
source http://isimbi.rw/sinema/article/yaka-avuze-uburyo-assia-yamuguriye-indaya-video
Nibintu Bisanzwe ko abageze mu zabukuru bazana iminkanyari, umusatsi ugahinduka umweru, hakabaho nabagenda bakukuka amenyo kandi bamwe bakunze kwifashisha ibikoresho nkinkoni nutugare bagenda bicayemo. Ariko, ibi siko byagenze kuri Vera wang.
Vera wang yavutse ku ya 27 Kamena 1949. Ubu afite imyaka 71 kugeza ubu 2020. Icyakora aragaragara nkukuri muto cyane kandi mwiza kuburyo umuntu yatekereza ko bishoboka ko afite kimwe cya kane cyimyaka.


Vera wang yahawe umugisha wo kugira umubiri udasaza uhuza umubiri ndetse nubusaza nkubwo. Kugeza ubu ni umwe mu banyamideli bazwi cyane. Mbere yo gukurikirana no kwinjira mu by’imideri yari umunyamakuru kugeza afite imyaka 40.
vera avugako abenshi mu basore bakiri bato bamwibeshyaho.

Vera ntabwo yambara nkumukecuru uko ameze, imyumvire ye yimyambarire no kwambara ni nkabakobwa bato bafite imyaka 20 na 30. ashobora kwambara urukweto rurerure n’akajipo kagufi wareba n’isura ye bikakugora kwizera ko afite imyaka 71.
vera mubintu akunda haza imbere kwiyitaho.
Abenshi iyo bageze muzabukuru usanga kwiyitaho bamera nkababyibagiwe gusa kuri vera we siko bimeze kuko ngo niba harikintu kimutwara umwanya cyane ni ukwiyitaho.
akunze kugaragara nkumuntu ufite imyaka 20.
The post Ntibisanzwe kumyaka 71 ntiwamutandukanya n’inkumi y’imyaka 20. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/ntibisanzwe-kumyaka-71-ntiwamutandukanya-ninkumi-yimyaka-20/
Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda-NISR kiratangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 batakaje akazi mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo. Iki kigo, cyemeza ko abagore aribo bibasiwe cyane ugereranije n’abagabo. Ibyo bikubiye mu ibarura cyakoze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, ryari rigamije kureba uko umurimo uhagaze mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.
Iki kigo kikemeza ko ari bwo bwa mbere kuva cyatangira gukora ubu bushakashatsi mu myaka ine ishize, habonetse umubare munini wabadafite akazi.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’Ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare James Byiringiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko hari ibintu bitandukanye virusi ya corona yahinduye.
Yatanze ingero z’ibigo byinshi byahise bihagarika amasezerano y’abakozi, abandi bakagabanyirizwa imishahara abandi bakirukanwa burundu.
Iyo raporo igaragaza ko mu kwezi kwa gatanu umubare w’abashomeri wiyongereye ukagera ku bihumbi 905,198 bavuye kuri 536,714 bariho mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.
Bwana Byiringiro, asobanura ko uyu mwaka igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Ikibazo cy’abagore batakaje akazi ari benshi, kigaragazwa n’uburyo abenshi bari basanzwe bakora uturimo duciriritse, bahura na virusi tugahita duhagarara.
Ubu bushakashatsi kandi, bugaragaza ko mu bice by’icyaro ariho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane. Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko iyo abantu benshi badakora bigira ingaruka ku gihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku cyorezo cya Coroavirus, uko kiriwe cyifashe mu masaha 24 ashize y’uyu wa 22 Kanama 2020, igaragaza ko abantu 109 aribo basanganwe iki cyorezo mu bipimo 4,759 byafashwe. Abakize ni 42, abakirwaye ni 1,124 mu gihe nta mushya cyahitanye.
Dore uko imbonerahamwe y’imibare y’iyi mibare igaragazwa;
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/mu-rwanda-hongeye-koboneka-umubare-uri-hejuru-yabantu-100-barwaye-covid-19/
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) n’iryita ku bana (UNICEF) basabye Leta z’ibihugu by’Afurika gushyiraho uburyo burimo kwirinda kuburyo amashuri yakongera gufungura imiryango muri iki cyorezo cya coronavirus.
Aya mashami ya ONU avuga ko gukomeza gufunga amashuri byagira ingaruka mbi ku banyeshuri. Asaba Leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus mu mashuri.
OMS na UNICEF bavuze ko abanyeshuri bari kurya indyo mbi, abakobwa bari guterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo, muri iki gihe bakomeje kuguma mu rugo batari ku ishuri.
Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, yavuze ko amashuri kuri uyu mugabane ari “ubuhungiro” bw’abana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane mu buryo bw’iyakure, Dr Moeti yagize ati: “Ntabwo tugomba guhumwa ijisho rimwe n’ibikorwa byo kurwanya Covid-19 ngo birangire hari abatagize ibyo bageraho mu buzima. Nkuko ubucuruzi buri kongera gufungura mu buryo bwo kwirinda, dushobora kongera gufungura amashuri”.
Mohamed Fall, ukuriye UNICEF mu karere k’Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo, yavuze ko gufunga amashuri igihe kirekire bishyira mu kaga ejo hazaza h’abana n’ah’imiryango yabo.
Ibihugu bitandatu gusa muri Afurika nkuko BBC ibitangaza, ni byo bimaze kongera gufungura amashuri byuzuye, nkuko bikubiye mu cyegeranyo cya OMS na UNICEF cyakorewe ku bihugu 39. Hari ibihugu bimwe byongeye gufungura amashuri ariko bihita byongera kuyafunga nyuma y’ukwiyongera cyane kw’abanduye coronavirus.
Ibindi bihugu byafunguye amashuri gusa ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma kugira ngo bakore ibizamini bya Leta bisoza umwaka. Ni mu gihe ibindi nka Kenya byo byavuze ko uyu mwaka w’amashuri wa 2020 ubaye impfabusa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/oms-na-unicef-basabye-ibihugu-bya-afurika-gufungura-amashuri/
Pasiteri Hezbon Ndirangu wahanuye urupfu rwa Raila Odinga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yatakaje ubuzima mu bihe bidasobanutse.
Uyu mugabo w’imyaka 48 yari yatangaje ko umuyobozi wa ODM atazagera muri 2021.
“Umwuka wa Nyagasani wanyeretse ko Raila Odinga atazigera agera muri 2021 Igihe cye cyo ku isi kirarangiye ”.
Aganira na blog yaho, Madamu Cicily Ndirangu akaba umugore wa pasiteri avuga uburyo umugabo we yarwaye umutwe ukabije mu ma saa mbiri z’ijoro mbere yo kuva mu buzima nimugoroba.
Umubare w’abashumba bahanura ejo hazaza h’abanyapolitiki mu gihugu warazamutse. Muri Nzeri 2019, undi mushumba wo mu Ntara ya Kiambu yahanuye urupfu rwa Moi kibaki.
Umuhanuzi Eddie Maina mu ntangiriro z’uyu mwaka yamamaye cyane ubwo yahanuraga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga atazongera kubaho byari ku wa kabiri, tariki ya 12 Gicurasi2020.
Mu kiganiro yagiranye na Kenya Today, Umuhanuzi Maina uzwi cyane ku ‘Ubuhanuzi bwo guhana ukuboko’, yavuze ko Uwiteka atigeze amuhishurira impamvu agiye gutwara ubuzima bw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi umaze igihe kinini muri iki gihugu.
The post Pasiteri wahanuye urupfu rwa Raila odinga yapfuye bitunguranye. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/pasiteri-wahanuye-urupfu-rwa-raila-odinga-yapfuye-bitunguranye/
Government of DRC has reported that 8,920 people have been cured of the Covid-19 out of a total of 9,811 (including 9,810 confirmed cases and 1 probable case), reports the daily bulletin of Friday, August 21 from the response team for this epidemic.
According to the country’s health experts, this represents a cure rate of 90.9%.
Since the start of the epidemic declared on March 10, 2020, there have been 251 deaths (250 confirmed cases and 1 probable case), a case fatality rate of 2.55%, adds the source.
For the day of Friday, August 21, 9 new cases were confirmed, including 8 in Kinshasa and 1 in South Kivu. 254 samples were tested and 3 new deaths of the confirmed cases.
No new healed person came out of the Covid-19 Treatment Centers (CTCo), nor among the patients followed at home.
The response team also specifies that the Covid-19 test is free for everyone in the country. However, the traveler test costs US $ 30.
The 17 provinces affected:
Kinshasa: 7,880 cases;
North Kivu: 602 cases;
Kongo-Central: 429 cases;
Haut-Katanga: 314 cases;
South Kivu: 297 cases;
Lualaba: 94 cases;
Ituri: 91 cases;
Haut-Uélé: 45 cases;
Tshopo: 27 cases;
Nord-Ubangi: 10 cases;
Ecuador: 6 cases;
Kwilu: 6 cases;
Sud-Ubangi: 5 cases;
Haut-Lomami: 1 case:
Kasai: 1 case;
Kasaï-Central: 1 case;
Kwango: 1 case.
source https://taarifa.rw/drc-records-90-cure-of-covid-19-cases/

Ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe Simba Sports Club byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu Mujyi wa Dar el Salam ahaherereye iyi stade ya Benjamin Mkapa.
Ni ibirori byabereyemo n’umukino wahuje iyi kipe iri mu zifite abafana benshi ndetse na Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi.
Uretse uyu mukino kandi habayeho n’umwanya wo kwishimira ibyo iyi kipe yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse banamurika abakinnyi bashya bazifashishwa mu bihe biri imbere.
Diamond Platnumz usanzwe ari umwe mu bafana b’imena ba Simba SC yari anaherutse kuyihimbira indirimbo, yaje gususurutsa abitabiriye ibi birori ari muri kajugujugu.
Ubwo yageraga hejuru ya sitade, abantu bose babanje kugira ngo ni indege iri kuzenguruka hejuru ya sitade iraza guhita ikomeza gahunda zayo ariko bagiye kubona babona imanutse muri sitade ndetse havamo Diamond Platnumz.


Byagarutsweho mu biganiro byateguwe na Pam Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.
Ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’uribyiruko mw ‘iterambere ry’isi mu byiciro byose’.
Byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa ‘Webex’ byari birimo urubyiruko rutandukanye haba abari mu nzego zifata ibyemezo, abikorera ndetse n’abari hanze y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PAM Rwanda, Hon Umulisa Henriette yavuze ko iterambere ry’Isi ritangirira mu miryango abantu babarizwamo rikazamuka ku rwego rw’Igihugu, Afurika ndetse n’Isi muri rusange.
Yavuze ko “Muri iki gihe amahirwe arahari, ahubwo turibaza ngo turakora iki nk’abanyarwanda kugira ngo ayo mahirwe ntaducike ? Muri PAM Rwanda turebera hamwe icyo twakora kugira ngo tugire uruhare muri iryo terambere rya Afurika.
Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda rikomeje gahunda yo kubaka inzego n’ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro ya mahirwe agaragara muri Afurika ndetse no ku Isi hose muri rusange.
Hon Umulisa yavuze ko “Icya mbere tugomba guharanira kugira ngo iryo terambere turibone ni amahoro n’umutekano mu bihugu byacu. Kubera ko
Yakomeje agira ati “Ikindi tugomba kwiremamo nk’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange ni ugukomera ku muco wacu, kubera ko nujya mu mahanga ntabwo uzapiganirwa isoko cyangwa ayo mahirwe udafite wa muco w’iwanyu.”
Umulisa yavuze ko uburezi n’ikoranabuhanga ari indi ntwaro ishobora gufasha haba urubyiruko cyangwa abaturage ba Afurika kujya guhatana kuri rya soko ry’Isi biyizeye.
Ati “Kugira ngo tugire uruhare mu iterambere rya Afurika, ntabwo byashoboka tudakoresheje ikoranabuhanga. Ubu hararebwa icyakorwa kugira ngo iryo koranabuhanga turigereho ariko nanone ridufashe mu kwiteza imbere.”
Yakomeje asaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwitinyuka bakibuka ko kuri ubu hashyizweho isoko rusange rya Afurika bityo nabo bagomba kujya guhatana kuri iryo soko.
Depite Imaniriho Clarisse wari uhagarariye Minisitiri w’Urubyiruko muri ibi biganiro yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange rukwiye kwita ku kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho n’ibihugu byarwo.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wizihijwe ku wa 12 Kanama 2020, mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19.
Imibare igaragaza ko mu bantu bazagirwaho ingaruka n’iki cyorezo urubyiruko ruza imbere cyane ko nko mu Rwanda imibare y’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyazamutse kubera COVID19.
Muri Gicurasi 2020, igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 27.2 ku ijana, mu bafite imyaka 31 kuzamura ni 17.7%.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko umubare w’abamaze kwandura indwara ya Ebola yongeye kwaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wazamutse ukagera ku bantu 100.
Uwo mubare ukubye kabiri umubare w’abarwayi ba Ebola bari babonetse mu byumweru bitanu bishize. Abantu ba mbere banduye iyi Ebola nshya babonetse i Mbandaka, umujyi mukuru w’intara ya Équateur, mu burengerazuba bw’igihugu. Ebola ubu imaze gukwirakwira muri ako karere.
OMS ivuga ko iri kugorwa no guhangana n’iyi ndwara kuko abaturage yibasiye bo muri ako karere batuye mu mashyamba y’inzitane, kenshi batuye batandukanyijwe n’intera ya kilometero zibarirwa mu magana. Iki cyorezo nkukoBBC ibitangza, ubu ni ku nshuro ya 11 Ebola yadutse muri DR Congo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/ebola-yongeye-kwaduka-muri-drc-abagera-ku-100-bamaze-kuyandura/