Tag: news

  • Sunny nyuma yo kwiyambika ubusa mu ruhame yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Aya mafoto agaragaza ubwambure bw’uyu Munyarwandakazi akaba n’umubyeyi w’umwana w’imyaka 11 yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru.

    Ababonye aya mafoto banenze iyi myitwarire bavuga ko indakwiye Umunyarwandakazi. Si ibyo gusa ahubwo na Sibomana Emmanuel, wamamaye nka Patrick wo mu runana nawe yabwiye UKWEZI ko ibyo Sunny yakoze byatumye amubenga.

    Uyu musore Patrick yari amaze iminsi abwira itangazamakuru ko akunda Sunny ku buryo bitabaye ibyanga yazashyingiranwa nawe.

    Mu butumwa Sunny yashyize ahagaragara nyuma yo kubona ko ibyo yakoze hari abatarabyakiriye neza, yavuze ko yabitewe n’isindwe ndetse ko abisabira imbabazi.

    Yagize ati “Sinzi ibyo nakoze mu ijoro ryashize, ariko nabikoze nasinze. Nakoze ibidakwiye imbere y’ibihumbi by’abankurikira kandi barimo n’abadafite nibura imyaka y’ubukure. Ku bw’ibyo ndasaba imbabazi kuko nabikoreshejwe n’inzoga.”

    Abakurikiranira hafi ubushabitsi bw’imyidagaduro bemeza ko kwiyambika ubusa ari imwe mu maturufu abahanzi bakoresha kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru.

    Sunny Dorcas Ingabire utuye muri Kenya, yari amaze iminsi ari we ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoze ku munsi wo ku cyumweru ndetse benshi bamushinja kwiyandarika no kwangiza isura y’ubuhanzi bwe.

    Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo nka Kungola, ni n’umucuruzi w’imyenda n’ibirungo by’ubwiza ku bagore aho afite amaduka abiri muri Kenya aho atuye, akanakorera ubucuruzi mu bihugu nka Thailand na Vietnam.

    Umuhanzikazi Sunny yamamaye byihutse mu Rwanda biturutse ku ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ikindi cyatumye amenyekana cyane ni uburyo yirekura cyane iyo ari kuganira n’itangazamakuru biri no mu byatumye Patrick amukunda.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sunny-nyuma-yo-kwiyambika-ubusa-mu-ruhame-yasabye-imbabazi

  • Ntitwategeka ibigo by’amashuri gufata inguzanyo zo guhemba abarimu tutazabifasha kwishyura-Mineduc #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, cyane ko mu gihe cyo kuzishyura iba itazabifasha uwo mutwaro w’amadeni.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwategeka-ibigo-by-amashuri-gufata-inguzanyo-zo-guhemba-abarimu

  • Canal + yeretse abakunzi ba Premier League inyungu bafite mu mpinduka yakoze mu biciro #rwanda #RwOT

    Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yahumurije Abanyarwanda batangiye kumva ko yazamuye igiciro cya bouquet yatumaga bareba imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) ivuga ko impinduka zose zakozwe bazifitemo inyungu cyane ko zigamije gushyiraho bouquets zibonwamo n’umuryango wose.

    source https://igihe.com/amakuru/article/canal-yeretse-abakunzi-ba-premier-league-inyungu-bafite-mu-mpinduka-yakoze-mu

  • KNC yaburiye Rayon Sports ko ashobora no kuyipapura Muhadjiri Hakizimana – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko Rayon Sports ko ishobora gukomeza guterateranya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri igashiduka yasinye muri Gasogi United nk’uko byagenze kuri rutahizamu w’umukongoman Bola Lobota wasinyiye Gasogi United ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95df1be2c1168c6960a0da3ea9c1951d12fb4e47ef45c985cff44ea45eae726a67eb58fb2fd205cfa13d353dce813cdf9e2bbda670e4e9ad5ac7661ba15ce64f56934248e6e8e21d847fa77ace4664949758aab15f44bb2d

  • Ben Nganji yatabarije abana bo mu muhanda mu ndirimbo ye ‘struggle’ #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya ya Ben Nganji yise ‘Struggle’ itabariza abana bo mu muhanda babayeho mu buzima bugoye.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko “Ikintu nashakaga kubwira abantu muri rusange, niba ubayeho neza uri kumwe n’abatabayeho neza jya umenya ko nta mutekano ufite.”

    Yakomeje agira ati “Abana bo mu muhanda nibo nashatse kuvuga, bafite ubuzima bubabaje kandi butandukanye. Ikibazo cyabo twese kiratureba, uwo waba uriwe wese kuko uriya mwana ashobora kwigishwa kwica akakwica, yakwigishwa kugira nabi no gusenya ibikorwa bitandukanye bisenya bya bindi wari ufite.”

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Ben Nganji

    Ben Nganji avuga ko hakenewe gushyira imbaraga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo uriya mwana wo mu muhanda avanwemo kandi afashwe kugira icyizere cy’ubuzima kandi birashoboka habayeho ubufatanye.

    Ati “Uburyo bwose bushoboka bwaba ubukangurambaga mu gufasha ababyeyi bababyara guhindura imyumvire ariko ikindi nabonye ni uko kubaciraho iteka bidakwiye kuko bafite ibyiza batekereza baramutse bitaweho.”

    Ben Nganji asanga intandaro y’ukuba mu Rwanda hakiri abana babayeho mu buzima bwo kuba inzererezi ahanini bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyanyuzemo ndetse n’ibindi bibazo birimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’imyumvire y’ababyeyi bacyumva ko kubyara ari ubukungu.

    Ati “Aba bana benshi bari hirya no hino usanga akenshi bituruka ku makimbirane ari mu miryango, aterwa n’ubukene, ihungabana n’ibindi bibazo bityo bigatuma abana babaho nabi mu miryango bagahitamo kujya ku mihanda.”

    Indirimbo ‘Struggle’ yakozwe mu buryo bw’amajwi n’uwitwa Alexis. Amashusho yayo ateganya gukorwa mu bihe biri imbere igihe Isi izaba yavuye muri ibi bihe bikomeye irimo byo guhangana na COVIV19.

    Uyu muhanzi ubivanga n’ubuvanganzo anyuza mu mikino yamamaye nka ‘Inkirigito’ yavuze ko agiye kongera guhagurukira Inkirigito igezweho ndetse n’ubundi buhanzi bwe dore ko yemeza ko nta na kimwe yahagaritse ahubwo akora kimwe mu buhanzi bwe kikanazamura ikindi.

    Reba hano indirimbo nshya ya Ben Nganji yise ‘Struggle’

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Ben Nganji
    http://dlvr.it/RZGp0K

  • Muhadjiri muri Gasogi United #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, yavuze ko nyuma yo gusinyisha rutahizamu wo muri DR Congo, Bola Lobota bashobora no guhita basinyisha Hakizimana Muhadjiri.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo Gasogi United yasinyishije uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya DR Congo wifuzwaga na Rayon Sports.

    Mu kiganiro Ten Sports, KNC akaba na perezida wa Gasogi United yavuze ko Bola Lobota atari we mukinnyi wenyine basinyishije wifuzwaga na Rayon Sports kuko ngo nibareba nabi na Muhadjiri bari busoze gusoza gushaka amafaranga na we yamaze kumutwara.

    Yagize ati“Bola si Rayon Sports yamwifuzaga gusa hari n’andi makipe menshi yamushakaga(…), noneho reka mbibabwire mubimenye Muhadjiri na we dushobora kumutwara, bashobora kumuteranyiriza twe tukamutwara, ntabwo ndimo nkina.”

    Rayon Sports imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gusinyisha Hakizimana Muhadjiri watandukanye na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu musore akaba yarabaciye amafaranga angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda akabasinyira umwaka umwe. Hakizimana Muhadjiri ashobora kwerekeza muri Gasogi United
    http://dlvr.it/RZGp05

  • Misiri yitabaje Loni mu kibazo cyayo na Ethiopia: Uko biteye #rwanda #RwOT

    Misiri yitabaje Akanama ka Loni gashinzwe umutekano igasaba gufata inshingano mu kibazo cyayo na Ethiopia, ikayibuza gutangira kuzuza amazi mu rugomero rwa Renaissance nk’uko iteganya kubikora guhera mu kwezi gutaha.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/misiri-yitabaje-loni-mu-kibazo-cyayo-na-ethiopia-uko-biteye

  • Umusifuzi wa Premier League ashobora gukorera miliyoni 270 Frw ku mwaka, abo mu Rwanda bahabwa angahe? #rwanda #RwOT

    Umwuga wo gusifura ni umwe mu mirimo ikomeye mu mupira w’amaguru. Buri cyemezo ufashe cyakirwa bitandukanye n’abagize amakipe yombi. Iyo umukino urangiye, abasifuzi bavugwaho bitandukanye n’abatoza , itangazamakuru cyangwa abafana ko batitwaye neza mu mukino. Ariko se bakuramo izihe nyungu?

    source https://igihe.com/imikino/football/article/umusifuzi-wa-premier-league-ashobora-gukorera-miliyoni-270-frw-ku-mwaka-abo-mu

  • Mana mpumura amaso, Nyuma ya 2020 sinzaguhemukire #rwanda #RwOT

    Mugihe tuba dusoje umwaka twinjiye muwundi mushya, biba ari ikimenyotso cy’ibyiringiro byinshi by’uko tuzabona ibyiza. Niba 2019 kuri bamwe warabaye umwaka utoroshye ntagushidikanya ko 2020 uzaba umwaka usharira kuri benshi, hari n’abatazatinya kuwita imfabusa. Hari impungenge rero ko nyuma y’uyu mwaka bamwe mu bakristo bashobora kuzatera Imana umugongo bahugiye mugushaka byinshi byabibagiza 2020. Ariko nigute Umukristo yazabaho nyuma y’uyu mwaka Kandi adateyeImana umugongo?

    Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda nyinshi z’abantu bari barapanze muri 2020.nubwo ari umwaka wari watanzwemo amasezerano kuri benshi, kuri ubu bigaragara ko ari umwaka utoroshye kubantu hafi ya bose. Benshi bazahura nubuzima budashidikanywaho, bw’ibibazo ibura ry’akazi, kwiyitaho kurenza kwita ku bandi, ibibazo byubukungu, muri make inzozi za benshi zashegeshwe bikomeye n’icyorezo cyateye isi guhera mu ntangiriro za 2019 by’umwihariko 2020. Benshi baravuga ngo “nzubura umutwe 2020 irangiye”.

    Si igitangaza ko bamwe barimo kwisanga muri 2020 bagenda mu kibaya
    cy’igicucu cy’urupfu Dawidi avuga muri zaburi ya 23. Ikibaya cy’igicucu cy’urupfu ntabwo ari ahantu runaka ahubwo ni ahantu hijimye; ahantu h’umwijima mwinshi n’akaga cyangwa se ibihe biruhije umuntu aba ari kunyuramo. Aha ni ahantu umuntu atakwifuza gusura. Niba rero 2020 warakubereye nk’icyibay cy’igicucu cy’urupfu haricyo wakora kandi ukagumana n’Imana mu yindi myaka izakurikira uyu. Mugihe uhuye n’iminsi y’umwijima kandi igoye, wakora iki?

    Emera ko ukwiye gufashwa:

    Ubusanzwe abantu benshi ntibakunze kugaragaza ibibazo byabo, bakunze kwiyumanganya kandi koko nibyiza kumenya gutuza mu kibazo,umuntu akiga uko yarwanira urugamba imbere mu mutima kandi acecetse. Ariko nanone sibyiza guheranwa n’ibibazo, hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “ Ahari abantu ntihakwiye gupfa abandi” muri Bibiliya mu mu gitabo cy’Imigani havuga ko umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba( imigani:17,17) ibi birasobanura neza ko hari abantu bashobora ku kumva igihe urimo guca mu bihe bikomeye kandi bigoye.

    Nubwo Imana ariyo ibakora ku mitima yabo bikabatera kuba baguha ubufasha runaka, ariko ningombwa ko nawe ubereka ko wifuza gufashwa,ntabwo ari buri wese uzabwira ko ufite ibibazo, Imana nayo irahari ngo iguhuze n’abagufasha muri urwo rugamba urimo kurwanira mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu.

    Jya usenga kandi utuze:

    Abantu benshi dukunze kugerageza kwigira, tugashaka uburyo bwo gukemura ibibazo byacu dukoresheje imbaraga zacu. Turaryama nijoro tugatekereza kwishakira inzira zo kubikemura,Ntako tutagira ngo tugerageze kwikura mu ntambara n’ibihe bitugoye tuba turimo ,ariko igitangaje nuko hari igihe twishyiraho imitwaro irengeje ubushobozi bwacu. Ni ukugerageza gucunga ibirenze ubushobozi bwacu. Iyo urimo kunyura muri iki kibaya cy’igicucu cy’urupfu ni ngombwa kumenya ko ntacyo wakwishoboza.

    Nibyiza kwibuka ko igihe twahuye n’ibibazo bidusaba ubushobozi buturenze, nk’amafaranga, ibibazo mu by’imibanire mu muryango, intamabara zo mu kazi, uburwayi…mu gihe rero urimo kunyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, ni ingenzi cyane kumenya ko ukwiye guhindukirira Imana, ikaba ariyo yonyine ibyikemurira. Nukora ibi bizagufasha kuruhuka kubera ko uzaba wikuyeho umutwaro, wumva ko wishyize mu biganza by’ushoboye kukuruhura, ni Imana yuje urukundo.

    Gira icyerekezo:

    Niba igice kimwe cy’ubuzima bwawe kiri mubibazo ntukirengagize ibindi bice byose, urugero niba akazi kawe bitarimo kugenda neza, ntukirengagize umuryango wawe. Zirikana ko uzakomeza kugira umuryango wawe nyuma yuko ugira ibibazo byo kubura akazi. Niba urushako rwawe rugeze habi, ntukongere ibibazo byawe wirengagije ubuzima bwawe, menya ko nanyuma y’ibibazo byo murugo rwawe uzakomeza kugira ubuzima, kandi wizere ko bizagira iherezo. Dawidi avuga “kunyura mu kibaya cy’igicucu cy’urupfu” ntabwo avuga gutura mu kibaya cy’igicucu cy’urupfu.Wikwemera rero ko urwo rugamba urimo kurwana uyu munsi rwashyira ubuzima bwawe bwose mu bibazo.Hazagera igihe ubisohokamo.

    Zirikana ibihe wanyuzemo

    Gira aho ubika amateka y’ibibazo wanyuzemo,haba mu nyandiko cyangwa ahandi kuko iyo usohotse hakurya yikibaya cyigicucu cyurupfu, uzagira igihe cyo guhamya ibyo wanyuzemo, uzabisangize abandi bashobora kuba banyura mu bihe nk’ibyo wigeze gucamo. Ikindi bizagukomeza no mu masengesho yawe bitewe n’ibihamya bifatika wakuye ku mana, uzajya uzirikana ko byose Wabasha kubigeraho.

    Gira kwizera:

    Ni byiza ko nk’abakristo twemera ko tuba mu isi y’icyaha kandi yangiritse. Tugomba kuzirikana ko tutari hejuru y’imibabaro kuko nuwo twizeye yababajwe kuturenza, icyakora yadusezeranyije kutuba hafi kandi akadukiza. ( abaheburayo 2:18) Zirikana ko hariho inkuru nziza kurenza ibibihe urimo kunyuramo.Ikindi dutegereje umunsi Imana igiye guhindura ibintu byose bishya; tukizera ndetseko no mu mwijima w’iminsi harimo na 2020,hariho impamvu y’ibyiringiro.

    Source:Chritian today.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Mana-mpumura-amaso-Nyuma-ya-2020-sinzaguhemukire.html

  • Rusizi: Abantu 3 mubari mubitaro kubera Covid-19 basezerewe batahana akanyamuneza #rwanda #RwOT

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu karere ka Rusizi mu mpera za Gicurasi, kuri uyu wa 23 Kamena 2020 ahagana ku I saa sita z’amanywa nibwo batatu mu barwayi basaga 200 bamaze kuhagaragara batashye ndetse bahabwa ibyemezo by’uko bakize. Basubiye mu rugo akanyamuneza ari kose ariko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.

    Abantu babiri muri batatu bakize bagasezererwa ni abacuruzi, mu gihe undi umwe ari umushoferi w’imodoka itwara ibicuruzwa byambutswa umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umwe muri aba batatu w’igitsinagore avuga ko agisangwamo iki cyorezo yagize ikibazo gikomeye atekereza ku bana yateruye uburyo baramutse bapfuye yaba ariwe nyirabayazana ariko ngo aza kumva atuye uyu mutwaro ubwo bo bapimwaga bagasangwa ari bazima. Aha ngo yumvise umutima we usazwe n’ibyishimo.

    Ubwo bamutwaraga kwitabwaho, yibwiraga ko ajyanwe muri gereza ariko ngo aza gusanga ahantu ari bamwitaho bidasanzwe. Ati “ Nkurikije uburyo ki navuye mu rugo, numvaga ko banjyanye muri Prison (Gereza), ariko nisanze ngeze hano nyuma y’amasaha makeya tubona abantu baraduhumuriza, ariko tukihagera abantu bahitaga ko baduhunga. Leta yo ndayishima cyane ni umubyeyi wa kabiri yatwitayeho mu buryo bwose bushoboka”.

    Umugabo umwe mubakize avuga ko icyemezo yahawe cy’uko yakize ahubwo azajya acyambara no mu gatuza kugira ngo abantu babone ko yakize. Ati“ Ubwo mbonye iki cyamezo nzajya ngenda ngifite mugikapu cyangwa mu ijosi” akomeza avuga ko impamvu ishingiye ku kuba hari abamuhamagaraga aho yari arwariye bamubwira ko ni ataha bazamumerera nabi.

    Uko ari batatu basezerewe, bahamya ko ubwo basubiye mu miryango yabo batazirara ahubwo bagiye gufatanya n’abo basanze mu kurwanya iki cyorezo no gukomeza kubahiriza ingamba za Leta nkuko babitangarije RBA dukesha iyi nkuru.

    Mu nama n’impanuro bahawe mbere yo gusubira mu miryango yabo, basabwe kugenda bakishyira mu kato k’ibyumweru bibiri nubwo bakize, kutirara no gukomeza gukurikiza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Abatashye bakurikiranirwaga mukigo nderabuzima cya Nyakarenzo kibarizwa mu Murenge wa Nyakarenzo, aho basizeyo abandi 31 kandi muri bo ngo harimo abandi bashobora gutaha mu minsi ya vuba kuko hari ababonye ibisubizo bya mbere ariko ngo bakaba bategereje ibya kabiri byerekana ko batakirwaye nkuko Dr Iradukunda Cyprien ushinzwe gukurikirana abari mu kato n’abari mu mavuriro ya Covid-19 yabitangaje.

    Munyeneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/rusizi-abantu-3-mubari-mubitaro-kubera-covid-19-basezerewe-batahana-akanyamuneza/