Tag: news

  • Nkombo: Kutagira isoko byashyize ihurizo ku mihahire yo muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

    Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo gahunda ya Guma mu rugo iri kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatumye babura uko bagera ku isoko kuko ntaryo bagira ku kirwa cyabo.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-kutagira-isoko-byashyize-ihurizo-ku-mihahire-yo-muri-guma-mu-rugo

  • Ijambo rya Mwishywa wa Adebayor wamaze gusinyira Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira Rayon Sports, rutahizamu w’umunya-Togo, Alex Nyarko Harlley akaba mwishywa w’umukinnyi wabiciye bigacika muri Afurika, Emmanuel Adebayor yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe ndetse yizeye ko bazandikana amateka.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe yari acecetse cyane ku isoko ry’igura, aho bamwe mu bakunzi ba yo bari barihebye bitewe n’uko buri gihe bumvaga yasinyishije abana gusa.

    Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu musore watakiye Las Vegas Lights FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi kipe batandukanye muri 2018.

    Nyuma yo gusinyira iyi kipe, abinyujije mu mashusho yohereje yagize ati“muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira, tuzabonane umwaka utaha w’imikino, reka twandikire amateka hamwe, murabeho.”

    Alex Nyarko Harlley w’imyaka 27 wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports, ubu yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC

    Yakinaga muri Georgia Revolution FC mu cyiciro cya 4 muri USA

    Yasinyiye Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ijambo-rya-mwishywa-wa-adebayor-wamaze-gusinyira-rayon-sports

  • Police FC yatandukanye n’umukinnyi wa 2, yongerera amasezerano abandi 3 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Police FC itandukanye na rutahizamu Songa Isaie, iyi kipe yanatandukanye n’umukinnyi Kubwimana Cedric bakunze kwita Jay Polly.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe Police FC yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wa yo, Songa Isaie, kuri iyi nshuro yamaze no kurekura Kubwimana Cedric.

    Uyu musore usatira anyuze ku mpande wari usoje umwaka umwe mu myaka 2 yari yayisinyiye, yandikiye Police FC ayisaba ko basesa amasezerano, iyi kipe na yo ikaba yamurekuye ngo ajye gushakira ahandi.

    Uretse uyu musore batandukanye, amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kongera amasezerano abakinnyi 3, rutahizamu Iyabivuze Ose, Uwimabazi Jean Paul na Usabimana Olivier aho buri umwe yongereye imyaka 2.

    Kubwimana Cedric yatandukanye na Police Fc

    Uwimbabazi Jean Paul yongereye amasezerano muri Police Fc

    Usabimana Olivier na we yongereye amasezerano y’imyaka 2

    Rutahizamu Iyabivuze Ose yongereye amasezerano y’imyaka 2

    source http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yatandukanye-n-umukinnyi-wa-2-yongerera-amasezerano-abandi-3

  • Hashyizweho amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero utagomba kurenza isaha #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus arimo ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-amabwiriza-agenga-umuhango-wo-gusezerana-mu-nsengero-utagomba

  • REG yatahuye ubujura bw’amashanyarazi bwakorwaga n’Uruganda rwa Mironko Plastique #rwanda #RwOT

    REG ivuga ko ubu bujura bwakozwe hayobywa insinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi, aho muri uru ruganda basanze inzira ebyiri zigaburira umuriro mu ruganda zarasimbutswe, imwe yonyine ari yo yakoreshwaga inyuze muri mubazi.

    Bivuze ko 1/3 cy’amashanyarazi ari yo yabarwaga akanyura muri mubazi akishyurwa, asigaye 2/3 y’ayo bakoreshaga ntiyishyurwe.

    Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson bagiye kugenzura bakamenya umuriro wose wibwe uko ungana uruganda rukazawishyuzwe rugacibwa n’amande.

    Ati “Iyo urebye amashanyarazi atakara ku mwaka, amashanyarazi dukoresha hagati ya 6-8%, igihombo gituruka mu bikorwa nk’ibi. Ubwo rero icyo nabwira buri munyarwanda wese ni ukumenya ko ibikorwa nk’ibi ari bibi bitugiraho ingaruka twese rero aho waba uri hose utanze amakuru uba urengeye ibintu byinshi.”

    Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre avuga ko atunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

    Avuga ko amakosa nk’ariya batari kuyabona kuko ngo uru ruganda rumaze imyaka isaga 10 rukora ari uko hari isoko ry’umurimo bahawe, ibizwi nka ‘commande’.

    Ati “Ikibazo cyabaye kandi turanakemera, gusa natwe biradutunguye cyane ndetse biratubabaje kuba byiswe ubujura. Bishobora kuba ari ukuri kuko nta bumenyi mbifiteho.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo ari twe twakoze ibi bintu, uko mubibona natwe ni ko twabibonye.”

    Imibare yo muri 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218, REG ivuga ko 19.6% afite agaciro k’amafaranga miliyari 19Frw batayacuruza harimo atakarira mu miyoboro ndetse n’ayibwa n’abantu mu nzego

    Yesterday, during our inspections in collaboration with security organs, MIRONKO Plastic Industry located in @KicukiroDistr, Gikondo sector, Kanserege cell, Marembo I village was caught stealing electricity. @RwandaInfra https://t.co/2x2Orve0bM pic.twitter.com/9x4tkaBVUJ

    — Rwanda Energy Group (@reg_rwanda) June 18, 2020

    Itegeko rivuga iki ku muntu wiba amashanyarazi?

    Kuva mu Ukuboza 2018, REG ikoresha uburyo butandukanye mu gutahura abakora ubujura bw’amashanyarazi kugira ngo bagezwe mu butabera.

    Imibare ya REG yerekana ko igihombo mu bucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi kikiri hejuru, kuko kingana na 6.5 ku ijana by’ingufu zitunganywa mu gihugu hose kandi ahanini giterwa n’ubwo bujura.

    Imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko umuriro wibwe wari ufite agaciro ka miliyari 1.9 frw.

    Ubujura bwo kwiba umuriro ni icyaha gihanwa n’amategeko. Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.

    Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/REG-yatahuye-ubujura-bw-amashanyarazi-bwakorwaga-n-Uruganda-rwa-Mironko-Plastique

  • Impamvu akarere ka Kirehe katashyizwe muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus.

    Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku mupaka wa Rusumo [Mu karere ka Kirehe], ndetse n’abagiye bataha bavuye mu mahanga.

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye I Kigali muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashwe imyanzuro irimo koroshya zimwe mu ngamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngamije Daniel yavuze ko kuba ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 zikomeje koroshywa kandi imibare y’abanduye ikomeza kuba myinshi bituruka ku busesenguzi bwakozwe kandi bikwiye.

    Yagize ati “Ikigaragara ni uko muri iyi minsi itatu ishize imibare igaragara ni uko yari hejuru. Ni imibare umuntu yasobanura ko yiganje cyane mu Karere ka Rusizi kandi kashyizwe muri guma mu rugo nk’uko amabwiriza yatanzwe kubera imiterere ya COVID19 muri kariya karere.

    Kuva ku wa 4 Kamena 202, igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu, Nkombo ndetse n’igice cya Gihundwe. Aka karere kagizwe n’imirenge 18.

    Igice kinini cy’Akarere ka Rubavu nacyo cyashyiriweho ingamba zirimo kuba ingendo rusange zitemewe ndetse no kuva muri utu turere ujya mu bindi bice by’igihugu kuri ubu ntabwo byemewe.

    Ahandi hagaragaye iyo mibare myinshi ni muri Kirehe gusa abenshi mu bagaragaye muri aka karere ni abashoferi batwara amakamyo bitandukanye n’I Rusizi kuko ho icyorezo kiri mu baturage.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko “Kirehe ntabwo iri mu kato kuko ni abantu bafite uko binjira mu gihugu tugahita tubajyana ahabugenewe, ariko ntabwo icyorezo kiri mu baturage. Twagiye mu masoko, udusanteri tumwe na tumwe dusanga nta cyorezo kiri mu baturage.”

    Muri rusange umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 639 bayanduye mu bipimo 99 309 bimaze gufatwa, 347 barayikize mu gihe 290 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije yavuze ko impamvu i Kirehe batashyizwe muri guma mu rugo ari uko icyorezo kitari mu baturage

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Impamvu-akarere-ka-Kirehe-katashyizwe-muri-Guma-mu-rugo

  • Arsenal yahuye n’uruva gusenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere w’isubukurwa rya shampiyona y’u Bwongerereza ‘Premier League’ nyuma ya Corona Virus, ikipe ya Arsenal yaraye ihuye n’uruva gusenya ku kibuga cya Manchester City aho yayinyagiye ibitego 3-0.

    N’ubundi ni umukino wagiye kuba Arsenal idahabwa amahirwe cyane ko mu mikino 6 yaherukaga gusura ikipe ya Manchester City ku kibuga cya yo cya Etihad itigeze itsindamo umukino n’umwe.

    Ni umukino wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka umwirabura George Floyd uherutse kwicirwa muri Amerika, abakinnyi n’abasifuzi babanje gupfukama mu kibuga, ni igikorwa kizakorwa mu mikino 10 y’iyi shampiyona, ni muri gahunda yiswe ‘Black Lives Matter’.

    Abakinnyi kandi bakaba bakinnyi bambaye mu mugongo ijambo ‘Black Lives Matter’, byari ahaombaga kujya amazina.

    Ku munota wa 24′ w’umukino, umutoza Arteta wa Arsenal yakoze impinduka za mbere havamo Pablo Mari hinjiramo myugariro David Luiz.

    Uyu musore ntiyahiriwe n’uyu mukino dore ko ku ikosa yakoze ku munota 45′ yateye umupira arawuhusha maze Raheem Sterling atsinda igitego cya mbere.

    David Luiz yongeye gukora ikosa akurura Riyad Mahrez mu rubuga rw’amahina batanga penaliti ndetse ahita ahabwa ikarita itukura. Iyi penaliti yinjijwe neza na Kevin De Bryune ku munota wa 51.

    Igitego cya gashinguracumu cyatsinzwe na Phil Foden nyuma y’aho Aguero yasigaranye n’umunyezamu Leno amuroba umupira ugarurwa n’umutambiko usanga Foden aho ahagaze atsinda igitego.

    Umukino wari wabanje Aston Villa yanganyije na Shiffield United.

    Babanje gufata umunota wo kwibuka George Floyd

    Black Lives Matter, ni mazina bari bambaye ku mugongo

    Igiteo cya Raheem Sterling

    Ikosa David Luiz yakoreye Riyad Mahrez

    De Bryune yatsinze penaliti

    Yahise ahabwa ikarita itukura

    Imikino izakomeza ejo ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020

    Norwich vs Southampton
    Tottenham vs Man Utd

    Ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020

    Watford vs Leicester
    Brighton vs Arsenal
    West Ham vs Wolves
    Bournemouth vs Crystal Palace

    Ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2020

    Newcastle vs Sheffield United
    Aston Villa vs Chelsea
    Everton vs Liverpool

    source http://isimbi.rw/siporo/article/arsenal-yahuye-n-uruva-gusenya-amafoto

  • Perezida Ndayishimiye ararahirira kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi #rwanda #RwOT

    Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane ararahirira kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi, nyuma y’uko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko icyo gikorwa kigomba kuba vuba bishoboka.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/perezida-ndayishimiye-ararahirira-kuyobora-u-burundi-muri-manda-y-imyaka