Tag: news
-
Igisobanuro cy’imibare y’abantu 59 bagaragaye baranduye Coronavirus #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko imibare mishya y’ubwandu bwa Coronavirus ishingiye ku bantu bazwi inkomoko yabo ku buryo umuntu atavuga ko ari abanduye bigoranye kuba bakurikiranwa. -
Arabie Saoudite yategetse ko nta munyamahanga uzajyayo mu mutambagiro mutagatifu #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Arabie Saoudite, bwatangaje ko uyu mwaka umutambagiro mutagatifu wa Kiyisilamu uzwi nka Hajj, uzaba ariko nta munyamahanga ugomba kuwitabira mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. -
Nyagatare: Ntibumva uburyo ibiro by’umurenge bimaze imyaka itanu byubakwa ariko bituzura #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo baribaza impamvu bagihererwa serivisi ahantu hadasa neza mu gihe hashize imyaka itanu bakusanyije amafaranga yo kubaka ibiro by’Umurenge bishya kandi binini. -
Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia yemereye abagore imyanya myinshi #rwanda #RwOT
Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia umutwe w’abadepite yatoye itegeko ryemerera 30 % by’abayigize kuba ari abagore. -
Mugisha Gilbert ashobora gukinira APR FC mu mwaka utaha w’imikino #rwanda #RwOT
Nyuma ya Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert ni undi mukinnyi wa Rayon Sports ushobora kuzakinira APR FC mu mwaka utaha w’imikino nk’uko amakuru IGIHE yamenye abyemeza.source https://igihe.com/imikino/football/article/mugisha-gilbert-azakinira-apr-fc-mu-mwaka-utaha-w-imikino
-
Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 59 mu munsi umwe, barindwi ni ab’i Kigali #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus kuko abantu 59 bayisanganywe mu bipimo 2287 byafashwe uyu munsi mu gihe 11 bayikize basezererwa mu bitaro. -
Etincelles yabonye ubuyobozi bushya bwiyemeje kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku b’i Rubavu #rwanda #RwOT
Hitayezu Dirigeant yatorewe kuyobora Etincelles FC mu matora y’Inama y’Inteko Rusange y’ikipe yabereye mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. -
Habonetse abarwayi 59 ba Covid-19 mu turere dutandukanye, harimo Kirehe yagize benshi #rwanda #RwOT
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe gihagaze mu Rwanda, kuri uyu wa 22 kamena 2020 hagaragajwe abantu 59 basanganye iki cyorezo bavuye mu bipimo 2,287 byafashwe none. Aba nibo benshi babonetse umunsi umwe kuva cyagaragara mu Rwanda.
Mu barwayi bashya bagaragaye, barimo 33 babonetse mu karere ka Kirehe, Harimo 12 bagaragaye mu karere ka Rusizi, hakaba 7 bo mu mujyi wa Kigali, Nyamasheke yagaragayemo 4 mu gihe hari hari 3 babonetse mu karere ka Rubavu.
Dore uko ishusho mbonera y’umunsi iteye, haba abashya, abakize, abakirwaye, ibipimo ndetse n’abamaze gupfa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Premier League: Birasaba Liverpool gutegereza intsinzi ku mikino 2 ngo yegukane igikombe nyuma yo kunganya na Everton – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, byari ibicika ku kibuga Goodson Park hafi y’umugezi wa Mersyside, aho ikipe ya Everton yari yakiriye Liverpool mu mukino w’abakeba wagaragayemo uburyo bwo gutsinda ku mpande zombi ariko iminota 90 y’umukino irangira baguye miswi 0-0, iminsi yo gutegereza igikombe kuri Liverpool iriyongera. -
Amabanga atuma abashakanye barushaho kugira umubano mwiza – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ikintu kimwe ntakekeranywa, ubusanzwe umubano w’abashakanye usaba akazi katoroshye, ariko abahanga mu by’urukundo berekana ko bisaba imyitwarire y’ubwenge gusa kandi bikazamura umubano wanyu.