Tag: news

  • Mu ijoro ryakeye abantu miliyoni 231 bakoze imibonano mpuzabitsina, Reba ibindi bidasanzwe byabaye #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’ibintu abenshi batazi ko biba buri masaha 24

    .Buri munsi ku yavuka abana 365 000,
    .Buri munsi abantu miliyoni 18 bizihiza isabukuru y’amavuko,
    .Buri munsi ku Isi harabya imirabyo miliyoni 8,6,
    .Buri masaha 24 mu Bushinwa basarura toni 510 000 z’umuceri,
    .Buri masaha 24 inkoko zitera amagi miliyoni 190,
    .Buri masaha 24 abatuye Isi barekura amazi yo muri toilette inshuro miliyari 22. Aya mazi angana n’ayo ½ boga.
    .Buri masaha 24 ibiti 40 000 biratemwa bigakorwamo ibikapu byo mu mpapuro birimo envelope kaki, ibiti ibihumbi 27 biratemwa bigakorwa impapuro z’isuku,
    .Buri munsi impuzandengo yo guseka ni inshuro 15 kuri buri muntu.
    .Buri munsi umutima wawe utera inshuro ibihumbi 104.
    .Buri munsi impuzandengo y’ayo buri muntu yinjiza ni amadorali 16 y’amerika.
    .Buri munsi umuntu ahumeka inshuro ibihumbi 23 000,
    .Buri munsi mu Bwongereza honyine havuka imbeba ibihumbi 93,

    .Buri munsi ibinyabuzima biri hagati ya 150-200 birazima. Ibyo birimo ibimera, utukoko, inyoni, n’inyamabere.
    .Buri munsi buri muntu atera intambwe ibihumbi 8,
    .Buri munsi buri gacurama karya udusimba 1 000,
    .Buri munsi ku Isi haba imitingito 7 n’imiyaga ibihumbi 18,
    .Buri munsi umuntu amara iminota 12 mu bwogero,
    .Buri munsi umubiri w’umuntu utakaza cellules ukanakora cellules tiriyoni 50,
    .Buri munsi umuntu wese amara mu musarane iminota 20,
    .Buri munsi umusatsi w’umuntu ukuraho milimetero 0,35, akanataka imisatsi iri hagati ya 40 na 100,
    .Buri munsi umuntu avuga amagambo ibihumbi 48,
    .Buri munsi mu isi hagurishwa isigara miliyoni 15,

    Src: Blightside

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/Mu-ijoro-ryakeye-abantu-miliyoni-231-bakoze-imibonano-mpuzabitsina-Reba-ibindi-bidasanzwe-byabaye

  • Ikibazo cya Bukuru Christophe cyamubujije gukinira Amavubi cyaba cyarakemutse? #rwanda #RwOT

    Nyuma asizwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu kubera ko bikekwa ko yaba yarakiniye u Burundi, uyu mukinnyi avuga ko we nta kibazo na kimwe cyo gukemura gihari kuko ari umunyarwanda kandi atazigera akinira na rimwe ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Bukuru Christophe yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yari mu bakinnyi 28 umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye yitegura imikino ibiri ya gishuti mu mpera z’uku kwezi harimo uzahuza Amavubi na Cameroon i Yaounde tariki ya 24 ndetse n’uzayahuza na Congo Brazaville i Kigali tariki ya 28 Gashyantare.

    Uyu musore ntiyaje kugaragara ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahagurukanye yerekeza muri Cameroun kubera ko byavugwaga ko yaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Icyo gihe uyu musore yavuze ko atigeze akinira u Burundi n’ubwo yahamagawe ndetse akanitabira umwiherero wa bo ariko atigeze akinira u Burundi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, kugira ngo imenye niba iki kibazo cyaba cyamubujije gukinira Amavubi cyarakurikiranywe kigakemuka, Bukuru Christophe yavuze ko we ari umunyarwanda azakinira Amavubi ndetse ko nta n’ibyo gukurikirana bihari kuko atigeze akinira u Burundi.

    Yagize ati“igihe icyo ari cyo cyose nakinira Amavubi kuko ni igihugu cyanjye. Ibyo gukinira u Burundi sibyo njyewe ndi umunyarwanda kandi nkunda igihugu cyanjye ibyo byose ntabwo ari byo, nta no kubitindaho.”

    Bukuru Christophe ni umukinnyi w’ikipe ya APR FC afite imyaka 23, amaze igihe kinini muri Shampiyona y’u Rwanda, yazamukiye mu cyiciro cya kabiri muri SEC Academy yagezemo mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gukomereza muri Rwamagana City nabwo mu cyiciro cya kabiri aza kujya muri Mukura VS yamazemo imyaka ibiri yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe ari naho yavuye ajya muri APR FC nyuma ya shampiyona ya 218-19.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-cya-bukuru-christophe-cyamubujije-gukinira-amavubi-cyaba-cyarakemutse

  • U Rwanda rugiye kongera kwakira inama nyafurika yiga ku by’indege #rwanda #RwOT

    Abategura inama nyafurika mu by’indege bemeje amatariki mashya izaberaho aho yavanywe muri Gashyantare 2021 ishyirwa muri Mata uwo mwaka mu kwirinda ko hazagira umuntu unanirwa kuyitabira kubera icyorezo cya Coronavirus, bizeye ko kizaba kitakiri ikibazo ku Isi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kongera-kwakira-inama-nyafurika-yiga-ku-by-indege

  • Amerika yashinje ibigo bikomeye birimo Huawei gukorana n’igisikare cy’u Bushinwa #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje ibigo 20 bikomeye mu Bushinwa birimo na Huawei ko ari iby’igisirikare cyangwa se bikaba bifashwa nacyo.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/amerika-yashinje-ibigo-bikomeye-birimo-huawei-gukorana-n-igisikare-cy-u

  • Hatangijwe urubuga rwa internet ruzorohereza abashaka guhaha divayi, champagne na liqueur #rwanda #RwOT

    Iguriro ryo kuri internet ‘Sagacite Shop’ ryashyizeho uburyo bushya buzafasha abantu kugura ibinyobwa byo mu bwoko bwa Champagne na divayi hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gukemura ingorane abacuruzi b’ibi binyobwa bahura nazo cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19.

    source https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/hatangijwe-urubuga-rwa-internet-ruzorohereza-abashaka-guhaha-divayi-shampanye

  • Umunya-Tanzania yavumbuye amabuye y’agaciro abarirwa muri miliyoni 3.35 z’amadolari #rwanda #RwOT

    Umucukuzi w’amabuye y’agaciro muri Tanzania, yinjiye mu batunze miliyoni y’amadolari nyuma yo kuvumbura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tanzanite afite agaciro ka miliyoni $3.35, angana na miliyari 7.74 z’amashilingi ya Tanzania.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/umunya-tanzania-yavumbuye-amabuye-y-agaciro-abarirwa-miliyoni-3-35-z-amadolari

  • Ibyiza byo kugenda n’amaguru nka sport #rwanda #RwOT

    Siporo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, umuntu aremwe mu buryo agomba kubaho agenda. Bituma amera neza mu mubiri ndetse no mu iterambere. Ni siporo rero yakorwa neza muri iyi minsi ya Corona virus, aho siporo rusange zibujijwe. Kugenda n’amaguru nka siporo rero bifasha umuntu muri ibi bikurikira: Kumererwa neza mu mubiri no mu bitekerezo, Kunanuka, ni siporo yafasha abantu babyibushye cyane bifuza gutakaza ibiro ndetse igafasha no mu kutabyiyongera Igabanya uburibwe bw’umugongo Ifasha mu (…)

    Kwiyitaho

    source http://agasaro.com/spip.php?article4322

  • Amafoto: irebere ubwiza bwa Poshy Queen ugiye kubyarana na diamond #rwanda #RwOT

    Amakuru akomeje kuvugwa mu gihugu cya Tanzaniya aravuga ko umuhanzi w’icyamamare ariwe Diamond Platnumz yaba yiteguye kwibaruka undi umwana.

    Umuhanzi Diamond ni umugabo uzwiho kuba icyamamare mu muziki wo muri kano Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kuri uyu mugabane wa Afurika. Diamond kugeza ubu afite abana bane yabyaranye n’abagore batatu batandukanye ndetse bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Uganda,Tanzaniya ndetse na Kenya aribo Zari Hassan, Hamisa Mobetto ndetse na Donna Tanasha.

    Amakuru ataremezwa neza akomeje guhwihwiswa ni uko uyu muhanzi yaba agiye kwibaruka undi mwana wa gatanu. Aya amakuru aje nyuma yuko umukobwa witwa Jacqueline Obed umenyerewe ku mazina ya Poshy Queen yaba atwite ndetse ko inda atwite yaba ari iy’uyu muhanzi bitewe n’amashusho yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu niwe Queen Poshy bivuzwa ko atwitiye Diamond

    Biravugwa ko uyu mukobwa inda atwite ibura amezi ane ngo ivuke ndetse ko umuhanzi Diamond yaba yiteguye gufata inshigano nka se w’uwo mwana. Niba ibivugwa ari ukuri, uyu muhanzi Diamond yaba agiye kugira ababagore bane yabyaranye nabo.

    Umuryango wa Diamond ukaba wo ukomeje guhakana aya makuru yo kuba agiye kubyarana na Poshy Queen kuva mu ntangiriro ziki cyumweru. Uyu mukobwa Poshy Queen yabaye incuti ya hafi y’umuhanzi Diamond imyaka myinshi. Yagiye agaragara nk’umushitsi ukomeye mu birori bikomeye uyu muhanzi yabaga yateguye. Poshy Queen yanagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya nyina wa Diamond ariwe Sandra Dangote mu mwaka ushize.

    Poshy Queen  yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya nyina wa Diamobd

    Byagiye bivugwa ko uyu mukobwa yagiye aba inshoreke yuyu muhanzi Diamond ariko we akabihakana. Si ubwa mbere uyu muhanzi Diamond avuzweho gutera inda umukobwa runaka akabanza kubihakana gusa nyuma umwana yavuka  akaza kubyemera, no kuri Hamisa Mobetto niko byagenze aho byatangiye ahakana ko amutwitiye umwana ariko nyuma akaza kubyemera nyuam yahoo uyu mugore amaze kwibaruka.

    Aha umuntu yavugango niba ari uku uyu muhanzi abigenza, abantu bategereza uyu mukobwa akibaruka ubundi bakareba niba Diamond azemera cyangwa agahakana ko atari we se w’umwana. Gusa abakobwa benshi bagiye bavuga babeshya  ko babyaranye na Diamond kugirango bamenyekanye ndetse bagarukweho n’abantu benshi mu gihugu cya tanzaniya ibintu bitwa ‘KIKI’ muri iki gihugu.

    Gusa iyi mpamvu yo gushaka kumenyekana kuri uyu mukobwa ntago yaba ariyo kubera ko we n’ubundi asanzwe ari umuntu w’icyamamare uzwi n’abenshi muri Tanzaniya nkuko ikinyamakuru Routine Blast dukesha iyi nkuru cyabyanditse

    source https://www.hillywood.rw/?p=74083

  • Sunny wiyambitse ubusa yasabiwe imbabazi n’uwiyita umuyobozi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe none yasabiwe imbabazi.

    ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo uyu muhanzikazi yabwiraga abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, benshi bahita bitegura kumukurikira.

    Kayitare Wayitare Dembe uzwi nk’umwami w’aba-Slay Queen yagize icyo avuga kuri Sunny ahamya ko ubu nawe yinjiye mu bo ayobora,aho yavuze ko ibyo yakoze bihabanye n’amahame yabo ndetse ahamya ko icyabimuteye aruko yari yanyangiwe,aboneraho no kumusabira imbabazi abanyarwanda bose.

    Gusa nubwo yamusabiye imbabazi yahishuye uburyo kureba amashusho ya Sunny yiyambika ubusa nawe bimutera isoni,maze aboneraho n’umwanya wo gusaba abandi ba-Slay Queen kutazakora ayo mahano yemeza ko nihagira undi mu bo ayobora ushyira hanze ubwambure bwe ko azegura ku nshingano ze.

    Muri iki kiganiro kirekire KAYITARE WAYITARE DEMBE yagiranye n’igitangazamakuru gikore kuri Youtube kizwi nka ’VIPI RWANDA’,yanahishuye uburyo Sunny ari umukobwa we anavuga ko ibyo abantu bibwira ko yiyambuye ubusa mu ruhame mu rwego rwo kwimurika cyangwa se ari mu buryo bw’akazi atari byo.

    NI BYINSHI UYU MWAMI W’ABA-SLAY QUEEN YAHISHUYE BIRIMO UKO YIMITSWE N’UBURYO BYAJE KURANGIRA SHADDYBOO ARI WE UGIZWE UMWAMIKAZI WE AVUGA NO KU MASHUSHO Y’UBWAMBURE BWA SUNNY

    REBA AMAFOTO YA SUNNY YIYAMBURA UBUSA

    source https://www.hillywood.rw/?p=74078