Tag: news
-
Israel Mbonyi yahembuye abakunzi be mu gitaramo cyabereye kuri Internet, abararikira icyo azamurikiramo Album ye ya gatatu #rwanda #RwOT
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 bahembukiye mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yakoze cyanyuraga kuri shene ya Youtube ya MK1 TV. -
Imihigo ya Orchestre Les Fellows ivuguruye yatangiye gusubiramo indirimbo zabo zanyuze benshi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Orchestre Les Fellows ivuguruye yahize kongera kumvisha Abanyarwanda uburyohe bw’umuziki wa kera no kugarura ibitaramo by’imbaturamugabo nk’ibyabagaho kera. -
Amerika: Abigaragambya barasaba ko Ubugome n’ivangura ku ruhu bikorwa na Polisi bihagarara #rwanda #RwOT
Imyigaragambyo mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kubura. Abayitabiriye basaba ko ibikorwa bishingiye ku irondaruhu ndetse n’ubugome bikorwa na bamwe mu bapolisi ku baturage bihagarara.
Imyigaragambyo yongeye kubura mu mihanda yo mu mijyi imwe yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abigaragambya mu mpera z’iki cyumweru bakomeje gusaba ko ivangura rishingiye ku ruhu n’ubugome Polisi ikoresha ku baturage byahagarara.

Ikibumbano cya Albert Pike, umwe mu bari bashyigikiye ubucakara mu minsi yo hambere, abigaragambya bamaze kugitembagaza baragitwika i Washington kuri uyu wa 20 Kamena 2020. Abigaragambya, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2020 n’ejo ku cyumweru baranizihiza ikiruhuko cya “Juneteenth cyo kwibuka umunsi umwirabura wanyuma yavuye mu bucakara taliki ya 19 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1865 muri Leta ya Texas”.
Imyigaragambyo iteganijwe mu mujyi ya New York, Los Angeles na Miami. Mu murwa mukuru Washington DC hateganijwe indi imyigaragambyo. Abaraye bigaragambirije mu birometero bicye hafi y’ingoro ya perezida, baraye basenye ikibumbano cya Albert Pike umwe mu bategetsi bo hambere bari bashyigikiye ubucakara muri icyo gihe.

George Floyd, urupfu rwe nirwo rwabaye imbarutso y’imyigaragambyo. Imyigaragambyo, nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza yatangiye taliki 25 Gicurasi 2020 ubwo umwirabura George Floyd yari amaze kugwa mu maboko ya Polisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.
Uyu mwirabura Floyd, mu mashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara umupolisi w’umuzungu yamuryamishije hasi, amushinze ivi ku ijosi.

George Floyd n’Umupolisi ugaragara mu mashusho yamushinze ivi ku ijoro. Mubyumvikanye byavuzwe n’uyu mwirabura ubwo yari hasi ahinzwe ivi mu ijosi, ngo yagize ati“ Simbasha guhumeka”. Ni rimwe mu magambo ye ya nyuma ku Isi. Abapolisi bane b’abazungu nibo bakurikiranweho ubwicanyi bw’uyu George Floyd.

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku ijosi rya George Floyd. Aha ni naho yashiriyemo umwuka. Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Ibipimo bya Covid-19 byongeye kugaragaza abarwayi bashya barenga 40 #rwanda #RwOT
Ishusho itangwa na Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe kifashe kuri uyu wa 20 Kamena 2020, igaragaza ko mu bipimo 3,116 byafashwe none, hagaragayemo abantu 41 barwaye iki cyorezo. Abakize ni 6 mu gihe abakirwaye ari 343.
Dore uko ishusho yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza:

Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/ibipimo-bya-covid-19-byongeye-kugaragaza-abarwayi-bashya-barenga-40/
-
Abanyempano bo muri ArtRwanda- Ubuhanzi baserutse neza muri Iwacu Muzika Festival yatangijwe na Bruce Melodie #rwanda #RwOT
Iwacu Muzika Festival yatangiye ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco byaganuwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi. -
Brésil yabaye igihugu cya kabiri kigize miliyoni y’abantu banduye Coronavirus #rwanda #RwOT
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Brésil yerekenye ko ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 icyo gihugu cyagize abanduye Coronavirus bagera kuri miliyoni imwe n’abagera hafi ku bihumbi 50 bamaze gupfa bazize icyo cyorezo. -
Haribukwa imiryango irenga ibihumbi 15 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT
Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wateguye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. -
Banze gutererana intama baragijwe: Abanyamadini barinze igihango muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bahisemo guhungira mu nsengero cyane cyane muri za Kiliziya no mu bigo by’abihayimana, bizeye ko baharokokera kuko bumvaga ko nta kizira gishobora kwinjira ahera. Muri make batekerezaga ko nta bwicanyi bwahahinguka. -
Gatsibo: Ibuka yasabye ko abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside babihanirwa #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, bwasabye ko abagaragara mu bikorwa by’urugomo rukomeje gukorerwa abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere, bakurikiranwa bagahanwa. -
Amerika yahagaritse gutanga viza ku Barundi #rwanda #RwOT
Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga viza ku Barundi bose keretse izihabwa abadipolomate n’abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga, bazajya bazihabwa ari uko babanje kwerekana ko bagiye mu kazi.source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/amerika-yahagaritse-gutanga-viza-ku-barundi