Tag: news

  • Prosper Nkomezi ageze kure umushinga wa album ya kabiri #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Wanyujuje indirimbo’ iri kuri iyi alubumu avuga ko yatangiye gukoraho mu ntangiro z’uyu mwaka.

    Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 14 Kanama 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 20 ku rukuta rwa YouTube rwa Prosper Nkomezi.

    Uyu muhanzi yabwiye FINE FM dukesha iyi nkuru ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubw’umuntu wese wumva afite ishimwe ku Mana kubw’ibyo yamukoreye.

    Ati “Ntabwo ari indirimbo y’umuhanzi ahubwo ni iy’umuntu wese ufite imirimo ikomeye yakorewe na Kristo akumva ageze mu gihe cyo gushima.”

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi

    Prosper Nkomezi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Wanyujuje inidirimbo’ ari imwe mu zizaba ziri kuri album ye ya kabiri ataganya kurangiza gukora mu mwaka utaha.

    Yagize ati “Ndi gukora kuri album yanjye ya kabiri, narayitangiye kuri ubu hari indirimbo zigera muri enye maze gukora ariko n’izindi ndateganya ko zizarangira umwaka utaha.”

    Uyu muhanzi avuga ko abifashijwemo n’abamufasha mu gutunganya ibihangano bye bateganya kujya bashyira hanze nibura indirimbo imwe mu kwezi.

    Prosper Nkomezi yatangiye umuziki mu 2014 aririmba mu itsinda Real Testimony icyo gihe ryitwaga Horeb Ministries, ariko indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye yahosotse mu 2017.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo yakoze igitaramo yari yise ‘Ibasha gukora Live Concert’ yamurikiyemo alubumu ya mbere.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Prosper-Nkomezi-ageze-kure-umushinga-wa-album-ya-kabiri

  • Kiyovu Sports ifite amadeni ya miliyoni 60, 25 ntibazi aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ivuga ko ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko 25 bakaba bataramenye aho zaturutse.

    Ni amadeni bavuga ko amenshi ari ayo bagurijwe bagiye kugura abakinnyi yaba umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’uyu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2020-2021.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’Inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru.

    Ubwo yamurikaga raporo y’umutungo wa Kiyovu Sports, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Kiyovu Sports umunsi ku munsi, Twizerimana Bernard, yagaragaje amafaranga iyi kipe yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse n’ayo bateganya gukoresha muri 2020-2021.

    Muri raporo y’umwaka ushize byagaragaye ko iyi kipe yakoresheje 144.300.000 mu kugura abakinnyi n’imishahara, 4.486.000 y’uduhimbazamusyi, 11.789.000 yo gutegura imikino, miliyoni zirenga 26 z’imyenda, miliyoni zirenga 3 z’ibikoresho bitandukanye byaguzwe, muri rusange iyi kipe yakoresheje 190.084.974 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iyi kipe ikaba izakoresha miliyoni 267, akaba ari amafaranga azaturuka mu bafatanyabikorwa nka Azam, Umujyi wa Kigali, UAP, abanyamuryango, ku bibuga n’ahandi hatandukanye.

    Bernard kandi yagaragaje ko iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 60 ariko hakaba harimo ayo bemeje ko batazi aho yaturutse.

    Yagaragaje ko ari miliyoni 25 zatanzwe umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, aho bigaragara ko yatanzwe ariko hakaba hatagaragara uwayatanze, ibi bakaba byagaragaye ubwo Kiyovu Sports yafataga amafaranga yatanze bagakuramo ayo bakoresheje yose, basanga bafite uwo mwenda ariko nta nyandiko cyangwa inyemeza bwishyu bw’uwayatanze.

    Andi asigaye miliyoni 35 ni ayatanzwe bagura abakinnyi bitegura 2020-2021.

    Izi miliyoni 35 bivugwa ko ari amafaranga bagurijwe na perezida w’iyi kipe, Mvuyekure Francois, visi perezida wa yo Ntwarindwa Theodore ndetse na Mvukiyehe Juvenal we basigaje kumwishyura miliyoni 17 n’ibihumbi 500.

    Kiyovu Sports ifite umwenda wa miliyoni 60

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ifite-amadeni-ya-miliyoni-60-25-ntibazi-aho-yaturutse

  • Sunday Justin yavuze ko nawe atigeze amenya ko Miss Mwiseneza agiye kwambikwa impeta #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza ufite ikamba rya Miss Popurality mu 2019, yambitswe impeta n’umusore witwa Tuyishime Christian mu birori byabaye ku wa 15 Kanama 2020, umunsi uyu mukobwa yari yizihijeho ibirori by’isabukuru ye.

    Sunday Justin washinze inzu y’imideli ya ‘Kitenge Fashion’ ikora imyambaro y’umwihariko yanateye inkunga Miss Rwanda 2019, ari nayo yaje kuba umujyanama ndetse inareberera ibikorwa bya Miss Mwiseneza.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI hifashishijwe ikoranabuhanga [cyane ko kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika], yavuze ko ibijyanye n’uko Miss Mwiseneza yagombaga kwambikwa impeta nawe atari abizi yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko yabyishimiye cyane.

    Yagize ati “Byaranshimishije kuko zaje ari inkuru zihuriranye, njyewe namwifurije isabukuru nziza bisanzwe ariko nanjye nari navuye kwa muganga, nari maze iminsi nkoze ubukwe ndetse ntabwo nari ndi ku mbuga nkoranyambaga.”

    “Nanahinduye telefone ntabwo twari tumaze iminsi tuvugana cyane. Naje ku mbuga nkoranyambaga nsanganirwa n’uko bamusabye urukundo numva ni ibintu binejeje cyakoze mpita mvugana nawe mwifuriza ishya n’ihirwe.”

    Avuga ko kuri ubu akomeje kumusengera ndetse no kuba yiteguye kumushyigikira mu myiteguro y’ubukwe.

    Ati “Sinjye uzarota ubukwe bugeze. Namubwiye ko Imana ninshoboza nzataha ubukwe bwe.”

    Uretse ubukwe yakoranye na Dr Hollie Nysteh Nzitatira bahise bibaruka umwana wabo w’imfura cyane ko Sunday Justin asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere w’umunyarwandakazi.

    Reba hano ikiganiro na Sunday Justin

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sunday-Justin-yavuze-ko-nawe-atigeze-amenya-ko-Miss-Mwiseneza-agiye-kwambikwa-impeta

  • Kiyovu Sports imaze gukoresha miliyoni 76 ku isoko, aho yavuye n’imishahara izajya ihemba #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko imaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 76 ku isoko ryo kugura abakinnyi bitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Hari urujijo rwinshi ku mafaranga Kiyovu Sports yatanze igura abakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Benshi bavugaga ko iyi kipe imaze gutanga agera kuri miliyoni 100 igura abakinnyi aho byavugwaga ko amenshi yatanzwe na Mvukiyehe Juvenal ukuriye komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe.

    Mu nama n’inteko rusange yabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020 kuri Stade Regional i Nyamirambo, visi perezida wa Kiyovu Sports, Ntwarindwa Theodore yagaragaje amafaranga bamaze gukoresha ndetse n’aho yaturutse.

    Yakuyeho urujijo rw’uko hari amafaranga menshi yatanzwe na Juvenal Mvukuyehe ko ahubwo yatanzwe n’Umujyi wa Kigali.

    Yagize ati “reka wenda mbivuge binasobanuke urujijo ruveho, hari abavuze ngo Kiyovu Sports yakoresheje miliyoni 100, ngo yatanzwe na runaka. Tumaze gukoresha miliyoni 76 twitegura uyu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2020-2021.”

    “Uyu mwanya reka nshimire Umujyi wa Kigali kuko muri ayo mafaranga watanze agera kuri 30%, nshimire Mvuyekure Francois(perezida wa Kiyovu Sports) yatanze arenga 20%, umuvandimwe Mvukiyehe Juvenal yatanze 16%, nanjye natanze 12% andi yatanzwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports batandukanye, turabashimira cyane.”

    Kiyovu imaze gukoresha miliyoni 76 ku isoko muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza, ni mu gihe umwaka ushize yari yakoresheje miliyoni 51.

    Yakomeje avuga ko abafite impungenge z’uko bashobora kuzabura amafaranga yo kubishyura bakwiye kuruhuka kuko byateguwe neza aho amafaranga azava hahari aho bazajya bahemba miliyoni 13 ku kwezi.

    Kiyovu Sports imaze kugura abakinnyi batandukanye barimo Babuwa Samson, Irambona Eric Gisa, Kimenyi Yves, Ngandu Omar n’umurundi Abedi Bigirimana.

    Irambona Eric yamaze gusinyira Kiyovu Sports

    Rutahizamu Babuwa Samson, yatanzweho amafaranga menshi

    Umunyezamu Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bahenze Kiyovu Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-imaze-gukoresha-miliyoni-76-ku-isoko-aho-yavuye-n-imishahara-izajya-ihemba

  • Ntawuhanundi wahimye ‘INYANJA’ ari muri gereza yavuze uko yatotejwe azira ko yayihimbiye Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo avuga ko yakoze ubwo yari afungiye muri gereza ya 1930, ndetse n’ubutumwa bwari buyirimo bwavugaga ku bantu bafunze bibaza uko bazasohoka muri gereza ariko uburyo yakunzwe n’abantu bari hanze ya gereza ndetse n’abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga byatumye uyu mugabo yibasirwa bikomeye.

    Ntawuhanundi Jean yavutse mu 1964 mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu nyuma y’igihe gito umuryango we wimukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

    Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza ry’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) hanyuma ayisumbuye nyigira ku ishuri rya Shyira riri mu Karere ka Nyabihu.
    Kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana bane babana mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko mu muryango w’iwabo nta bandi bafite impano yo gucuranga gusa ngo bamwe muri bo ni abaririmbyi muri korali zo mu matorero basengeramo.

    Umuziki yawutangiriye muri gereza

    Uyu muhanzi atangaza ko mbere y’uko ajya muri gereza mu 1988, yagiraga ibihangano cyane cyane by’imivugo n’ibisigo abifatanya no kuririmba muri korali ariko akaba atari asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko yafunzwe ubwo aho yakoraga hari havutse ikibazo cy’ibura ry’amafaranga ridasobanutse biza kuba ngombwa ko ariwe ubizira kuko yari umucungamutungo ahita anafungwa.

    Avuga ko amaze umwaka umwe muri gereza ubwo byari mu 1989 nibwo yatangiye guhimba indirimbo cyane ko nawe yari amaze kumenya gucuranga ndetse yaramaze kwinjira mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ryitwaga ‘La Croix du Sud’.

    Indirimbo ye ifatwa nk’iya mbere yandikiye muri gereza yayise ‘Inyanja’ ndetse atangira kujya ayiririmba muri gereza abo bafunganywe bakayikunda cyane ku buryo yaje guca ibintu.

    Yakomeje agira ati “Inyanja rero nayikoze ndi muri gereza igihe nabonaga aho nari ndi nabaye nk’uhashushanya mpageranya n’inyanja. Burya Inyanja uko twese turabizi habamo amato n’ibiki ariko n’ubwo waba uzi koga gute ntabwo wakwambuka inyanja.”

    “Nagerageje kubihuza nshaka kugaragaza ko inyanja ari ikintu cyose cyakwitambika imbere utagifitiye igisubizo, ushobora kukireba imbere yawe ariko udashobora kukiha. Twari dufunzwe ariko hari abantu bashobora kudufungura.”

    Umva hano indirimbo ‘Inyanja’

    Ntawuhanundi avuga ko ubwo yari muri gereza icyo gihe habaye amarushanwa yari yateguwe na Minisiteri yari ishinzwe ibijyanye no gusoma no kwandika, baza kurijyamo nk’abagororwa bajyana indi ndirimbo ndetse iza gustinda iba iya mbere mu Rwanda.

    Avuga ko kubera ko indirimbo yari yatsinze yari iya Minisiteri bagombaga kuzajya kuri Radio Rwanda kwifata amajwi kugira ngo Minisiteri ijye iyikoresha.

    Mu Ukuboza 1989, nibwo bagiye kuri Radio Rwanda noneho uyu Ntawuhanundi aza kwegera uwari ushinzwe umutekano aramusaba ko yamufasha akamufatira amajwi y’indi ndirimbo ye undi nawe aza kubimwemerera ndetse bahita bafata ya majwi.

    Yagize ati “Indirimbo yaje guhita isohoka, abantu benshi bayivugaho byinshi ariko bajya guperereza bagasanga uwayikoze arafunze yibereye muri gereza. Icyo gihe hari ubwo bigeze kuntwara mu biro by’Umukuru w’Igihugu byabaga hano mu Mujyi.”

    “Baranjyanye bajya kumbaza bati abo bantu uvuga bashaka kwambuka inyanja bakagaruka mu bivumu by’iwabo ni aba hehe ? Nti ninjye ubwanjye uri muri gereza. Navuze ko ari akababaro kanjye ntibabyemera.”

    Ntawuhanundi avuga ko n’ubwo yari asanzwe ari muri gereza icyo gihe byabaye nk’aho hari indi dosiye yiyongereyeho.

    Ati “Aho ndirimba ngo abantu bazagaruka mu bivumu bya ba Se, barambajije bati buriya ntabwo wavugaga ‘Inyenzi ? Ndababwira nti ntaho bihuriye navugaga njyewe ufunzwe, barambwiye bati tuzabireba ! N’ubwo nari nsanzwe ndi muri gereza ariko byabaye nk’aho hari indi dosiye yiyongereyeho.”

    Ntawuhundi avuga ko bitahagarariye aho kuko ubwo yari arangije igifungo atashye yahise ahamagarwa nanone bamubwira ko atemerewe kurenga muri Kigali abajije impamvu bamubwira ko ashobora kuba akorana n’abanzi.

    Ati “Uko byaje kurangira bambwiye ko mu mezi atandatu ntemerewe gusohoka I Kigali ngo ngire ahandi njya. Icyo gihe nahise nkora alubumu iriho izindi ndirimbo nise ‘Musigeho’ nayo yaje guteza ikibazo.”

    Ibi byaje guhuhurwa n’uko nyuma y’uko akoze iyi ndirimbo ‘Musigeho’ yatumiwe mu kiganiro n’umunyamakuru witwaga La Vie wakoreraga ikinyamakuru cyitwaga ‘Kangura’ cyavugwagaho gukorana n’Inkotanyi.

    Ntawuhanundi Jean ni umuhanzi ukijikwe ndetse yatangiye no gukora indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana aho amaze igihe kitari gito atunganya imishinga y’indirimbo zitandukanye.


    Umva hano indirimbo ‘Inyanja’

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ntawuhanundi-wahimye-INYANJA-ari-muri-gereza-yavuze-uko-yatotejwe-azira-ko-yayihimbiye-Inkotanyi

  • Umusaza bivugwa ko ariwe wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records.

    Ubwo yari akiri umusore w’ingimbi, umuryango we wose wishwe n’icyorezo cy’ibicurane byiswe ‘Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi.

    Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z’isi ndetse na politiki n’ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n’iheza ku batari abazungu, bizwi nka ‘apartheid’.
    Fredie Blom bivugwa ko ariwe wari ukuze cyane ku Isi yapfuye

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusaza-bivugwa-ko-ariwe-wari-ukuze-kurusha-abandi-ku-Isi-yitabye-Imana

  • Nyuma yo gusinyira ikipe ya arsenal umunyarwanda igaba Lewis yavuzeko atazi uRwanda. #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda uheruka gusinyira ikipe ya Arsenal Maniraguha George Lewis yatunguye abanyarwanda ubwo yatangazaga ko nta kintu na kimwe azi ku gihugu cye cy’amavuko. Uyu musore w’imyaka 19 ishyira 20 y’amavuko, yavukiye i Kigali, yaje kujya muri Norvege akiri muto ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko ajyanyeyo n’umuryango we.

    Yanyuze mumakipe atandukanye arimo nka Tromso, Tromsdalen na Fram Larvik, tariki 18 Kanama 2020 nibwo yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Arsenal aho azajya akina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

    Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Tribuna dukesha iyi nkuru, yavuze ko atazi igihugu cy’u Rwanda kifuza ko azagikinira mu minsi iri imbere. ” u Rwanda ntakintu na kimwe nduziho, numva ngo niho ababyeyi banjye bakomoka, gusa icyo nzi n’uko nakuriye Tromso muri Norvege naho ibindi nta na kimwe nzi ” Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yasinye amasezerano mu ikipe ya Arsenal kuko yari abifitiye ubushobozi ” Hari ibyavuzwe ko nasinyiye Arsenal, kubera imikoranire ya hafi iri hagati y’iyi kipe n’u Rwanda, gusa ibyo nta kuri kurimo kuko nasinyiye Arsenal kubera imbaraga n’ubushobozi bambonyemo “.

    Uyu musore yavutse mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2000 , ababyeyi be bakomoka mu Rwanda bakaba barahavuye mu mwaka wa 2004 bajya gutura i Tromso mu gihugu cya Norvege ari naho yakuriye akanazamukira mu ikipe yaho, umwaka ushize w’imikino 2019-2020, yakiniraga ikipe yitwa Fram Larvik ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Norvege. Igaba-Ishimwe Maniraguha George Lewis, yasinye imyaka ibiri n’igice muri Arsenal, akaba ahanzwe amaso n’abanyarwanda bamwitezeho umusaruro uhambaye, mu gihe azaba yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

    The post Nyuma yo gusinyira ikipe ya arsenal umunyarwanda igaba Lewis yavuzeko atazi uRwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/nyuma-yo-gusinyira-ikipe-ya-arsenal-umunyarwanda-igaba-lewis-yavuzeko-atazi-urwanda/

  • Rwanda’s Covid-19 Cases Reach 2889 #rwanda #RwOT

    As of Saturday evening Rwanda had recorded a total of 2889 #Covid-19 cases since the first confirmation in March.

    According to the Health Ministry, it confirmed 109 new infections on Saturday alone. This indicates a significant rise in daily infections.

    Details indicate that of the new infections on Saturday, 81 cases were confirmed in Kigali city (samples taken from traders in city markets), 24 cases from Rusizi district currently under lockdown, 3 cases from Huye district and 1 case from Nyamasheke district.

    According to official statistics 361,842 tests have so far been conducted since March. But for only Saturday, 4759 tests were carried out across the country.

    Despite the magnitude of the pandemic, Rwanda health physicians have managed to cure 1754 cases including 42 cured on Saturday. 11 have succumbed to the virus while 1124 cases are still active with the virus.

    Covid-19 daily update . Above graphics show for Saturday trend

    source https://taarifa.rw/rwandas-covid-19-cases-reach-2889/

  • Hamisa Mobetto yavuze ku byo kuba yaba agiye kubyarira Diamond umwana wa 5 #rwanda #RwOT

    N’ubwo bivugwa ko umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz ari hafi gukora ubukwe, umunyamideli banabyaranye, Hamisa Mobetto yavuze ko nta kibazo abona kuba yaba atwitiye Diamond undi mwana.

    Mu minsi ishize ni bwo kuri Instagram hakwirakwiye inkuru y’uko Mobetto yaba atwitiye Diamond ndetse inda ikaba iri mu mezi atatu, akaba yaba ari umwana wa 2 yaba agiye kumubyarira akaba umwana wa 5 wa Diamond.

    Aganira na Global Publishers, Mobetto ubwo yari ababijwe kuri iki kibazo yavuze ko nta shyano ryaba ryaguye mu gihe yaba atwitiye Diamond kuko n’ubundi ari umuntu baziranye.

    Yagize ati“izo nkuru nanjye nazibonye, ese kubyarana na Diamond ni igitangaza ku buryo abantu byabavugishije bigeze aha? Njye nta kibazo mbibonamo kubanamubyarira undi mwana.”

    Mobetto avuze ibi mu gihe asanzwe afitanye umwana w’umuhungu na Diamond witwa Dylan, akaba yiyongera kuri 2 yabyaranye na Zari ndetse n’uwo aherutse kubyarana na Tanasha.

    Diamond Platnumz aherutse gutangaza ko nyuma yo gutandukana na Tanasha yamaze kubona undi mukunzi ndetse yitegura ubukwe mu gihe cya vuba.

    Mobetto asanzwe afitiye Diamond umwana w’umuhungu

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-yavuze-ku-byo-kuba-yaba-agiye-kubyarira-diamond-umwana-wa-5

  • Three Rwandan women named among 100 most influential in Africa #rwanda #RwOT

    The list includes key women from 34 African countries, working in a variety of fields including diplomacy, change activists, the private sector, business leaders, and those in the entertainment industry.

    The profiling has Ben developed by Avance Media, one of the most influential on the continent in terms of corporate advocacy.

    Of the 100 women in the country, Ghana has nine, South Africa has 11 and Nigeria has 20.
    These include the names of 75 new women who were not on the list published in recent years where some of the top names include Halima Dangote who is in charge of Dangote Group, a company of the richest African, Aliko Dangote.

    There is also one Ugandan woman, Stella Nyanzi; Namibia’s Deputy Minister of Information and Communication, Emma Theofelus who has resigned at the age of 24.

    One of the focus in selection of these women is their abilities and productivity in management, their personal achievements, their efforts in sharing knowledge, among others.

    The three Rwandans, Dr. Agnes Binagwaho, Dr. Agnes Kalibata, and Louise Mushikiwabo, all served in the Government of Rwanda in various positions.

    Louise Mushikiwabo

    Mushikiwabo is currently the Secretary-General of the Organisation Internationale de la Francophonie (OIF). She previously served as the Minister of Foreign Affairs and Cooperation of Rwanda.

    She took over the leadership of the OIF in January 2019 after being elected in October 2018 with the support of member states of the African Union.

    Her outstanding work has led to the awarding of the Outstanding Humanitarian Award in 2014 by the American University’s School of International Studies.

    In 2014, Radio France Internationale (RFI) ranked her among the top women in Africa.

    In addition to political work, Mushikiwabo is also a writer. In 2006 she published a 384-page book, Rwanda means The Universe, in collaboration with journalist Jack Kramer. It contains testimonies of the history of Rwanda, the preparation for the Genocide against the Tutsi, and its implementation.

    Dr. Agnes Binagwaho

    Dr. Agnes Binagwaho served as Minister of Health from 2011 to 2015.

    She is a pediatrician. She has held various positions in the health sector. From 2002 to 2008, Dr. Binagwaho was the Executive Secretary of Rwanda’s National AIDS Control Commission, and from 2008 to May 2011 she was the Permanent Secretary in the Ministry of Health and later became the Minister of Health.

    Other notable Binagwaho jobs include being a professor at Harvard Medical School in the United States, and teaching pediatrics at the Geisel School of Medicine in Dartmouth, USA, where she was awarded an honorary degree from Dartmouth College in 2010.

    She received her PhD in 2014 from the University of Rwanda.

    Currently teaching at UGHE, the University offers a Master’s Degree in Public Health, located in Rwinkwavu Sector in Kayonza District, where she teaches every weekend and provides her teachings from Kigali on Tuesdays of every week.

    Dr. Agnes Kalibata

    Dr. Agnes Kalibata is the President of the Alliance for a Green Revolution in Africa (AGRA). She is one of the former ministers of model agriculture in sub-Saharan Africa. From 2008 to 2014 when she was Minister of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), poverty was reduced by 50% mainly due to good agricultural policies and uplifing of small farmers.

    She holds a PhD in Entomology from the University of Massachusetts.

    She has worked for about a decade at the Agricultural Research Institute at the Kawanda Agricultural Research Institute, which works with Makerere University and Massachusetts.

    In 2018, she was awarded a Distinguished Degree from the University of Liège in Belgium for her outstanding management practices.

    In 2012 she was awarded the Yara Prize which has now become the Africa Food Prize given to a person or institution that is making a difference in the development of African agriculture.

    Earlier last year, the American Academy of Sciences (NAS) awarded her a medal for her contribution to community development through modern agriculture on the African continent.

    UN Secretary-General António Guterres also recently made her special envoy to the 2021 summit to study the journey to food security and agricultural development.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/three-rwandan-women-named-among-100-most-influential-in-africa