Tag: news

  • Barcelone yandagajwe na Bayern Munich iyisezerera muri Champions League ku bitego 8-2 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    FC Barcelone yahuye n’uruva gusenya mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League yanyagiwemo na Bayern Munich ibitego 8-2 kuri uyu wa Gatanu.

    Amakipe yombi yahuriye mu mukino umwe wabereye kuri Estàdio da Luz y’i Lisbon muri Portugal ahari kubera imikino isoza irushanwa ry’uyu mwaka rizashyirwaho akadomo ku wa 23 Kanama.

    Gutsindwa kwa FC Barcelone imbere ya Bayern Munich iheruka gutakaza umukino mu Ukuboza 2019, nta gitangaza cyarimo ahubwo icyatunguranye n’umubare w’ibitego byabonetse muri uyu mukino.

    Ubwugarizi bwa FC Barcelone bwari hasi bigaragara, umunyezamu Marc-André Ter Stegen agerageza kwirwanaho mu gihe Lionel Messi yagowe cyane n’iyi kipe yo mu Budage.

    Nyuma yo kunanirwa gufungura amazamu ku mupira Luis Suárez yatanzwe n’umunyezamu Manuel Neuer, umunota wa kane wari uhagije ngo Thomas Müller atsinde igitego cya mbere cya Bayern Munich ubwo Serge Gnabry yitambikaga Clément Lenglet, akamuhereza umupira ari mu rubuga rw’amahina.

    Ibyishimo byonyine FC Barcelone yagize muri uyu mukino ni byo ku munota wa karindwi ubwo David Alaba yitsindaga ku mupira wahinduwe na Sergi Roberto.

    Kuva ku munota wa 22 kugeza ku wa 31, Bayern Munich yatsinzemo ibindi bitego bitatu bya Ivan Perisić, Serge Gnabry na Thomas Müller wari ubonyemo icya kabiri.

    Nyuma y’iminota 12 amakipe yombi avuye kuruhuka, Luis Suárez yagabanyije ikinyuranyo ndetse agarura icyizere ubwo yatsindiraga FC Barcelone igitego cya kabiri ku mupira waturutse ku guhererekanya neza kwa Lionel Messi na Jordi Alba.

    Alphonso Davis yacenze Nelson Semedo amwinjirana mu rubuga rw’amahina ku munota wa 63, atanga umupira kuri Joshua Kimmich watsinze igitego cya gatanu. Robert Lewandowski wari wabuze muri uyu mukino, yatsinze icya gatandatu ku munota wa 86, yuzuza ibitego 14, aho abura ibitego bitatu gusa kugira ngo agere ku gahigo k’ibitego 17 byatsinzwe na Cristiano Ronaldo mu mwaka umwe wa Champions League mu 2013/14.

    Philippe Coutinho wari wasimbuye Serge Gnabry ku munota wa 75, yatsinze FC Barcelone yamutije, ibindi bitego bibiri ku munota wa 85 n’uwa 89.

    Uku ni ko gutsindwa gukomeye FC Barcelone igize muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi. Ahandi FC Barcelone yaherukaga gutsindwa ibitego byinshi ni mu 1940 ubwo yatsindwaga ibitego 11-1 na Seville.

    UEFA Champions League izakomeza ku wa Gatandatu ahateganyijwe umukino wa kane wa ¼ uzahuza Manchester City na Lyon, aho izatsinda ariyo izahura na Bayern Munich muri ½.

    The post Barcelone yandagajwe na Bayern Munich iyisezerera muri Champions League ku bitego 8-2 (Amafoto) appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/barcelone-yandagajwe-na-bayern-munich-iyisezerera-muri-champions-league-ku-bitego-8-2-amafoto/

  • Gicumbi : Gitifu arashinjwa gukubita umugore amuziza kudatwara umurambo w’umugabo we warashwe #rwanda #RwOT

    Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuga ko kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, uyu Mwanafunzi yakubise umugore witwa Nyirabagabo amusanze mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi, nyuma yo kumuhatira kujya gufata umurambo w’umugabo we wari mu bitaro bya Burera.

    Nyirabagabo ubwe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko umugabo we bahoze babana ariko batarasezeranye, batari bakibana kuko yari yarashatse undi mugore. Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo yumvise ko uwo mugabo bahoze babana yarashwe azira uburembetsi (kwinjiza kanyanga mu buryo butemewe) umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Butaro.

    Uyu mugore avuga ko ubuyobozi bwamuhatiye kujya gufata uwo murambo akavuga ko nta bushobozi yabona cyane ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kuri uyu wa Kane bakamubwira ko bamuha amafaranga 10.000 ariko ngo yabara agasanga ari macye atamufasha kuzana uwo murambo, nyuma Gitifu Mwanafunzi akamukubita akamusiga yataye ubwenge akaza kuzanzamuka nyuma. Gitifu ngo yahise ashaka abandi bajya gufata uwo murambo barimo umugore wari usigaye abana na nyakwigendera.

    Mwanafunzi yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore bamubwiye kenshi kujya gufata uwo murambo akabisiganira na mukeba we, kuri uyu wa Kane nyuma yo kubona abyanze akaba ari bwo yashatse abandi bajya gufata uwo murambo, gusa ahakana iby’uko yamukubise n’ubwo abaturage benshi ayobora banze ko twatangaza amazina yabo bashimangira ko yamukubise akamugira intere.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gicumbi-Gitifu-arashinjwa-gukubita-umugore-amuziza-kudatwara-umurambo-w-umugabo-we-warashwe

  • RIB yagize icyo ivuga ku batawe muri yombi byasakuje ko bongereraga abagore amabere n’amabuno #rwanda #RwOT

    Ibyakwirakwijwe byavugaga ko tariki 12 Kanama 2020 guhera saa sita kugeza saa cyenda z’igicamunsi, mu kagari ka Niboye mu mudugudu wa Rwezamenyo, ku bufatanye na RIB hafashwe abagore n’abakobwa 15 barimo 12 bari baje kongeresha no kugabanyisha ibibuno, inda, amabere n’amaboko.

    Ubu butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15 bafatiwe muri iki gikorwa ndetse bikavugwa ko bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Gusa ku ruhande rwa RIB, n’ubwo badahakana ibyabaye, bavuga ko amwe muri aya makuru ntacyo bayavugaho kubera ko byabangamira iperereza, gusa umubare w’abatawe muri yombi wo ngo si uwo.

    Umuvugizi w’umugisigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko abafashwe ari abagore babiri, ndetse ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho ari ukwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, icyaha gihanwa n’ingingo y’174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Avuga ko nta yandi makuru menshi yatangazwa kuri ibyo kuko byabangamira iperereza.

    Dr. Murangira Thierry kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko RIB nta ruhare yagize mu gukwirakwiza ubwo butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15, agashimangira ko mu bunyamwuba bwayo ibyo badashobora kubikora. Yizeza abantu ko amakuru arenzeho kuri icyo kibazo azatangazwa mu gihe iperereza rizaba ryamaze gukorwa ku kigero gikwiye.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yagize-icyo-ivuga-ku-batawe-muri-yombi-byasakuje-ko-bongereraga-abagore-amabere-n-amabuno

  • Simba SC yahakaniye Sarpong, ashobora gusinyira ikipe imwe yo muri Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Simba SC ibwiye Sarpong kuba yakwishakira indi kipe, uyu rutahizamu biravugwa ko yatangiye kwegerwa n’ikipe ya AS Kigali.

    Mu minsi ishize uhagarariye uyu mukinnyi aherutse kubwira ISIMBI ko ibiganiro na Simba SC bisa n’ibyarangiye ahasiaye utuntu duto.

    Gusa amakuru ava mu gihugu cya Tanzania ni uko iyi kipe nyuma yo gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniraga Yanga, Bernard Morrison yahise imenyesha Sarpong na we akaba ari rutahizamu w’umunya-Ghana kuba yakwishakira indi kipe kuko atakiri muri gahunda zabo.

    Nyuma y’uko Simba SC imuhakaniye, amakuru avuga ko AS Kigali yatangiye kumutekereza kugira ngo aze abe yabafasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, ni mu gihe andi makuru avuga ko na Yanga bari bavuganye mbere yo kumvikana na Simba SC na yo yagarutse mu mibare.

    Andi makuru avuga ko na Rayon Sports igitekereza kuri uyu rutahizamu, gusa ibi bikazaba mu gihe komite yamwirukanye izaba itakiri ku buyobozi.

    Sarpong ashoora gukinira AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-yahakaniye-sarpong-ashobora-gusinyira-ikipe-imwe-yo-muri-kigali

  • Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n’umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe, Hakizimana Muhadjiri ashobora gutandukana n’iyi kipe atayikiniye aho ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

    Nyuma y’uko ikipe ya Yanga itandukanye n’abakinnyi bagera kuri 17 barimo n’umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, rutahizamu Bernard Morrison werekeje muri Simba SC, Yanga yatangiye kwiyubaka.

    Mu bakinnyi iyi kipe ishaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo kubitangaza, hari na rutahizamu w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri.

    Uyu musore ni umwe mu bo iyi kipe irimo gushakisha kugira ngo ajye kubafasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko barimo gufashwa na mukuru we Haruna Niyonzima uri no mu Rwanda mu kiruhuko.

    Nyuma y’ibiganiro birebire na Rayon Sports, tariki ya 6 Kanama, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali, ariko akaba yaratangaje ko gahunda zo kujya hanze zitarangiye ahubwo yasinyiye iyi kipe kugira ngo agire aho abarizwa kuko yanabonaga iminsi irimo kugenda kandi amakipe yo hanze atarimo yihutisha ibintu.

    Muhadjiri aramutse atandukanye na AS Kigali atayikiniye ntibyaba ari ubwa mbere kuko no muri 2016 yari yasinyiye iyi kipe ya AS Kigali avuye muri Mukura VS ariko ntiyayikinira ahubwo yahise yerekeza muri APR FC.

    Muhadjiri yari aherutse gusinyira AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-nshuro-ya-2-muhadjiri-ashobora-gutandukana-na-as-kigali-atayikiniye-umukino-n-umwe

  • Umukecuru wimyaka 53 n’umwana wimyaka 15 mubafashwe bongeresha imyanya y’ibanga y’abagore. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira amafoto y’abagore baryamye bubitse inda, hari ibintu bisa n’amashashi ashyirwamo serumu babashyize ahagana ku kibuno ku buryo bigikanda cyane.

    Ku rundi ruhande, hari n’andi mafoto agaragaza amabere yambitswe ikintu gisa n’ikiyanyunyuza ku buryo uyarebye ubona yabaye maremare kurushaho.

    Aya mafoto yari aherekejwe n’urutonde rw’abantu 15 bivugwa ko batawe muri yombi bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Rwezamenyo mu Kagari ka Niboye bari mu bikorwa byo kongeresha cyangwa kugabanyisha ikibuno n’amabere.

    Muri ayo mazina aherekejwe n’imyaka buri wese yavukiyemo, bigaragara ko umukuru yavutse mu 1967 mu gihe umuto ari uwo mu 2005.

    Havugwa kandi ko hafashwe imashini zongera ikibuno n’izigabanya inda hamwe n’iyongera imyanya y’ibanga y’abagore.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE hari abagore batawe muri yombi bafitanye isano n’ubu butumwa bwiriwe bukwirakwira.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga kuri ubwo butumwa kuko ntaho buhuriye na RIB.

    Ati “Ntacyo nabivugaho kuko ririya tangazo si irya RIB, numva nta kintu nabivugaho.”

    Gusa Dr Murangira yavuze ko hari abagore babiri RIB yataye muri yombi iri gukoraho iperereza nubwo yirinze gusobanura niba ibyo bakurikiranyweho hari aho bihuriye n’urutonde rwiriwe rucaracara.

    Ati “RIB abagore yafashe ni babiri kandi abo bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

    Ntiyasobanuye uko ikibazo cyabo bo giteye kuko ngo kiri gukorwaho iperereza bityo nirirangira Abanyarwanda bazamenyeshwa ibyavuyemo.

    IGIHE yavugishije abayobozi b’inzego z’ibanze z’utugari two mu Karere ka Kicukiro, buri wese akagaragaza ko atazi iby’ayo makuru ndetse ko yabyumvise mu kandi kagari, ariko wareba ugasanga kadahuye n’utuvugwa muri ubwo butumwa bwiriwe bucicikana.

    Hari umwe mu bayobozi wabwiye IGIHE ko hari inama yitabiriye ivugirwamo ko hari abagore batawe muri yombi “bari kongeresha ikibuno” kandi ko ubwo byavugwaga hari n’abo mu murenge byabereyemo.

    Ati “Umuntu wari uyoboye inama yatubwiye ngo byabereye Niboye.”

    The post Umukecuru wimyaka 53 n’umwana wimyaka 15 mubafashwe bongeresha imyanya y’ibanga y’abagore. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umukecuru-wimyaka-53-numwana-wimyaka-15-mubafashwe-bongeresha-imyanya-yibanga-yabagore/

  • EAC electronic passports to replace ordinary ones by next year #rwanda #RwOT

    The announcement comes after reports surfaced on social media that Rwandan passports would expire by the end of this year.

    The East African Community Electronic Passport has a variety of categories including the Ordinary Passport light blue, which has three categories, which is used for regular travel and is available to all Rwandans who want it.

    Includes a 34-page children’s passport, valid for two years, at a cost of Rwf25,000. An adult passport with 50 pages at a cost of Rwf75,000 lasts for five years. Another passport in this category is for adults but has a page of 66 for 10 years. This 10-year passport is issued for Rwf100,000.

    The other category is a green work passport with 50-pages issued to employees who have gone for the government mission at Rwf15,000 that lasts for five years.

    There is also the passport of diplomats and other dignitaries provided for by the Ministerial Order of May 2019 on Immigration and Emigration, which has a 50-page page for 5 years, issued at a cost of Rwf50,000.

    Passports are issued not later than four days after application.

    These passports will expire by next year June

    These are the EAC electronic passports to replace ordinary ones

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/eac-electronic-passports-to-replace-ordinary-ones-by-next-year

  • EXCLUSIVE: Ikiganiro na Manamana Jean Pierre! Ibihe atazibagirwa mu Mavubi, icyo yicuza, Abahe? Abayeho ate? #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihuu Amavubi, Manamana Jean Pierre avuga ko adashobora kwibagirwa ibihe yagiriye mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa yicuza kuba atarabasha kongera kugaruka mu Rwanda bitewe n’amakosa ari ku rupapuro rwe rw’inzira (passport).

    João Henriette Rafael wamenyekanye mu ikipe y’igihugu Amavubi nka Manamana Jean Pierre, ni umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Tunisia mu gikombe cy’Afurika cya kufura ubwo yishyuraga igitego cya Tuisia, gusa umukino warangiye Tunisia itsinze ibitego 2-1.

    Manamana yavukiye Cabinda muri Angola tariki ya 21 Ukuboza 1973. N’ubwo yakiniye Amavubi ariko ntabwo yigeze akinira ikipe iyo ari yo yose yo mu Rwanda.

    Ubu aba mu Bubiligi

    Yasoje gukina mu mwaka wa 2009, aho yakinaga mu cyiciro cya kabiri muri Greece, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.RW yahishuye byinshi aho ubu yibera mu Bubiligi.

    Yagize ati“nahagaritse gukina muri 2009, nakinaga mu cyiciro cya kabiri muri Greece. Ubu nibera mu Bubiligi nta kibazo na kimwe mfite ndatuje.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga ariko yakomeje gukina yishimisha(amateur) aho ateganya kubireka neza umwaka utaha.

    Yagize ati“nk’uwabigize umwuga nahagaritse muri 2009, ariko nakomeje gukina buri munsi nishimisha ariko nzabihagarika burundu umwaka utaha.”

    Ahamya ko akumbuye u Rwanda cyane

    Ubu mu Bubiligi ni umutoza w’abana batarengeje imyaka 15.

    Ati“nyuma yo guhagarika gukina ubu ntoza abana bato, mfite ikipe y’abatarengeje imyaka 15 ntoza bo mu mujyi wa Verviers muri Heusy.”

    Mu buzima bwe ntazibagirwa umukino wa Ghana i Kigali wahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, ni nabyo bihe byiza yagize mu ikipe y’igihugu.

    Yagize ati“ibihe byiza nagize mu ikipe y’igihugu ntabwo nakwibagirwa umukino wa Ghana i Kigali, ubwo twabonaga itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, ni ibihe ntazibagirwa, byari byiza.”

    Manamana(ibumoso) na Fritz Emeran Nkusi

    Ku giti cye nta bihe bibi yigeze agirira mu ikipe y’igihugu, gusa yicuza kuba atarabasha kugaruka mu Rwanda bitewe n’amakosa yari muri passport ye.

    Yagize ati“nta bihe bibi nigeze ngirira mu ikipe y’igihugu, gusa nicuza kuba kuva nava i Kigali ntarabasha kugaruka mu Rwanda bitewe n’uko Passport yanjye yarimo amakosa, ariko nizeye ko bizakemuka vuba kuko ndimo gushaka uko byakosoka ndavugana na Celestin arimo kumfasha kuba nabona Passport nshya y’u Rwanda. Nzishima nongeye gutembera i Kigali, kubasura ndetse no kureba abantu benshi bahora bansaba kuza nkabasura, bizaba ari byiza.”

    Manamana(18) mbere y’umukino Amavubi yatsinzemo Uganda 1-0 muri Uganda

    Manamana Jean Pierre ntabwo yakiniye u Rwanda igihe kinini, kuko yarukiniye kuva 2003 kugeza 2005. Yakiniye amakipe atandukanye nka K. Beerschot V.A.C., AC Hemptinne-Eghezée, KV Mechelen, K.V. Kortrijk, RRFC Montegnée, R.A.A. Louviéroise na RJS Bas-Oha zo mu Bubiligi, yanakiniye kandi O.F. Ierapetra F.C. yo muri Greece.

    Manamana Jean Pierere n’ubwo yakiniye Amavubi igihe gito, yatanze ibyishimo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/exclusive-ikiganiro-na-manamana-jean-pierre-ibihe-atazibagirwa-mu-mavubi-icyo-yicuza-abahe-abayeho-ate

  • Amagambo matoya cyane ariko agera kumutima w`uwo ukunda. #rwanda #RwOT

    Murukundo, hari igihe uryoherwa nokuganiriza umukunzi wawe udakoresheje amagambo menshi, imivugo, ibisigo cyangwa interuro, ahubwo ukoresheke utugambo dutoya Ushobora kumwandikira muri sms, kugapapiro n’ibindi.

    Reba ingero z’amagambo magufi y’urukundo utasanga ahandi wakoresha ugatungura uwo wihebeye.

    1. Ndagukunda byo gusara.

    2. Indoro yawe, inseko yawe, akajwi Kawe, agatwenge kawe, kunkorakora kwawe, nokunsoma kwawe ndabikumbuye cyane.

    3. Wuzuye ibitekerezo byanjye.

    4.Ndumva nagusoma mu ijosi, kumatwi, kutunwa, n’ahandi hose nkumbuye!

    5.Kubera wowe namenye igisobanuro cyo  gukunda. Biranyoroheye kukubwirako ngukunda.

    6.Nkumbuye inseko yawe, utuma ndyoherwa nokubaho!

    7. Mpora ngutekereza. Iminota impindukira amasaha, amasaha ambera nk’iminsi iyo tutari kumwe.

    8. Ndagukumbuye byo gupfa. Uziko bidwaza! Giravuba uze undebe.

    9. Iyo tutari kumwe ntacyo mba mfite. Iyo undi kure mba meze nkutazi icyo nshaka.

    10. Nkumbuye ko undyama mugituza. Ndashaka kugukoraho nokugusoma aho nshaka.

    11. Nkumbuye impumuro yawe.

    12. Kuva nakumenya, mporana ibitekerezo nk’ibyingimbi. Niwowe mpora ntekereza ngwino unsange vuba.

    13.Iyo turi kumwe, ubuzima bwanjye buba butamirije utubara. Iyo ugiye, mbandi mumwijima, garuka vuba wongere utake amabara mubuzima bwanjye.

    14. Buri joro ndakurota. Niwowe ugize inzozi zanjye.

    15. Waransajije burundu. Narakwihebeye kuko kugukunda gahoro, cyane ndetse byogusara nabyo mba mbona bidahagije.

    16. Ndakwifuza byo gupfa.

    17. Mugore/Mukobwa mwiza wowe ntunkumbuye?Bimbwire.

    18. Nishimiye utunwa twawe. Uteye ubusambo.

    19.  Kutaba hamwe nawe uyumugoroba ntibyihanganirwa. Gira vuba ungarukire.

    20. Nkunda ukuntu utunwa twawe tworohereye. Nzajya mpora ntusoma.

    21.  Impumuro nziza, amabara meza ndetse n’uburyohe bwose simbyumva iyo udahari ngo tubisangire.

    22. Nakurwariye indege. Ngwino umvure.

    23. Iyo tutari kumwe ntakindyohera ntanikimbera cyiza. Ngwino unsange wowe mpamvu yanjye yokubaho.

    23. Uwampa nkagusomagura umubiri wose.

    24.Mbona iminsi itagenda ngo nkubone buzima bwanjye.Ndagukumbuye cyane.

    The post Amagambo matoya cyane ariko agera kumutima w`uwo ukunda. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amagambo-matoya-cyane-ariko-agera-kumutima-wuwo-ukunda/

  • Ubutumwa 15 wagenera abawe batakiriho kumunsi wabo w’amavuko. #rwanda #RwOT

    Abenshi muritwe tumaze kumenyera uburyo bwo kwizihiza iminsi mikuru yo kuvuka kwacu cyangwa ukw’abacu, aho twifurizanya ibyiza n’imigisha bitandukanye hakoreshejwe amagambo meza, amashusho, imivugo n’izindi mpano muba mwateguriye  uwomunsi.

    Arikose  niba umwe mubo twasangira ibi byishimo  yatuvuyemo agapfa, nigute twakomeza gufatanya nawe kwizihiza umunsi we w’amavuko? Muri iyi nkuru twakwegeranirije ingero z’ ubutumwa wagenera umuntu wawe utakiriho nyamara ukaba ushaka kwizihiza  umunsi we w’amavuko.

    Bumwe muri ubwo butunwa  ni ubu bukurikira:

    Kuri mama wawe utakiriho

    1.Mama, nubwo udahari, ndashaka kukubwira ko nkigutekereza, by’umwihariko kuri uyumunsi wawe w’amavuko.

    2. Mama, urupfu rwawe rwamfungiraniye mugahinda no mububabare bwinshi. Gusa nishimiyeko rwatumye wigira mu ijuru. Ugire umunsi mwiza w’amavuko, Ndagukumbuye.

    3. Mpora nifuza gusubiza iminsi inyuma ngo nkosore amakosa nagukoreraga n’agahinda naguteye. Ndagukumbuye mama. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

    4. Uyumunsi nkoherereje amarira yanjye mukimbo cy’impano y’umunsi mukuru w’amavuko yawe.Nubwo wadukuwemo, ariko urwibutso rwawe ruduhora mumitima iteka.

    5 . Mama dukunda, turagukumbuye cyane. Uyumunsi turibuka ibyishimo twasangiraga kuminsi yawe y’amavuko ubwo warukiriho. Ugire umunsi w’amavuko mwiza mu ijuru.

    Kuri papa wawe utakiriho

    1. Papa nkunda, nubwo nakubuze ibyishimo wahaye ubuzima bwanjye bimpora kumutima. Kuri uyu munsi wawe w’amavuko, nkwifurije ibyishimo bidashira aho uri hose.

    2. Uyumunsi ni uwawe w’amavuko, nyamara tubabajwe nokuba utakiri kumwe natwe. Twagombaga kuguha impano nyinshi ariko turakubuze. Icyo dushoboye ni ukukwifuriza ibyishimo byinshi aho wagiye.

    3. Papa, nterwa ishema nokuba ari wowe wambyaye. Wanyigishije kwihanganira imibabaro nyuma uhita wigendera. Nanjye ndakora cyane ngo ntazagukoza isoni. Umunsi mwiza w’amavuko kandi ukomeze kuruhukira mumahoro.

    4. Papa, nkoherereje intashyo nyinshi zuzuye urukundo n’utu bizu (bisous/kisses) kuri uyu munsi wawe w’amavuko. Turagukunda kandi turagukumbuye.

    5. Papa, niwowe nkesha kuba uwondiwe ubu.Ubu mfite abantu benshi bankunda kubera indangagaciro nakwigiyeho.Nizeyeko umeze neza aho uri. Turagukunda kandi turagukumbuye. Ugire umunsi mwiza w’amavuko papa.

    Kuri sogokuru wawe utakiriho

    Akenshi, ababyeyi bacu bakuru (Nyogokuru/sogokuru) nibo bakunda kwitaba Imana mbere  mumuryango, ndetse ugasanga bagiye batamenyanye n’abuzukuru babo cyane kuko baba bakiri batoya cyane abandi bataravuka.

    Murwego rwo gukomeza kuzirikana ibihe byiza mwagiranye cyangwa mwakagombye kugirana iyo bahaba, reba amwe mumagambo meza wamubwira byumwihariko kumunsi we w’amavuko.

    1. Sogokuru nkunda, warakoze kundemamo ubugabo. Nibyo mumyaka turatandukanye ariko nyamara mumaraso turi bamwe. Kuri uyu munsi wawe w’amavuko, ngutuye agahinda ko kutakubona nk’impano. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

    2. Nyogokuru dukunda, ntibitworoheye guhimbaza umunsi wawe w’amavuko tutakubona, ariko kandi abagukomokaho twese tukwifurije amahoro aho uri hose.

    3. Nubwo tugukumbura buri munsi, agahinda karushijeho kutwica kuri uyumunsi wawe w’amavuko. Ntakindi tukwifuriza uretse amahoro aho uri tutabasha kugera. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

    4. Tuvuye gusura imva yawe kuri uyumunsi wawe w’amavuko. Turagukumbuye nkaho aribwo tukikubura.Hahirwa abamarayika mwibanira mu ijuru. Tukwifurije umunsi mwiza w’amavuko.

    5. Tukwifurije umunsi mwiza w’amavuko mu iijuru. Tugukumbura buri munsi, ntitwabona amagambo yo kubikubwira.Turagukunda

    The post Ubutumwa 15 wagenera abawe batakiriho kumunsi wabo w’amavuko. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ubutumwa-15-wagenera-abawe-batakiriho-kumunsi-wabo-wamavuko/