Tag: news

  • Kigali: Umugabo w’umugore wasambanywaga na gitifu w’umurenge yagize icyo abivugaho [VIDEO]

    Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

    Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

    Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

    Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

    Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

    Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umugabo-w-umugore-wasambanywaga-na-gitifu-w-umurenge-yagize-icyo-abivugaho

  • Umunyamakuru w’imikino Jean Luc mu marangamutima yasezeye kuri Radio10, abandi 4 berekejeyo

    Nyuma y’imyaka 7 akorera ikigo cy’itangazamakuru cya Radio&TV10 mu gisata cy’imikino, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagisezeyeho aho yavuze ko ari umwanzuro utari woroshye kugeza umunsi awufashe.

    Uyu munyamakuru akaba yasezeye mu butumwa bunyuranye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook, Twitter, Instagram na WhatsApp.

    Ku bwo kuri WhatsApp Status yavuze ko yinjiye muri iki kigo cy’itangazamakuru ari umwana, baramwakira kugeza abaye umugabo ariko bikaba bibaye ngombwa ko ajya ahandi.

    Yagize ati“naje ndi umwana baramfasha ndakura(…) ariko bibaye ngombwa ko njya gushakira ahandi, mwarakoze abo twamenyaniye kuri Radio&TV10 nshima cyane mu myaka 7 nari nyimazeho no kuba yaramfashije gukura. Nsabye imbabazi aho nakosheje n’uwo nakoshereje wese, imigisha itagabanyije kuri Radio&TV10, biba bigoye kugenda kugeza ugiye.”

    Uyu musore umwe mu bakunzwe cyane mu banyamakuru b’imikino, asezeye nyuma y’uko na mugenzi bakoranaga kuri iyi Radio wamenyekanye nka Gicumbi na we asezeye avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi Radio.

    Si aba gusa kuko amakuru avuga ko n’abandi banyamakuru nka Nsengiyumva Sidick na Uwihanganye Fuade na bo bamaze gusezera ku buyobozi bw’iyi Radio.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bose bagiye kwerekeza kuri Radio ya B&B FM ya Jado Castar na Bayingana David bahoze bakorana, iyi Radio ikaba igiye gutangira gukora mu minsi mike.

    Mu kuziba icyuho cy’aba bagiye, Radio10 ikaba yamaze kuzana abasimbura ba bo, bakaba bayobowe na Sam Karenzi, Jado Max, Nsabimana Eric na Cedric.

    Nsengiyumba Sidick(ibumoso), Fuade(ukurkiyeho), Jean Luc(wambaye umupira wirabura) na Gicumbi(iburyo) basezeye kuri Radio&TV10

    Sam Karenzi wamenyekanye cyane kuri Radio Salus ubu ni umwe mu banyamakuru ba siporo kuri Radio10

    Jado Max yasubiye kuri Radio10

    source http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-jean-luc-mu-marangamutima-yasezeye-kuri-radio10-abandi-4-berekejeyo

  • MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU

    Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni ubutwari, kandi ni inzira nziza yo gukemura ibibazo. Nk’uko mu kinyarwanda bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, n’abakundana birashoboka ko bashobora kugirana utubazo. Mu guhe ubonye ko wakoshereje umukunzi wawe ukeneye kumusaba imbabazi dore uburyo bwiza wabivugamo.

    1.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

    Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

    2.Guca bugufi

    Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

    Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

    3.Wikwiregura

    Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

    4.Kwemera ikosa

    Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

    5.Kumuha icyizere ko bitazongera

    Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

    Amahitamo ya nyuma igihe ugerageje gusaba imbabazi umukunzi wawe ntaziguhe kandi wumva ukimukeneye cyane umuha umwanya akagenda akabitekerezaho, wazongera kumusaba imbabazi ntaziguhe ugashaka umuntu w’inshuti yanyu mwembi akabunga cyakwanga ugatangira kwiyakira.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     8 total views,  8 views today

    The post MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/menya-uburyo-bwiza-bwo-gusaba-imbabazi-umu-cher-wawe-wamubabajesoma-inkuru/

  • Uhagarariye Abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo yihanganishije umuryango w’Umupolisi w’u Rwanda wazize Coronavirus

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid. Umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Koronavirusi. 

    Mu itangazo rya Vuniwaqa, yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi kandi akaba yifatanyije nawo mu kababaro.

    Yagize ati: “Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto cyane.”

    Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho  yari ari mu kazi mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda.

    Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite, PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

    Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza, yavuze ko ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

    Ati: “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga:“ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/uhagarariye-abapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-un-muri-sudani-yepfo-yihanganishije-umuryango-wumupolisi-wu-rwanda-wazize-coronavirus/

  • Perezida Kagame yihanganishije u Burundi n’abarundi bapfushije Perezida Nkurunziza

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020.
    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe bayobozi n’abantu ku giti cyabo bihanganishije u Burundi nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wabwo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma nawe ubwe yihanganishije Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi bari mu kababaro ko kubura Perezida Nkurunziza.

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije kandi umuryango wa Perezida Nkurunziza. Imana ibahe umugisha.”

    On behalf of Gov’t and my own behalf I sent our condolences to the Gov’t and People of Burundi for the passing of President Nkurunziza. This also goes to the family of the President.
    God Bless!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 9, 2020

    Incamake ku mateka ya Pierre Nkurunziza


    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Iryo geragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ryakurikiwe n’ ubwicanyi bwakorerwaga abategetsi bakomeye n’ umwuka w’ ubwoba watumye abarenga 400 000 bahunga igihugu.
    Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 ariko we avuga ko ari iya 2.
    Tariki 7 Kanama 2018, Nkurunziza yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri 2020 ataziyamamaza, koko aba tariki 20 z’ukwezi gushize kandi ntiyiyamamaje.
    Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, arasimburwa mu buryo bw’inzibacyuho na Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko ingingo ya 121 y’Itegeko Nshinga ibiteganya.
    Bivuze ko Nyabenda ari we uzaha inkoni y’ubutegetsi Perezida mushya watowe, Gen Evariste Ndayishimiye nyuma y’uko azaba amaze kurahirira inshingano ze. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yihanganishije Abarundi na Guverinoma yabo nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yihanganishije-u-Burundi-n-abarundi-bapfushije-Perezida-Nkurunziza

  • Perezida Nkurunziza witabye Imana hashize umwaka ahanuriwe ko agiye gupfa

    Ibi bibaye mu gihe muri Kamena umugabo wo mu Burundi witwa Pierre Barakikana, uzwi ku izina rya Muhanuzi yahanuye ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

    Icyo gihe uyu mugabo Pierre Barakikana ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza yahise atabwa muri yombi nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

    Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

    Icyo gihe abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

    Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gereza ya parike ya Makamba ku wa 03 Kamena nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.


    Pierre Barakikana atabwa muri yombi

    Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.

    Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma yo gushyira mu bikoerwa ibyo yavuze kuko yavuze ko atazongera kwiyamamaza, kandi koko mu matora u Burundi buvuyemo ntabwo yiyamamaje.

    Nkurunziza yitabye Imana mu gihe umugore we Denise Bucumi Nkurunziza nawe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Kenya, bivugwa ko yaba yaranduye icyorezo cya covid-19.

    Ku mbuga nkoranyambaga hari abari kuvuga ko uyu mugabo w’imyaka 55 nawe ashobora kuba yazize covid-19, gusa amakuru yatanzwe na guverinoma avuga ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Nkurunziza-witabye-Imana-hashize-umwaka-ahanuriwe-ko-agiye-gupfa

  • DORE IBIMENYETSO 6 BYIHUSE BIKWEREKA UMUKOBWA UFITE UMUSHYUKWE YIFUZA UWAMURONGORA!! SOMA INKURU>>

    Abakobwa muri kamere yabo bihagararaho ntabwo ari abakobwa benshi bashobora kubwira umusore ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo bimeze gutyo ariko biroroshye kumenya umukobwa ushaka gukora imibonano mpuzabitsina urebeye ku bimenyetso bikurukira ugasuzuma ubutumwa butangwa n’umubiri (body language).

    1.Guhumekera hejuru
    Umukobwa ushatse gukora imibonano mpuzabitsina iki ni ikimenyetso umusore bari kumwe ashobora guhita atahura. Iki kimenyetso nta mukobwa ushobora kugihisha kuko bikorekera imbere mu mubiri we. Uko bigenda umubiri we uba uri gukora ububobere bwinshi bigatuma ukenera oxygen nyinshi, bigatuma umutima we utera cyane akabahumekera hejuru.
    2.Gutukura amaso
    Umukobwa ufite ubushake burenze bwo gutera akabariro akenshi amaso ye aratukura kandi akazamo amarira wamureba ukabona yirebesha icyoroshye. (amaso yayateretse)
    3.Gucika intege
    Iyo umukobwa yafashwe aba yacitse intege kuburyo akenshi icyo umukoresha cyose agikora ni ukuvugango aho umujyanye ni ho ajya kabone n’ubwo yakabaye ari kubyanga ushobora kumva avuga ati oya ariko ukabona ari kubikora. Umukobwa acika intege iyo guhumekera hejuru bihagaze. Umubiri we urangije gukora ububobere.

    4.Gutosa ikariso
    Iyo yagize ubushake bwinshi usanga mu gitsina cye ububobere bwiyongereye ku rwego rwo hejuru kuburyo bigera no ku myenda y’imbere bikaba byagera aho bihinguka n’inyuma. Iyo umubiri umaze gukora ububobere ubwohereza mu gitsina kugira ngo busukure aho igitsina cy’umusore kiza kunyura niyo mpamvu ikariso ye ihita itoha.

    5.Kugundira umusore
    Umukobwa iyo mwaganiraga akagira ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina aragusatira gahohora gahoro yagufata akagufata akagukomeza ku buryo ubona adashaka kukurekura.
    6. Kukuryamaho
    Iyo umukobwa afashe icyemezo cyo kukuryamaho utari usanzwe ubimuziho, wamusuzuma ukabona afite bimwe mu bimenyetso byavuzwe muri iyi nkuru nacyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina.

    Ikitonderwa: Umukobwa n’umusore bakoze imibonano mpuzabitsina baba banyuranyije n’amahame agenga umuryango mugari (society), abemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ni umugabo n’umugore bashakanye. Umukobwa n’umusore iyo babikoze biba ari ubusambanyi hashingiwe kuri bibiliya, naho mu mategeko iyo umugore cyangwa umugabo bashatse bakoranye imibonano mpuzabitsina n’undi muntu nibwo byitwa ubusambanyi.
    The mirror
    POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     30 total views,  30 views today

    The post DORE IBIMENYETSO 6 BYIHUSE BIKWEREKA UMUKOBWA UFITE UMUSHYUKWE YIFUZA UWAMURONGORA!! SOMA INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/dore-ibimenyetso-6-byihuse-bikwereka-umukobwa-ufite-umushyukwe-yifuza-uwamurongora-soma-inkuru/

  • NTAMISHINYIKO!! ABIGARAGAMBYA BAMANUYE ISHUSHO YA Edward Colston WACURUZAGA ABIRABURA IMAZE IMYAKA 200 IMANITSE:AMAFOTO>>

    Kuri iki cyumweru abigaragambya bamagana ivangura rikorerwa abirabura yakomeje mu bihugu, imijyi n’amaleta bitandukanye. Mu Bwongereza abigaragambya baranduye igishusho kinini cy’umugabo wagize uruhare mu icuruzwa ry’abantu bajya kuyiroha bayiziritse imigozi.

    Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.

    Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.

    Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.

    Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company’ ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.


    Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020

    BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

    Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

    Icyaha cy’umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

    Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     38 total views,  38 views today

    The post NTAMISHINYIKO!! ABIGARAGAMBYA BAMANUYE ISHUSHO YA Edward Colston WACURUZAGA ABIRABURA IMAZE IMYAKA 200 IMANITSE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/ntamishinyiko-abigaragambya-bamanuye-ishusho-ya-edward-colston-wacuruzaga-abirabura-imaze-imyaka-200-imanitseamafoto/

  • Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU

    Umukobwa wo mu Karere ka Musanze uherutse gukubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul afatanyije na Gitifu w’Akagari ka Kabeza n’abacunga umutekano babiri ku rwego rwa Dasso, yagerageje kwiyahura nyuma yo kubabazwa n’amagambo yamuvuzweho.

    Ku wa 7 Kamena 2020 nibwo bivugwa ko uyu mukobwa yagerageje kwiyahura anyweye imiti itamenyekanye.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga uko ababyeyi be batashye bagasanga aryamye mu cyumba cye yarembye yanyweye umuti wica udukoko bikekwa ko ari kiyoda, bagahita bamujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uyu mukobwa bavuga ko mu mpamvu bakeka ko zatumye agerageza kwiyahura ari uko abaturage n’inshuti ze birirwaga bavuga ko adateze kuzabyara kubera inkoni yakubiswe.

    Yagize ati “Uyu mukobwa nyuma yo gukubitwa yari amaze koroherwa, ariko aho yanyuraga bahitaga bavuga ngo uriya mukobwa wo kwa runaka barangije kumumugaza ntazabyara. Inshuti ze zamucaga intege zimubwira ko uburyo yakubiswemo bwamuteye ubumuga buzamuviramo kutabyara. Ashobora kuba yarabuze umurema agatima cyane ko ari umwana, ahubwo bikamutera ipfunwe muri bagenzi be agafata uyu mwanzuro ugayitse.’’

    Umubyeyi w’uyu mukobwa na we avuga ko byabaye atari mu rugo kuko bahageze basanga yarembye.

    Yagize ati “Twaratashye dusanga aryamye mu cyumba cye yarembye, ntituzi neza imiti yanyoye abaganga nibo bayizi, twagize ngo ni kiyoda. Yari amaze koroherwa nyuma yo gukubitwa na bariya bayobozi ariko muri iyi minsi yabaga yigunze, ubu ari kwa muganga ari kuvurwa ariko ntituramenya neza icyabimuteye niba koko ari amagambo avugwa kuko natwe twarabyumvise.’’

    Umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri.

    Yagize ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.’’

    Yavuze ko hakwiye kurebwa niba nta kibazo yari afitanye n’abo mu muryango we kuko nta bundi bubabare yagize bwamubuza kubyara.

    Abaregwa gukubita uyu mukobwa na musaza we babaziza ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ni Gitifu w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard, na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Bakoze iki cyaha bakekwaho ku wa 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020. Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     42 total views,  42 views today

    The post Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/umukobwa-wakubitiwe-mu-ruhame-biravugwa-ko-yagerageje-kwiyahura-kubera-amagambo-atari-mezayavuzwehoinkuru/