Tag: news

  • Abagabo baca inyuma abagore babo nibo bakunze kwicwa n’umutima #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Marc Gillinov na Steven Nissen bombi bamaze igihe bavurira indwara z’umutima mu bitaro bitandukanye.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika kita ku ndwara y’umutima bwiswe ‘a scientific statement from the American Heart Association’ bwagaragaje ko 75% by’abagabo bicwa n’indwara y’umutima ubafata mu gihe barimo basambana n’umugore utari uwabo. Ibi byago ngo byiyongera iyo uwo mugabo arusha imyaka myinshi uwo mugore.

    Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirambo 5 559 y’imfu zabaye ku bagabo zitunguranye.

    Ubundi bushakashatsi busesengura impamvu abantu bafatwa n’indwara y’umutima mu gihe cyo gutera akabariro bwakozwe na Paul Newman nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fobes.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushakashatsi yagaragaje ko bibaho gace kuba umutima wafata umugabo mu gihe ari gutera akabariro gusa ngo muri ako gace kabaho ubwiganze buri ku bagabo baba bari guca inyuma abagore babo.

    Mu gitabo yanditse ashyira ahagaragara ubu bushakashatsi yari aho yanditse aburira abagabo bafite indwara y’umutima ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 647 000 bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka. Ni ukuvuga ko mu bantu bane bapfa muri Amerika umwe aba azize indwara z’umutima. Iki gihugu kitakaza miliyari 219 z’amadorali buri mwaka kubera indwara z’umutima.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka indwara z’umutima na stroke byica abantu miliyoni 17 ku Isi.

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Abagabo-baca-inyuma-abagore-babo-nibo-bakunze-kwicwa-n-umutima

  • Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ asaba abantu kugira Ubuntu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ aho avuga ko ari umurage yahawe na se ariko amusaba kutagira ubugugu.

    Indirimbo Igare Mico The Best yumvikana avuga ko ari impano yahawe ariko asabwa kutagira ubugugu, bityo ko umuntu wese uzi gutwara yamuha umunyenga kugira ngo agaragaze ko umuco wo gusangira ari mwiza.

    Hari aho agira ati“Sinjya nimana umunyenga kereka utazi kunyonga, umuntu wampaye iri gare yansabye kutagira ubugugu nta kintu na kimwe uzamburana mu gihe nkifite iri gare.”

    Ni indirimbo yakorewe muri Kikac Music, amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Fayzo Pro. Asohoye iyi ndirimbo nyuma yo gusohora indirimbo nka “Save the Date”, “Twembi”, “Circle”.

    Mico The Best yasohoye indirimbo Igare

    Reba Igare ya Mico The Best

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yasohoye-indirimbo-igare-asaba-abantu-kugira-ubuntu

  • Ibintu by’ingenzi abana bakeneye kuri Papa wabo #rwanda #RwOT

    Mu gitabo cy’imigani, Salomo yagiriye inama ababyeyi uko bakwiye guha uburere abana babo, Bakabatoza inzira nziza bityo bazakomeze kuyoborwa n’Imana no mugihe bazaba barakuze. Imigani 22:6.

    Imana yaguhaye inshingano zikomeye zo kwita kubana bawe. Ntukemere ko igihe kigucika ngo utakaze umuhamagaro wawe nk’umubyeyi. Uhagarariye Imana kubana bawe. Uko bamenya ubushake bw’Imana N’inzira zayo, niwowe bazabireberaho. ibi birumvikana neza ko bazashingira ku kubunararibonye bwawe, bagende babisanisha n’isi yabo, Nibwo bazatahura imikorere y’Imana n’impamvu yo kubaho kwabo.

    Niba ntacyo wigisha abana bawe, Bereke inzira igana Imana. Ni akazi kawe nk’umubyeyi kubaho ubuzima bwawe. Ni inshingano zawe kubaho nk’umubyeyi w’abana bawe.

    Kimwe mu byo abana bawe bagukeneyeho cyane, Ni umutima wihana:

    Imana yonyine niyo itunganye. Ntugahangayikishwe nuko wakomeretsa umwana wawe,Ahubwo izere ko ari wowe ushobora gusubiza byose ku murongo.Emera uko kuri! Icyo ukeneye gukora nka papa wabo ni ukwiga kwihana.Ba nk’umwami Dawidi, Burigihe yihutiraga gusaba imbabazi.

    Reka dufate urugero Iyo watonganyije abana bawe cyangwa wababuriye umwanya wo kubitaho, N’ubwo baba batakubwiye ko bagukeneye. Ni byiza ko byibura wagakwiye kubabwira ko bikubabaje . birakwiye ko wubaha abana bawe rwose,kuko ibyo ubakorera byose bibagiraho ingaruka. Barakureba, Kuko uri umuyobozi wabo. Witonde si byiza rero ko wakerensa cyangwa ugafata mu buryo bworoshye agakosa ako ariko kose waba wakoreye abana bawe. Ba umuntu wubaha Imana mubuzima bwabo wicisha bugufi kandi ukorera mu mucyo imbere Ugendere mu nzira z’Imana bakwigiraho.

    Abana bawe kandi bagukeneye ko ubagenera igihe mu buryo Bukwiye ndetse by’umwihariko:

    Ni ingenzi cyane rero kumenya ko ukwiriye kujyenera abana bawe umwanya wo kubatega amatwi , umwe ku wundi kandi mu bihe bitandukanye n’ahantu runaka hatandukanye. Ahantu hashobora kuba aho wamutembereje, Mu busitani runaka, Aho ariho hose. Icyakora biba byiza iyo aho hantu hari ikintu kizanatuma ahora ahibuka. Impamvu y’ibi ni uko bazahora bazirikana wa munsi wageneye buri umwe, Kandi bizamufashe kuzirikana neza ibyo mwavuganye ndese n’inama wamugirye azahora azizirikana. Ni ukuvuga ko wa munsi wahaye buri mwana uzajya umubera
    urwibutso, ahite ashyira mu bikorwa niba ari inshingano wammuhaye cyangwa se inama wamugiriye, yewe kabone naho yaba ari ikosa wamubujije, Bizatume atarisubira ukundi.

    Ibi bizafasha cyane abana bawe, Mu gihe ubasangiza ibitekerezo byawe
    Kandi ukababwiza ukuri. Gerageza ubereke ko ushimishijwe byimazeyo
    N’ibibera mu buzima bwabo, ndetse n’ibyo bagusangije ntibazigera bibagirwa uburyo ubereka icyubahiro. Nububaha muri ubu buryo, Uzaba wubatse ubuzima bwabo kandi uzahora uri uwo agaciro mu kubaho kwabo Atari uko wababyaye gusa, Ahubwo n’umwanya wabageneye. Dore impamvu y’ibi, ese nigute bashobora kwiyubaha mugihe batigeze bumva ko bubashywe? Ni inshingano zawe rero kubitaho muri ubu buryo, kugirango bumve ko bafite agaciro gakomeye.

    Abana bawe bakeneye ko ubemera, ukanabakunda:

    Ntacyo bitwaye uburyo bwose waha uburere abana bawe, Ikiri ngombwa ni uko ugomba kubikorera ku intego yo kubereka urukundo. Kubereka urukundo nabyo ntibihagije, Ahubwo ni ngombwa ko ubigaraza mu byo ubakorera buri munsi, bigaragaze mu magambo, Mu nyandiko, Urugero birashoboka cyane ko wakwandika ibyo mwagiye musengera muri kumwe, Ukabandikira amagambo abatera imbaraga.., Ibi bizatuma nyuma yimyaka runaka abana bawe bavuye murugo bagatangira ubuzima bwabo, Bazaguha agaciro, Bibuke uko wajyaga ubaganiriza,Ubandikira n’ibindi bimenyetso byose wakoreshaga ubagaragariza urukundo.

    Ni intambwe nziza kwemerera Imana ikakwereka uko waba se w’abana bawe mu buryo bukwiriye. Imana izi neza ibyo bakeneye kurenza uko wowe ubizi, Niyo yakuyobora ukabasha gusohoza inshingano zawe ku bana yaguhaye. Zirikana ko Imana ariyo yagutoranyije ngo ubabyare. Uzahinduka se w’abana ukomeye, Mugihe wayoboje Imana inzira.

    Source: CBN.COM

    Yanditswe na Daniel BYIRINGIRO.

    source https://agakiza.org/Ibintu-by-ingenzi-abana-bakeneye-kuri-Papa-wabo.html

  • Inshuti uyibonera mu byago: I Nyamagabe banyuzwe n’uburyo ‘Radiant Yacu’ yagobotse uwayishinganishijemo #rwanda #RwOT

    Inshuti nyayo uyibonera mu byago! Ni yo ntero ya bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo kubona uburyo Ikigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant Yacu Ltd’ cyagobotse umuturanyi wabo wagifashemo ubwishingizi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inshuti-uyibonera-mu-byago-i-nyamagabe-banyuzwe-n-uburyo-radiant-yacu-yagobotse

  • Ndi umukinnyi uri ku isoko ibindi bivugwa byose ntabyo nzi – Issa Bigirimana #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asoje amasezerano y’amezi 6 muri Police FC, rutahizamu Issa Bigirimana byavugwaga ko ari mu biganiro na Police FC yahakanye aya makuru yemeza ko ahubwo ari ku isoko.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Issa Bigirimana yasinyiye Police FC amasezerano y’amezi 6, hari nyuma yo gutandukana na Yanga yo muri Tanzania.

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Police FC, amakuru agera ku Isimbi.rw ni uko uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro na AS Kigali ngo abe yayerekezamo ayikinire mu myaka iri imbere, akaba yajya gusimbura Nova Bayama watandukanye n’iyi kipe.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Issa Bigirimana yahakanye aya makuru avuga ko nyuma yo gutandukana na Police FC nta kipe afite ahubwo ari ku isoko.

    Yagize ati“ibyo ni ibinyoma nta kipe turi mu biganiro, njyewe ndi ku isoko, ibyo sinzi aho byavuye. AS Kigali nta biganiro twagirenye wenda byazabaho kuko ari ikipe nziza kuyikinira nta kibazo kirimo.”

    Uyu musore yari aherutse gutangaza ko n’ubwo arimo asoza amasezerano muri Police FC yumva yifuza gukina hanze y’u Rwanda, gusa yarimo agorwa n’uko imipaka yari igifunze.

    Issa Bigirimana yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Police FC zo mu Rwanda ndetse na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania.

    Issa Bigirimana avuga ko nta kipe arasinyira

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ndi-umukinnyi-uri-ku-isoko-ibindi-bivugwa-byose-ntabyo-nzi-issa-bigirimana

  • Byari ibyishimo kuri Yannick, Migi na Kagere, Haruna na Papy ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

    Amakipe 4 akinamo abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru yari yakinnye, atatu muri yo yatahikanye itsinzi mu gihe imwe bitayigendekeye neza yaje kunganya.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere yari yakiriye Mwadui FC kuri Uwanja wa Taifa, umukino waje kurangira iwutsinze ku bitego 3-0 bya Hassan Dilunga ku munota wa 9, ku wa 21 Samson aritsinda mu gihe John Bocco yatsinze icya 3 ku munota 58. Ni umukino Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 62.

    Kagere yinjiye mu kibuga asimbura

    Ku rundi ruhande KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yari yakiriye Ruvu Shooting kuri Azam Complex, ni umukino Migi yakinnye wanarangiye bawutsinze ku bitego 2-1. Ibitego bya KMC byatsinzwe na Charles Ilinfya ku munota wa 29 na Emmanuel Mvuyekure ku munota wa 62.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, hari hatahizwe Yanga ya Haruna na Papy, kuri Uwanja wa Taifa yari yakiriye Azam FC, ni umukino abasore b’abanyarwanda bose babanje mu kibuga ariko ntibyaje kubahira kuko umukino warangiye ari 0-0.

    Haruna na Papy ntibyagenze uko babyifuzaga

    Simba SC iracyayoboye n’amanota 75, Young iri ku mwanya wa 3 n’amanota 56 irushwa 2 na Azam ya kabiri mu gihe KMC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 36.

    Nyuma yo gutsindwa mu mukino w’umunsi wa 2, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick na yo ku munsi yari yamanutse mu kibuga aho yari yakiriye IF Karlstad ndetse iyitsinda 3-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 4 mu gihe Vasalund ya mbere ifite 9.

    Yannick Mukunzi yafashije ikipe ye kubona amanota 3

    source http://isimbi.rw/siporo/article/byari-ibyishimo-kuri-yannick-migi-na-kagere-haruna-na-papy-ntibyagenda-neza

  • Ibibazo by’ingutu byihishe inyuma y’umusaruro mubi ukomeje kuranga Arsenal #rwanda #RwOT

    Umusaruro ukomeje kuba mubi muri Arsenal nyuma y’uko itsinzwe imikino ibiri iheruka gukina nyuma y’isubukurwa rya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ ndetse ikavunikisha abakinnyi batatu babanzamo.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/ibibazo-by-ingutu-byihishe-inyuma-y-umusaruro-mubi-ukomeje-kuranga-arsenal

  • Fillette ari gushakisha umukunzi bakubakana urugo rukazakomera. #rwanda #RwOT

    Nitwa Igiraneza Fillette mfite imyaka 34 nashatse umugabo mfite imyaka 26 tumarana imyaka 6 tuza gutandukana bitewe n’ukuntu yasesaguraga umutungo w’urugo awuha abakobwa mbona sinabyihanganira mpitamo gutandukana nawe. Twatandukanye tumaze kubyarana abana 3. Iyo myaka 6 namaranye n’umugabo wanjye yabaye imyaka mibi y’ubuzima bwanjye kuko nararaga ndira nkirirwa ndira, agahinda kari karanyije ndetse numvaga n’umutima wenda kuzamvamo bitewe n’abakobwa umugabo wanjye yabaga akundana nabo. Ubu rero ndumva nshaka amahirwe ya kabiri yo kubaka urugo rw’amahoro urugo rw’umunezero. Niyo mpamvu nshaka umusore wakwemera ko twakwikundanira tukabana tukubaka urugo rugakomera. Ndashaka umusore utari umunebwe, umusore uzi gushakisha, ufite ibitekerezo bizima kandi afite imishinga ifatika ibyara inyungu twakora kuko igishoro cyo ndagifite kuburyo azaza tugafatanya tugashyira hamwe tukarushaho gutera imbere. Niba uri tayari nyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/fillette-ari-gushakisha-umukunzi-bakubakana-urugo-rukazakomera/

  • Mujawimana Yvonne yatandukanye n’umugabo we none arashaka umuhungu bakundana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Mujawimana Yvonne mfite imyaka 39 n’abana 3, umugabo ntawe mfite uwo twabanaga yarantaye ajya kwishakira undi mugore. Kuba yarantaye nta ruhare nabigizemo cyangwa wenda birashoboka ko narugizemo, ariko uruhare rwanjye ni agatonyanga mu nyanja ugereranyije nibyo yankoze. Twabanye atankunda ahubwo yari ankurikiranyeho imitungo nasigiwe n’ababyeyi. Njye naramukundaga n’umutima wanjye wose, numvaga ari we juru ryanjye, namukundaga kuruta ibibaho byose, urukundo namukundaga nararumwerekaga ndetse nkanarumubwira. Numvaga nahitamo gupfa aho kumureka, ariko we yamfataga nk’agacucu ibyo byose ntagaciro yabihaga. Aho nagejeje mwereka urukundo niho yagejeje anyereka urwango, kuko ubwo nari maze kumwandiikaho myinshi mu mitungo nari mfite nibwo yahise anta ajya kwishakira undi. Ubu rero nanjye ndumva nshaka kwinjira m’urukundo nkarwinjiranamo n’umuntu unkunda by’ukuri ntakindi ankurikiyeho. Ndashaka umusore twakundana, umusore uzi urukundo, gutetesha no gutanga care, nzamutetesha nzamufata neza nzamuha buri kimwe nta kintu azamburana. Ubishaka anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mujawimana-yvonne-yatandukanye-numugabo-we-none-arashaka-umuhungu-bakundana/