Tag: news
-
Airtel Rwanda yagabanyije igiciro cyo kohererezanya amafaranga ho 70 % #rwanda #RwOT
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Airtel Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byo kohereza amafaranga hifashishijwe telefone (Airtel Money), aho byagabanyijwe ku kigero cya 70 % ugereranyije n’ibyari biriho mbere y’icyorezo cya Coronavirus. -
Amafoto: abakobwa ba perezida Putin yahishe itangazamakuru imyaka 30 bagiye hanze #rwanda #RwOT
Uwahoze ari inshuti ya Vladmir Putin yamuhemukiye ashyira hanze amafoto y’abakobwa babiri ba Putin batari bazwi na benshi mu baturage b’Uburusiya.

Aba bakobwa ba Putin ntibigeze bagaragara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko yashyizwe hanze n’umwe mu nshuti ze.
Maria na Katerina nibo bakobwa babiri Putin yabyaranye n’umwe mu bagore baheruka kubana ubwo yatangiraga kwinjira muri politiki hanyuma bagatandukana.
Aya mafoto yashyizwe hanze nyuma y’ikirego uwitwa Sergei Pugachev w’imyaka 57 yari amazemo iminsi ahanganyemo na Putin.
Uyu mugabo yasohoye ayo mafoto nk’uruhande rumwe rw’ikirego cya miliyoni 11.6 z’amapawundi yari ahanganyemo n’inshuti ye Putin.
Mu gihe cyose amaze ku butegetsi,Putin yahishe amasura y’aba bakobwa be bari mu myaka 30 ndetse ntabwo ajya abavugaho na rimwe.
Aba bakobwa bagaragaye bari mu myidagaduro itandukanye ndetse hari n’aho bari gukinira Billiards.Aba bakobwa bagaragaye mu nzu y’isomero ya Klemlin.


-
Yolanda Ngarambe yishimiye kongera gusiganwa ubwo yegukanaga irushanwa ryabereye muri Amerika #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Suède, Yolanda Ngarambe, yavuze ko yishimiye kongera gusiganwa ku maguru ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yatsindaga irushanwa rya Dual ryari rigamije gukusanga inkunga yo kugoboka imiryango itifashije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. -
Ibikubiye mu itegeko rishya riha ububasha Perezida wa Repubulika ku bigo bya leta bikora ubucuruzi #rwanda #RwOT
Mu itegeko rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta rishya, ubu ibigo bya Leta bigabanyije mu byiciro bibiri: ibigo bya Leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi n’ibigo bya Leta bikora imirimo y’ubucuruzi. -
Babaho mu munyenga w’urukundo bakanafatanya umurimo w’Imana: Couple z’abaramyi ziririmbana zimaze kwamamara #rwanda #RwOT
Kuva mu mwaka ushize, amatsinda atandukanye mu muziki wo kuramya Imana yatangiye kunguka imbaraga ziganjemo iz’ama-Couple, yashyize hanze ibihangano byakunzwe na benshi. -
Migi yakomoje ku biganiro yagiranye na Karekezi Olivier #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko bivuzwe ko uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri KMC yagiranye ibiganiro n’umutoza Karekezi Olovier ngo abe yaza muri Kiyovu Sports, Migi avuga ko n’ubusanzwe asanzwe aganira na Karekezi nka mukuru we n’ubwo muri iyi minsi yamubajije ibya masezerano ye muri KMC.
Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru avuga ko Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC muri Tanzania ashobora kuza muri Kiyovu Sports, dore ko ari ku mpera z’amasezerano ye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, uyu mukinnyi yavuze ko kuza muri Kiyovu Sports akayikinira nta kibazo na kimwe kuko ari ikipe yakuriyemo, gusa ngo ubu nta kintu yabivugaho kuko ikipe ye akinira yamaze kumusaba kongera amasezerano.
Yagize ati“kugaruka muri Kiyovu ni mu rugo, ni ikipe nakuriyemo, ni ikipe nkunda, ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza, ngarutse mu Rwanda nkakinira Kiyovu Sports ndumva nta gitangaza cyaba kirimo, byaba ari ukwisanga, byaba ari ukugaruka mu rugo ariko aka kanya nta kintu nshoboa kubivugaho cyane kuko ndacyafite amasezerano ya KMC azarangirana n’uku kwezi kwa 6.”
KMC yamaze kumuaba kongera amasezerano“Bamaze kumpa imbanziriza masezerano bifuza ko nzabakinira umwaka utaha w’imikino, ndizera ko ku bwanjye ndamutse ngarutse ntabwo byaba ari bibi kuko ni mu rugo ariko ubu ndacyafite amasezerano hano, nyuma yo kuyarangiza no kugirana na bo ibiganiro nibwo nzamenya icyerekezo cyanjye.”
Akomeza avuga ko umutoza Karekezi uzaba utoza iyi kipe baganiriye, gusa ntabwo byari bishingiye ku kuba yaza muri Kiyovu Sports cyane kuko n’ubundi basanzwe baganira.
Yagize ati“Karekezi turaganira, ni umupapa twakinanye, ni umuntu wamfashije mu rugendo rwanjye rwa ruhago, kuva aho atangiriye gukina muri Sweden ni we muntu wanzaniraga inkweto nakinishaga, ibikoresho nakoreshaga, turaganira cyane umunsi ku wundi, angira inama, mu minsi ishize yambazaga uko amasezerano yanjye ya hano ateye n’igihe azarangirira ariko ni umuntu tuganira umunsi ku wundi.”
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ubu ukina mu gihugu cya Tanzania yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na APR FC batandukanye umwaka ushize.
Ngo kuza gukina muri Kiyovu Sports nta kibazo abibonamo
Ni umwe mu bakapiteni b’iyi kipesource http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-karekezi-olivier
-
Leta ntizongera gutanga buruse ishingiye ku byiciro by’ubudehe. #rwanda #RwOT
Ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof shyaka anastase yatangaga kiganiro kuri RBA, yatangaje ku mugaragaro ibyiciro bishya by’ubudehe, bizatangira gukurikizwa umwaka utaha.
Yavuze ko ibyiciro bitongeye gushyirwa mu mibare nk’uko byari bisanzwe, ahubwo byashyizwe mu buryo bw’inyuguti ni ukuvuga, A, B, C, D na E.
Imiterere y’ibyiciro bishya
Icyiciro cya ‘A’ kirimo abantu bafite ubushobozi kandi bifite, ni ukuvuga abitwa abakire.Icyiciro cya ‘B’ kirimo Abanyarwanda bishoboye, badafite imodoka cyangwa inzu ifite etage, ariko bakaba bafite uko babayeho kandi batunze imiryango yabo.
Uyu ngo ni umuntu udakeneye ko hagira umutera inkunga ngo aramuke, muri make ni Umunyarwanda wishoboye.Minaloc ivuga ko abantu bari muri ibi byiciro byombi ari abantu bakomeye muri iyi gahunda y’ubudehe nshya kuko nk’umuntu uri muri A ashobora gufasha abantu ndetse agahanga n’umurimo, naho uwo muri B nawe yahanga umurimo ariko afite n’amasomo abandi bamwigiraho mu buryo yazamutse.
Abari mu Cyiciro cya ‘C’ ni abantu b’abakene ariko ngo ubahaye inkunga bahita bazamuka.
Abakibarizwamo ni abantu bakennye bakaba wenda bafite aho baba ariko umuryango wabo ukaba utabayeho neza, ku buryo badafashijwe babaho nabi.Icyiciro cya ‘D’ kirimo abantu b’abakene cyane, gusa nubwo uwo muntu akennye ariko umuhaye inkunga yakora. Ni icyiciro cy’abakeneye guterwa inkunga mu buryo butandukanye kugira ngo bajye muri C babe banagera muri B.
Naho Icyiciro cya ‘E’ cyo kirihariye, kubera ko umuryango urimo ari uw’abantu bashaje cyane kandi badafite imbaraga zo gukora kandi bafite ubukene cyangwa se bafite ubumuga.
Abo ngo ni abasaza cyangwa abakecuru babana n’ubumuga bukabije, nta mbaraga zo gukora bafite kandi nta bintu byo kubatunga bihari.Prof Shyaka yagize ati “Uyu ni umuntu wavuga ko ari mu maboko ya leta n’abaturanyi. Uyu leta izamurinda ku buryo nta mihigo tuzamusinyisha ngo tuvuge ko dushaka ko mu myaka ibiri aba yavuyemo, uyu ni umuntu ukeneye kurindwa nk’Umunyarwanda ufite intege nke.”
Mu gihe ubundi byari bimenyerewe ko abanyeshuri bahabwa buruse na leta zo kwiga Kaminuza, akenshi babaga ari abatishoboye, muri ibi byiciro bishya ho byakuwemo.
Prof Shyaka avuga ko ‘‘Abanyarwanda bagiye babyamagana bakavuga bati ibi nibyo bikurura amarangamutima ku buryo wumva hari abarya ruswa, aha niho bavugaga bati niba mugiye gutanga buruse kandi ko ari umutwe w’umwana, icyiciro cy’ubudehe ndetse n’ubukene biza gute, umwana niba yatsinze yagiye muri kaminuza akiga ibyo ashoboye, niba atagize amanota yo gutsinda agakomeza mu bindi ariko ntituvange, ibyo twabyumvikanyeho.”
‘‘Ibyiciro by’ubudehe ntabwo bibereyeho gufasha abakene, bibereyeho ahubwo gufasha igenamigambi, umuco wo kwigira kandi ugomba gushinga imizi ku buryo n’udafite ubushobozi yumva ko na duke abonye aducunga neza kugira ngo azamuke.”
Mu mavugurura mashya yakozwe mu byiciro by’ubudehe hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.
Nyuma yo gutanga ibi byiciro by’Ubudehe byavuguruwe bikaba bitanu, A, B, C, D, E; Guverinoma yihaye amezi atandatu yo kubanza kubisobanurira abaturage, mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa.
The post Leta ntizongera gutanga buruse ishingiye ku byiciro by’ubudehe. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/leta-ntizongera-gutanga-buruse-ishingiye-ku-byiciro-byubudehe/
-
Abagabo baca inyuma abagore babo nibo bakunze kwicwa n’umutima #rwanda #RwOT
Inzobere mu kuvura indwara z’umutima zivuga ko abafatwa n’indwara y’umutima bari gutera akabariro bagahita bapfa abenshi ari ababa bari guca inyuma abagore babo.

Byatangajwe na Marc Gillinov na Steven Nissen bombi bamaze igihe bavurira indwara z’umutima mu bitaro bitandukanye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika kita ku ndwara y’umutima bwiswe ‘a scientific statement from the American Heart Association’ bwagaragaje ko 75% by’abagabo bicwa n’indwara y’umutima ubafata mu gihe barimo basambana n’umugore utari uwabo. Ibi byago ngo byiyongera iyo uwo mugabo arusha imyaka myinshi uwo mugore.
Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirambo 5 559 y’imfu zabaye ku bagabo zitunguranye.
Ubundi bushakashatsi busesengura impamvu abantu bafatwa n’indwara y’umutima mu gihe cyo gutera akabariro bwakozwe na Paul Newman nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fobes.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushakashatsi yagaragaje ko bibaho gace kuba umutima wafata umugabo mu gihe ari gutera akabariro gusa ngo muri ako gace kabaho ubwiganze buri ku bagabo baba bari guca inyuma abagore babo.
Mu gitabo yanditse ashyira ahagaragara ubu bushakashatsi yari aho yanditse aburira abagabo bafite indwara y’umutima ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 647 000 bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka. Ni ukuvuga ko mu bantu bane bapfa muri Amerika umwe aba azize indwara z’umutima. Iki gihugu kitakaza miliyari 219 z’amadorali buri mwaka kubera indwara z’umutima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka indwara z’umutima na stroke byica abantu miliyoni 17 ku Isi.
-
Nyuma yo gushyingiranwa bagurishije byose nakazi barasezera kugirango batembere isi #rwanda #RwOT
Ibihe bitatu by’ingenzi biba mu buzima bw’umuntu ni ukuvuka, gushyingirwa no gupfa. Buri kiciro muri ibi bitatu gifatwa nk’itangiriro ry’ubuzima bushya. Iyo umuntu ashyingiwe icyo aba yitezweho ni ugukora cyane kugira ngo umuryango we uzabeho neza ariko siko byagenze kuri Matt na Jessica Johnson.

Aba bo nyuma yo gushyingirwa bagurishije inzu yabo, bahagarika imirimo bakoraga, umwe yari manager undi ari inzobere mu bijyanye n’icungamutungo bagura yacht ubwato bukoreshwa mu kurya iraha ubu bamaze imyaka ine batemberana n’ipusi yabo.
Bamaze gusura ibihugu 16, birimo Bahamas, Jamaica, Cuba na Peru kandi ntabwo bafite gahunda yo guhagarika iki gikorwa abenshi batekereza ko ari ukwaya.
Iki cyemezo bombi bacyumvikanyeho mbere y’uko bashyingiranwa. Banzura ko bakeneye ubwato bw’iraha kugira ngo bazabashe kuzenguruka mu mazi y’Isi.
Jessica ati “Muri 2011 nibwo twagurishije inzu yacu. Tujya mu butembere buzamara imyaka 5, cyangwa 6 no hejuru yayo nta kibazo”.
Akomeza agira ati “Uru rugendo rukomeza umubano wacu, iyo abantu bashyingiranywe bagahita bajya mu kazi ntabwo bagira umwana wo gushimangira umubano wabo”.Matt na Jessica batangiye gukundana biga mu mashuri yisumbuye, bakomeza bakundana biga muri kaminuza bararangiza bombi babona akazi keza bakorera amafaranga bararunda babona gushyingiranwa.
Uyu mugore n’umugabo bavuga ko batekereje bagasanga nibaguma mu gihugu cyabo bakajya bareba televiziyo gusa nta rwibutso buri umwe yari kuzaha undi. Ntabwo bicuza icyemezo bafashe kuko babanje kucyumvikanaho kandi bakagihurizaho.















-
Nyagatare naho habonetse umurwayi ba covid-19 #rwanda #RwOT

Abo barwayi 32 babonetse mu bipimo 3,415 byafashwe kuri uyu wa Gatatu,
abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 830.Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye i Rusizi (22), Kirehe (6), Kigali (3), na Nyagatare (1).
Abantu batanu mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 376, naho abakirwaye ni 452.
Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.
Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Nyagatare-naho-habonetse-umurwayi-ba-covid-19