarabisabye.    

    Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani mu bitaro by’abana bya Vatican byitwa Bambino Gesu Paediatric.

    Nyuma yo kubabaga, yabwiye ibitangazamakuru by’i Vatican ko yifuza ko Papa ari we uzabatiza aba bakobwa be kuko “igihe cyose Papa yamye yitaye ku bana b’i Bangui”.

    Ervina na Prefina mu ifoto bafashwe mu kwezi gushize bari kumwe na nyina nyuma y’uko batandukanyijwe.

    Ifoto yafashwe nyuma yo kubatiza aba bana ku wa gatanu yatangajwe na Antoinette Montaigne wahoze ari minisitiri muri Centrafrique.

    Abahanga mu buvuzi nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko kuvuka kw’abana bafatanye bibaho rimwe mu bana miliyoni ebyiri, cyangwa zirenga, bavutse.

    Ervina na Prefina bavutse mu kwa gatandatu mu 2018 ahitwa Mbaiki muri Centrafrique, abaganga bavuga ko bafite icyizere ko bazagira ubuzima busanzwe nk’uko ibinyamakuru mu Butaliyani bibivuga.

    Munyaneza Theogene / ityoza.com

    source http://www.intyoza.com/vatican-papa-francis-niwe-wibatirije-impanga-ebyiri-zavutse-zifatanye-nyuma-zigatandukanywa/

  • Bwa mbere mu myaka 11 Ubwongereza bwaguye mu kibazo gikomeye cy’ubukungu #rwanda #RwOT

    Igihugu cy’ubwongereza, ku nshuro ya mbere mu myaka 11 ishize cyaguye mu bihe bibi cyane by’ubukungu (recession) bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Ubukungu bw’Ubwongereza bwagabanutseho 20.4% hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Kuva mu 2009 nibwo bwa mbere Ubwongereza buguye mu bihe nk’ibi mu bihembwe bibiri byikurikiranya mu mwaka umwe.

    Ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubwongereza kivuga ko ubukungu bwongeye gutangira kuzahuka guhera mu kwezi kwa gatandatu ubwo ingamba zo kubuza abantu kugenda zoroshywaga. Iki kigo kandi nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko urwego rwo kwakira abantu ari rwo rwazahaye bikomeye.

    Jonathan Athow wo muri iki kigo yagize ati:”Ubukungu bwatangiye kuzahuka mu kwezi kwa gatandatu ubwo amaguriro yafunguraga, inganda zongera gutanga umusaruro n’ubwubatsi bukomeje kuzahuka”.

    Yongeraho ati:” Nubwo bimeze bityo ariko, umusaruro mbumbe w’igihugu ukomeje kuba munsi ho 1/6 uko wari uri mu kwezi kwa kabiri mbere y’uko iyi virusi itera”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-mu-myaka-11-ubwongereza-bwaguye-mu-kibazo-gikomeye-cyubukungu/

  • Dosiye y’abakobwa bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yashyikirijwe Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko batawe muri yombi mu mpera za Nyakanga ndetse baza kwerekwa itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru umwe muri aba bakobwa yavuze ko ibyo bakoze babikoreshejwe no gusinda, ariko asobanura ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu.

    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.

    Aba bose icyo gihe bemeraga icyaha bakoze ariko bagasaba imbabazi imiryango yabo, abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

    Dosiye y’aba bakobwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha aho yatanzwe ku wa 4 Kanama 2020.

    Umuvuzi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo burebe niba buzaregera urukiko cyangwa bugatesha agaciro iki kirego.

    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.

    Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Reba hano video y’aba bakobwa ubwo berekwaga itangazamakuru

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dosiye-y-abakobwa-bakurikiranyweho-gukwirakwiza-amashusho-y-urukozasoni-ku-mbuga-nkoranyambaga-yashyikirijwe-Ubushinjacyaha

  • Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yemeza ko bari kumwe mu mwaka utaha w’imikino #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze iminsi mu bibazo, benshi mu bakunzi bayo bibaza ahazaza hayo dore ko na bamwe mu bari abakinnyi bayo bagendaga bayisohokamo umunsi ku munsi bitewe n’ibibazo bitandukanye, abarangije amasezerano ntibongerwe andi, abagifite amasezerano ariko bakayivamo bitewe n’impamvu zitandukanye.

    N’ubwo yagiye itakaza abakinnyi batandukanye, nayo yagiye isinyisha abandi, gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakavuga ko abakinnyi itakaje ntaho bahuriye n’abo irimo gusinyisha.

    Mu bakinnyi ifite hari bamwe bakiyishyuza amafaranga baguzwe batabonye, iyi kipe na yo ikaba ibyemera ariko bakaba bizeye ko byose bizakemukira mu mwiherero uzabahuza n’abakinnyi mu mpera z’iki cyumweru.

    Nyuma y’uko hagiye havugwa byinshi, bamwe bakemeza ko ubu Rayon Sports nta bakinnyi ifite, umuvugizi w’iyi kipe aganira na B&B FM yatangaje urutonde rw’abakinnyi 29 b’iyi kipe bafite kugeza uyu munsi kongeraho 10 bazamuwe mu irerero, yanahishuye ko basigaje kugura abandi nka 3.

    Dore urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yemeza ko ifite kugeza uyu munsi

    Abanyezamu: Kwizera Olivier, Hakizimana Adolphe na Nsengiyumva Emmanuel(Biganza)

    Ba myugariro: Rugwiro Herve©, Habimana Hussein(ibiganiro ntibirarangira), Ndizeye Samuel, Iradukunda Axel, Kayumba Soter, Habineza Olivier, Uwiringiyimana Christophe, Mujyanama Fidele na Niyibizi Emmanuel,

    Abakina hagati: Niyomwungeri Mike, Niyonkuru Sadjati, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Ciza Hussein Mugabo, Nishimwe Blaise, Omar Sidibe na Tumushime Altijan

    Ba rutahizamu: Drissa Dagnogo, Arthur Philpe, Issa Bigirimana, Mugisha Gilbert, Nihoreho Arsene, Alex Nyarko Harley, Manace Mutatu na Sugira Ernest(ibiganiro biracyakomeje)

    Umwaka utaha Rayon Sports izaba irimo abakinnyi bakiri bato

    source http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abakinnyi-rayon-sports-yemeza-ko-bari-kumwe-mu-mwaka-utaha-w-imikino

  • First Lady Jeannette Kagame Seen Enjoying Her New Treasure #rwanda #RwOT

    Some say grandchildren fill a space in your heart that you never knew was empty and others argue that it’s one of the reasons they are called ‘grand’.

    A photo of First Lady Mrs Jeanette Kagame has appeared on social media while cuddling her first granddaughter, deeply immersed in love and motherly feelings.

    It vividly appears that the granddaughter is a complete bargain and the First Lady seems like she is getting abundant pleasure from what looks like an emotional connection captured in the photo.

    Comments of love, support and admiration have began trickling in on the photo circulating on social media.

    “A Thing of beauty! This picture captures the saying : “abuzukuru baryoha kurusha abana wabyaye,” said one of the commentators, loosely translated as “grandchildren are sweeter than your own children.”

    The First Family was blessed with a bouncing baby girl three weeks ago by the first daughter Ange Kagame.

    President Kagame then said that the birth of the granddaughter brought so much joy to the family, “…we are happy and officially grandparents. What a joy,” President Kagame twitted.

    “First time is even more exciting,” he said.

    Last year Ange Kagame tied the knot with Bertrand Ndengeyingoma. The two have brought joy and happiness to the first family.

    Rwandans in various social media platforms are also celebrating the First Grandchild and the fact that the President is now a grandfather.

    Surely, it is believed, that two of the most satisfying experiences in life must be those of being a grandchild or a grandparent.

    Being a mother is a great feeling but being a grandma is the world. Congs to my @FirstLadyRwanda 🇷🇼 wish you all the joy and God’s protection to have many more grand children of all your children. Stay blessed. https://t.co/7ulHimA5zK

    — Arthur M.T (@arthmanzi) August 11, 2020

    source https://taarifa.rw/first-lady-jeannette-kagame-seen-enjoying-her-new-treasure/

  • Mubuhinde umukambwe wimyaka 128 aracyari Imanzi #rwanda #RwOT

    Swami Sivananda kuri ubu afite imyaka 128. Yavutse ku ya 8 Kanama 1892, bihuye na pasiporo ye. ubu arasaba Guinness World Records kugirango agenzure ibyo avuga.


    Nk’uko raporo nshya ibivuga, abashinzwe pasiporo mu Buhinde bemeje imyaka ya Sivananda.

    Swami Sivananda agaragaza urufunguzo rw’ubuzima bwe burebure yavuze ko atigeze arya ibiryo byiza kandi ko atigeze na rimwe mu buzima bwe aryamana n’umugore cyangwa NGO babe bagirana ubundi bucuti bwihariye.

    Umusaza w’imyaka 128 yagize ati: “Mbaho ubuzima bworoshye kandi bufite gahunda. Ndya byoroshye, gusa ibiryo bitetse nta mavuta cyangwa ibirungo”.

    Sivananda yagize ati: “Nirinze gufata amata cyangwa imbuto kuko numva ari ibiryo byiza. Mu bwana bwanjye, naryamye iminsi myinshi mu nda harimo ubusa ”. Swami ati.

    Umuntu ushaje ku isi yagize ati: “icyo namenye ni uko ikintu cy’ingenzi ari ubuzima. Umuntu ashobora gutsinda ikintu icyo ari cyo cyose akoresheje uburere ningeso gusa nanone ukabifashwamo n’ibiryo urya, imyitozo ngororamubiri ukora nuko utekereza. ”

    Swami Sivananda yavuze ko yavukiye mu muryango ukennye ababyeyi be bapfuye afite imyaka itandatu, yavukiye mu Buhinde bwabayeho mu gihe cyabakoloni nta mashanyarazi, imodoka cyangwa telefone avuga ko adashishikajwe n’ibishya,ikoranabuhanga kandi ahitamo kuba wenyine.

    Umugabo ushaje cyane usaba kwerekana ko kimwe mubyingenzi mubuzima ari uguhuza ibyo ukeneye.

    Yavuze ati: “Kugenzura ibyo ukeneye ni uko inyungu nyinshi mu buzima. Ndetse nabayeho igihe kirekire kuko ibintu bifatika bitanshimisha. ”

    The post Mubuhinde umukambwe wimyaka 128 aracyari Imanzi appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mubuhinde-umukambwe-wimyaka-128-aracyari-imanzi/

  • Itariki n’aho umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports uzabera #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

    Mu minsi yashize ni bwo ISIMBI yabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports izakora umwiherero n’abakinnyi mu rwego rwo kuganira n’abakinnyi hategurwa umwaka w’imikino utaha, gusa umuvugizi w’iyi kipe yavugaga ko bataramenya aho umwierero uzabera.

    Uyu mwiherero uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 guhera ku isaha ya saa 9h, ubuyobozi bukazamarana umunsi n’abakinnyi biga kuri buri ngingo abakinnyi bibazaho ndetse banabereka umurongo ngenderwaho bagiye gukurikiza umwaka utaha w’imikino.

    Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzabera Honey in Honey ku Ruyenzi. Bamwe mu bakinnyi ISIMBI yagerageje kuvugisha bayemereye ko bamaze gutumirwa babwirwa iby’uyu mwiherero.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora umwiherero

    source http://isimbi.rw/siporo/article/itariki-n-aho-umwiherero-w-abakinnyi-n-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-uzabera