Tag: news

  • Ese uribuka ba nyampinga b’U Rwanda bose?? Ninde wavuga ko ariwe wibihe byose unabarusha bwiza:AMAFOTO>>

    Mu mwaka w’1993 nbwo Uwera Delila yabaye nyampinga w’u Rwanda, bikaba byari ibirori bikomeye biyobowe na Mc Lion Imanzi ndetse bikaba byaracaga kuri televiziyo y’igihugu imbonankubone.

    Irushanwa rya nyampinga ryongera kuba mu mwaka wa 2009 ubwo ikamba ryegukanwaga na Bahati Grace, muri 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore muri 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe, muri 2015 ryegukwanywe na Kundwa Doriane, muri 2016 ryegukanywe na Mutesi Jolly, muri 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, muri 2018 ryegukanywe na Iradukunda Liliane, muri 2019 ryegukanywe na Nimwiza Meghan. Muri uyu mwaka wa 2020 rifitwe na Nishimwe Naomie.

    Miss Rwanda 1993 , Uwera Delila

    Miss Rwanda 2009, Bahati Grace

    Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore

    Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

    Miss Rwanda 2015,Kundwa Doriane

    From Second-Hand Car Gift To Broken Language, Here is Miss Rwanda ...

    Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru - RUSHYASHYA

    Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly

    PHOTOS] Jolly Mutesi is crowned Miss Rwanda 2016 | The New Times ...

    Mutesi Jolly yibukije abakobwa ko gukora imibonano mpuza bitsina n ...

    Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

    Iradukunda ELSA (@ElsaIradukunda) | Twitter

    Matagi Mag Beauty Pageants: Elsa Iradukunda - Miss World Rwanda 2017

    Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

    Miss Rwanda on Twitter: "On Friday evening, @MissRwanda2018 ...

    Miss Rwanda on Twitter: "CONGRATULATIONS! Contestant IRADUKUNDA ...

    Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan

    Mu buryo butunguranye Nimwiza Meghan ni we Nyampinga w'u Rwanda ...

    nimwiza hashtag on Twitter

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

    Amanota Miss Nishimwe Naomie yagize mu kizamini cy - Inyarwanda.com

    Genesisbizz

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     192 total views,  192 views today

    The post Ese uribuka ba nyampinga b’U Rwanda bose?? Ninde wavuga ko ariwe wibihe byose unabarusha bwiza:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/ese-uribuka-ba-nyampinga-bu-rwanda-bose-ninde-wavuga-ko-ariwe-wibihe-byose-unabarusha-bwizaamafoto/

  • Amakuru Adafite Ivumbi,Uwo Shaddy boo yahaye urukundo yakundaga Meddy Saleh Nguyuuu:AMAFOTO>>

    Mu minsi ishize nibwo Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasabye abafana be kumubaza ibibazo byose bifuza ndetse nawe avuga ko nta kabuza yiteguye kubasubiza. Umwe mu bafana be yamubajije abantu 5 akunda kurusha abandi mu buzima bwe, niho yavuzemo umuhanzi Shaffy, uyu akaba ari umusore w’umunyarwanda ubu muri leta zunze ubumwe za Amerika.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW.RW/TV

     60 total views,  60 views today

    The post Amakuru Adafite Ivumbi,Uwo Shaddy boo yahaye urukundo yakundaga Meddy Saleh Nguyuuu:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/amakuru-adafite-ivumbiuwo-shaddy-boo-yahaye-urukundo-yakundaga-meddy-saleh-nguyuuuamafoto/

  • Nyanza: Gitifu w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufungirwa inyandiko mpimbano yirukanwe

    Umuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 15 Kamena 2020, bwemeje ko bwasezereye mu mirimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo waherukaga gufatwa, agafungwa ashinjwa inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.

    Nsengiyumva Alfred, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza niwe wirukanwe mu kazi k’ubugitifu bw’Umurenge. Yari yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuwa 26 Gicurasi 2020.

    Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yahamirije umunyamakuru wa intyoza.com iby’aya makuru, avuga ko uyu Nsengiyumva Alfred yamaze gusezererwa ku mwanya w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Ntyazo. Yagize ati“ Nibyo yasezerewe mu kazi kubera amakosa yakoze”.

    Soma hano inkuru yabanje, ivuga ku ifatwa n’ifungwa ry’uyu Gitifu wirukanwe: Nyanza: Gitifu w’Umurenge na Adimini bakurikiranweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta

    Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/nyanza-gitifu-wumurenge-wa-ntyazo-waherukaga-gufungirwa-inyandiko-mpimbano-yirukanwe/

  • USA: Umupolisi uherutse kwica umwirabura amurashe yirukanwe mukazi

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igipolisi cyo mu mujyi wa Iy’Atlanta muri leta ya Georgia kirukanye umupolisi warashe, akica umugabo w’umwirabura kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020.

    Umwirabura wishwe arashwe yitwa Rayshard Brooks w’imyaka 27 y’amavuko. Byavuzwe ko yazize kuba yarirutse atwaye ikintu kimeze nk’imbunda cy’uwo mupolisi wamwishe, kiraswa umuntu kugira ngo acike intege hanyuma afatwe mu buryo bworoshye. Uwo mwirabura yirutse ahunga kuko yatinyaga gufatwa ngo kubera yari yafashwe ibipimo bagasanga atwaye imodoka kandi yanyoye inzoga zirenze igipimo.

    Urupfu rw’uyu mwirabura Brooks, rwatumye haba imyigaragambyo mu mujyi wa Atlanta kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020. Ni imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko nyuma yabayemo ubugizi bwa nabi, aho inzu y’uburiro ( Restaurant) iri hafi y’aho Brooks yarasiwe yatwitswe igakongoka.

    Ibi byabaye nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hari hashize umunsi uwitwa Erika Shields, umuyobozi mukuru wa Polisi w’I Atlanta yeguye nyuma y’urupfu rw’uwundi mwirabura wapfiriye mu maboko ya Polisi.

    Umupolisi Garrett Rolfe arimo gusuzuma umugabo w’umwirabura Rayshard Brooks ko yaba yatwaye imodoka yasinze. Atlanta, Georgia. Aha ni mbere y’iraswa.

    Urupfu rwa Brooks, rubaye mu gihe igihugu cyose gihangayikishijwe no gushakisha icyakorwa ngo habeho impinduka mu gipolisi, aho abirabura b’Abanyamerika bicwa mu buryo butandukanye bahowe ibyaha bito bito.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/usa-umupolisi-uherutse-kwica-umwirabura-amurashe-yirukanwe-mukazi/

  • Umuhanzi Sam Muvunyi yashyize hanze indirimbo avuga ko no mu bihe bidukomereye dukwiye gushima

    Sam Muvunyi ni umuhanzi umaze igihe kitari gito kuko yashyize hanze indirimbo ya mbere muri 2013 bivuze ko amaze imyaka 7 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyo myaka yose amaze gushyira hanze indirimbo 16 zirimo TUNAKUSIFU ariyo nshya.

    Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili n’Ikinyarwanda ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana kubw’Imbabazi n’ununtu itugirira yewe n’iyo twaba turi mu bihe bigoye birakwiye ko dushima Imana.

    Aganira na Ukwezi.com yatubwiye ko yifuza ko ubutumwa atanga bwagera kuri benshi ndetse harimo n’abakoresha ururimi rw’igiswahili. Yadutangarije kandi ko afite gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo butagira umupaka. Arinayo mpamvu yaririmbye no mu rurimi rw’igiswahili.

    Dusoza yatanze ubutumwa ku banyarwanda by’umwihariko abakristo ko bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose y’ubwirinzi ku cyorezo cya Covid 19 kugira ngo dukomeze kuba umusemburo w’impnduka nziza nk’ abakristo.

    Reba indirimbo TUNAKUSIFU ya Sam Muvunyi hano:

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Sam-Muvunyi-yashyize-hanze-indirimbo-avuga-ko-no-mu-bihe-bidukomereye-dukwiye-gushima

  • Drug dealer arrested in Ngororero

    Vedaste Hakizimana, 38, was using his shop as cover to sell cannabis to consumers.

    He was arrested on Thursday after 98 pellets of cannabis were recovered from his shop located in Rusumo Cell of Gatumba Sector.

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region, said that Hakizimana had used his shop as address for cannabis abusers.

    “Residents reported Hakizimana to local leaders that he sells cannabis in his shop; local authorities in turn called the Police,” CIP Karekezi said.

    “We later conducted an operation recovered the pellets in his shop, which were concealed in other goods,” he added.

    “It is said that Hakizimana was a retailer of cannabis in Gatumba Sector and is connected to a ring of drug traffickers; some of them have been arrested and others still at large.”

    CIP Karekezi said that there is a ring of cannabis traffickers and retailers, some of whose particulars have been discovered through information sharing with the public, including Hakizimana.

    He warned that operations are continuous for any drug dealer to “face the wrath of the law.”

    “The law is very clear and the punishment for engaging in drug related crimes is severe. We appeal to the public to maintain the spirit of information sharing so as to prevent such people from poisoning Rwandans and the young people in particular, who are the majority of victims,” CIP Karekezi warned.

    Anyone convicted of trafficking and selling narcotic drugs faces a sentence of between 20 years and life in prison, and a fine of up to Rwf30 million, as stipulated under article 263 of the penal code.

    IGIHE

    source https://en.igihe.com/news/article/drug-dealer-arrested-in-ngororero-41535

  • Uruhare rwa covid-19 mu kunoza imibanire y’abantu

    Ubusanzwe icyorezo cya covid-19 gihangayikishije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange kuko gikomeje koreka imbaga nyamwinshi. Icyakora n’ubwo bimeze bityo buri kintu cyose kiberaho kutwigisha, iki cyorezo cyahinduye imitekerereze y’abantu bituma habaho impinduka nziza ku myitarire y’umuryango mugari.

    Mu gihe ubuzima bujemo impinduka zitandukanye bisaba kwiga kumenya uko tubyitwaramo by’umwihariko muri iyi minsi byabaye ngombwa ko imirimo imwe n’imwe ihagarara, insengero, amashuri ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus, niho imibanire yatangiye guhinduka mu buryo bwiza.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe impinduka nziza zabonetse mu mibanire y’abantu bityo bikagira umumaro mu kubaka umuryango mugari:

    1. kunoza ibiganiro no kwita ku bagize umuryango

    Kuri iyi ngingo hari byinshi byazitiraga abagize umuryango ntibabone umwanya wo kuganira hagati yabo ngo bafate umwanzuro uhamye watuma bagirana ubumwe, bitewe n’uko bahugiraga mu nshingano nyinshi.

    Urugero: Washoboraga gusanga umuntu akora amanywa, nijoro akajya kwiga, ibi bigatuma ataha bwije abo mu muryango ntibamubone ngo baganire ariko mu gihe cyo kuguma mu rugo ubusabane bwariyongereye ndetse n’umwanya wo kwigira hamwe ibyateza imbere umuryango nawo uraboneka.

    2. Guca bugufi

    Mu buzima habaho ibyo abantu bishingikirizaho bigatuma bishyira hejuru. ibyo ni ubutunzi bw’isi, imyanya ikomeye mu kazi, impamyabumenyi zo ku rwego ruhanitse n’ibindi byinshi umuntu yakwibwira ko bimuzamura mu ntera.

    Mu gihe coronavirus yazaga abatuye isi bose bahinduye imyumvire babona ko Imana ari yo ikwiye icyubahiro kuko ariyo ifite mu biganza byayo ubuzima bw’abatuye isi.

    3. Gusangira ibyo bafite

    Mubyukuri icyorezo cya covid-19 cyatumye abantu bahindura imyumvire ndetse bamagana ikintu cyo kwikubira yaba abaturage hagati yabo basaranganyije ibyo bafite buri wese yabereye mugenzi we ijisho aho byabaga ari icyaha ko umwe arya mu gihe mugenzi we yicira isazi mu maso. Ibi ntibyakozwe n’abaturage gusa ahuwo ibigo bya Leta n’ibyigenga nabyo ntibyahatanzwe.

    4. Kugirana ubusabane n’Imana

    Mugihe coronavirus yadukaga, yakanguye imitekerereze y’abantu aho byagaragaye ko ari ishyano rigwiriye isi. N’ubwo insengero n’ahandi hantu abantu basengeraga hafunzwe, ntibivuze ko anantu baretse gusenga, ahubwo bize gusenga byimbitse ari cyo kintu bashyizeho umutima, batakamba ngo Imana itabare abatuye isi. Si ibyo gusa ahubwo abantu bize kuva mu kigare bamenya ko umuntu wese akwiye kwirwanaho akanoza imibanire ye n’Imana.

    5. Kumvira

    Ubusanzwe mu muryango mugari habamo abantu batagonda ijosi cyangwa se batumvira amabwiriza bahabwa. ariko mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo, abantu benshi bahinduye imyumvire babona ko inama cyangwa se amabwiriza ya Leta: kugira isuku, kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati y’abantu byose bifitiye buri wese umumaro bityo barayubahiriza.

    Muri macye nk’abakristo dukwiye kumenya neza ko ikintu cyose kibaho hari impamvu kandi ko kidusigira amasomo tugomba kugenderaho mu buzima bwa buri munsi bityo bikadufasha gutegura ejo hazaza heza ndetse no kunoza umubano wacu n’Imana dore ko twaremewe kuyihimbaza.

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Uruhare-rwa-covid-19-mu-kunoza-imibanire-y-abantu.html

  • Igisupusupu yashoye ibihumbi 280Frw mu irushanwa yise ‘IsubirehoChallenge’

    Indirimbo ‘Isubireho’ ya Nsengiyumva yagiye hanze ku wa 10 Kamena 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Uyu muhanzi yabwiye UKWEZI ko yayikoze agamije gukebura urubyiruko muri rusange rukururwa n’amaraha rukishora mu ngeso mbi.

    Kuri ubu hashyizweho irushanwa ryiswe “isubirehochallenge” rigamije kumenyekanisha iyi ndirimbo.

    Ubuyobozi bwa Boss Papa Label butangaza ko ritangira kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 risozwe ku wa 17 Nyakanga 2020.

    Umujyanama Wungirije muri Boss Papa Label , Nzasangamariya Amandine yabwiye UKWEZI ko intego nyamukuru y’iri rushanwa bashyizeho ari ukugira ngo bamenyekanishe indirimbo nshya y’uyu muhanzi ariko banafashe mu guteza imbere ababyinnyi.

    Yakomeje agira ati “Intego nyamukuru ni ukumenyekanisha indirimbo ariko nanone turashaka gufasha ababyinnyi ngo nabo bazamuke barusheho kugira imbaraga mubyo bakora bumve ko hari ubiha agaciro.

    Reba hano indirimbo ‘Isubireho

    Uhatana muri iri rushanwa asabwa gukoresha Instagram akifata amashusho abyina indirimbo “Isubireho” hanyuma akayishyira kuri urwo rubuga akamenyesha [Tag] Nsengiyumva Francois ndetse na Amadine akongeraho #isubirehochallenge.

    Izo video ziratangira gushyirwa kuri konti ya Instagram ya Nsengiyumva guhera ku wa 16 Kamena 2020.

    Amashusho [Video] izakundwa na benshi [Likes] igatangwaho n’ibitekereo byinshi niyo izaba itsinze aho izahembwa amadorali 150 angana n’amanyarwanda 14 3500 Frw.

    Ku rubuga rwa Facebook, umuntu asabwa gufata indirimbo “Isubireho” kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa hanyuma akayisangiza inshuti ze agakoresha Tag yiswe #igisupusupu akamenyesha @Amandine250.

    Uyu kandi anasabwa kuvuga ijambo yakunze muri iyi ndirimbo akanabwira abantu bamukurikira kuyisangiza n’abandi.

    Kuri Facebook, hazatoranywa abanyamahirwe batanu, aho buri umwe azahembwa amadorali 30 angana n’amanyarwanda 28 960 Frw.

    Bivuze ko uko ari batanu bazagabana amadorali 150 angana n’amanyarwanda 14 3500 Frw.

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Nsengiyumva

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Igisupusupu-yashoye-ibihumbi-280Frw-mu-irushanwa-yise-IsubirehoChallenge

  • Abantu umunani barimo umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe batawe muri yombi

    Mu minsi ishize ku bitaro bya Gitwe habonetse imibiri 10 y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yemeje ko abo bantu bafunzwe ndetse ko bakurikiranyweho guhisha amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva mu cyumweru gishize inyuma y’ibi bitaro hari icyobo kiri gushakishwamo imibiri bikekwako ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/Barindwi-barimo-umuyobozi-w-Ibitaro-bya-Gitwe-batawe-muri-yombi-nyuma-y-uko-habonetse-imibiri-y-abishwe-muri-Jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Rayon Sports yavuze ku isinya rya myugariro Blaise Nishimwe

    Umuvigizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul avuga ko batarasinyisha myugariro wakiniraga Marines FC, Nishimwe Blaise gusa ngo hari umukinnyi wo muri Marines bari mu biganiro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020 ni bwo hasohotse inkuru ivuga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniraga Marines, Nishimwe Blaise.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko batarasinyisha uyu musore gusa ngo hari umukinnyi wo muri Marines FC bari mu biganiro n’ubwo tari we azi.

    Yagize ati“uwo musore ntabwo twamusinyishije, hari umukinnyi wa Marines FC komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi yasinyishije ariko uwo nari nzi ntabwo ari uwo, wenda na we arimo gusa njye iyo bamaze gusinya mba narabimenye.”

    Yakomeje kandi avuga ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abakinnyi batandukanye hakaba hari abasinye ndetse n’abatarasinya, mu minsi ya vuba bakaba bazabatangaza.

    Bitaganyijwe ko tariki ya 21 Kamena 2020 ari bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi bose imaze gusinyisha, perezida w’iyi kipe akaba aherutse gutangaza ko bamaze gusinyisha abakinnyi 5.

    Nishimwe Blaise(15) bivugwa ko yasinyiye Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-ku-isinya-rya-myugariro-blaise-nishimwe