Tag: news

  • Kenya: Amabendera yururukijwe bunamira Nkurunziza, mu Burundi ho imyidagaduro yahagaze

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020, amabendera ya Kenya arurutswa guhera ku wa 13 Kamena 2020.

    Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Kenya rigira riti “Amabendera yose y’ibigo bya Leta, n’amabendera yose y’inzu zikorerwamo n’abahagarariye ububanyi n’amahanga ba Kenya agomba kururutswa kugera muri ½”.

    Muri iryo tangazo Perezida Kenyatta yavuze ko Abarundi bari mu kababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, Arongera ati “Afurika ibuze umuhungu ukomeye”.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza yahitanywe n’indwara y’umutima, gusa ku mbuga nkoranyambaga hari ababishidikanyijeho bavuga ko Nkurunziza ashobora kuba yarishwe na covid-19.

    Kenyatta yategetse ko kuva ku wa Gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya kabiri.

    Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe izuba rirenze ku munsi Nkurunziza azashyingurwaho. Uwo munsi nturamenyekana kugeza ubu.

    Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye kuwa kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Perezida Nkurunziza.

    Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa Kane yategetse ko imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro.

    Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

    Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya kabiri.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kenya-Amabendera-yururukijwe-bunamira-Nkurunziza-mu-Burundi-ho-imyidagaduro-yahagaze

  • Impamvu Bijoux wo muri Bamenya yahishe umunyamakuru wahoze ari umukunzi we ko yamuteye inda(VIDEO)

    Munezero Aline, umukobwa umaze kwandika izina muri cinema nyarwanda, ubu igezweho ni Bamenya akinamo yitwa Bijoux, avuga ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha uwari umukunzi we ko yamuteye inda.

    Mu minsi ishize umunyamakuru Kayitare Mustapha, yatangarije ISIMBI ko ubwo yari mu rukundo na Bijoux yaje kumutera inda ariko umukobwa akabimuhisha neza kugeza abyaye aho yatekerezaga ko bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’ubuzima uyu muhungu yari abayemo.

    Mu kiganiro Bijoux yagiranye na ISIMBI, yavuze ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha umukunzi we ko yamuteye inda.

    Yagize ati“impamvu ntabimubwiye nari mfite ibintu bibiri mu mutwe wanjye. Naravuze ngo nshobora kubimubwira nkaba ndamuvangiye kuko hari igihe umuntu aba afite inshingano nyinshi hakiyongeraho n’ubuzima yari abayemo, icya kabiri numvaga nshobora kubimubwira akabihakana agatuma ntekereza ukundi kuntu, ni ibyo bintu bibiri.”

    Baje gutandukana ubu Bijoux avuga ko afite undi mukunzi ndetse ko banateganya gukora ubukwe.

    Bijoux avuga ko yanze kumwongerera ibibazo amubwira ko yamuteye inda

    Mustapha wahoze akundana na Bijoux

    Reba ikiganiro na Bijoux

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impamvu-bijoux-wo-muri-bamenya-yahishe-umunyamakuru-wahoze-ari-umukunzi-we-ko-yamuteye-inda-video

  • Zari yavuze impamvu Diamond yagarutse mu buzima bwe

    Umuherwekazi w’umugande wahoze akundana na Diamond bakaza gutandukana nyuma yo kubyarana abana 2, Zari yavuze ko impamvu uyu muhanzi yagarutse mu buzima bwe ari ku mpamvu z’abana babyaranye, ngo ntabwo yifuza kuba yakongera kugwa mu mutego w’urukundo rw’uyu muhanzi.

    Ibi uyu mugore yabitangaje binyuze kuri Instagram Live, aho yavuze ko yibaza impamvu abantu bakomeje kwibaza icyatumye asubirana na Diamond.

    Yagize ati“impamvu yagarutse benshi muri muravuga ngo n’uko nihebye, ese mwungukirahe ni ba yitaye ku bana be? Imyaka 2 tutavugana Diamond yamenye ikibazo cyari gihari.”

    “Kubera iki mubabara? Kandi ibi byaturutse muri Tanzania. Ni gute muvuga umuntu ngo yarihebye mu gihe abantu baba bahisemo kwita ku bana babo?” Zari Hassan

    Akomeza avuga ko ari ku nyungu z’abana igihe ababyeyi bagerageje kwiyunga igihe batandukanye, gusa ngo ntabwo biba bisobanuye ko bongeye gukundana.

    Zari yavuze ko ubu abana bameranye neza na se, abahamagara igihe ashakiye bakavugana ndetse na bo iyo babonye se ahamagaye barishima cyane, akaba abona nta kibazo na kimwe kirimo kuba yavugana na Diamond ku bw’abana babo.

    Muri Gashyantare 2018 ni bwo Zari na Diamond bari bamaze igihe bababana nk’umugore n’umugabo batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri.

    Abana babyaranye ni bo batumye aba bombi bongera kuvugana

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-diamond-yagarutse-mu-buzima-bwe

  • Isezerano Kayumba Soter yahaye abakunzi ba Rayon Sports n’icyo yabasabye

    Myugariro wa Rayon Sports, Kayumba Soter yasabye abakunzi b’iyi kipe kugumya kubashyigikira uko bishoboka kose, n’abo nk’abakinnyi n’ubwo ikipe iri mu bibazo bazi ko bizarangira bakabaha ibyishyimo babifuzamo.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko nk’abakinnyi nta kindi bategereje ari igihe icyorezo kizasorezwa bagasubira mu kibuga cyane ko yizeye ko kizarangira n’ibibazo biri mu ikipe ye byararangiye.

    Uyu musore asoje amezi atandatu mu mwaka n’igice yari yasinyiye iyi kipe, yizeza abakunzi b’iyi kipe ko mu mwaka umwe usigaye azafatanya na bagenzi be bakabaha ibyishimo kuko ni byo babagomba.

    Yagize ati“abakunzi ba Rayon Sports nta kindi tuba tubagomba ni ibyishimo, ibyishimo ni ugutsinda imikino, ikindi ni ukubaha ibikombe kuko ni byo tuba turimo kurwanira.”

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe kubaba hafi kuko na byo ari imwe mu ntwaro ituma bitwara neza mu mikino bakina.

    Yagize ati“nabasa gukomeza kutuba hafi nk’uko basanzwe babikora kuko badutera ingabo mu bitugu, natwe tuzagerageza gukora ibishoboka byose turebe ko twabashakira ibyishimo nk’uko tubibagomba.”

    Kayumba Soter, myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali, AFC Leopards yo muri Kenya yatandukanye na yo mu mpera z’umwaka ushize agita asinyira Rayon Sports.

    Yasabye abafana kugumya kubashyigikira

    Nk’abakinnyi bazakora ibishoboka byose babahe intsinzi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-kayumba-soter-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports-n-icyo-yabasabye

  • Rutahizamu wagoye Iragire Saidi, kwishyiraho igitutu ni cyo kintu cyamugoye muri Rayon Sports

    Myugariro wa Rayon Sports, Iragire Sadi avuga ko ikintu cyamugoye akigera muri iyi kipe, ari ukwishyiraho igitutu atewe n’ikipe yari avuyemo idafite abafana, akinjira muri rayon Sports ifite abafana benshi.

    Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo Iragire Saidi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Mukura VS.

    Uyu musore avuga ko ikintu kimwe cyamugoye muri iyi kipe ari igitutu yishyizeho kubera abafana b’iyi kipe kubera ko yari avuye mu ikipe idafite abafana benshi.

    Yagize ati“narakoze cyane Imana ibimfashamo mbona umwanya ubanzamo. Ikintu navuga ko cyangoye ni igitutu nishyizeho, mvuga ko ngiye ahantu ntamenyereye, ndi umukinnyi ngomba kubona umwanya byanze bikunze, aho nari ndi n’aho nari ngiye haratandukanye, Rayon Sports ni ikipe nkuru ifite abafana benshi, ahandi hari abafana batari benshi, urumva rero icyo gitutu nagomba kukigira.”

    Akomeza avuga ko rutahizamu yahuye na we wamugoye muri shampiyona yo mu Rwanda bahuye akina muri Mukura VS, kuko aje muri Rayon Sports baje gukinana.

    “Rutahizamu wangoye ni uwo twahuye nkina muri Mukura VS, ni Michael Sarpong, yarangoye cyane, nje muri Rayon Sports byaroroshye kuko twahise dukinana. Sarpong ateye ubwoba.” Iragire Saidi aganira na ISIMBI.RW

    Avuga ko n’ubwo ikipe ye iri mu bibazo ndetse na we hari ibyo bagomba kumukemurira, ngo yifuza kuba yakomeza gukinira iyi kipe agasoza amasezerano ye.

    Sarpong yasanze muri Rayon ni we rutahizamu wamugoye

    Igitutu yishyizeho ngo ni cyo kintu cyamugoye muri Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wagoye-iragire-saidi-kwishyiraho-igitutu-ni-cyo-kintu-cyamugoye-muri-rayon-sports

  • The Proper Way to Compose a Dissertation

    You ought to be prepared in every detail, If it has to do with producing the dissertation

    It’s a document of words and facts.

    It’s been an investigation endeavor of yours plus it’s time and energy to write it up. You want to pay for essay become very cautious when you are currently going during this work. Creating a dissertation can be really actually a job that is tough.

    A dissertation needs to be consistent and detailed. Then it would not be effective, When it isn’t. Within this situation, it is suggested to seek the services of an expert to help you out. She or he will help you revise the job that is whole, even supposing it’s a research focus with their http://sai.edu.gva.es/?q=es/node/251 very own.

    There aren’t many things you want to realize in boosting your language abilities that will help you when it comes to creating a dissertation. There Are a Couple Ideas to recall:

    Be certain you have routine study customs. During the first phase of writing a dissertation, then it is likewise critical to create an outline of the general project. This will serve as the foundation of your endeavor which you will use in the future to write the work.

    As part of outline, it is likewise important to create down important parts of the dissertation. Moreover, it is possible to refer for the on-line help of tutorials and unique forms.

    Make sure that you’ve researched your subject properly. Assessing lookup and does not imply that you just go to the library. It’s much more in depth and methodical in nature.

    Research newspapers have a tendency to change from each other. It is essential so you may create a paper that’s 17, that you study precisely. This can also help you to avoid plagiarism.

    Take a look in the recent thoughts on you, which could be. Make sure that you pay attention to these specific things that you can find with some thing original and interesting.

    It is essential that you simply pick a dissertation subject that is able to help you make an announcement and also enlighten folks about selected topics. Your subject should be highly relevant to the research you are conducting. It will be advisable to find something which is easily understandable for your visitors.

    Don’t forget that when you are producing a dissertation, your speech skills must be powerful. An excellent language talent would be a fantastic aid to you personally. Make sure that you write in an appealing way so that it is readable and easy to understand.

    Doing a dissertation involves lots of effort. It is not an easy job. Be sure you find it possible to polish your speech abilities, research and control your time, manage and control your papers, and communicate your thoughts, while you are composing the thesis.

     0 total views

    The post The Proper Way to Compose a Dissertation appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/the-proper-way-to-compose-a-dissertation/

  • Employ a Dissertation Services to Compose Your Dissertation

    Even the dissertation products and solutions sector is rising in the variety of customers it attracts

    The requirement for the solutions has grown in the wake of the expanding rivalry inside the sphere. Together with the accessibility of the best essay professional services, your dissertation will become additional impactful and professional.

    Specialist dissertation services’ development as well as the availability of much greater quality services have led towards the development of trustworthiness of the process of building a dissertation. This makes the endeavor of writing a dissertation not merely additional practical but more professional. The capacity to make a dissertation has helped https://aur.tuna.tsinghua.edu.cn/packages/gcc6-gcj/ alot for making the research the topic and also explore method more manageable.

    By consulting services that are professional, you will be able to enjoy all the benefits supplied by professional and academic services. you can finish the work 20, You’re going to be offered with guidance and the support of the experts. When they made their papers well-written and professionally realized, you are able to truly feel the soul of those scholars of the past. You are going to be able to attain the same if you have the following ideas in mind.

    People today hire the assistance of dissertation solutions as they’re fearful whenever they do exactly the task 24, that their research work will neglect. That is, they don’t need the time to do it and have been busy. They concern that if they move they could wind up in producing a big mistake which they are fearful of.

    The paper, many a times along with the record is going to be rejected from the examiner. It is then seen that the person isn’t able to compose a superior dissertation or no study has been accomplished by him . This reveals the cause of the person has not hired an expert to write the dissertation’s service. That is, he doesn’t wish to spend a lot of money for a dissertation.

    In order to get the services you ought to search to get a service-provider who will steer you in all the elements of the writing process. The service supplier will ask issues in order to usually do not overlook any such thing. These queries will assist somebody to see. This may help him to avoid from losing money and time for some thing which isn’t needed.

    Be certain that you don’t delegate some task to some one else to get the only intention of protecting a couple bucks. You ought to be able to think for yourself. It does not suit you or In the event you find a few of the tasks assigned to someone else to be somewhat difficult personally, you are able to choose to delegate it.

    You should keep in mind that no one could publish the dissertation in a way which he can be called a professor. The professor’s task is always to create his search papers well-researched and professional. He also should have the ability to harmony his active routine to complete the job.

    Even when choosing a professional’s expert services, you ought not look at the dissertation activities as a complete time job. The endeavor is supposed to be performed over time frame and you have to stick to it rigorously. You should also take good care that you give you the proper info regarding the project while in the application form.

    Make sure that you have submit the job to the service supplier. You should be certain that you simply take a backup for your self when the dissertation is finally prepared. You assess for several of your points which are being mentioned at the papers and also need to browse the entire dissertation. This will help you understand the paper.

    The service provider that is dissertation will there be to serve the company as well as you personally. The company is likely to make sure all the things are covered. Make certain you know exactly what the service provider wants to reach with this undertaking.

    They’ll tell you the thing you will need todo so as to v full project in a way which is suitable for you. This will help you stay away from any blunders.

     2 total views,  2 views today

    The post Employ a Dissertation Services to Compose Your Dissertation appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/employ-a-dissertation-services-to-compose-your-dissertation/

  • Igihugu cya Kenya cyururukije ibendera ryacyo mu kwifatanya n’Abarundi mu rupfu rwa Nkurunziza

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 12 Kamena 2020 yategetse ko amabendera yururutswa kugera hagati mu rwego rwo kwifatanya n’Uburundi mu kababaro k’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza. Ibi bizakomeza kugera ku ishyingurwa rya Petero Nkurunziza kandi birakorwa ahari ibendera ry’iki gihugu hose ku Isi.

    Mu itangazo rye, Perezida Kenyata yabwiye abaturage b’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, avuga ko amabendera ya Kenya n’amabendera ya EAC agomba kugezwa hagati kuva mu gitondo kugera nimugoroba, ku nyubakwa za Leta zose, mu gihugu imbere, n’iz’ambasade za Kenya zose ku isi, kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 13 Kamena 2020.

    Asobanura ko ari “ukuzirikana ubuzima bwa nyakwigendera nyakubahwa Perezida Pierre Nkurunziza no kugaragaza icyubahiro gihambaye n’ukundo yari afitiwe n’abaturage b’Afurika y’Uburasirazuba, Afrika, n’isi yose, no kumushimira ibikorwa bye bikomeye byo guteze imbere EAC”.

    Perezida Kenyatta, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, akomeza avuga kandi ko kururutsa amabendera kugera hagati ari ikimenyetso cyo “kwifatanya na bakuru bacu, barumuna bacu, na bashiki bacu bo muri Repubulika y’Uburundi.”

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/igihugu-cya-kenya-cyururukije-ibendera-ryacyo-mu-kwifatanya-nabarundi-mu-rupfu-rwa-nkurunziza/

  • Bugesera: Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho guhohotera abaturage batawe muri yombi

    Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa 12 Kamena 2020 cyatangaje kibinyujije ku rubuga rwacyo ko guhera kuwa Gatatu tariki 10 Kamena 2020 cyataye muri yombi abasirikare bacyo babiri gikurikiranyeho guhohotera abaturage mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera. Hari umuturage wakubiswe kugera inzara zivuyemo.

    Muri iri tangazo, Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ubutabera buzatangwa ku mugaragaro aho abakekwaho ibyaha babikoreye. Kivuga kandi ko cyamagana ibikorwa binyuranije n’amategeko y’Igihugu, amahame ngengamyitwarire ndetse n’indangagaciro biranga Ingabo z’u Rwanda.

    Bamwe mu baturage bo muri kariya kagari aba basirikare bakekwaho gukorera ibyaha, babwiye Radio na tv1 ko bahohotewe n’aba basirikare bakabakubita kugeza n’ubwo hari n’uwavuyemo inzara kubera inkoni yakubiswe.

    Abaturage bavuze kandi ko ibikorwa byo guhohoterwa muri kariya gace atari ku nshuro ya mbere babikorewe n’aba basirikare b’u Rwanda ngo kuko hari n’ibindi bihe bagiye babikora akenshi igihe ngo babaga bagiye gushaka indaya nkuko n’ubundi kuri iyi nshuro ariyo bari bagiye kureba ariko ngo bakaza kuyobera mu rugo rw’umuturage bikarangira anakubiswe kugeza inzara zivuyemo.

    Ibikorwa byo guhohotera abaturage si ubwambere bivuzwe ku ngabo z’u Rwanda kuko mu kwezi kwa Werurwe hari abafashwe bashinjwa ibikorwa bitandukanye byo guhohotera abaturage birimo no gusambanya abagore mu Kagari ka Kangondo I, Umurenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo ahazwi nko muri Bannyahe. Muri batanu bafashwe icyo gihe, batatu bararekuwe kuko ibyo bashinjwaga ubutabera bwabibahanaguyeho mu gihe abandi babiri bakigundagurana n’ubutabera.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bugesera-abasirikare-babiri-bu-rwanda-bakekwaho-guhohotera-abaturage-batawe-muri-yombi/

  • Impamvu igurwa rya Uwiringiyimana muri Rayon Sports ryagizwe ibanga

    Ku munsi w’ejo ni bwo haje inkuru z’uko myugariro wa Gicumbi usoje amasezerano, Uwiringiyimana Christophe yasinyiye Rayon Sports, gusa impande zombi ntabwo ntizirabitangaza.

    Amakuru avua ko uyu musore byarangiye yamaze gusinya imyaka 3 mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ubwo ari umukinnyi wari usoje amasezerano, Gicumbi FC izahabwa indezo y’ibihumbi 500, kuko ni yo yamuzamuye imukuye mu mikino y’Umurenge Kagame Cup.

    Umunyamabanga wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine yagize yabwiye ISIMBI ati“nitwe twerekanye impano ye, hari ibyo Rayon Sports itugomba, ibihumbi 500 by’indezo biri no mu rwandiko rumurekura twamuhaye(release letter), ni byo twamurekuye tuvuga ko tumutanze muri Rayon Sports.”

    Kuba ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC bwemeza ko bwarekuye uyu musore bavuga ko agiye muri Rayon Sports, ariko umukinnyi n’ikipe bakaba batarabyemeza, ISIMBI yagerageje kumenya impamvu maze umwe mu bayobozi b’iyi kipe utifuje ko amazina ajya hanze, avuga ko n’umukinnyi yasabwe kutagira ikintu na kimwe avuga ku isinya rye muri iyi ikipe, impamvu ngo nta y’indi ni uko Rayon Sports ishaka kuzatangira gutangaza abakinnyi yaguze igihe cya nyacyo kigeze.

    Biteganyijwe guhera tariki ya 21 Kamena 2020 iyi kipe ari bwo izatangira kugenda itangaza abakinnyi yasinyishije cyane ko atari we mukinnyi wenyine iyi kipe yasinyishije.

    Mu kiganiro urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko bamaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5, bakaba basigaje abandi 2.

    Uwiringiyimana Christophe ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi ndetse akaba yanakina ku ruhande rw’ibumoso yugarira

    Uwiringiyimana Christophe, uwa 3 mu bahagaze uhereye ibumoso yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-igurwa-rya-uwiringiyimana-muri-rayon-sports-ryagizwe-ibanga